Blog

  • Abagenda ndetse n’abatuye muri Kigali bakomeje gutangarira uburyo uyu murwa warimbishijwe muri iki gihe cy’iminsi mikuru [AMAFOTO]  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagenda ndetse n'abatuye muri Kigali bakomeje gutangarira uburyo uyu murwa warimbishijwe muri iki gihe cy'iminsi mikuru [AMAFOTO]

    Mu mpera z'umwaka bimaze kuba akamenyero ko imwe mu mihanda n'imiturirwa b'ikigali biba bishashagirana mu rwego rwo kurushaho kugaragaza neza umujyi cyane cyane mu gihe cya n'ijoro.

    Kuri ubu iyo utembereye imwe mu mihanda ukitegereza nimwe mu miturirwa ya Kigali uhita ubona itandukaniro nindi minsi kuko inyinshi zitatse amatara yaka ndetse n'ibirugu bya Noheli.

    Source : https://yegob.rw/abagenda-ndetse-nabatuye-muri-kigali-bakomeje-gutangarira-uburyo-uyu-murwa-warimbishijwe-muri-iki-gihe-cyiminsi-mikuru-amafoto/

  • “Mugire vuba abanyerondo bataraza” Abaturage babyutse bakora urugomo bajya ku gipangu cy’undi muturage baragisenyagura kandi Leta itabibatumye – AMASHUSHO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi habereye urugomo rudasanzwe aho abaturage basenyeye undi muturage.

    Aba baturage bazindukiye ku gipangu cya mugenzi wabo, gicururizwamo akabari baragisenya bagishyira hasi.

    Gusa uko byumvikana muri aya mashusho si Leta yari yabatumye nkuko byumvikanaga bavuga ngo bagire vuba Abanyerondo bataraza. Amashusho.

    Source : https://yegob.rw/mugire-vuba-abanyerondo-bataraza-abaturage-babyutse-bakora-urugomo-bajya-ku-gipangu-cyundi-muturage-baragisenyagura-kandi-leta-itabibatumye-amashusho/

  • Paris: Dr Munyemana Sosthène ahamijwe ibyaha bya Jenoside, akatirwa gufungwa imyaka 24 #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda Dr Munyemana Sosthène wari ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, amaze gukatirwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 24 nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya Jenoside. Urukiko rwa Rubanda rw'i Paris mu gihugu cy'u Bufaransa, rutangaje ko afite iminsi 10 yo kuba yajuririra igihano ahawe.

    Ibyaha Dr Munyemana Sosthène ahamijwe n'uru rukiko rwa Rubanda rw'i Paris ni bitatu; Kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibyaha byibasiye inyokomuntu hamwe n'icyaha cyo kugambirira gukora jenoside.

    Nyuma y'uko urukiko rumusomeye ibyaha ahamijwe ndetse rukamukatura igifungo cy'imyaka 24, rumuhaye iminsi 10 gusa yo kuba yajurira ahereye kuri uyu munsi rutangarijeho ibihano ahawe.

    Dr Munyemana, abwiwe n'urukiko ko mu gihe yaba yitwaye neza agakora igihano yakatiwe ashobora kuzasaba kugabanyirizwa cyangwa se koroherezwa igihano yahawe akaba yafungurwa ariko nibura ibyo akaba yabikora amaze imyaka umunani akora iki gihano(afunze).

    Dr Munyemana Sosthène wari usanzwe aza mu rukiko kuburana yigenza agataha, ubwo abagize inteko iburanisha bajyaga kwiherera ngo bagaruke basomera rubanda ibyaha bimuhama n'igihano bamukatiye, basize bamubwiye ko atemerewe gusohoka mu rukiko nk'uko byari bisanzwe, ndetse Abajandarume bahise bategekwa kuba bamurinze mu gihe bagiye kwiherera.

    Abagize inteko iburanisha bamaze amasaha atari make biherereye kuko bwabacyereyeho, bagarutse mu rukiko basoma ibyaha uregwa ashinjwa ndetse n'igihano akatiwe, ari nako uwari usanzwe yizana mu rukiko yahise atabwa mu maboko atari aye yambikwa amapingu ubwo.

