Blog

  • Abagore: Dore ibintu bishobora gutuma ubura imihango kandi udatwite #rwanda #RwOT

    Hari ubwo umugore / umukobwa ashobora kubura imihango akaba yagirango aratwite kandi nyamara adatwite.

     

    Muri uko gushaka kubakura mu gihirahiro twabateguriye zimwe mu mpamvu z'ingenzi zishobora gutera umugore guhura n'icyo kibazo cyo kubura imihango adatwite byatewe n'izindi mpamvu.

     

    1.Umujagararo.

    Kugira umujagararo uri ku rwego rwo hejuru , bishobora gutuma imisemburo yari ifite munshingano kuringaniza imihango cyangwa kuyishyira kumurongo ihungabana.

     

    Bishobora guturuka ku kazi kaburi munsi , urukundo ,cyangwa ibindi bibera mu buzima bwawe bishobora gutuma umutima wawe utaba hamwe imihango yawe igasimbuka cyangwa igahagarara.

     

    2.Imisemburo itari kumuronko.

    Kuba imisemburo yawe yaba impamvu nabyo bikunze kubaho cyane bitewe n'indwara yitwa PCOS, (Polycystic Ovary Syndome) na 'Thyroid Disorder', aribyo bishobora gutuma umubiri wawe utarekura imisemburo ituma habaho imihango ubwo ukaba uyubuze utyo.

     

    3.Gukora imyitozo ngororamubiri irengeje urugero.

    Gukora siporo mu buryo budasanzwe, bishobora gutuma habaho kutarekurwa kw'imihango izana imisemburo.

     

    4.Kugira ibiro byinshi cyangwa bike.

    Kwiyongera ibiro mu buryo budasanzwe cyangwa kugabanuka kwabyo, nabyo bishobora gutera ikibazo gikomeye kuko ushobora kwisanga wabuze imihango.Ibi bishobora guterwa no ; Kurira ku masaha atagenwe,Intungamubiri zirengeje ingano, ……..

    5.Gufata imiti.

    Nibyiza ko mbere yo gufata imiti runaka , uganira na muganga ukamenya uko witwara nuburyo uyifata n'ubwoko bw'iyo urafata.

     

     

    Mu gihe wabuze imihango utarwaye, ningombwa ko ubaza umuganga cyangwa undi mujyanama ushobora kugufasha.

    The post Abagore: Dore ibintu bishobora gutuma ubura imihango kandi udatwite appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/abagore-dore-ibintu-bishobora-gutuma-ubura-imihango-kandi-udatwite/

  • 'Nakuriye mu buzima bubi abaturanyi batunena ngo turwaye amase tukaba no munzu y'itaka' ! Bahavu yahishuye ubuzima bubi yakuriyemo #rwanda #RwOT

    Bahavu Jeanette wamamaye muri Cinema Nyarwanda yatangaje iby'ubuzima bwe butoroshye yanyuzemo , avuga ko kuva kera yiyumvagamo ubukire.

     

    Mu kiganiro yagiranye na Gerard Mbabazi, Bahavu Jeanette, yasobanuye ubuzima bwe bwo mu bwana aho batukwaga n'abaturanyi bakabita Abanyamwanda kugira ngo batagira ibyo babaha rimwe na rimwe bakababwira ko barwaye amase nyamara babeshya.

     

    Ngo ibibyatumye akurana imbaraga n'ubushake bwo kumva ko atazaba umukene bituma akora cyane mu buzima bwe.Yagize ati:'Hari ubwo njyanibuka ubuzima butari bwiza nisanzemo, aho twabaga munzu y'igitaka cya kindi kimeramo ibyatsi byabindi bimeraho ikintu kigiye kumera nk'ikijumba cy'umukara'.

     

    Yakomeje avuga ko ikindi  kintu cyatumye agira imbaraga nyinshi zo gukorera ahazaza , ari uko bajyaga munzu y'abandi bakabasohora.Yavuze ko yahise afata umwanzuro ko umwana we atazigera aba muri ubwo buzima.

