Blog

  • Meddy utegerejwe i Kigali yatomoye umugore we… – #rwanda #RwOT

    Ni mu magambo yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram rukurikirwa n’abasaga ibihumbi  962, maze agira ati:” Uyu munsi Umwamikazi wanjye yavutse. Ndi umunyamugisha kandi nshimishijwe  kukugira nk’umufasha wanjye mu buzima, Mama w’igikomangomakazi cyanjye.”

    Meddy yakomeje agira ati ” Nabonye uburyo Imana yakubumbabumbye mu myaka yashize, inkuru y’ubuzima bwawe ifasha abatari bake. Wangumye i ruhande igihe nta wundi wari uhari,unyumva neza kurenza undi muntu uwo ariwe wese kuri iyi Si, uri impano yanjye y’agaciro gakomeye ituruka ku Mana; Umwuka we wera ujye uguhoraho ibihe byose n’iteka. Isabukuru nziza rukundo rwanjye, ndagukunda ubuziraherezo”.

    Umugore we nawe uzwi nka Mimi, nawe abitsindagiye n’inyuguti nkuru yahise ajya ahatangirwa ibitekerezo agira ati:” Ndagukunda Mwami wanjye iteka n’iteka kandi cyane”.

    Mu bandi bagiye batanga ibitekerezo, bafashaga Meddy kwifuriza umugore we isabukuru nziza ndetse ubona ko bishimiye ayo magambo yatomoye umugore we bifashishije utumenyetso tw’umutima.

    Meddy n'umugore we Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia bakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, bubera i Dallas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Ni ibirori byitabiriwe n’abantu bake mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, barimo ibyamamare nka The Ben, King James n’bandi.

    Meddy akaba kuri ubu ategerejwe i Kigali mu bukwe bw’inshuti ye magara The Ben, butegerejwe kuba ku wa 23 Ukuboza 2023.

    Meddy yatomoye umugore we karahava

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137717/meddy-utegerejwe-i-kigali-yatomoye-umugore-we-karahava-137717.html

  • Uyu niwo munsi wanyuma wanjye ku isi ! Umugabo yiyemeje kwiyahura nyuma yo ku betting Million 2 n'igice bakazirya #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe betting ifatwa nk'ikiyobyabwenge kuko ngo uwagiyemo avamo ashiriwe, ariho usanga umuntu ashobora amafaranga ye ndetse bikagera aho agurisha ibye byose kugira ngo abone amafaranga menshi yo ku betting muri bet.

     

    Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y'umugabo wavuze ko agiye kwiyahura nyuma yo gutega amafaranga menshi cyane angana na million 2 n'igice muri bet maze yose bararya, ayo ni amakuru ducyesha ikinyamakuru ghapage.

     

    Uyu mugabo wabonwe mu myirondoro ye ku rukuta rwe rwa Facebook, yitwa Onoh Chukwuma aherutse kuvuga ko agiye kwiyahura nyuma yo gutega amafaranga menshi cyane kuburyo ubwo bayaryaga yahise yiyemeza kwiyahura.

     

    Ayo mafaranga ni million w n'igice z'amafaranga ya Nigeria.Uyu mugabo abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yavuze ko uyu munsi Aribwo munsi we wanyuma hano ku isi, ndetse ko agiye kwiyahura akoresheje uburozi.Amakuru aravuga ko uyu mugabo million 2 n'igice yari yateze, yari yayagujije bikarangira bayariye.

    Source: ghpage

    The post Uyu niwo munsi wanyuma wanjye ku isi ! Umugabo yiyemeje kwiyahura nyuma yo ku betting Million 2 n'igice bakazirya appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/uyu-niwo-munsi-wanyuma-wanjye-ku-isi-umugabo-yiyemeje-kwiyahura-nyuma-yo-ku-betting-million-2-nigice-bakazirya/

  • Byantwaye igihe kugira ngo nakire ko nzabana na SIDA ubuzima bwanjye bwose, Rubyiruko mwirinde #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa wo mu gihugu cya Kenya witwa Doreen Mara Moracha usanzwe afata nk'umukobwa ukomeye cyane kubera ko ari umwe mu bakobwa bemeye ku karubanda ko babana na SIDA, yatangiye amagambo yatunguye benshi maze aboneraho umwanya wo kugira inama urubyiruko.

