Blog

  • Umuhanzikazi Celine Dion akomerewe n'ubuzima #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gupimwa agasangwamo indwara yitwa 'Stiffy Person Syndrom' ngo kugeza ubu ntabwo ashobora kugira icyo akora kuri bimwe mu bice bye by'umubiri nk'uko byatangajwe n'umuvandimwe we Claudette Dion.

     

    Uyu mugore uvukana na Celine Dion yagize ati:'Ubu ntabwo ashobora kuyobora imitsi y'umubiri we'.Aganira na 7Jours, Claudette Dion , yakomeje agira ati:'Ikimbabaza ni uko yahoze yigengesera cyane, agira ikinyabupfura.Yari umugore ukora cyane.Umubyeyi wacu iteka yaramubwira ati 'Uzabicamo neza, uzabyitwaramo neza'.

     

    Yakomeje agira ati:'Ni ukuri rwose, mu nzozi zacu twese kwari ugusubira ku rubyiniro.Gusa aho bigeze ubu , sinzi pe'.

     

    Mu kwezi kwa Kane , nibwo Celine Dion yahagaritse ibitaramo byagombaga kuzenguruka Isi, kubera indwara y'imitsi  yamuteraga uburibwe bukomeye cyane.

     

    Muri icyo gihe Celine Dion w'imyaka 55 yagize ati:'Mumbabarire mwese kubera ko mbatengushye.Kugeza ubu ntabwo mfite imbaraga, gusa murabizi ko kuzenguruka Isi bigoye kabone niyo waba uri muzika 100%.Ntabwo ari byiza kuri mwe ko mpora nsubika ibitaramo kandi nanjye birikunshengura.Rero reka tubihagarike ubu kugeza igihe nzongera kugarukira imbere yanyu'.

     

    Claudette yavuze ko undi muvandimwe wabo witwa Linda, ari we wagumanye na Celine Dion muri Las Vegas, aho yitabwagaho n'umuganga uzobereye indwara ya Stiffy Person Syndrome yari arwaye.

     

    Celine Dion yaherukaga kugaragara muruhame ari kumwe n'abana be b'abahungu yabyaranye n'umugabo we witwaga Rene Angelil wapfuye.

    The post Umuhanzikazi Celine Dion akomerewe n'ubuzima appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzikazi-celine-dion-akomerewe-nubuzima/

  • H.E Paul Kagame yagaragaye mu modoka rusange #rwanda #RwOT

    Ifoto ya Perezida KAGAME ari mu modoka rusange [Busi] ikomeje gukwirakwizwa kumbuga nkoranyambaga aho aba asa n'uganira na Akinwumi Adesina , uyobora Banki ya Nyafurika Itsura Amajyambere.

     

    Iyi foto yafashwe ku wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023, ubwo habaga umuhango wo  kureba aho umushinga wo kubaka mu Rwanda , Ishami ry'Uruganda rwa BioNtech ruzobereye mu gukora inkingo ugeze,no gutaha igice cyawo cya Mbere cyamaze kuzura.

     

    Kimwe mu byagaragariye amaso ya Buri wese ni uko Abayobozi bose bitabiriye uyu muhango bakoresheje imodoka rusange aho bamwe bazanaga imodoka zabo bwite cyangwa iz'akazi zikabageza kuri Kigali Convention Center ubundi bakinjira muri Busi zabaga zateganyijwe.

     

    Iyi gahunda kandi yanubahirijwe n'abayobozi bakuru bari muri uyu muhango barimo ; Perezida Paul Kagame, Perezida wa Senegal Macky Sall , Uwa Ghana , Nana Akufo — Addo, Minisitiri w'Intebe wa Barbados , Mia Mottley, Perezida wa Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe  bw'Uburayi, Ursula Von Der  Leyen n'Umuyobozi wa Banki Nyafurika  Itsura Amajyambere , Akinwumi.

     

    Aba bayobozi bakuru bageze i Masoro mu Karere ka Gasabo ahabereye uyu muhango bari mu modoka imwe.Ibintu byatumye benshi batangara kuko bitamenyerewe cyane mu Rwanda ko Abayobozi b'ibihugu bashobora kugenda mu modoka rusange.

    The post H.E Paul Kagame yagaragaye mu modoka rusange appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/h-e-paul-kagame-yagaragaye-mu-modoka-rusange/

  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare… – #rwanda #RwOT

    Iri tangazo rikomeza rivuga ko abasirikare 17 bari bafite ipeti rya Colonel bo bazamuwe mu ntera bagirwa ba Brigadier General, na ho ba Lieutenant Colonel 83 bagirwa ba Colonel.