     

    Ati:'Kujya kureba filime munzu y'abandi bakagusohora, ngo uriya mwana aranuka bakagusohora.Ndavuga ngo umwana wanjye ntabwo azajya kureba Television ahandi batazamusohora  gutya.

     

    Hari n'ubwo isabune yaburaga wajya nko kwicara muri salon yabandi, ukumva baravuze ngo buriya bwana bunuka amase.Mubakure iruhande rw'abana banjye batabatera ubuheri.Ntabuheri twari turwaye'.

     

    Yagaragaje ko ibyo yakorerwaga kuva kera akiri muto byamuryaga ariko akavuga agomba gukora cyane akazihindura amateka we akajya yemerera abandi bana kujya kureba filime iwe mu rugo.

     

    REBA HANO IKIGANIRO YAGIRANYE NA BAHAVU JEANETTE

    The post 'Nakuriye mu buzima bubi abaturanyi batunena ngo turwaye amase tukaba no munzu y'itaka' ! Bahavu yahishuye ubuzima bubi yakuriyemo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/nakuriye-mu-buzima-bubi-abaturanyi-batunena-ngo-turwaye-amase-tukaba-no-munzu-yitaka-bahavu-yahishuye-ubuzima-bubi-yakuriyemonakuriye-mu-buzima-bubi-abaturanyi-batunena-ngo-turwaye-amase-tuka/

  • Itsinda ry'abaramyi Vestine na Dorcas berekeje mu Burundi #rwanda #RwOT

    Abahanzi babiri b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana berekeje mu Burundu bari kumwe n'usanzwe abareberera inyungu umunyamakuru Mulindahabi Irene.

     

    M masaha ya Nyuma ya saa sita zo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukuboza 2023, nibwo Vestine na Dorcas berekeje mu gihugu cy'u Burundi.Mulindahabi Irebe yabwiye Igihe ko aba bakobwa bagiye gukorera igitaramo i Bujumbura baka bacyitezeho imbaraga na cyane ko ari ubwa mbere bagiye gutaramira hanze y'u Rwanda.

     

    Biteganyijwe ko aba bahanzi bazasangira nohere n'abakunzi babo bari i Burundi mu Mujyi wa Bujumbura  kuko igitaramo cyabo giteganyijwe tariki 23 Ukuboza 2023.

     

    Vestine na Dorcas bagiye hanze y'u Rwanda nyuma y'umwaka bakoze igitaramo bamurikiyemo Album yabo 'Nahawe ijambo' yagiye hanze muri 2022 mu Mujyi wa Kigali.

     

    Iri tsinda ryamamaye mundirimbo zitandukanye zirimo; Nahawe Ijambo, Papa, Si Bayali, Isaha n'izindi zitandukanye.

     

    The post Itsinda ry'abaramyi Vestine na Dorcas berekeje mu Burundi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/itsinda-ryabaramyi-vestine-na-dorcas-berekeje-mu-burundi/

  • Umuhanzikazi Tiwa Savage yahagaritse umutima kubera uburwayi #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Tiwa Savage wamamaye mu ndirimbo 'No wahala', yatangaje ko akeneye amasengesho y'abafana be kugira ngo abone imbaraga zo kubataramira.

     

    Nyuma y'ubu butumwa Tiwa Savage yagaragaje ko akeneye uwo kumuha urukundo akamwitaho.

     

    Yanditse ati:'Mana mfasha kuko mfite ibitaramo bibiri uyu munsi kandi ndi kumva nta meze neza'.Yakomeje agira ati:'Ese ninde unkunda cyane kuburyo yampa Ice Scream ?'.

     

    Aya magambo yayaherekeresheje ibinini byari mu ifoto bigaragara ko atameze neza mu buryo bwose.Mu mezi yatambutse, Tiwa Savage yatangaje ko ahagaritse ibitaramo yari afite avuga ko agiye kwita ku ijwi rye n'ubundi burwayi.

