Blog

  • Minisitiri Dr.Utumatwishima n’umuryango we bi… – #rwanda #RwOT

    Tariki 21 Ukuboza 2023 ni bwo Yago yatangaje ko yavuganye na Minisitiri hatagize ni igihinduka azitabira igitaramo cye.

    Ibi yabitangaje kandi nyuma y’uko Minisitiri Dr Utumatwishima agaragaje kwishimira ubutumire bw'uyu muhanzi.

    Ati'Kuva Minisiteri y'Urubyiruko yakwakira Iterambere ry'Ubuhanzi, umuhanzi wa mbere untumiye kwitabira igitaramo cye ni Yago.'

    Yongeraho ati'Yabaye umuhanzi mushya w'umwaka mu bihembo bya Isango, afite indirimbo ya Gospel yitwa Suwejo. Tuzajyane.'

    Ku isaha 20:30 Minisitiri Dr Utumatwishima ari kumwe n'umufasha we n'abana bakaba basohije isezerano bitabira igitaramo cya Yago.

    Cyahise kinatangizwa ku mugaragaro n'Umushyushyarugamba Anita Pendo ashimira abitabiye bose.

    Minisitiri Utumwatwishima aganira numwe mu bana be batatu

    Mu bihe bitandukanye Minisitiri akomeza kwerekana ko akunda urubyiruko kandi akurikiranira hafi ibyo bakoraMinisitiri Utumatwishima n’umuryango we bitabiye igitaramo cya Yago Pon Dat

    Abantu baje gushyigikira Yago mu gitaramo cye cya mbere nyuma y’umwaka yinjiye mu muziki byeruye

    AMAFOTO: NGABO SERGE/INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137886/minisitiri-dr-utumatwishima-numuryango-we-bitabiye-igitaramo-cya-yago-amafoto-137886.html

  • Baguranye indirimbo! Ruti Jol yahishuye uruh… – #rwanda #RwOT

    Ruti amaze amezi arenga abiri yitegura igitaramo cye cyo kumurika iyi Album kizaba ku wa Kabiri tariki 26 Ukuboza 2023 mu Intare Conference Arena.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023, cyabereye kuri Park Inn, Ruti Joël yavuze ko muri iki gitaramo azaba ari kumwe n'abandi bahanzi barimo nka Mike Kayihura n'abandi atatangaje bagiye bahurira mu ndirimbo mu bihe bitandukanye.

    Imyaka itatu ishize ari umuziki ayifitemo indirimbo zirenga 23 zirimo izo yakubiye kuri Album ye ya mbere yise 'Musomandera' kandi avuga ko zose kuzaziririmba mu gitaramo abifata nko 'guhabwa Diplome yanjye ya mbere'.

    Ruti Joël avuga ko inzira ye y'umuziki yaharuwe n'ababyeyi bakuru muri gakondo, kugeza ubwo nawe ayisanzemo abyirukana n'abandi basore b'Ibihame.

    Yanavuze ko gutegura iyi Album byamusabye kwisunga aba Producer b'abahanga barimo nka X on the Beat na Bo Pro ndetse n'abahanzi barimo Buravan.

    Album ye igizwe n'indirimbo 10 zirimo; Rwagasabo, Musomandera, Ibihame, Nyambo, Gaju, Cunda, Akadege, Amaliza, Murakaza n'Ikinimba.

    Ruti yavuze ko yatangiye afite igitekerezo cyo gukora Album yise 'Rumata' ariko birangira ahinduye Album ayita 'Musomandera' kubera uruhare rwa Buravan.

    Yavuze ko Album 'Rumata' yari kuba iriho indirimbo za gakondo ndetse n'indirimbo z'umudiho ugezweho. Akomeza ati 'Kubera umuvandimwe wanjye Buravan niwe wangiriye inama ati ndashaka kugirango uyikore mu buryo bwa gakondo gusa, ndamwemerera ndayikora.'

    Rumata avuga ko ubwo yateguraga igitaramo yongeye gutekereza ku izina rya Album, asanga afiteho indirimbo 10 zisanzwe (modern) ndetse n'indirimbo 10 z'umudiho ugezweho biba 'Rumata wa Musomandera'.

    Uyu munyamuziki yavuze ko ashingiye ku ruhare Buravan yagize kuri Album ye, abifata nk'isezerano bagiranye ryo kumugaragaza buri hantu hose azataramira.

