Blog

  • Amafoto yurwibutso ya Gen (Rtd) James Kabare… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuwa 23 Ukuboza 2023 nk’uko byari biteganijwe nibwo The Ben na Uwicyeza hamwe n'imiryango yabo bakiye abashyitsi baje kwifatanya nabo mu bukwe bwabo.

    Uyu ukaba aribwo The Ben na Uwicyeza Pamella bahamije isezerano ryabo imbere y'Imana mu muhango wabereye muri Eglise Vivant.

    Nyuma nibwo abaje kubashyigikira bagiye kubakirira muri Kigali Convention Center [KCC] ahari hateraniye abantu benshi bazwi mu myidagaduro nyarwanda.

    Ariko na none inararibonye my bya politiki n'ibikorwa by'umutekano, Gen (Rtd) James Kabarebe ari mu bitabiye ibi birori anaha umugisha wa kibyeyi urugo rushya rw’aba bombi.

    Nk’uko bigaragara mu mashusho n'amafoto yagiye afatwa, The Ben na Pamella bakozwe ku mutima no kumubona.

    The Ben na Pamella babaye umugabo n'umugore nyuma y'urugendo rurerure rw'urukundo rwabo rwatangiye mu mwaka wa 2019, muwa 2021 bakemeranya ko bazabana mu birwa bya Maldives aho uyu muhanzi yambikiye impeta y'integuza Pamella.

    Muri Kanama 2022 aba bombi baje kandi gusezerana imbere y'amategeko, ku wa 15 Ukuboza 2023 akaba aribwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu busitani bwa Mlimani Jalia i Rusororo.

    Gen (Rtd) James Kabarebe yitabiye ibirori by’ubukwe bwa The Ben na PamellaThe Ben yakozwe ku mutima no kubona Gen (Rtd) James Kabarebe mu bukwe bwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137915/amafoto-yurwibutso-ya-gen-rtd-james-kabarebe-ari-kumwe-na-the-ben-na-pamella-137915.html

  • Banyanyagijweho amafaranga menshi, The Ben ahabwa ikibanza Zanzibar mu bukwe bwatashywe na Rtd (Gen) James Kabarebe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yaraye akoze ubukwe na Uwicyeza Pamella bwasize inkuru mu Mujyi.

    Ni ubukwe bwabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023 ni nyuma y’uko tariki ya 31 Kanama 2023 bari basezeranye imbere y’amategeko.

    Imihango y’ubukwe ikaba yarakomeje ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2023 aho yabimburiwe no gusezerana imbere y’Imana muri Eglise Vivante Rebero mu Mujyi wa Kigali aho nyina wa The Ben asanzwe asengera.

    Ibirori byahise bikomereza muri Kigali Convention Centre aho byitabiriwe n’abarimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Rtd (Gen) James Kabarebe.

    Ni ubukwe kandi bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

    Ommy Dimpoz, umuhanzi ukomeye muri Tanzania wari witabiriye ubu bukwe akaba yahaye The Ben ikibanza muri Zanzibar.

    The Ben na Pamella bakaba batunguwe cyane n’umukinnyi wa filime, Amb. Alliah Cool ndetse na Prophet Joshua wo muri DR Congo babanyanyagizaho amafaranga menshi cyane.

    Mu Kwakira 2021, bari mu Kirwa cya Maldives giherereye mu Nyanja y’Abahinde mu gice cyo mu Magepfo ya Asia aho bari bagiye kuruhuka, The Ben yafashe umwanzuro asaba umukunzi we Uwicyeza Pamela ko yazamubera umugore maze igihe basigeje ku Isi cyose bakakimara bari kumwe, undi atazuyaje yaremeye maze The Ben amwambika impeta ya fiançailles.

    Kuva muri 2020 ni bwo binyuze ku mbuga nkoranyambaga za bo The Ben na Pamela bagiye baca amarenga y’uko bakundana, ni nyuma y’uko byari byatangiye guhwihwiswa muri 2019 ariko bakirinda kuba bagira icyo babitangazaho.

    Babanyanyagijemo amafaranga menshi

    Rtd (Gen) James Kabarebe yari yatashye ubu bukwe

    The Ben na Pamella ku munsi wa bo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/banyanyagijweho-amafaranga-menshi-the-ben-ahabwa-ikibanza-zanzibar-mu-bukwe-bwatashywe-na-rtd-gen-james-kabarebe-amafoto

  • Willy Gakunzi yamuritse igitabo cy’amateka ye… – #rwanda #RwOT

    Ni igitabo yise “When Light Fades Away Hope Remains”, kikaba gifite amapaji 230. Cyacapiwe muri Canada, mu mujyi wa Toronto mu icapiro (Publishing house) riri mu akomeye ku isi, rikaba riyobowe na Raymond Aaron ari nawe wanditse ijambo ry'ibanze (Foreword) ry’iki gitabo cya Willy Gakunzi.

