Blog

  • Stade Amahoro ubwatsi bwatangiye gushyirwamo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Stade Amahoro ibikorwa byo kuyivugurura birarimbanyije, ubu bakaba bageze mu cyiciro cyo gushyiramo ubwatsi.

    Iyi Stade ikomeje gutera amatsiko menshi abantu ukuntu izaba imeze nimara kuzura kuko amafoto yayo asohoka buri munsi atera benshi amatsiko.

    Ubu icyiciro kigezweho ni ugushyiramo ubwatsi mu kibuga aho abakinnyi bazajya bakinira.

    Hamaze kuramburwamo ‘tapis’ akaba ari yo izaterwamo ubwatsi. Iki kibuga kizaba ari ‘Hybrid’ (tapis n’ubwasti).

    Ikindi ubu barimo kwandika nimero ku ntebe. Ni nyuma y’uko mu Gushyingo 2023 hagiye hanze amashusho iyi Stade yamaze gushyirwamo uburyo bwo kwakamaza hifashishijwe ikoranabuhanga buzwi nka “Led Display Boards”, aho basaga n’abarimo bagerageza iyi sisiteme bahereye ku kwamamaza “Visit Rwanda” yanyuzwagamo.

    Bigaragara ko byibuze kuyivugurura bishobora kuba bigeze nko kuri 85%, no kuyisakara hasigaye igice gito.

    Mu ntangiriro za 2022 ni bwo iyi Stade yakiraga ibihumbi 25, sosiyete y’ubwubatsi y’abanya-Turikiya, SUMMA yatangiye kuyivugurura ikazajya yakira abantu ibihumbi 45.

    Muri gahunda igomba kuba yuzuye muri Gicurasi 2024 aho izakira imikino y’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago kizabera mu Rwanda.

    Ni kibuga inyuma kizaba gitatswe n’Imigongo ifite amateka akomeye mu mateka y’u Rwanda.

    Iyi Stade yazamuwe hejuru aho hongeweho ikindi izaba ari inyubako isakaye hose ahicarwa n’abantu usibye mu kibuga gusa kuko ari byo amategeko ya FIFA agena ko ubwatsi bugomba kubona izuba kugira ngo butangirika. Izashyirwamo ibikoresho bizatuma ishobora kwakira imikino irimo Rugby.

    Ni umushinga ugizwe n’ibindi bice birimo Petit Stade na Paralympique; zombi zizavugururwa ku buryo zizaba ziri ku rwego mpuzamahanga cyo kimwe n’uko Kigali Arena imeze n’uko Stade Amahoro izaba imeze.

    Tapis izaterwamo ubwutsi yamaze kuramburwamo

    Intebe zirimo kwandikwaho nimero

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/stade-amahoro-ubwatsi-bwatangiye-gushyirwamo-amafoto

  • Umugabo yaguze imiti yongera akanyabugabo ayikubise amaso imutera ubwoba #rwanda #RwOT

    Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kuvugishwa n'inkuru y'uyu mugabo washyize hanze amafoto y'imiti yahawe ngo yongera akanyabugabo maze abantu benshi batangazwa n'uburyo uyu mugabo ashobora kuba atizeye neza imiti yahawe.

     

     

    Ubusanzwe birazwi neza ko bamwe mu bagabo bajya kugura imiti yongera akanyabugabo biteze ko bishobora gukora nkuko baba babibabwiye, icyakora bse siko babyizera kuko ngo hari ubwo iyo miti yanze gukora burundu.

     

     

    Utagiye gushaka iyo miti kandi, kuri iyi website yacu twakoze inkuru ivuga ku bintu bishobora gutuma umugabo atinda mu gikorwa cyo gutera akabariro bitagombeye ko ajya kugura imiti yongera akanyabugabo kuko iyo miti ishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri wawe.

     

     

    Ni muri ubwo buryo, umugabo yashize hanze amafoto y'imiti yahawe ngo yongera akanyabugabo ariko agaragaza ikizere gicyeu kwizera ko iyo miti ishobora gukora maze asezeranya umuntu wayimuhaye ko niyanga gukora azahita amuboroka ahantu hose.

     

     

    Uyu mugabo abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yavuze ko imiti niyanga gukora azaboloka uwamuhaye imiti. Icyakora uyu mugabo usanzwe agurisha iyo miti we avuga ko ikora cyane ndetse ko iyo ukoresheje imiti ye umugore wakwanze agaruka kugushaka kubera kuntu ngo watinze mu gikorwa cyo gutera akabariro.

