Blog

  • Ariko nkiri si iyicarubozo ku bana bacu: Bamwe mu babyeyi bari kuvuga ko abana biga bacumbika mu bigo bari guhohoterwa n’ibigo bigaho muri iki gihe cyo gutaha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ariko nkiri si iyicarubozo ku bana bacu: Bamwe mu babyeyi bari kuvuga ko abana biga bacumbika mu bigo bari guhohoterwa n'ibigo bigaho muri iki gihe cyo gutaha.

    Ibi byagarutsweho na bamwe mu babyeyi bavuga ko abana bari kurara bataryamye ahubwo bakazinduka igicuku bataha ngo Dore ko isaha ya saa 4:30 za mu gitondo agomba kuba ari nta munyeshuri usigaye mu kigo.

    Ibi bivuze ko abanyeshuri ba mbere bava mu kigo isaha y'isa 3:00 zijoro nkuko bigaragara mu butumwa bugenda bwohererezwa ababyeyi barerera muri ibi bigo.

    Ubutumwa bwohererejwe ababyeyi buvuye ku bakuru n'ibigo abana babo bigaho.

    Nubwo byumvikana ko ibi bikorwa kugira ngo abana bagere mu rugo kare hari ababyeyi batabyumva neza, ahubwo bumva ko nta kiba kirukansa aba bana bagakwiriye kubareka bakaza bukeye.

    Source : https://yegob.rw/ariko-nkiri-si-iyicarubozo-ku-bana-bacu-bamwe-mu-babyeyi-bari-kuvuga-ko-abana-biga-bacumbika-mu-bigo-bari-guhohoterwa-nibigo-bigaho-muri-iki-gihe-cyo-gutaha/

  • APR FC yisanze hamwe na Simba SC mu irushanwa… – #rwanda #RwOT

    APR FC ikomeje imyitozo yitabura iri rushanwa ngarukamwaka ribera muri Zanzibar, iri mu itsinda rya kabiri, aho iri kumwe na Jamhuri SC, Simba SC na Singida Bs.

    Itsinda rya mbere, ririmo Mlandege FC, Azam FC, Chipukizi Utd, na URA FC, mu gihe itsinda rya gatatu ririmo KVZ FC, Yanga SC, Vital’O FC na Bandari SC. Iri rushanwa rya Mapinduzi Cup, rizatangira tariki 28 Ukuboza risozwe tariki 13 Mutarama 2024.

    Iri rushanwa ryatangiye mu 1998, riba rigamije kugaragaza ubwigenge bwa Zanzibar, aho ikipe ya Azam FC ariyo irifite inshuro nyinshi zigera kuri 5 Simba ikarigira inshuro 3 Ntibwa Sugar na Yanga African bakarigira inshuro 2. 

    Ubusanzwe iri rushanwa ryitabirwaga n’amakipe yo muri Zanzibar na Tanzania, ariko kuva mu 2013, hatangira kuzamo n’andi makipe yo mu bihugu byo mu karere.

    APR FC igomba kujya kwipima n’amakipe yo mu karere ikareba uko ihagaze 

    APR FC mu gihe yagera ku mukino wa nyuma ntabwo yazakina umukino ubanza wa shampiyona mu mikino yo kwishyura


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137778/apr-fc-yisanze-hamwe-na-simba-sc-mu-irushanwa-rya-mapinduzi-cup-137778.html

  • Amagare: Ingabire Diane yongereye amasezerano… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa uri muhagaze neza mu Rwanda, amasezerano yari afitanye n’iyi kipe yari yageze ku musozo, ariko aza kongerwa akaba azayikinira mu marushanwa ya 2024.

    Ubwo ikipe ya Canyon// Sram Generation yerekanaga abakinnyi izakoresha mu mwaka wa 2024, mu bakinnyi 9 izifashisha, abakinnyi babiri gusa nibo bari basanzwe muri iyi kipe, barimo n’umunyarwandakazi Ingabire Diane na Daniela Schmidsberger. 

    Abakindi bakinnyi 6 bavuye muri Women Continental Team, mu gihe undi wuzuza uwa cyenda azaba umukinnyi uzaba watsinze muri Zwift Academy akazatangazwa mu ntangiriro za 2024.