    Willy M Gakunzi winjiye mu kwandika ibitabo, asanzwe ari Umuyobozi w’umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza, Heart of Worship in Action Foundation, ufite icyicaro muri Canada, ariko ibikorwa byawo byo gufasha abatishoboye bigakorerwa mu Rwanda n’ahandi.

    Iki ni cyo gitabo cya mbere asohoye, ariko avuga ataricyo cya nyuma. Ati “Usibye kwandika ‘Thesis’ ndangiza kaminuza, nari ntarandika igitabo”. Avuga ko kwandika igitabo bifite ibisobanuro byinshi kuri we, cyane cyane, iki gitabo yasohoye. Ati “Ni uburyo bwo kwivugira amateka yawe (telling and owning your own story)”.

    Willy Gakunzi ati “Ariko kandi ni ugishyiraho urufatiro abanjye ndetse n’abatwigiraho ko bishoboka. Ni n’uburyo bwo gusigasiga amateka arimo ibintu byinshi kugira ngo abadukomoka ho batazayumvira ahandi kandi bakuyumva ukutariko”.

    Umwanditsi w’iki gitabo giherutse kumurikirwa muri Canada, Willy Gakunzi yasobanuye byinshi mu kiganiro cyihariye yagiranye na inyaRwanda. Yavuze uko yagize inganzo yo kucyandika, ubutumwa nyamukuru bukubiyemo ndetse anavuga uko abashaka kukigura bakibona.

    InyaRwanda: Inganzo yaje gute kugira ngo wanzure kwandika iki gitabo? Gihuriye he na Willy?

    Willy Gakunzi: Naje gusanga mu muntu hahishemo ubutunzi bwinshi (potential). Usanga tutamenya neza ibyo dushoboye, bigasabako hagira ikintu kitubaho kikadukangura.

    Navuga ko inganzo yari indimo ariko ntabizi, kugeza aho amateka yanjye yagiye abamo ibintu byinshi, urukundo, kubara abawe n’ibyawe, kuba mu bihugu bitandukanye, gukorera mu bihugu bitandukanye. Noneho uruhurirane rw’ibyo bintu byose bisa naho bikoze ku ndiba y’ibindimo byose, birabira kugeza aho bitangiriye gusoka.

    Iki gitabo rero, ni amateka ya Willy, kuva mu bwana bwe, uko ubuzima n’ibihe byagiye bibisikana, bikamugira uwo ari we. Ni ubuhamya ko ejo hacu hashize atari iherezo. Aho wahera hose, ibyo wacamo byose, hari ubutunzi -urumuri rutanga ibyiringiro- budufasha gukomeza kubaho kandi tugakora ibyo tutatekerezaga ko bishoboka.

    InyaRwanda: Dusobanurire uko haba hakiri icyizere igihe urumuri rwazimye? Ubihuza gute n’ubuzima busanzwe abantu bacamo?

    Willy Gakunzi: Ubuzima muri rusange, ni uruhererekane rw’ibihe (a series of experiences and events). Ibyo biha bitugiraho ingaruka mbi cyangwa nziza. Uko twitwara cyangwa se ibyemezo dufata nyuma yibidushikira byose, ni byo bitanga icyerekezo cy'ejo (the meaning we attach to events that happen to us and the decision we make, determine our actions for tomorrow).

    Urumuri dufite muri twe ni umuyobozi udufasha gufata ibyemezo byiza. Iyo rero twaciye mu bigoye cyane, nko kubura uwawe, kenshi mu mitekerereze yacu bisa n’aho ubuzima bwahagaze. Ariko iyo twemereye urumuri muri twe, ibyiringo ko bigishoboka, bidufasha kongera kubaho.

    InyaRwanda: Ni iki ubona abazasoma iki gitabo bazakuramo. Ni nde kigenewe by’umwihariko?

    Willy Gakunzi: Ubutumwa nyamukuru ni uko abasoma iki gitabo bongera kumenya ko hari ibyiringiro ko bishoboka nubwo ubuzima bwaba bushyaririye. Imana ya mbere y'ibibazo, iracyari ya Mana na nyuma y’ibibazo. Ikindi ni uko, aho waba uri hose, iyo wemereye urumuri kutazima, ntaho utagera.

    Aho navukiye, aho nabaye, n’ibyo naciyemo, ni ubuhamya ko ntaho utava ntanaho utagera. Ku yandi makuru arambuye, ni byo abamaze gusoma igitabo bavuga, twayasanga HANO. Wanasoma Chapter One ku buntu ugiye kuriyi site.

    Iki gitabo cyacapiwe mu icapiro riyobowe na Raymond Aaron umwe mu 10 ba mbere mu nzu mpuzamahanga New York Times (He is the top 10 New York Times Bestselling Author). Kiboneka ku Isi hose unyuze kuri Amazon. Kandi HANO ubashe kukigura.