    The post Umuhanzikazi Tiwa Savage yahagaritse umutima kubera uburwayi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzikazi-tiwa-savage-yahagaritse-umutima-kubera-uburwayi/

  • Stade Amahoro irimo kuvugurwa yatangiye gushyirwamo ubwatsi bw'ubukorano bugezweho mvaburayi – AMAFOTO  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mafoto yageze hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 20 Ukuboza 2023, agaragaza imiterere ya Stade Amahoro iri kubakwa ku vuba, kuri ubu hatangiye gushyirwamo ubwatsi bw'ubukorano bugezweho mvaburayi.

    Imirimo yo kwagura iyi stade izarangira muri Mata 2024 itwaye akayabo ka miliyari 160 Frw ikazajya yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.

    Ubu bwatsi bw'ubukorano buje bukurikira intebe na zo ziri gushyirwamo, hakaba hategerejwe no gutunganya umwanya wo gukoreramo siporo yo gusiganwa ku maguru izaba izengurutse ikibuga.

    Source : https://yegob.rw/stade-amahoro-irimo-kuvugurwa-yatangiye-gushyirwamo-ubwatsi-bwubukorano-bugezweho-mvaburayi-amafoto/

  • Azamuwe mu ntera: Inkuru nziza zikomeje kwisukiranya muri APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Azamuwe mu ntera: Inkuru nziza zikomeje kwisukiranya muri APR FC.

    Nyuma yaho umuyobozi w'icyibahiro muri APR FC Richard Karasira ahawe ipeti rya Colonel akuwe kuri Lieutenant Colonel ubu uwahoze ari Perezida w'iyi kipe Mubarak Muganga wari Umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda afite ipeti rya Lieutenant General yazamuwe mu ntera na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ahabwa ipeti rya General.

    Iyi nkuru nziza isanze iya Richard Karasira nawe wazamuwe mu ntera na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame agahabwa ipeti rya Colonel none Mubarak Muganga wahoze ari umuyobozi w'icyibahiro muri iyi kipe nawe yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya General.

    Source : https://yegob.rw/azamuwe-mu-ntera-inkuru-nziza-zikomeje-kwisukiranya-muri-apr-fc/

  • Kiyovu Sports yahagaritse rutahizamu wa yo Mugunga Yves mu bikorwa byose by’ikipe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Mugunga Yves asubije Kiyovu Sports ko impamvu amaze igihe atitabira imyitozo ari uko yari arwaye, akongeraho ko yifuza gusesa amasezerano n’iyi kipe, yamusubije ko ahagaritswe mu bikorwa byose by’ikipe ya Kiyovu Sports.

    Tariki ya 12 Ukuboza Kiyovu Sports yari yandikiye Mugunga Yves imusaba ibisobanuro by’aho amaze igihe kuko atitabiraga imyitozo y’ikipe.

    Ejo hashize ku wa 19 Ukuboza 2023, Mugunga Yves yasubije iyi kipe ko yari amaze igihe arwaye infection yo mu maraso.

    Yongeyeho ko kuba amaze amezi 3 adahembwa, hakagerekwaho guhabwa sheki itazigamiye ku mafaranga yari imusigayemo, yifuza gusesa amasezerano.
    Kiyovu Sports ikaba yamwandikiye itesha agaciro ibi bishobanuro bye byose. Iti “kugira ngo hemezwe ko umukinnyi arwaye bikorerwa raporo na muganga w’ikipe na we agendeye kuri raporo za muganga na we wamugaragarije, iyo wivurije mu ivuriro ritari irye kuko na we afite ivuriro.”

    “Kuba utarahembwa ntabwo bisobanuye gusiba imyitozo nta ruhushya kuko ntabwo ari wowe wenyine wari utarahembwa icyo gihe. Iyo sheki uvuga wahawe wayigaragariza ubuyobozi bw’ikipe kuko itari mu mazina ya Kiyovu Sports nabwo bukayifatira umwanzuro.”

