Blog

  • Kiyovu Sports mu ihurizo, Mugunga Yves yiteguye gukina iturufu nkuru #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports ishobora kwisanga nta yandi mahitamo ifite uretse kwemera ubusabe bwa rutahizamu wa yo, Mugunga Yves wifuza gusesa amasezerano cyangwa umwe mu bayobozi b’iyi kipe akaba yafungwa.

    Ni nyuma y’uko tariki ya 12 Ukuboza 2023, Kiyovu Sports yandikiye rutahizamu wa yo Mugunga Yves imubaza icyatumye ata akazi akaba atakigaragara mu myitozo cyane ko yaherukaga mu bikorwa by’ikipe ku wa 6 Ukuboza 2023 mu mukino iyi kipe yatsinzwemo na Mukura VS 4-1.

    Tariki ya 19 Ukuboza 2023, Mugunga Yves yasubije Kiyovu Sports ko yari arwaye infection yo mu maraso ariko na none akaba yifuza gusesa amasezerano na yo kuko amaze amezi 3 adahembwa ndetse n’amafaranga angana na miliyoni iyi kipe yamusigayemo ubwo yamuguraga, yahawe n’umunyamabanga w’iyi kipe, Karangwa Jeanine, sheki itazigamiye.

    Tariki ya 20 Ukuboza 2023 na Kiyovu Sports yahise imusubiza ko umuganga w’ikipe ari we wemeza ko umukinnyi arwaye agendeye kuri raporo y’umuganga yashyikirijwe. Sheki yo ngo kuko itari mu izina rya Kiyovu Sports yayibashyikiriza bakayifatira umwanzuro, n’aho gusesa amasezerano byo ngo ni uburenganzira bwe ariko bikagira uburyo bikorwamo, gusa hejuru y’ibyo yahise ahagarikwa mu bikorwa byose bya Kiyovu Sports.

    Byegenze gute kugira ngo Mugunga Yves ahabwe sheki itazigamiye

    Uyu mukinnyi yari yanze gukina umukino wa APR FC wabaye tariki ya 2 Ukuboza 2023 kubera ideni bamufitiye ririmo umushahara ndetse na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yari yasigaye ku yo yaguzwe.

    Yababwiye ko byibuze nabona miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yemera akajya mu kibuga ibindi bikazaza nyuma, bamubwiye ko yaza agakina ubundi akayahabwa nyuma y’umukino cyane ko Kiyovu yari yizeye kubona amafaranga kuko ari yo yari yishyuje.

    Bemeye kumusinyira Sheki ya miliyoni (iri mu mazina y’umunyamabanga wa Kiyovu Sports, Karangwa Jeanine) ajya mu kibuga ayifite, nyuma y’umukino agiye kubikuza asanga ntizigamiye.

    Yarihanganye iminsi 3 ari nabwo yajyaga gukina umukino wa Mukura VS i Huye, nyuma yo gusanga nta mpinduka yahisemo guhita ahagarika ibikorwa byose by’ikipe birimo no gukora imyitozo.

    Kiyovu Sports mu ihurizo, Mugunga yiteguye gukina iturufu nkuru

    Kiyovu Sports yisanze mu mutego bigoye kwikuramo uretse gukora ibyo Mugunga Yves yifuza.

    Amakuru avuga ko iyi kipe yagerageje gushaka uko yakura iyi sheki mu maboko ya Mugunga Yves biranga.

    Bivugwa ko komite Nyobozi ya Kiyovu Sports yakoze inama ku wa Gatatu yiga kuri iki kibazo basanga ikosa rimwe bakora, umunyamabanga w’iyi kipe yahita afungwa kuko yatanze sheki abizi ko itazigamiye.

    Basanze nta kundi bagira uretse kwemera ubusabe bwa Mugunga Yves bwo gusesa amasezerano cyane ko bufite ishingiro kuko amezi 3 adahembwa yuzuye, rero biteguye kwicarana na we bakaganira.

    Abegereye Mugunga bavuga ko uyu musore mu gihe Kiyovu Sports itamwishyura ibirarane bye byose ngo inemere gusesa amasezerano, yiteguye gutanga iyi sheki maze uwayisinye agafungwa ari na byo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports budashaka.

