Blog

  • Hamenyekanye ikipe ikomeye hano mu Rwanda iri inyuma y’ibaruwa Mugunga Yves yandikiye ikipe ya Kiyovu Sports none na RIB ikaba ishobora kubizamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ahantu hose ifite abacyeba! Hamenyekanye ikipe ikomeye hano mu Rwanda iri inyuma y'ibaruwa Mugunga Yves yandikiye ikipe ya Kiyovu Sports none na RIB ikaba ishobora kubizamo

    Hashize umunsi umwe Mugunga Yves yandikiye ibaruwa ikipe ya Kiyovu Sports ayisaba ko bakicara bagasesa amasezerano nyuma yo kubona ko ubuzima bwo muri iyi kipe bukomeye atakomeza kubwihanganira.

    Uyu mukinnyi mu ibaruwa yagiye ahagaragara ku munsi wo kuwa kabiri yavuga ko amaze igihe kigera ku mezi 3 atazi igisa n'umushahara w'ikipe ya Kiyovu Sports yari amaze igihe gito asinyiye avuye mu ikipe ya APR FC nk'intizanyo.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko uyu rutahizamu ukomeye hano mu Rwanda yamenyesheje ikipe ya APR FC yamutije muri Kiyovu Sports ko atarimo guhembwa ikipe ngo imusaba ko yakandika ibaruwa isaba gusesa amasezerano dore ko n'amafaranga ngo Kiyovu Sports yagombaga guha APR FC kubera gutizwa uyu mukinnyi twamenye ko ishobora kuba itarayabahaye.

    Mugunga Yves muri iyi baruwa avugamo ko yahawe Sheke itazigamiye yanditseho umwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports, ibintu bihanwa n'amategeko hano mu Rwanda.

    Ku munsi wejo hashize haje gusohoka indi baruwa isa nkiyanditswe n'ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ariko kubera amakosa yari arimo ndetse bikaba byanashoboraga gushyira mu bibazo ikipe cyangwa bamwe mu bayobozi bayihakanye bivuye inyuma dore ko na Kashe y'ikipe itari yakagiyeho.

    Kugeza ubu amakuru dufite ni uko Mugunga Yves ngo ikipe ya Kiyovu Sports nikomeza kumurushya cyane ashobora kujyana ibimenyetso muri RIB bakaba bata muri yombi bamwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports bakoze amakosa muri iki kibazo cye.

     

    Source : https://yegob.rw/hamenyekanye-ikipe-ikomeye-hano-mu-rwanda-iri-inyuma-yibaruwa-mugunga-yves-yandikiye-ikipe-ya-kiyovu-sports-none-na-rib-ikaba-ishobora-kubizamo/

  • U Rwanda rurakunzwe koko! Umukinnyi njyenderwaho muri Paris Saint Germain yageze mu Rwanda -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    U Rwanda rurakunzwe koko! Umukinnyi njyenderwaho muri Paris Saint Germain yageze mu Rwanda.

    Umusore ukiri muto w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa Warren Zaïre Emery akaba umukinnyi w'ikipe ya Paris Saint Germain yageze mu Rwanda aho aje muri gahunda ya Visit Rwanda.

    Amafoto ya Warren Zaïre Emery uherutse gufasha Paris Saint Germain kugera mu mikino ya 1/16 muri Uefa Champions League:

    Source : https://yegob.rw/u-rwanda-rurakunzwe-koko-umukinnyi-njyenderwaho-muri-paris-saint-germain-yageze-mu-rwanda-amafoto/

  • Nicki Minaj yavuze impinduka yamubayeho nyuma… – #rwanda #RwOT

    Umuraperikazi w'imyaka 41 y'amavuko uri mu bakunzwe cyane ku isi, yatangaje ko kuva we n'umugabo we, Kenneth Petty bakwibaruka imfura yabo y'umuhungu muri Nzeri 2020, ubuzima bwe bwahindutse ku buryo bukomeye.

    Mu kiganiro aherutse kugaragaramo cyitwa 'The Late Show' yatumiwemo na Stephen Colbert, yavuze ko mbere y'uko aba umubyeyi yari umuntu wirebaho cyane, ariko aho nyuma y'aho agiriye umwana wo kwitaho byose byaje guhinduka.

