Blog

  • Abakozi 5 b’ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda RAB bakoze impanuka 4 barapfa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi wo ku wa 3  abakozi 5 bari bagiye gutera ikiraka  cyo kubaka moteri izajya izamura amazi yo kuhira, baguye mu kizenga cy'amazi cyaho bari bari gukorera .

    Byabaye kuri uyu wa 20 Ukuboza 2023 ahagana isaa kumi (16h00) z'umugoroba, mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Kibirizi, Akagari ka Mututu, mu Mudugudu wa Kabeza.

    Kuri RAB sitasiyo ya MUHANGA, site ya Mututu, niho bari baherewe ikiraka cyo kubaka iyo mashini izajya izamura amazi yo kuhira iyakuye mu gishanga iyajyana kuhira imusozi.

    Amakuru avuga ko haguyemo abantu batanu ariko umwe witwa KARAMAGE Pierre Celestin w'imyaka 34 yakuwemo akiri muzima ajyanwa kwa muganga, ku kigo nderabuzima cya Mututu naho abandi bane bahezemo.

    Andi makuru yasohotse kuri uyu wa 21 avuga ko abo bane bahezemo baje gushakishwa hifashishijwe imashini zabugenewe bakaba barababonye bashizemo umwuka.

    Source : https://yegob.rw/abakozi-5-bikigo-gishinzwe-iterambere-ryubuhinzi-nubworozi-mu-rwanda-rab-bakoze-impanuka-4-barapfa/

  • Shaggy yavuze ku myaka 31 amaze mu muziki, an… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro bagiranye na Dailymail, kimwe mu binyamakuru bikomeye mu Bwongereza cyashinzwe mu 1896. Muri iki kiganiro yari kumwe na Bruce Melodie bakoranye indirimbo 'When she's around' yabagejeje mu rugendo rw'ibitaramo byafashije Abanyamerika kwitegura kwizihiza Iminsi Mikuru isoza umwaka wa 2023.

    Ni ikiganiro cyabereye mu Mujyi wa New York bafatwa amajwi, amashusho ndetse n'amafoto. Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'It wasn't me' yakoze iki kiganiro yizihiza imyaka 31 ishize ari mu muziki, kuko yatangiye gutanga ibyishimo kuva mu 1992.

    Bruce Melodie wari ugeze bwa mbere muri Amerika mu mateka y'ubuzima bwe, yabwiye Dailymail ko gukorana indirimbo na Shaggy ari 'ibihe by'urwibutso'.

    Yagize  ati 'Gukorana na Shaggy ni inzozi zabaye impamo. Yaje gukorera igitaramo mu Rwanda mu 2008. Nari muto kandi nagiye mu gitaramo, ariko icyo gihe sinari mfite amafaranga yo kugura itike, n'uko ndinjira!

    Yavuze ko nyuma y'imyaka 15, ari bwo yabashije guhura no kuvugana nawe kugeza bakoranye indirimbo igezweho muri iki gihe, yanabafashije gutanga ibyishimo mu bitaramo bya Noheli bizwi nka 'Jingle Ball' bya 'IHeartRadio' byabereye muri Dallas na Miami.

    Shaggy w'imyaka 55 y'amavuko, avuga ko kuva yashyira hanze indirimbo 'It wasn't me' yamufashije gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

    Agasobanura ko imyaka 31 ishize ari mu muziki 'ari umugisha wo kuba nkomeje gukora ibyo nkunda'.

    Shaggy ati 'Umva, niba ushobora kugira urugendo nk’uwanjye, kuri njye navuga ko waba wageze ku ntsinzi. Kugirango ukore ibi mu myaka irenga 30, ni imbaraga zigomba kwitabwaho no gukomeza kugira uruhare mu rugendo, cyane cyane mu bwoko bwanjye bw'umuziki, ni umugisha.’

    Bruce Melodie avuka ari inzozi zabaye impano kuba Shaggy yaremeye ko basubiramo indirimbo ye 'Funga Macho' bakongera kuyiha ubuzima.

    Shaggy nawe akavuga ko akimara kumva iriya ndirimbo 'Funga Macho' yahise yumva agize ibyiyumviro byo kuba yayiririmbamo.

    Yavuze ati 'Indirimbo y’umwimerere yari ifite ubwoko bwa gakondo bwa Afurika yakunzwe kandi twongeye kubyerekana tuyiha byinshi muri ubwo bwoko bwa Afrobeat. ‘Hanyuma, naje mfite akantu gato ka Dancehall, uburyohe buriyongera.'

    Shaggy asanzwe afite ubuhanga mu kongerera uburyohe indirimbo, kwereka abahanzi uko bitwara ku rubyiniro, guteza imbere injyana ya Reggae ku Isi n'ibindi.

    Uyu munyamuziki kandi asanzwe afite ikiganiro '’Shaggy’s Mr. Boombastic Radio’ kuri Radio Sirius XM aho asangiza bagenzi be urugendo rwe rw'umuziki.

    Ati '’Ni umuyoboro wa reggae na Dancehall – hagati ya 90 na 2000 igihe Dancehall yari igeze ahakomeye. Hariho Afrobeat, ibisanzwe hamwe n’umuziki mushya – ubwo ni bwo buryo bwiza.'

    Muri iki kiganiro na DailMail, Bruce Melodie yavuze ko kuva yahura na Shaggy, yamubereye 'uwo yigiraho mu rugendo rwe rw'umuziki'. Ati 'Ndimo kwiga! Ndi kwigira kuri Shaggy uko akora ibintu kuva atangiye kugeza asoje.'

    Yavuze ko yahoze afite inzozi zo kuzaririmbira ibihumbi by'abantu, kandi ko atari yarigeze atekereza  yahurira ku rubyiniro rumwe na Shaggy kuko yumvaga bitashoboka. Ati 'None reba biri kuba ubu. Ndashima Imana ku bw'uru rugendo.'