    Abandi bazamuwe mu ntera  ni  ba Major 98  bagizwe  ba Lieutenant Colonel, ba Captain 295 abagira ba Major

    Umukuru w'Igihugu kandi yazamuye mu ntera  ba Lieutenant bane bagirwa ba Captain mu gihe basirikare 226 bo bagizwe ba Sous-Lieutenant nyuma yo kuvanwa mu cyiciro cy'abasirikare bato.

    Iri tangazo rivuga ko izi mpinduka zigomba guhita zishyirwa mu bikorwa nubwo  nta mazina y'abazamuwe mu ntera yigeze atangazwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137724/perezida-kagame-yazamuye-mu-ntera-abasirikare-barimo-ba-brig-gen-137724.html

  • Chairman wa APR FC yazamuwe mu ntera #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa APR FC, Afande Richard Karasira yazamuwe mu ntera ava ku ipeti rya Lieutenant Colonel (Lt Col) ahabwa irya Colonel (Col).

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera abasirikare 710.

    Muri abo basirikare, abasirikare 83 barimo n’umuyobozi wa APR FC, Afande Richard Karasira ni bo bahawe ipeti rya Colonel bavuye kuri Lieutenant Colonel.

    Col Richard Karasira yagizwe umuyobozi wa APR FC muri Kamena 2023 aho yari asimbuye Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga.

    Ni umwaka we wa mbere nk’umuyobozi wa APR FC, muri shampiyona ya 2023-24 aho amakipe ari mu karuhuko k’imikino ibanza ya shampiyona, APR FC ni yo iyoboye urutonde n’amanota 33.

    Chairmanwa APR FC yazamuwe mu ntera

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Chairman-wa-APR-FC-yazamuwe-mu-ntera

  • Dore inzozi zikunda kurotwa n'abantu cyane n'icyo zisobanuye #rwanda #RwOT

    Hari ubwo abantu batandukanye barota inzozi ariko ntibabashe kumenya icyo zishatse kuvuga.Muri iyi nkuru tugiye kubasobanurira iz'ingenzi.Niba nawe hari izo warose ntusobanukirwe , uzitwandikire ahatangirwa ibitekerezo.

     

    Inzozi ni kimwe mu bice bigize ijoro kuri buri wese.Iyo ubyutse kenshi hari ubwo uratira uwo mu ryamye hamwe ko waroze wuriye indege cyangwa wageze ku bindi bintu byiza, akagusaba kubisengera na cyane ko biba biri mubyo uhora utekereza kuzageraho.

     

    Uretse kurota neza kandi hari ubwo urota waguye mu byago, ukarotorera uwo muri kumwe akakubwira ko ntabyo azi ariko aguhumuriza.Abahanga bavuga ko ubusobanuro bw'inzozi zimwe na zimwe , bufite umubare ku % ku buryo uwaroze aramutse amenye icyo bisobanuye ashobora kugira icyizere cyangwa akabihuza n'ibimaze agahe gato bimubayeho ari nayo mpamvu tugiye kugaruka kuri zimwe mu nzozi n'icyo zisobanuye.

     

    1.Kurota bari kukwirukaho.

    Kurota urimo kwirukangwaho n'umuntu / abantu , uzi cyangwa utazi bitera ubwoba cyane kandi benshi bakunze kubirota cyane.Ikinyamakuru cyitwa Timesnownews gitangaza ko izi nzozi zisobanuye ko hari ikintu runaka uba urimo gushaka guhunga mu buzima bwawe.Uwitwa 'Tony Crisp'  wanditse inkoranyamagambo yitwa Dream Dictionary, yavuze ko kurota bari kukwirukaho bishatse gusobanura ko hari ibiguteye ubwoba uri guhunga cyangwa ibyo udashaka gukora.

     

    Bavuga ko niba ari inyamaswa irimo ku kwirukaho munzozi , bisobanuye ko hari umujinya ufite ariko udashaka ko ugutwara , uri guhunga impano yawe, cyangwa andi marangamutima ushobora kuba udashaka kwerekana.Mu gihe uri ku kwirukaho utamuzi, nabyo bishatse kuvuga ko hari ibyo mu bwana bwawe uri guhunga cyangwa ukaba warigeze kurwara 'Trauma' kubera ibya kubayeho.Kurota bari ku kwirukaho bisobanuye ko urimo gutinya urukundo.

