Blog

  • Tujyane ku rusengero The Ben na Pamella bagiy… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 31 Kanama 2022, nibwo umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye ku mazina ya The Ben yasezeranye mu mategeko n'umukunzi we Uwicyeza Pamella, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo.

    Ku wa 15 Ukuboza 2023, ni bwo The Ben yasabye ndetse anakwa Uwicyeza Pamella ndetse imiryango yabo, inshuti n’abavandimwe bombi barabashyigikira mu muhango wabereye mu busitani bwa Jalia buherereye hafi ya Intare Arena.

    None kuri uyu wa 23 Ukuboza 2023, Mugisha Benjamin na Uwicyeza Pamella bagiye gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Eglise Vivante ruherereye i Rebero.

    Misa yo gusezeranya The Ben na Pamella iratangira saa munani z’amanywa dore ko mu aya masaha ya mu gitondo hari harimo kubera imirimo yo gusukura no gutaka uru rusengero rugiye kuberamo ubukwe butegerejwe n’abantu benshi.

    Urusengero rugiye kuberamo ubukwe bwa The Ben na Pamella

    Eglise Vivante urusengero rugiye kuberamo ubukwe bwa The Ben ruherereye i Rebero

    Ubusitani bwa Eglise Vivante Rebero


    The Ben na Pamella bagiye gusezerana imbere y’Imana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137901/tujyane-ku-rusengero-the-ben-na-pamella-bagiye-gusezeraniramo-imbere-yimana-amafoto-137901.html

  • Miss Cadette wibitseho imodoka ihenze yavuze… – #rwanda #RwOT

    Miss Cadette yanyuze mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda 2019 anagera mu bakobwa 15 bavuyemo Nyampinga. Avuga ko aya marushanwa yamugiriye umumamaro ukomeye.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Miss Cadette yasobanuye ko yishimira ko uyu mwaka u Rwanda rwarushijeho kuba igicumbi cy'imyidagaduro.

    Yagize ati: 'Twakiriye ibitaramo byinshi byajemo abahanzi benshi tutari tuzi ko bagera mu gihugu cyacu, urumva aba ari n'amahirwe ku bahanzi bacu guhura n'abandi bahanzi.'

    Uyu mukobwa ufite YouTube yise 'Umukundwa Cadette' anyuzaho ibiganiro bitandukanye, yavuze ko binyuze muri 'Camu Knit Collection' bafite imyenda inyuranye ikoze mu budodo bateguriye abantu muri ibi bihe bya noheli kandi hari na poromisiyo y'iminsi mikuru.

    Ageze ku bukwe bwa The Ben na Miss Pamella bahuriye muri Miss Rwanda, Cadette yagize ati: 'Ndakubitamo ikanzu n’agakweto.'

    Yatangaje ko yiteguye kwitabira ubukwe bwa mugenzi we Miss Pamella bahuriye muri Miss Rwanda 2019

    Ku ruhande rwo kuba amarushanwa y'ubwiza arimo n’iryo yanyuze atakiriho, yagize ati: 'Nagiye muri Miss Rwanda kubera ko hari igikorwa nakuze mbona, kuba itagihari bivuze ko hari undi mwana wabyifuzaga bakaba barayifunze atayigiyemo.'

    Yongeraho ati: 'Kandi ikindi ryari irushanwa riduha amahirwe menshi ku bana bashaka kwimenyekanisha hanze kugira ngo bamenyekanishe impano zabo kubera iyo uvuye hariya amahirwe ahita aza yiruka kuruta.'

    Yanavuze ibanga yakoresheje kugira ngo abe abashije gusoza umwaka yibitseho imodoka nshya y’abarirwa muri Miliyoni zisaga 20 Frw.

    Ati'Ibanga rya mbere ni ugutangira umwaka ufite intego ushaka kugeraho n'imodoka yari irimo. Mu by'ukuri sinari nzi ahantu izaturuka kuko murabizi mwese gutunga imodoka hano ntabwo biba byoroshye.

    Ariko iyo hari ikintu nshyize mu mutwe nkumva ndagishaka cyane sinshobora gusinzira icyo kintu ntakigezeho ariko nkanagisengera.'