    Mu butumwa buherecyejwe n'amafoto ye, uyu mukobwa yatangaje ko byamutwaye igihe kinini cyane kugira ngo yakire ko azabana n'ubwandu bwa SIDA ubuzima bwe bwose.

     

    Yavuzeko yaje kumenya ko akwiye kubaho kuko hari ibyiza nyuma yo kwiheba.

    Burya Kenshi usanga iyo umuntu agwaye SIDA cyangwa iyo akimenya ko yanduye SIDA Kenshi yumva ubuzima bwe birangiye Kandi burya nyuma yabyo ubuzima burakomeza ndetse ukabaho wishimye cyane nkuko n'abandi Bose baba babayeho neza mu buzima bishimye.

     

    Mu magambo ye yagize ati 'byantwaye igihe kinini cyane kugire ngo nakire ko nzabana na SIDA ubuzima bwanjye bwose, ariko ubu mbayeho neza nishimye, namenye ko HIV ari kamwe mu tuntu duto bityo ntakwiye kwiheba ngo numve nanze ubuzima bwanjye.'

    Amagambo yuyu mukobwa akomeje gufasha benshi ndetse yaboneyeho umwanya wo kugira inama abo Bose bigunze kubera ko barwaye gutinyuka bakaryoherwa nubuzima. Ndetsee yagiriye inama urubyiruko kwirinda.

    Source: muranganewspaper.co.ke

    The post Byantwaye igihe kugira ngo nakire ko nzabana na SIDA ubuzima bwanjye bwose, Rubyiruko mwirinde appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/byantwaye-igihe-kugira-ngo-nakire-ko-nzabana-na-sida-ubuzima-bwanjye-bwose-rubyiruko-mwirinde/

  • N’ubwatsi bushya bwagezemo! Sitade Amahoro izaba ari iy’icyinyejana yamaze kugeramo ubwatsi bushya butari bumenyerewe mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    N'ubwatsi bushya bwagezemo! Sitade Amahoro izaba ari iy'icyinyejana yamaze kugeramo ubwatsi bushya butari bumenyerewe mu Rwanda.

    Nyuma yo gushyiraho umuterankunga, sitade Amahoro yamaze kugeramo ubwatsi bushya butari bumenyerewe mu Rwanda.

    Mu ifoto dukesha BB Fm Umwezi, yerekana sitade Amahoro yamaze kugeramo ubwatsi bushya.

    Source : https://yegob.rw/nubwatsi-bushya-bwagezemo-sitade-amahoro-izaba-ari-iyicyinyejana-yamaze-kugeramo-ubwatsi-bushya-butari-bumenyerewe-mu-rwanda/

  • AERG yizihije imyaka 27 ishinzwe mu gitaramo… – #rwanda #RwOT

    Umuryango wa AERG washinzwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagamijwe gusigasira ubudaheranwa bw'abanyarwanda no komora ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, wizihije imyaka 27 ushinzwe haba ubusabane bwo kwishimira ibyagezweho, baratarama.

    Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa 17 Ukuboza 2023 cyitabirwa n'inzego zitandukanye z'ubuyobozi bwa Leta, abashinze uyu muryango, abo wareze, abana bato bawubarizwamo, ababyeyi inshuti n'abandi.

    Hakaswe umutsima “Cake” bishimira isabukuru y’imyaka 27 hashinzwe uyu muryango

    Iki gitaramno cyabaye hagamijwe kwishimira ibyagezweho mu myaka 27 birimo kwiyubaka nyuma y'amateka mabi yaranze Igihugu cy'u Rwanda. Cyitabiriwe n'abahanzi batandukanye barimo Bonhomme, Nyirikindi, Ikobe Band, Alouette n’Itorero Inyamibwa, bibanda ku bihangano bitaka ibigwi by’Inkotanyi zabohoye Igihugu.