    Mugunga Yves icyo ashaka ni ugusesa amasezerano na Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-mu-ihurizo-mugunga-yves-yiteguye-gukina-iturufu-nkuru

  • JENOSIDE: Bwa mbere mu Bubiligi, Umunyarwanda yakatiwe Igifungo cya burundu #rwanda #RwOT

    Urukiko rwa Rubanda rw'i Buruseli mu Gihugu cy'u Bubiligi kuri uyu wa 22 Ukuboza 2023, rwahamije Umunyarwanda Twahirwa Séraphin ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Rumuhanisha igihano cy'igifungo cya 'Burundu'. Mugenzi we baregwa hamwe, Basabose Pierre kubera uburwayi afite rwategetse ko ajyanwa mu nzu y'abafite ubumuga(uburwayi) bwo mu mutwe( internement Psychiatrique). Ni ubwa mbere ibihano biteye bitya muri iki Gihugu bihawe Abanyarwanda bahamijwe ibyaha bya Jenoside.

    Icyemezo cy'urukiko rwa Rubanda kuri aba bagabo bombi, kije nyuma y'uko tariki ya 19 Ukuboza 2023 rwari rwahamije Twahirwa Séraphin ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Ibyaha by'Intambara, Kwica abigambiriye hamwe n'icyaha cyo gusambanya abagore ku gahato, ahanishwa igifungo cya 'Burundu'.

    Ubushinjacyaha, igihe bwasabaga ibihano bwabwiye inteko iburanisha ko hari umutangabuhamya wavuze ko nta nyamaswa yakora nk'ibyo Twahirwa Séraphin yakoze, ko na bamwe mu Bahutu bakoranaga, nabo ubwabo bamutinyaga bitewe n'ubugome yagiraga.

    Ibi byaha byose, urukiko rwavuze ko yabikoreye mu Mujyi wa Kigali mu Gatenga hamwe n'i Gikondo aho yari umuyobozi w'interahamwe. Ni mu gihe kandi mugenzi we Basabose Pierre yahamijwe ibyaha bya Jenoside ariko kuri we kubera uburwayi urukiko rutegeka ko ajyanwa ku gahato mu kigo kita ku bafite ibibazo by'uburwayi bwo mu mutwe, aho igihe ubuzima bwe buzaba bumeze neza ashobora kuzakatirwa.

    Mu gihe urubanza rwaburanishwaga, mu batangabuhamya banyuze imbere y'inteko iburanisha, umwe muri bo yabwiye urukiko ko; Abicanyi, Interahamwe igihe bicaga Abatutsi yabonaga bari mu bihe bibanejeje, bameze nk'abari mu munsi mukuru, Nta bumuntu bafite, ko 'bari nk'ibikoko'.

    Umutangabuhamya, yabwiye urukiko ko igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda cyari igihe kigoye ariko kandi ku bicanyi bikaba ibihe bibanejeje. Ati' Byari ibihe bibanejeje, bimeze nk'umunsi mukuru, nta bumuntu bari bagifite, bari bameze nk'ibikoko'.

    Urubanza rw'aba Banyarwanda uko ari babiri, Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin rwiswe ''Rwanda 8 '' rwatangiye kuburanishwa mu mizi taliki ya 09 Ukwakira 2023. Byari biteganijwe ko nta gihindutse ruzapfundikirwa taliki ya 08 Ukuboza 2023 ariko siko byagenze kuko twapfundikiwe kuri uyu wa 22 Ukuboza 2023.

    Pierre Basabose(ufite uburwayi), mu gihe cy'iburanisha ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igihano cy'igifungo cy'imyaka 25 ariko busaba urukiko ko rwazareba igihano akwiye hashingiwe ku buzima bwe. Ni mu gihe mugenzi we Twahirwa Séraphin igihano cya 'Burundu' yahawe aricyo n'ubushinjacyaha bwari bwamusabiye.

    Aba bagabo bombi, yaba Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre bamaze hafi amezi atatu muri uru rukiko rwa Rubanda i Buruseli mu Gihugu cy'u Bubiligi baburana ku byaha bashinjwaga birimo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha by'intambara, gufata abagore ku ngufu n'ibindi.