    Nicki Minaj abajijwe ku kintu cyamutunguye mu buzima bwo kuba umubyeyi, yavuze ko kwibaruka byamufashije gusobanukirwa ikigero ashobora gukundaho abandi, kuko mbere yikundaga cyane birenze urugero.

    Yagize ati: 'Nashoboraga gukora ikintu cyose nashakaga mu gihe nshakiye. Nashoboraga gukuraho telefone yanjye hagashira iminsi, nashoboraga gusinzira iminsi ruanaka, nashoboraga kugendera igihe cyose nshakiye. Ariko kuva uyu mwana yaza ku isi, sinshobora kugira icyo nkora ntabanje kumutekerezaho.'

    Nubwo bimeze bityo ariko, Nicki Minaj yasobanuye ko izo ngorane zose ahura nazo ntashobore gukora icyo ashaka igihe cyose abishakiye, ntacyo bimutwaye kuko aricyo gisobanuro cyo kuba umubyeyi.

    Ati: “Hariho ikintu kibaho buri munsi iyo mbonye isura ye, icyo kintu kirenze kure icyo aricyo cyose amafaranga yagura ku isi, mu by'ukuri nishimiye ko nabashije kumushyitsa ku isi.'

    Uyu muraperikazi  akunze kugaragaza ko yishimiye kuba umubyeyi w'umuhungu bahaye akazina ka 'Papa Bear,' haba mu mafoto ndetse no mu biganiro bitandukanye.


    Nicki Minaj yavuze ko atakikunda cyane nyuma y’uko abaye umubyeyi


    Yasobanuye ko nubwo atagikora ibyo ashatse byose, afite icyo abona mu mwana we amafaranga adashobora kumuha



    Imfura ya Nicki Minaj ifite imyaka itatu

    Nicki Minaj na Kenneth Petty bamenyanye kera, batangira gukundana mu 2018

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137823/nicki-minaj-yavuze-impinduka-yamubayeho-nyuma-yo-kuba-umubyeyi-137823.html

  • Vladimir Putin niwe uyoboye! Urutonde rw’ibya… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko bimaze kumenyerwa kandi, mu mpera z’umwaka hagenda  hagarukwa ku byawuranze, ku bantu b’ibyamamare bitwaye neza, abahiriwe nawo cyo kimwe n’abatarahiriwe nawo. Abitwwaye neza kimwe n’abitwaye nabi bikabaviramo kwangwaa nabo barerekanwa.

    Kuri ubu hashyizwe hanze urutonde rw’ibyamamare 10 mpuzamahanga byanzwe cyane mu 2023,biturutse ku myitwarire yabo cyangwa ibikorwa bibi bakoze bigatuma bangwa na benshi. 

    Ikinyamakuru Ranker kimenyerewe mu gukora ntonde zitandukanye, cyamaze kwerekana ibyamamare 10 birangije 2023 byanzwe kurusha abandi. Aha bagendeye ku majwi y’abantu 45,000 bemeye gutora kuri murandasi, bagendera ku byamamare byatutswe cyane ku mbuga nkoranyambaga hamwe no mu itangazamakuru.

    Urutonde rw’ibyamamare 10 mpuzamahanga byanzwe cyane mu 2023 bitewe n’ibyo bakoze:

    1. Vladimir Putin

    Umugabo w’igitinyiro,utavugirwamo ku Isi akaba na Perezida w’igihugu gitinyitse cy’u Burusiya, Vladimir Putin, niwe waje ku ikubitiro mu byamamare byanzwe cyane mu 2023. Impamvu nyamukuru uyu mugabo yanzwe n’abantu benshi ngo ni ukubera intambara yashoye mu gihugu cya Ukraine kuva muri Gashyantare ya 2022.

    Kuva icyo gihe Putin yagawe n’amahanga kuba yaravogereye iki gihugu akagishozamo intambara imaze umwaka n’amezi icumi, imaze no guhitana ubuzima bw’abenshi. Putin akaba yaragiye atukwa cyane ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bamwise inyanga-mahoro, abandi bakamuvugaho byinshi cyane cyane bakamugayira ko yanze guhagarika iyi ntambara. Ibi byose byatumye aba umuntu wanzwe, watutswe kandi akagawa na benshi muri uyu mwaka.

    2. Amber Heard

    Umunyamerikakazi ukina filime, Amber Heard, yaje ku mwanya wa Kabiri mu byamamare byanzwe mu 2023. Intandaro yo kwangwa kwe, byaturutse ku kuba yarajyanye uwahoze ari umugabo we mu nkiko witwa Johnny Deep usanzwe ari kizigenza muri Sinema.