    Ati 'Ngomba kumwunamira kandi binini cyane, kubera ko ari no mu gitaramo kinini. Natanze n'integuza ya Buravan ni agaseke gapfundikiye, ariko ubundi kumwibuka byo birahari…. Ntabwo nkongi nshobora kumwibagirwa, ubu ngubu nta handi namukura usibye muri njye.'

    Ruti avuga ko nawe yagize uruhare rukomeye kuri Album ya Buravan yise 'Twaje', abikubira mu ijambo rimwe akavuga ko ari 'umunywanyi we'.

    Yavuze ko ubushuti bwabo bwarandaranze kugeza n'ubwo baguranye indirimbo. Buravan yakunze indirimbo 'Impore' ya Ruti Joel arayimusaba, undi arayimuha. Ruti Joel nawe akunda indirimbo 'Nyambo' ya Buravan arayimwaka.

    Ruti Joel yavuze ko ku rubyiniro azaba ari kumwe na Kesho Band igizwe n'abantu barindwi bazamucurangira ndetse na Producer X One The Beat wakoze kuri album ye.

    Ibyo wamenya kuri Ruti Joel

    Ruti ni umusore w'urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Massamba Intore na Jules Sentore bamuharuriye urugendo rw'umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo Group n’itoreri Ibihame anywana n'umuco kuva ubwo.

    Ijwi ry'uyu musore ryumvikanye mu ndirimbo 'Diarabi' yakoranye na Jules Sentore ndetse na King Bayo witabye Imana.

    Ni indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo y'umuziki, abatari bamuzi batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w'ijwi ryiza!

    Muri Gashyantare 2019 yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'La vie est belle' yasubiyemo y'umuhanzi w'umunyabigwi mu muziki Papa Wemba. Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw'Igifaransa n'Igiswahili.

    Uyu musore avuga ko gukurira muri Gakondo Group byamufashije kumenya kubyina no guhamiriza mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo imibyinire gakondo n'ibindi.

    Urugendo rw'umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z'indirimbo ze azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba. 

    Ruti Joel yatangaje ko ageze kure imyiteguro yo gukora igitaramo yatuye umubyeyi we yise 'Musomandera'


    Juru, umuyobozi wa Agura, inzu ifasha abahanzi mu bya muzika iri gukorana na Ruti Joel, yavuze ko bazakira abandi bahanzi mu gihe kiri imbere


    Ruti Joel yavuze ko afite isezerano rikomeye ryo gukomeza kwibuka no kunamira Buravan wamushyigikiye kuri Album ye 'Musomandera' 


    Ruti Joel yavuze ko ku wa 26 Ukuboza 2023 azigaragaza mu bice bitanu muri iki gitaramo 

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘IMPORE’ JOEL YAHAYE BURAVAN

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZOSE ZIGIZE ALBUM 'MUSOMANDERA'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137885/baguranye-indirimbo-ruti-joel-yahishuye-uruhare-rwa-buravan-kuri-album-agiye-kumurika-amaf-137885.html

  • Skol yahaye FERWACY ibikoresho byinshi birimo amagare 17 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL Brewery, rwashyikirije Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, FERWACY, ibikoresho birimo n’amagare bizafasha mu iterambere ry’uyu mukino.

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2023 ubera mu Nzove ku cyicaro gikuru cy’uru ruganda.

    Eric Gilson umuyobozi w’uru ruganda, yavuze ko iki gihe cy’iminsi mikuru basanze ari cyo gihe cyiza cyo gutanga impano mu rwego rwo gushyigikira iterambere rya Siporo mu Rwanda.

    Yavuze ko ibi bikoresho bizafasha abahungu n’abakobwa bakina uyu mukino kwitegura no kwitwara neza mu marushanwa y’imbere mu gihugu no hanze yacyo by’umwihariko Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Rwanda 2025.

    Ati “iki gikorwa kigamije gufasha abakinnyi b’umukino w’igare mu Rwanda kurushaho kwitoza neza ndetse no guhangana mu marushanwa yaba ay’imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Ibi bikoresho bizafasha bamwe mu bakinnyi kurushaho kwitegura shampiyona y’Isi, izabera mu Rwanda mu 2025.”

