Blog

  • Ikipe ya Addax SC ya Mvukiyehe Juvenal yatangiye igikombe cy’Amahoro itsinda ikipe yo mu cyiciro cya mbere – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino wari ugoye wabereye ku kibuga cy'i Rugende, Ikipe ya Addax SC ya Mvukiyehe Juvenal itsinze Etoile De l'Est.

    Mu mukino ubanza w'igikombe cy'Amahoro ibitego 2-1 byatsinzwe na Mpuzembizi Mohamed 18′ na Songa Isaie 26′, mu gihe igitego cy'impozamarira cya Etoile cyatsinzwe na Boris 90+2′.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-addax-sc-ya-mvukiyehe-juvenal-yatangiye-igikombe-cyamahoro-itsinda-ikipe-yo-mu-cyiciro-cya-mbere-amafoto/

  • Bazindukira ku ndege nabo! Indaya zo mu Karere ka Gatsibo zakuye amaboko mu mifuka zikora iseta abagabo basazwe n’irari bazisangaho zikabamara ipfa – YEGOB #rwanda #RwOT

    'None se ubundi naba nihisha iki? Iyo nabonye umugabo mba mvuga nti 'ngomba kwishyura inzu mbano, nkabona icyo kurya ngaburira abana kandi nkabona ubwisungane mu kwivuza.''

    Ni amagambo ba bamwe mu bakora uburaya mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo.

    Abamaze barundukiyemo ni 72 ariko umunsi, muri aba bakobwa n'abagore bakora uburaya, 36 banduye agakoko gatera SIDA ndetse bakurikiranirwa hafi n'Ikigo Nderabuzima cya Ngarama.

    Umwe muri bo w'imyaka 31, yavuze ko yatangiye uburaya afite imyaka 14 ubwo yari muri Uganda. Mu gihe abagabo babonetse ku munsi ngo ashobora guhura na batanu.

    Ku Cyumweru saa Moya za mu gitondo aba ageze mu rugo rw'Umuyobozi w'abakora uburaya i Ngarama gufata udukingirizo azakoresha mu minsi y'imibyizi.

    Uyu mubyeyi w'abana bane, yabwiye IGIHE ko ubu yamenye ubwenge ku buryo atakongera gusama inda itateganyijwe.

    Ati 'Kubera ko ubu namenye ubwenge, dusigaye tuza tugafata udukingirizo, tukadukoresha tukajya muri gahunda zo kuboneza urubyaro kugira ngo tutabyara imburagihe.'

    Uyu mugore hamwe n'abandi bafite agakoko gatera SIDA, kimwe n'abari mu ishyirahamwe ry'abakora uburaya muri uyu murenge bahabwa udukingirizo tugamije kubarinda kwandura no kwanduza abandi.

    Gusa iyo bigeze ku mukiliya ufite agatubutse, ahinduka umwami, ibyo gukoresha agakingirizo bikaba ingingo ya kabiri nyuma y'amafaranga.

    Uyu mugore yakomeje agira ati 'Ku muntu umpaye amafaranga menshi? Aho ho sinakubeshya ngo nakamuhatira atagashaka kuko njyewe mba nzi ubuzima bwanjye ariko ndayafata.'

    Muganga ushinzwe Serivisi z'Ubwandu bwa SIDA mu Kigo Nderabuzima cya Ngarama, Uwimbabazi Marie Claudine, yabwiye IGIHE ko buri muntu uhagarariye abakora uburaya ajya gufata udukingirizo uko abona badukuneye.

    Ati 'Bafite abantu babakuriye, tubaha udukingirizo kugira ngo baze kuduha bagenzi babo cyangwa undi muntu wese uri buze kubasaba. Araza tukamuhereza udukingirizo uko atumaze; ntabwo twirirwa tumubaza ngo ukeneye tungahe, …hanyuma akaduha bagenzi be cyangwa abagabo bandi badukeneye.'

    Kugeza ubu ku kigo nderabuzima cya Ngarama abahafatira imiti igabanya ubukana bwa Virusi Itera SIDA ni 444, na ho abantu nibura batatu mu kwezi basanga baranduye Virusi itera SIDA, ariko abenshi usanga baranduye mu bihe bya kera bakaba batari babizi.

    Uwimbabazi agira inama abantu bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye kujya bipimisha cyangwa bagabafata imiti ibabuza kwandura.