    Nyuma yaho Diane yongereye amasezerano, yavuze ko igihe kigeze agatanga umusaruro urushijeho kuko amaze kugira uburambe. Yagize ati: “Nejejwe cyane no kongera amasezerano mu ikipe yanjye ya CANYON // SRAM tukazaba turi kumwe mu wundi mwaka w'imikino”. 

    “Uyu ni umwaka wa gatandatu nk'umukinnyi w’amagare. Uyu mwaka nagize uburambe bwinshi, burimo kwitoreza muri Girona no kujya mu marushanwa menshi mashya. Intego yanjye ni ugukora cyane no gufashanya na bagenzi banjye. Ndizera ko tuzatsinda tukagera kuri byinshi muri uyu mwaka wa 2024.'

    Ingabire Diane ni nawe uheruka kwegukana Kirehe Race 2023 

    Diane w’imyaka 22 y’amavuko kuva yagera muri Canyo//Sram amaze yegukanye shampiyona y’igihugu, ku basiganwa n’ibihe ndetse no gusiganwa mu muhanda, aba uwa kane muri African Continental Championship, aba uwa 14 muri Gran Premio Igartaza ndetse yegukana na Tour du Burundi. 

    Ingabire Diane ni umwe mu bakinnyi mu bagore bahagaze neza ndetse akaba yemeza ko yiteguye gukora byinshi mu mwaka wa 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137776/amagare-ingabire-diane-yongereye-amasezerano-muri-canyonsram-yo-mu-budage-137776.html

  • Abagabo: Dore uburyo wakoresha ukongera ingano y'igitsina cyawe bitakugoye #rwanda #RwOT

    Abagabo benshi bahura n'icyo kibazo ku buryo biba bigoye ko bumva uburyo bafite igitsina gito.Muri iyi nkuru turarebera hamwe uburyo bwafasha abagabo bamwe kongera ingano y'igitsina cyabo.

     

    Muri urwo rugamba rwo gushaka kongera ingano y'igitsina cyabo , abagabo benshi biyahura mu miti itandukanye imwe ikaba yabangiriza n'ubuzima batabizi.

     

    Muri uko kuyiyahuramo nibwo usanga bakuramo ibitandukanye n'ibyo bibwira ko bakeneye cyangwa ko bashaka.Ese ni iki wakora mu buryo busanzwe udakeneye iyo miti.Iyi nkuru uyisangize bagenzi bawe nugira ikibazo uce kuri Email yacu [email protected],

     

    DORE UBURYO WAKORESHA.

    1.Oga amazi y'akazuyaze.

    Koga amazi y'akazuyaze bishobora kugufasha kugira ubuzima bwiza bukaba bwagera no mu gitsina cyawe.Abahanga bavuga ko amazi ashyushye afasha mu gutembera neza kw'amaraso mu mubiri bityo akagera no mu gitsina cyawe, imitsi igakora neza.Uku gutembera kw'amaraso yawe bituma igitsina cyawe gikura gake gake.

     

    2.Rya imboga nyinshi n'imbuto nyinshi.

    Kugira ngo umugabo agire igitsina yifuza mu bunini, agirwa inama yo kurya imbuto nyinshi n'imbuga ariko akibanda cyane kubikungahaye ku ntungamubiri na Antioxidants.

     

    Ibi biri mu bifasha umubiri wawe kurwanya ibizwi nka 'Radicals' zica umubiri wawe binyuze mu miyoboro y'amaraso.Iyo uriye amafunguro arimo Antioxidants bituma n'imiyoboro y'amaraso yawe ikomera ikarushaho gukora neza.

    3.Wite ku myitozo ngorora mubiri.

    Ni ingenzi cyane gukora siporo kuko ifasha umubiri wawe gukomera no gukora neza cyane.

     

    Nk'umugabo rero cyangwa umusore ushaka igitsina kinini cyangwa ko gikura , ita cyane kumyitozo ngorora mubiri ya buri munsi kuko bizagufasha kugira ubuzima bwiza.

     

    Ikinyamakuru cyitwa Pharmeasy.com, kivuga ko ubundi buryo bwo kugira igitsina cyawe kinini harimo ubwitwa ; Streching', iki ni igikorwa ushobora gukoresha ibiganza byawe cyangwa ugakoresha udukoresho twabugenewe.Ubu  buryo kandi ngo bufasha abagabo bafite ikibazo cyo kudashyukwa neza.