    Abajijwe uko afata Bruce Melodie, Shaggy yabanje kumushimira cyane ku bwo gukorana indirimbo n'urugendo bari kugendana muri Amerika.

    Yavuze ko afata Bruce Melodie 'nk'inyenyeri imurika mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (EAC)' kandi amuzi nk'umuhanzi umaze kunyenyegaza inkuta z'inyubako zinyuranye yagiye akoreramo ibitaramo.

    Shaggy yanavuze ko Bruce Melodie amuzi nk'umuntu uca 'bugufi cyane', Ati 'Kandi ni ikintu gikomeye, birashimishije cyane.'

    Yavuze ko ntakabuza Bruce Melodie 'uzagera kure cyane hamwe n'iyi myifatire yawe. Buri gihe aba yiteguye kwiga ibintu byinshi.'


    Shaggy wegukanye Grammy Awards,yakoranye indirimbo na Bruce Melodie yabafashije gutanga ibyishimo muri iki gihe cy'iminsi mikuru isoza umwaka


    Shaggy na Bruce Melodie ubwo bari mu kiganiro na DailyMail.com mu Mujyi wa New York, bagaruka ku bitaramo 'Jingle Ball' baherutse kuririmbamo


    Bruce yavuze ko Shaggy amufata nk'umwarimu we cyangwa se uwo yigiraho mu rugendo rwe rw'umuziki muri iki gihe bari kumenyekanisha indirimbo yabo


    Shaggy na Bruce batanze ibyishimo mu bitaramo bya 'Jingle Ball' bakoreye Miami na New York


    Yavuze ko imyaka 31 ishize ari mu muziki ayisobanura nk'umugisha, akavuga ko n'undi wese wageze kuri iyi myaka ari igisobanuro cyo kudacika intege n'imbaraga yashyize mu muziki we-Abikubira mu ijambo rimwe akavuga ati 'Ni umugisha.'


    Uyu muhanzikazi wa Reggae yatangije umuyoboro we wa Radiyo kuri Sirius XM witwa ‘Shaggy’s Bwana Boombastic Radio’ aho akosora uburambe bwo gutega amatwi 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WHEN SHE’S AROUND’ YA BRUCE MELODIE NA SHAGGY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137812/shaggy-yavuze-ku-myaka-31-amaze-mu-muzikianahishura-uko-afata-bruce-melodie-137812.html

  • Abakinnyi babiri bashya batangiye imyitozo muri APR FC #rwanda #RwOT

    Kategeya Elie uvuye muri Mukura VS na Mbonyumwami Taïba yari yaratije muri Marines FC, batangiye imyitozo muri APR FC yitegura irushanwa rya Mapinduzi Cup izitabira mu mpera z’uku kwezi.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ukuboza 2023 ni bwo aba bakinnyi bombi batangiye imyitozo i Shyorongi aho iyi kipe ikorera.

    Mbere y’imyitozo abakinnyi bari ku ruziga buri umwe yabanje kwivuga n’aho aturutse maze babaha amashyi mu rwego rwo kubakira mu ikipe.

    Kategeya Elie akaba ari umukinnyi w’imyaka 18 uvuye muri Mukura akaba yari asigaje amasezerano y’amezi 6, aje muri APR FC nyuma y’uko iguze amasezerano yari asigaranye.

    Uyu musore bivugwa ko yatanzweho miliyoni 13, aje gufasha abataha izamu kujya abaha imipira kugira ngo harebwe niba umubare w’ibitego muri iyi kipe wakiyongera.

    Yakiniye Mukura VS imikino 10 aho yabanje mu kibuga imikino 3 mu gihe indi 7 yazaga mu kibuga asimbura, yatsinzemo ibitego 3 anatanga imipira 3 yavuyemo ibitego.

    APR FC kandi yagaruye rutahizamu yari yaratije muri Marines FC, Mbonyumwami Taïba ngo aze kubafasha muri Mapinduzi Cup cyane ko abakinnyi benshi b’abanyamahanga bakiri mu biruhuko bashobora kutazakina iri rushanwa.

    Gusa nubwo bivugwa ko yaje gufasha mu irushanwa, Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko mu mikino yo kwishyura bazareba mu bakinnyi batije ko hari abo bagarura.

    Kategeya Elie yatangiye imyitozo muri APR FC

    Mbonyumwami Taiba yagarutse muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-babiri-bashya-batangiye-imyitozo-muri-apr-fc

  • Batandukanye inshuro zitabarika! Ibitavugwa k… – #rwanda #RwOT

    Ikintu kizwi nyamukuru cyatandukanyije aba bombi, ni ukutaba umwizerwa kuri buri umwe, ubuhemu ndetse no gucana inyuma bya hato na hato, byageze aho Cardi B asanga atakomeza kubyihanganira ahitamo gutandukana na Offset kuko yari arambiwe guhora asuzuguzwa n’abandi bagore kandi nyamara ntacyo bamurusha yemeza ko abarusha ubwiza n'imitere kure.

    Abantu benshi bakomeje kwibaza urugendo rw'urukundo hagati y'aba bombi, bibaza ibyarubayemo kugeza n'aho bahisemo gutandukana umwe agaca ukwe n'undi ukwe. Igihari cyo ni uko aba bombi batandukanye inshuro zirenze imwe ariko bakongera bakiyunga. Ese ubu bwo bizongera gukunda kwiyunga?

    Offset na Cardi B bamaze gutandukana

    Nta bintu byinshi bizwi ku gihe cya mbere aba bombi bahura, gusa ariko Cardi B yigeze gutangaza ko bwa mbere bahura byari mu mwaka wa 2016 mu cyiswe 'Industry Event', hanyuma Offset akimukubita amaso, abonye imiterere ye, nta kuzuyaza yahise atera intambwe aramwegera. Cardi B avuga ko icyo gihe Offset yashakaga kumuvugisha.Akomeza avuga ko Offsey yahise ahinduka bitewe no gukubita ijisho ikimero cye ngo kuva icyo gihe nta gutinzamo yahise atsindira nimero ze ndetse batangira kujya baganira bisanzwe nk'inshuti.