    Urubanza rw’aba bombi rwatangiye muri 2022, byumwihariko rwagiye rugarukwaho cyane bitewe n’ibyo Amber Heard yashinjaga Johnny Deep birimo nko kuba yaramukubitaga bihoraho. Ibi byatumye Johnny Deep yangwa ndetse akurwa no mu mishinga ya filime yagombaga gukinamo uyu mwaka dore ko kompanyi zitunganya filime zavuze ko zitakomeza gukorana n’umuntu ukubita abagore.

    Nyamara nubwo ingaruka nyinshi zageze kuri Johnny Deep, we yakomeje kubihakana avuga ko abeshyerwa. Ukuri ntikwatinze kwagiye hanze ndetse n’amajwi ya Amber Heard yigamba gufungisha Deep kuri telefoni nayo ajya hanze.

     Byaje no kumenyekana ko amafoto yatanze nk’ibimenyetso ko Deep yamukubitaga akamukomeretsa ko byose byari ibinyoma dore ko ngo yishyuye usiga ibirungo (Make Up Artist) ngo amusige ibintu bisa nk’amaraso maze avuge ko ari Deep wamukomerekeje.

    Urubanza rwarangiye Amber Heard atswinzwe ndetse ategekwa kwishyura Johnny Deep miliyoni 25 z’amadolari z’indishyi y’akababaro no kuba yaramusebeje bigatuma ahomba akazi muri Hollywood. Ibi byatumye benshi batangira kuvumira ku gahera Amber, binarangira ahise akurwa muri filime ‘Aquaman’ igice cya Kabiri kuko DC Comics iyitunganya yitandukanije nawe. Ibi nibyo byatumye Amber Heard yangwa biturutse ku kuba yarabeshyeye Deep wamamaye muri filime za ‘Carrabean Pirates’.

    3.Meghan Markle na Prince Harry

    Uretse kuba aba bombi bari mu byamamare byavuzwe cyane mu 2023, ngo ntabwo kuba baravuzwe cyane baravugwaga ibyiza cyangwa bashimwa ahubwo ngo inshuro nyinshi bagarukwagaho batukwa, bashinjwa kubesyera umuryango w’i Bwami.

    Aba bombi kandi ngo banzwe cyane mu Bwongereza kurusha ahandi hose. Impamvu yo kwangwa kwa Prince Harry n’umugore we Meghan Markle, ngo ni filime bise ‘Meghan & Harry’ banyujije kuri Netflix. Iyi filime yagarukaga ku rukundo rwabo ariko kandi inibanda ku mpamvu bavuye i Bwami, bakajya gutura muri Amerika bitewe n’ubwumvikane buke hagati yabo  n’i Bwami.

    Iyi filime yaje ikurikiye igitabo Harry yanditse yise ‘Spare’ aho naho yibasiyemo umuryango we, akanamena amabanga yawo. Ibi byatumye iyi Couple ishinjwa gukoresha ibinyoma ibeshyera umuryango w’ i Bwami mu rwego rwo kugirango biyinjirize amafaranga. Ibi byabaye intandaro yo kuvugwa nabi no kwangwa bashinjwa kubeshya  bagamije inyungu zabo.

    4. Bill Cosby

    Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime, Bill Cosby, w’imyaka 86  wafunzwe imyaka 3 azira gufata ku ngufu umukobwa bigatuma izina rye risubira inyuma ndetse akanangwa. Uyu mwaka yongeye kugarukwaho cyane nyuma y’uko abagore 9 bamujyanye mu nkiko muri Kamena, bamushinja ko yabafashe ku ngufu mu bihe bitandukanye. Uyu mugabo byatumye yongera kwangwa no gutukwa ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bavugaga ko mu 2021 yafunguwe atari abikwiriye ahubwo ko akwiye gusubizwa muri gereza.

    5. Donald Trump

    Umuherwe akaba n’umunyapolitiki, Donald Trump, wabaye Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,nawe ari mu byamamare byanzwe mu 2023. Uyu mugabo utajya ubura mu ntonganya n’abanyapolitiki bagenzi be, yanzwe cyane bitewe n’amagambo yagiye avugira ku rubuga rwe yashinzwe rwa ‘Truth Social’ nyuma yo kwirukanwa kuri X na Instagram. Trump ngo uyu mwaka yaranzwe no gukoresha amagambo asesereza benshi bigatuma yangwa.