    Ku kuba yifuza gusesesa amasezerano bagize bati “kuba uvuga ko icyifuzo cya we ari ugusesa amasezerano ni uburenganzira bwa we ariko bifite inzira bicamo kuko bisaba ko impande zombi zibiganiraho zikagira icyo zemeranywaho.”

    Nyuma y’ibi byose, perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean Francois Regis wasinye kuri iyi baruwa yamenyesheje Mugunga ko ahagaritswe mu bikorwa byose bya Kiyovu Sports.

    Ati “nyuma yo gusuzuma ibyo wasubije, biragaragara ko impamvu watanze zatumye usiba imyitozo icyumweru kirenga nta ruhushya ufite nta shingiro zifite, turakumenyesha ko uhagaritswe by’agateganyo mu bikorwa byose bya Kiyovu Sports kugeza igihe uzahabwa andi mabwiriza, ibindi bisobanuro birambuye kubikureba uzagenda ubimenyeshwa.”

    Mugunga Yves yazamukiye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, nyuma azamurwa muri APR FC nkuru muri 2018, batandukanye muri 2023 ari bwo yajyaga muri Kiyovu Sports.

    Mugunga Yves yahagaritswe muri Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yahagaritse-rutahizamu-wa-yo-mugunga-yves-mu-bikorwa-byose-by-ikipe

  • Miss Umukundwa Clemence yahawe impano y’imodo… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara mu mashusho yasangije abamukurikira, uyu mukobwa uheruka kwizihiza isabukuru y’amavuko, asoje umwaka yibitseho imodoka nshya yo mu bwoko bwa KIA. Ni imodoka igura amafaranga asaga Miliyoni 20Frw.

    Miss Umukundwa yumvikanye yishimira ibyo Imana imugejejeho ati: “Nk’uko mubibona Big C yinjiye mu mubare w’abatunze imodoka, Imana irabikoze”. Nubwo nta makuru menshi yifuje gutanga, InyaRwanda yamenye ko ari impano yagenewe.

    Umukundwa uzwi cyane nka Cadette yamamaye cyane mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda 2019 aho yaje mu bakobwa 15 bavuyemo Nyampinga w’u Rwanda.

    Nyuma yaje kwinjira mu bikorwa by’ubushabitsi bushamikiye ku myidagaduro. Ni umwe mu bakobwa bagezweho mu bikorwa byo kwamamaza n’imideli.

    Cadette ari mu bakobwa biyambazwa n’abahanzi batandukanye mu mashusho y’indirimbo zabo bitewe n’ubuhanga agaragaza mu zo agaragaramo, bituma igikundiro cyazo kiyongera.

    Cadette ari mu bakobwa banyuze muri Miss Rwanda akanabasha gukomeza kubyaza umusaruro iryo zinaAgenda agaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi bagezweho mu Rwanda, ari mu ba ‘Video Vixen’ bahagaze neza kugeza ubuKompanyi zitandukanye zigenda zimwifashisha mu kwamamaza ibikorwa byazoYashimiye Imana ibashije gutuma asoza umwaka ari mu mubare w’abatunze imodokaMiss Umukundwa akurikirwa n’abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga anyuzaho ibikorwa bye bya buri munsi. Azwiho kandi gukunda gukora siporo.

    AMAFOTO: OMARIO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137779/miss-umukundwa-clemence-yahawe-impano-yimodoka-yasaga-miliyoni-20frw-amafoto-137779.html

  • Irengero ryigitabo Danny Vumbi yandikaga kur… – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa ryatigishije imitima y'abahanzi benshi, ariko kandi ryabahaye kwigaragaza, ndetse ryasize amafaranga mu mifuka y'abahanzi banyuranye baryitabiriye, babashije kuririmbira mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda.

    Ni irushanwa ryasize ihangana mu bahanzi no mu bafana. Ariko kandi ryafashije uruganda rwa Bralirwa kwegera abakiriya babo mu bice bitandukanye by'u Rwanda, baracuruza karahava, ibyishimo bitaha mu mitima y'abakunda Primus.

