Blog

  • FERWAFA yatangaje igihe kwandikisha bizatangirira n’umunsi wo gusoza #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze kumenyesha amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo n’abagore igihe cyo kwandikisha abakinnyi ndetse n’umunsi isoko rizafungwa.

    Ku makipe yo mu cyiciro cya mbere mu bagabo, isoko rito ryo kwandikisha abakinnyi babigize umwuga ry’umwaka w’imikino wa 2023-24 rizafungura tariki ya 26 Ukuboza 2023 rifungwe tariki ya 27 Mutarama 2024.

    Kwandikisha abakinnyi babigize umwuga mu cyiciro cya mbere mu bagore, bizatangira guhera tariki ya 26 Ukuboza 2023 birangire tariki ya 26 Mutarama 2024.

    Kwandikisha abakinnyi batabigize umwuga, ni ukuvuga mu cyiciro cya kabiri mu bagabo n’abagore ni ukuva tariki ya 1 Mutarama 2024 kugeza tariki ya 8 Gashyantare 2024.

    Amakipe kandi yibukijwe ko nta kipe igomba kurenza abakinnyi 30, bivuze ko izishoboye yazandikisha umubare w’imyanya yari asigaranye kugira ngo 30 bagere, gusa kugeza 30 si itegeko ariko kubarenza ntibishoboka.

    Ishoko ry’abakinnyi rirafungurwa mu mpera z’uku kwezi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yatangaje-igihe-kwandikisha-bizatangirira-n-umunsi-wo-gusoza

  • Pasiteri yahuje umusore n'inkumi bari baje gusenga ari ingarabu ababwira ko mwuka wera abubakiye #rwanda #RwOT

    Umukozi w'Imana wo muri Kenya, yahuje umukobwa n'umuhungu bombi ba babariye mu rukundo bakamara igihe nta bakunzi bafite barihebye.Uyu mukozi w'Imana yabasabye gufatana ibiganza ubundi bagahana numero za telefone.

     

    Aya mashusho akomeje gutuma urukundo rw'aba bombi bahuriye mu rusengero rwibazwaho kuko Pasiteri wari imbere y'iteraniro ariwe wabahuje bombi akabasaba guhana nimero no kuzashakana uko byagenda kose.

     

     

    Uwitwa Abdikarim Hussein, niwe washyize hanze amashusho y'umukozi w'Imana [Pastor] wari uri gukora umurimo we nk'ibisanzwe gusa bikaza kurangira ageze k'umusore n'inkumi bari mu iteraniro , akabasaba gupfukama imbere y'abandi bose, akabasaba guhoberana no guhana ibiganza.

     

    Nyuma yo kubasaba ibi , yababajije niba bombi barigeze kubabarira mu rukundo [Heart Broken in Love], bombi baremera bazunguje umutwe, akomeza kubabaza niba baziranye, barahakana , nuko pasiteri ahita abasaba kwibwirana.

     

    Pasiteri yagize ati:'Mwembi mushobora gutangira kwibwirana , wowe musore tangira uvuge.Mufate ikiganza'.Uko yabivugaga ,niko umusore yegeraga umukobwa abagize iteraniro babihinduye urwenya bari kwisekera.

     

    Byagaragaraga ko aba bombi [Umuhungu n'umukobwa] bafite isoni,gusa bahita basabwa guhana numero za telefone.

     

    Ese wowe utekereza ko uru rwavamo urukundo koko ?

    The post Pasiteri yahuje umusore n'inkumi bari baje gusenga ari ingarabu ababwira ko mwuka wera abubakiye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/pasiteri-yahuje-umusore-ninkumi-bari-baje-gusenga-ari-ingarabu-ababwira-ko-mwuka-wera-abubakiye/

  • CHAN 2024 izakirwa n’ibihugu 3 #rwanda #RwOT

    Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania (TFF), Wallace Karia yemeje ko Tanzania na Uganda ziyongera kuri Kenya bakazakira CHAN 2024.

    Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yari yatangaje ko Kenya ari yo izakira Igikombe cy’Afurika cy’Abakinnyi bakina imbere mu Bihugu bya bo cya 2024 (CHAN 2024), iheruka yegukanywe na Senegal.

    Nubwo CAF nta kintu irabitangazaho ariko perezida wa TFF, Wallace Karia yavuze ko Uganda na Tanzania bizafatanya kwakira iki gikombe.