    6. Jada Pinkett Smith

    Icyamamare muri Sinema, Jada Pinkett Smith, nawe ntiyatanzwe kuri uru rutonde rw’ibyamamare byanzwe mu 2023. Uyu mugore w’icyamamare Will Smith ngo kuva uyu mwaka watangira kugeza ubu yaranzwe no kumena amabanga y’urugo rwe, gukaruka cyane ku rukundo rwe na nyakwigendera Tupac Shakur hamwe n’ibindi yagiye atangaza kuri we bitashimishije benshi.

    Byaje gufata indi ntera ubwo yasohoraga igitabo yise ‘Worthy’ kigaruka ku mateka y’ubuzima bwe, gusa nanone kibanda ku rugo rwe na Will Smith. Ibi byatumye anengwa na benshi ndetse ku mbuga nkoranyambaga bamwe bamusabaga kudakomeza kuvuga ibye n’umuryango we. Kuba Jada yaravuze ko iyo Tupac adapfa ariwe barikuba babana, kuba yaraciye inyuma Will Smith akaryamana n’umuhanzi August Alsina n’ibindi byatumye yangwa n’abatari bake,binatuma ahita akuraho aho abantu bashyira ibitekerezo kuri instagram (Coments) kuko yarakomeje gutukwa.

    7. Ellen DeGeneres

    Umunyarwenya akaba n’umushoramari, Ellen DeGeneres, unafite ikigo yashinze mu Rwanda i Musanze,  ari ku mwanya wa 7 mu byamamare 10 byanzwe mu 2023. Impamvu uyu mugore yanzwe na benshi ngo byatewe n’ibirego by’abantu 3 bahoze ari abakozi be mu kiganiro ‘The Ellen DeDeneres Show’ cyanyuraga kuri televiziyo ya ABC. Aba bakozi be bamushinje kubambura no kubafata nabi mu kazi. Ibi byatumye hatangwa n’ubundi buhamya buvuga ko Ellen asanzwe afata nabi abakozi be. Ibi byose byatumye agarukwaho  ndetse anasohora ibaruwa asaba imbabazi gusa ntibyabuza ko benshi bari bamaze kumwaga.

    8. Ezra Miller

    Umukinnyi wa filime Ezra Miller, wari ufite ahazaza heza i Hollywood, gusa ibye bigasa nk’ibihagaze bitewe n’uko uyu mwaka yajyanywe mu nkiko n’abakobwa babiri bose bamushinja kuba yarabafashe ku ngufu no kubaha ibyo kunywa birimo ibinini bisinziriza maze akabishimishirizaho. Ibi byose byatumye Ezra Miller ahita akurwa muri filime yagombaga kugaragaramo ndetse anatukwa ku mbuga nkoranyambaga. Umubare w’abantu ngo bamututse cyane higanjemo igitsina gore.

    9. Chris Brown

    Kugira urugomo, kurwanira mu tubyiniro, kujyanwa mu nkiko biri mu byatumye icyamamare Chris Brown cyangwa na benshi mu 2023. Byumwihariko muri Gicurasi hasohotse amashusho ye avuga ko adakunda abiraburakazi ariyo mpamvu abyarana gusa n’abanyaziya (Asians) kuko akunda abakobwa baho. Ibi byatumye atukwa, akandagazwa gusa nawe yaje kubisabira imbabazi avuga ko mu by’ukuri atanga abiraburakazi ahubwo aruko iyo bigeze mu rukundo ataribo bamukurura.

    Ibye byakomeje kuzamba ubwo yajyanwaga  mu nkiko n’umugore imbwa ye yariye akanga kumuvuza. Ibi byatumye hibazwa uburyo umuhanzi ukize nka Chris Brown yabura amafaranga yo kuvuza umuntu byongeye umuntu wariwe n’imbwa ye. Ibi byose byatumye Chris Brown arushaho kwangwa no kuba iciro ry’imigani mu bantu.

    10. Oprah Winfrey

    Umuherwekazi Oprah Winfrey yaje ku mwanya wa cumi mu byamamare bidakunzwe na gato mu 2023. Uyu ngo kuba yaranzwe byose yabitewe nuko mu kiganiro cye yerekanye urugendo yanyuzemo rwo gutakaza ibiro akavuga ko ari siporo nyinshi na regime byamufashije kunanuka ndetse akabishishikariza n’abandi.

