Blog

  • Ntibakadusuzugure ! Umuzungu yari akubiswe ubwo yafataga esanse agashaka kugenda atishyuye #rwanda #RwOT

    Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru y'uyu muzungu wagiye gufata esanse kuri sitasiyo ariko agashaka kugenda atishyuye, icyakora yari ahaboneye ishyano kuko yendaga gukubitwa izakabwana.

     

     

    Mu mashusho akomeje gusakara hirya no hino ku mbugankoranyambaga, mu mashusho uyu muzungu yagaragaye ari guserera n'umugabo usanzwe akora kuri iyo sitasiyo ndetse bivugwa ko uyu muzungu yari ashatse kugenda atishyuye amafaranga Kandi yafashe esanse.

     

     

    Uyu muzungu kazi yagiye gufata esanse kuri sitasiyo nkibisanzwe ariko ashaka kugenda atishyuye, umusore usanzwe akora kuri iyo sitasiyo niwe wamuhagaritse maze atangira kumusunika amwaka amafaranga y'ibyo yari atwaye.

     

     

    Ubusanzwe ngo bijya bibaho ko abantu batwara esanse ntibishyure ndetse ngo birangira amafaranga akaswe abo bakora kuri sitasiyo, uwo mugabo rero kuko abizi ko ariwe ubihombero, yahisemo guhita ahagarika uyu muzungu kugira ngo amwishyure amafaranga.

     

     

    Icyakora kubera uyu mugabo yahagaritse uyu muzungu byarangiye amwishyure amafaranga ndetse uyu mugabo yendaga gukubita uyu muzungu kugira ngo arebe ko yakishyura ayo mafaranga.

     

     

    Abakoresha imbugankoranyama bakomeje kuvuga ko burya Ari agasuzugure rero ko nta gasuzuguro bashyigikiye, ndetse ngo iyo akubutwa.

     

     

     

    Source: TUKO

    The post Ntibakadusuzugure ! Umuzungu yari akubiswe ubwo yafataga esanse agashaka kugenda atishyuye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ntibakadusuzugure-umuzungu-yari-akubiswe-ubwo-yafataga-esanse-agashaka-kugenda-atishyuye/

  • Umupadiri yapfuye ubwo yari aryamanye n'umukobwa muri Lodge azira gukoresha imiti yongera akanyabugabo myinshi #rwanda #RwOT

    Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru yuyu mu Padiri bivugwa ko yapfuye ubwo yari aryamanye n'umukobwa muri Lodge, ndetse biravugwa ko uyu mugabo yapfuye ubwo bari mu gikorwa cyo gutera akabariro we nuwo mukobwa.

     

     

    Uyuu Padiri wo mu gihugu cya Kenya wari ufite imyaka 43 yapfiriye muri Lodge mu mujyi wa Nairobi ubwo yari kumwe n'umukobwa bivugwa ko uwo mukobwa bari basanzwe bakundana Kandi ubundi Nta mu Padiri uba wemerewe gukundana cyangwa ngo aryamanye n'umukobwa cyangwa umugore uwariwe wese.

     

     

    Biri kuvugwa ko uyu mukobwa bivugwa ko bari mu rukundo ariwe watabaje ndetse akavuga ko umugabo apfuye. Mbere Yuko uyu mukobwa agera muri iyo lodge, ngo uyu mupadiri niwe waje mbere maze afata icyumba maze umukobwa aza ahamusanga.

     

     

    Nkuko byatangajwe n'abashinzwe umutekano bo mu mujyi wa Nairobi, bavuze ko uyu mukobwa yemeye ko yari aryamanye n'uyu mupadiri mbere Yuko uyu mugabo ahura nibibazo maze agashiramo umwuka.

     

     

    Icyakora abashinzwe umutekano bakomeje gukora iperereza gusa biravugwa ko uyu mugabo ashobora kuba yafashe imiti yongera akanyabugabo myinshi izwi ku izina rya Viagra mu rurimi rw'amahanga maze bigatuma bimuviramo gushiramo umwuka kubera gufata imiti myinshi.

     

     

    Umurambo wuyu mugabo wajyanwe ku bitaro aho bagiye kureba neza icyamuhitanye mbese bagiye gukora ikitwa autopsy mu rurimi rw'amahanga.

     

     

     

     

    Source: Nairobi news

    The post Umupadiri yapfuye ubwo yari aryamanye n'umukobwa muri Lodge azira gukoresha imiti yongera akanyabugabo myinshi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umupadiri-yapfuye-ubwo-yari-aryamanye-numukobwa-muri-lodge-azira-gukoresha-imiti-yongera-akanyabugabo-myinshi/

  • Kuri boxing day arsenal niyo ya mbere #Rwanda #RwOT

    Imikino ya Premier League

     kuri ubu igize ku munsi wa 18,harabura umunsi 1 gusa ubundi igice kibanza kigashyirwaho akadomo.

    Ikipe y’abarashi niyo iyoboye urutonde aho ifite amanota 40, ikaba ikurikiwe na Liverpool yo ifite amanota 39 nyuma y’uko aba bombi banganyije igitego 1-1 mu mukino waabahuje.