    Ati “umwaka utaha muri Nzeri, twahawe uburenganzira bwo kwakira CHAN hamwe na Tanzania, Kenya na Uganda, bivuze ko mu Karere kacu hazaba hasigaye ikipe imwe kubona itike.”

    Ubusanzwe Akarere ka CECAFA (ari nako u Rwanda rurimo) kaba gafite amakipe 4 muri CHAN, bivuze ko ibihugu bisigaye bizishakamo 1 gisanga ibi bindi 3.

    Karia yavuze ko bateganya ko uko ari amatsinda 4, rimwe ryazakinira mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, irindi Zanzibar, irindi Nairobi muri Kenya ndetse na Kampala muri Uganda.

    CHAN izaba umwaka utaha muri Nzeri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/chan-2024-izakirwa-n-ibihugu-3

  • Umuhanzi Konshens yeretswe urukundo muri Uganda #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Konshens wari uterejwe muri Uganda yeretswe urukundo rukomeye mu gitaramo Blankets and Wine.

     

    Kuri iyi nshuro Konshens ni ubwa Kane yari ataramiye muri ibi bitaramo biba buri mwaka.Blanket and Wine byabereye kuri Lugogo Crickets Oval ahari hateraniye imbaga y'abafana bari baje kwishimana nawe.

     

    Abafana ba Konshens n'abakunzi ba muzika bari bakubise buzuye kuri Lugogo dore ko amakuru avuga kuva saa Kumi z'umugoroba ku muryango hari huzuye abandi babuze aho banyura.Ni igitaramo cyaririmbwemo n'abandi bahanzi bakomeye barimo Bien Baraza wo muri Uganda.

     

    Iki gitaramo cyongeye kwerekana uburyo abaturage bo muri Uganda bakunda umuziki kuko bari bishimiye uyu Munya Jamaica ubwo yari ageze ku rubyiniro.

     

    Ubwo abaturage bari bwiwe ko Konshens ari we ugiye kujya ku rubyiniro, babifashijwemo na Rita umenyerewe mu kubyina injyana ya Dancehall, barishimye kugeza ubwo uyu muhahanzi yasangaga bashyushye.

     

    Muri iki gitaramo kandi hataramye abarimo ; Elijah Kitaka, Kivumbi King, Kampire , Etania, Viana Indi, Jokwiz , na Fem Deejay.

     

    Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo ntabwo bishimiye uburyo umutekano utari urinzwe neza n'ibyuma ngo ntibyari bikoze neza.

    Honestly, things were bad. Zero crowd control, Place was too packed, Konshens' performance was rubbish. They've really killed the 'experience' in blankets and wine. It's now like a real kivulu and the other things that B&W really was are long gone. I'd say 1/10. https://t.co/FurinZqRgV

    — Payo (@enywaru) December 18, 2023

     

    The post Umuhanzi Konshens yeretswe urukundo muri Uganda appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-konshens-yeretswe-urukundo-muri-uganda/

  • Zaba Missedcall na Lynda bavuze uwabatandukanyije, ibyo gusubirana #rwanda #RwOT

    Zaba Missedcall na Nkusi Lynda bazwi muri Sinema Nyarwanda bemeje ko batandukanye nyuma y’uko umuryango wa Lynda utishimiye uburyo bitwaraga mu rukundo rwa bo.

    Zaba na Lynda bakaba bari bamaze amezi agera ku munani batandukanye, baheruka kwemeza ko biyunze.

    Mu kiganiro banyujije kuri YouTube Channel ya Lynda Priya, Zaba Missedcall yavuze ko bashwanye kubera amashusho bashyiraga ku mbuga nkoranyambaga bigatuma umuryango wa Lynda utumva iby’urukundo rwa bo.

    Ati “hari ukuntu imitwikire yacu n’ibyo twakoraga habayemo kwisanzura biragenda birenga urugero, turyoherwa n’uburyo tubanyemo ku buryo hari ibyo twakoraga ubu ndabireba nkabona ntibyari bikwiye, tugasomana kuri camera, nibyo tiuabyemerewe ariko se nitureba mu muco wacu mwari mwabyemererwa?”

    “Buriya rero ku muryango w’umuhungu nta kibazo cyane (…) icyo kintu gukomeza kurinda umukobwa hari ibintu aba adakwiye gukora, urumva umukobwa ukiri muto kujya kuri camera agasomana hari igihe umuryango ukubwira ngo nimutandukana bizagenda bite? Na we yaje kubyisangamo nk’ikosa ariko umuryango we ntabwo wabishyigikiye kandi n’utabishyigikira n’uwo mubikorana ntabwo bamureba neza.”