    Oprah Winfrey yaje kwivamo ubwo nyuma yavuze ko kunanuka kwe abikesha ibinini bya ‘Ozempic’ bigezweho mu byamamare muri Amerika aho babikoresha mu gutakaza ibiro byinshi mu gihe gito. Ibi byatumye ahita yitwa indyandya n’umunyabinyoma washishikarizaga abantu ibyo we atakoze. Gufatwa nk’umubeshyi mu mboni z’abantu benshi bamufatiragaho urugero byatumye ahita yangwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137817/vladimir-putin-ayoboye-urutonde-rwibyamamare-10-byanzwe-cyane-mu-2023-137817.html

  • Hakizimana Muhadjri yatangaje impamvu ataraki… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro cy’amashusho uyu mukinnyi yagiranye na InyaRwanda Tv, yagarutse kuri byinshi birimo n’uburyo yakabaye yarakiniye Rayon Sports ariko na n’ubu atazi uko byagenze.

    Yagize ati: “Ubanza Rayon Sports batanankunda, Rayon Sports turaganira tukagirana ikiganiro pe! Hari n’aho tuganira hasigaye kunyishyura ngo nsinye, ariko bikarangira ntazi uko byanze. Ndibuka bwa mbere njya muri Police FC na sheki yabo nari nyifite ariko ntumbaze ukuntu bigenda.

    Gusa nanone niba ushaka umuntu ubona ashoboye, muzanire amafaranga mbere na mbere ku meza uyafate uyahatereke ayareba. Hari n’igihe wayazana ari make ukavuga uti nyasige koko? Ugafata umwanzuro wo kuyatwara bikarangira usinye.”

    Hakizimana Muhadjri mu Rwanda yakiniye amakipe arimo Etincelles FC, Kiyovu Sports Mukura Victory, Sports, APR FC, As Kigali na Police FC ari gukinira ubu. 


    Hakizimana Muhadjiri ubwo yari yasuye InyaRwanda TV na InyaRwanda.com 

    Hakizimana Muhadjiri ari gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Police FC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137819/hakizimana-muhadjri-yatangaje-impamvu-atarakinira-rayon-sports-video-137819.html

  • Amafaranga yaba abatwara buhumyi? Kuki bagera muri APR FC bikanga? Ese yo yaba igura abo ikeneye? #rwanda #RwOT

    APR FC ni imwe mu makipe agura abakinnyi benshi kandi beza ariko na none abatanga umusaruro ni mbarwa, ndetse n’iyo bavuye muri iyi kipe usanga kwiyakira binanirana ku buryo kongera gutanga umusaruro bigorana.

    Muri iyi nkuru turaza kurebera hamwe niba iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yaba igura abakinnyi ikeneye cyangwa se niba ishukwa no gushashagirana kw’igihe gito cy’amakipe barimo, gusa turananyuza amaso ku bakinnyi b’abanyarwanda baba bazi icyo bakeneye cyangwa niba ari amafaranga y’igihe gito.

    Uwavuga ko abakinnyi Nyarwanda nta bajyanama bagira cyangwa se baba batabumvira, ntiyaba abenshye kuko hari igihe umukinnyi asinyira ikipe ukibaza niba yagiriwe inama cyangwa yarebye amafaranga ya ko kanya atitaye ku zindi ngaruka.

    APR FC nk’ikipe yamaze imyaka 10 ikinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa, yakunze kugura abakinnyi kandi bafite impano barangiza bakiyihombera ahanini bitewe n’uko bayigezemo imburagihe kandi basabwa guhita batanga umusaruro.

    APR FC yaba igura abakinnyi ikeneye?

    Ntabwo wakwihandagaza ngo uvuge ko abakinnyi APR FC igura ari abaswa ariko na none wakibaza niba ari bo iba ikeneye, abenshi izana baba ari abakinnyi bakiri bato bakabanza kugorwa n’igitutu cyo muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

    APR FC ni ikipe ihora ku gitutu cyo gushaka intsinzi n’ibikombe ku buryo kwihanganira aba bakinnyi bakiri bato kugira ngo bakure babe bayiha umusaruro ikeneye, biba bigoye.