    Kuba iyi kipe igeze kuri Noheli iyoboye urutonde rwa shampiyona mu mateka ya Premier League bivuze iki?

    Mu myaka 30 y’imikino muri Premier League, imyaka 16 ikipe yageze kuri Noheli iyoboye urutonde rwa shampiyona niyo byarangiye itwaye igikombe.

    Ubwo bivuze ko muri iyi shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza ikipe igeze kuri Noheli ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona iba afite amahirwe yo kwegukana igikombe angana na 51.6%

    Nta kipe yigeze igera kuri Noheli iyoboye urutonde rwa shampiyona inshuro nyinshi kurusha Liverpool ,imaze kubikora inshuro 20 ikaba ikurikirwa na Manchester United yo imaze kubikora inshuro 18. 

    Amakipe yageze kuri Noheli ayoboye urutonde rwa Shampiyona ariko mu mateka yayo akaba atarigeze atwara igikombe cya Shampiyona ni Norwich, Leeds, Aston Villa na Newcastle.

    Ikipe yageze tariki 25 Ukuboza iyoboye urutonde rwa Shampiyona yarashyizemo ikinyuranyo cy’amanota menshi ku ikipe iyikurikiye ni Manchester City mu mwaka w’imikino wa 2017/18 ndetse niyo byarangiye itwaye igikombe ifite amanota 100.

    Arsenal ntabwo ifite amateka meza mu bijyanye no kugera kuri Noheli iyoboye urutonde rwa shampiyona kubera ko inshuro 5 ziheruka yabikoze byarangiye idatwaye igikombe cya shampiyona.

    Mu mwaka w’imikino wo mu 1986/87 Arsenal yageze kuri Noheli iyoboye urutonde rwa shampiyona irangiriza ku mwanya wa 4 muri rusange,mu 1989/90 yarabikoze irangiriza ku mwanya wa 4, muri 2002/03 yarabikoze irangiriza ku mwanya wa 2,muri 2007/08 yarabikoze irangiriza ku mwanya wa 3 ndetse no mu mwaka ushize w’imikino yarabikoze irangiriza ku mwanya wa 2.

    Mu mwaka w’imikino wo mu 1986/87 nibwo bwonyine mu mateka Arsenal yageze kuri Noheli iyoboye urutonde rwa shampiyona birangira inatwaye igikombe.

    Arsenal idafite amateka meza mu gutwara igikombe cya shampiyona mu gihe yageze kuri Noheli ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona .

    Mike Arteta usabwa gukora amateka agatwara igikombe cya  Premier League .

    Author : Jafari Mutabazi

  • Umuraperi B Face yishimiye igihembo yahawe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi B Face wo mu gihugu cy'u Burundi yishimye igihembo yahawe nk'umuhanzi mwiza utanga icyizere muri Hip Hop.Bface yatwaye iki gihembo muri EAC LIVE Show.

     

    Ubwo yasangizaga abamukurukira igihembo yahawe, B FACE yagaragaje ko yishimiye cyane abatanze ibi bihembo arabashimira ashimira n'abandi bose bagize uruhare muri muzika ye.Bface yavuze ko abantu badakwiriye gutangazwa nuko , igihembo yahawe kiriho umupira w'amaguru agaragaza ko ahagaze kuri Defence.

     

    Mu magambo ye mururimi rw'Ikirundi yagize ati:'Gutanga wirorera bibera abasazi bonyine,iyo bishitse ukabona abantu ibikorwa wakoze bikora kumutima uraheza, ugafata umwanya , ugashimira, nagira mfate uwu mwanya nshimire Oraganization yose yateguye ubushimwe ikadushimira ariyo #EACLIVESHOW mwarakoze kudutera intege mukomez no mu mwaka uza mutere intege n'abandi murakoze.

     

    N B ndabibutsa ntimutangazwe nuko award iriko umupira w'amaguru kuri defense niho mpagaze nico gituma atawuntsinda vyoroshe aho ndavuga abantu b'umunwa insaku bose inyuma y'ama poto niho bavugira imbere mba ndahacunze neza pipal dem call mi RAP DEFENSE'.

     

    Ubusanzwe B Face ni umuhanzi wo mu gihugu cy'u Burundi gusa ukunda gukorana n'Abanyarwanda cyane , dore ko afite indirimbo yakoranye na Riderman batari basohora amashusho yabo.

    The post Umuraperi B Face yishimiye igihembo yahawe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuraperi-b-face-yishimiye-igihembo-yahawe/

  • Kuva kuri Element wo kwa Gael! Ibyamamare byi… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 23 Ukuboza 2023 wari umunsi udasanzwe ku miryango, inshuti n'abafana ba The Ben na Uwicyeza Pamella basezeranye kubana akaramata muri Eglise Vivante.

    Inkuru tugiye kugarukaho ikaba ariya y'abantu bafite amazina azwi babwitabiye uhereye kuri Tom Close wabaye 'Parrain' wa The Ben yinjije mu muziki banakoranye ibihangano bitandukanye.

    Hakaza Liza Kamikazi bahuriye muri 'Rahira' abasore bamwambariye nka Andy Bumuntu, Christopher Muneza na Israel Mbonyi wanaririmbye mu muhango no gusaba kwe.