    Mu buhamya bwatanzwe n'abantu batandukanye, bagarutse ku bihe by'icuraburindi bya kera byaranzwe n'amacukubiri, agahembera Jenoside yakorewe Abatutsi, yatwaye ubuzima bw’abatutsi brenga miliyoni, bakicwa urubozo. 

    Bagarutse kandi no ku budaheranwa ndetse n'icyizere bongeye kugira binyuze mu muryango wa AERG wababereye ubuhungiro bakiyumva nk’abari mu rugo.

    Batangaje ko AERG yabahaye byinshi birimo urukundo, ikinyabupfura, amashuri, abavandimwe, ikabaha no kwimenyereza kugira inshingano nubwo bamwe bari bato.

    Gaju Aillen umwana muto ubarizwa mu ‘Uruhongore’ yavuze kuri byinshi yakuye muri AERG birimo no gufasha benshi kuva mu bwigunge, bagafatanya n'abandi bana, agahabwa inshingano zo kurera benshi bakongera kumurikirwa n'umucyo.

    Abana bato babarizwa mu muryango wa AERG bafasha bagenzi babo kwishima

    Yagize ati 'Umuryango wa AERG wampaye urukundo, kwirinda ibibi, umpa gutinyuka no kwakira inshingano nkiri muto, nkabasha kumenya ibibazo by'abana ndeberera, ndetse duhinduka umuryango mugari”.

    Uyu mwana w'umukobwa yavuze ko bigishijwe amateka yaranze igihugu basobanukirwa n'ibyateye amacakubiri yahembereye urwango rwabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994, bigishwa no kuyamaganira kure kugira ngo itazagaruka ukundi.

    Maj Gen Emmy Ruvusha yagarutse ku busobanuro bwa AERG avuga ko ari umuryango w'icyomoro cy'ibikomere. Yavuze ko uyu muryango watanze byinshi birimo urukundo, kwiyubaka no kugera ku iterambere rirambye, ndetse ukabera benshi umubyeyi.

    Bamwe bagarutse ku bihe byabagoye byo kubura ababo, nyuma bakaza kwisuganya bagasanga barenga 300 ubwo bari mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, bagakora umuryango kuko bari basigaye ku gasozi ntawe basanga. Batangiye kuganira kuri Jenoside n'uburyo babuze ababo, birabakomeza, biga ku ngamba zabafasha kwiyubaka bundi bushya.

    Ati “AERG yatubereye umuryango yaduhaye umuvandimwe iduha urukundo. Kwihuza nk’abarokotse byatumye twunguka umuryango mugari binyuze muri AERG”.

    Umuyobozi Mukuru w’Umuryango uharanira inyunyu z’abacitse ku icumu mu Rwanda (IBUKA), Dr. Gakwenzire Philbert yagarutse ku butwari bw'Inkotanyi mu kubaka Igihugu no kugarura amahoro, agaruka no kubudaherwa bw'Abarokotse Jenoside bakiyomora ibikomere batewe nayo.

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Bizimana Jean Damascene, yashimiye abagize uruhare rukomeye rwo kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimira Leta y'u Rwanda yagaruye ubumwe bw'abanyarwanda.

    Ati 'Mbifurije isabukuru nziza y’imyaka 27, ndetse ndabashimira ibikorwa by’indashyikirwa byagezweho mugatsinda ibikomere'.

    Yashimiye abaterankunga babaye hafi abana b’imfubyi za Jenoside bakabona byinshi birimo no kubona aho baba. Yatangaje ko abishyurirwa na MINUBUMWE bagenda bagabanuka, nka kimwe kigaragaza iterambere ry'abana, kuko basoza amashuri yabo bakajya mu mirimo. Yatangaje ko mu nzego zirandukanye zirimo n’ubuvuzi, uburezi n'izindi, abarokotse bakomeje kwitabwaho

    Ati “Umuryango usobanuye byinshi! Umuryango wa AERG warabyaye urarera kandi urakuza ndetse wuzuza inshingano basabwaga, kugirango benshi bave mu bwigunge”.