    Primus Guma Guma Super Stars yavuzwemo byinshi birimo 'Kata' (nisunze ijambo ryavuzwe na Bull Dogg), gutera amabuye ahanini biturutse mu bafana babaga batemeranya neza n'icyemezo cyabaga cyafashwe n'Akanama Nkemurampaka n'ibindi.

    Ryanaranzwe no kugura abafana! Hari umwe mu bahanzi wigeze guhabwa inzoga na bagenzi be kugirango ananirwe kuririmbira abafana be ari ku rubyiniro.

    Danny Vumbi ni umwe mu bitabiriye Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya Gatandatu, akimara kurivamo yabwiye InyaRwanda ko agiye kwandika igitabo kizibanda cyane ku bintu bitari bimeze neza muri irushanwa, mu rwego rwo kugaragaza umucyo.

    Icyo gihe yavugaga ko iki gitabo kigomba gusohoka mu mwaka wa 2019, ariko abantu baratagereje amaso ahera mu kirere.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Danny Vumbi yavuze ko atakomeje kwandika iki gitabo, kubera ko n'irushanwa ryahagaze.

    Uyu muhanzi wamuritse Album ye ya kane yise '365' yavuze ati 'Igitabo cya Guma Guma nagombaga kwandika hajemo imbogamizi zishingiye ku mitegurire ya Primus Guma Guma Super Stars. Urumva kuko yavuyeho naje kubona uruhare igitabo cyanjye gishobora kugira rudashobora kuba runini, nanjye  mba mbikusubitseho gatoya.”

    Yavuze ko Primus Guma Guma Super Stars iramutse isubukuyeho ‘nanjye nagisubukura (igitabo)’.

    Kuri ubu, uyu muhanzi yashyize hanze Album ya kane iriho indirimbo 13 zirimo ‘Twarahuye’, ‘Amarira y’ingona’, ‘Urumeza’, ‘Inyota’, ‘Imyuna’, ‘365’, ‘Umugisha’, ‘Kimasomaso’, ‘Mbaza nkubaze’, ‘Rwanda’, ‘Rata Google’, ‘Condom’ ndetse na ‘Usigare Amahoro’ ya Nkurunziza Francois yasubiyemo.

    Intangiriro y'umuziki wa Danny Vumbi

    Danny Vumbi yatangiye umuziki mu 2004, icyo gihe yinjiye anashinga itsinda rya The Brothers yabarizwagamo na bagenzi be.

    Yibuka ko igitaramo cya mbere bakoze bahembwe ibihumbi 20 Frw. Kandi avuga ko mu 2009 ubwo bakoraga indirimbo ‘Bya bihe’ byabaye nk’intangiriro yo gutandukana.

    Danny yavuze ko muri uriya mwaka, bacitse intege, kandi buri wese atangira urugendo rwo kwikorana

    Mu 2010, nibwo yasohoye album ye ya mbere yise ‘Urugendo’ iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi barimo The Ben, Jay Polly, Kamichi n’izindi.

    Imwe mu ndirimbo yamenyekanyeho iriho ‘Wabigenza ute’. Niyo ndirimbo avuga ko yamenyekanye cyane.

    Yavuze ko hari umuntu wigeze kumugira inama yo kumukorera igitaramo cye, kandi akamwishyura Miliyoni 2 Frw, hanyuma byose akabyikorera.

    Danny yavuze ko yanze gutanga iki gitaramo, ahitamo kukitegurira, ariko ko kiriya gihe yahombye cyane, ku buryo yinjije nibura ibihumbi 200 Frw.

    Uyu muhanzi igihe cyarageze asohora Album yise ‘Kuri Twese’, yakurikije Album yise ‘Inkuru Nziza’ iriho indirimbo nka ‘Umugozi’ yakoranye na Bruce Melodie, ‘Ibare’ n’izindi. Ni album avuga ko yamweretse ko ‘umuntu ashobora gucuruza mu buryo bwa Online’.