    Mbere y'uko yambikwa amapingu na Polisi, Dr Munyemana Sosthène yagiye ahobera umugore we n'umwana we bisa nko kubasezera, hanyuma yerekeza aho abajandarume bari bahita bamwambika amapingu, baramutwara.

    Perezida w'inteko iburanisha, nyuma yo gutangaza umwanzuro kuri uru rubanza, yashimiye inyangamugayo zari zatoranijwe kuburanisha uru rubanza ku gihe zimaze mu rubanza, ashimira kandi n'abandi bose batanze umusanzu wabo.

    Bamwe mu bari bamaze igihe bitabira uru rubanza barimo Daphrosa Gauthier, umwe mu bashinze ishyirahamwe riharanira ko abakoze Ibyaha bya Jenoside baba mu Gihugu cy'u Bufaransa bafatwa bagashyikirizwa Ubutabera, bagaragaje kwishimira imyanzuro kuri uru rubanza by'umwihariko ku gihano gihawe Dr Munyemana Sosthène.

    Daphrosa Gauthier, yagize ati' Abanye Tumba ni muruhuke, Ubutabera murabuhawe'. Yakomeje avuga ko uyu Dr Munyemana Sosthène agiye aho yakabaye yaragiye mu myaka 29 ishize. Gusa na none, avuga ko icy'ingenzi bishimiye ari uko ahamijwe ibyaha bya Jenoside yakoze akaba abihaniwe.

    Urukiko, ruhamije Dr Munyemana Sosthène ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse rumukatira igihano cy'imyaka 24 y'igifungo mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwari bwamusabiye igihano cy'imyaka 30 y'igifungo.

    Mbere y'uko ubushinjacyaha busabira Dr Munyemana Sosthène gufungwa imyaka 30, bwari bwabanje kubwira inteko iburanisha ko mu kugena cyangwa kumukatira bareba igihano kimukwiye bakurikije ibyo yakoze bafitiye ibimenyetso hagamijwe guha agaciro ubuzima bwa muntu, hanashingiwe kandi ko uwari gukiza abantu yagize uruhare mu kubarimbura.

    Umushinjacyaha yabwiye urukiko kandi ati' Nti mwite ku myaka ye cyangwa igihe urubanza rumaze n'imyaka Jenoside imaze ibaye. Ku muhana ni n'umwanya wo gutuma atekereza ku byo yakoze, no gutuma abo yatumye babura ababo baruhuka kuko Ubutabera buba bwakoze akazi kabwo'.

    Uru rubanza rwa Dr Munyemana Sosthène ni urwa Gatandatu rw'Abanyarwanda baburanishirijwe  aha mu Bufaransa bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Abamubanjirije gukurikiranwaho ibi byaha ni;

    1. Pascal Simbikangwa (inzego z'ubutasi)
    2. Ngenzi O. na T. Barahira
    3. Claude Muhayimana (chauffeur ku Kibuye)
    4. Laurent Bucyibaruta (Perefe Kibungo)
    5. Philippe Hategekimana (gendarme I Nyanza)

    Dr. Munyemana Sosthène, Abatangabuhamya banyuze imbere y'inteko iburanisha bagiye bayigaragariza ko bakeneye guhabwa Ubutabera bwuzuye kandi mu gihe gikwiye. Uyu Dr. Munyemana Sosthène, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite imyaka 39 y'amavuko. Mu batangabuhamya banyuze imbere y'inteko iburanisha, barimo abahanga, barimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'abahohotewe.

    Mu gihe ubushinjacyaha bwari imbere y'inteko iburanisha,  bwabwiye urukiko ko gutanga ubutabera bizanahesha agaciro u Bufaransa. Ati' Kuki tugiye gucira urubanza umuntu wo mu Rwanda?, wakoreye ibyaha mu Rwanda?. Kumucira imanza(urubanza) bizahesha n'agaciro igihugu cy'u Bufaransa'.

    Dr. Munyemana Sosthène w'imyaka 68 y'amavuko, ibyaha ahamijwe ndetse akabihererwa iki gihano cy'igifungo cy'imyaka 24 yabikoreye mu Mujyi wa Butare, Segiteri ya Tumba cyane cyane mu bitaro bya Kaminuza aho yari Muganga w'Abagore.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/12/20/paris-dr-munyemana-sosthene-ahamijwe-ibyaha-bya-jenoside-akatirwa-gufungwa-imyaka-24/

  • Aba Rayon bashobora kubyungukiramo: Umukinnyi Kiyovu Sports yagenderagaho yanditse ibaruwa ayisaba gutandukana nayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aba Rayon bashobora kubyungukiramo: Umukinnyi Kiyovu Sports yagenderagaho yanditse ibaruwa ayisaba gutandukana nayo.