    Iki kikiyongera ku kuba aba bakinnyi bakiri bato iyo bageze muri APR FC baba bumva bageze ku gasongero ka bo, hari n’abadatinya ku kubwira bati 'ubundi iyo ugeze muri APR FC cyangwa Rayon Sports biba bihagije.'

    Hari abakinnyi benshi baje muri APR FC bafite impano ndetse benshi bakemeza ko iyi kipe ibonye abakinnyi beza ariko birangira bayihombeye.

    Ntabwo turi bujye mu myaka ya kera cyane, dufashe urugero nka 2019 mu bakinnyi APR FC yaguze bose abakinnyi bayihiriye ni bakinnyi n’ubundi bakuru, bafite ubunararibonye nka Manishimwe Djabel, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Seif na Mutsinzi Ange Jimmy bari bafashije Rayon Sports kugera muri ¼ cy’imikino Nyafurika ndetse banayihesheje igikombe cya shampiyona. Niyomugabo Claude wari utwaye igikombe cy’Amahoro muri AS Kigali.

    Hari Ishimwe Christian winjiye muri APR FC muri 2022, ni umukinnyi wari umaze gukura, ufite imikino myinshi mu maguru ye, amaze kumenyera igitutu cy’abafana aho yari yarakiniye Marines ayivamo ajya muri AS Kigali, yakinanye na yo imikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup, yaranakiniye ikipe y’igihugu y’abato. Yagiyeyo azi ko agomba kurwanira umwanya na Niyomugabo Claude.

    Mugisha Gilbert wayigezemo muri 2021 avuye muri Rayon Sports, ni umukinnyi wari umaze kumenyera igitutu cy’abafana. Yasanzemo Yannick Bizimana wayigezemo 2020 na we avuye muri Rayon Sports nubwo bitamuhiriye neza.

    2019 ni bwo na Rwabuhihi Aime Placide wari umukinnyi ukuri muto, wagize umwaka mwiza muri Kiyovu Sports ayigejeje ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro yagiye muri APR FC ku mwanya we ahasanga abakinnyi 3 bamurusha yisanga ari amahitamo ya 4, ahindurirwa n’umwanya akajya akina mu kibuga hagati, kugeza ubu ni umwe mu bamaze kwibagirana.

    Tuvuze impano ntabwo wakwirengagiza Nsanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sports muri 2020 yahise ajya muri APR FC, yari umukinnyi ufite impano itangaje ariko yageze muri APR FC biranga birangira atandukanye na yo nabi.

    Ntiwakirenagiza kandi Ishimwe Anicet wazamukiye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yazamuwe mu ikipe nkuru muri 2019 gusa na we uwavuga ko yahombeye iyi kipe ntiyaba abeshye.

    Ntiwakwibagirwa kandi Ishimwe Fiston waje muri APR FC muri 2022 avuye muri Marines FC ari mukinnyi w’umunyarwanda watsinze ibitego byinshi, gusa umwaka umwe wari uhagije kugira ngo abe atandukanye n’iyi kipe.

    Yaguze Mbonyumwami Taiba avuye muri Espoir FC ageze muri APR FC biranga akinamo umwaka umwe imutiza muri Marines FC (yamugaruye ubu) ajyana na Nduwimana Fabio yari yaraguze muri Musanze FC.

    Kuri ubu APR FC yatumye abantu bongera kwifata ku myanya ndangakumiro, ni nyuma yo kumara gusinyisha umukinnyi ukuri muto wakiniraga Mukura VS, Kategeya Elie, ni umukinnyi ufite impano ariko no muri Mukura nta mwanya uhoraho wo gukina yabonaga, benshi bakibaza ni ba ari we mucunguzi wa APR FC.

    Mu mikino ibanza ya shampiyona ya 2023-24, yakiniye Mukura VS imikino 10 aho yabanje mu kibuga imikino 3 mu gihe indi 7 yazaga mu kibuga asimbura, yatsinzemo ibitego 3 anatanga imipira 3 yavuyemo ibitego.

    Kuki abakinnyi bajya muri APR FC bigaragara ko bafite impano ariko bagerayo bikanga?

    APR FC ni ikipe abakinnyi ba yo baba bayeho bitandukanye n’andi makipe yo mu Rwanda, baba babayeho mu buzima bwiza kandi buhenze ari na yo mpamvu umukinnyi yifuje bigorana ko yayihakanira.