    Danny Vumbi yatangaje ko yasubitse kwandika igitabo 'Agatangaro' kubera ko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ryahagaritswe


    Danny yavuze ko yiteguye gukomeza iki gitabo mu guhe Guma Guma yakongera kuba 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO DANNY VUMBI ASOBANURA ALBUM YE YA KANE

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'AMARIRA Y'INGONA' YA DANNYVUMBI

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'RATA GOOGLE' IRI KURIALBUM YE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137781/irengero-ryigitabo-danny-vumbi-yandikaga-kuri-primus-guma-guma-super-stars-137781.html

  • Bakunze u Rwanda! Alyn Sano yavanye urwibutso… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa aravuga ibi nyuma yo gutanga ibyishimo muri iri serukiramuco ryitwa 'MTC OAS1SONE Festival' rikomeye ryabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023.

    Iri serukiramuco ribera muri Namibia hagati y'ubutayu bwaho n'amazi. Ni ubwa mbere Alyn Sano wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Fake Gee' yari ataramiye muri iri serukiramuco, kandi niwe muhanzi wo mu Rwanda wari watumiwe gusa.

    Ibitaramo by'iri serukiramuco biba bigamije gususurutsa abaturage bo muri Namibia ariko nanone bimeze nk'ubukangurambaga mu kurinda no kubungabunga inyamanswa, ndetse no kurengera urusobe rw'ibinyabuzima muri rusange.

    Buri muhanzi yafashwe amashusho y'indirimbo yaririmbye, azatunganywa,agatambutswa mu bitangazamakuru binyuranye no kuri shene za Youtube zikomeye ku Isi mu rwego rw'ubukangurambaga bwo kurengera ibinyabuzima byo ku Isi binyuze mu cyiswe 'Music for Wildlife.'

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Alyn Sano yavuze ko yamaze ku rubyiniro igihe cyingana n'isaha imwe n'iminota 30' aririmba nyinshi mu ndirimbo ziri kuri Album ye ya mbere aherutse gushyira hanze yise 'Rumuri' ikunzwe muri iki gihe.

    Uyu mukobwa uri mu Kanama Nkemurampaka ka ArtRwanda-Ubuhanzi, yaririmbye indirimbo nka 'Bohoka', 'Mwiza' n'izindi.

    Alyn Sano yavuze ko yashimishijwe no kuririmba muri iri serukuramuco, kandi yahavuye abantu bamenye u Rwanda. Yavuze ati 'Nakoranye na 'Band' twari tugihura uwo munsi ariko bya umugisha mwishi cyane. Nahavuye abantu bishimye, bankunze mbese bakunze u Rwanda rundimo.'

    Akomeza ati 'Umuziki ni ururimi buri wese yumva, kandi nta mupaka! Nta muntu n'umwe wari unzi, bantumiye guhagararira igihugu cyanjye ariko narisanze ku rubyiniro buri wese arankunda kubera ko umuziki uhuza abantu. Rero, nzakomeza nkore umuziki ntitaye ku bica intege.'

      


    Alyn Sano yatangaje ko mu gihe cy'isaha imwe n'iminota 30' yamaze ku rubyiniro yasize abantu bakunze u Rwanda


    Sano yavuze ko muri iki gitaramo yitaye cyane kuririmba indirimbo ziri kuri Album ye yise 'Rumuri'


    Alyn yavuze ko umuziki uhuza abantu badahuje ururimi n'umuco, kandi bose bakanogerwa


    Alyn Sano yaririmbye muri iri serukiramuco yambaye imyambaro yahanzwe nka Kezem Rwanda


    Alyn Sano aherutse kwegukana igikombe cya 'Best Collabo' mu bihembo bya Isango na Muzika abikesha indirimbo 'Say Less' yakoranye na Fik Fameica na Sat-B

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'POSITIVE' YA ALYN SANO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137785/bakunze-u-rwanda-alyn-sano-yavanye-urwibutso-mu-iserukiramuco-muri-namibia-amafoto-137785.html