    Yatanze inama ku rubyiruko ko bakwiga bibanda ku bintu byaborohereza kubona akazi byihuse ntibahure n’ubushomeri. Abagira inama yo kudahitamo ibyoroshye ariko bidafite akamaro ku isoko ry’ umurimo. Ati “Twigire ku mateka kandi twiyubakire Igihugu kizira umwaga”.

    Abiganjemo urubyiruko babyinnye intsinzi bishimira ibyiza byatanzwe nk’Inkotanyi

    Abana bato bari mu mashuri bibukijwe ko bagomba gushyira imbaraga mu masomo yabo bubaka Igihugu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137698/aerg-yizihije-imyaka-27-ishinzwe-mu-gitaramo-yise-ni-rwemeamafoto-137698.html

  • I Burayi hasigaye Ballon d’Or 1! Urwibutso rw… – #rwanda #RwOT

    Byagorana kuba warakunze umupira w’amaguru udafite umuntu ufana hagati ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bitewe n’ibyishimo bagiye batanga bafasha amakipe yabo kwegukana ibikombe bitandukanye ndetse nabo ku giti cyabo begukana ibihembo birimo Ballon d’Or bihariye imyaka 10 aribo bayitwara gusa.

    Kuba bose baravuye ku mugabane w’Iburayi ni ikimenyetso ko ikiragano cyabo gisa nk’ikiri kugana ku musozo bityo abakunzi babo bakwiye gushaka abandi bakinnyi bo gufana kugira ngo umupira uzarusheho kubaryohera. Ni nayo mpamvu ubundi umwaka wa 2023 udakwiye kuzava mu mitwe y’abakunzi b’aba bagabo 2 dore ko n’inkuru z’igenda ryabo ari zimwe mu zagarutsweho cyane.

    Byatangiye mu mpera z’umwaka ushize wa 2022 aserera n’umutoza wa Manchester United, Erik Ten Hag n’abayobozi b’ikipe ya Manchester United bitewe n’amagambo yari yatangaje mu kiganiro yagiranye n’inshuti ye y’umunyamakuru w’Umwongereza, Piers Morgan. 

    Uwo nta wundi ni Cristiano Ronaldo. Hahise hafatwa umwanzuro ko agomba no gutandukana na Manchester United hasheshwe amasezerano gusa nta n’umwe wari uzi aho azerekeza bitewe n’amakipe menshi yavugwagamo arimo na Real Madrid.

    Byaje gutangazwa ko yerekeje muri Al Nassr yo muri Arabia Saudite asinye amasezerano y’imyaka 2 ndetse taliki 4 Mutarama 2023 ahita yerekanwa imbere y’abafana barenga ibihumbi 25.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko yerekeje muri Arabia Saudite kubera ko akazi ke i Burayi yakarangije. Yagize ati “Akazi kanjye i Burayi kararangiye kuko nakiniye amakipe yaho yose akomeye. Hari ayo muri Brésil, Portugal, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Australia yanyifuzaga ariko ijambo ryanjye narihaye Al Nassr”.

    Cristiano Ronaldo yerekanywe mu ikipe ya Al Nassr imbere y’abafana barenga ibihumbi 25

    Cristiano Ronaldo yatangiye uru rugendo rushya rw’umupira w’amaguru nta wabitekerezaga, gusa nta yandi mahitamo yari afite bijyanye n’ibifurumba by’amafaranga yahabwaga aho ahembwa agera kuri miliyoni 3.4 z’amapawundi ku Cyumweru.

    Umukino wa mbere muri Al Nassr yawukinnye taliki 23 Mutarama bakina na Ettifaq birangira banayitsinze igitego 1-0. Kugeza ubu muri rusange amaze kuhakina imikino 37 akaba yaratsinzemo ibitego 23.