    Umuyobozi wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yishimiye iki gikorwa cya Skol ariko na none avuga ko ntaho bihuriye no kuba uru ruganda rwagaruka mu mukino w’amagare nk’umuterankunga ruherukamo muri 2021.

    Ati “ni igikorwa cyiza, ibi bikoresho bizafasha cyane mu iterambere ry’umukino. Skol iduhaye Noheli hakiri kare, si iya FERWACY ahubwo ni iy’abakinnyi bacu “

    Muri rusange Skol yatanze amagare 17, ibikoresho bitandukanye by’ibice bishobora gusana amagare (spare parts), imyambaro (bibs) 339, jerseys 594, inkweto 66, Ga (Gants) 39, ingofero (Helmets) 104, amacupa y’amazi 500, ibikombe 116 byo guhemba abitwaye neza mu marushanwa atandukanye ndetse n’amadarubindi (glasses).

    FERWACY yahawe ibikoresho bitandukanye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/skol-yahaye-ferwacy-ibikoresho-byinshi-birimo-amagare-17-amafoto

  • Injira ahagiye kubera igitaramo cya Yago ush… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 22 Ukuboza 2023 nk’uko byari byitezwe na benshi Yago agiye kumurika Album ye ya mbere yise 'Suwejo'.

    Uyu musore w'imyaka 29 yinjiye mu muziki mu mpera z'umwaka wa 2022.

    Mu mwaka umwe amaze yinjiye mu muziki amaze kweguka ibihembo 2 nk'umuhanzi mushya mwiza w'umwaka harimo icya Isango na Muzika Awards.

    Ahantu hagiye kubera iki gitaramo Yago azagufashwamo n'abahanzi yamaze gutangaza barimo Aline Gahongayire, Niyo Bosco, Chriss Eazy, Bushali, Levixone, Double Jay na Kirikou Akili.

    Hakaza kandi n'abashyushyarugamba babigize umwuga bakanaza n'imbere mu kuvanga umuziki Anita Pendo na Phil Peter nabo baza kugenda bakuranwa.

    Yago yatangaje  ko hari abahanzi bazagutungurana ku rubyiniro barimo Inyogoye.

    Hakaza kandi n'indirimbo zitari zasohoka muri 14 zigize Album ye aririmba kimwe n'izindi ebyiri z'abandi bahanzi.

    Ibyitezwe akaba ari uko uyu muhanzi aza kwinjiza abakunzi b'umuziki nyarwanda muri Noheli yifashishije indirimbo z'uyu munsi mukuru wizihizwa n'abatari bacye nka 'Mary Did You Know'.

    Ahagiye kubera iki gitaramo hakaba harimbishijwe na kompanyi ya Gorilla Events Ltd mu gihe abinjira bose bari kwakirwa na Uno Protocol.Niyo Bosco ari mu myitozo ya nyuma yo guhuza amajwi n’ibyumaGorilla Event Ltd imaze kwamamara mu bikorwa bya Sound System, Lighting, Decoration n’ibindi nibo bagafashemo

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SUWEJO’ YA YAGO YITIRIYE ALBUM YE

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi agaragaza uko muri Camp Kigali hateguye mu gitaramo cya Yago

    AMAFOTO: Serge Ngabo-Inyarwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137882/injira-ahagiye-kubera-igitaramo-cya-yago-ushobora-gutungurana-mu-ndirimbo-za-noheli-amafot-137882.html

  • SKOL yahaye FERWACY ibikoresho birimo amagare… – #rwanda #RwOT

    Uruganda rwa SKOL rwenga ibinyobwa bisindisha n’ibidasindisha, rwahaye ibikoresho ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda FERWACY, mu buryo bwo bwo kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

    Ni umuhango wabereye ku cyicaro cy’uru ruganda mu Nzove mu Karere ka Nyarugenge. 

    Uyu muhango watanzwemo amagare agera kuri 17, udukoresho dukora amagare tugera kuri 339, imyenda yo gukinana 594, inkweto zo gukinana zigera kuri 39, udukoresho abakinnyi bambara mu biganza tugera ku 104, amacupa 500 yagutwaramo amazi ku igare, ndetse n’ibikombe 116 ishyirahamwe rizajya rikoresha mu guhemba abakinnyi bitwaye neza.