    Kugira intego y’umwaka yabigaragaje nka rimwe mu mabanga yamufashije gusozanya umwaka imodoka y’asaga Miliyoni 20Frw

    Uko yakira abamuca intege cyane yagize ati: 'Urumva kugira ngo uze muri bino bintu bisaba kuba uzi kubikunda. Iyo ukunda ibintu rero wihanganira ibigeragezo byabyo, gusa kandi nkora ikintu nabanje gutekerezaho n'ifoto ndabanza nkayireba nkavuga ese iyi niyo sura nkwiye guha abantu.'

    Kuba abanza gutekereza ku cyo abantu baza kuvuga, bijya kuza yarangije kwiyakira nk’uko abyivugira ati: 'Ikintu cya mbere ni ukuza muri ibi bintu ubikunze kandi ugakora n’ikintu wabanje gutekerezaho, ntupfe guhubuka kuko iyo uhubutse baguca intege na we ukazicika.'

    Miss Cadette gutegura ibintu neza asanga aricyo kimufasha kwirinda abamuca intege

    Ku birebana no kuba aterekana umukunzi we, Miss Cadette yagize ati: 'Njyewe ntecyereza ko urukundo ari urw'abantu babiri biba byiza, ese ejo nuza ukavuga nkunda narunaka mugashwana, ejo ukongera, abantu bazagera aho babone ko udashobotse. Rero mu rukundo ni byiza kubitwara gacye.' 

    Agaragaza icyo bikurinda kugira ubuzima bw'urukundo bwawe ibanga at: i'Bikurinda amagambo y'abantu. Ikindi na we uba ureba ese ibi bintu bizagera ku bintu bifatika, ntabwo ari byiza buri muntu mutangiye gukundana ngo ubishyire hariya ejo mushwane ufate undi'.

    Uyu mukobwa agaruka kuri Davido yagize ati: 'Ubundi Davido namukundaga kuva cyera niga mu mashuri yisumbuye, indirimbo ze narazikundaga cyane, sinzi impamvu hari abakundaga ba Wizkid, ba Tiwa Savage'.

    Yongeraho ati: 'Davido bavuga ko ari umwana wakuriye mu bakire, uretse no kuba yarakuriye mu bakire akaba umusitari. Kuba ufite ibyo bintu byose ariko ugakomeza ugasabana uhora useka utifunga nk'abasitari, iyo mico ituma akomeza kuba umuhanzi nkunda.'

    Ku kijyanye n'ishati abantu babonye bakavuga ko ari iyo Davido yamusigiye, Cadette yagize ati: 'Ishati abantu bayitinzeho ariko nari nishimiye ko nambaye ishati nk’iye, byarasaga ntabwo byari bivuze ko ari iye.'

    Ageze ku ngingo yo kuba barahuye imbonankubone, uyu mukobwa yagize ati: 'Mubona, naravuze nti ‘ese ndimo ndarota’, narishimye. Ni umuhanzi nkunda, ndamukunda, ndamufana cyane.'

    Yagaragaje ko yakunze Davido kuva yiga mu mashuri yisumbuye akaza no gushima imico ye Kuba yaba yarasigiwe ishati na Davido yabiteye utwatsi avuga ko ari uko zisa kandi kuba yayambara yumva ari ishema kubera urukundo akunda Davido Miss Cadette asozanije imodoka umwaka wa 2023 abikesha gutegura ibyo akora byose no gusenga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137900/miss-cadette-wibitseho-imodoka-ya-za-miliyoni-yavuze-impamvu-akunda-davido-nibimufasha-gut-137900.html

  • Yago yamuritse umuzingo wa mbere “Suwejo” mu… – #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bitaramo byari bikenewe mu mpera z'umwaka wa 2023, cyashyizweho akadomo mu masaha akuze y’uyu wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023 muri Camp Kigali aho umuhanzi Yago yamuritse Album ye ya mbere yise “Suwejo”.

    Imitegurirwe y’ahabereye iki gitaramo yari iri ku rwego rwo hejuru, aho abantu bakiranwaga urugwiro n'abasore n'inkumi bo muri 'Uno Protocol', bakakirwa kandi n'umuziki n'urumuri rw'amatara anyuranamo mu mabara atandukanye mu buryo bwateguwe na Gorilla Events Limited.