    Source : https://yegob.rw/bazindukira-ku-ndege-nabo-indaya-zo-mu-karere-ka-gatsibo-zakuye-amaboko-mu-mifuka-zikora-iseta-abagabo-basanzwe-nirari-bazisangaho-zikabamara-ipfa/

  • Ikipe yakoze impanuka umukinnyi n’umutoza bah… – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuwa Gatatu ubwo iyi kipe yari iri mu rugendo rugana mu mujyi wa Tizi Ouzou muri Algeria igiye gukina n’ikipe ya JS Kabylie mu mukino wo ku munsi wa 11 wa shampiyona kuri uyu wa Gatanu. 

    Ubwo ikipe ya MC El Bayadh yari igeze mu muhanda uva mu gace ka Sougar ukagera Ain Tarit mu Ntara ya Tiaret, imodoka yabo yagonganye n’indi modoka. 

    Nk’uko ibinyamakuru byo muri Algeria bibitangaza, umunyezamu w’iyi kipe Zakaria Bouziani n’umutoza wayo wungirije Khaled Meftah bahise bapfa.

    Abandi bakinnyi 11 bakomeretse bikabije bahita bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabwaheho.

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Algeria, FAF, ryahise rihagarika ibikorwa bifite aho bihuriye n’umupira byari biteganyijwe muri iki cyumweru muri Algeria mu rwego rwo guha icyubahiro abitabye Imana.

    Amakipe atandukanye yagiye agenera ubutumwa ikipe ya El Bayadh mu rwego rwo kuyihanganisha ndetse yewe na Perezida wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune, nawe yabageneye ubutumwa abihanganisha.

    Uburyo imodoka y’ikipe yabaye nyuma yo gukora impanuka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137806/ikipe-yakoze-impanuka-umukinnyi-numutoza-bahita-bapfa-abandi-barakomereka-cyane-137806.html

  • Birabe ibyuya! Mugunga Yves wari wasabye Kiyovu Sports gutandukana nayo imukoreye ibintu bitari byiza ndetse atazigera yibagirwa mu buzima bwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Birabe ibyuya! Mugunga Yves wari wasabye Kiyovu Sports gutandukana nayo imukoreye ibintu bitari byiza ndetse atazigera yibagirwa mu buzima bwe.

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Mugunga Yves nyuma yo kumara amezi agera kuri atatu yose adahembwa n'ikipe ya Kiyovu Sports yayandikiye ibaruwa ayisaba gutandukana nayo gusa ubuyobozi bw'iyi kipe nabwo bwandikiye ibaruwa Mugunga bumumenyesha ko ahagiritswe mu bikorwa byose bya Kiyovu Sports mu gihe kitazwi.

    Ibaruwa:

    Source : https://yegob.rw/birabe-ibyuya-mugunga-yves-wari-wasabye-kiyovu-sports-gutandukana-nayo-imukoreye-ibintu-bitari-byiza-ndetse-atazigera-yibagirwa-mu-buzima-bwe/

  • Ronaldinho yahaye integuza Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Guhera tariki 1 kugeza ku ya 10 Nzeri 2024, ni bwo mu Rwanda hazabera imikino y’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho, biteganyijwe ko kizitabirwa n'abanyabigwi 150 baturutse mu bihugu 40, bagabanyije mu makipe umunani azakina imikino 20.

    Nyuma y’uko hatangajwe Abakinnyi ba mbere bazakitabira barimo Ronaldinho ndetse nawe ku giti cye akabyemeza ,kuri uyu wa Gatatu noneho yatanze integuza ashishikariza n’abantu gutangira kugura amatike.

    Uyu munyabigwi yashyize amashusho ku rubuga rwe rwa X amwerekana ari mu bihe byiza mu makipe atandukanye yakiniye arimo FC Barcelona,Paris Saint-Germain ,AC Milan n’ikipe ye y’igihugu ya Brazil.

    Munsi yayaherekesheje amagambo abwira abantu ko kuva tariki 1 kugeza ku ya 10 Nzeri 2024 bazahurira mu Rwanda mu gikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho anababwira kugura itike ku rubuga rwa VCWC2024.

    Iyi mikino izaba ibera mu Rwanda ari nako Visit Rwanda izaba ari umufatanyabikorwa wayo ndetse no mu magambo Ronaldinho yavuze nayo irimo.