    Ni igitabo Willy Gakunzi avuga ko ari amateka ye. Uyu mugabo yanyuze mu buzima busharira  nyuma yo kubura umufasha we witabye Imana mu 2018, asigarana abana babiri babyaranye. Imana yahagararanye nawe muri ubwo buzima, avoma ibyiringiro mu Mana.

    Willy Gakunzi yinjiye mu kwandika ibitabo ahera kuri “When Light Fades Away Hope Remains”

    Ubwo Willy Gakunzi yamurikaga igitabo cye cya mbere

    Abasomye iki gitabo cya Willy Gakunzi banyuzwe n’inyigisho zirimo

    Willy Gakunzi yasobanuye byimbitse impamvu yanditse iki gitabo

    Iki gitabo cy’umwanditsi w’umunyarwanda wagisanga kuri Amazon

    Umuramyi akaba n’umuvugabutumwa Willy Gakunzi yinjiye mu kwandika ibitabo

    Willy Gakunzi abitse iwe mu rugo igikombe mpuzamahanga yegukanye mu 2021

    Willy Gakunzi n’umuryango baboneyeho kwifuriza abantu bose kuzagira Noheli nziza n’umwaka mushya muhire

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137913/willy-gakunzi-yamuritse-igitabo-cyamateka-ye-kirema-ibyiringiro-abari-mu-buzima-busharira–137913.html

  • Abubatsi bAmahoro basangiye Noheli nabana b… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura amasaha macye ngo abakristu bizihize umunsi mukuru w'Ivuka rya Yesu/Yezu uzwi nka Noheli, umuryango w'Abubatsi b'Amahoro bishyize hamwe ngo batange umusanzu mu iterambere ry'igihugu, bahembye abana bitwaye neza mu bizamini bya Leta, baboneraho no gusangira n'abandi basanzwe bafasha iminsi mikuru isoza umwaka.

    Umwe mu bashinze Abubatsi b'amahoro akaba n'umuhuzabikorwa w'uyu muryango, Bazubagira Kabera Appoline yabwiye InyaRwanda ko iki ari igikorwa ngarukamwaka basanzwe bakora mu rwego rwo gushimira abana batsinze neza ari na ko batera ishyaka abandi.

    Yagize ati: 'Iki gikorwa cyateguwe ni igikorwa ngarukamwaka dutegura mu igenamigambi ryacu ry'umwaka. Ubundi umwana iyo yakoze neza arashimwa. N'ubusanzwe umuntu wese wakoze neza kumushima, ni uburyo bwo kumutera umwete ndetse no kubwira abasigaye inyuma ngo gukora neza bigira ingaruka nziza.

    Iki gikorwa tugitegura duteganya guhemba abana batsinze by'indashyikirwa. Ntabwo tureba ku manota gusa tureba no ku bitwaye neza kuko ni abana tuba twarafashije no guhindura imyumvire ndetse n'imitekerereze.'

    Yakomeje avuga ko iyo bateguye igikorwa nk'iki batumira abandi bana kugira ngo babereke ko byose bishoboka, haba guhinduka ndetse no gutsinda neza, banabatera imbaraga zo kurushaho kwitwara neza.

    Abubatsi b'Amahoro bafatanije n'umuryango washinzwe na Alphonsine Anderson utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bahembye abana 10 batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange, ndetse n'ibisoza amashuri yisumbuye.

    Mu bana bujuje, harimo uwitwa Ahishakiye Heaven wa Kicukiro wagize amanota 54/54 mu kizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange (Troncommun), hakaza Abijuru Lune wa Kicukiro wagize 54/54, Iracyadukunda Akariza Aqueline w'i Musanze wagize 30/30 mu mashuri abanza;

    Niyoyera Pascaline wa Gasabo wagize 54/54, Igiraneza Bizimana Patience w'i Rwamagana wagize 60/60 asoza ayisumbuye, ndetse na Byiringiro Jacques w'i Karongi wasoje ayisumbuye hamwe n'amanota 60/60.

    Abandi batsinze neza harimo Yamfashije Noella wagize 25/30, Igihozo Jeanette w’i Rulindo wa 45/54, Abijuru Lune wagize 39/54, Niyomugabo Jean wa Kamonyi wagize 49/54 n’uwitwa Irikumwenatwe Jacques wa Karongi wabonye 52/60.

    Mu nyigisho zishyigikiwe n'Ijambo ry'Imana zatanzwe n'umubyeyi witwa Christine, hari hakubiyemo ubutumwa bwo kumvisha aba bana ko nubwo bahura n'ibigeragezo bikomeye, badakwiye kwishora mu ngeso mbi cyangwa ngo bajye mu mihanda, ahubwo bakwiye guhora bumvira bakitwara neza muri byose.