    Ariko mbere y'uko bahura, Offset yari yarabanje gukundana n'abandi bagore batandukanye ndetse batatu muri bo bari baranabyaranye (buri umwe bari bafitanye umwana). Bivuze ko bahuye Offset afite abana batatu, hakiyongeraho n'abandi babiri kuri ubu afitanye na Cardi B, bakaba batanu.

    Muri Mutarama 2017 baje gukorana indirimbo bayita 'Lick'. Aba bombi baje kugirana umubano ukomeye cyane ko bari n'abaraperi bakomeye ku Isi kuko Cardi B yari afite indirimbo yise 'Bodak Yellow', yabicaga bigacika , hanyuma Offset nawe itsinda yabagamo ryitwa Migos bari bafite indirimbo yitwa 'Bad and Boujee' yarimo yandika amateka ku.Ibi byose byaje gutuma bahita biyemeza gukorana indirimbo, ariko tubibutse ko iki gihe bari bakiri inshuti zisanzwe gusa baganira bigatinda.

    Bahuye mu mwaka wa 2016

    Ubwo byari tariki ya 2 Gashyantare 2017, aba bombi baje gutungura Isi ubwo bose bajyanaga kureba umukino wa 'Super Bowl'. Iki gihe byatangiye guhwihwiswa ko nta kabuza bari mu rukundo, hagendewe n'uburyo bari bamaze iminsi bitwara. Nyamara ariko uwitwa Cardi B we yabiteraga ishoti akavuga ko nta rukundo barimo, ahubwo ko Offset ari inshuti isanzwe bajya banyuzamo bagakorana n'imiziki, bityo ko kubona basohokana nta bikaze baba bibereye mu mishinga itandukanye.

    Offset yigeze gutangariza ikinyamakuru Rolling Stone, ko iyi tariki basohokanye, aricyo gihe cya mbere bari batangiye guteretana. Dukomeze…

    Aba bombi bakomeje gucanga Isi, hibazwa niba batari mu rukundo kuko ibyo bakoraga rwose byari bya bimenyetso bigaragaza abantu bari mu buryohe bw'urukundo, ariko aba bombi bagakomeza kubihakana bivuye inyuma, ahubwo bakavuga ko ari inshuti zisanzwe.

    Bahoraga bahisha abantu ko bakundana

    Tariki ya 14 Gashyantare 2017,ku munsi w'abakundana, nibwo Cardi B yagize atya ashyira ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto ibagaragaza bari gusomana. Offset nawe yahise ajya ahatangirwa ibitekerezo, maze ashyiraho akamenyetso (Emoji)k'umuhungu n'umukobwa basa nk'abari mu rukundo. Iyi foto yarasibwe ariko yahise ihamiriza Isi yose ndetse n'abakunzi ba muzika ko aba bombi bari mu rukundo uko biri kose.

    Gukomeza muri uwo mwaka wa 2017, muri bose nta n'umwe wemeraga ko bakundana. Cardi B yigeze gutangaza ko guhuza na Offset bakajya bakorana imishinga itandukanye byamubereye nk'umugisha. Yavuze ko guhura nawe ndetse n'inshuti ze (abo babanaga muri Migos) byamugiriye umumaro ukomeye kuko bamuteraga imbaraga mu gukora bitewe nuko nabo ubwabo bari abakozi kandi bakorana cyane ndetse banafitanye ubumwe bukomeye hagati yabo.

    Avuga ko ibyo biri mu bintu byatumye abungabunga ubucuti yari afitanye na Offset, ariko ko nta w’undi mubano wihariye uganisha ku kubana nk'umugore n'umugabo bari bafitanye icyo gihe.

    Bakundaga kuvuga ko bakorana imishinga itandukanye ijyanye na muzika

    Ubwo byari tariki ya 20 Nzeri 2017, aba bombi baje gukora ubukwe mu ibanga rikomeye cyane ahazwi nka Fulton County muri Leta ya Georgia,kugeza aho ikinyamakuru TMZ kibonye amafoto yabo y'ubukwe muri Kamena 2018 (bivuze ko hari hashize amezi 8 bashyingiranywe).

    Cardi yaje gutangaza ko impamvu batigeze batangaza iby'ubukwe bwabo, ari uko hari ibihe asangiza abamukurikira ndetse n'ibindi atajya abasangiza,bityo n'ubukwe bukaba buri mu bihe atifuzaga kubasangiza.

    Mu mwaka wa 2018 nibwo umuriro watangiye kwaka mu rugo rw'aba bombi. Ku itariki ya 8 Mutarama 2018, ibihuha byakwirakwiye Isi yose bivuga ko Offset aca inyuma Cardi B ku bandi bagore batandukanye.

    Iki ntabwo cyari cyo gihe cya mbere ibihuha nk'ibi bivuzwe ko Offset aca inyuma Cardi B, ndetse icyo gihe uyu mugore yaje avuga ko arambiwe abantu bakomeje kugenda bamuvugira umugabo, bamushinja kumuca inyuma no kuba umuhemu.

    Nyuma yo kubana muri 2018 nibwo batangiye kujya bashwana

    Icyo gihe yagize ati:' Ngiye gufata umwanzuro mu buryo bwanjye n'umutimanama wanjye, ntabwo nkeneye abanyirukansa bambwira icyo nkora, njyewe ndigenga ntabwo ngengwa n'Isi'. Iki gihe byari bimaze gufata indi ntera, aho ahantu hose wahasangaga inkuru zivuga ko Offset aca inyuma Cardi B, nibwo yafashe akanya yiyama abantu gukomeza kumuzanaho amagambo.

    Nyuma y'ibyo, Cardi B yaje gusobanura impamvu yanambye kuri Offset n'ibintu biri kuvugwa ko amuca inyuma inshuro zitabarika. Icyo gihe abantu batandukanye bari bakomeje kubaza Cardi B impamvu yizirika kuri Offset, ndetse abanda bakamubaza 'Ese ntabwo wizeye ko uramutse ukatiye Offset wabona undi mugabo?'