    Kutamenya icyo ushaka n’uko wakigeraho ni kimwe mu biba kuri aba bakinnyi baba bagiye muri APR FC aho bagerayo bakamera nk’abageze iyo bajya bakibagirwa ko icyo bapfana na APR FC ari umusaruro.

    Ahanini na none bigaterwa n’uko basanga ku mwanya wa bo nta mukinnyi utanga ihangana rikomeye kuri bo aho bose baba basa n’abari ku rwego rumwe bigatuma birara cyane ntibakore uko bikwiye.

    Umukinnyi uzi icyo ashaka araza we bigakunda, nka Ruboneka Bosco yaje avuye muri AS Muhanga muri 2020, yahanganiye umwanya ndetse aza no kuwubona uhoraho wo kubanzamo, gusa Nzotanga bazanye we byaranze.

    Akandi umuntu yavuga, ni abajyanama babo, nubwo benshi ntabo baba bafite ku buryo umunsi ku munsi babibutsa igituma bari mu ikipe ko nibababuramo icyo ibakeneyeho izabarekura.

    Ishimwe Fiston ntabwo yagiriye ibihe byiza muri APR FC

    Nsanzimfura Keddy na we muri APR FC byaranze

    Ishimwe Anicet ni umwe mu bakinnyi bazi umupira mwinshi ariko wananiwe gutanga ibyo APR FC imwifuzamo

    Fabio na we ntabwo yahiriwe muri APR FC

    Kategeya yamaze kwerekeza muri APR FC

    Abakinnyi APR FC yaguze bamaze kugira ubunararibonye ntabwo bayihombeye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafaranga-yaba-abatwara-buhumyi-kuki-bagera-muri-apr-fc-bikanga-ese-yo-yaba-igura-abo-ikeneye

  • Hamenetse amaraso menshi, imodoka itwara abantu mu buryo bwa rusange yari itwaye abakinnyi yakoze impanuka abarimo umutoza bahita bapfa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imodoka itwara abantu mu buryo bwa rusange yari itwaye abakinnyi yakoze impanuka abarimo umutoza bahita bapfa.

    Imodoka y'ikipe ya MC El Bayadh ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Algeria yakoze impanuka umukinnyi n'umutoza bahiita bapfa naho abandi bakinnyi 11 barakomereka bikabije.

    Ibi byabaye kuwa Gatatu ubwo iyi kipe yari iri mu rugendo rugana mu mujyi wa Tizi Ouzou muri Algeria igiye gukina n'ikipe ya JS Kabylie mu mukino wo ku munsi wa 11 wa shampiyona kuri uyu wa Gatanu.

    Ubwo ikipe ya MC El Bayadh yari igeze mu muhanda uva mu gace ka Sougar ukagera Ain Tarit mu Ntara ya Tiaret, imodoka yabo yagonganye n'indi modoka.

    Nk'uko ibinyamakuru byo muri Algeria bibitangaza, umunyezamu w'iyi kipe Zakaria Bouziani n'umutoza wayo wungirije Khaled Meftah bahise bapfa.Abandi bakinnyi 11 bakomeretse bikabije bahita bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabwaheho.

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Algeria, FAF, ryahise rihagarika ibikorwa bifite aho bihuriye n'umupira byari biteganyijwe muri iki cyumweru muri Algeria mu rwego rwo guha icyubahiro abitabye Imana.

    Amakipe atandukanye yagiye agenera ubutumwa ikipe ya El Bayadh mu rwego rwo kuyihanganisha ndetse yewe na Perezida wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune, nawe yabageneye ubutumwa abihanganisha.

    Source : https://yegob.rw/hamenetse-amaraso-menshi-imodoka-itwara-abantu-mu-buryo-bwa-rusange-yari-itwaye-abakinnyi-yakoze-impanuka-abarimo-umutoza-bahita-bapfa/

  • Breaking News: Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemeza umutoza ugomba kuyifasha mu mikino yo kwishyura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Breaking News: Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemeza umutoza ugomba kuyifasha mu mikino yo kwishyura

    Hashize iminsi mike ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bukoze inama biga ku kibazo cy'umutoza Mohamed Wade wari umaranye iminsi ikipe ariko umusaruro we ntiwishinirwe n'abafana ndetse n'ubuyobozi.