    Rutahizamu ukomeye cyane w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Mugunga Yves ukinira ikipe Kiyovu Sports yagiyemo avuye muri APR FC yakuriyemo yandikiye ibaruwa iyi kipe y'Urucaca ayisaba gutandukana nayo kubera impamvu y'uko imaze amezi agera kuri atatu yose itamuhemba.

    Mugunga Yves n'umwe mu bakinnyi bakomeye cyane hano mu Rwanda ndetse byigeze kuvugwa ko ikipe ya Rayon Sports yaba imwifuza cyane.

    Ibaruwa ikubiyemo byinshi byatumye Mugunga Yves asaba Kiyovu Sports gutandukana nayo:

    Source : https://yegob.rw/aba-rayon-bashobora-kubyungukiramo-umukinnyi-kiyovu-sports-yagenderagaho-yanditse-ibaruwa-ayisaba-gutandukana-nayo/

  • Kenya: Umugabo yatoraguye Miliyoni 1,8 ayasubiza nyirayo amuhembamo ibihumbi bibiri gusa #rwanda #RwOT

    Hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kuvugishwa n'inkuru y'uyu mugabo wo mu gihugu cya Kenya wagaruye amafaranga million 1.8 umugenzi yari yibagiriwe mu modoka maze bamuhemba ibihumbi bibiri byonyine.

     

     

    Hamaze iminsi havugwa inkuru ko umugabo wo mu gihugu cya Kenya yatotaguye million 1.8 ariko abantu benshi ntago bari bakamenye icyo bahembye uyu mugabo wagize umutima ukomeye wo kugarura amafaranga menshi gutyo.

     

     

    Nyuma yo guhembwa amafaranga ibihumbi bibiri gusa kandi yagaruye million imwe irenga, abantu benshi bo mu gihugu cya Kenya bakomeje kwibaza icyateye abamuhembye kumuha amafaranga macye gutyo Kandi yagaruye akayabo k'amafaranga menshi.

     

     

     

    Gusa uyu mugabo wagaruye ayo mafaranga yose, yashimiwe na nyirayo wari wayibagiriwe mu modoka yuyu mugabo, ndetse ahabwa ishimwe n'ubuyobozi kuba yagize Umutima ukomeye wo kugarura amafaranga menshi cyane gutyo. Gusa ngo amafaranga uwayibagiriwe mu modoka ashobora kuba Atari aye ariyo mpamvu atahembye uwayagaruye amafaranga menshi.

     

     

    Icyakora abakoresha imbugankoranyamaga bo ntibumva uburyo umuntu ahembwa ibihumbi bibiri gusa Kandi yagaruye million imwe irenga.

     

    Ese Ari wowe ayo mafaranga wayagarura!? Wakemera ko uhabwa igihembo gito gutyo nkuko bivugwa!? Wowe ubyumva Ute!??

     

     

     

    Source: muranganewapaper.com

    The post Kenya: Umugabo yatoraguye Miliyoni 1,8 ayasubiza nyirayo amuhembamo ibihumbi bibiri gusa appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/kenya-umugabo-yatoraguye-miliyoni-18-ayasubiza-nyirayo-amuhembamo-ibihumbi-bibiri-gusa/

  • REG WBBC yasoje nabi imikino Nyafurika #rwanda #RwOT

    REG W BBC yahabwaga amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma wa 'FIBA Africa Women’s Basketball League’, yasoreje ku mwanya wa 4.

    Ni nyuma yo gutsindwa na Inter Clube yo muri Angola amanota 83-63 mu mukino wo guhatanira umwanya wa 3 wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukuboza 2023 mu irushanwa rimaze iminsi ribera mu Misiri.

    Inter Clube wabonaga irusha REG WBBC cyane, binyuze mu bakinnyi nka Cristina Matiquite byatumye batakaza agace ka mbere ku manota 27-21.

