Blog

  • Amafoto – Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi ibiri #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ukuboza 2023 nibwo umukinnyi Warren Zaïre Emery yageze mu Rwanda mu ruzinduka rw'iminsi ibiri, ni uruzinduko ruje mu rwego rwo gutembera u Rwanda binyuze mu bufatanye na PSG.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 17 y'amavuko aje mu Rwanda nyuma yaho hari abandi bakinnyi batandukanye b'abanyabigwi baje gusura igihugu cy'imisozi igihumbi.

    Muri gahunda yo kumenyakanisha igihugu, u Rwanda rwasinyanye amasezerano n'ikipe ga Paris St Germain yo mu Bufaransa binyuze mrui Visit Rwanda.

    Warren Emery yageze mu Rwanda anasura ibice bitandukanye by'umujyi wa Kigali harimo urwibutso rwa Jenoside ruherereye ku Gisozi.

    Yanaboneyeho umwanya wo gusura irero ry'ikipe ya PSG ribarizwa mu Rwanda, akaba yakinanye n'abo bana bo mu byicito bitandukanye by'Abahungu n'Abakobwa.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane kandi yakiriwe ku meza amwe n'abayobozi b'ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere mu Rwanda (RDB), Abayobozi muri Minisiteri ya Siporo ndetse n'abahagarariye FERWAFA.

    Biteganyijwe ko uruzinduko rw'Umufaransa Warren Emery Zaïre rumara iminsi ibiri, akabona gusubira mu mujyi w'i Paris aho ikipe ye isanzwe ibarizwa.

    The post Amafoto — Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi ibiri appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-warren-zaire-emery-ukinira-paris-saint-germain-yo-mu-bufaransa-yageze-mu-rwanda-mu-ruzinduko-rwiminsi-ibiri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-warren-zaire-emery-ukinira-paris-saint-germain-yo-mu-bufaransa-yageze-mu-rwanda-mu-ruzinduko-rwiminsi-ibiri

  • Inkuru itari nziza kuri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’Umunya-Guinea uheruka gusinyira Rayon Sports, Alsény Camara Agogo yagize imvune atarakinira iyi kipe umukino n’umwe.

    Uyu rutahizamu w’ibigango yagize imvune y’akagombambari (Cheville) mu myitozo yo ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 21 Ukuboza 2023.

    Uyu rutahizamu yari mu myitozo nk’ibisanzwe aza gutsikira ubwo yarimo yiruka ashaka kwambura umupira.

    Nyuma yo kugira iyi mvune, Alsény Camara yaje kujyanwa ku bitaro bya CHUK kugira ngo anyuzwe mu cyuma barebe uko imvune iteye.

    Alsény Camara akaba yarasinyiye Rayon Sports tariki ya 7 Ukuboza 2023 aho aje kuyifasha mu mikino yo kwishyura ya 2023-24 izatangira tariki ya 13 Mutarama 2023.

    Alsény Camara yagize imvune

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inkuru-itari-nziza-kuri-rayon-sports

  • Arabona iminsi itava aho iri! Ronaldinho Gaúcho afite ubwira bwo kuza i Kigali gukinira muri sitade Amahoro yagizwe nshya muri byose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi wamamaye cyane akinira amakipe arimo FC Barcelone, Paris Saint-Germain na Milan AC, Ronaldinho Gaúcho, yibukije abakunzi be ko bazahurira mu Rwanda mu Gikombe cy'Isi cy'Aba-Veterans giteganyijwe i Kigali tariki ya 1-10 Nzeri 2024.

    Umunya-Brésil Ronaldo de Assis Moreira wamenyekanye nka Ronaldinho Gaúcho, ari mu banyabigwi 30 batangajwe ko bazitabira Igikombe cy'Isi cy'Abakanyujijeho kizabera mu Rwanda mu 2024.

    Ku nshuro ya mbere kuva bimenyekanye ko ari mu bakomeye bazitabira iri rushanwa, Ronaldinho yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yibutsa abamukurikira n'abamukunda iyo gahunda iteganyijwe mu mwaka utaha.

    Yagize ati 'Tuzahurire mu Rwanda kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 10 Nzeri 2024 mu Gikombe cy'Isi cy'Abakanyujijeho.'