    Yakomeje avuga ko Lynda yatangiye gusa nutinya umuryango we asaba Zaba ko bagabanya ibyo bakoraga ariko we ntiyamwumva bitewe n’uko yumvaga bari mu kuri nta n’ikibazo kirimo.

    Byahereye aho batangira gushwana, baburirana umwanya, icyizere kiragabanuka kugeza aho bahisemo guhagarika urukundo rwa bo aho Zaba Missedcall yahise ajya no mu rukundo mu buryo bwo kumuhima ndetse birangira amwikuyemo burundu.

    Bemeje ko ubu bamaze kwiyunga ari na ho bakuye igitekerezo cyo kuba bakora filime bise ‘Aho yaciye’.

    Babajijwe niba ubu barasubiye mu rukundo, Zaba yagize ati “Mu gihe twari tumaze, ntekereza ko icyingenzi ari uko imikoranire y’ibanze yo yabayeho, nibaza ko ikintu cyashimisha abakunzi bacu ari ukutubona dukorana! Ibindi ntekereza ko bizivugira.'

    Lynda na we yagize ati “Njye nizera ko ikintu cyose kigira igihe cyacyo, ibaze abantu bakozanyijeho mu mezi umunani ashize kuba uyu munsi tugiye gukorana, hari ibizaza tu.'

    Mu minsi ya vuba ni bwo iyi filime y’uruhererekanye ya ‘Aho Yaciye’ izatangira kujya hanze.

    Zaba na Lynda bavuze icyo bapfuye

    Bagiye gusohora filime bahuriyemo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zaba-missedcall-na-lynda-bavuze-uwabatandukanyije-ibyo-gusubirana

  • Rayon Sports ntirimo! Itangazo rya FERWAFA ku makipe yose yo mu Rwanda havuyemo Rayon Sports yariye umwenda ikaba itari yawishyura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Itangazo rya FERWAFA ku makipe yose yo mu Rwanda havuyemo Rayon Sports yariye umwenda ikaba itari yawishyura.

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, Fewafa, ryamenyesheje amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu byiciro byombi, ko yemerewe kongera abakinnyi guhera muri uku kwezi kugeza muri Mutarama 2024.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Mu gihe imikino ibanza muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagabo n'abagore yarangiye, amakipe akomeje gushaka abakinnyi bazaza kongera imbaraga mu mikino yo kwishyura.

    Ferwafa nk'urwego ruyobora umupira w'amaguru mu Rwanda, yamenyesheje amakipe bireba igihe ntarengwa cyo kuzandikisha abakinnyi yifuza kongeramo n'icyo bisaba.

    Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

    Iri shyirahamwe ryabamenyesheje ko amakipe y'abagabo y'ababigize umwuga yemerewe kwandikisha abakinnyi guhera tariki ya 26 Ukuboza 2023 kugeza tariki 27 Mutarama 2024. Amakipe y'abagore yo yemerewe kubandikisha guhera tariki ya 26 Ukuboza 2023 kugeza tariki 26 Mutarama 2024.

    Amakipe y'abatarabigize umwuga, yamenyeshejwe ko yemerewe kongeramo abakinnyi guhera tariki ya 8 Mutarama 2024 kugeza tariki ya 8 Gashyantare 2024. Ferwafa yamenyesheje kandi aya makipe ko yemerewe kongeramo umubare w'abakinnyi bangana n'imyanya yasize kugira ngo yuzuze 30 bagomba kwifashishwa muri uyu mwaka.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-ntirimo-itangazo-rya-ferwafa-ku-makipe-yose-yo-mu-rwanda-havuyemo-rayon-sports-yariye-umwenda-ikaba-itari-yawishyura/

  • Chairman w’ikipe ya APR FC Richard Karasira yazamuwe mu ntera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa APR FC, Afande Richard Karasira yazamuwe mu ntera ava ku ipeti rya Lieutenant Colonel (Lt Col) ahabwa irya Colonel (Col).

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda akaba n'Umugaba Mukuru w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera abasirikare 710.

    Muri abo basirikare, abasirikare 83 barimo n'umuyobozi wa APR FC, Afande Richard Karasira ni bo bahawe ipeti rya Colonel bavuye kuri Lieutenant Colonel.

    Col Richard Karasira yagizwe umuyobozi wa APR FC muri Kamena 2023 aho yari asimbuye Umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga.