    Abakinnyi ba REG WBBC barimo Nia Clouden na Destiney Promise Philoxy bashyizemo imbaraga mu gace ka kabiri ariko biba iby’ubusa, Inter Clube bagiye kuruhuka iri imbere n’amanota 54-38.

    Agace ka 3, REG WBBC yagatsinze ku manota 16-15, no mu gace ka nyuma ntacyo bakoze, umukino warangiye ari amanota 83-68 ya REG WBBC, ibura umwanya wa 3.

    REG WBBC ntiyahiriwe n’irushanwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/reg-wbbc-yasoje-nabi-imikino-nyafurika

  • Ndimo kunyura mu buzima bugoye – Mugunga Yves yatoboye abwira Kiyovu Sports icyifuzo cye #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Mugunga Yves yamaze kwandikira Kiyovu Sports ayisaba ko basesa amasezerano aho avuga ko ari mu buzima bugoye kubera kumara amezi 3 adahembwa.

    Uyu mukinnyi yari yanze gukina umukino wa APR FC wabaye tariki ya 2 Ukuboza 2023 kubera ideni bamufitiye ririmo umushahara ndetse na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yari yasigaye ku yo yaguzwe.

    Yababwiye ko byibuze nabona miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yemera akajya mu kibuga ibindi bikazaza nyuma, bamubwiye ko yaza agakina ubundi akayahabwa nyuma y’umukino cyane ko yari yizeye kubona amafaranga kuko ari yo yari yishyuje.

    Bemeye kumusinyira Sheki ya miliyoni ajya mu kibuga ayifite, nyuma y’umukino agiye kubikuza asanga ntizigamiye. Yarihanganye iminsi 3 ari nabwo yajyaga gukina umukino wa Mukura VS i Huye, nyuma yo gusanga nta mpinduka yahisemo guhita ahagarika ibikorwa byose by’ikipe birimo no gukora imyitozo.

    Mugunga Yves winjiye muri Kiyovu Sports muri uyu mwaka w’imikino avuye muri APR FC, aheruka gukinira Kiyovu Sports tariki ya 6 Ukuboza 2023 mu mukino iyi kipe yatsinzwemo na Mukura VS 4-1.
    Nyuma y’uyu mukino ntabwo uwa Etincelles ndetse n’uwa Rayon Sports banganyijemo 1-1 yawugaragayemo.

    Tariki ya 12 Ukuboza, Kiyovu Sports ikaba yarandikiye uyu rutahizamu imusaba ubusobanuro bw’aho amaze iminsi yarataye akazi.

    Mu ibaruwa ye y’uyu munsi yabwiye ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ko amaze iminsi arwaye Infection yo mu maraso.

    Akomeza avuga ko yifuza gusesa amasezerano kuko iyi kipe itubahirije amasezerano bagiranye, yamuhaye Sheki itazigamiye ndetse akaba amaze amezi atatu nta mushahara, ubu akaba abayeho nabi kuko gukina ariko kazi kamutunze.

    Ati “amafaranga twumvikanye mwari munsigayemo ninjira muri Kiyovu Sports, Umunyamabanga Karangwa Jeanine yampaye Sheki itazigamiye iri mu mazina ye avuga ko anyishuye ideni ryari risigaye ku mafaranga twari twarumvikanye.'

    'Icyifuzo cyanjye bitewe n’ubuzima bugoranye mbayemo muri Kiyovu Sports bijyanye n’akazi nagize umwuga, birangora kuba nakina ntabona umushahara kuko kugeza ubu hashize amezi atatu ntarahembwa akaba ari yo mpamvu mbasabye ko twasesa amasezerano maze ngahabwa ibaruwa indekura nkishakira indi kipe.'

    Mugunga Yves yazamukiye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, nyuma azamurwa muri APR FC nkuru muri 2018, batandukanye muri 2023 ari bwo yajyaga muri Kiyovu Sports.

    Mugunga Yves yasabye gusesa amasezerano na Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndimo-kunyura-mu-buzima-bugoye-mugunga-yves-yatoboye-abwira-kiyovu-sports-icyifuzo-cye

  • Abagabo baratwanga ngo turi babi ! Abakobwa bo mu gihugu cya Kenya bavuze imbogamizi bahura nazo mu rukundo #rwanda #RwOT

    Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru y'aba bakobwa ikomeje kuvugisha benshi kubera uburyo bavuze ko abagabo benshi babanga ndetse ko bahura n'imbogamizi kubera uko bateye.