     

     

    Uyu mugabo we ntiyugeze yizera neza ko iyo miti ishobora kuba ikora nibyo byatumye ajya ku rubuga rwa Twitter maze agira amagambo atangaza mu ruhame aherekejwe n'ifoto yiyo miti yari yaguze.

     

    Mu magambo ye uyu mugabo yagize ati 'mbere n'ambere ndabizi ko nzakuboloka ariko mbere Yuko mbikore kangire icyo nkubwira, imiti yawe iramutse yanze gukora ndarahira ko tuzabipfa.'

     

     

     

     

    Source: ghpage

    The post Umugabo yaguze imiti yongera akanyabugabo ayikubise amaso imutera ubwoba appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umugabo-yaguze-imiti-yongera-akanyabugabo-ayikubise-amaso-imutera-ubwoba/

  • Umusore yasuye umukobwa bakundana asanga ni umusinzi usinda akibagirwa byose none aragisha inama #rwanda #RwOT

    Ni kenshi usanga abasore iyo bageze mu myaka yo gukura bakora cyane bakaba abana beza ndetse bakagerageza guhindura imico mibi bagiraga mbere kugira ngo bagire intego mu buzima bwabo ndetse nabo babashe kujya mu rukundo ku buryo bazakunda umukobwa bashimye bityo bakubakana umuryango mwiza.

     

     

    Umusore wo mu gihugu cya Kenya yagishije inama abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyamaga aho yavuze ibyamubayeho maze abantu benshi batangira kumugirira impuhwe arina ko bose bakomeza kumugira inama.

     

     

    Nk'uko uyu musore yabivuze, abinyujije ku rukuta rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter yavuze ko yamye agira amacyenga ndetse ko atumvikanagaho na benshi idini yasengagamo ariko agerageza guhinduka ashaka umukunzi ndetse ko bari bamaranye imyaka ibiri bakundana ndetse umwaka utaha biteguraga kubana nk'umugore n'umugabo.

     

     

    Icyakora byaje guhindura isura ubwo uyu musore yiyemezaga kujya gusura umukunzi we maze agatungurwa nibyo yasanze umukunzi we Ari gukora ndetse ibyo byose ngo byatumye uyu musore atangire kwibaza icyo yakora nibwo yahise yitabaza abantu be bo ku rubuga rwa X kugira ngo bamuhe inama.

     

     

    Uyu musore yagize ati 'Mfite imyaka 25 y'amavuko, njye n'umukunzi wanjye twiteguraga kurushinga muri uyu mwaka ugiye kuza. Nizera Chrisito nk'umukiza wanjye ndetse ko navutse bushya.

     

    Twari tumaze imyaka 2 dukundana, gusa twese dutuye mu bice bitandukanye. Mu cyumweru gishize nasuye umukunzi wanjye mutunguye ariko ibyo nabonye byankuye Umutima.Ntiyibukaga nuwo ariwe, kubera ko yari yasinze cyane bikabije. Natengushwe nimico namusanganye ntarinzi.'

     

    Ese nkore iki!? Yitabaje mwe kumugira ngo mu mugire inama y'ikintu yakora cyamufasha.

     

    The post Umusore yasuye umukobwa bakundana asanga ni umusinzi usinda akibagirwa byose none aragisha inama appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umusore-yasuye-umukobwa-bakundana-asanga-ni-umusinzi-usinda-akibagirwa-byose-none-aragisha-inama/

  • Umucecuru w'imyaka 80 yapfuye ari gutera akabariro n'umukunzi we w'umusore wari ukiri muto mu myaka #rwanda #RwOT

    Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni urupfu rwuyu mucekuru w'imyaka 80 rwatunguye benshi kubera uburyo yapfuyemo ni uburyo bukomeye ndetse bukomeje kuvugisha abantu benshi hirya no hino.

     

    Amakuru ducyesha ikinyamakuru ghapage aravuga ko uyu mucekuru w'imyaka 80 wo muri Ghana yitabye Imana ubwo yarari gutera akabariro n'umukunzi we w'umusore wari ukiri muto mu myaka ugereranyije n'uko uyu mucekuru angana kuko ngo uwo musore yari afite imyaka 30 y'amavuko.

     

     

    Nk'uko raporo ibivuga, uyu mucekuru yaguye hasi ubwo bari mu gikorwa cyo gutera akabariro we n'umukunzi we w'imyaka 30 ndetse uyu musore akaba yashikirijwe inzego z'umutekano mu gihe iperereza ry'imbitse rikomeje.