    Mu ntangiriro z'uku kwezi k'Ukuboza, Ronaldinho n'Umunya-Cameroun Roger Milla bageneye impano Perezida Paul Kagame.

    Source : https://yegob.rw/arabona-iminsi-itava-aho-iri-ronaldinho-gaucho-afite-ubwira-bwo-kuza-i-kigali-gukinira-muri-sitade-amahoro-yagizwe-nshya-muri-byose/

  • Abasifuzi babiri b’Abanyarwanda ni bo bonyine bari ku rutonde rwa 68 rw’abazisifura igikombe cy’Afurika #rwanda #RwOT

    Uwikunda Samuel ndetse na Mukansanga Rhadia Salima ni bo basifuzi bonyine b’Abanyarwanda bazasifura igikombe cy’Afurika cya 2024.

    Uyu munsi ni bwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yatangaje urutonde ntakuka rw’abasifuzi 68 bazasifura iki gikombe.

    Ni igikombe kizabera muri Côte d’Ivoire kuva tariki ya 13 Mutarama 2024 kugeza tariki ya 11 Gashyantare 2024.

    Muri aba basifuzi harimo 26 bazaba basifura mu kibuga hagati barimo n’Umunyarwanda, Uwikunda Samuel.

    Hari kandi abasifuzi 12 bazaba bakoresha ikoranabuhanga ry’amashusho yunganira abasifuzi rizwi nka VAR (Video Assistant Referee).

    Abasifuzi bo ku ruhande bakazaba ari 30, muri aba basifuzi benshi bita ab’igitambaro, nta munyarwanda n’umwe urimo.

    Urutonde rw’abasifuzi 68

    Uwikunda Samuel azaba asifura hagati mu kibuga

    Salima azaba akoresha VAR

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abasifuzi-babiri-b-abanyarwanda-ni-bo-bonyine-bari-ku-rutonde-rwa-68-rw-abazisifura-igikombe-cy-afurika

  • Hakizimana Muhadjri yahishuye impamvu abakinn… – #rwanda #RwOT

    Ubwo Muhadjiri yaganiraga na InyaRwanda Tv yagarutse ku mpamvu abakinnyi b’abanyarwanda guhirwa na shampiyona zo hanze bigoye. Yabivuze bivuye ku kibazo cy’uko ashaka gusubira hanze gukinayo ariko abanyarwanda bakaba bibaza impamvu abakinnyi babo bagerayo bikanga.

    Muhadjiri yatangiye agira ati: “Ntufite abavandimwe baba hanze? Uzababaze mu rugo ni mu rugo, mu Rwanda ni heza. Ni uko buba nta bundi buryo buba buhari umuntu aba agomba kujya guhaha ariko nta hantu haruta iwanyu. Ubuzima bwo hanze buragoye cyane. 

    Gukina hanze ibintu baba bagushakaho, hari igihe usanga utanabifite, igihe cyose ugahora uri ku gitutu. Amakipe yo hanze azana umunyamahanga ugomba gutanga umusaruro ureke hano ikipe ishobora kuzana umunyamahanga akamara n’umwaka adakina. 

    Hariya ho ibeshye umare imikino 5 utabona igitego urahita utaha bashyiremo umwana wabo. Ntabwo tuba dukunze kugaruka mu Rwanda kuko natwe tuba dukeneye guhaha, ariko hari igihe usanga bigoye.'

    Hakizimana Muhadjiri mu makipe yo hanze yakiniye harimo ikipe ya Al-Kholood Club yo muri Saudi Arabia na Emirates Club yo muri United Arab Emirates

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137824/hakizimana-muhadjri-yahishuye-impamvu-abakinnyi-babanyarwanda-badatinda-hanze-video-137824.html

  • Adele ku isonga mu bahanzi 10 bagurishije ama… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Adele utarakoze ibitaramo byinshi muri uyu mwaka uri kugana ku musozo, yaciye agahigo ko kuza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abahanzi bagurishije amatike ahenze y’ibitaramo mu 2023.