    Abantu basabaga Cardi B ko yatandukana na Offset

    Icyo gihe Cardi B yagize ati' Abantu batandukanye bari kuza mu matwi yanjye bakambaza impamvu ntatandukana na Offset n'ibintu ari kunkorera, bakambaza niba nta cyizere naba mfite ko ntahita mbona undi mugabo. Ariko reka mbabwire, nzi ko ndi mwiza, nzi ko ndi umukire kandi nkaba mfite n'impano. Ikindi kandi ndabizi ko nshobora kubona umugabo uwo ariwe wese nshaka; yaba umukinnyi w'umupira cyangwa w'amaboko'.

    Icyo gihe Cardi B yavuze ko nawe atari miseke igoroye . Yakomeje agira ati' Ibyo mumbwira ntabwo mbyitayeho kuko nshaka gukemura buri kimwe cyose n'umugabo wanjye nta wundi ubyivanzemo kuko ntabwo munshinzwe, ubu ni ubuzima bwanjye, ngiye gufata igihe mbyiteho ndetse mfate n'umwanzuro. Impamvu rero ibyo gutandukana ntabyumva, ni uko nanjye ubwanjye ntari Shyashya , kuko nanjye njya nkora ibintu bimubangamiye kandi cyane'.

    Cardi B nawe yabasubizaga ko atari Malayika

    Muri uwo mwaka wa 2018, Cardi B yaje gusobanura uko gukomeza kumva amakuru y'uko umugabo we amuca inyuma, atuma amera nk'umusazi mu mutwe. Yagize ati:' Buri kanya mba numva ibihuha bimvuga n'umutware wanjye. Ibi rero kubyumva cyane biba byenda kunsaza kuko hari igihe rimwe na rimwe njya mbyizera ariko ikibazo kikaba ko nta bimenyetso mba mfite uretse gusa amagambo y'abantu. Ikintu nzi ni uko iyo umugabo wanjye mukeneye kuri telephone aranyitaba, cyangwa se yaba ahuze, inshuti ye ikanyitaba, rero njyewe nta kibazo njya mubonaho kijyanye no kunca inyuma ariko nkumva ahantu hose biri kuvugwa ko anca inyuma, ibi rero bindwaza umutwe cyane. Nkeka ko ahari ari abantu baba bashaka ko ntandukana n'umugabo wanjye'.

    Cardi B yabangamirwaga no guhora yumva abamubwira ko Offset amuca inyuma

    Nyuma y'igihe gito Cardi B yaje kubona ko ibyo yamye abwirwa byari ukuri. Ubwo byari tariki ya 5 Ukuboza 2018, Isi yose yaje kugwa mu kantu, ubwo Cardi B yatangazaga ko atakiri kumwe na Offset bari bamaze igihe babanye. Mu magambo ye yagize ati:' Abantu bamaze igihe bambaza icyo ngikorana na Offset n'ibyo ankorera byo kuca inyuma. Nagerageje kwicarana na Papa w'umwana (Offset) wanjye ngo tuganire turebe uko tubikemura, ariko rwose aho bigeze byanze kuko ubu twamaze gutandukana. Murabizi ukuntu twari inshuti, ndetse kandi muzi ukuntu ari wa muntu nahoraga numva nahora mvugisha bitewe n'urukundo mukunda, ariko kuri ubu twananiranywe kuko ubu bidasubirwaho twamaze gutandukana kuko yarananiye rwose'.

    Cardi B yaje gutangaza ko yatandukanye na Offset

    Cardi yavugaga ko ikintu kimubabaza kurushaho, ari ukuntu Offset amuca inyuma ku bagore batanarenze cyane mu bwiza. Kuba na none Cardi B yarakundaga abana ba Offset nk'abe, hanyuma yarangiza akamugira agatebo kayora ivu, biri mu bintu byamubabaje ku rwego rwo hejuru.

    Aba baje gutandukana bitari imikino ndetse buri wese ajya kuba ukwe. Nyamara ariko nyuma y'igihe, Offset yatangiye kujya agaragaza ko nta wundi akeneye mu buzima bwe uretse Cardi B, ku buryo yahozaga ku mbuga nkoranyambaga ze ko yikumburiye Cardi B mu buzima bwe nta kindi akeneye.

    Nyamara ariko na Cardi B yashinjwaga guca inyuma Offset mu bihe bitandukanye, ariko akabitera ishoti avuga ko bamubeshyera, ahubwo ko ari ukugira ngo barengere Offset, bamwereke ko ibyo amushinja byo kumuca inyuma, nawe abikora.

    Abantu bakurikije uburyo urukundo rwabo rwarangiye mu kanya nk'ako guhumbya, bahise batangira kuvuga ko rwari urupapirano cyangwa se rwari urwo gukingana ibipapuro mu maso, abandi bakavuga ko rwari rwubatse ku musenyi.

    Cardi B akimara kumva ibyo abantu bari kumuvugaho, yaje yarubiye mu burakari bwinshi,asaba abantu kurekera kuvuga ko urukundo rwe na Offset rwari urupapirano kuko umwana we ashobora kuzakura hanyuma agatangira kumufata nk'umusazi wananiwe urugo rwe.

    Cardi B yasabye abantu kureka kuvuga ko urukundo rwabo rwari urupapirano

    Nyuma y'igihe gito cyane, Offset yatangiye gusaba imbabazi Cardi B ndetse akamugaragariza ko namubabarira bwa rimwe atazigera yongera gukora ikindi kintu icyo aricyo cyose cyamubabariza umutima . Nyamara ariko nubwo yari ashize amanga asaba imbabazi, abantu bamubwiraga ko nubwo yamubabarira, azongera agasubira muri izo ngeso, ahubwo ko icyiza ari uko yajya abikora mu ibanga rikomeye cyane abantu ntibabimenye, naho ubundi ibyo kubireka burundu byo ntibishoboka.

