Uyu musore uherutse kuva muri Canada mu bitaramo bigera kuri bitandatu yahakoreye kandi akaba ari no kwitegura kwerekeza muri Uganda, ijambo rye, yashimiye byimazeyo ikipe ngari imufasha mu muziki we wa buri munsi, cyane cyane ariko agaruka kuri Producer Element wo muri 1:55 Am umukorera indirimbo nyinshi.
Kenny Sol yegukanye igihembo muri Ethiopia
Kenny yagize ati:” Mbere na mbere nagira ngo mbashimire ku bwo kwibuka umuziki Nyarwanda mukawuha agaciro, ndagira ngo nshimire ikipe yanjye yitwa Spectacular imfasha, ndagira ngo kandi nshimire byimazeyo Producer wanjye witwa Element guturuka i Kigali mu Rwanda, mwarakoze cyane ku bwo kutwizera”.
Yashimiye byimazeyo Producer Element
Uyu muhanzi mu kiganiro kigufi yagiranye na InyaRwanda.com, yavuze ko indirimbo ze zirimo ‘Jolie’ ndetse na ‘One More Time” yakoranye na Harmonize, arizo zikunzwe cyane muri Ethiopia.
Ni abana b'uwitwa Mukunda kuvuga August umaze imyaka 19 afunzwe aho inzu ye ihereye mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge Umurenge wa Muhima yaje gutezwa cyamunara gusa abana be bayibagamo bakaba ibamba ubwo ubuyobozi bw'ibanze n'umuhesha w'inkiko bazaga kubasohora.
Ubwo aba bana bazaga gusohorwa muri ako kanya bavuze amagambo akomeye bashimangira ko badakwiye gusohorwa mu nzu nk'imbwa icyakora umusore mukuru muri bo yavuze ko asohoka muri iyi nzu yambaye amapingu cg arashwe naho bitabaye ibyo ntago ayivamo ngo dore ko muri ako kanya nta handi hantu ho kujya bari bafite.
Ku wa Kane tariki 21 Ukuboza 2023, Inama y'Abepisikopi m'u Rwanda yashyize itangazo ahagaragara rivuga ko Kiliziya itaha umugisha ababana bahuje igitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry'Imana ndetse n'Umuco Nyarwanda. Ubu ni uburyo busa n'ubuvuguruza ibikubiye mu rwandiko rwitwa Fiducia Supplicans, Ukwizera kwambaza Imana, rwatangajwe n'ibiro bya Papa Francis.
Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.
Iyi nyandiko yavuye kwa Papa ivuga ko umupadiri adakwiye gukora ubusesenguzi mu gihe agiye gutanga umugisha ku mubano ushingiye ku bitsina 'Bose baba bashaka urukundo n'impuhwe z'Imana'. Bityo nta numwe uba ukwiye guhezwa. Papa Francis yavuze ko abaryamana0 bahuje ibitsina nubwo ari icyaha ariko badakwiye gukunirwa ku rukundo n'impuhwe z'Imana.
Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.
Mu itangazo Abepisikopi bo mu Rwanda bashyize hanze rivuga ko Kiliziya idashobora guha umugisha umubano w'ababana bahuje igitsina kuko byaba bivuguruza itegeko ry'Imana n'umuco. Rigira riti 'Twebwe Abepiskopi banyu tubandikiye iri tangazo tugamije gukuraho urujijo no kubahumuriza nyuma y'uko havutse impungenge ku mugisha wahabwa umugabo n'umugore babana ku buryo butemewe na Kiliziya n'uhabwa ababana bahuje igitsina'.
Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.
Iri tangazo rikomeza rigira riti 'Umugisha ni ukwiyambaza Imana no kuyisaba inema yayo dusabira umuntu cyangwa ikintu, umugisha ugamije gutagatifuza, gukiza no gufasha umuntu guhinduka. Guha umugisha ababana mu buryo butemewe na Kiliziya ntabwo bigomba kwitiranywa n'isakaramentu ryo gushyingirwa. Kubana kw'abantu bahuje igitsina buhabanye rwose b'amategeko y'Imana n'umuco wacu.'
Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.
Nyuma y’isuzumwa yakorewe, rutahizamu wa Rayon Sports, Umunya-Guinea, Alsény Camara, biragoye ko yazakina umukino w’umunsi wa 16.
Alsény Camara yagiriye ikibazo cy’imvune y’akagombambari (Cheville) mu myitozo y’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 21 Ukuboza 2023.
Ni nyuma y’uko yarimo yiruka ashaka kwambura umupira agahita atsikira, kugenda bihita bimunanira bamutwara kwa muganga CHUK.
Uyu rutahizamu wasinyiye Rayon Sports tariki ya 7 Ukuboza 2023 aje kuyifasha mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24 izatangira tariki ya 13 Mutarama 2024, yahise anyuzwa mu cyuma (Radiology) kugira ngo harebwe uko imvune ye imeze.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko basanze imvune idakomeye aho amagufwa nta kibazo yagize ahubwo ari imitsi yikanze gusa.
Bivugwa ko byibuze agomba kumara byibura ibyumweru hagati ya hanze y’ikibuga aho bigoye ko yazakina umukino w’umunsi wa 16 na Gasogi United.
Rayon Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa 4 n’amanota 27, Musanze FC iri mbere yayo ifite 29, Police FC 31 mu gihe APR FC ya mbere ifite 33.
Rayon Sports yamaze kwakira rutahizamu mushya ukomoka muri Senegal, Alon Paul Gomis uje gutanga imbaraga ze mu busatirizi.
Uyu mukinnyi w’imyaka 29 akaba yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2023.
Ageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe akaba yakiriwe na Ngabo Roben ushinzwe itangazamakuru muri Rayon Sports ndetse na Muhayimana Claude ukuriye abafana b’iyi kipe.
Uyu rutahizamu wakiniye amakipe nka ASC Kédia yo muri Mauritania, aje kurangizanya na Rayon Sports ngo abe yayikinira mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24 izatangira tariki ya 13 Mutarama 2023.
Aje ahasanga umunya-Guinea, Alsény Camara uheruka gusinyira iyi kipe ariko akaba yaragize ikibazo cy’imvune ejo hashize mu myitozo ya nimugoroba.
Alon Paul Gomis yageze mu Rwanda aje muri Rayon Sports
Uyu mugabo ku kibuga cy’indege yatangarije itangazamakuru ko yifuza kuguma mu Rwanda, akabasha kubona uburyo baryoshya nawe akifatanya nabo.
Yatangaje ko abantu bavuga ko mu Rwanda hari abakobwa beza, bataba babeshya kuko ari ukuri ndetse akaba ari nayo mpamvu ashaka kuhaguma akihera ijisho.
Dimpoz aje mu Rwanda aho yitabiriye umunsi mukuru w’ubukwe bw’inshuti ye magara, The Ben, aho azasezerana imbere y’Imana kuri uyu wa 23 Ukuboza 2023.
Ommy Dimpoz yigeze gutangaza ko The Ben ari inshuti ye magara bakunze kuganira ku bintu byinshi bitandukanye birimo n’imishinga ikomeye.Â
Uyu muhanzi yavuze ko The Ben ari ingirakamaro mu buzima bwe ndetse no mu muziki we, kuko inshuro nyinshi amwiyambaza akamusaba ubufasha igihe aba ari gukora indirimbo.
Si ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri uyu mugabo ageze mu Rwanda kuko akunze kuhataramira inshuro nyinshi. Mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, yatanze ibyishimo mu gitaramo yakoze ubwo yaririmbiraga abitabiriye imikino ya kimwe cya kabiri (1/2) cy’imikino ya BAL iri kubera mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.
Iyi ikaba yari inshuro ye ya Gatatu ataramiye mu Rwanda ndetse akaba anashimira byimazeyo urukundo agaragarizwa iyo ari mu Rwagasabo.
Ommy Dimpoz yageze i Kigali mu bukwe bwa mucuti we The ben
Yakiriwe na Kigali Protocal
Avuga ko The Ben ari inshuti ye magara kandi amufasha mu muziki we