     

    2.Kurota wambaye ubusa mu bantu.

    Ese wigeze urota ubu bwoko bw'inzozi uri mu bantu haba ku ishuri , mu isoko ,mu birori by'isabukuru n'ahandi ariko wambaye ubusa ?. Kurota wambaye ubusa birababaza ndetse biba biteye ubwoba kuko uba utekereza ko abantu babonye uko uteye.Abahanga bavuga ko kurota wambaye ubusa bisobanuye ko urimo kugerageza guhisha ibibi wakoze [Ubusambanyi], cyangwa ukaba ugerageza kwerekanako uri intungane.

     

    3.Kurota uri gupfa / wapfuye.

    Benshi barota bo bapfuye cyangwa abo bakunda bapfuye.Izi nzozi ngo ziterwa n'umunaniro wa nyiri kuzirota.Kurota uwo muziranye yapfuye cyangwa wowe wapfuye , abahanga bemeza ko bisobanuye urugendo rutunguranye uzakora cyangwa we azakora.

     

    4.Kurota uri guhanuka.

    Kurota uri guhanuka mu kirere byo birasanzwe cyane.Ibi bishatse gusobanura ko utinya ubuzima cyane cyangwa ibyo ukora bikaba biri kwanga.Hari abavuga ko [Myth], kurota uri kungwa ugahanuka ukikubita hasi, bisobanuye ko ushobora gupfa mu gihe cya vuba.Kurota uri guhanuka kenshi byakunze gusobanurwa nko hari ibitari kugenda neza muri wowe.

     

    5.Kurota uri kuguruka.

    Kurota uri kuguruka bishobora gusobanura ko uri mu bihe byawe byo kwigenga,wiyobora cyangwa bikaba bisobanuye ko uri gushaka guhunga ukuri guhari.

    6.Kurota uwo mukundana ari kuguca inyuma.

    Izi nzozi zirababaza cyane.Benshi batekereza ko ari ukuri ariko nyamara ntabwo biba ari byo.Kurota uwo mwashakanye cyangwa uwo mukundana ari kuguca inyuma , bisobanuye ko ufite ikibazo cyo kwizera uwo mubana cyangwa mukundana.

     

    7.Kurota uri gukuka amenyo /Iryinyo.

    Kurota uri gukuka amenyo , bisobanuye ko ushobora kuba uri kurwana no kwiyitaho ugira ngo abantu bakubone neza cyane.

     

    8.Kurota utwite.

    Abahanga bemeza ko kurota utwite bisobanuye ko ushobora kuba utiteguye kubyara kuko uba ubona igihe kitaragera.

    The post Dore inzozi zikunda kurotwa n'abantu cyane n'icyo zisobanuye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/dore-inzozi-zikunda-kurotwa-nabantu-cyane-nicyo-zisobanuye/

  • Kamonyi: Inka y'Ubumanzi ntizasohoke muri aka karere-Guverineri Kayitesi #rwanda #RwOT

    Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 18 Ukuboza 2023 kashyikirijwe Inka y'Ubumanzi n'inyana yayo nyuma y'uko kabaye aka mbere mu gihugu mu bikorwa by'urugerero. Mu bikorwa byakozwe birimo inyubako z'igihango cy'Urungano zizajya zitangirwamo Serivise zitandukanye, kahigitse utundi turere ku manota 91%. Abayobozi basabwe ko Inka y'Ubumanzi batsindiye batazemera ko isohoka ikajya ahandi, ko bagomba guharanira ko ihora ari iyabo.

    Mu ijambo rye, Guverineri Kayitesi wari umushyitsi mukuru yagize ati' Umwana wa mbere mu ishuri niwe uhangayika kurusha abandi kuko nta wundi mwanya agira ubaho. Ni uwa mbere n'iyo abaye uwa Kabiri buriya aba yatsinzwe. Nyakubahwa Meya rero Mutoza Mukuru w'aka Karere n'izindi ntore zose mufatanije, umwanya wanyu ni uwo nta wundi ubaho'.

    Inka y'Ubumanzi n'iyayo MINUBUMWE yashyikirije Kamonyi.

    Yagize kandi ati' Ni ukugerageza mukajya mwemera mukavunika ariko Inka y'Ubumanzi ntizasohoke muri aka Karere'. Yakomeje ashimira MINUBUMWE ku bw'iyi Nka y'Ubumanzi, asaba Intore zisoje Urugerero gukomeza kubera itara rimurika aho bagiye, bakaba Intore zidasiga ibyo zatojwe aho zabitorejwe.