    Offset yakomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo Cardi B amugarukire, amutungura bya hato na hato kugeza n'aho ubwo byari mu Ukuboza 2018, yaje kumutungura amusanga ku rubyiniriro amusabiraho imbabazi.

    Offset yatangiye gusaba imbabazi Cardi B nyuma yo gutandukana

    Icyo gihe Cardi B yatangaje ko Offset ari gukora ibishoboka byose ngo basubirane ariko akaba atahita abyemera uko yiboneye kose kuko abizi neza ko icyo bapfuye n'ubundi guhita akireka byagorana. Rero aha niho yahereye avuga ko bizagorana ko yakongera kubana nawe kuko atari gukomeza kwihanganira kubabara inshuro zitabarika mu rukundo.

    Nyuma y'igihe gito cyane Offset yinginga Cardi B kumubabarira, baje kugaragara mu muhanda bafatanye agatoki ku kandi ndetse ubona ko urukundo rusa nk'urwagarutse. Na none byatangiye gusa nk'ibyemeza abantu ko aba bombi basubiye mu rukundo, ubwo Offset yaguriraga Cardi B impano zitagira ingano kandi zihenze cyane. Muri izo mpano harimo; imikufi ifite agaciro gahenze, imitako n'ibindi.

    Baje gutungura abantu bongeye guhuza urugwiro

    Aba bombi muri Mutarama 2019, TMZ yaje gutangaza amakuru y'uko basubiranye ndetse n'impapuro za gatanya bakaba barahise bazitwika. Amakuru yavugaga ko kugira ngo aba bombi bongere guhuza neza ndetse n'ibintu bigende neza, ni uko Offset yagombaga guhindura nimero ye ya Telephone kugira ngo agaragaze ko atari gukina kandi agaragaze ko ari umwizerwa kuri Cardi B.

    Iki gihe Cardi B yavugaga ko yagombaga kujya ahora acunga Offset abo baganira bose kugira ngo amenye ibyo yirirwamo mu buryo bwo kwamaganira kure icyo aricyo cyose cyatuma yongera kumuca inyuma kuko azajya aba areba abagore bose bavugana.

    Uku kwiyunga kwaje no gutuma bahita bakorana indirimbo yabiciye bigacika ku Isi bise 'Clout' bashyize hanze ku wa 15 Werurwe 2019.

    Byaje kurangira biyunze

    Cardi B yaje gusobanura impamvu yababariye Offset, avuga ko buriya nta ntungane iba ku Isi ikindi kandi akaba yizerera mu kubabarira.

    Aba bombi bakomeje umubano wabo nyuma yo kubabarirana ndetse noneho urukundo ruragurumana karahava. Aba bombi batigishije ibitangazamakuru byo ku isi byandika ibijyanye n'imyidagaduro bifotoza imihanda abantu bose bafotora, bakora ibikorwa bitandukanye, guhana impano, gutungurana hagati yabo n'ibindi. Iki gihe byari mu mwaka wa 2020 mu gihe cya Guma mu rugo muri 2020, aho noneho abantu bose babaga bibereye mu rugo bahora babahanze amaso.

    Umubano wabo waje kongera gukomera

    Nubundi ya ngeso ya Offset yo guca inyuma Cardi B yarongeye iramugota nyuma y'igihe gito bari bamaze biyunze. Byari kuwa 15 Nzeri 2020 nibwo mu burakari bwinshi Cardi B yatse gatanya noneho nta bintu by'imikino , hano yaje avuga ko aho bigeze noneho akeneye impapuro za gatanya kugira ngo Offset atazigera na rimwe yongera kumusaba imbabazi zo kongera kubana.

    Cardi B yavugaga ko arambiwe agasuzuguro ka Offset ko guhora amukinisha, amugira agatebo kayora ivu, amurutisha abandi bagore, muri make yari arambiwe byimazeyo ubuhehesi bwe, kuko yari yarihanganye igihe kitari gito. Iki gihe yavugaga ko ari umwanzuro ntakuka yafashe.

    Baje kongera gutandukana indi nshuro

    Nyamara ikintu cyaje gutungura abantu, ni ukuba ibya gatanya barayobewe aho byahereye. Nyuma y'igihe gito, abantu bagiye kubona babona bishimanye ku isabukuru y'amavuko ya Cardi B. Nyuma y'igihe gito cyane Cardi B yaje gutangariza Isi ko yishimiye ko bongeye gusubirana.

    Yagize ati ' Yego twanyuze mu bibazo byinshi njye nawe, ariko kuba buriya abantu bigeze kubanaho biba bigoranye ko batandukana burundu. Icya mbere njye nawe dufitanye umwana, bisobanuye ko turi amaraso amwe. Ibi byatumye rero njye nawe twicara dukemura ibibazo byose twari dufitanye, ikindi kandi dufitanye undi mwana uri mu nda, urumva ko gutandukana biba bigoranye'.

    Baje kongera kwiyunga

    Cardi B yasobanuye ko kimwe mu bintu byatumaga bahora batandukana, harimo kuba batarabashije gufata igihe ngo bamenyane bihagije igihe bari bagihura bwa mbere mu mwaka wa 2016. Avuga ko buri wese atabashije kumenya mugenzi we, ahubwo bahise birukira kubana. Impamvu ni uko, aba bombi bakoreshwejwe n'irari bitewe n'uko aba bombi bahoraga mu bitaramo bityo bakaba ariho bahuriraga inshuro nyinshi, ibi rero byatumye bahita babana huti huti nyamara batabanje kumenya imico ya buri umwe (Ibi byatangajwe na Cardi B muri Mata 2022).

    Aba bombi bakomeje gukundana hagati yabo nyuma yo kwiyunga. Ku wa mbere tariki ya 4 Ukuboza 2023, Isi yose yaguye mu kantu ubwo babonaga aba bombi nta n'umwe ugikurikira mugenzi we ku mbuga nkoranyambaga. Cardi B yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ko arambiwe guhora yita ku bantu batamwitayeho, avuga ko ari cyo gihe ngo nawe yishyire imbere.