    Eric Gilson umuyobozi wa SKOL yatangaje ko iki gikorwa kigamije guteza imbere abakinnyi b’igare haba mu bagabo n’abagore. Yagize Ati” iki gikorwa kigamije gufasha abakinnyi b’umukino w’igare mu Rwanda kurushaho kwitoza neza ndetse no guhangana mu marushanwa yaba ay’imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.  Ibi bikoresho bizafasha bamwe mu bakinnyi kurushaho kwitegura shampiyona y’Isi, izabera mu Rwanda mu 2025.”

    Ndayishimiye Samson uyobora FERWACY yavuze ko SKOL ibahaye iminsi mikuru, ndetse yemeza ko ibi bikoresho bazabikoresha neza. Yagize Ati” SKOL iduhaye Noheli hakiri kare, Twishimiye kwakira impano itari iya FERWACY ahubwo ari iy’abakinnyi bacu.

    Mwabonyemo ibikoresho bitandukanye kandi bizadufasha. Dufite amakipe 11 ndetse n’andi atatu yitegura kuvuka, ibi bikoresho tuzabigabanya aya makipe yose kandi neza, twizera ko nka FERWACY ntacyo twageraho mu gihe twaba tudafite amakipe niyo mpamvu buri kipe izagira uruhare muri ibi bikoresho.”

    Bimwe mu bikoresho SKOL yahaye FERWACY, harimo ibyakoreshwaga n’iyari ikipe yabo ya SACA yaje gusenyuka, ndetse hakabamo n’ibindi bari baratumijeho byaje bikajya mu bubiko. 

    Hatanzwe ibikoresho nkenerwa k’umukinnyi ukina umukino w’igare 

    Hanatanzwe kandi ibikoresho byifashishwa mu gusana amagare yangiritse 


    Umuyobozi wa SKOL yereka umuyobozi wa FERWACY ibikoresho 



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137884/skol-yahaye-ferwacy-ibikoresho-birimo-amagare-17-amafoto-video-137884.html

  • Umujenosideri Twahirwa yakatiwe burundu, Basabose Pierre baburaniraga hamwe ajyanwa ku gahato mu kigo kivura indwara zo mu mutwe. #rwanda #RwOT

    Urukiko rwa rubanda rw'i Bruxelles mu Bubiligi rwakatiye Twahirwa Séraphin igifungo cya burundu, rutegeka ko Basabose Pierre baburaniraga hamwe ajyanwa ku gahato mu kigo kivura indwara zo mu mutwe.

    Ni icyemezo cyafashwe mu rukerera nyuma y'aho tariki ya 19 Ukuboza uru rukiko rwari rwahamije Twahirwa ibyaha bya Jenoside, iby'intambara, kwica abigambiriye no gusambanya abagore ku gahato; byose yakoreye mu Gatenga n'i Gikondo ubwo yari umuyobozi w'Interahamwe mu 1994. Basabose we yahamijwe ibyaha bya Jenoside.

    Kuri Basabose, icyemezo cy'urukiko rwamufatiye gishobora kuzahinduka bitewe n'uko abaganga bazasanga ubuzima bwe buhagaze nyuma y'igihe runaka, kuko igihe byazagaragara ko nta kibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe afite, yazakatirwa.

    Ubwo Twahirwa na Basabose bahamywaga ibi byaha, Perezida w'umuryango IBUKA uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Gakwenzire Philbert, yagaragaje ko banyuzwe n'iki cyemezo, avuga ko ari ukuri kwatsinze.

    Dr Gakwenzire yagize ati 'Ni ukuri gutsinze, kuko ibibazo byacu bigenda bisa wenda hakagira ikigenda cyihariye kuri buri gihugu ariko kugira ngo abantu bamaze imyaka ingana kuriya baba mu muryango w'Ababiligi bahamwe n'ibyaha bingana kuriya, umubare w'abantu bishwe, umubare w'abo bashatse kwica Imana igakinga ukuboko, umubare w'abagore bafashwe ku ngufu hanyuma abantu bakumva babana na bo ku buryo busanzwe! Ni ukuri rero kwatsinze, ahubwo igihe cyari gishize abakagombye kuba barabigizemo uruhare kugira ngo bacirwe imanza barebaga hehe?'

    Ku ruhande rw'abunganiraga abaregwa, Me Vincent Lurquin wa Twahirwa na Me Jean Flamme wa Basabose, bagaragarije abacamanza uburakari ubwo bari bamaze gutangaza ibi bihano, ndetse bashatse kubasagararira, biba ngombwa ko bacungirwa umutekano.