    Hari n'abandi bahanzi barimo Chriss Eazy, Okkama, Miss Shanel, Aline Gahongayire, Marina, Bahati Makaca, Danny Vumbi, Niyo Bosco.

    N'abandi bamamaye mu bindi byiciro by'imyidagaduro nka Boubou, Alliah Cool, Mike Karangwa, Bad Rama, Muyoboke Alex, Miss Igisabo, Miss Josiane, Nkurunziza Aggy na Queen La Douce, Dorimbogo kimwe na Ndimbati.

    Umwe mu bacuzi bagezweho b'umuziki [Producer], Element na we ari mu bitabiye ubu bukwe nubwo bwose akorera muri 1:55AM ya Coach Gael  bivugwa ko atajya imbizi na The Ben.

    Prince Kiiiz kandi na we ukomeje gukora ibihangano byishimirwa na benshi unaheruka kwegukana igihembo cya 'Best Producer' muri Isango na Muzika na we yitabiye , niwe iheruka gutunganya 'Ni Forever' ya The Ben.

    Murumuna wa The Ben, Green P byari byatunguranye nyuma y’uko atagaragaye mu muhango wo gusaba no gukwa wa mukuru we na we yitabiye ubu bukwe.

    Umuhanzi uri kuzamuka neza akanaba anafitanye isano y'amaraso na The Ben, Shemi na we yaje kumushyigikira ndetse anafatanije na Okkama na Chriss Eazy bafatanije kumuririmbira.

    Ommy Dimpoz inshuti y'akadasohoka ya The Ben wanamuhaye ubutaka muri Zanzibar ho muri Tanzania yaje kwifatanya na we ari muri bacye bitabiye ubu bukwe bavuye hanze y'igihugu yanaririmbiye abageni.

    The Ben na Pamella bakoze ubukwe bw’amateka bakirira abaje kwifatanya nabo muri Kigali Convention CenterUmuraperi akanaba murumuna wa The Ben, Green P wamamaye muri Tuff Gang Junior Giti,Kabaka na Rufendeke bo muri Giti Business GroupGreen P, Bahati Makaca numwe mu banyamakuru bamaze gushinga imizi muri siporoChriss Eazy na Okkama baririmbiye abageni mu bukwe Ya Ntare  ucunga umutekano wa The Ben muri iyi minsi mu buryo bwihariye no ku bukwe yakomeje akaziTiti Brown na Ndimbati bari babucyereyeMiss Shanel na Aline Gahongayire uheruka kuririmba mu gitaramo cya Yago mu buryo bwanyuze benshiDanny Vumbi umaze ibinyacumi bitari bike mu muziki yaje gushyigikira mugenzi weIsrael Mbonyi na Boubou bafitanye umushinga ukomeye w’igitaramo mbaturamugabo muri BK Arena 

    Miss Gisabo wamamaye muri Miss Rwanda yaje gushyigikira mugenzi weAbahanzi Bahati Makaca na Yvan MuzikiMarchall wo muri Marchall Real Estate ari kumwe na Mike Karangwa n’umugore weBad Rama na Queen La Douce ntibatanzwe Tom Close, Ommy Dimpoz na Ishimwe Clement wo muri Kina MusicElement wo muri 1:55AM ibarizwamo Bruce Melodie na Coach Gael yashyigikiye The Ben PamellaAlliah Cool wahaye agera ku bihumbi magana 500Frw nk’impano mu ruhame The Ben na PamellaOkkama, Chriss Eazy na Shemi bari bishimiye kuba mu bukwe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137929/kuva-kuri-element-wo-kwa-gael-ibyamamare-byitabiriye-ubukwe-bwa-the-ben-amafoto-137929.html

  • Muyango yamuritse Album Imbanzamumyambi as… – #rwanda #RwOT

    Yakoze igitaramo gikomeye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Ni kimwe mu bitaramo yari amaze igihe kinini ateguza abakunzi b'umuziki cyane cyane abanywanye na Gakondo. Yari ashyigikiwe na Nirere Shanel, umuhungu we Inki, itsinda rya Angel na Pamella n'abandi.

    Asoje kuririmba indirimbo ya mbere yafunguye iki gitaramo, yashimye abamubanjirije, yumvikanisha ko yiteguye kurenza aho Inganzo Ngari bagejeje.

    Yavuze ati 'Muraho ariko! Nta n'ubwo twabaramukije. Mwategereje cyane. Ariko ntabwo mwategereje gusa, Inganzo Ngari zabasusurukije, ndibwira ko tudafite byinshi kurusha Inganzo Ngari, amajwi yacu twayabaye. Tugiye kugerageza kureba ko hari icyo twakongera ku byo  Inganzo Ngari zagaragaje.'

    Muyango yakomereje ku ndirimbo yise 'Umwiza w'u Rwanda' yahimbiye Madamu Jeannette Kagame. Aherutse kubwira InyaRwanda ko iyi ndirimbo yahimbiye Umufasha w'Umukuru w'Igihugu imaze igihe, kuko yayimutuye ubwo yizihizaga isabukuru y'amavuko.