    Yahaye inama n'Impanuro izi Ntore agira ati' Muzirinde icyo aricyo cyose cyabatesha agaciro kuko nta Ntore ita agaciro, ari ibijyanye n'imico mibi yadutse kuri ubu! Kwiyahuza inzoga ndetse n'ibiyobyabwenge, ibyo ni ibibicira ubuzima muzabigendere kure! Kuba Ikigwari, guta umuco wo gukunda Igihugu, kudafashanya n'ibindi byose bijyanye na Discipline(ikinyabupfura) ariko binajyana n'ubuzima bwanyu'.

    Guverineri Kayitesi Alice.

    Yabwiye uru rubyiruko kandi ati' Twizera rero ko arimwe maboko y'Igihugu cyacu, ibyo dukora uyu munsi ni mwe ibyo biri mu buganza byanyu. Umuco w'Ubutore mwatojwe mukomeze muwusigasire kandi muharanire kugera kure hashoboka'.

    Umunyamabanga uhoraho-PS muri MINUBUMWE, Eric Mahoro yibukije abitabiriye iki gikorwa cyo gushyikiriza Kamonyi Inka y'Ubumanzi ko Urugerero rushyirwaho n'itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, ko kandi mu ngingo ziri muri iryo tegeko harimo; Umuco wo gukorera hamwe, kugira ubupfura, Gufashanya kandi byose bigakorwa mu Bumwe hagamijwe kwishakamo ibisubizo ku bibazo bitandukanye.

    PS wa MINUBUMWE ashyikirizwa inkuyo n'umutahira.

    Yijeje ko Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano mboneragihugu-MINUBUMWE izakomeza gufasha kugira ngo byose bigende neza.

    Yagize kandi ati' Ntore muri hano rero, 'Nkomezabigwi', uyu murage dukesha abakurambere bacu, utwibutsa ko dufite inshingano yo kurinda Igihugu cyacu icyagihungabanya icyo aricyo cyose. Baba ari twebwe turiho none n'abazabaho ejo, ibikorwa dukora bigomba kuba ari ibikorwa biramba kugira ngo Umunyarwanda nubwo yaba ari uzavuka azavukire mu Gihugu cyunze Ubumwe, Igihugu gifite imibereho myiza kandi Igihugu buri wese yishimira'.

    Intore zakuwe ku karubanda zinjizwa muzindi.

    Avuga ko bimwe mu bikorwa byaranze uturere twabaye indashyikirwa ari; Ugukorera ku ntego, Uruhare rw'Ubuyobozi no gukorana n'abafatanyabikorwa, Gusobanura icyo ushaka kugeraho kandi ukanagisobanurira abo mukorana….'. Yakomeje ababwira ko ibyo ni babigira umuco n'ibindi byose bazabibamo Indashyikirwa.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wabaye umunsi ku wundi ahakorerwaga ibi bikorwa by'Urugerero hubakwa inzu y'Igihango cy'Urungano avuga ko kuba basabwe kutemera ko Inka y'Ubumanzi izagira ahandi ijya ari Umukoro ku karere.

    Ubwo Inka yashyikirizwaga ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi.

    Ati' Ni umukoro duhawe, ariko dushingiye n'ubundi uko twajyaga dukora no mu myaka itambutse, hari icyizere cy'uko bizakunda Inka y'Ubumanzi ntisohoke mu karere kacu ka Kamonyi'.

    Akomeza avuga ko icyo biteguye gukora ari nk'icyo n'ubundi bakoze aricyo; Kuganira, kurebera hamwe icyerekezo, kuganira n'abafatanyabikorwa, gukomeza kugira intego kandi bakayikoreramo kugera igihe bayigereyeho. Agira ati' Tuzakomeza gukora ibishoboka byose nk'Abesamihigo iyi Nka y'Ubumanzi izagume mu karere kacu'.

    Abayobozi batandukanye bari bitabiriye umuhango wo gushyikiriza Kamonyi Inka y'Ubumanzi.

    Uturere twaje imbere cyane kurusha utundi ni; Kamonyi yahize utundi ku manota 91%, Kicukiro 89,1%, Gakenke 88%, Kayonza 85,9%, Rusizi 82%.

    Utundi turere byavuzwe ko tugifite ibyo kunozwa ni; Nyagatare 74,7%, Gasabo 72%, Musanze 70,5%, Nyamasheke 63% hakaba na Nyaruguru ifite 62% ari nayo iherekeza utundi( yabaye iya nyuma).