    Ni ubwa mbere igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho kizaba kibereye ku mugabane wa Afurika, kuko ibindi bikombe biheruka gukinwa byabereye ku mugabane w'u Burayi

    Ronaldinho watanze integuza avuga ko azaba ari mu Rwanda anabwira abantu kugura amatike 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137803/ronaldinho-yahaye-integuza-abanyarwanda-137803.html

  • Umuhanzi Yverry yashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya – VIDEO #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda Yverry wize umuziki mu ishuri ry'Umuziki ryahoze ku Nyundo yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise 'Over'.

     

    Aya mashusho aje nyuma y'indi ndirimbo yaherukaga gukorana na Butera Knowless bakayita 'Oya Shan'.Muri iyi ndirimbo y'iminota 4 n'amasegonda 7.Humvikanamo imitoma no kwinyuranyuranamo by'abakoreshejwe.

     

    Mu gutangira iyi ndirimbo aririmba amagambo agaragaza ko yasajijwe n'urukundo yahawe n'uwo aba aririmba.Ati:'Hello Darling ! Mia Amor , How are Doing, uru njye ndumva rwansajije kuri wowe nanapfa.Aya marangamutima ,… ndumva naba hamwe nawe buri munota'.

    Yverry akomeza ahamagararira uyu mukobwa kumukunda amubwira ko atabaho nawe atariho.Yverry ni umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite bigendanye n'uburyo aririmbamo n'impano zitandukanye zijyanye n'umuziki yakuye ku Nyundo.

     

    REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'OVER'

    The post Umuhanzi Yverry yashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya — VIDEO appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanzi-yverry-yashyize-hanze-amashusho-yindirimbo-nshya-video/

  • Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yaburiye abawutuye n’abawugenda muri iki gihe k’iminsi mikuru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'umujyi wa Kigali yaburiye abawutuye n'abawugenda muri iki gihe k'iminsi mikuru

    Umuyobozi w'umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yongeye kwibutsa abaturage batuye mu mujyi wa Kigali ko bagomba kwitonda muri iyi minsi mikuru.

    Yabigarutseho mu kiganiro n'abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukuboza 2023, ahagarutswe ku myitwarire ikwiriye abaturage mu bihe by'iminsi mikuru, hibandwa ku mutekano w'abantu n'ibyabo, kwirinda urusaku rukabije ndetse no kunywa mu rugero.

    Source : https://yegob.rw/umuyobozi-wumujyi-wa-kigali-yaburiye-abawutuye-nabawugenda-muri-iki-gihe-kiminsi-mikuru/

  • Byinshi kuri Denis Kanaka, umuraperi wakorany… – #rwanda #RwOT

    Gusa ariko muri iyi myaka ishize ari mu muziki bariya bahanzi bakoranye indirimbo, ndetse na Angel Mutoni bazahurira mu gikorwa kigamije gukundisha abagore n’abakobwa injyana ya Hip Hop mu rwego rwo kubatinyura kuyikora no kuberaka ko bishoboka.

    Uyu musore amashuri abanza n’ayisumbuye yayize mu Rwanda, Kaminuza ayiga muri Amerika ari nako yakomereje igice kinini cy’ubuzima bwe, ariko yagiye anyuzamo agaruka mu Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Denis Kanaka yivuga nk’umuhanzi ufite umuhate wo kumenya ibintu byinshi, kandi agaharanira ko abisangiza abandi mu rwego rwo kuzamura umuco w’u Rwanda no gufashanya mu iterambere.

    Mu gihe yamaze muri Amerika, avuga ko ibihe byiza yahagiriye harimo no kuririmba mu gitaramo yahuriyemo n’umuraperi ukomeye ku Isi, T. Pain, Big Shown, K Dink n’abandi. Yanakoreye ibitaramo bitanu mu Mujyi wa New York, muri Canada aho yahuriyemo n’abarimo Ikirezi n’abandi.

    Yabwiye InyaRwanda ko muri iki gihe arajwe ishinga no kongera gukorera ibindi bitaramo muri Amerika, ariko ko azaba ari kumwe n’abahanzi bo mu Rwanda ‘twatangiye ibiganiro’.

    Denis Kanaka asanzwe afite indirimbo zirimo ‘My Queen’, ‘Outro’, ‘Nta Bwoba’, ‘Ntuzabure’ yakoranye na Mike Kayihura; hari kandi ‘These Days’ yakoranye na Mucyo na Kivumbi King, ‘Gatebe Gatoki’ yakoranye na Sema Sole, ‘Lost in Space’ yakoranye na Angell Mutoni n’izindi.