    Imbere y'inteko iburanisha, Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko impamvu habayeho guhuza dosiye yabo bombi (Jonction de deux dossiers), Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin ari uko bombi bari baziranye, ko kandi ibyaha bakoze babikoreye hamwe mu mujyi wa Kigali, bakaba kandi barakoranaga bya hafi n'umuryango wa Juvenal Habyarimana wari Perezida wa Repubulika y'u Rwanda.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/12/22/jenoside-bwa-mbere-mu-bubiligi-umunyarwanda-yakatiwe-igifungo-cya-burundu/

  • Lupita Nyong'o uri mu bakurura abagabo ku Isi yagaragaje urutonde rw'ibitabo yasomye akimara kubenga umukunzi we #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Filime Lupita Nyong'o , nyuma yo gutandukana na Selema Masekela ufite inkomoko muri  Afurika y'Epfo akagira ibibazo by'ihungabana no kuzinukwa urukundo, yashyize hanze urutonde rw'Ibitabo 10 byamubereye inshuti bituma ayiyahura.

     

    Nyuma yo gutandukana n'uyu mukunzi we ntabwo yigeze abura kugaragaza uburyo yakozwe ku mutima cyane no gutandukana nawe n'uko yakomeje kubaho ari wenyine.Uyu mugore uri mu bakurura abagabo ku Isi, yagaragaje ko yagiye kubavuzi bo mu mutwe kugira ngo bamufashe kurwana n'agahinda byamusigiye.

     

    Kuri ubu Lupita yashyize hanze urutonde rw'ibitabo 10 byatumye ava mu bwigunge nyuma yo gutandukana na Selema Masekela wo muri Afurika y'Epfo.

     

    Ibitabo yashyize hanze harimo; When Things Fall Apart, Heart Advice for Difficult Times, Untamed , The Wisdom of Broken Heart, Moving On Doesn't mean Letting Go, LCSW, All About Love, New Vision, A Return To Love, Reflection on the Prenciples Of A Course in Miracles n'ibindi.

     

    Ubwo yabengaga umukunzi we yagize ati:' Ningombwa noneho ko mbasangiza ukuri kwanjye k'ubuzima bwanjye ndetse nukwitandukanya n'umuntu ntacyizera.Rero kugeza ubu hari ibintu byinshi birikujya mbere muri iyi Si, kandi ibitekerezo zanjye ziri kuri abo bari kubabara.

     

    'Naje kwisanga mu bihe byo kubabazwa rero kubera urukundo gusa ubu ndabona aricyo gihe cyo kwihisha ngahunga ubundi nkazagaruka ahabona mfite imbaraga zamfasha kuvuga ngo , uko byagenda kose ubuzima bwanjye nibwo bw'ingenzi.

     

    'Rero nagira ngo nibutse ko , ikigero cy'uburibwe ndimo kwiyumvamo , kingana n'ubushobozi bwanjye mfite bwo gukunda. Rero mpisemo uburibwe , nkihingamo umuhate wo kumfasha kwemera ubuzima bwanjye uko buri kandi nkizera ko ibi nabyo bizarangira'.Yongeye ati'

     

    'Ibi ndabibabwira ngo mubingumanire kandi nzi neza ko , ubumenyi mfite buzaba ubw'ingenzi kuwundi muntu nawe uzaba ari guhangana no guhunga uburibwe. #BreakUp#'.

    The post Lupita Nyong'o uri mu bakurura abagabo ku Isi yagaragaje urutonde rw'ibitabo yasomye akimara kubenga umukunzi we appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/lupita-nyongo-uri-mu-bakurura-abagabo-ku-isi-yagaragaje-urutonde-rwibitabo-yasomye-akimara-kubenga-umukunzi-we/

  • Bunamiye Zahara! Abahanga muri Maji batangije… – #rwanda #RwOT

    Igitaramo cya mbere bise 'Tedga's Magic Experience' bagikoze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukuboza 2023, bagihuriyemo n'abasanzwe bazwi cyane mu muziki wa Karaoke nka Ange Mitsu, umunyarwenya Tycoon Ndahiro, Regy Banks, Dj Crush, Dj Louis n'abandi.

    Aba basore bigaragaje cyane mu bitaramo binyuranye bishingiye ku rwenya bagiye batangamo ibyishimo nka Gen-Z Comedy, bituma bahangwa ijisho cyane n'itangazamakuru. Bamenyekanye ariko nyuma y'imyaka icyenda yari ishize bagerageza kugaragaza impano zabo.

    Bavukiye kandi bakurira mu Burundi, baza mu Rwanda mu rwego rwo kwerekana impano zabo. Kuri bo 'twakiriwe neza mu Rwanda.'

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Tony Hayimana yavuze ko batekereje gutegura ibi bitaramo, kubera ko bari barabuze ahantu hanyaho ho kugaragariza iyi mpano.