    Yavuze ko ubwo yayishyiraga hanze bwa mbere hari abayimenye n'abandi batayimenya, yanzura kuyishyira kuri Album kugirango izagere kure. Ati 'Ni indirimbo namuhimbiye ku munsi w'amavuko, imaze igihe, imaze imyaka.'

    Indirimbo ya kabiri yaririmbye muri iki gitaramo yayise 'Ikirumbo'. Yavuze ko yatangiye kwitwa cyane iri zina ubwo yari afite imyaka 10 y'amavuko bari mu buhungiro mu mahanga.

    Yavuze ko habayeho igihe kimwe nk'abandi bana batangira kwigishwa umuco nyarwanda n'umwe mu bagabo washakaga kuwubigisha no kubatoza Igihugu cy'amavuko.

    Ariko ko hari bamwe mu bantu batumvaga neza ibyo aba bana barimo, kuko bashakaga ko batiga cyane iby'umuco w'iwabo.

    Muyango yavuze ko aho bari batuye bari bazwi cyane ku izina ry'ibirumbo mu gisobanuro cy'abantu babuze icyo gukora. Igihe kimwe uwari umwarimu w'abo yigiriye inama yo gutangira kujya abajyana kubyina mu bukwe n'ibindi, abantu batangira kubona ko ibyo bakora bifite akamaro kandi bitanga ibyishimo.

    Muyango yasobanuye iki gitaramo nko kugaragaza ko umuco utazigira ucika, kuko hari abakiri bato bamaze gutanga gutera ikirenge mu cy'abo.

    Ati 'Ndashaka kwereka abanyarwanda ko ntaho tuzajya. Hari abakunze kumbaza ibibazo byinshi ngo nyuma yanyu bizagenda gute? Ntibaragera aho tugeze, ariko se ntibari hafi.'

    Uyu mubyeyi yakomereje ku ndirimbo yise 'Indahiro' ishingiye ku bantu babiri bajyaga impanuka. Umugabo yavugaga indahiro y'inka zavuye iwabo, n'aho umugore akavuga indahiro y'inka zavuye iwabo- Buri umwe yari yaragabiwe n'umuryango we. Ati 'Ni aho rero indirimbo yakomotse.'

    Muyango yanifashishije Nirere Shanel ku rubyiniro baririmbana indirimbo bakoranye bise 'Mwiza wanjye'. Yavuze ko yakoze iyi ndirimbo y'urukundo na Nirere Shanel, kubera ko mu bihe bitandukanye yagiye abazwa impamvu ataririmba urukundo mu ndirimbo ze.

    Yavuze ko nawe yabaye mu bihe by'urukundo, kandi yanyuzwe nabyo. Kuri Shanel, ni umugisha n'ibyishimo, gutaramana na Muyango, ni umuntu nakuze ndeba.'

    Mbere yo kuva ku rubyiniro, Nirere Shanel yibukije abantu indirimbo ze zakunzwe aririmba indirimbo ze zirimo 'Ndarota' yakunzwe mu buryo bukomeye. Yanyujijemo atera indirimbo yo kwifuriza isabukuru Mani Martin wayizihije kuri iki Cyumweru.

    Nirere Shanel yanaririmbye indirimbo yise 'Atura'. Yavuze ko yayikoze mu rwego rwo gukangurira abahura n'ihohoterwa mu ngo n'ahandi kugira imbaraga zo kuvuga ibibaho.

    Kuri we, asanga ari uruhare rwa buri muhanzi kuririmba ku ngingo nk'izi zitakunze kuvugwaho na buri wese, mu rwego rwo kugaragaza ibibera mu ngo.

    Kananura Didier ureberera inyungu za Muyango, yavuze ko mu 2024 ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza imyaka 30 rubayeho bundi bushya, yavuze ko bazakora igitaramo cyo kwizihiza iyi myaka, kandi buri wese witabiriye igitaramo cy'uyu munsi azinjirira ubuntu.

    Byageze aho Muyango yifashisha itorero 'Imitari' bakoranye igihe kinini, ubundi baririmba indirimbo yakunzwe bise 'Musaniwabo'.

    Yavuze ko muri 'Muyango n'Imitari' bari abantu 12, ariko ko ubu hasigayemo babiri gusa. Avuga ko batapfuye ahubwo 'abagishobora guhagarara ku rubyiniro bakaririmba ni aba babiri gusa'.

    Muyango yashyize akadomo kuri iki gitaramo ahagana saa tatu z’ijoro, binyuze mu ndirimbo 'Karame Uwangabiye' yahimbiye Perezida Kagame. 

    Jules Sentore wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko basubiyemo iyi ndiirmbo 'nyuma yo guhamagara uyu mubyeyi akatwemerera ko tuyisubiramo'.

    Iyi ndirimbo yaririmbyemo abahanzi icyenda barimo barimo Massamba Intore, Jules Sentore, Nirere Shanel, Juno Kizigenza, Yvang Ngenzi, Mani Martin, Yvan Muzik, Bukuri ndetse na Isonga Family.

    Yaashimangiye ko yakoze iki gitaramo mu rwego rwo kugaragariza buri wese ko umuco utazigera ucika. Ati 'Igihe kirababona, mbahaye Igihugu! Nashakaga kuzibukira none muranze, nanjye ndacyahari.'