    Uyu musore yamenyekanye kandi asubiramo indirimbo z’abahanzi bahanzi, yasubiyemo indirimbo nka ‘Bado’ ya Bruce Melodie, ‘Amakosi’ ya Ish Kevin, ‘Genza Rwanda uri nziza’ ya Kamaliza n’izindi.

    Avuga ko kuba yarakoranye indirimbo n’abarimo Mike Kayihura na Angel Mutoni ahanini byaturutse ku bushuti bombi bari bafitanye.

    Ati “Uburyo twatangiye gukorana na Mike Kayihura hamwe na Angel nuko twari inshuti mu buzima busanzwe, twese dukunda muzika, hagera igihe twumva ko twakorana tukagira ikintu tugezeho musically. Ni muri uburyo, twakoranaga. Nanubu, turacyafashanya mu rugendo rwacu rwa muzika.'

    Mbere y'uko umuraperi ukomeye ku Isi, Kendrick Lamar ataramira i Kigali, uyu musore yifashe amashusho yisanishije nawe ari muri studio aririmba, bituma benshi bakeka ko ariwe.

    Uyu musore ariko asanzwe anakora umwuga wo kuvanga imiziki, ndetse yagiye yifashishwa mu bitaramo binyuranye yagiye acurangamo muri Amerika. No muri Kigali ajya acuranga mu bitaramo.

    Yavuze ko kuririmba n’umwuga wo kuvanga imiziki, ari ibintu yakunze mu buryo bukomeye kugeza ubwo yiyemeje kujya abihuza byombi.

    Ati “Ibintu mbihuza kuberako ngira gahunda mu buzima, nubwo ntakunze kuba ndi mu gihugu, ndagira amatsiko yo kumenya ibigezweho hano. Kandi nkagira umuhate wo kwiga ibintu bishya. No kwizera nyine ko ushobora kugera kuri icyongicyo ushaka kugeraho.”

    Muri iki gihe ari mu Rwanda, aho ari gutegura ibitaramo bigamije kwigaragariza abafana be birimo n’icyo yise “The story of Dakecy” kizagaruka cyane ku rugendo rwe rw’umuziki.

    Ati “I Kigali ubu ngubu ndigutegura ibitaramo bitandukanye, binyegereza abafana banjye kandi byerekana urugendo rwanjye muri muzika nyarwanda. Ariko byumwihariko muri byo nuko Tariki 2 Mutarama 2024 uyu mwaka tugiye gutangira hari igitaramo nzakora kizaba kigamije kwerekana urugendo rwanjye muri muzika nacyise “The story of Darkecy “.

    Uyu muhanzi avuga ko ashaka gukora ibikorwa bishamikiye ku muziki we bizatuma abantu bamenya izina rye nk’uko bamenye iry’abandi bahanzi bakuranye. 

    Denis Kanaka avuga ko guhurira ku rubyiniro n’umuraperi T-Pain uri mu bakomeye ku Isi ari kimwe mu byiza yagezeho mu buzima bwe 


    Ubwo Denis Kanaka yacurangaga mu bitaramo byabereye mu Mujyi wa New York muri Amerika 


    Umuraperi Denis Kanaka ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo yahuriyemo na T-Pain

    Kanaka yavuze ko agerageza ibintu bishya ari nayo mpamvu yahisemo guhuza urugendo rwe rw’umuziki no kuvanga imiziki (Dj) 

    Denis [Uri hagati] yavuze ko ashaka gukora ibitaramo bigamije kugaragaza impano ye no gutinyura abakobwa kwinjira muri Hip Hop 

    Denis Kanaka asanzwe ari umuhanzi mu gukora indirimbo ‘Production’ kuko yakoreye indirimbo abarimo Mike Kayihura    

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘TMH’ YA DENIS KANAKA NAANGELL MUTONI

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘GATEBE GATOKI’YA DENIS KANAKA NA SEMA SOLE

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIIRMBO ‘THESE DAYS’ YADENIS KANAKA NA KIVUMBI KING

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137797/byinshi-kuri-denis-kanaka-umuraperi-wakoranye-nabarimo-t-pain-ubihuza-no-kuvanga-imiziki-137797.html

  • Imyaka 5 muri City Maid, impamvu yavuyemo, im… – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakunzi b’iyi filime bagaragaje ko batiyumvisha neza umwanzuro uyu mukobwa ukurikirane amasomo ye muri Kaminuza ya Mount Kigali yafashe, abandi barimo Rosine Bazongere bamwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rwa Sinema yakomeje.