     

     

    Abashinzwe umutekano bari gukora iperereza bari kureba Niba urupfu rw'umucekuru rwatewe n'impamvu zisanzwe zo gusaza cyangwa Niba Hari izindi mpamvu zishobora kuba zabiteye. Birashoboka ko uyu mucekuru yari asanzwe arwaye bityo bikaba byamuviriyemo gupfa ubwo bari mu gikorwa cyo gutera akabariro.

     

     

    Icyakora ngo birashoboka ko uyu musore ashobora kuba yahatirije uyu mucekuru ngo bakore imibonano mpuzabitsina bityo bimwe bita gufata kungufu bikaza kurangira umucecuru apfuye.

     

     

    Ikindi ngo barareba Niba uyu musore yari azi ko uyu mucekuru ashize kuba arwaye cyangwa Niba Atari abizi. Kuko ngo abizi yagakwiye kuba atagiye mu gikorwa cyo gutera akabariro nuwo mucekuru kuko ngo yaba abizi ko bishoboka gutera urupfu kuri uwo mucekuru.

     

    The post Umucecuru w'imyaka 80 yapfuye ari gutera akabariro n'umukunzi we w'umusore wari ukiri muto mu myaka appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umucecuru-wimyaka-80-yapfuye-ari-gutera-akabariro-numukunzi-we-wumusore-wari-ukiri-muto-mu-myaka/

  • Harmonize n'umukobwa we bahuje urugwiro barasohokana #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Harmonize n'umukobwa we Zuu Konde nk'uko yiyita kumbuga nkoranyambaga ze , bagaragaye bari kumwe nyuma y'amakuru yavugaga ko Harmonize ariwe ugiye kumurera kubera ko uwo bamubyaranye atwitiye undi mugabo babana.

     

    Tariki 14 Ukuboza 2023, nibwo twasohoye inkuru ifite umutwe ugira uti:' Harmonize ari mu myiteguro yo kurera umwana we wenyine'.Muri iki gihe Harmonize ubwe yari yatangaje ko ari mu myiteguro yo kwakira umwana we ari gutegura icyumba azajya araramo ari kugitakisha ibikinisho by'abana.

     

    Harmonize yagize ati:'Ndimo kumukorera icyumba,reka turebe uko kimeze'.

     

    N'ubwo Harmonize iki gihe atigeze abyivugira ubwe, amakuru yemeza ko Shanteel, umugore wabyaranye na Harmonize Zulekha Rajab (Zuu Konde)  atwitiye undi mugabo gusa na Harmonize akaba akomeje kugaragaza ko yishimiye umwana we nk'uko byongeye kugaragara mu mashusho n'amafoto aba bombi basangije aba bakurikira.

     

    N'ubwo ntacyo batangaje , kugeza ubu Harmonize ashobora kuba ari kubana n'umwana we nk'uko yabyerekanye ubwo bavaga guhaha ubundi akerekana icyumba cy'umwana cyarimo  imitako  yiganjemo y'iminsi mikuru.

     

    Kimwe n'abahandi bose, Harmonize ashobora kwitwa se w'umwana babana munzu imwe bombi nyina ntawuhari.Amakuru avuga ko Harmonize ashobora guhita ashaka undi mugore kugira yite kuri uyu mwana abashe no gukurira mu muryango.

     

    The post Harmonize n'umukobwa we bahuje urugwiro barasohokana appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/harmonize-numukobwa-we-bahuje-urugwiro-barasohokana/

  • Umuhanzi Meddy yavuze ibibazo 3 yabajijwe na Yezu #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda umaze igihe gito yinjiye mu muziki wo Kuramya no Guhimbaza Imana, Ngabo Medard wamamaye nka Meddy, yavuze ko byatangiriye mu nzozi yagize aho Yezu yamubajije ibibazo 3, akabyuka yahindutse agahita amenya ko ari iyerekwa yagize.

    Ni mu kiganiro cyanyuze kuri Boarding Pass Nation cyagarutse ku buryo uyu muhanzi yahindutse, akarokoka akaba asigaye akorera Imana.

    Meddy yavuze ko nk’umuntu wese hari igihe ugeraho ugahinduka ukava mu byo wari urimo, na we rero igihe cyaje kugera arahinduka.

    Uyu muhanzi ukunzwe na benshi, yavuze ko byose byatangiriye ku nzozi yagize aganira n’Umwami Yezu.

    Ati “Nagize inzozi, ntabwo ndibujye muri byinshi ariko nabyutse ndi undi muntu utanduikanye, nahise menya ko nsozanyije n’ibyo nakoraga byose, nahise menya ko ngiye kubaho ubuzima bwuzuye Yezu, nkasiga ibindi byose inyuma.”