    Muyango aherutse kubwira InyaRwanda ko afite indirimbo ebyiri yahimbiye Perezida Kagame zirimo ‘Karame Uwangabiye’ iri kuri iyi album, kandi ko yayihimbye ubwo yabaga mu mahanga.

    Yasobanuye ko iyi ndirimbo yakunzwe mu buryo bukomeye, kugeza ubwo mu minsi ishize abahanzi icyenda bamwegereye bamusaba ko yabemerera bakayisubiramo.

    Ati “Ibyo rero kuri njye, si uko nabona uko mbabwira uko mba numva binshimishije. Gukora ikintu nk’icyo, abantu bakagikunda, ku buryo yumva yagisubiramo, ntabwo njyewe byandakaza.”

    Album Muyango yamuritse yakozweho n’aba-Producer batandukanye, cyane cyane Producer Pastor P wayikozeho ku kigero cya 85%. Yumvikanaho cyane ibicurangisho bya Kinyarwanda nk'Inanga n'ibindi.

    Iriho indirimbo 12 zirimo nka 'Karame Uwangabiye' yahimbiye Perezida Kagame yasubiyemo yifashishije abahanzi icyenda barimo Massamba Intore, Jules Sentore, Nirere Shanel, Juno Kizigenza, Yvang Ngenzi, Mani Martin, Yvan Muzik, Bukuri ndetse na Isonga Family.

    Hariho kandi indirimbo yahimbiye Umufasha w'Umukuru w'Igihugu yise 'Umwiza w'u Rwanda', 'Ibirumbo', 'Indahiro', 'Teka Ikobe', 'Nyirabashana', 'Mwiza wanjye' yakoranye na Nirere Shanel, 'Sibira' yahuriyemo n'itsinda rya Angel na Pamela, 'Cyo ni mumurebe', 'Iyizire Ibuhoro', 'Izihirwe' na Yva Ngenzi ndetse na Batamuriza.

    Muyango ku rubyiniro yabanjirijwe n'abarimo umuhungu we:

    Inki Muyango yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Entre Nous' ari nayo yabaye intangiriro y'umuziki we, kuko yayishyize hanze tariki 15 Gicurasi 2021.

    Yavuze ko 'Ndi umufana w'umuntu mwaje kureba uyu munsi [Muyango], icyamamare'.

    Yavuze ko mu 1986 ubwo yagarukaga mu Rwanda ari kumwe na Mama we, yageze mu bice bitandukanye birimo Camp Kigali 'bityo kuhagaruka ni byiza'. Avuga ko kuri we 'guhurira ku rubyiniro na Papa wanjye, ni ibintu binshimishije cyane'.

    Inki yavuze ko mu myaka itatu ishize ari bwo yakuye n'umukobwa witwa Ange-Christelle Irakarama, baramenyana kugeza ubwo biyemeje no kurushinga.

    Kuri we, yasobanuye iki gitaramo nk'ibyishimo guhurira ku rubyiniro na Se, no kwizihiza urukundo rwe n'uyu mukobwa wamutwaye umutima.

    Inki yakomereje ku ndirimbo 'Wanjye' yahimbye nyuma yo guhura n'uyu mukobwa, yitsa cyane ku magambo y'urukundo arimo nka 'ndamukunda cyane'.

    Uyu mugabo w'imyaka 36 y'amavuko, yavuze ko ubu yamaze gufata icyemezo bitandukanye n'indi myaka yabayeho aho yari afite abandi bakobwa yaterataga.

    Itorero Inganzo Ngari ryagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, nibo bari batahiwe. Baririmbye muri iki gitaramo, nyuma yo gutanga ibyishimo mu bwa The Ben na Pamella, bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center.

    Iri torero ryinjiranye umutagara w'ingoma wavugijwe n'abasore, binjiranye n'abakobwa babyina Kinyarwanda ari nako baririmba zimwe mu ndirimbo zizwi mu muco.


    Ibyo wamenya kuri Muyango wamuritse Album ye ya kane

    Muyango ni umwe mu bahanzi b'abahanga cyane bubakiye umuziki wabo kuri gakondo. Afite ibihangano binyura benshi byamamaye kumurusha kuko kenshi iyo muganira akubwira ko hari igihe ajya mu birori bakaririmba indirimbo ze batarabutswe ko ahari.

    Mu mabyiruka ye akubwira byinshi. Ariko yitsa cyane ku kuba atarabashije kuba mu Rwanda igihe kinini cy'ubuto bwe.

    Muyango yahungiye mu Burundi mu 1961; yahageze akiri umwana, aranahakurira. Aha ni ho inganzo ye yatangiye kuyigaragariza mu matorero atandukanye.

    Mu 1986-1987 ni bwo Muyango yategewe indege n'Itorero ry'Abakobwa babaga mu Bubiligi 'Imitari', yerekeza ku Mugabane w'u Burayi kubafasha gukora indirimbo zabo.

    Itorero Imitari ryatangiye gushaka gukora indirimbo zabo, nyuma y'igihe ribyina iz'abahanzi b'Abanyarwanda babaga mu buhungiro. Akigera mu Bubiligi ni bwo bihuje, birangira yinjiye mu Itorero Muyango n'Imitari.