    Ni umwe mu bakobwa b’abahanga mu gukina filime! Yanibagaragaje mu gihe cy’imyaka isaga itanu yari amaze muri iyi filime itambuka imbona nkubone kuri Televiziyo Rwanda.

    Izina rye ryavuzwe cyane nyuma yo kwemezwa mu bakina muri City Maid, ariko amaze imyaka irenga 10 ari muri Sinema.

    Mu itangazo yageneye abanyamakuru riri mu rurimi rw’ikinyarwanda, Igifaransa n’icyongereza, yavuze ko yasezeye muri City Maid “ku bw’impamvu tutumvikanyeho n’ubuyobozi bwa Zacu Entertainment (sosiyete itegura iyi filime).”

    Yatanze ihumure. Avuga ko azakomeza urugendo rwo gukina filime. Ariko kandi yasabye abafana be gukomeza kumushyigikira ‘ni nkunga y’amasengesho yanyu ni ingenzi ngo mbashe gukora ibifitiye iterambere igihugu.’

    ‘City Maid’, filime yahinduye ubuzima bwe ariko ntacyo yamugejejeho mu bifatika

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Sandra Ishimwe yavuze ko gukina muri iriya filime abifata nk’amahirwe adasanzwe’ yagize mu buzima bwe, kandi azirikana ko ayakesha Abanyarwanda.

    Ati “Abanyarwanda barankunda, baranshyigikira. Mu by’ukuri rwari urugendo ruryoshye, ntakubeshye. Nshimira n’abo twakoranye (barimo abakinnyi).”

    Yavuze ko urugendo rw’imyaka itanu yari ishize akina muri iriya Filime, rwabaye urugendo rwamwubatse mu buryo bw’imibanire, imitekerereze no mu buryo bwo kubasha kumenya kubaho nk’umuntu uzi.

    Nubwo avuga ko rwari urugendo ruryoshye gukina muri City Maid, ariko intangiriro ye yari iruhije, kuko yahuye n’ibicantege birimo nko kwakwa ruswa y’igitsina kugeza ubwo yafashe icyemezo cyo kureka gukina filime ahubwo akabanza gusoza amasomo ye mu mashuri yisumbuye.

    No kwinjira muri City Maid, avuga ko byabaye amahirwe ya nyuma, kuko bamuhisemo nk’umukinnyi wagombaga gukina mu izina rya ‘Diane’ akajya akina ari Mushiki Mukuru wa ‘Nick’ muri filime, ariko agondwa n’igihagararo yari afite.

    Uyu mukobwa wiga itangazamakuru muri iki gihe, avuga ko atacitse intege, kuko yasubiyeyo yongera guhamagarwa mu 2018 abwirwa ko azakina ari Mushiki wa Nick muto.

    Ati “Nakoze igerageza! Kuko narabishakaga cyane. Zari inzozi gukina filime, nakoze igerageza ndatsinda, ntsinda abandi bari bajemo, mu by’ukuri ntabwo byari byoroshye, ni amahirwe.”

    Sandra asobanura ko ibintu byose yagiriye inzozi akiri muto ari nabyo yinjiyemo muri iki gihe. Ibi abishingira avuga ko ari nayo mpamvu atigeze acika intege.

    Avuga ko atahuye na ruswa y'igitsina mu buryo bweruye muri Sinema, ariko kandi azi neza ko binagaragara mu nzego zinyuranye z’u Rwanda.

    Sandra yabwiye abakobwa gukurikira inzozi zabo, kandi bakagendera kure buri kimwe cyatuma batabasha kugera aho bashaka.

    Uyu mukobwa asobanura ko yinjiye muri ‘City Maid’ asoje amashuri yisumbuye, ibintu afata nk’inzozi yakabije. Ati “Kugera muri City Maid zari inzozi zibaye impano, byari amashimwe.”

    Asobanura ko agitangira gukina muri filime, yahuye n’abantu bamuca intege, barimo abamubwiraga ko agiye kuba ikirara, abandi bakamubwira ko yakabaye ashyira imbere kwiga kurusha uko ajya muri Sinema.