    Yakomeje avuga ko byamusabye imbaraga nyinshi kumva ko arangizanyije n’iby’Isi kuko ubuzima bwe bwari bwubakiye kuri byinshi

    Meddy yavuze ko yibuka neza ko mu nzozi ze Yezu yamubajije ibibazo bitatu. Ati”Mu nzozi zanjye ndabyibuka Yezu yambajije ibibazo 3, yaravuze ugiye kuba umuntu utanzi? ugiye kuba nk’umuntu unzi? Cyangwa ugiye kuba inshuti? Ndavuga ngo ngiye kuba inshuti, narakangutse nsanga ndi umuntu mushya.”

    Yavuze ko mu rugendo rwo guhinduka yibazaga ukuntu azajya aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa.

    Ati “Nanjye icyo ni ikibazo nibazaga ubwo narimo mpinduka, nkibaza ese ngiye kuzajya ari zo ndirimba, gusa ariko nasanze na byo bidahagije kuko ushobora kuziririmba ntuhinduke kandi kuko uziririmba ntibikugira umukristo.”

    “Nabwiye abantu, ntabwo ndimo mpindura umuziki, ibyo ni nko kuva muri zouk ujya muri reggae, ahubwo njyewe nk’umuntu nari umugabo utandukanye, ndababwira ibyo nkora none bishingira ku wo ndiwe none kandi sindi umunyamuziki ndi umugabo w’Imana.”

    Kumvisha abantu ko yahindutse, bumve ko atari Meddy wa wundi bari bazi utwika, unywa inzoga ahubwo yiyemeje gukorera Imana, ni kimwe mu bintu byamugoye cyane ariko uko iminsi yashiraga bagendaga babyakira.

    Guhera muri 2021 ni bwo byatangiye kuvugwa ko Meddy agiye kureka umuziki w’Isi yakoraga akajya aririmba Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yakomeje kwirinda kugira icyo abivugaho kugeza mu Kuboza 2022 ubwo yasohoraga indirimbo yo guhizambaza Imana yise ‘Grateful’.

    Meddy yavuze ko yahindutse akiyemeza gukorera Imana

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/umuhanzi-meddy-yavuze-ibibazo-3-yabajijwe-na-yezu

  • Umukobwa w'ikimero witabiriye Miss Rwanda yatewe ibyishimo no kwigurira imodoka ye – AMAFOTO #rwanda #RwOT

    Miss Umukundwa Clemence wamamaye muri 2019 mu  marushanwa y'ubwiza nka Cadette yatewe ibyishimo n'imodoka y'akataraboneka yiguriye.

    Uyu mwari w'uburanga , yabinyujije kuri konti ye ya Instagram, mu mashusho mato ayirimo ubundi ari kuyitambuka iruhande bigaragaza ko yishimiye igikorwa yageze muri uyu mwaka uri kurangira.

     

    Amakuru avuga ko iyi modoka iri mubwoko bwa KIA , igura amafaranga arengaho gato , Miliyoni 20 z'Amafaranga y'u Rwanda.Uyu mukobwa ntabwo yigeze agaragaza ko ari impano yaba yahawe n'uwari we wese uretse ko yashimiye Imana kubyo yamukoreye.

    Yanditse ati:'Yego ! Nanjye nanone, sinakwizera ko nabikoze ariko ni Imana yabikoze'. Arenzaho ati:'Big C To the Wold'.Nyuma y'aya mashusho yifashishijemo indirimbo ya Nick Minaj 'I'm Getting Ready' benshi bifatanyije nawe mu byishimo  bamwifuriza gukomeza gutera imbere.

    The post Umukobwa w'ikimero witabiriye Miss Rwanda yatewe ibyishimo no kwigurira imodoka ye — AMAFOTO appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umukobwa-wikimero-witabiriye-miss-rwanda-yatewe-ibyishimo-no-kwigurira-imodoka-ye-amafoto/

  • Amakipe irayamara : APR FC yatangiye kongeramo abakinnyi mw’ikipe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha umukinnyi wakiniraga ikipe ya Mukura VSL .

    ku munsi wejo tariki ya 19 Ukuboza 2023 nibwo Amakuru yagiye hanze ko umusore Kategea Elie wakiniraga Mukura VSL akina mukibuga hagati yerekeje muri APR FC, nyuma yo kumusinyisha igihe cyingana n'Imyaka ibiri.

     

    uyu musore wari warasinye umwaka umwe n'igice muri Mukura VSL yarasigaje Amasezerano y'Amezi 6 gusa.