    Ati 'Igitekerezo ahantu cyavuye ni uko twahoza dushaka ahantu ho kugaragariza impano yacu. Twatekereje ahantu umuntu yajya akareba 'Magic'. Nk'uko wari ubivuze, tumaze igihe kinini mu Rwanda abantu batwiteze, ariko twashakaga ahantu ho gukorera.'

    Hayimana yavuze ko bari bamaze iminsi mu biganiro n'ubuyobozi bwa Tedgas kugeza ubwo banzuye kujya bahakorera ibitaramo. Uyu musore asobanura ko ubufindo cyangwa se Magic, abantu babufata mu buryo butari bwo, kuko ari impano isaba ko abantu batekereza kabiri y'ibyo baba bari kubona

    Ati 'Byadusabye kubyerekana gake gake, kugirango abantu babanze babimenye. Iki gitaramo ni kimwe muri byinshi bigiye kuza. Magic yubakiye ku bwenge, magic yubakiye kuri siyansi, magic yubakiye ku guhanga ibishya, kuko uburyo ubwenge b'umuntu bumeze, iyo hagize akantu gato ubwereka bituma umuntu atekereza ibindi.'

    Yunganirwa na mugenzi we Hugues, uvuga ko mu gihe bamaze mu Rwanda uretse gutangiza ibitaramo bya 'Magic' batangiye no kwigisha abanyeshuri uko bikorwa.

    Yavuze ko batangiranye n'abanyeshuri 10, ariko basigaranye abanyeshuri babiri, bitewe nuko hari abarambiwe bitewe n'uko batabashije gufata neza ibyiciro bitatu bya mbere.

    Kuri we Hugues, kuba hari abanyeshuri 10 bavuyemo, ntibyabaciye intege, kuko bakomeje kwigisha abanyeshuri babiri basigaye. Ati 'Mu gihe cy'amezi abiri uba ubimenye, ariko kugirango umuntu agira uburambe, atinyuka guhagagara ku rubyiniro bisa nibura umwaka wose.'

    Uyu musore avuga ko hari abari batanze amafaranga yo kwiga, ariko bacika intege 'bitewe nuko ibyo batekerezaga siko basanze bimeze'. Ati 'Ni byo bidutunze! Nibyo bitwishyurira inzu, ntakindi kidutunze mu Rwanda, nicyo cyatumye tuza mu Rwanda.'

    Kuki umuntu ukora Karaoke atajya abasha gukora indirimbo ze?

    Mbere yo kujya kuririmba, babimburiwe n'umukobwa witwa Ange Mitsu wamamaye cyane mu bitaramo bya Karaoke, aho aririmba zinyuranye.

    Ange Mitsu yabwiye InyaRwanda, ko uyu mwuga 'uremeza' kuko usanga umuntu afata igihe kinini cyo gusubiramo indirimbo z'abandi bahanzi bikarangira we atimenye.

    Yavuze ati 'Karaoke iraremeza niko nabyita. Karaoke tuyikora turirimba indirimbo zitandukanye, z'abahanzi batandukanye, ubwo rero wowe kugirango uzimenye ngo uri inde, uraririmba Celine Dion, uraririmba Garou, urumva indirimbo abakiriya bagenda bagusaba zose urusheho kiziga, kandi ukaziga muri rya jwi n'ubundi…iyo ushatse gukora indirimbo yawe ubwawe birakugora, uribura.'

    Uyu mukobwa yavuze ko mu myaka yose amaze akora mu bitaramo bya 'Karaoke', byahinduye ubuzima bwe, kuko yabashije kwiyishyurira Kaminuza.

    Yavuze ko nubwo ababyeyi n'abandi batabasha kumva neza uburyo iyi mpano yatanga umuntu ariko 'kuri njye byanteje imbere'.

    Ange Mitsu avuga ko kuba hatangijwe ibitaramo bya 'Magic' bigaherekezwa n'umuziki wa Karaoke, biza gufasha abantu kwishimira iminsi mikuru n'impera z'umwaka.

    Yavuze ko muri iki gitaramo yaririmbye indirimbo za Zahara mu rwego rwo ku mwunamira. Ange Mitsu avuga ko atangira Karaoke yaririmbaga cyane indirimbo za zahara.

    Ati 'Kuri njyewe naramukundaga nk'umuntu uririmba Karaoke, nk'umuntu umuzi kuva cyera. Nk'indirimbo ye 'Loliwe' nayisubiyemo igihe kinini ntamuzi, byarambabaje cyane rero, kubona umuntu nk’uriya nafatiye urugero cyangwa se nagendeyeho yaba yaritabye Imana.'