     

    The post Abagabo: Dore uburyo wakoresha ukongera ingano y'igitsina cyawe bitakugoye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/abagabo-dore-uburyo-wakoresha-ukongera-ingano-yigitsina-cyawe-bitakugoye/

  • APR FC yamaze kumvikana n’umukinnyi wa mbere #rwanda #RwOT

    APR FC yamaze kumvikana na Kategeya Elie wakiniraga Mukura VS kuba yayerekezamo akayikinira guhera mu mikino yo kwishyura ya shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2023-24.

    Ni umukinnyi wa mbere mu bakinnyi 3 APR FC igomba kongera mu ikipe yamaze kumvikana na we.

    Kategeya ukina inyuma ya ba rutahizamu, ntabwo arasinya kuko hari ibyo we n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu batarumvikana bimureba ku giti cye ni mu gihe Mukura VS yo bamaze kumvikana bagura amasezerano y’amezi 6 yari asigaranyemo.

    Bivugwa ko n’ibisigaye uyu munsi birangira cyane ko nta n’igihindutse ari butangire imyitozo uyu munsi muri APR FC yitegura kwerekeza mu irushanwa rya Mapinduzi Cup muri Zanzibar.

    Kategeya akaba amakuru avuga ko yatanzweho miliyoni 13 (hari agomba kujya muri Mukura VS andi akayatwara) ndetse n’umushahara w’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Kategeya Elie w’imyaka 18 mu mikino ibanza ya shampiyona yatsinze ibitego 3 anatanga imipira 3 yavuyemo ibitego.

    Yayikiniye imikino 10 aho yabanje mu kibuga imikino 3 mu gihe indi 7 yazaga mu kibuga asimbura.

    Kategeya Elie yamaze kumvikana na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yamaze-kumvikana-n-umukinnyi-wa-mbere

  • Agezweho: APR FC yisanze mu itsinda ririmo Simba SC yo muri Tanzania n’ayandi makipe akomeye cyane bigoranye ko izayikura imbere (Uko amatsinda ameze) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Agezweho: APR FC yisanze mu itsinda ririmo Simba SC yo muri Tanzania n'ayandi makipe akomeye cyane bigoranye ko izayikura imbere.

    Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR FC yatumiwe mu mikino y'igikombe cya Mapinduzi Cup kizabera mu gihugu cya Tanzania muri Zanzibar tariki 28 Ukuboza 2023 amakipe yatumiwe yamaze kumenya uko azahura aho APR FC yisanze mu itsinda rikomeye cyane ririmo Simba SC ikinamo rutahizamu Leander Willy Essomba Onana wabiciye bigacika muri Rayon Sports.

    Uko amakipe azahura APR FC iri mu itsinda B:

    Source : https://yegob.rw/agezweho-apr-fc-yisanze-mu-itsinda-ririmo-simba-sc-yo-muri-tanzania-nayandi-makipe-akomeye-cyane-bigoranye-ko-izayikura-imbere-uko-amatsinda-ameze/

  • Iyerekwa yagize aganira na Yesu, umuziki we,… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo uri mu bagaragara gake ugereranije n’abandi mu ruhame bituma nk’icyamamare benshi baba bibaza byinshi ku buzima bwe batanabasha kubonera ibisubizo, yaganiriye n’uwitwa Keza nk’uko tubikesha Boarding Pass Nation mu kiganiro cy’iminota 17 n’amasegonda 8.

    Muri iki kiganiro Meddy atangira avuga ku iyerekwa yagize ryahinduye ubuzima bwe ati”Nagize inzozi simbyinjiramo cyane ariko nabyutse ndi umuntu mushya, nahise menya ko nsozanyije n’ibyo narimo byose, nahise menya ko ngiye kubaho ubuzima bwuzuye Yesu, nkasiga ibindi byose inyuma.”

    Agaruka ku buryo yemereye Yesu ko agiye kumubera inshuti ati”Mu nzozi zanjye ndabyibuka Yesu yambajije ibibazo 3, ugiye kuba umuntu utanzi? ugiye kuba nk’umuntu unzi? Ugiye kuba inshuti? Ndavuga ngiye kuba inshuti yawe mpita nkanguka ndi umuntu mushya.”

    Yavuze kandi ku cyo bisaba kugira ngo ugire urugo rwiza ati”Naje gusanga ko imiryango nafatiragaho urugero itishimye nk’uko nabikekaga, bisaba kuba umukristo wuzuye kugira ngo ugire urugo rwiza, unabe umubyeyi mwiza kubera ko ugomba gusiga kwikunda kose inyuma, ugakunda umugore wowe nk’uko Yesu yakunze itorero rye.”