    Adele niwe waje ku mwanya wa mbere mubahanzi bagurishije amatike ahenze y’ibitaramo mu 2023

    Mu bitaramo bicye Adele yakoze byari byihagazeho kuburyo byitabiriwe n’abagwiza faranga bitewe n’uk kubyinjiramo byari bihenze. Nko mu gitaramo yakoreye muri  Caesar’s Palace i Las Vegas, itike yo kwinjira ihenze yari $1,011 (Aya mu munyarwanda arenga miliyoni 1 n’ibihumbi 200).

    Ibitaramo bya Taylor Swift  mu 2023 nabyo byarakoshaga

    Taylor Swift wakoze ibitaramo bizenguruka Isi yise ‘Eras Tour’ kuva muri Werurwe kugeza muri Kanama, niwe waje ku mwanya wa kabiri. Itike yo kwinjira muri ibi bitaramo bye ihenze yaguraga $958.

    Beyonce nawe yaje ku mwanya wa gatatu mu bahanzi 10 bagurishije amatike ahenze y’ibitaramo mu 2023

    Beyonce nawe wahiriwe no gukora ibitaramo bizenguruka Isi yise ‘Renaissance World Tour’, nawe yaje ku mwanya wa 3 mu bahanzi 10 bagurishije amatike ahenze y’ibitaramo mu 2023. Itike ihenze mu bitaramo bya Beyonce yari $702 mu bihugu by’iburayi mu gihe muri Amerika yahageze akayagabanya akayageza kuri $502.

    Drake na Usher nabo baje mu bahanzi 5 ba mbere bagurishije amatike ahenze y’ibitaramo mu 2023

    Ku mwanya wa kane hari umuraperi w’icyamamare Drake ukomoka muri Canada. Mu 2023 Drake yakozemo ibitaramo bizenguruka imwe mu mijyi yo muri Amerika aho itike ihenze yaguraga $473. Ku mwanya wa gatanu hari umuhanzi akaba n’umubyinnyi kabuhariwe Usher wagurishije itike ihenze mu bitaramo bye yaguraga $406.

    The New York Times yatangaje ko Adele, Taylor Swift, Beyonce, Drake na Usher aribo bahanzi batanu bari ku isonga bagurishije amatike ahenze mu 2023. Mu gihe abandi batanu barimo Bruno Mars, Harry Styles, Morgan Wallen, Suga na Garth Brooks, amatike y’ibitaramo byabo yari hagati ya $391 kugeza kuri $288.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137832/adele-ku-isonga-mu-bahanzi-10-bagurishije-amatike-ahenze-yibitaramo-mu-2023-137832.html

  • Yemerewe inzu! Yago yatangaje byinshi ku git… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 21 Ukuboza 2023 muri Country Inn Hotel habereye ikiganiro n'itangazamakuru, kigaruka ku gitaramo cya Yago cyo kumurika umuzingo we wa mbere yise 'Suwejo' cyayobowe na Mustapha Kiddo usigaye akorera Yago TV Show ku muyoboro w'ikoranabuhanga wa You Tube.

    Mu gutangira Yago yatangiye ashimira abitabiriye bose ati'Imana ibahe umugisha kuba mwafashe umwanya mukaza kwifatanya natwe muri iki gikorwa kuko mbonye ikintu gikomeye mbonye ko hazashya.'

    Yunganiwe na Niyo Bosco wavuze ko yishimiye kuba ari kumwe na Yago ati'Nishimiye nanjye kuba ndi mu gitaramo cy'inshuti yanjye mbere y’uko tugera hano sinigeze ntekereza ko umunsi umwe tuzicara imbere y'itangazamakuru ku bw'umuziki we.'

    Muri iki  iki ganiro,Yago yumvikanye kandi ashimira abantu bari hanze y'umujyi wa Kigali bakomeje kugura amatike,anavuga ko hari gahunda yo kuzakoresha uburyo bw'ikoranabuhanga bikunze kugira ngo buri umwe azitabire.

    Yago yatekereje ku bakunzi be bari mu ntara batazabasha kuhagera ibintu yatangaje mu magambo ye agira ati'Nyuma y'igitaramo tuzagira Suwejo Country Tour ibintu tuzabamenyesha vuba.'