    Ba Gitifu b'Imirenge igize Kamonyi bashimiwe uruhare bagize mu bikorwa by'Urugerero.

    Ibikorwa byasuwe, byakozwe k'urugerero rumaze amezi atatu ari nabyo byashyize Kamonyi ku ntebe y'icyubahiro ihize utundi turere, bifite agaciri k'Amafaranga y'u Rwanda; Miliyoni ijana n'ebyiri n'ibihumbi Magana arindwi mirongo ine na bine na magana inani mirongo itanu n'umunani( 102,744,858Frws), byose byakozwe ku bufatanye bw'Abesamihigo ndetse n'inshuti zabo.

    Uretse izi nyubako z'Igihango cy'Urungano, ibindi bikorwa byakozwe n'urubyiruko rw'Intore zari ku rugerero birimo; Kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'Abaturage cyane abatishoboye badafite aho baba, Gusana inzu zimeze nka Nyakatsi, Ubwiherero, Kurwanya imirire mibi havugururwa uturima tw'igikoni no kubaka udushya, kubaka Ibiro by'imidugudu mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kamonyi.

    Inyubako nini y'Igihango cy'Urungano, ifite icyumba(Salle) yakira abantu bagera kuri 800.

    Hari kandi; Ukubungabunga ibidukikije hacukurwa imirwanyasuri, Guhanga imihanda mishya, Gutunganya imihanda y'imigenderano, Gutera ibiti bivangwa n'imyaka, Gutera amashyamba n'ibiti by'imbuto, Gukora ubukangurambaga butandukanye mu baturage kuri gahunda zirimo Ubuhinzi bugamije umusaruro bagasagurira amasoko, Gukangurira ababyeyi kujyana abana ku ishuri, Guca ubuzererezi, Ubukangurambaga bw'isuku n'Isukura, Ubwisungane mu kwivuza, kurwanya inda ziterwa abana, Kwitabira gahunda za Leta, Gukangurira urubyiruko kwirinda SIDA, kurwanya ibiyobyabwenge, inzoga zitemewe n'ibindi.

    Hatahwaga ku mugaragaro ibikorwa byakozwe n'urugerero.
    Izindi nyubako zifite ibyumba bizajya bikorerwamo Serivise zitandukanye.
    Byari ibyishimo kuri aba basore n'inkumi basoje Urugerero.

    Ifoto rusange.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/12/19/kamonyi-inka-yubumanzi-ntizasohoke-muri-aka-karere-guverineri-kayitesi/

  • Indirimbo y'umunsi utariwumva ahandi : Umenifunza ya D Voice – VIDEO #rwanda #RwOT

    Nk'uko bisanzwe buri munsi tubategurira indirimbo ishobora kubafasha kwirirwa neza.Indirimbo y'uyu munsi yitwa ''Umenifunza' y'umuhanzi D Voice uherutse gusinyishwa na Diamond Platnumz muri WCB Wasafi.

     

    Ni indirimbo nziza cyane ikurikira iyitwa 'BamBam' uyu muhanzi yakoranye na Zuchu wamwakiriye muri iyi nzu isanzwe ifasha abahanzi.BamBam niyo ndiriimbo ya mbere D Voice yakoze yagize abarenga Miliyoni kuko yarebwe n'abantu 3.4 kandi ikirebwa.

    Kuva D Voice yagera muri WCB amaze gukora indirimbo 3; BamBam , Lolo na Umenifunza twabahitiyemo uyu munsi ari nayo nshyashya yaraye asohoye.

    Niba nawe uri umuhanzi ukaba ufite impano unyure kuri Email yacu [email protected], uduhe igihangano cyawe.

     

    REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMENIFUNZA' [Waranyigishije] YA D VOICE

    The post Indirimbo y'umunsi utariwumva ahandi : Umenifunza ya D Voice — VIDEO appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/indirimbo-yumunsi-utariwumva-ahandi-umenifunza-ya-d-voice-video/

  • Umuhanzi Bien Baraza wo muri Sauti Sol yatunguwe na nyina asuka amarira ku rubyiniro #rwanda #RwOT

    Umuhanzi n'umwanditsi w'indirimbo Bien Baraza wahoze muri Sauti Sol yatunguwe na nyina  Grace Baraza , amarangamutima aramurenga ararira.