    Ati “Abantu filime Nyarwanda ntabwo bazihaga agaciro, bumvaga ko ari ikinamico… bambwiraga ko ngiye kugaragara, abagabo…”

    Yasobanuye ko yakoze ibishoboka byose akina ibyo yasabwaga, bituma abamucaga intege  babona ko bibeshye.

    Sandra anasobanura ko iyi filime yamuciriye inzira, kuko hari imiryango yafunguye, kandi hari umusore wamukunze bitewe n’ibiganiro yakoraga byatambukaga kuri Zacu Tv. Ati “Ntabwo yankundiye muri Filime.”

    Uyu mukobwa avuga ko akimara kubwira ‘Yego’ umukunzi we, yamuhaye igihe cyo kuganira no kumwumvisha neza urugendo rwa Sinema asanzwe akora, kwitegura ibizavugwa n’ibindi. Ati “Yarabyemeye! Ndumva imyaka 2 tumaranye, ntakidasanzwe arabona.”

    Sandra avuga ko guhitamo umusore bakundana, agendera ku mitekerereze biri no mu byatumye ahitamo umusore umukwiye. Ati “Ni umuntu ukunda Igihugu, kuko njyewe numvaga ntakundana n’umuntu udashaka kuba mu gihugu.”

    Yakomoje ku mpamvu yo gusezera muri City Maid na filime ye bwite

    Uyu mukobwa yavuze ko nyuma yo gusezera muri filime ‘City Maid’, ari kwitegura gushyira hanze filime ye ‘Umubi’ yakoranye n’abavandimwe be.

    Ni filime irangira, kandi batangiye kuyikoraho mu gihe cya Covid-19. Igaragaramo abavandimwe be, ni mu gihe umubyeyi wabo ariwe wabaye umuterankunga kugirango iyi filime ikorwe.

    Sandra yavuze ko kuzakomeza ibice bishya by’iyi filime, bizashingira ku bitekerezo by’abafana be. Iyi filime izajya hanze tariki 24 Ukuboza 2023 kuri shene ye ya Youtube.

    Muri rusange, iyi filime ishingiye ku muryango. Aho hari umubyeyi w’umugabo utanga igitambo cy’umwana we. Ati “Imfura y’uwo muryango irapfa, ariko ikaza ikomeza gukurikirana n’abavandimwe be.”

    Yavuze ko gusezera muri City Maid bitaturutse ku mukunzi we, ishuri cyangwa se akazi ka buri munsi ahubwo ‘ni impamvu z’akazi zabaye hagati yanjye na Zacu tutumvikanye, dufata gahunda yo gutandukana kandi mu mahoro’.

    Nubwo aterura, ariko yumvikanisha ko ikibazo cyabaye amafaranga. Uyu mukobwa avuga ko nubwo yavuye muri iyi filime, ariko yiteguye kuba yakorana ibindi bikorwa na Zacu Tv.

    Ati “City Maid ni nziza, yamuritse abakinnyi benshi… Ni filime nabayemo, mvuyeyo, ariko n’abandi bakinnyi barimo abanyarwanda babashyigikire, kuko barabakeneye.”

    Si we mukinnyi wa mbere usezeye muri City Maid, kuko hari abakinnyi b’imena nka ‘Nikuze’, ‘Bahavu Jannet’ basezeye ku mpamvu bavugaga ko ari iz’abo. Ati “Ni impamvu tutamvikanyeho.”

    Sandra yashimangiye ko ‘hari igihe Imana iteza impamvu kugirango ukomeze ukure’. Akavuga ko kuri we, abona igihe cyari kigeze cyo gukomeza urugendo rwe rwo gukina.

    Uyu mukobwa avuga ko nta muntu usimbura undi mu kazi kose , kuko buri wese agira umwihariko we. Ati “Kuba ngiye rero, nta muntu waza ngo akine Nadia.”

    Yasobanuye ko filime ‘City Maid’ yamumenyekanishije mu buryo bwafunguriye amarembo yo kuba yakina mu z’indi filime, kandi n’inshuti zariyongereye. Ariko kandi ‘mu bijyanye n’ubushobozi n’ibyinjira ntabyo’.

    Sandra yavuze ko uruganda rwa Sinema rukiri kwiyubaka, yaba mu bijyanye n’abareba ibihangano ndetse n’umusaruro umukinnyi wa filime akuramo.