    Nubwo iki gitaramo cyatangiye gitinze hagati ya saa mbiri na saa tatu n'igice z’ijoro, gusa abitabiriye banyuzwe cyane, yaba mu gice cyayobowe na Anita Pendo utabashije kuhatinda kuko yari afite akandi kazi kamutegereje n’ikindi gice cyayobowe na Phil Peter.

    Abahanzi biyerekanye by'amahire imbera ya Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, watangiranye n’iki gitaramo yari yazanyemo n'umuryango we.

    Zeo Trap, Bushali na Niyo Bosco nibo baririmbye bwa mbere, hanyuramo hakurikiraho Yago wari wateguye urubyiniro neza rwariho ababyinnyi barimo n'abafite amazina azwi nka Divine Uwa na Jojo Breezy.

    Abacuranzi bagize itsinda rya Symphony ni bo bafashije Yago waririmbaga mu buryo bwa Live, ibintu byashimishije abari baje kumushyigikira n'abakunzi b'umuziki nyarwanda muri rusange.

    Nyuma ye, umuramyi Aline Gahongayire yataramye mu ndirimbo ze yavangaga n'iz’abandi bahanzi bazwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. 

    Umuhanzi Double Jay na Kirikou nabo bari baturutse mu Burundi biyeretse abanyarwanda. Phil Peter ni we wayoboye igice cya kabiri cy'igitaramo avanga umuziki akanashyushya abantu. 

    Uko igitaramo cyagendaga kijya mbere hagaragaragamo amakosa amwe n’amwe arimo kuba hari abahanzi bahamagarwaga ku rubyiniro bagatinda kugeraho n'ibindi.

    Icyakora ntibyabujije abishima kwishima no kujyana ubutumwa bw’uko Yago afite ubuhanzi muri we kandi atazuyaje yazagera kure.

    Mu bahanzi bari bategerejwe gutaramana n'abakunzi batari bacye ba Yago, ariko bikarangira batabashije kuhagera ni Levixone wo muri Uganda ndetse na Chriss Eazy wo mu Rwanda.

    Yago yaririmbye indirimbo ze zitandukanye afatanya na “Inyogo ye” mu ndirimbo yabo yashimishije benshi bise 'Ni Wane' anaboneraho gutangaza ko agiye gufasha “Inyogo ye” gukomeza gushyira hanze indirimbo mu buryo bwe bwihariye aho itaha izaba yitwa 'Mu mazi'.

    Ibyamamare mu muziki byitabiriye iki gitaramo harimo Element, Alyn Sano, Bob Pro, Karigombe, Bahati Makaca. Mu myidagaduro na siporo muri rusange hari Noopja, David Bayingana, Miss Cadette, Bijou Dabijou, Junior Rumaga n'abandi batandukanye.

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah n'umuryango we bari mu bitabiriye iki gitaramo cya Yago nubwo atahatinze ariko ababashije kumubona wabonaga banejejwe no kuba ari kumwe nabo.

    “Suwejo”, umuzingo Yago yamuritse wariho indirimbo Suwejo, Rata, Si Swing, Umuhoza, Yahweh, Original Kopy, True Love, Alright, Naremeye yakoranye na Bushali, My Love, Vis a Vis, Yago Piano na ‘T’en Vas Pas”.

    Aba 'Producers' bayikozeho ni Element, The Major, Iyzo Pro, Knox on the Beat, Bob Pro, Santana Sauce, Fanta Pro, Prince Kiiz, Pakkage, Chrisy Neat, Nessim, Logic Hit It na Flyest Music.

    Igitaramo Yago yakoze kirashimangira ko urubyiruko rukwiriye gutinyuka rukabyaza impano zabo umusaruro rutitaye ku bica ntege kuko igihe kigera abantu bakemera ko ushoboye iyo udacitse intege.

    Ni igitaramo gitanze kandi umukoro ku bandi bahanzi barimo n’abamaze ikinyacumi kirenga ariko batarakora igitaramo cyabo na kimwe kandi bahora babisunika nyamara birengagiza ko imyaka izana n’ibyayo.