    Christine, yifashishije inkuru ya Yozefu iboneka muri Bibiliya, mu gitabo cy'Itangiriro:39:7-15, aho Yozefu ageragezwa bikomeye ariko agakomeza kumvira Imana muri byose kugeza igihe abereye ukomeye.

    Alphonsine watangije umuryango 'Rising Above the Storms' ufasha abana babaga ku mihanda ndetse n'ababuze ubushobozi bwo kujya mu ishuri, yabwiye Inyarwanda ko yashinze uyu muryango nyuma yo kuba mu buzima bugoye abitewe n'uko ababyeyi ndetse n'abavandimwe be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko ku bw'amahirwe akaza kubona buruse ya Leta na nyuma yaho akabona akazi keza. Kuri ubu, we n'umugabo we batuye muri Amerika aho bamaze imyaka irenga 10.

    Yatangaje ko batangiye gukorana n'Abubatsi b'Amahoro mu 2017, kandi ko bishimira ko kugeza uyu munsi bakorana neza mu bijyanye no gufasha aba bana kubaho neza ndetse no kugira icyizere cy'ejo hazaza.

    Igiraneza Bizimana Patience usoje amashuri yisumbuye n'amanota 60/60, yashimiye Abubatsi b'Amahoro bamufashije bakamwishyurira ishuri, kandi ahamya ko kuba yari asigaye yishyurira amafaranga y'ishuri ku gihe biri mu byamufashije kwiga neza no kugera ku musaruro ushimishije.

    Yasabye abana bagenzi be bakiri mu ishuri kwiga bafite intego kandi bakayiharanira, kwiga bashyizeho umwete, kwirinda ibishuko no kwizera Imana yo ishobora byose.

    Heaven uri mu wa kane w'amashuri yisumbuye, yavuze ko yahuye n'uyu muryango mu 2022 ubwo yari agiye mu mwaka wa gatatu ahangayitse cyane yibaza aho amafaranga y'ibisabwa byose azaturuka. Ariko nyuma y'uko ahuye n'Abubatsi b'Amahoro, avuga ko yashoboye kwitegura ikizamini neza ari nabyo byamufashije gutsinda neza akabona n'ishuri ryiza.

    Kugeza ubu, umuryango w'Abubatsi b'Amahoro ukorana n'abana bari mu byiciro bitatu, harimo abo baha ubujyanama ariko bakaba bafite iwabo bashobora kubitaho, abo baha ubujyanama bagasubira mu ishuri ariko bafite indi miryango ibishyurira ndetse n'abana baha ubujyanama bamara guhinduka bagasubira mu ishuri bakabarihira amafaraga y'ishuri n'ay'ibindi bikoresho ndetse rimwe na rimwe bagatera inkunga imiryango yabo kugira ngo ibone uburyo bwo kubatunga.

    Umwe mu bashinze umuryango w'Abubatsi b'Amahoro, Appoline yasoje abwira abanyarwanda bose ko guhinduka kw'abana baba mu buzererezi gushoboka cyane. 

    Yashimangiye ko amakimbirane yo mu muryango agira ingaruka zikomeye cyane ku bana, avuga ko abana 100% baba ku mihanda ari abana bafite ibikomere batewe n'imiryango. Yakanguriye abanyarwanda kwita ku bana bafite ibyo bibazo mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.


    Abana bitabiriye bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo ku gisobanuro cya Noheli


    Bari bizihiwe cyane


    Bahawe inyigisho zibakangurira kwirinda kwishora mu buzererezi no mu ngeso mbi


    Appoline uri mu bashinze Abubatsi b’Amahoro yabwiye aba bana ko kubaha Uwiteka aribwo bwenge kandi kuva mu byaha ariko kujijuka


    Alphonsine washinze umuryango utera inkunga abana babuze ubushobozi bwo kwiga n’abavuye ku muhanda, yabwiye abitabiriye ko bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bafite uyu munsi


    Alphonsine yari yazanye n’umugabo we, Math


    Abana batsinze neza bahembwe ibikapu



    Basangiye umutsima wo kwifurizanya iminsi mikuru myiza isoza umwaka ndetse n’umwaka mushya muhire wa 2024

    Abari aho bose basangiye amafunguro yari yateguwe

    Abana muri rusange bishimiye iki gikorwa

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa

    AMAFOTO: Freddy RWIGEMA – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137907/abubatsi-bamahoro-basangiye-noheli-nabana-bahemba-abatsinze-neza-amafoto-137907.html

  • Umuramyi Celine Uwase yasoje Kaminuza anavuga… – #rwanda #RwOT

    Celine Uwase amaze gukora indirimbo eshanu mu muziki usingiza Imana amazemo myaka ibiri. Izi ndirimbo ni “Hana” yamwinjije mu muziki, “Igitonyanga”, “Umugambi”, “Inzira” na “Ubwami Bwawe”. Tariki 11/10/2021 ni bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere “Hana”.