    Iyi nama ku munsi wejo yarakomeje ariko hakorwa inama yahuje ubuyobozi bisa nkaho barimo kwishimira isoza ry'umwaka ndetse banashimira bamwe mu banyamuryango bakomeje kuba hafi ubuyobozi mu buryo bwo gutanga amafaranga.

    Uyu musangiro wigaga no ku ideni rya million 2.5 bari bafitiye umwe mu batoza wabareze muri Fifa ndetse bahava anabonetse kuko hari umwe mu bakunzi watanze million 5 kugirango bishyure hagire n'igisigara mu mufuka. Ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n'aba bakoranye inama bemeje ko umutoza Mohamed Wade agomba gukomezanya ikipe ndetse ahubwo agashakirwa umutoza wungirije.

    Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu ikomeje imyitozo yitegura isubukurwa rya shampiyona y'u Rwanda igomba gutangira mu kwezi gutaha kwa mbere tariki 12.

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-ikipe-ya-rayon-sports-yamaze-kwemeza-umutoza-ugomba-kuyifasha-mu-mikino-yo-kwishyura/

  • Benshi ntabwo bari bamuzi: Umukinnyi umwe rukumbi ukinira ikipe yo mu ntara hano mu Rwanda niwe wenyine uzakina imikino y’igikombe cya Afurika mu bakinnyi bose bakina muri shampiyona y’u Rwanda -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi ntabwo bari bamuzi: Umukinnyi umwe rukumbi ukinira ikipe yo mu ntara hano mu Rwanda niwe wenyine uzakina imikino y'igikombe cya Afurika mu bakinnyi bose bakina muri shampiyona y'u Rwanda.

    Umunyezamu Modou Jobe ukinira ikipe ya Musanze FC yo mu majyaruguru y'u Rwanda akaba umuzamu w'ikipe y'igihugu ya Gambia byamenyekanye ko ari we mukinnyi umwe rukumbi ukina muri Rwanda Premier League uzagaragara mu mikino y'igikombe cya Afurika (AFCON 2024) nyuma yo guhamagarwa n'umutoza Tom Saintfiet utoza Gambia.

    Modou Jobe niwe mukinnyi w'umunyezamu umaze gukinira ikipe y'igihugu ya Gambia izwi ku izina rya The Scorpions imikino myinshi.

    Amafoto y'umuzamu wa Musanze FC Modou Jobe uzakina imikino y'igikombe cya Afurika:

    Source : https://yegob.rw/benshi-ntabwo-bari-bamuzi-umukinnyi-umwe-rukumbi-ukinira-ikipe-yo-mu-ntara-hano-mu-rwanda-niwe-wenyine-uzakina-imikino-yigikombe-cya-afurika-mu-bakinnyi-bose-bakina-muri-shampiyona-yu-rwanda/

  • Umunyamakuru w’imikino mu Rwanda yagizwe umutoza mukuru wa APR – YEGOB #rwanda #RwOT

    Peter Kamasa yagizwe umutoza wa APR WVC, aho yasinye amasezerano y'umwaka ushobora kongerwa.

    Kamasa yerekeje mu Ikipe y'Ingabo nyuma y'amezi atatu gusa yari amaze mu ikipe nshya muri Volleyball y'u Rwanda ya East Africa University Rwanda, yatoje mu mikino y'Akarere ka Gatanu yabereye i Kigali.

    Uyu mutoza azungirizwa na Cyuzuzo Yvette wari usanzwe ari kapiteni w'iyi kipe, umutoza wongerera imbaraga abakinnyi yabaye Rwamahungu Richard, mu gihe Uwimana Gisèle ariwe muganga w'ikipe.

    Kamasa usanzwe ari umunyamakuru w'imikino kuri The NewTimes yatangiye gukina Volleyball mu 2001 ubwo yigaga mu mashuri abanza.

    Yakomereje muri Gahini Secondary School, Umubano Blue Tigers, Rukinzo VC y'i Burundi, Group Scolaire de Butare, UNATEK, ULK, na APR VC.

    Nk'umutoza Kamasa yatoje Rwanda Revenue Authority, Group Scolaire de Butare, REG VC nk'umutoza wungirije, RwandSAir VC, ESSA Nyarugunga, Kirehe VC na East Africa University Rwanda yaherukagamo.

     

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wimikino-mu-rwanda-yagizwe-umutoza-mukuru-wa-apr/