    Nyuma yo kwiyunga, urukundo rwongeye kugurumana hagati yabo

    Ubwo hari ku wa Gatanu, tariki ya 8 Ukuboza 2023, Cardi B yagaragaye wenyine ari guhaha mu isoko riri i Los Angeles, nyamara inshuro nyinshi yabaga ari kumwe n'umugabo we Offset. Ibi byongeye guhamiriza Isi ko mu rukundo rwabo hashobora kuba hongeye hajemo kidobya.

    Ntibyatinze kwigaragaza kuko ibyari ibihuha byavugwaga mu bantu byari ukuri. Byari mu ijoro ryo ku wa 11 Ukuboza 2023, Cardi B yavuze ko bidasubirwaho yamaze gutandukana na Offset kuko ubu ari wenyine. Mu gahinda kenshi kavanze n’amarira, uyu muraperikazi yikojeje ku rukuta rwe rwa Instagram agaragariza abakunzi be ubuhemu n’ubugome bwa Offset bahoze babana, kumukinisha ndetse no kutaba umwizerwa kuri we habe na gato.

    Cardi B yongeye kuvuga ko yatandukanye na Offset bidasubirwaho

    Muri iki kiganiro, Cardi B yagaragaje ko Offset yari intashima, yari afite ingeso mbi zo kumuca inyuma nyamara we nta kintu na kimwe yigeze amuburana kuva batangira kubana, ahubwo agakomeza kurangwa n’ubuhehesi.

    Cardi B avuga ko atiyumvisha ukuntu ibintu byose yafashije Offset kugeraho, yamwitura kumugira agatebo kayora ivu.

    Avuga ko yahisemo gutandukana na Offset kuko yari arambiwe imikino ye no kumumenyera cyane mu gihe yabaga yibereye mu bihe bigoye.

    Avuga ko yari arambiwe ubuhehesi bwa Offset

    Kimwe mu bintu byababaje Cardi B ndetse anaheraho avuga ko ariyo ntandaro go gutandukana na Offset, ni ukumuca inyuma.

    Cardi B yatangaje ko Offset yamubereye ikigeragezo mu buzima bwe

    Kugeza na n’ubu, aba bombi baratandukanye gusa ariko Offset we nta kintu na kimwe aravuga ku byo ashinjwa n'uwahoze ari umugore we Cardi B. Aba bombi urukundo rwabo rwaranzwe no gutandukana bakongera bagasubirana, igihari ni ukureba niba kuri iyi nshuro Offset afite ibyo azabwira  Cardi B akongera akamugarukira.

    Aka kanya ubu buri wese ari ukwe

    Reba indirimbo ‘Clout’ Offset yakoranye na Cardi B

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137801/batandukanye-inshuro-zitabarika-ibitavugwa-ku-rukundo-rwa-cardi-b-na-offset-rwashyizweho-a-137801.html

  • Byari ibihe bitoroshye! Ibyamamare nyafurika… – #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka, havuzwe inkuru nyinshi z'ibyamamare bitandukanye byagiye bibura ababo kubera impamvu zinyuranye. Bamwe bagiye bazira uburwayi, abandi bakitaba Imana mu buryo butunguranye, abandi Imana ikabisubiza biciye mu zindi nzira.

    Benshi mu byamamare byagize ibyago muri uyu mwaka InyaRwanda yaguteguriye uyu munsi, ni abanyarwanda, abandi ni abo muri Afurika.

    1.     The Ben & Green P


    Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben n'Umuraperi akaba n'umuvandimwe we Rukundo Elie (Green P), babuze umubyeyi wabo Mbonimpa John witabye Imana azize uburwayi.

    Inkuru y'urupfu rw'umubyeyi wa The Ben na Green P yamenyekanye mu ijoro ryo ku ya 18 Kanama rishyira ku ya 19 Nyakanga 2023. Uyu muryango watangaje ko uyu mubyeyi yitabye Imana ku myaka 65 azize uburwayi yari amaranye iminsi.


    Iyi nkuru yashenguye abo muri uyu muryango, byumwihariko The Ben, inshuti ze bndetse n'abakunzi b'umuziki we.

    2.     Wizkid


    Icyamamare mu muziki wa Nigeria, Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi nka Wizkid yapfushije nyina umubyara muri uyu mwaka, Jane Dolapo Balogun witabye Imana azize uburwayi.

    Urupfu rw'uyu mubyeyi rwemejwe na Sunday Aare umwe mu bajyanama ba Wizkid, wavuze ko yitabye Imana Saa Saba n'igice za mu gitondo (1.30 AM)  ku wa 18 Kanama 2023.


    Iyi nkuru y'incamugongo yagarutsweho n'ibinyamakuru byo muri Nigeria, ibyamamare bikomeye bigerageza kuba hafi y'uyu muhanzi.

    3.     Yolo The Queen


    Umubyeyi wa Yolo The Queen, umunyarwandakazi w'uburanga n'ikimero wamamaye cyane binyuze mu mafoto atandukanye yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga byumwihariko Instagram, nawe yitabye Imana azize uburwayi muri uyu mwaka.


    Hatangajwe ko mama wa Yolo, yitabye Imana afite imyaka 50 y'amavuko, tariki ya 26 Gicurasi 2023.

    4.     Dj Ira



    Iradukunda Grace Divine [DJ Ira], umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina rikomeye mu mwuga wo kuvanga imiziki mu Rwanda, yabuze se umubyara, Mbonimpa Juvénal mu ijoro rya tariki 12 Kamena 2023, yitaba Imana afite imyaka 67 y'amavuko.

    5.     Miss Mwiseneza Josiane


    Nyuma yo kubura se, Miss Mwiseneza Josiane yapfushije Mama we witabye Imana mu rukerera rwo ku wa Kane tariki ya 19 Ukwakira 2023, azize indwara y'umutima na Diabete.