    Ni umwe mu batazibagirwa umwaka wa 2023 kubera ibihe byiza yawugiriyemo birimo gukora indirimbo ebyiri zakiriwe neza, “Inzira” na “Ubwami Bwawe” yashyize hanze mu masaha micye ashize. Muri 2023 yegukanyemo kandi igikombe ndetse anasoza Kaminuza.

    Kuwa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023 ni bwo Celine Uwase yashyikirijwe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri ULK Gisenyi mu bijyanye n’Icungamari. Ni intambwe yamushimishije cyane, ati: “Ndumva ibyishimo byuzuye mu mutima wanjye. Amashimwe yo ni menshi sinabona uko nabisobanura.”

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Uwase yashimye Imana yabanye nawe ikamurinda muri byose, ababyeyi be n’abavandimwe bakoze igishoboka cyose ku bwe n’inshuti ze zamweretse urukundo, bakabana nawe. Ati: “Ndashimira n’abarezi bampaye ubumenyi”.

    Avuga ko yiteguye gukoresha ubumenyi yakuye mu Ishuri kugira ngo “buzangirire akamaro ndetse ngirire akamaro n’abandi”. Yunzemo ati: “Ubwo Imana impfashije ngasoza amasomo, ngiye gukora umuziki neza cyane kandi Imana izamfasha”.

    Celine Uwase asoje 2023 yibitseho igikombe ku rwego rw’Igihugu

    Celine Uwase yitwaye neza mu irushanwa rya Ndi Umunyarwanda mu cyiciro cyo kuririmba n’imivugo. Ni amarushanwa yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y'Uburezi, Minisiteri ifite Urubyiruko mu nshingano, Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, umuryango Rosa Luxemburg Foundation, Unity Club n'abandi.

    Abanyeshuri 300 ni bo bahatanye mu marushanwa ya Ndi Umunyarwanda mu mashuri makuru na Kaminuza 20. Ku rwego rw'ishuri hahembwe abanyeshuri 180. 40 muri bo ni bo bakomeje ku rwego rw'Igihugu. Muri batanu bahembwe ku rwego rw’igihugu harimo na Celine Uwase usanzwe ari umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

    Uyu mukobwa ukomoka mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, yabashije kwegukana umwanya wa kane ku rwego rw’igihugu abicyesha indirimbo yihariye yahimbiye iri rushanwa. Yahawe igikombe giherekejwe n’ibahasha y’amafaranga.

    Ni nyuma yo kuba uwa mbere mu Ntara y’Iburengerazuba ahize abandi banyeshuri bose baho biga muri Kaminuza. Icyo gihe yashyikirijwe ishimwe na Hon Marie Solange Kayisire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ushinzwe imibereho myiza akaba na Visi Perezida wa mbere wa Unity Club.

    Celine Uwase yabwiye inyaRwanda uko yiyumva kuba asoje 2023 yanditse aya mateka. Ati “Niyumva nk’umunyamahirwe ndetse nkumva ko Imana iri kumwe nanjye inshigikiye. Igikombe nabonye icyo gisobanuye ku muziki wanjye ni uko nshoboye, nta bwoba nkwiye kugira mu byo ndi gukora, kandi ko Imana ta kure itangeza”.

    Celine akunzwe cyane mu ndirimbo “Umugambi” yashyize hanze mu mpera z’umwaka wa 2022. Ni indirimbo y’ubutumwa bukomeye bubwira abantu ko Imana yabaremye ifite umugambi. Ati “Ese ko yaduhaye umwana wayo ikunda, izabuzwa n’iki kumuduhana n’ibindi!. Mwana w’umuntu reka kwiganyira, Imana yakuremye igufiteho umugambi”.

    Mbere y’uko umwaka wa 2023 urangira, ku munsi yahereweho impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, ni bwo yashyize hanze indi ndirimbo nshya y’amashusho yise “Ubwami Bwawe”. Ni indirimbo yifashishijemo bagenzi be barimo Nice, Dino na Fofo usanzwe ari umuvandimwe we.

    Celine Uwase mu mashimwe menshi yo gusoza Kaminuza

    Akimara gusoza Kaminuza yahise ashyira hanze indirimbo nshya “Ubwami bwawe”

    Amaze gukora indirimbo eshanu mu myaka ibiri amaze mu muziki

    Celine Uwase (na bageni be babiri bamufashaga) yabaye uwa mbere mu Ntara y’Iburengerazuba ashyigikiriza ishimwe na Hon Marie Solange Kayisire

    Mu gushimira Celine n’itsinda rye hari abayobozi mu nzego zitandukanye

    Igikombe Celine Uwase yegukanye mu marushanwa ya “Ndi Umunyarwanda Competition 2023”