    Uru rubanza rwatangiye tariki ya 9 Ukwakira 2023.

    The post Umujenosideri Twahirwa yakatiwe burundu, Basabose Pierre baburaniraga hamwe ajyanwa ku gahato mu kigo kivura indwara zo mu mutwe. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umujenosideri-twahirwa-yakatiwe-burundu-basabose-pierre-baburaniraga-hamwe-ajyanwa-ku-gahato-mu-kigo-kivura-indwara-zo-mu-mutwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umujenosideri-twahirwa-yakatiwe-burundu-basabose-pierre-baburaniraga-hamwe-ajyanwa-ku-gahato-mu-kigo-kivura-indwara-zo-mu-mutwe

  • Samusure yakatiwe igihano gisubitse – #rwanda #RwOT

    Mu minsi yashize, Kalisa  Erineste wamamaye nka Samusure muri Sinema NyaRwanda yakoze ikiganiro avuga ko ubukene bumurembeje ndetse n’amadeni akaba ameze nabi akaba aribyo byatumye afata icyemezo cyo guhunga igihugu  akerekeza i Maputo muri Mozambique.

    Yatangaje ko yahunze nyuma y’uko yari amaze kuregwa n’abo yafatiye amadeni hanyuma ahitamo kujya gushakira amafaranga mu gihugu cya Mozambique aho gufungirwa mu Rwanda.

    None kuri uyu wa Gatanu, urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwahamije Samusure icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye hanyuma rumukatira imyaka ibiri y’igifungo isubikiye mu mwaka umwe ndetse no kwishyura ihazabu y’amafaranga 3,000,000 Frw.

    Samusure yakatiwe imyaka 2 isubitse mu mwaka umwe.


    Samusure asigaye atuye mu gihugu cya Mozambique nyuma yo gutoroka kubera amadeni.

    Soma inkuru y’uko Samusure yisanze mu madeni yatumye ahunga 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137869/samusure-yakatiwe-igihano-gisubitse-137869.html

  • Hariho indirimbo yahimbiye Perezida Kagame na… – #rwanda #RwOT

    Niyo Album ya mbere agiye kumurika yakoze ari wenyine adafatanyije n'itorero 'Imitari' bakoranye mu bihe bitandukanye cyane cyane mu bitaramo i Burayi. 

    Ni Album idasanzwe mu rugendo rw'uyu mubyeyi, kuko azayimurika ashyigikiwe n'abarimo umuhungu we Inki, mu gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023.

    Ni igitaramo kandi azahuriramo n'umuhanzikazi Nirere Shanel wamenyekanye nka Miss Shanel, Itorero Inganzo Ngari ryamamaye mu guteza imbere umuco Nyarwanda, Imitari bakoranye igihe kinini n'abandi.

    Album ye yakozweho n’aba-Producer batandukanye, cyane cyane Producer Pastor P wayikozeho ku kigero cya 85%. Yumvikanaho cyane ibicurangisho bya Kinyarwanda nk'Inanga n'ibindi.

    Iriho indirimbo 12 zirimo nka 'Karame Uwangabiye' yahimbiye Perezida Kagame yasubiyemo yifashishije abahanzi icyenda barimo Massamba Intore, Jules Sentore, Nirere Shanel, Juno Kizigenza, Yvang Ngenzi, Mani Martin, Yvan Muzik, Bukuri ndetse na Isonga Family.

    Hariho kandi indirimbo yahimbiye Umufasha w'Umukuru w'Igihugu yise 'Umwiza w'u Rwanda', 'Ibirumbo', 'Indahiro', 'Teka Ikobe', 'Nyirabashana', 'Mwiza wanjye' yakoranye na Nirere Shanel, 'Sibira' yahuriyemo n'itsinda rya Angel na Pamela, 'Cyo ni mumurebe', 'Iyizire Ibuhoro', 'Izihirwe' na Yva Ngenzi ndetse na Batamuriza.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Muyango yavuze ko bitageze ku gihe kingana n'umwaka mu gutegura indirimbo 12 zose zigize Album ye; kuko hari indirimbo yagiye yongeramo yari yarakoze mu bihe bitandukanye.