    6.     Mama Nick


    Mukakamanzi Beatha wamamaye ku mazina ya “Mama Nick” binyuze muri filime y'uruhererekane yitwa City Maid, yapfushije umwana we w'umuhungu witwaga Fabrice.

    Uyu mwana yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki 19 Gicurasi 2023, nyuma y'iminsi mike arembejwe n'uburwayi.

    Ni inkuru y'incamugongo yatashye mu muryango wa Mukakamanzi dore ko uyu mubyeyi w'abana batandatu n'abuzukuru batanu,yari aherutse gukora impanuka agonzwe n'igare ubwo yari avuye mu rugo iwe agiye ku muhanda kugura ama-unite.

    7.     Yul Edochie


    Umukinnyi wa filime, Yul Edochie wakunzwe cyane muri filime z'inya-Nigeria, yagize ibyago apfusha umwana we wa kabiri w'umuhungu witwaga Kambilichukwu, witabye Imana ku wa 30 Werurwe 2023. Amakuru yatangajwe icyo gihe, avuga ko uyu mwana yitabye Imana nyuma yo kuva ku ishuri.

    8.     Nkem Owoh


    Umukinnyi wa filime uri mu bakuzwe cyane muri Nollywood, Nkem Owoh, yapfushije umwana we w'umukobwa ku wa 28 Kamena 2023.

    Uyu mukobwa witwaga Kosisochukwu, yitabye Imana afite myaka 24 y'amavuko.

    9.      Taddeo Lwanga


    Mbere y'amasaha make ngo ikipe ya APR FC ikine n'Amagaju FC mu mukino w'umunsi wa 15 wa shampiyona, Taddeo Lwanga ukinira iyi kipe y'Ingabo, yabuze umubyeyi we wari umaze igihe arwaye.

    10.   Inganzo Ngari



    Nzeyimana Alain wari umaze igihe ari Umuyobozi w'Itorero Inganzo Ngari yitabye Imana uyu wa 26 Ukwakira 2023, agwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal azize uburwayi.


    Itorero gakondo 'Inganzo Ngari' riri mu matorero akomeye mu Rwanda, ryatangiye ubuhanzi bwaryo bushingiye ku muco mu 2006. Ni itorero ryagiye rigaragaza ubwiza bw'umuco w'u Rwanda ribinyujije mu mbyino n'indirimbo haba mu Rwanda no mu mahanga.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137799/byari-ibihe-bitoroshye-ibyamamare-nyafurika-10-byagize-ibyago-mu-2023-137799.html

  • Umunyamakuru w’imikino yagizwe umutoza wa APR #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino Peter Kamasa, yagizwe umutoza mukuru w’ikipe ya APR y’abagore mu mukino wa Volleyball.

    Ni nyuma y’uko mu ntangiriro z’uku kwezi, iyi kipe yari yatandukanye n’uwari umutoza mukuru, Siborurema Florien, umwungiriza we Umutesi Marie Josée ndetse n’umuganga w’ikipe, Uwibambe Angelique kubera umusaruro muke.

    Iyi kipe ikaba yasanze Peter Kamasa ari we mahitamo meza kuri iyi kipe ya APR WVC akungirizwa na Gihozo Cyuzuzo Yvette.

    Peter Kamasa agiye muri APR WVC nta minsi ishize agizwe umutoza wa East African University Rwanda aho yari amaze ukwezi kuri izi nshingano.

    Kamasa usanzwe ukorera The New Times, yatoje amakipe nka REG VC ubwo yari yungirije Mugisha Benon na RRA WVC ubwo yari yungirije Jean de Dieu Masumbuko.

    Kamasa kandi yanabaye umutoza mukuru wa RwandAir VC ndetse yegukana ibikombe bya shampiyona yo mu mikino y’abakozi itegurwa na ARPST. Yanatoje kandi ESSA Nyarugunga, na Kirehe Volleyball Club.

    Umutoza mukuru Peter Kamasa yatangiye gukina Volleyball mu mwaka wa 2000 mu mashuri abanza ya Kibungo aho yaje gukomereza mu ishuri rya Gahini Secondary School, ndetse yakiniye Akarere ka Ngoma District, Umubano Blue Tigers, Rukinzo VC (Burundi), Group Scolaire de Butare, UNATEK, ULK, na APR.

    Peter Kamasa yagizwe umutoza wa APR WVC

    Cyuzuzo Yvette (urimo utanga inama kuri bagenzi be) ni we mutoza wungirije APR WVC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Umunyamakuru-w-imikino-yagizwe-umutoza-wa-APR

  • Ikipe ya Addax SC ya Mvukiyehe Juvenal yatangiye igikombe cy’Amahoro itsinda ikipe yo mu cyiciro cya mbere – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino wari ugoye wabereye ku kibuga cy'i Rugende, Ikipe ya Addax SC ya Mvukiyehe Juvenal itsinze Etoile De l'Est.

    Mu mukino ubanza w'igikombe cy'Amahoro ibitego 2-1 byatsinzwe na Mpuzembizi Mohamed 18′ na Songa Isaie 26′, mu gihe igitego cy'impozamarira cya Etoile cyatsinzwe na Boris 90+2′.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-addax-sc-ya-mvukiyehe-juvenal-yatangiye-igikombe-cyamahoro-itsinda-ikipe-yo-mu-cyiciro-cya-mbere-amafoto/

  • Bazindukira ku ndege nabo! Indaya zo mu Karere ka Gatsibo zakuye amaboko mu mifuka zikora iseta abagabo basazwe n’irari bazisangaho zikabamara ipfa – YEGOB #rwanda #RwOT

    'None se ubundi naba nihisha iki? Iyo nabonye umugabo mba mvuga nti 'ngomba kwishyura inzu mbano, nkabona icyo kurya ngaburira abana kandi nkabona ubwisungane mu kwivuza.''