    Yago yongeye gushimira byimazeyo abakomeje kumushyigikira, ahishura ko afite gahunda y’ibitaramo by’uruhererekane mu Ntara z’u Rwanda

    Kubirebana kandi n’ikijyanye n’igihe igitaramo kizatangirira, Yago yasobanuye ko biteguye cyane ariko nanone abafana bazabigiramo uruhare kuba batangirira igihe bitewe n’igihe bazazira.

    Ibanga kandi rikomeje gufasha Yago yavuze ko ntarindi uretse Imana ati'Imbamutima zanjye ni ugushimira Imana kandi nkashimira, ntarindi banga mfite uretse Imana yonyine yabibayemo nkunze kugira, ni Imana yonyine.'

    Yasobanuye ko kwitirira umuzingo we Suwejo ari ukubera ko ari indirimbo ikubiyemo inkuru mpamo y'ubuzima bwe kandi na none n'igikundiro yagize, yaboneyeho kandi gutangaza ku mugaragaro ko ababyeyi be bazaba bahari mu gitaramo.

    Ati'Icyo nabwira abakurikira umuziki wanjye nuko ejo ababyeyi banjye yaba Papa yaba Mama bazaza kunshyigikira.'

    Yashimiye abahanzi bose bazakorana na we yaba abo mu Rwanda no hanze yarwo, avuga ko nta muhanzi n’umwe yigeze yishyura n’ifaranga na rimwe ati'Abahanzi bose mubona twakoranye nta muhanzi n’umwe twicaranye tuzakorana nta muhanzi n’umwe nishyuye'

    Niyo Bosco uri mu bahanzi Yago afata nk’abarimu be mu muziki ari mu bazamushyikira banaje kumutera ingabo mu bitugu mu kiganiro n’itangazamakuru

    Yongeye gushimangira kandi ko azakomeza gufatanya itangazamakuru nk'umwuga yubaha, yigiramo byinshi kandi umushimisha n'umuziki, anaboneraho kuvuga  ko bitegura gufungura nka Yago TV Show aho bazajya bakorera hihariye [Studio].

    Yago yabwiye abakunzi be ko umuzingo ukurikira w'umuziki azawusangiza abamukurikira binyuze kuri You Tube Channel yihariye y'umuziki we.

    Abaterankunga batandukanye b'iki gitaramo nabo bagiye bagaruka ku mpamvu zihariye bahisemo gukorana na Yago.

    Nka Marchall Real Estate yavuze ko ari uko bazi urugendo rwa Yago nk'umuntu wahereye kuri zero akaba afite aho ageze none, banatangaza ko bitewe n’uko uyu muhanzi azitwara bamufitiye impano ishobora kuba ikibanza cyangwa inzu.

    Ubuyobozi bwa Marchall Real Estate yateye inkunga Yago yatangaje ko niyitwara neza mu gitaramo bazamugenera impano y’ikibanza cyangwa inzu

    Yashimiye kandi Minisitiri  w’Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi Dr.Utumatwishima Abdallah anavuga ko bikunze ashobora  kwitabira iki gitaramo. DJ wambaye ikote ry’iroza  ari mu bazafasha Yago mu imurikwa rya Album ye uyu akaba ari mu baheruka kweguka ibihembo muri Mitzig AmabeatYago aha yasuhuzanyaga na Edward wari uhagarariye Ubuyobozi bwa Country Inn Hotel yabereyemo ikiganiro n’itangazamakuru

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ikiganiro Yago yagiranye n’itangazamakuru

    AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137836/yemerewe-inzu-yago-yatangaje-byinshi-ku-gitaramo-cye-kizitabirwa-nababyeyi-be-amafoto-137836.html

  • Jambo asbl yigize umuvugizi wa Leta y'Ububiligi kuva ryari? #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho ikinyamakuru Igihe.com gitambukije inkuru ifite umutwe Ugira uti 'Ni iki cyihishe inyuma y'umugambi w'u Bubiligi wo gukingira ikibaba abagize Jambo Asbl' igaruka ku buryo icyo gihugu gikomeje gukingira ikibaba abagize uruhare muri Jenoside n'abakomeje kuyipfobya, binyuze mu kubaha ubufasha bw'amafaranga yo kongerera imbaraga ibi bikorwa byabo, Jambo asbl yahise isohora itangazo yamagana iyo nkuru yigize umuvugizi w'u Bubiligi.