    Ni umwaka we wa mbere nk'umuyobozi wa APR FC, muri shampiyona ya 2023-24 aho amakipe ari mu karuhuko k'imikino ibanza ya shampiyona, APR FC ni yo iyoboye urutonde n'amanota 33.

    Source : https://yegob.rw/chairman-wikipe-ya-apr-fc-richard-karasira-yazamuwe-mu-ntera/

  • Ikamyo yavaga i Kigali yaje gucomoka igeze ku musozi isubira inyuma igonga indi modoka iyita muri rigori – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikamyo yatereraga umusozi yatunguranye ubwo icy'inyuma cyayo gihetse kontineri cyacomokaga, maze gisubira inyuma kigonga imodoka yari inyuma irimo abantu babiri bahise bakomereka.

    Byabaye ku wa 18 Ukuboza 2023, ubwo iyo kamyo yavaga mu Mujyi wa Kigali yerekeza i Muhanga igacomoka igeze mu Murenge wa Cyeza, Akagari ka kivumu mu Mudugudu wa Musengo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo SP Habiyaremye Emmanuel, yavuze ko iyo modoka ikimara gucomoka icy'inyuma cyasubiranye inyuma umuvuduko gihusha ivatiri maze kigonga indi modoka yo mu bwoko bwa Prado yari inyuma yayo.

    Abakomeretse bahise bajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Kabgayi aho bakomeje kwitabwaho n'abaganga.

    SP Habiyaremye yasabye abatwara ibinyabiziga kubanza kugenzura imodoka zabo.

    Yagize ati: 'Mu makuru twabashije kumenya ni uko izi modoka zagendanaga ziva i Kigali maze igice cy'imodoka y'ikamyo yavaga i Kigali, icikaho igice cy'inyuma yakururaga gisubira inyuma gihusha ivatiri yari inyuma ikurikiyeho maze gifata imodoka yo mu bwoko bwa Prado yari itwaye abantu babiri bakomeretse bajyanwa ku bitaro bya Kabgayi kigira ngo bitwabweho.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo asaba abakoresha umuhanda uva i Kigali werekeza mu majyepfo ko bakwiye kuwitondera kandi bagakurikizwa ibimenyetso bibaburira, bakagabanya umuvuduko.

    Yasabye nanone abatwara amakamyo kwirinda gukoresha umuvuduko ukabije mu muhanda kuko ukoreshwa na benshi harimo n'abafite ibinyamitende bibiri ndetse n'abarenza imitende 4 nk'imodoka bitewe n'ingano yazo.

    Ababonye iyo mpanuka bavuga ko kuba itagize uwo ihitana ari Imana yonyine yatabaye, kuko igice cy'inyuma cy'iyi kamyo cyasubiye inyuma gifit umuvuduko mwinshi kandi cyari kinikoreye ku buryo n'iyo haba hari imodoka nyinshi cyari kuzigonga zose.

    Source : https://yegob.rw/ikamyo-yavaga-i-kigali-yaje-gucomoka-igeze-ku-musozi-isubira-inyuma-igonga-indi-modoka-iyita-muri-rigori/

  • Serge Iyamuremye mu mushinga windirimbo na M… – #rwanda #RwOT

    Ni gake aba bahanzi bombi bagiye baboneka bari kumwe. Byasembuwe ahanini no kuba bombi basigaye batuye cyangwa se babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Serge Iyamuremye wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Biramvura' yagiye kuba muri kiriya gihugu mu mwaka ushize kubera impamvu z'umuryango we, ni mu gihe Meddy amaze imyaka irenga 10 abarizwa muri Amerika ari naho yahuriye n'umugore barwubatse muri iki gihe.

    Ibitekerezo byakurikiye aya mafoto byiganjemo iby'abakunzi b'aba bombi, banditse babasaba guhuza imbaraga bagakorana indirimbo. Hirwa Nathan yanditse agira ati 'Dukeneye indirimbo muri kumwe.'

    InyaRwanda yabonye amakuru yizewe avuga ko aba bahanzi bombi mu biganiro bagiranye harimo no gukorana indirimbo mu gihe kitarambiranye.

    'Nabyo birashoboka cyane! Mu byo bifuza bombi harimo no gukorana indirimbo, rero izakorwa mu gihe kiri imbere.'

    Meddy na Serge Iyamuremye bahuriye muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mpera z'icyumweru gishize.

    Serge amaze iminsi atangiye urugendo rwo gushyira hanze indrimbo zigaruka ku gukizwa kwe n'izindi zibanza ku guhimbaza Imana.