    Ku ikubitiro bakoranye indirimbo zinyuranye zasohotse kuri casette ya mbere bakoze mu 1989-1990. Zirimo 'Manyinya', 'Mwiriwe neza', 'Mpore' n'izindi. Ibihangano byabo ntibyacurangwaga mu Rwanda kuko bafatwaga nk'abarwanya Leta yariho.

    Ku batazi 'Imitari', ni itorero ry'abakobwa b'abanyarwanda bishyize hamwe bagera kuri 12, ryatangiriye mu Bubiligi mu mwaka wa 1979. Bamwe bari batuye mu Bubiligi abandi bagenda bahabasanga baje kuhiga.

    Muyango we ni Intore yatojwe na se umubyara Rwigenza na sekuru Butera bazwi cyane mu ngamba Inyanza mu Rukari.

    Mu 1989 babonye igihembo cyitwa 'Lauréat du Prix Découvertes de la Radio France Internationale' kubera indirimbo 'Nzavuga yaje”.

    Mu nshuti z'u Rwanda Muyango yatoje itorero yise 'Ibirezi' ryari rigizwe n'abakobwa b'Ababiligi ndetse mu mwaka wa 2002 yabazanye gukorera ibitaramo bitandukanye mu Rwanda muri FESPAD (Festival Panafricain de la Danse). Kuri ubu Muyango ni Umutoza mukuru w'itorero rw'igihugu Urukerereza.

     

    Nirere Shanel yahuriye ku rubyiniro na Muyango Jean Marie, umuhanzi wamubereye ikitegererezo

    Nirere yavuze ko gutaramana na Muyango ari kimwe mu byo yifuzaga 

    Juno Kizigenza yashimye Muyango ku bwo kubemerera bagasubiramo indirimbo ‘Karame Uwangabiye’  

    Jules Sentore yavuze uburyo bagize igitekerezo cyo gusubiramo indirimbo Muyango yahimbiye Perezida Kagame

    Abarimo Nirere Shanel, Inki, Juno Kizigenza na Jules Sentore bari ku rubyiniro

    Mariya Yohana yasanze ku rubyiniro Muyango Jean Marie, baririmbana indirimbo ‘Intsinzi’

    Muyango yavuze ko yateguye iki gitaramo mu rwego rwo kugaragaza ko hari abakiri bato bumva neza umuco w’u Rwanda


    Umutima wishimye kuri Muyango nyuma yo kumurika Album ye ya kane yise “Imbanzamumyambi” 


    Itsinda rya Angel na Pamella ryafashishije mu miririmbire Muyango ku rubyiniro 


    Umuyobozi Ushinzwe Itangazamakuru muri I&M Bank Rwanda, [Ubanza ibumoso] ari mu bitabiriye iki gitaramo cya Muyango yahuje ab’ikigano gishya n’abakuze mu myaka 


    Muyango yavuze ko yakoranye indirimbo y’urukundo na Nirere Shanel kubera ko yabisabwe igihe kinini





    Ababyinnyi bo mu Itorero Inganzo Ngari bishimiwe mu buryo bukomeye bitewe n’uburyo bitwaye ku rubyiniro

    Inganzo Ngari baririmbye muri iki gitaramo nyuma yo gutanga ibyishimo mu bukwe bwa The Ben na Pamella



    Buri wese yagerageza gufata amafoto n’amashusho by’iki gitaramo


    Umuhanzi Mani Martin [Ubanza ibumoso] ari mu bitabiriye iki gitaramo cya Muyango


    Kananura Didier, umujyanama wa Muyango Jean Marie niwe wayoboye iki gitaramo

    Inki, umuhungu wa Muyango yavuze ko yishimiye guhurira ku rubyiniro n’umubyeyi we

    Inki yaririmbye indirimbo ziganjemo iz’urukundo zirimo iyo yakoreye umukunzi we

    Abiganjemo abakiri bato binjiraga muri iki gitaramo ari nako bagaragaza ko bamaze kugura amatike

    Ibyuma byifashishijwe mu gufata amashusho byari byamaze gutegurwa

    Abakobwa bashinzwe Protocol bo muri Company ya ‘Inzora’ bari bahageze mberey’abandi biteguye kwakira abantu

    Ahagana saa kumi n’imwe, intebe zari zamaze gutegurwa mbere y’uko abantu bahagera

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Muyango

    AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137939/muyango-yamuritse-album-imbanzamumyambi-ashyigikiwe-nabahanzi-bikiragano-gishya-amafoto-137939.html

  • Alliah Cool na Prophet Joshua bahaye The Ben… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wavuze mu rurimi rw'Igifaransa, yavuze ko asanzwe ari inshuti ya The Ben, biri mu byatumye ava muri Congo akaza kwitabira ubukwe bwe bwabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center.

    Yatanze impano ye mu ba nyuma ari kumwe n'umusore wari umucungiye umutekano. Prophet Joshua yageze mu Rwanda kuva ku wa kane w'iki Cyumweru.

    Uyu mugabo yabanje kwifashisha Noopja washinze Country Records, ashyira mu Kinyarwanda ibyo yavugaga mu rurimi rw'Igifaransa.