    Icyo umuntu yakwibaza kuva ryari Jambo asbl iba umuvugizi wa Leta y'Ububiligi? Jambo asbl igizwe n'abana b'interahamwe icyo ntawe ugishidikanyaho. Si ababiligi nkuko bibeshya, bafite ibyangombwa by'icyo gihugu. Abagize Jambo ni abakomoka ku bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Barishinze mu 2008 bagamije gutera icyuhagiro benewabo, bateguye ndetse bashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Muri iki cyumweru gisoza ukwezi k'Ukuboza, mu Bubiligi no mu Bufaransa basoje imanza eshatu z'abajenosideri bose bakaba barahamwe n'ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bahabwa ibihano bitandukanye. Jambo asbl yararuciye irarumira. Usibye gukingira ikibaba ababyeyi babo bahunze ibyaha bya Jenoside, Jambo ishyigikiye ibikorwa bya FDLR, umutwe w'iterabwoba wagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, wafatiwe ibihano na Amerika, bakorana kandi n'indi mitwe nka FLN ikorera mu Burasirazuba bwa RDC. Iyi mitwe yose yashinzwe n'abahoze muri FAR ndetse n'initerahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Twibukiranye abagize Jambo asbl

    Muri iki gihe Jambo asbl iyoborwa na Robert Mugabowindekwe. Uyu ni umuhungu wa Lt Col Éphrem Rwabalinda wabaye Umujyanama w'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Habyarimana. Ubwo zari zisumbirijwe, Lt Col BEM Rwabalinda yoherejwe i Paris hagati ya tariki 9-13 Gicurasi 1994, guhura n'abayobora igisirikari cy'u Bufaransa.

    Natacha Abingeneye; Ni umukobwa wa Juvénal Uwiringiyimana, wahoze ari Ministiri w'ubucuruzi akanaba n'umurwanashyaka ukomeye wa  MRND yari k'ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana. Muri 2005, yakatiwe na ICTR kubera ibyaha bya Jenoside ariko yapfuye agikorana n'ubushinjacyaha bw'urukiko ngo atanga amakuru y'abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Placide Kayumba; niwe washinze iri huriro aranariyobora. Ubu niwe mukuru wa FDU Inkingi ryashinzwe na Ingabire Victoire. Ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo, wahoze ari Sous-Préfet wa Gisagara mu ntara y'amajyepfo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri 2010, yakatiwe igifungo cy'imyaka 25 n'icyahoze ari ICTR kubera ibyaha bya genocide, aho yayoboye ubwicanyi k'umusozi wa Kabuye ahiciwe Abatutsi barenga 30,000.

    Liliane Bahufite; Ni umukobwa wa Col Juvénal Bahufite, umuvugizi w'ingabo n'interahamwe zahungiye mu cyahoze ari Zaire I Bukavu nyuma yo gutsindwa n'ingabo za RPA/ RPF Inkotanyi

    The post Jambo asbl yigize umuvugizi wa Leta y'Ububiligi kuva ryari? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/jambo-asbl-yigize-umuvugizi-wa-leta-yububiligi-kuva-ryari/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=jambo-asbl-yigize-umuvugizi-wa-leta-yububiligi-kuva-ryari

  • Batangiye imyitozo i Shyorongi! Abakinnyi 2 bashya APR FC yaguze bagaragaye mu myitozo – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukuboza 2023, ni bwo abakinnyi bashya babiri ba APR FC batangiye imyitozo i Shyorongi aho iyi kipe ikorera.

    Aba bakinnyi na umusore ukuri muto witwa Kategeya Elie w'imyaka 18 y'amavuko wavuye muri Mukura VS

    Undi ni Mbonyumwami Taïba wari waratije muri Marines FC, bombi batangiye imyitozo muri APR FC yitegura irushanwa rya Mapinduzi Cup izitabira mu mpera z'uku kwezi.