    Cristiano Ronaldo akimara kuva ku mugabane w’Iburayi benshi batekereje ko umukeba we Lionel Messi ari cyo gihe agiye gukora cyane akanakuraho uduhigo dutandukanye bari bahanganye turimo nko kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Champions League.

    Ibyo si ko byagenze kubera ko amezi 6 yarahagije kugira ngo uyu munya-Argentine nawe afate umwanzuro wo kuva ku mugabane w’Iburayi yerekeze muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

    Na we byatangiye bitameze neza muri Paris Saint-Germain atukwa n’abafana nyuma yuko basezerewe muri UEFA Champions League batsindwa na FC Bayern Munich muri 1/8.

    Lionel Messi wari uri mu mwaka we wa nyuma w’amasezerano, yahise afata umwanzuro ko atazongera amasezerano muri Paris Saint-Germain maze atangira kuvugwa mu makipe menshi arimo na FC Barcelona yakuriyemo.

    Byaje kurangira taliki 15 Nyakanga ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yerekanye uyu munya-Argentine nk’umukinnyi wayo mushya. 

    Nyuma yo gutangazwa mu ikipe nshya, Lionel Messi mu magambo ye yagize ati: “Nishimiye gutangira urugendo rwanjye rushya rwo gukina muri Inter Miami no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

    “Uyu ni umwanya mwiza, kandi dufatanyije tuzakomeza kubaka uyu mushinga mwiza. Igitekerezo ni ugukorera hamwe kugira ngo tugere ku ntego twihaye. Niteguye gutangira gufasha hano mu rugo rwanjye rushya”.

    Lionel Messi yerekanwa muri Inter Miami byari ibyishimo ku bafana bari muri sitade 

    Nyuma yaho taliki 17 yahise yerekanwa imbere y’abafana ibihumbi maze taliki 22 akina Umukino we wa mbere anatangira atsinda igitego imbere y’ibyamamare birimo Kim Kardashian, umukinnyi wa Basketball muri NBA, Lebron James ndetse na Selena Williams.

    Kugeza ubu Messi amaze gukinira Inter Miami imikino 13 akaba yatsinzemo ibitego 11 anatanga imipira 5 yavuyemo ibitego.

    Kuba aba bakinnyi babayeho bahanganye mu mateka y’umupira w’amaguru bose baravuye ku mugabane w’Iburayi, ni kimwe mu bitazibagirana muri uyu mwaka wa 2023 dore ko ari nabwo bwa mbere hakinwe imikino ya UEFA Champions League batarimo mu myaka 20 iheruka.

    Kuba kandi Cristiano Ronaldo wegukanye Ballon d’Or 5 na Lionel Messi ufite Ballon d’Or 8 baravuye ku mugabane w’Iburayi, byatumye hasigarayo umukinnyi umwe ufite iki gihembo ari we Luka Modric ukinira Real Madrid dore ko na Karim Benzema ufite Ballon d’Or 1 ya 2021-2022 nawe mu mpeshyi y’uyu mwaka yafashe umwanzuro wo kwerekeza muri Al Ittihad yo muri Arabia Saudite.

    Karim Benzema yerekanwa mu ikipe ya Al Ittihad imbere y’abafana yerekanye na Ballon d’Or yatwaye mu mwaka ushize 

    Kuba Karim Benzema nawe yaravuye ku mugabane w’Iburayi byatumye hasigarayo Ballon d’Or 1

    Kimwe mu bintu bitazibagirana muri uyu mwaka ni igenda rya Lionel Messi ava ku mugabane w’Iburayi agahitamo kwigira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu ikipe ya Inter Miami

    Kuba Cristiano Ronaldo yatangiye urugendo rushya mu ikipe ya Al Nassr yo muri Arabia Saudite ku mugabane wa Asia ni kimwe mu bintu bitazibagirana muri uyu mwaka wa 2023 turi gusoza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137705/i-burayi-hasigaye-ballon-dor-1-urwibutso-rwa-2023-muri-ruhago-igice-cya-mbere-137705.html

  • Umuhanzi Meddy yatomagije umugore we wagize isakuru y'amavuko #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Meddy wiyeguriye Imana yeteye imitoma umugore we Mimi wagize isabukuru y'amavuko.