    Yavuze ati 'Nta n’umwaka! Indirimbo zimwe [Ziriho] ni indirimbo zagiye zibaho sinzishyire kuri album [zabanje] ngo zisohoke, izindi ni izo nagiye nkura mu mateka yanjye mu bwana nk’indirimbo ‘Ibirumbo’ abantu badashobora gutekereza kuba nayibuka, yewe nabo twabikoranye sinzi ko abakiriho banabyibuka.”

    Imvano y'indirimbo yahimbiye Perezida Paul Kagame

    Muyango yavuze ko iyi ndirimbo ifite imvano ikomeye kugeza ku kuba yarabashije kuyihimba, bikagera nubwo ayishyira hanze.

    Yavuze ko yitegereje aho Perezida Kagame yakuye u Rwanda n’aho arugejeje, umutima umubwira kumutegurira impano yihariye yo kumugenera

    Muyango yavuze ko buri wese agira impano yumva yatanga, kuri we impano y’iyi ndirimbo ayifata nk’ishimwe afite ku Mukuru w’Igihugu.

    Akomeza ati “Mbishoboye buri kwezi hajya hasohoka indirimbo [Ivuga kuri Perezida Kagame] cyangwa buri cyumweru. Nawe buri munsi aba afite ibyo yaduhaye…”

    Yavuze ko afite indirimbo ebyiri yahimbiye Perezida Kagame zirimo ‘Karame Uwangabiye’ iri kuri iyi album, kandi ko yayihimbye ubwo yabaga mu mahanga.

    Muyango asobanura ko iyi ndirimbo yakunzwe mu buryo bukomeye, kugeza ubwo mu minsi ishize abahanzi icyenda bamwegereye bamusaba ko yabemerera bakayisubiramo.

    Ati “Ibyo rero kuri njye, si uko nabona uko mbabwira uko mba numva binshimishije. Gukora ikintu nk’icyo, abantu bakagikunda, ku buryo yumva yagisubiramo, ntabwo njyewe byandakaza.”

    Muyango yavuze ko ibihangano bye buri wese ashobora kubisubiramo, mu gihe yaba yabikunze cyangwa se bamufashije mu rugendo rwe rw’umuziki.

    Muyango yigeze kubwira InyaRwanda, ko igitero cya nyuma cy'indirimbo 'Karame Uwangabiye' yahimbiye Perezida Kagame yacyanditse atari kumwe na bagenzi be babanaga mu Itorero 'Muyango n'Imitari'.

    Ati ''Umunsi nandika iriya ndirimbo kiriya gitero nicyo cyayigize iyo iriyo. Igitero cyaje twarangije indirimbo, sinzi ukuntu nasigaye muri studio nsubira mu bitero numva hari ikindi kije. Abaririmbyi baragarutse bumvise kiriya gitero baravuga bati iriya ndirimbo yari ipfuye ubusa.''

    Uko yageze ku ndirimbo yahimbiye Madamu Jeannette Kagame

    Muyango yabwiye InyaRwanda ko indirimbo yahimbiye Umufasha w'Umukuru w'Igihugu imaze 'igihe', kuko yayimutuye ubwo yizihizaga isabukuru y'amavuko.

    Yavuze ko ubwo yayishyiraga hanze 'bwa mbere' hari abayimenye n'abandi batayimenya, yanzura kuyishyira kuri Album kugirango izagere kure. Ati 'Ni indirimbo namuhimbiye ku munsi w'amavuko, imaze igihe, imaze imyaka.'

    Akomeza ati 'Ariko ejo bundi ndavuga nti ibyiza uwayishyira kuri Album ngiye gukora igasohoka n'izindi abantu bakanayimenya, kuko hari abantu batayizi, pe!

    Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Sabizeze', asubiza ko atagowe no kwandika iyi ndirimbo, kuko ibyo yaririmbye ari ubuzima bwa Madamu Jeannette Kagame.

    Ati 'Hari indirimbo zitavunana! Iyo uvuga umuntu uzi, ni bintu uzi n'ibikorwa bye uzi, ntabwo uvunika. Si Karame Uwangabiye, navuga ngo naravunitse se? Kandi mvuga ibikorwa bye, ntegeranyije, ni cyo kintu nakoze…. Ibikorwa by'umuntu aba yakoze, biba ari ibye. Ntabwo ari njye wabimukoreye, mba mvuga ibikorwa bye.'