    Kategeya Elie w'imyaka 18 y'amavuko ni umukinnyi mushya wa APR FC

    Mbonyumwami Taïba wari waratije muri Marines FC

    Source : https://yegob.rw/batangiye-imyitozo-i-shyorongi-abakinnyi-2-bashya-apr-fc-yaguze-bagaragaye-mu-myitozo-amafoto/

  • Hamwe kwinjira ni Miliyoni 5 Frw! Ibintu 5 wa… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere bateguye igitaramo cyangwa se ibirori byabo. Ni nyuma y'umwaka ushize bahuje imbaraga mu rugendo rugamije kumenyekanisha ibikorwa byabo, birimo na filime mbarankuru izagaruka ku rugendo rw'ubuzima bwabo.

    Kigali Boss Babes yagarutsweho cyane mu itangazamakuru, buri wese yibaza ku mikorere yabo, ariko bagaragaye cyane mu bitaramo n'ibirori batumiwe.

    Umuherwekazi w'umunya- Uganda, ariko ubarizwa muri Afurika y'Epfo, Zari yari aherutse gutangaza ko tariki 29 Ukuboza 2023 azataramira muri Kigali.

    Iyi tariki yayihuje n'abo muri Kigali Boss Babes, kuko nabo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukuboza 2023, ari bwo batangaje ko habura iminsi 9 icyenda kugira ngo bahuze abakunzi babo mu birori.

    Intego z'ibi bitaramo/ibirori byombi ni zimwe

    Ni ubwa mbere, Kigali Boss Babes bagiye gukora ibirori byabo bwite, ndetse bagaragaza ko bigamije gufasha abakunzi babo kuzishimira iminsi Mikuru isoza umwaka wa 2023.

    Na Zari agaragaza ko ashaka kurangiza umwaka ari mu Rwanda, mu birori bigamije kwifatanya n'abakunzi be b'i Kigali.

    Umuyobozi wa The Wave Lounge, Owere Godfrey aherutse kubwira InyaRwanda ko batumiye Zari nk'umwe mu banyamideli bazwi bifuza ko azabafasha kurangiza neza umwaka wa 2023.

    Yavuze ati 'Zari azaba ahari, twaramutumiye ari nayo mpamvu ubona twamaze kubitangaza.'

    Aho bizabera haratandukanye

    Kigali Boss Babes ivuga ko iki gitaramo cyabo bise 'The KBB All Black Party' kizabera mu busitani bwa Century Park i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali. Ni hamwe mu hantu hazwi hakunze gusohokera ibyamamare mu mpera z'icyumweru.

    Ni mu gihe Zari we avuga ko iki gitaramo cye 'Zari The Boss Lady All White Party' kizabera mu kabari ka The Wave Lounge gaherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali. Si ubwa mbere Zari azaba ageze i Kigali, ahaheruka ari kumwe na Diamond bakanyujijeho mu rukundo.

    Abazitabira ibi birori bazaba bambaye ibintu bitandukanye

    Zari asanzwe akora ibirori bikomeye muri Uganda, byibanda ku guhuza cyane abantu baba bambaye imyambaro ihuje ibara ry'umweru 'Zari all white Party'.

    Ni ibirori birangwa n'umusangiro, kumva umuziki ucurangwa na ba Dj banyuranye, gufata amafoto, amashusho n'ibindi bisiga urwibutso.

    Nk'ibyo aherutse gukorera muri Uganda, byamuhuje na Tanasha Dona basangiye umugabo, byabaye ku wa 16 Ukuboza 2023.

    Kigali Boss Babes yo ivuga ko ibirori byabo bizitabirwa n'abantu bambaye imyambaro y'ibara ry'umukara gusa! N'ifoto basohoye yamamaze ibi birori ibagaragaza mu ibara ry'umukara gusa!

    Ibiciro byo kwinjira birakosha

    Ni ubwa mbere Kigali Boss Babes igiye gukora ibi birori, yavuze ko bizatangira guhera saa tatu z'ijoro, kandi kwinjira mu myanya isanzwe (Earl Birds) ni 30,000 Frw ni mu gihe uzagura itike ku munsi w'ibi birori ari ukwishyura 50,000 Frw.