     

    Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze Meddy yagize ati:'Ku mwamikazi wanjye wavutse'.

     

    'Ndi umunyamugisha kandi ndashimira kuba nkufite nk'umusangirangendo w'ubuzima bwanjye , nk'umugore wanjye , n'umubyeyi w'umwana wanjye [Igikomangomakazi].

     

    Ndanezerewe cyane kandi nshimishijwe no ku kugira nk'umusangirangendo w'ubuzima bwanjye , umugore wanjye na mama w'umukobwa wanjye mwiza [Igikomangomakazi].

     

    Nabonye uburyo Imana yagukoze neza kuva mu myaka yashize, inkuru yawe itera imberaga benshi. Wahagararanye nanjye mu gihe nta wundi wabishoboye, uranyumva neza kurenza abandi bantu bose bo ku Isi.

     

    Uri impano yanjye y'agaciro ituruka ku Mana; Umwuka we wera ajye abana nawe iteka ryose. Isabukuru nziza rukundo rwanjye. Ndagukunda ubuziraherezo'.

    Nyuma yo kubona ubu butumwa Mimi nawe yahise amusubiza agira ati:'Ndagukunda cyane [My King]  iteka ryose no mu bundi buzima'.

    The post Umuhanzi Meddy yatomagije umugore we wagize isakuru y'amavuko appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-meddy-yatomagije-umugore-we-wagize-isakuru-yamavuko/

  • Abakinjyi 5 bari munsi y’imyaka 21 bahenze kw’Isi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    1.Jamal Musiala umusore muto ufite imyaka 20 ukinira ikipe ya Bayern Munich,  ukomoka  mu gihugu cy'u Budage afite agaciro ka (€110m) , Jamal ukina nku wataka ariko anyuze hagati(attacking midfielder) cyangwa agacyina anyuze ku mpande aba bitwa ba mababa(winger) amaze gukukinira Bayern Munich imikino 9 ayitsindira ibitego 2 atanga imipira ivamo ibitego 2.

    2. Florian Wirtz uyu nawe ni umusore muto ufite imyaka 20 akinira ikipe ya Bayer Leverkusen akomoka mu gihugu cy'u Budage afite agaciro ka (€100m) uyu musore nawe ukina ashakisha ibitego ariko anyuze hagati mu kibuga (attacking midfielder) ndetse no kuruhande rwiburyo ( Left winger), mu mikino 15 amaze gukinira Bayern Levarkusen amaze gutsinda ibitego 5 atanga imipira ivamo ibitego 6.

    3. Xavi Simons umusore muto w'umuhorandi ukinira ikipe ya RB Leipzig kuntizanyo ya Paris saint Germain n'umwe mubasore bato bafite agaciro gahenze kuko ubu ahagaze (€70m), mu mikino 15 amaze gukinira RB Leipzig amaze gutsinda ibitego 4 atanga imipira ivamo ibitego 7.

    4. Mathys Tel uyu musore muto w'umufaransa ufite imyaka 18, ukinira  ikipe ya Bayern Munich nawe n'umwe mu bakinnyi bato babahanga kandi bahenze kw'isoko ry'igura n'igurisha ry'Abakinnyi ubu afite agaciro ka (£50).
    mu mikino 11 yakiniye Bayern Munich yatsinze ibitego 3 atanga imipira ivamo ibitego 2.

    5.Castello Lukeba uyu musore ufite imyaka 20 ukinira ikipe ya RB Leipzig ukomoka mu gihugu cy'u Bufaransa afite agaciro ka (£40). amaze gukinira RB Leipzig imikino 14 ayitsindira igitego cyimwe.

    Source : https://yegob.rw/abakinjyi-5-bari-munsi-yimyaka-21-bahenze-kwisi/