    Celine Uwase mu bitwaye neza mu marushanwa ya Ndi Umunyarwanda Competition 2023

    Ubwo Celine Uwase yashyiraga akadomo ku masomo ya kaminuza

    REBA INDIRIMBO NSHYA “UBWAMI BWAWE” YA CELINE UWASE

    REBA INDIRIMBO “UMUGAMBI” YA CELINE UWASE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137911/umuramyi-celine-uwase-yasoje-kaminuza-anavuga-ku-gikombe-yegukanye-ku-rwego-rwigihugu-137911.html

  • Premier League: Liverpool yaguye miswi na Ars… – #rwanda #RwOT

    Uyu ni umukino wabaye kuri uyu Wagatandatu Saa moya n’iminota 30 ubera ku kibuba cya Liverpool, Anfield.Ikipe ya Arsenal niyo yatangiye umukino iri hejuru ndetse yewe ku munota wa 4 gusa yari yabonye igitego cya 1 gitsinzwe na Gabriel Maghalaes kuri kufura yaritewe na Martin Odegaard.

    Nyuma yo gutsindwa ikipe ya Liverpool yatangiye urugendo rwo gushaka uko yishyura gusa Arsenal nayo ntiyorohere ikomeza gusatira arinako ibona uburyo imbere y’izamu nkaho Gabriel Jesus yarekuye ishoti riremeye ariko rinyura hejuru y’izamu gato cyane.

    Ku munota wa 29 ikipe ya Liverpool yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Mohammed Salah ku mupira muremure waruvuye kwa Trent Alexander Arnold.

    Ikipe ya Arsenal yakomeje gukina ubona ifite inyota yo kubona igitego cya 2 kurusha Liverpool ndetse ku munota wa 42 yashoboraga ku kibona aho Gabriel Martinelli yabonye umupira ari mu rubuga rw’amahina ndetse n’umunzamu yavuye mu izamu ariko arekuye ishoti rinyura impande y’izamu gato.

    Mu gice cya kabiri ikipe ya Liverpool yatangiye irusha Arsenal ikina isatira abakinnyi bayo nka Dominic Szoboszlai, Mohammed Salah na Luis Díaz babona imipira bari mu rubuga rw’mahina ariko ntibayibyaze umusaruro.

    Ku munota wa 67 Liverpool yakoze impinduka mu kibuga havamo Luis Díaz,Cody Gakpo na Curtis Jones hajyamo Harvey Elliott, Darwin Nunez na Rayan Gravenberch na Arsenal ihita ikuramo Gabriel Martinelli hajyamo Leandro Trossard.

    Ku munota wa 72 Trent Alexander yarase igitego kidahushwa ku mupira waruzamukanwe na Mohamed Salah bageze imbere y’izamu amuha umupira nawe arekura ishoti ariko rikubita igiti cy’izamu.

    Nyuma yo gukora impinduka mu kibuga amakipe yimbi yasatiriye ashaka igitego cy’intsinzi ariko biranga umukino urangira banganyije igitego 1-1.

    Kurangiza umukino ikipe ya Arsenal byayifashije guha Noheri abakunzi bayo iguma ku mwanya wa mbere n’amanota 40 na Liverpool nayo iguma ku mwanya wa 1 n’amanota 39.

    Kuba Mohamed Salah yatsinze igitego cyo kwishyura cya Liverpool byatumye ahita ajya mu bakinnyi 10 batsinze ibitego byinshi muri Premier League aho yagize ibitego 151 anyuze kuri Michael Owen ufite 150.

    Mohammed Salah watsindiye Liverpool 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137909/premier-league-liverpool-yaguye-miswi-na-arsenal-137909.html

  • Dore ibimenyetso bizakwereka ko uwo musore mukundana atigeze atereta undi mukobwa mbere yawe #rwanda #RwOT

    Abakobwa benshi bagorwa no gusobanukirwa niba ibyo babwirwa n'abasore bakundana by'uko ntahandi bahereye ari byo, gusa muri iyi nkuru uramenya amakuru yanyayo.

     

    Ni ngombwa ko wowe n'umukunzi wawe muganira mbere yo kubona, mukamenya niba hariho waciye kugira ngo mu gihe yabimenye bitazamutungura bikaba byanabaviramo gutandukana.

     

    ESE NI IBIHE BINTU BIZAKWEREKA KO UWO MUSORE MUKUNDANA ATIGEZE AKUNDANA NA MBERE HOSE ?

    1.Ahorana ubwoba.

    Ubusanzwe umusore ugukunda ariko akaba atarigeze akundana n'undi mukobwa uzabona ahorana impungenge cyane n'ubwoba bw'uko ushobora kuzamusiga.

     

    2.Ntabintu byinshi aba azi.

    Umusore utarakundanye n'undi mukobwa mu busore bwe , akenshi nta bintu byinshi abazi.

     

    3.Ahita abikubwira.

    Uyu musore ntabwo aca kuruhande , ahita akubwira ko yagukunze.

     

    4.Atungurwa no kuba mwasohokana bwa mbere.