    Muri rusange, ijambo rye ryikije cyane ku rugendo rwe na The Ben, kandi avuga ko muri Congo, iyo bishimiye umuntu babigaragaraza bamunyanyagizaho amafaranga.

    Uyu mugabo yasabye ko hacurangwa indirimbo ya Fally Ipupa, ubundi atangira igikorwa cyo kunyanyagiza amafaranga kuri The Ben arenga Miliyoni 1.5 Frw, asoje The Ben yamushimiye. Pamella yanyuzagamo agafata ku mafaranga akayashyira kuri The Ben.

    Nyuma y'iki gikorwa, Isimbi Alliance wamamaye nka Amb.Alliah Cool yasabye umwanya maze nawe yifashishije isakosi ye yari yitwajemo arenga Miliyoni 1.5 Frw anyanyagiza kuri The Ben arenga ibihumbi 600 Frw nk'uko yabibwiye InyaRwanda.

    Alliah Cool asoje iki gikorwa, yasuhuje The Ben amushimira ku bw'intambwe yateye. Mu ijwi rya Jimmy wabaye 'Parrain' wa The Ben, yanavuze ko Alliah Cool yahaye The Ben inka.

    Alliah asanzwe uri mu bagore bafite amazu meza muri Kigali, afite ishyo ry'inka aho akamisha arenga Litro 150 ku munsi. Yatangiye afite inka eshatu yoreraga ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, none ubu ageze ku ifamu y'inka zirenga mirongo.

    Muri rusange, The Ben yahawe inka umunani; zirimo inka ine yahawe n'imiryango yombi, Umutunzi witwa Eugene wo muri Nyagatare wamuhaye inka imwe, Godfather uzwi kuri Twitter wamuhaye inyana ebyiri ndetse n'inka yahawe na Alliah Cool.  


    The Ben ku munsi udasanzwe mu buzima bwe


    Prophet yavuze ko yishimiye intambwe yatewe na The Ben na Pamella


    Umuraperi Green-P usanzwe abarizwa i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yitabiriye ubukwe bw’umuvandimwe we The Ben 

    Umuraperi M-Izzle ari kumwe na Olvis mu itsinda rya Active


    Propher Joshua yari yicaranye na Anitha Pendo mbere y’uko ajya gushimira The Ben    

    Alliah Cool yavuze ko yahaye The Ben arenga ibihumbi 600 Frw mu bukwe bwe mu rwego rwo kwishimira intambwe yateye 

    Abashinzwe umutekano wa The Ben bazanaga udufuka duto n’ibitambaro bagiye bashyiramo aya mafaranga  

    Jimmy wabaye Parrain wa The Ben [Uri iburyo] yatangaje ko Alliah Cool yahaye inka The Ben

      

    Umubyeyi wa The Ben [Uri hagati] ari kumwe n’umubyeyi wa Pamella [Uri iburyo] mu bukwe bw’abana babo 

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yitabiriye ubu bukwe afite ishimwe ku mutima nyuma y’uko amatike yari yashize mu gitaramo azakora kuri uyu wa Mbere

     

    Muyoboke Alex ari kumwe n’umuhungu we bitabiriye ubukwe bw’umuhanzi yabereye umujyanama

      

    The Ben yakozwe ku mutima n’impano yahawe n’umusore ufite ubumuga 

    Umuhanzi Niyo Bosco ari kumwe na Leandre Niyomugabo wabaye umunyamakuru wa Radio10/Tv10 

    Producer Bob wagiye agira uruhare ku ndirimbo nyinshi za The Ben 

    Danny Vumbi aherutse gushyira hanze album ye ya kane yari kumwe n’umugore we muri ubu bukwe  

    KANDA HANO UREBE JOSHUA NA ALLIAH COOL BANYANYAGIZA AMAFARANGA KURI THE BEN

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ubukwe bwa The Ben na Pamella

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137927/alliah-cool-na-prophet-joshua-bahaye-the-ben-arenga-miliyoni-2-frw-anahabwa-inka-umunani-v-137927.html

  • Miss Mutesi Jolly yifurije urugo rwiza Pamela na The Ben agira icyo yisabira Tom Close #rwanda #RwOT

    Nyampinga w'u Rwanda 2016 Miss Mutesi Jolly, yifurije Miss Uwicyeza Pamela urugo ruhire avuga ko umunsi yakoze ubukwe yifuza ko Tom Close yazamwambarira.

     

    Uyu mwari anyuze kuri Twitter konti ye yagize ati:'Uko Pamela yari yambaye byari byiza pe ,yasaga nk'abamarayika, abari bamwambariye nabo barangazaga ,The Ben yatsindaga ikizamini cyo guhitamo kuko yahisemo Best Man mwiza.Iyo nzakuba umugabo , nari gusaba Dr Tom kuba 'Best Man' wanjye.

     

    'Urugo ruhire bageni beza.Mbifurije ibyishimo bihoraho nyuma. Imana izabe indiba y'urugo rwanyu'.

     

    Nyuma yo kwandika aya magambo Miss Mutesi Jolly yakirijwe ineza n'amashimwe y'abantu basomye ubu butumwa'.