     

    Ikipe ya APR FC yamutanzeho Miliyoni Umunani 8000,000 frws zishobora kwiyongera, uyu musore kandi acyina nka nimero 10 mukibuga hagati akina nkusatira izamu , byagaragaraga ko kuva APR FC yatakaza Manishimwe Djabel hari harabuze undi mukinnyi ukina uyu mwanya kuburyo bunogeye iyi kipe.

     

    uyu musore kandi biteganyijwe ko ahita asanga abakinnyi biyi ikipe ya APR FC mu mwiherero wo kwitegura kwitabira igikombe cyizabera muri Tanzania cya Mapinduzi cup .

     

    APR FC yisanze mwitsinda turimo Simba sports club.

    Dore uko amatsinda ameze

    Group A: Azam FC, Mlandege, Chipukizi FC & URA.

     

    Group B: Simba SC, Jamhuri, APR FC & Singida Big Stars.

     

    Group C: Yanga SC, Bandari FC, KVZ & Vital'O'.

     

     

    Source : https://yegob.rw/amakipe-irayamara-apr-fc-yatangiye-kongeramo-abakinnyi-mwikipe/

  • Kwakira ko yapfuye byananiranye mu nshuti n’imiryango : Urupfu rw’umunyeshuri witwa Vanessa wigaga muri Kaminuza Y’u Rwanda ishami rya Huye rukomeje gushengura benshi  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kwakira ko yapfuye byananiranye mu nshuti n'imiryango : Urupfu rw'umunyeshuri witwa Vanessa wigaga muri Kaminuza Y'u Rwanda ishami rya Huye rukomeje gushengura benshi.

    Binyuze ku rukuta rwa Twitter benshi bagaragaje intimba n'agahinda batewe n'urupfu rw'umwana w'umukobwa witwaga Butera Angel Vanessa Wari umunyeshuri mu ishami ry'iterambere ry'ubukungu (development economics) akaba yitabye Imana azize uburwayi.

    Binyuze ku rukuta rwa Twitter rw'abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye bafashe mu mugongo umuryango we bihanganisha n'inshuti ze.

    Bagize bati:'Umuryango mugari w'abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye Dukomeje kwifatanya mukababaro n'umuryango wa Butera Angel Vanessa Wari umunyeshuri wacu mu ishami ry'iterambere ry'ubukungu (development economics).'

    'Twese dukomeze gufata mumugongo abasigaye'

    Source : https://yegob.rw/kwakira-ko-yapfuye-byananiranye-mu-nshuti-nimiryango-urupfu-rwumunyeshuri-witwa-vanessa-wigaga-muri-kaminuza-yu-rwanda-ishami-rya-huye-rukomeje-gushengura-benshi/

  • RIP Mutuyimana Afisa : Umukobwa wari urangije amashuri yisumbuye yishwe n’umugabo urwagashinyaguro – YEGOB #rwanda #RwOT

    RIP Mutuyimana Afisa : Umukobwa wari urangije amashuri yisumbuye yishwe n'umugabo urwagashinyaguro

    Mu karere ka Nyanza mu murenge wa Mukingo, humvikanye inkuru mbi ku mwana w'umukobw wari usoje amashuri y'isumbuye.

    Uyu mwana w'umukobwa witwa Mutuyimana Afisa uri mu kigero k'imyaka 24 nibwo yari asoje amashuri yisumbuye gusa yari yarahisemo kuba akora akazi ko gucuruza ama inite (umu agenti).

    Ku munsi wo ku wa kabiri nibwo yahamagawe n'umugabo utuye mu gasantere ka Bigogo amusaba ko yaza akamubikurira amafaranga agera ku bihumbi 300 rfw.

    Gusa ubwo uyu mukobwa yagendaga, ababyeyi be bategereje ko agaruka ariko ntiyagaruka, mu gitondo cya kare nibwo babonye umurambo muri ako gasantere, washinyaguriwe ndetse wambaye ubusa.

    Bahageze nibwo basanze uyu Mutuyimana Afisa yamaze gushiramo umwuka.

    Mu marira n'agahinda kenshi abaturage bavuga ko nubwo reta yakuyeho igihano cy'urupfu, uyu Hakizimana wishe uyu mwana w'umukobwa akwiye guhabwa igihano cy'urupfu.

    Source : https://yegob.rw/rip-mutuyimana-afisa-umukobwa-wari-urangije-amashuri-yisumbuye-yishwe-numugabo-urwagashinyaguro/