    Bizagorana ko agusohokana bwambere.

     

    5.Ntabwo abazi kuganira cyane.

    Uyu musore ahorana isoni kuburyo kuganira biba atari ibintu bye.

     

    6.Ntabwo ajya avuga kubandi bakobwa.

    Ubusanzwe umusore utarakundanye n'undi mukobwa usanga adakunda kuganira kumazina y'abandi bakobwa kuko aba ari ntabo azi.

    The post Dore ibimenyetso bizakwereka ko uwo musore mukundana atigeze atereta undi mukobwa mbere yawe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/dore-ibimenyetso-bizakwereka-ko-uwo-musore-mukundana-atigeze-atereta-undi-mukobwa-mbere-yawe/

  • Mu mwaka wa 2024 ndakundana n'imbwa gusa ! Umukobwa w'uburanga yaciye igikuba #rwanda #RwOT

    Umukobwa wo muri Nigeria witwa Josephina  wamamaye nka Rhyna , yatangaje amagambo akomeye avuga ko agomba kuzakundana n'imbwa gusa.

     

    Uyu mukobwa wamamaye muri BBNaija muri Nigeria yatangaje ibi , avuga ko inshuti ze zose agomba kuzicaho ubundi agakundana n'imbwa gusa mu rwego rwo guhindura imibereho ye no gutangirana umwana gahunda nshya mu buzima bwe.

     

    Rhyna watwaye igihembo muri Big Brother Naija muri 2022 ashimangira ko muri 2024 agomba kwgezayo uwari we wese uri mu buzima bwe.

     

    Mu gusobanura ibi , yagaragaje ko azatangira agura imbwa n'ipusi agakomeza no kwita kutundi tunyamaswa asanganwe mu rugo rwe, yemeza ko umunwa ye n'imico ye bitabasha kugaraga neza uko yiyumva n'ubuzima yanyuzemo.

     

    Yagize ati:'2024 , umwanya mwiza wo gutangira ubuzima.Narangizanyije n'abantu kuko ntabwo umunwa wanjye wabasha kuvuga ibyo amaso yanjye yabonye.Muri 2024 ndakunda kandi ngure imbwa n'ipusi kurenza abantu ! Mugire umwaka mushya'.

     

    The post Mu mwaka wa 2024 ndakundana n'imbwa gusa ! Umukobwa w'uburanga yaciye igikuba appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/mu-mwaka-wa-2024-ndakundana-nimbwa-gusa-umukobwa-wuburanga-yaciye-igikuba/

  • Batuweho umugisha! The Ben na Pamella basezer… – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023 muri Eglise Vivante ku i Rebero muri Kigali. Umubyeyi wa The Ben asanzwe asengera muri uri rusengero ruherereye ku musozi wa Rebero.

    Bishop Gataha Straton wo muri iri torero, yavuze ko ‘uyu munsi ari ukwizihiza ibyo Imana yakoreye The Ben na Pamella’. Yabwiye Abakristu gufatanya n’uyu muryango mushya kwizihiza kwunga ubumwe binyuze mu Mana.

    Abanyamuziki baririmbanye muri uyu muhango, bitaye cyane ku ndirimbo zitsa ku guhimbaza Imana, byageze ubwo banifashisha indirimbo ‘Umwami ni Mwiza’ James na Daniella bakoranye na True Promises.

    The Ben yahamije isezerano rye ashyigikiwemo n’abiganjemo abanyamuziki barimo nka Andy Bumuntu, Christopher, Igor Mabano n’abandi.

    Ni mu gihe ‘Best Man’ we ari Tom Close. Mu gihe cyo gusaba no gukwa kwe, ‘Best Man’ yari Jimmy, inshuti y’igihe kirekire yanamwinjije mu bushabitsi.

    Umuyobozi wa Eglise Vivante mu Rwanda, Pastor Edmond Kivuye yigishije ijambo ryubakiye ku kubwira The Ben na Pamella kuba umwe mu rugo. 

    Hari nk’aho yagize ati “Urukundo ntabwo ari ahantu tuza tukagenda nk’uko tubyishakiye. Reka dufashanye tubikore, bitugeze aho dupfukamira Imana. Urukundo ni amahoro hagati mu ntambara, nzakurwanira, ese nawe uzandwanira?”.

    Edmond yavuze ko urugo rwatangijwe n’Imana, kandi ko buri wese akwiye kubaza azi neza uburyo akwiye kurwitwaramo.

    Yisunze Zaburi ya 23: 5 hagira hati “Untunganiriza ameza mu maso y'abanzi banjye, Unsīze amavuta mu mutwe, Igikombe cyanjye kirasesekara…”

    Yavuze ko kuba hari abakomeretse mu rukundo, bitavuze ko ‘urugo atari umugisha w’Imana’. 