    Akomeza ati 'Igihe cyose nzajya nyiririmba bajye bumva ko ni ukumwunamira, kuko naramukundaga cyane.' 

    Tony Hayimana ndetse na Hugues Kwizera bagize itsinda rya Magic Sounds batangije ibitaramo ngaruka kwezi


    Hayimana yavuze ko batangiye urugendo rwo kwigisha bamwe mu basore n'abakobwa ibijyanye n'imiterere ya 'Magic'


    Huguez Kwizera yavuze ko bari bamaze igihe batekereza gushaka ahantu hihariye ho gukorera ibitaramo by'ubufindo


    Ange Mitsu yaririmbye indirimbo za Zahara mu rwego rwo kumwunamira


    Mitsu yavuze ko agitangira urugendo rwa 'Karaoke' yakoze cyane indirimbo za Zahara


    Ibi bitaramo bizajya biba buri kwezi mu rwego rwo kugaragaza uko 'Magic' ikorwa 



    Umunyarwenya Taikun niwe yayoboye iki gitaramo cya ‘Magic’ yisunze urwenya runyuranye


    Ibi bitaramo bya 'Magic' byahujwe n'ibitaramo bya 'Karaoke'






    Umuyobozi wa Tedgas, Master Jab [Uri iburyo] yatunguwe n’ubuhanga bw’aba basore bakora ‘Magic’









    Amafoto: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137862/bunamiye-zahara-abahanga-muri-maji-batangije-ibitaramo-ngaruka-kwezi-i-kigali-amafoto-137862.html

  • Burglary Strikes Muyange, Kicukiro Kagarama: A Citizen’s Nightmare #Rwanda #RwOT

    Muyange, located in the Kicukiro Kagarama neighborhood, is known for its peaceful and tight-knit community. However, recently, the tranquility of one unsuspecting citizen’s life was shattered when a group of thieves broke into their house. This incident has left the neighborhood reeling and raised concerns about the safety of its residents. In this article, we will delve into the details surrounding the burglary and explore ways to enhance security measures in Muyange.

    The Crime Scene:

    The targeted house in Muyange serves as a reminder that burglaries can occur anywhere, even in seemingly safe areas. The thieves gained unauthorized access to the property during the night when the occupants were asleep. Unlocking a door with a lock-picking technique, they swiftly and silently made their way inside. The burglary was discovered the next morning when the residents woke up to find their valuables missing and their sense of security shattered.

    Community Response:

    Upon learning about the burglary, the residents of Muyange rallied together, supporting the affected family and addressing concerns about safety. This incident has sparked a renewed focus on neighborhood watch programs and cooperation among residents to prevent future burglaries. The community has scheduled meetings to discuss security strategies and is actively sharing information to raise awareness.

    Enhancing Security Measures:

    In the wake of this incident, it is crucial for residents of Muyange to take proactive steps to enhance their home security. Here are some suggestions:

    1. Strengthen Doors and Windows: Consider installing solid doors with deadbolt locks and reinforce windows with security films or metal bars to deter burglars.

    2. Outdoor Lighting: Well-lit exteriors can discourage burglars. Install motion-activated lights around the property, particularly near entrances and vulnerable areas.

    3. Alarm Systems: Invest in a reliable alarm system with a prominent sign, as this serves as a deterrent to potential burglars.

    4. Neighborhood Watch: Form a neighborhood watch group, fostering a spirit of vigilance and cooperation among residents. Regular meetings, sharing information, and reporting suspicious activities can all contribute to a safer community.

    5. Security Cameras: Install security cameras at strategic points around the house to deter burglars and provide evidence in case of an incident.

    6. Secure Valuables: Consider using a safe to secure important documents, valuable items, and cash.

    7. Community Engagement: Engage with local law enforcement authorities to discuss safety concerns and request patrols in the area. Participate in community events and workshops on crime prevention.

    The burglary in Muyange, Kicukiro Kagarama, serves as an unfortunate reminder that crime can occur anywhere. The incident has prompted a necessary introspection of security measures within the community. By implementing various precautions like enhancing physical security, supporting neighborhood watch programs, and utilizing technology such as security cameras and alarm systems, residents of Muyange can work together to reduce the risk of future burglaries. It is essential for neighbors to remain vigilant, communicate effectively, and develop a strong network to foster a safe and secure environment for everyone in the neighborhood.