    Ati “Ntabwo mvuye muri filime nubwo nta kintu kiraba gifatika. Nakubwiye ko kuba naraje muri Sinema nkabona hari ibibazo birimo, nanjye ndi mu bagomba kugira uruhare mu kubikemura…”

    Uyu mukobwa yavuze ko abantu bakwiye gutandukana ubuzima berekana kuri Televiziyo, kuko butandukanye n’ubwo baba babayemo  bwa buri munsi. Yavuze ko ‘dutanga ibyishimo nta kiguzi ahanini ahubwo icyo tuba dukeneye ni ugushyigikirwa’.

    Sandra yavuze ko hari filime yagaragayemo zirimo nka ‘Kaliza wa Kalisa’ zizasohoka mu minsi iri imbere, kandi arajwe ishinga no kwikorera ibikorwa bye no gukorana n’abandi.

    Sandra Ishimwe yatangaje ko yavuye muri City Maid nyuma y'imyaka itanu ayibarizwamo

    Sandra yavuze ko impamvu zatumye ava muri City Maid zirenze akazi n'amasomo akurikirana

    Sandra yavuze ko tariki 24 Ukuboza 2023 azashyira hanze filime ye nshya yise 'Umubi' ahuriyemo n'abavandimwe be

    Ishimwe avuga ko uretse kuba filime ituma umukinnyi amenyekana, ariko nta mafaranga afatika arimo

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA SANDRA ISHIMWE WAMAMAYE NKA NADIA MURI CITY MAID

    “>

    KANDA HANO UREBE KIMWE MU BICE BYA CITY MAID SANDRA AGARAGARAMO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137798/imyaka-5-muri-city-maid-impamvu-yavuyemo-imishinga-yerekejemo-sandra-ishimwe-yavuze-video-137798.html

  • Nick Cannon aracyashengurwa n’urupfu rw’umwan… – #rwanda #RwOT

    Nicholas Scott Cannon umunyarwenya akaba n’umuhanzi afatanya no gukina filime uri mu bamaze igihe bakunzwe muri Amerika no ku rwego mpuzamahanga, yongeye gukomoza ku rupfu rw’umwana we w’umuhungu witwa Zen Cannon umaze imyaka 2 yitabye Imana.

    Ku itariki 18 Ukuboza mu mwaka wa 2021 nibwo umunyarwenya Nick Cannon n’umukunzi we w’umunyamideli Alyssa Scott bagize ibyago bagapfusha umuhungu wabo warufite amezi 5. Uyu mwana wabo Zen Cannon yapfuye azize indwara ya kanseri y’ubwonko.

    Hashize imyaka ibiri (2) Nick Cannon apfushije umwana we w’umuhungu

    Kuri ubu Nick Cannon yongeye kumukomozaho avuga ko magingo aya agiterwa agahinda n’urupfu rwe cyane cyane mu kwezi k’Ukuboza kw’iminsi mikuru isoza umwaka dore ko ariho yapfuye. 

    Nick Cannon yavuze ko mu Ukuboza ashengurwa cyane n’urupfu rw’umuhungu we kuko ariko kwezi yapfiriyemo

    Mu kiganiro uyu munyarwenya yagiranye n’ikinayamakuru Enterntainment Tonight (E.T Canada), yagize ati: ”Muri uku kwezi ni bwo ndushaho gushengurwa n’urupfu rw’umuhungu wanjye. Yapfuye twitegura gusangira nawe Noheli ye ya mbere ariko ntibyakunze”.

    Umwana wabo yapfuye mu bihe biteguraga kwizihizanya nawe Noheli

    Nick Cannon w’imyaka 43 yakomeje agira ati: ”Ubu umuryango wanjye uri kwitegura iminsi mikuru isoza umwaka ariko ntabwo twishimye kuko bitwibutsa ko Zen aribwo yitabye Imana. Ibihe nk’ibi biba bikomeye kuri njye na mama we”.

    Uyu munyarwenya ufite ikiganiro gikunzwe kuri MTV cyitwa ‘Wild n Out’, yatangaje ko mu rwego rwo kwizihiza ubuzima bwa Zen, kuri Noheli azifatanya n’abana barwariye kwa muganga abinyujije mu mushinga ubafasha yashinze mu 2021 yise ‘Zen’s Light Foundation’ ufasha abana barwaye kanseri.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137792/nick-cannon-aracyashengurwa-nurupfu-rwumwana-we-137792.html