    Edmond yagaragaje ko abikuyemo urushako, ahanini bituruka ku binyoma bya Satani, kuko ‘urugo ari rwiza’. Ati ‘Urushako ni umugisha. Ariko Kugirango bigende neza, hadi imbaraga dukeneye, ni imbabazi z’Imana.”

    Edmond yabwiye The Ben na Pamella ko buri wese ataramenya undi neza, bityo ko uko iminsi yicuma buri wese azamenya undi. Yavuze ko gukunda ari ibya buri wese atari ‘iby’abazungu gusa’.

    Edmond yatuye umugisha ku rugo rwa The Ben na Pamella, abasaba kuzakundana mu nzira zose. Ati ‘Tubisenze mu Izina rya Yesu, umwami n’umukiza wacu.”

    The Ben abajijwe niba ntacyatuma atarushinga n’umugore we Pamella, yavuze ati ‘ntacyo’. Isezerano rya Pamella ryubakiye ku kubwira The Ben ko azamukunda, kandi azamugandukira, akamugira n’inama.

    Yamubwiye ko azamukunda ‘mu bihe n’ibyiza kugeza Yesu aje kutujyana’. Ati “Mbivuze mu Izina rya Data n’irya mwukawera”.

    Yabwiye The Ben ko ari inshuti ye, kandi ko kuzabana nawe ubuzima bwe bwose ari icyifuzo cy’ubuzima bwe. Yamubwiye ko amakunda cyane ‘kandi nawe urabizi’.

    Pamella yabwiye The Ben ko afite umutima wihariye, watumiye ‘ibihumbi by’abantu baza hano kudushyigikira’. Edmond ati “Ayo ni amagambo yabo, aho amubwira ko azamukunda kandi iteka ryose”.

    Miss Uwicyeza Pamella ubwo yari agiye kurahirira imbere y’Imana kuba umugore wa The Ben

    Pasiteri yasabiye umugisha The Ben na Pamella biyemeje kurushinga

    Tom Close yambariye The Ben mu bukwe

    Kuva ubu Pamella yabaye umugore wa The Ben imbere y’Imana


    The Ben yaje mu modoka ya Akagera Motors



    Sherrie Silver yitabiriye ubukwe bwa The Ben




    Ababyeyi nabo bari baje mu isezerano ry’abana babo


    Abaririmbiye The Ben na Pamella mu bukwe bwabo.






    Ahabereye ubukwe bwa The Ben na Pamella.

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137903/batuweho-umugisha-the-ben-na-pamella-basezeranye-imbere-yimana-amafoto-137903.html

  • The Ben na Pamella bahamije isezerano imbere y’Imana (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, umuhanzi Nyarwanda, Mugisha Benjamin [The Ben] yasezeranye imbere y’Imana n’umugore we Uwicyeza Pamella.

    Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2023 ubera muri Eglise Vivante Rebero mu Mujyi wa Kigali.

    The Ben akaba yari agaragiwe n’abarimo umuhanzi mugenzi we Tom Close wari wabaye Parrain we.

    Yari yambariwe kandi n’abarimo Andy Bumuntu, Christopher, Igor Mabano n’abandi.

    Nyuma y’uyu muhango abatumiwe bakaba bagomba kwakirirwa muri Convention Centre, ibirori bigomba kwitabirwa n’ibyamamare mpuzamahanga nk’umuhanzi wo muri Kenya, Otile Brown, Ommy Dimpoz wo muri Tanzania n’abandi.

    Bakoze ubukwe nyuma y’uko tariki ya 15 Ukuboza 2023 ari bwo habaye imihango yo gusaba no gukwa, wabereye Jalia Hall & Garden Rusororo.

    The Ben na Uwicyeza Pamela witabiriye Miss Rwanda 2019, bakoze ubukwe nyuma y’uko tariki ya 31 Kanama 2023 basezeranye imbere y’Amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Ni nyuma y’uko Mu Kwakira 2021, bari mu Kirwa cya Maldives giherereye mu Nyanja y’Abahinde mu gice cyo mu Magepfo ya Asia aho bari bagiye kuruhuka, The Ben yafashe umwanzuro asaba umukunzi we Uwicyeza Pamela ko yazamubera umugore maze igihe basigeje ku Isi cyose bakakimara bari kumwe, undi atazuyaje yaremeye maze The Ben amwambika impeta ya fiançailles.

    Kuva muri 2020 ni bwo binyuze ku mbuga nkoranyambaga za bo The Ben na Pamela bagiye baca amarenga y’uko bakundana, ni nyuma y’uko byari byatangiye guhwihwiswa muri 2019 ariko bakirinda kuba bagira icyo babitangazaho.

    The Ben na Pamella mu rusengero

    Tom Close yari Parrain wa The Ben

    Ni uku The Ben yari ameze

    Pamella ku munsi we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/the-ben-na-pamella-bahamije-isezerano-imbere-y-imana-amafoto