  • Ikipe y’igihugu Amavubi iheruka gutsinda Africa y’Epfo yagumye ku mwanya yari ariho ku rutonde ngarukakwezi rw’amakipe y’ibihugu rwa FIFA rusoza umwaka wa 2023 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu Amavubi yagumye ku mwanya wa 133, ku rutonde ngarukakwezi rw'Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, kuko uyu mwanya ninawo yari ariho mu Ugushyingo mu 2023.

    Muri uku kwezi gushize, iyi kipe yari yanganyije na Zimbabwe ubusa ku busa, mbere yo gutsinda Afurika y'Epfo ibitego 2-0, mu mikino ibiri ibanza yo mu matsinda yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026, byatumye izamukaho imyanya irindwi.

    Uganda niyo iyoboye mu Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba, aho iri ku mwanya wa 92 ku Isi, Kenya ni iya 110 na Tanzania iri ku mwanya wa 121.

    Ku mugabane wa Afurika uyobowe na Maroc ya 13 ku Isi, Sénégal 20 ndetse na Tunisia 28. Argentine ni iya mbere ku Isi, ikurikiwe n'u Bufaransa, u Bwongereza, u Bubiligi na Brésil.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-yigihugu-amavubi-iheruka-gutsinda-africa-yepfo-yagumye-ku-mwanya-yari-ariho-ku-rutonde-ngarukakwezi-rwamakipe-yibihugu-rwa-fifa-rusoza-umwaka-wa-2023/

  • Umuhungu w’imyaka 18 yasambanyijwe na Gitifu w'akagari ka Terimbere amusigira uburwayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhungu w'imyaka 18 yasambanyijwe na Gitifu w'akagari ka Terimbere amusigira uburwayi.

    Mu Karere ka Rutsiro, hari umuryango w'umwana w'umuhungu w'imyaka 18 wo mu murenge wa Nyabirasi usaba ubutabera bw'umwana wabo uvuga ko yasambanyijwe na gitifu w'akagari ka Terimbere.

    Kuri ubu ibyumweru ngo bimaze kuba bitatu bari mu gihirahiro kandi baragejeje ikirego muri RIB ya Kivumu.

    Source : https://yegob.rw/umuhungu-wimyaka-18-yasambanyijwe-na-gitifu-wakagari-ka-terimbere-amusigira-uburwayi/

  • Yigeze guhanishwa kuririmbira ishuri ryose! I… – #rwanda #RwOT

    Ni ubukwe butegerejwe n'abantu benshi cyane cyane abamenye uyu muhanzi mu gihe cy'imyaka 15 ishize ari mu muziki, byongerwa n'ibihangano bye yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye kugeza kuri 'Ni Forever' aherutse gusohora.

    Iyi ndirimbo ye nshya yabaye iya gatatu yaciye agahigo mu zarebwe cyane ku rubuga rwa Youtube mu gihe gito ikuzuza Miliyoni 1, nyuma ya 'My Vow' ya Meddy ndetse na 'Why' yakoranye na Diamond wo muri Platnumz.

    The Ben afatwa nk'ikirango cy'umuziki w'u Rwanda, ahanini biturutse ku bikorwa bye byatume agira igikundiro cyihariye ku buryo n'iyo atavuga abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange bakomeza kugaragaza inyota y'uko bamutegereje.

    Inyandiko zinyuranye zigaragaza ko ubwo mu 2015 The Ben yigaga mu kigo cy'amashuri yisumbuye cya APADE muri Kicukiro yatangiye kugaragaza impano yo kuririmba. Icyo gihe yigaga amasomo ajyanye n'ubukungu (Economy).

    Umunyamuziki Semivumbi Daniel [Danny Vumbi], ni umwe mu barimu bigishije igihe kinini The Ben ubwo yari mu mashuri yisumbuye.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Danny Vumbi yavuze ko abanyeshuri bari bazi The Ben 'nk'umusitari' ku kigo cy'amashuri, ku buryo bamwe bari baramenye impano ye.

    Yavuze ati 'Yari umusitari! Abanyeshuri biganaga bo bari bazi ko azi kuririmba cyane, bigatuma nyine bamufata nk’umuntu w’icyamamare, udasanzwe, kuko wumvaga uburyo aririmba, niba yaririmbye mu rusengero cyangwa niba yaririmbye mu ishuri bakamufata nk’umwana nyine n’ubundi uzaba ikirangirire cyangwa icyamamare.”