    Meddy yakomoje kandi ku isomo yigira mu kuba none ari umubyeyi ati”Kurera umwana wanjye kuri njye, binyereka ko niba mukunze cyane, mwitaho, bituma ndushaho kwibaza kurushaho uko Imana inyitaho.”

    Ku birebana n’uburyo abantu bamwe bwira ko yabagaho yishimye nk’uko abiririmba yagaragaje ko ari ukwibeshya ati”Ntabwo nari uwo mu kuri mukeka mu nyizere nk’uko mbiririmba.”

    Ibyekeranye no gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa yabisobanuye agira ati”Nanjye icyo ni ikibazo nibazaga ubwo narimo mpinduka nkibaza ese ngiye kuzajya arizo ndirimba, gusa ariko nasanze nabyo bidahagije kuko ushobora kuziririmba ntuhinduke kandi kuko uziririmba ntibikugira umukristo.”

    Agaragaza ko benshi bakomeje kubimubaza n’uko yabasubizaga ati”Nabwiye abantu, ntabwo ndimo mpindura umuziki, ibyo ni nko kuva muri zouk ujya muri reggae,ahubwo njyewe nk’umuntu nari umugabo utandukanye, ndababwira ibyo nkora none bishingira ku wo ndiwe none kandi sindi umunyamuziki ndi umugabo w’Imana.”

    Urugendo Meddy yatangiye agaragaza ko rutoroshye kuko benshi mu ntangiriro bamutekerezaga, bakanamubonamo uko yahoze ati”Byari bigoye mu ntangiriro kuko nubwo nahindutse, abantu ntabwo babyizera, nubwo narekeye aho kunywa agasembuye, ntabwo abantu babyizera ko nabiretse byansabaga kwibwira abantu na none buri gihe.”

    Meddy ari mu bahanzi bamaze imyaka itari mike binjiye mu muziki aho imyaka myinshi yayimaze awukorera muri Leta Zunze Ubumwe zs Amerika, mu myaka yose amaze yibanze ku muziki w’urukundo akanawuvanga n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Yashyingiranywe  na Ngabo Mimi Mehfira, bafitanye umwana umwe w’umukobwa bise Myla Ngabo, ubuzima bw’uyu muhanzi w’ikimenyabose mu Karere k’Ibiyaga Bigari,bukaba bukomeje kugenda bushingira ku kwiyegereza no kwegereza abatari bake Imana binyuze mu butumwa agenda asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze. Meddy yagaragaje ko kuririmba gusa indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bitagira umuntu umukristoYerekanye ko kuva yahinduka akemera kuba inshuti ya Yesu n’umuntu w’Imana byahinduye urugo rwe Paradizo

    Kanda hano urebe ikiganiro cyose Meddy yatanze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137772/iyerekwa-yagize-aganira-na-yesu-umuziki-we-urugo-no-kureka-agasembuye-meddy-yavuze-137772.html

  • Urugerero: Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yashimagije Kamonyi asaba Nyaruguru kwiminjiramo'Ifu' #rwanda #RwOT

    Hagati y'Akarere ka Kamonyi kabaye aka mbere mu Gihugu mu bikorwa by'Urugerero ndetse n'Akarere ka Nyaruguru kabaye akanyuma, harimo ikinyuranyo cy'amanota 28( Kamonyi 91%, Nyaruguru 63%). Mu gihe kuri uyu wa 18 Ukuboza 2023 Kamonyi yahembwe Inka y'Ubumanzi n'iyayo, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene wa MINUBUMWE wagiye gusura aka karere kabaye aka nyuma, yabasabye kwiminjiramo'Ifu' no kujya kwigira kuri Kamonyi.

    Avuga uko uturere twitwaye mu bikorwa by'Urugerero, Minisitiri Dr Bizimana yagize ati ' Uyu mwaka rero akarere kahize utundi ni Akarere ka Kamonyi, kagize amanota 91%. Ni nako karere gafite amanota ari hejuru ya 90, utundi twose tuza munsi ya 90'.

    Yakomeje agira ati' Uyu munsi rero nubwo turi hano Nyaruguru, Muganza! Ni ugushimira ako karere ka Kamonyi kari ku isonga y'utundi, mu buryo Urugerero rwateguwemo, mu buryo Urugerero rwakozwe…! Ni ukugira ngo rero ubwo namwe muzabigireho'.