    Meddy aherutse gutangaza ko yiyeguriye urugendo rw'indirimbo zihimbaza Imana. Kandi yagaragaje ko mu ndirimbo ya vuba yitegura gushyira hanze harimo n'indirimbo yakoranye na Adrien Misigaro, izaba ibaye indirimbo ya kabiri bombi bakoranye nyuma ya 'Ntacyo nzaba'.

    Meddy amaze igihe agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze ko yamenye Yesu utanga ubugingo, kandi arangamiye gukorera Ijuru no kwamamaza ingoma y'Imana. 

    Mu bihe bitandukanye yifashisha amagambo yo mu Bibiliya ndetse n'aye bwite akagaragaza ko gukorera Imana nta gihombo kirimo. Kandi akabwira buri wese gusenga Imana yaba ari mu bihe byiza cyangwa se mu iby'imiraba.

    Ku wa 29 Ugushyingo 2023, The Ben yabwiye itangazamakuru ko icyemezo Meddy yafashe cyo gukora 'Gospel' gikomeye, ariko amuzi nk'umuhanzi ukorera Imana kuva na kera, kurusha mu ndirimbo zisanzwe zizwi nka 'Secullar'.

    Ati “Ni ibintu bishimishije! Icyemezo nka kiriya ni icyemezo gikomeye. Akantu ntemeranya na Meddy ni uko Meddy yahoze ari ‘Gospel’, Meddy yahoze ari umuhanzi wa Gospel na mbere y’uko abivuga ko agiye gukora Gospel.”

    Akomeza ati “Meddy arabizi, namwigiyeho ibintu byinshi by’ubumana ndetse ni wa muntu umpamagara akambwira ati ese wakurikiye iyi video…'

    Ashimangira ko mu myaka yose amaranye na Meddy amuzi nk’umuntu ukunda Imana, kandi mu bihe bitandukanye yamufashije nawe kuyiyegereza. 

    Mu mpera z'iki cyumweru gishize nibwo Meddy yahuye na Serge Iyamuremye


    Serge Iyamuremye yagaragaje ko yishimiye guhura no gusangira na Meddy

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GRATEFUL' YA MEDDY

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MY GOD IS GOOD'YA SERGE IYAMUREMYE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137725/serge-iyamuremye-mu-mushinga-windirimbo-na-meddy-amafoto-137725.html

  • Shakira arayoboye! Urutonde rw’abahanzi 10 ba… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura iminsi 13 gusa ngo umwaka wa 2023 ushyirweho akadomo, urubuga rwa Google rwamaze gushyira hanze ibintu hamwe n’abantu bashakishijwe cyane muri buri byiciro yaba mu muziki, mu mideli, muri sinema n’ahandi.

    Mu gisata cy’umuziki, hasohotse urutonde rw’abahanzi 10 mpuzamahanga bashakishijwe cyane kuri Google higanjemo abasanzwe bafite amazina akomeye n’abandi batabarutse bigatuma bagarukwaho cyane. Dore urutonde rwaba bahanzi:

    1. Shakira

    Icyamamarekazi mu muziki, Shakira ukomoka muri Colombia niwe waje ku mwanya wa mbere mu bahanzi mpuzamahanga bashakishijwe cyane kuri Google mu 2023. Impamvu Shakira yaje kuri uyu mwanya ni uko yakunze kuvugwa cyane nyuma yo gutandukana na Gerard Pique bari bamaranye imyaka 12 banafitanye abana babiri.

    Google yatangaje ko ibibazo by’abantu benshi bayibazaga kuri uyu muhanzikazi ibyinshi byagiraga biti: ‘Shakira yapfuye iki na Pique?’ ‘Shakira arusha umutungo Pique?’, ‘Umukunzi mushya wa Shakira ninde?’, ‘Shakira yahuye n’umukunzi mushya wa Pique?’.

    2. Jason Aldean

    Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya ‘Country’ witwa Jason Aldean ukomoka muri Amerika, niwe waje ku mwanya wa Kabiri mu bahanzi mpuzamahanga bashakishijwe cyane kuri Google mu 2023. Uyu mugabo w’imyaka 46 watangiye umuziki mu 2005 agatungurana asohora album iriho indirimbo 40, uyu mwaka yagarutsweho cyane ndetse na benshi bashakisha byinshi ku buzima bwe kuri Google nyuma yo gusohora indirimbo yise ‘Try That In A Small Town’.