    Danny Vumbi wamamaye mu ndirimbo 'Ni Danger' avuga ko The Ben yigeze gukora ikosa ku ishuri, amuhanisha kuririmba ariko ntiyabikora neza.

    Akomeza ati “Ndibuka njya kumenya The Ben ni uko hari akantu kari kabaye ku ishuri biba ngombwa ko mujyana imbere mubaza ikibazo kibaza ngo ariko The Ben wowe ko ntajya nkubona mu ishuri uba uri hehe? Ishuri ryose risakuriza rimwe ngo azi kuririmba.”

    Danny Vumbi avuga ko icyo gihe yigisha The Ben nawe yari mu itsinda rya The Brothers yari ahuriyemo na bagenzi be. Ati “Kandi abantu bari bazi ko ndi muri The Brothers kuba bari bazi ko ndi muri The Brothers bose bahise basakuza rimwe ngo azi kuririmba.”

    Akomeza ati “Yaririmbishije nabi, njyewe ngenda mu mutwe numva ari ibisanzwe. Ariko hari umunsi umwe yigeze kuririmba indirimbo ‘Happy Birthday’ ndavuga ni waoooo wa mwana nyine afite impano…”

    Kuri we, kuba The Ben yarinjiye mu muziki ntibyamutunguye, kuko yari asanzwe abizi. Ariko kandi anishimira ko bakoranye indirimbo.

    Yagize ati “Kuri sitade yaharirimbye n’ubundi akiri umunyeshuri, nibwo namenye ko azaba umuntu w’igitangaza, kuko urumva gufata ‘Microphone’ ukaririmba akapera uririmbira sitade, ukaririmba indirimbo abantu bose bazi ariko ukayiririmba mu buryo bwawe, ukumva umuntu aseshe urumeza, icyo gihe nyine umuntu aba afite impano idasanzwe…. The Ben ari mu bantu batangaje nyine.'

    Danny Vumbi avuga ko atibuka neza uko The Ben yitwaraga mu mashuri yisumbuye cyane yo yamwigishaga isomo ry'imibare. Yavuze ko atatunguwe no kubona The Ben yinjiye mu muziki, kandi ko ari umwe mu bantu yumvishije indirimbo 'Bya Bihe' ya The Brothers mbere y'uko isohoka.

    The Ben yagize izina rikomeye binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Urarenze', 'Ese Nibyo', 'Amahirwe yanyuma', 'Incuti yancuti', 'Wigenda', 'Amaso ku maso', 'I'm in Love' yo mu 2012 n'izindi zakomeje izina rye mu rugendo rwe rw'umuziki.

    Yagiye  yagura imbago z'umuziki, akorana indirimbo n'abahanzi banyuranye barimo Sheebah Karungi wo muri Uganda bakoranye indirimbo 'Binkolera', 'No you no Life' yakoranye n'itsinda rya B2C ryo muri Uganda, 'This is Love' yakoranye na Rema Namakula wo muri Uganda, 'Why' yakoranye na Diamond wo muri Tanzania n'abandi.

    Uyu munyamuziki anibitseho ibikombe birimo icy'umuhanzi w'umwaka wubakiye ku mudiho wa R&b mu bihembo bya Salax Awards mu 2008, mu 2009 yongeye kwegukana igikombe nk'iki, ndetse anatwara igihembo cy'umuhanzi w'umugabo w'umwaka. Mu 2010-11 yatwaye igikombe cy'indirimbo nziza.

    The Ben avuga ko yatangiye umuziki mu mwaka wa 2007, nyuma y'imyaka ibiri yari ishize agaragaje impano yo kuririmba ari mu mashuri yisumbuye muri APADE.

    Ati 'Mu 2007 nibwo ninjiye mu muziki, ariko hari hashize igihe gito ntangiye kuririmba bya hato na hato, niyo mpamvu ntashobora kuvuga ko nahisemo umuziki ahubwo wo wampisemo, kandi urwo rukundo narwiyumvisemo.'