    Muri iyi ndirimbo, Muyango Jean Marie asingiza Madamu Jeannette Kagame mu 'byubahiro bye no mu bikorwa bye'. Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi yatunganyijwe na Robert Pro bigizwemo uruhare na Kanan Connections.

    Muyango ni umwe mu bahanzi b'abahanga cyane bubakiye umuziki wabo kuri gakondo. Afite ibihangano binyura benshi byamamaye kumurusha kuko kenshi iyo muganira akubwira ko hari igihe ajya mu birori bakaririmba indirimbo ze batarabutswe ko ahari.

    Mu mabyiruka ye akubwira byinshi. Ariko yitsa cyane ku kuba atarabashije kuba mu Rwanda igihe kinini cy'ubuto bwe.

    Muyango yahungiye mu Burundi mu 1961; yahageze akiri umwana, aranahakurira. Aha ni ho inganzo ye yatangiye kuyigaragariza mu matorero atandukanye.

    Mu 1986-1987 ni bwo Muyango yategewe indege n'Itorero ry'Abakobwa babaga mu Bubiligi 'Imitari', yerekeza ku Mugabane w'u Burayi kubafasha gukora indirimbo zabo.

    Itorero Imitari ryatangiye gushaka gukora indirimbo zabo, nyuma y'igihe ribyina iz'abahanzi b'Abanyarwanda babaga mu buhungiro. Akigera mu Bubiligi ni bwo bihuje, birangira yinjiye mu Itorero Muyango n'Imitari.

    Ku ikubitiro bakoranye indirimbo zinyuranye zasohotse kuri casette ya mbere bakoze mu 1989-1990. Zirimo 'Manyinya', 'Mwiriwe neza', 'Mpore' n'izindi. Ibihangano byabo ntibyacurangwaga mu Rwanda kuko bafatwaga nk'abarwanya Leta yariho.

    Ku batazi 'Imitari', ni itorero ry'abakobwa b'abanyarwanda bishyize hamwe bagera kuri 12, ryatangiriye mu Bubiligi mu mwaka wa 1979. Bamwe bari batuye mu Bubiligi abandi bagenda bahabasanga baje kuhiga.

    Muyango we ni Intore yatojwe na se umubyara Rwigenza na sekuru Butera bazwi cyane mu ngamba Inyanza mu Rukari.

    Mu 1989 babonye igihembo cyitwa 'Lauréat du Prix Découvertes de la Radio France Internationale' kubera indirimbo 'Nzavuga yaje”.

    Mu nshuti z'u Rwanda Muyango yatoje itorero yise 'Ibirezi' ryari rigizwe n'abakobwa b'Ababiligi ndetse mu mwaka wa 2002 yabazanye gukorera ibitaramo bitandukanye mu Rwanda muri FESPAD (Festival Panafricain de la Danse). Kuri ubu Muyango ni Umutoza mukuru w'itorero rw'igihugu Urukerereza.

     

    Album ya Muyango iriho indirimbo 12, zirimo 'Karame Uwangabiye' yahimbiye Perezida Kagame na 'Umwiza w'u Rwanda' yahimbiye Madamu Jeannette Kagame


    Muyango yatangaje ko yorohewe  no gukora indirimbo zivuga kuri Perezida Kagame na Madamu


    Muyango yavuze ko  album ye ya kane idasanzwe mu buzima bwe, kuko ari iya mbere yikoranye atari kumwe n'Imitari


    Muyango ari kumwe n'umujyanama we Didier Kananura [Uri ibumoso] washinze Label ya Kanan Connections


    Umushyushyarugamba (MC) mu bitaramo binyuranye, Eric Shab wayoboye ikiganiro Muyango yagiranye n'itangazamakuru


    Nahima Serge, Umuyobozi wa Inganzo Ngari [Uri iburyo] yavuze ko bishimiye kuzahurira ku rubyiniro n'umuhanzi w'ikitegererezo kuri bo

     

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UMWIZA W'U RWANDA' MUYANGO YAHIMBIYE MADAMU JEANNETTE KAGAME

    “>

    HANO WUMVE ALBUM YA KANE YA MUYANGO JEAN MARIE

    “>

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘KARAME UWANGABIYE’, IYO BASUBIYEMO NTIRASOHOKA

    “>

    “>AGIYE KUMURIKA ALBUM

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137873/hariho-indirimbo-yahimbiye-perezida-kagame-na-madamu-byinshi-kuri-album-muyango-agiye-kumu-137873.html