    3. Joe Jonas

    Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime Joseph Adam Jonas ubarizwa mu itsinda rya ‘The Jonas Brothers’ ahuriyemo n’abavandimwe be. Joe Jonas akaba yaragarutsweho cyane nyuma yaho yatse gatanya umukinnyi wa filime Sophie Turner bari bamaranye imyaka 4 barushinze. Ibibazo byabajijwe kuri Google bigaruka kuri uyu muhanzi ibyinshi byabazaga biti ‘Joe Jonas yahanye gatanya na Sophie?’, ‘Ni iki cyatandukanije Joe Jonas n’umugore we?’ hamwe n’ibindi bijyanye n’ibyo.

    4. Smash Mouth

    Itsinda rya ‘Smash Mouth’ rikora ijyana ya Rock riri mu mastinda yanditse amateka mu muziki wa Amerika. Iri tsinda ry’abahanzi 4 ryashinzwe mu 1994, ryagarutsweho cyane nyuma y’uko umwe mu barigize witwa Steve Harwell yitabye Imana ku itariki 4 Nzeri 2023 azize indwara y’impyiko. Urupfu rwa Steve Harwell wapfuye afite imyaka 64 rwatumye benshi babaza Google ibibazo byinshi kuri iri tsinda yabagamo rya Smash Mouth.

    5. Peppino Di Capri

    Umuhanzi akaba n’umucuranzi wa Piano w’umuhanga, Peppino Di Capri ukomoka mu Butaliyani niwe waje  mu bahanzi bashakishijwe cyane kuri Google mu 2023. Peppino Di Capri w’imyaka 84 yagarutsweho cyane kuri Google nyuma y’uko muri Werurwe hasohotse inkuru zivugako yapfuye nyamara akiri muzima. Benshi bifashishije Google mu kumenya neza amakuru nyayo yavugwaga kuri Peppino Di Capri.

    6. Tom Kaulitz

    Umucuranzi wa gitari akaba n’umuhanzi Tom Kaulitz ukomoka mu gihugu cy’u Budage, nawe ari mu bahanzi mpuzamahanga bashakishijwe cyane kuri Google mu 2023. Tom Kaulitz yagarutsweho cyane nyuma y’uko byavugwaga ko yatandukanye n’umugore we w’umunyamideli Heidi Klum uzwi cyane mu kanama nkemurampaka mu marushanwa ya ‘American Got Talents’.

    7. Gino Paoli

    Umusaza kabuhariwe mu kwandika indirimbo no kuziririmba,Gino Paoli w’imyaka 89 ukomoka mu Butaliyani, yagarutsweho cyane kuri Google muri Kamena nyuma y’uko nawe bamuvuzeho gupfa nyamara akiri muzima. Aha ngo ibibazo Google yabazwaga bijyanye nawe byose byabazaga niba akiri muzima, icya mwishe  n’ibini bijyanye nabyo.

    8. Kellie Pickler

    Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzikazi umenyerewe mu njyana ya ‘Country Music’, Kellie Pickler, yagarutsweho cyane kuri Google bitewe n’uko umugabo we Kyle Jacobs nawe w’umuhanzi yitabye Imana yihahuye ku itariki 17 Gashyantare 2023. Ibibazo byinshi byabajijwe kuri Google bijyanye na Kyle Jacobs byabazaga niba Kellie Pickler ariwe waba waramuteye kwiyahura, mu gihe ibindi byabazaga niba Kellie Pickler yaragurishije inzu umugabo we yiyahuriyemo.

    9. José Luis Perales

    Umuhanzi José Luis Perales ukomoka mu gihugu cya Espagne  nawe ari ku rutonde rw’abahanzi 10 mpuzamahanga bashakishijwe cyane kuri Google mu 2023. Uyu muhanzi w’imyaka 78 yagarutsweho cyane nyuma y’uko  ashinjwe kwiba indirimbo ye yitwa ‘Te Quiero’ yakoze mu 1981 ari nayo yamugize icyamamare.

    10. Anna Oxa

    Umuhanzikazi akaba n’umunyamakuru, Anna Oxa ukomoka mu Butaliyani niwe uza ku mwanya wa cumi mu bahanzi mpuzamahanga bashakishijwe cyane kuri Google mu 2023. Anna Oxa w’imyaka 62 yagarutsweho cyane biturutse ku makuru yakunze gusohora agendanye n’uburyo yazamutse mu muziki birimo nko kuba yaryamanaga  n’uwamurebereraga inyungu (Manager).

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137732/shakira-arayoboye-urutonde-rwabahanzi-10-bashakishijwe-cyane-kuri-google-mu-2023-amafoto-137732.html