    The Ben yatangiye kugaragaza impano yo kuririmba yiga mu mashuri yisumbuye muri APADE


    The Ben yigeze kuvuga ko yatangiye umuziki mu 2007 nyuma y'uko umuziki umuhisemo


    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023, The Ben arahamya isezerano rye n'umukunzi we Uwicyeza


    Danny Vumbi yavuze ko atatunguwe no kubona The Ben yinjiye mu muziki, kuko yatangariye impano ye akiri ku ntebe y'ishuri

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NADANNY VUMBI AGARUKA KU BUZIMA BWE MU MASHURI KANDA

     “>

    “>HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NI FOREVER’ YA THE BEN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137856/yigeze-guhanishwa-kuririmbira-ishuri-ryose-ibyo-utamenye-ku-buzima-bwa-the-ben-mu-mashuri–137856.html

  • Yago yashimiye Perezida Kagame atanga umukoro… – #rwanda #RwOT

    Aganira n'InyaRwanda mu kiganiro cyihariye Yago yavuganye amarangamutima menshi ageze kuri Perezida Kagame.

    Ati'Perezida wa Repubulika uburyo muri ino minsi narabishimye cyane naranamukunze cyane n'ubundi nsanzwe mukunda ariko noneho byarushijeho, kubona ukuntu abanyamuziki bafata amafoto na we, kuba bari kumwe na we bahabwa agaciro byaranshimishije cyane.'

    Agaruka ku byishimo yatewe n'inshingano zongerewe Minisiteri y'Urubyiruko yagizwe Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Umuhanzi ati'Noneho kumva ko uyu munsi dufite aho tubarizwa ni ikikwereka ko umuziki nyarwanda ugiye kugera ku rwego mpuzamahanga.'

    Yagize kandi icyo asaba iyi Minisiteri ati'Icya mbere ni ukubabwira ngo bashishoze muri Minisiteri bamenye ngo umuhanzi abayeho ate uw'umunyarwanda abayeho ate,ibihangano bye byamutunga gute.'

    Yongeraho ati'Biteye isoni kuba hari umunyamuziki wakoreye amafaranga muri 2022 akaba agejeje uyu munsi atarishyurwa kandi yarakoreshejwe akazi biteye isoni kuba umuntu yagukoresha ariko ntakwishyure.'

    Kuri uyu wa 22 Ukuboza 2023 ni bwo Yago Pon Dat amurikira abakunzi b'umuziki umuzingo we wa mbere mu gitaramo kibera muri Camp Kigali ryanatangiye kurimbishwa na Gorilla Events Ltd imaze gushinga imizi mu birebana na Sound System,Lighting, Decoration n'ibindi.

    Amatike akomeje kugurishwa binyuze kuri www.yago.rw na *727*50*2*15# abahanzi baza gutaramana na Yago barimo Double Jay, Kirikou, Levixone, Aline Gahongayire, Chriss Eazy, Niyo Bosco na Bushali.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YAGO

    “>

    Yago yashimye Perezida Kagame uruhare rukomeye akomeje kugira mu iterambere ry’ubuhanzi Yago mu gihe cy’umwaka umwe amaze mu muziki amaze kwegukana ibihembo bigera kuri 2Abahanzi banyuranye baraza gufasha Yago umurika umuzingo we wa mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137861/yago-yashimiye-perezida-kagame-atanga-umukoro-kuri-minisiteri-yahawe-ubuhanzi-mu-nshingano-137861.html

  • Umuhanzi Cyusa yavuze igihe azakorera ubukwe (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda mu Njyana Gakondo, Cyusa Ibrahim yavuze ko byibuze mu myaka 2 ari bwo azakora ubukwe.

    Ni mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, aho yavuze ko na we inzu abamo imaze kumubana nini hakenewe umumararungu.

    Ati “ntawuvuma iritararenga ariko ku bw’Imana, ndumva ntashaka kurenza imyaka 2 pe ntarongoye, ni bya bindi nakubwiye umuntu yiha intumbero akarwana no kuzigeraho, iki kizu kimaze kumbana kinini pe, hakenewe umumararungu.”

    Yavuze ko atagendera ku gitutu ngo runaka yakoze ubukwe, we azabukora nabona igihe cye kigeze kuko nta we bari mu irushanwa.

    Nubwo yavuze igihe azakorera ubukwe ntiyigeze yerura ngo avuge umukunzi we, gusa mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo yavuzwe mu rukundo na Usanase Nadjima.

    Yavuzwe muri uru rukundo nyuma y’uko mu mpera za 2022 ari bwo yemeje ko yatandukanye na Noach Jeanine bari bamaze umwaka bakundana.

    Yavuze ko mu myaka 2 iri mbere azakora ubukwe

    Aheruka kuvugwa mu rukundo na Nadjima

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-cyusa-yavuze-igihe-azakorera-ubukwe-video