    Bavuze ko ku meza ya 'Premium' ari ukwishyura Miliyoni 5 Frw, ku meza azwi nka 'Diamond' ni ukwishyura Miliyoni 3 Frw, ku meza ya 'Gold' ni ukwishyura Miliyoni 2 Frw n'aho ku meza ya 'Sliver' ni ukwishyura Miliyoni 1 Frw

    Kwinjira mu birori bya Zari ni ukwishyura 25,000 Frw igihe uguze itike yawe hakiri kare na 35,000 Frw ku munsi w'igitaramo.

    Ni mu gihe ku meza y'abantu bane ari ukwishyura ibihumbi 600 Frw ndetse na Miliyoni 1.5 Frw ku meza y'abantu umunani harimo n'icyo kunywa.

    Ku mpapuro zamamaza iki gitaramo, bagaragaza ko ari byiza ko uzitabira agomba kuzaba yambaye imyenda y'ibara ry'umweru.

    Zari ntiyasibye mu itangazamakuru ryo muri Tanzania, ahanini biturutse ku bagabo bagiye bacudika. Nko mu 2011 yarushinze na Ivan Semwanga batandukanye mu 2013, nyuma yo kubyarana abana batatu.

     

    Nyuma y'aho yakundanye mu gihe cy'imyaka ine na Diamond Platnumz baje gutandukana tariki 14 Gashyantare 2018, nyuma y'uko babyaranye abana babiri

    Bose ni abagore/abakobwa b'ikimero:

    Uraranganyijwe amaso ku mafoto anyuranye yagiye asohoka ya buri umwe ugize itsinda rya Kigali Boss Babes ubona ko ari abagore/abakobwa b'ikimero. Kandi bagaragara mu buzima bw'abanyamafaranga koko!

    Mu kiganiro na Kiss Fm, Queen La Douce yigeze kuvuga ko basanzwe ari inshuti z'igihe kirekire, ku buryo ubwo mu minsi ishize basohokeraga hamwe mu hantu muri Kigali, bifata amashusho na telefoni zabo baganira, basangira ari bwo bagize igitekerezo cyo gushinga iri huriro.

    Yavuze ko bakimara kwiyemeza gushinga ihuriro bahise bafungura konti ya Instagram. Camilla Yvette uri kubarizwa mu muhanga niwe wazanye izina rya 'Kigali Boss Babe' baryemeranyaho bose, hanyuma babona kubitangaza.

    Uyu mugore yunganirwa na Isimbi Alliance uvuga ko 'turi inshuti z'igihe kirekire'. Isimbi yavuze ko 'Dukorana Business twiyemeza kugira icyo twakorana cyadufasha natwe kikatugurira akamaro'.

    Kigali Boss Babes' yashinzwe muri Mata 2023 isanzwe ibarizwamo: Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Ishimwe Alice [Alice La Boss] na Alliah Cool.

    Cyo kimwe na Zari, nawe ni umugore w'ikimero wagiye avugwa mu rukundo n'abagabo b'abanyamafaranga gusa! Ubwiza bwagiye butuma avugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Muri iki gihe yagarutsweho mu itangazamakuru, nyuma y'uko arushize n'umusore Shakib Lutaaya w'imyaka 31 y'amavuko. Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y'uko bahuriye mu Mujyi wa Pretoria mu 2022.

    Uyu mugore kandi aherutse kwakira mu rugo rwe muri Afurika y'Epfo, Diamond babyaranye ndetse n'umuhanzikazi Zuchu bivugwa ko bacuditse.

    Kigali Boss Babes bagaragaje ibiciro byo kwinjiza muri ibi birori by'abo bateguye, harimo imeza ya Miliyoni 5 Frw

    Zari yatangaje ko ibirori bye azakorera i Kigali n'abakunzi be bizasiga urwibutso ruhambaye 

    Zari aherutse gutangaza ko yiteguye gukorera i Kigali ibirori bizaba tariki 29 Ukuboza 2023 


    Ni ubwa mbere, Kigali Boss Babes bagiye gukora ibirori byabo nyuma yo kwihuza muri Mata 2023

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137820/hamwe-kwinjira-ni-miliyoni-5-frw-ibintu-5-wamenya-mu-birori-bya-kigali-boss-babes-nibya-za-137820.html