    Ni amagambo ba bamwe mu bakora uburaya mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo.

    Abamaze barundukiyemo ni 72 ariko umunsi, muri aba bakobwa n'abagore bakora uburaya, 36 banduye agakoko gatera SIDA ndetse bakurikiranirwa hafi n'Ikigo Nderabuzima cya Ngarama.

    Umwe muri bo w'imyaka 31, yavuze ko yatangiye uburaya afite imyaka 14 ubwo yari muri Uganda. Mu gihe abagabo babonetse ku munsi ngo ashobora guhura na batanu.

    Ku Cyumweru saa Moya za mu gitondo aba ageze mu rugo rw'Umuyobozi w'abakora uburaya i Ngarama gufata udukingirizo azakoresha mu minsi y'imibyizi.

    Uyu mubyeyi w'abana bane, yabwiye IGIHE ko ubu yamenye ubwenge ku buryo atakongera gusama inda itateganyijwe.

    Ati 'Kubera ko ubu namenye ubwenge, dusigaye tuza tugafata udukingirizo, tukadukoresha tukajya muri gahunda zo kuboneza urubyaro kugira ngo tutabyara imburagihe.'

    Uyu mugore hamwe n'abandi bafite agakoko gatera SIDA, kimwe n'abari mu ishyirahamwe ry'abakora uburaya muri uyu murenge bahabwa udukingirizo tugamije kubarinda kwandura no kwanduza abandi.

    Gusa iyo bigeze ku mukiliya ufite agatubutse, ahinduka umwami, ibyo gukoresha agakingirizo bikaba ingingo ya kabiri nyuma y'amafaranga.

    Uyu mugore yakomeje agira ati 'Ku muntu umpaye amafaranga menshi? Aho ho sinakubeshya ngo nakamuhatira atagashaka kuko njyewe mba nzi ubuzima bwanjye ariko ndayafata.'

    Muganga ushinzwe Serivisi z'Ubwandu bwa SIDA mu Kigo Nderabuzima cya Ngarama, Uwimbabazi Marie Claudine, yabwiye IGIHE ko buri muntu uhagarariye abakora uburaya ajya gufata udukingirizo uko abona badukuneye.

    Ati 'Bafite abantu babakuriye, tubaha udukingirizo kugira ngo baze kuduha bagenzi babo cyangwa undi muntu wese uri buze kubasaba. Araza tukamuhereza udukingirizo uko atumaze; ntabwo twirirwa tumubaza ngo ukeneye tungahe, …hanyuma akaduha bagenzi be cyangwa abagabo bandi badukeneye.'

    Kugeza ubu ku kigo nderabuzima cya Ngarama abahafatira imiti igabanya ubukana bwa Virusi Itera SIDA ni 444, na ho abantu nibura batatu mu kwezi basanga baranduye Virusi itera SIDA, ariko abenshi usanga baranduye mu bihe bya kera bakaba batari babizi.

    Uwimbabazi agira inama abantu bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye kujya bipimisha cyangwa bagabafata imiti ibabuza kwandura.

    Source : https://yegob.rw/bazindukira-ku-ndege-nabo-indaya-zo-mu-karere-ka-gatsibo-zakuye-amaboko-mu-mifuka-zikora-iseta-abagabo-basanzwe-nirari-bazisangaho-zikabamara-ipfa/

  • Ikipe yakoze impanuka umukinnyi n’umutoza bah… – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuwa Gatatu ubwo iyi kipe yari iri mu rugendo rugana mu mujyi wa Tizi Ouzou muri Algeria igiye gukina n’ikipe ya JS Kabylie mu mukino wo ku munsi wa 11 wa shampiyona kuri uyu wa Gatanu. 

    Ubwo ikipe ya MC El Bayadh yari igeze mu muhanda uva mu gace ka Sougar ukagera Ain Tarit mu Ntara ya Tiaret, imodoka yabo yagonganye n’indi modoka. 

    Nk’uko ibinyamakuru byo muri Algeria bibitangaza, umunyezamu w’iyi kipe Zakaria Bouziani n’umutoza wayo wungirije Khaled Meftah bahise bapfa.

    Abandi bakinnyi 11 bakomeretse bikabije bahita bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabwaheho.

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Algeria, FAF, ryahise rihagarika ibikorwa bifite aho bihuriye n’umupira byari biteganyijwe muri iki cyumweru muri Algeria mu rwego rwo guha icyubahiro abitabye Imana.

    Amakipe atandukanye yagiye agenera ubutumwa ikipe ya El Bayadh mu rwego rwo kuyihanganisha ndetse yewe na Perezida wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune, nawe yabageneye ubutumwa abihanganisha.

    Uburyo imodoka y’ikipe yabaye nyuma yo gukora impanuka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137806/ikipe-yakoze-impanuka-umukinnyi-numutoza-bahita-bapfa-abandi-barakomereka-cyane-137806.html

  • Birabe ibyuya! Mugunga Yves wari wasabye Kiyovu Sports gutandukana nayo imukoreye ibintu bitari byiza ndetse atazigera yibagirwa mu buzima bwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Birabe ibyuya! Mugunga Yves wari wasabye Kiyovu Sports gutandukana nayo imukoreye ibintu bitari byiza ndetse atazigera yibagirwa mu buzima bwe.

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Mugunga Yves nyuma yo kumara amezi agera kuri atatu yose adahembwa n'ikipe ya Kiyovu Sports yayandikiye ibaruwa ayisaba gutandukana nayo gusa ubuyobozi bw'iyi kipe nabwo bwandikiye ibaruwa Mugunga bumumenyesha ko ahagiritswe mu bikorwa byose bya Kiyovu Sports mu gihe kitazwi.

    Ibaruwa:

    Source : https://yegob.rw/birabe-ibyuya-mugunga-yves-wari-wasabye-kiyovu-sports-gutandukana-nayo-imukoreye-ibintu-bitari-byiza-ndetse-atazigera-yibagirwa-mu-buzima-bwe/