    Nubwo Nyaruguru yabaye iya nyuma, Minisitiri Dr Bizimana avuga ko ibyo bitavuze ko ntacyo bakoze, ariko kandi ati' Akarere ka Nyaruguru, birasaba… kwiminjiramo'Ifu'. Kwiminjiramo ifu cyane ni mbibabwira menya mugira ubwoba, menya muri bukonje!. Akarere ka Nyaruguru kagize amanota 63. Ubwo ni mugereranye na Kamonyi yagize 91 mwumve icyo kinyuranyo uko kingana, mwabyumvise!?.

    Soma hano inkuru kuri Kamonyi yahize utundi turere ikagororerwa Inka y'Ubumanzi;Kamonyi: Inka y'Ubumanzi ntizasohoke muri aka karere-Guverineri Kayitesi

    Mu zindi Ntara uko uturere twaje ku isonga mu kwesa imihigo mu bikorwa by'Urugerero, Mu mujyi wa Kigali akarere ka mbere ni aka Kicukiro, mu Ntara y'Uburasirazuba ni akarere ka Kayonza, Amajyaruguru ni Akarere ka Gakenke, Iburengerazuba kakaba akarere ka Rusizi.

    Inka y'Ubumanzi n'iyayo MINUBUMWE yashyikirije Kamonyi.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/12/20/urugerero-minisitiri-dr-bizimana-jean-damascene-yashimagije-kamonyi-asaba-nyaruguru-kwiminjiramoifu/

  • APR FC yisanze mu itsinda rimwe na Simba SC #rwanda #RwOT

    Tombola ya Mapinduzi Cup, yasize ikipe ya APR FC iri itsinda B n’amakipe ya Simba SC, Singida Fountain Gate zo muri Tanzania na Jamhuri SC yo muri Zanzibar.

    Iri rushanwa riteganyijwe guhera tariki ya 28 Ukuboza kugeza tariki ya 13 Mutarama 2023, rikaba rizabera muri Zanzibar.

    Rizitabirwa n’amakipe 12, tombola ikaba yamaze gusiga aya makipe aganyije mu matsinda 3 aho buri tsinda rigizwe n’amakipe 4.

    Itsinda A rikaba ririmo Mlandege FC na Chipukizi United zo muri Zanzibar, Azam FC yo muri Tanzania na URA yo muri Uganda.

    Itsinda B ni ryo ririmo APR FC yo mu Rwanda, Simba SC na Singida Fountain Gate ikinamo Meddie Kagere zo muri Tanzania na Jamhuri yo muri Zanzibar.

    Itsinda C ririmo Young Africans yo muri Tanzania, KVZ FC yo muri Zanzibar, Vital’o FC yo mu Burundi na Bandari FC yo muri Kenya.

    Biteganyijwe ko nta gihundutse APR FC izahaguruka mu Rwanda tariki ya 27 Ukuboza 2023 yerekeza Zanzibar ahazabera irushanwa.

    APR FC yisanze mu itsinda rimwe na Simba SC muri Mapinduzi Cup

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yisanze-mu-itsinda-rimwe-na-simba-sc

  • Abagenda ndetse n’abatuye muri Kigali bakomeje gutangarira uburyo uyu murwa warimbishijwe muri iki gihe cy’iminsi mikuru [AMAFOTO]  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagenda ndetse n'abatuye muri Kigali bakomeje gutangarira uburyo uyu murwa warimbishijwe muri iki gihe cy'iminsi mikuru [AMAFOTO]

    Mu mpera z'umwaka bimaze kuba akamenyero ko imwe mu mihanda n'imiturirwa b'ikigali biba bishashagirana mu rwego rwo kurushaho kugaragaza neza umujyi cyane cyane mu gihe cya n'ijoro.

    Kuri ubu iyo utembereye imwe mu mihanda ukitegereza nimwe mu miturirwa ya Kigali uhita ubona itandukaniro nindi minsi kuko inyinshi zitatse amatara yaka ndetse n'ibirugu bya Noheli.

    Source : https://yegob.rw/abagenda-ndetse-nabatuye-muri-kigali-bakomeje-gutangarira-uburyo-uyu-murwa-warimbishijwe-muri-iki-gihe-cyiminsi-mikuru-amafoto/