     

     

    Mu kiganiro aba bakobwa bagiranye n'umunyamakuru Lynn Ngugi, nibwo Agnes na Charity bavuze byinshi ku buzima bwabo ndetse bavuga ko abagabo benshi babanga kubera ingano yabo.

     

     

    Agnes ufite ibiro 240 yavuze ko nawe ubwe nta kizere yigirira kubera ingano ye nawe ubwe ngo imutera ikibazo. Yavuzeko kubera umubyibuho ukabije afite ndetse n'ibiro byinshi byangije ubuzima bwe burundu aho abasore bose bamwanga ngo batamukunda.

     

     

    Ndetse n'uyu charity nawe ubwo ni munini cyane kuko afite ibiro 130, nawe ahamya ko ahura nimbogamizi kubera ibiro byinshi. Bakomeje bavuga ko iyo bari kugenda ku muhanda abantu benshi baba babaseka.

     

     

    Iyo bigeze mu rukundo ngo bavuga ko nta musore n'umwe ubikoza, kuko ngo ingano yabo itabemerera gukundwa. Icyakora bavuga ko no kubona imyenda ibakwiye ari ikibazo kuri bo kuko ngo ingano yabo kubona imyenda bisaba kudodesha cyangwa bakajya mu isoko mu bambere kugira ngo nabone imyenda ibakwiye.

     

     

    Bavuze ko bari gukora uko bashoboye ngo nagabanye ibiro, ndetse ko ngo bashaka abasore babakunda bityo nabo bakumva umunyenga wurukundo abandi babarushije.

     

     

     

    Source: muranganewspaper.com

    The post Abagabo baratwanga ngo turi babi ! Abakobwa bo mu gihugu cya Kenya bavuze imbogamizi bahura nazo mu rukundo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/abagabo-baratwanga-ngo-turi-babi-abakobwa-bo-mu-gihugu-cya-kenya-bavuze-imbogamizi-bahura-nazo-mu-rukundo/

  • Don Jazzy yavuze ko yubatse indi nzu kubera ko iyo yabagamo atakunze ubwiherero bwayo #rwanda #RwOT

    Rurangirwa muri muzika ya Nigeria ndetse akaba umushoramali mu bahanzi Don Jazzy  akaba boss w'inzu ireberera inyungu z'abahanzi yitwa Marvin Records, yavuze ko kubera atakunze ubwiherero bw'inzu yabagamo, byatumye yimuka akabuka indi nzu.

     

     

    Inkuru ducyesha ikinyamakuru Thetalk.ng, ivuga ko uyu mugabo Don Jazzy hamaze iminsi myinshi bivugwa ashobora kuba yarubatse indi nzu, icyakora ntago hari hazwi impamvu nyamukuru yatumye yimuka mu nzu yabagamo akajya kuba ndetse akubaka inzu nshya.

     

     

    Nibwo inkuru ikomeje gusakara ku mbugankoranyambaga ko uyu mugabo Don Jazzy yubatse indi nzu kubera ko iyo yabagamo atakunze ubwiherero bwayo, bityo nkumwe mu batunze agatubutse mu gihugu cya Nigeria yiyemeza kubaka indi nzu nshya.

     

     

    Abakoresha imbuga nkoranyamaga bakomeje kuvugishwa n'uburyo uyu mugabo ashobora kwanga kuba munzu akajya kuba muyindi, gusa ubusanzwe uyu mugabo azwiho gutunga amafaranga menshi amwemerera kuba yakubaka indi nzu ntakibazo ahuye nacyo.

     

     

    Ubusanzwe uyu mugabo azwiho kugira abahanzi batandukanye ibyamamare dore ko ariwe ureberera inyungu z'umuhanzi Rema, ndetse n'abandi benshi bahagaze neza muri iyo minsi.

     

     

     

     

    Source: thetalk.ng

    The post Don Jazzy yavuze ko yubatse indi nzu kubera ko iyo yabagamo atakunze ubwiherero bwayo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/don-jazzy-yavuze-ko-yubatse-indi-nzu-kubera-ko-iyo-yabagamo-atakunze-ubwiherero-bwayo/