     

    https://x.com/JollyMutesi/status/1738851406520443385?s=20

    The post Miss Mutesi Jolly yifurije urugo rwiza Pamela na The Ben agira icyo yisabira Tom Close appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/miss-mutesi-jolly-yifurije-urugo-rwiza-pamela-na-the-ben-agira-icyo-yisabira-tom-close/

  • Yanguriye ifi turaryamana none yanteye inda yanga kurera umwana ! Agahinda k'umukobwa w'imyaka 17 wafatiranwe n'umugabo ukuze #rwanda #RwOT

    Hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kuvugishwa n'inkuru y'uyu mwana w'umukobwa w'imyaka 17 wo mu gihugu cya Ghana watewe inda n'umugabo ukuze ariko akaba yaranze kumufasha kurera umwana.

     

     

    Nk'uko uyu mukobwa wamaze kubyara abivuga, avuga ko uwo mugabo yamushukishije ifi maze bikarangira amufatiranye bakaryamana.

     

     

    Ubwo uyu mukobwa yaganiriga na radio yitwa SOMPA FM ikorera mu gihugu cya Ghana, uyu mukobwa yavuze ko yahuye n'uwo mugabo ubwo yashakaga telephone yo guhamagara nyina. Uwo mugabo ngo yamutije telephone ndetse nyuma baza kuba inshuti.

     

     

    Nyuma y'ibyumweru bibiri bamenyanye, wa mugabo yaje gusaba umukobwa ko yamusura ndebe n'umukobwa aza kubyemere ajya gusura uwo mugabo. Akihagera umugabo yahise amutuma kujya kugura ifi zo kurya umukobwa ahita ajya kuzizana.

     

     

    Barangije kuzirya ngo uwo mugabo yabwiye umukobwa ko nta mugore afite ndetse ko ashaka umukobwa baba bateretana. Nibwo yasabye umukobwa ko baryamana maze birangira uyu mukobwa asamye inda afatiranwe nuwo mugabo ndetse ubu akaba yarabyaye.

     

     

    Uyu mukobwa akomeje gutakamba avuga ko uyu mugabo yanze kumufasha kurera umwana ndetse ko bimukomereye kubona uko yita ku mwana.

     

     

     

     

    Source: ghpage

    The post Yanguriye ifi turaryamana none yanteye inda yanga kurera umwana ! Agahinda k'umukobwa w'imyaka 17 wafatiranwe n'umugabo ukuze appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/yanguriye-ifi-turaryamana-none-yanteye-inda-yanga-kurera-umwana-agahinda-kumukobwa-wimyaka-17-wafatiranwe-numugabo-ukuze/

  • Ese ni iki gituma umugore apfa ari kubyara #rwanda #RwOT

    Kubyara ni kimwe mu bintu bikomeye cyane biba ku mugore mu buzima bwe, ndetse impamvu kiri mu byambere ni uko iyo umugore abyara ahura n'ibibazo ndetse n'uburibwe budasanzwe ndetse arinabwo bishobora no kumuviramo gupfa mu gihe ari kubyara.

     

     

    Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira amakuru yizewe ku mpamvu zishobora gutuma umugore apfa ari kubyara.

     

     

    Mu magana y'abagore batwite cyangwa se bari kubyara, babiri cyangwa batanu muri bo barapfa, ndetse bagapfa bari kubyara. Inzobere zivuga ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umugore abyara nabi bityo agapfa, niyo mpamvu turagaruka ku mpamvu 3 zikomeye cyane zishobora gutuma umugore apfa ari kubyara.

     

     

    Dore izo mpamvu 3 zikomeye cyane zishobora gutuma umugore apfa ari kubyara;

     

     

    1.Kuva bari kubyara

     

    Kuva bivuze kuva amaraso menshi, iyo umugore Ari kubyara umwana ashobora kuva amaraso menshi akanga kurekera kuva rimwe narimwe akavira mi imbere bityo bikaba bishobora gutuma umugore apfa ari kubyara. Mu gihe rero umugore ari kuba ariko ntiyitabweho byihuse n'abaganga bishobora gutuma uwo mugore apfa arimo kubyara.

     

     

    2.Kwiyongera ku muvuduko w'amaraso

     

    Mu gihe umugore ari kubyara ari muri icyo gikorwa akaza kugira umuvuduko w'amaraso ukabije, nabyo bishobora kumuviramo gupfa. Nabyo inzobere zivuga ko abaganga cyangwa ibitaro ibyo byashoboka ko babyitaho ariko iyo babigenzemo gacye umugore ashobora gupfa.

     

     

    3.Infection

     

    Inzobere zivuga ko Kandi umugore ashobora gupfa Ari kubyara bitewe na infection yatewe nisuku nke y'ibitaro uwo mugore Ari kubyariramo, bityo agafatwa na infection bikarangira apfuye. Ni ngombwa rero ko ibitaro byita cyane ku isuku yabyo cyane mu gihe umugore ari kubyazwa.

     

     

     

     

     

     

    Source: fleekloaded.com

    The post Ese ni iki gituma umugore apfa ari kubyara appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ese-ni-iki-gituma-umugore-apfa-ari-kubyara/