     

    Mu gitaramo 'Blankets and Wine' cyabereye kuri Moi International Sports Center ahazwi nka Kasarani,   Baraza niho yatunguriwe na nyina amusanze ku rubyiniro.Uku guturana k'umubyeyi wa Baraza byashimishije benshi by'umwihariko uyu muhanzi wari wambariye gutanga akanyamuneza nyuma yo kuva mu itsinda rya Sauti Sol.

     

    Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze 'Bien Baraza' yashyizeho amashusho y'umubyeyi we Grace Baraza amuzanira indabo ku rubyiniro.Abari hafi aho bemeza ko uyu mubyeyi yazanwe n'umugore wa Baraza Bien Chiki Kuruka.

     

    Uyu muhanzi yashimishijwe cyane n'umubyeyi we kuvuga biramunanira kubera gutekereza urugendo uyu mubyeyi yakoze kuva ahitwa Kakamega akagera ahabereye igitaramo agamije kureba umuhungu we.

     

    Baraza yavuze ko yatewe ishema n'uku kwitanga umubyeyi akemera gusiga umugabo we urwaye cyane.Yavuze ko yari akwiriye kuguma mu rugo , akita k'umugabo we aho kujya muri Nairobi mu gitaramo.Baraza yahishuye ko umubyeyi we ariwe watumye afata umwanzuro wo gushyira hanze umuzingo.

     

    Muri iki gitaramo , Baraza yeretse abafana umubyeyi we , barahoberana bakomeza kuririmbana.

    The post Umuhanzi Bien Baraza wo muri Sauti Sol yatunguwe na nyina asuka amarira ku rubyiniro appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-bien-baraza-wo-muri-sauti-sol-yatunguwe-na-nyina-asuka-amarira-ku-rubyiniro/

  • Ibyishimo byari byose! Umunsi nk’uyu nibwo Lionel Messi yanditse amateka yatumye abantu batongera gutekereza ku mugereranya na Cristiano Ronaldo  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibyishimo byari byose! Umunsi nk'uyu nibwo Lionel Messi yanditse amateka yatumye abantu batongera gutekereza ku mugereranya na Cristiano Ronaldo.

    Nimero ya mbere ku Isi mu mupira w'amaguru umunya Argentina Lionel Messi nk'uko ibikombe n'ibihembo yegukanye bibigaragaza umunsi nk'uyu tariki 18 Ukuboza mu mwaka wa 2022 nibwo yegukanye igikombe cy'Isi cyatumye abantu bose bajyaga bamugereranya na mugenzi we w'umunya Portugal Cristiano Ronaldo bayamanika bakamuha icyubahiro yari amaze gukorera.

    Lionel Messi nta gikombe nta kimwe gikomeye ataratwara gikinirwa ku mugabane w'i Burayi icyo yaburaga cyari igikombe cy'Isi nyuma yaho acyegukanye byahise bimugira nimero ya mbere ku Isi muri ruhago ukuyemo amarangamutima y'umukinnyi ushobora kuba ukunda.

    Uyu n'umunsi ukomeye cyane ku banya Argentina bose by'umwihariko abakunzi ba Lionel Messi batazigera bibagirwa igikombe cy'Isi batwaye batsinze ikipe y'igihugu y'u Bufaransa kuri penaliti mu mukino wagaragayemo ibitego byinshi cyane.

    Source : https://yegob.rw/ibyishimo-byari-byose-umunsi-nkuyu-nibwo-lionel-messi-yanditse-amateka-yatumye-abantu-batongera-gutekereza-ku-mugereranya-na-cristiano-ronaldo/

  • Amashusho ya Byiringiro Lague arimo abyina zuke mu buryo butangaje akanyuzamo agasomana akomeje guca ibintu hanze aha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amashusho ya Byiringiro Lague arimo abyiba zuke mu buryo butangaje akanyuzamo agasomana akomeje guca ibintu hanze aha

    Ni amashusho yagiye hanze kuri uyu wa mbere uyu rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda amavuba ndetse n'ikipe ya Sundvikens IF, abyina zuke akanyuzamo agasomana mu buryo butangaje.

    Byiringiro Lague kugeza ubu arimo kubarizwa hano mu Rwanda mu biruhuko nyuma yaho shampiyona yo muri Suedé irangiye ikipe ya Sundvikens IF izamutse mu cyiciro cya kabiri.

    Source : https://yegob.rw/amashusho-ya-byiringiro-lague-arimo-abyina-zuke-mu-buryo-butangaje-akanyuzamo-agasomana-akomeje-guca-ibintu-hanze-aha/