    Yago yamuritse umuzingo yise ‘Suwejo’ akaba ari no muri gahunda yo gutangira ibitaramo bizenguruka igihugu agenda asanga abakunzi be hafi yaboDJ Didiman ukorera ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru yari ahariIbyamamare byaje kumushyigikira ku bwinshiKarigombe, Alyn Sano na Junior Rumaga nabo bari baje gushyigikira YagoYago asuhuzanya na Bob Pro wamamaye mu kuyungurura umuziki [Mastering]Bob Pro yari ari kumwe na Bijou Dabijou inshuti y’akadasohoka ya YagoInyogoye n’umugore we, abantu b’ingenzi mu buzima bwa Yago nabo bari bahari ndetse banafatanije gususurutsa abakunzi baboMitsutsu na Sky 2 bari baje gushyigikira Yago Pon DatNoopja na David Bayingana nubwo bafite inshingano zitoroshye mu bukwe bwa The Ben baje kwifatanya na YagoByari umunezero mu bafana n’abakunzi ba Yago Pon Dat bananyuzagamo bakamuha amanyarwanda n’amadoraliMC Nario ari mu baje kwifatanya na Yago ku munsi we w’amatekaAbabyeyi ba Yago bari baje kumushyigikira Element na Junior Rumaga barimo baganira mu gitaramo cya YagoYago yazanye n’ababyinnyi barushijeho gutuma igitaramo kigira igisobanuroJojo Breezy na Divine Uwa batambukanye umucyo mu gitaramo cya YagoAnita Pendo ni we wayoboye igice cya mbere cy’igitaramo cya YagoPhil Peter yayoboye igice cya kabiri cy’igitaramo cya Yago

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO YOSE Y’IGITARAMO CYA YAGO

    AMAFOTO: NGABO SERGE/INYARWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137896/yago-yamuritse-umuzingo-wa-mbere-suwejo-mu-gitaramo-cyitabiriwe-na-minisitiri-utumatwishim-137896.html

  • Watubereye umwaka wo gukora! Ababyinnyi nyarw… – #rwanda #RwOT

    Uko umuziki nyarwanda urushaho gutera imbere, ni nako abawufitemo impano mu buryo bumwe cyangwa ubundi bagenda bigaragaza. 

    Muri iki gihe, u Rwanda rusigaye ruri mu bihugu bibarizwa muri Afurika bifite ababyinnyi b'abahanga, kandi bakora uko bashoboye bakagaragaza impano zabo cyane cyane bifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye.

    Muri mashusho y'indirimbo z'abahanzi nyarwanda batandukanye, hari ababyinnyi bakunze kwifashishwamo, bakagira uruhare mu gukundwa kw'izo ndirimbo no kumenyekanisha umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

    Umwe muri aba babyinnyi uzwi cyane ku izina rya Jojo Breezy aganira na InyaRwanda yatangaje ko kuri we, uyu mwaka wa 2023 wabaye uwo gukora cyane bitewe n'ibikorwa bikomeye byabereye mu Rwanda.

    Yagize ati: '2023 ni umwaka mbona wihuse cyane ariko na none wabayemo ibikorwa byinshi. Njyewe akenshi nkorana n'abahanzi, hari indirimbo nyinshi nagiye ngaragaramo zirimo iza ba Bruce Melody, Chris Easy, Marina n'abandi.

    Twanabyinnye kuri stage zikomeye zabereye mu gihugu cyacu, uyu mwaka wabaye muto ariko wabayemo ibintu byinshi.'

    Jojo Breezy yakomeje avuga ko muri uyu mwaka hari byinshi byiyongereye mu mwuga wabo, haba ku bijyanye no kubona akazi gahagije, kunguka ubumenyi ndetse no kubaka izina.

    Yasobanuye ko nubwo hari imbogamizi bahgihura na zo bitakiri ku rwego rukomeye nka kera, kubera ko mbere wasangaga bigorana kumvisha abanyarwanda ko umwuga wo kubyina  watunga umuntu kandi akabaho neza. Yatangaje ko we abona imitekerereze imaze guhinduka, kubera ko abahanzi bamaze gusobanukirwa akamaro k'umubyinnyi mu kumenyekanisha ibihangano bye.

    Ati: 'Uyu mwuga umaze kugera ahantu hashimishije, biri gutanga icyizere, kuko kurubu nta ndirimbo igisohoka itagaragayemo ababyinnyi, nta gitaramo gikomeye kikibera mu Rwanda kitarimo ababyinnyi, ibyo byose ni inyerekana ko kubyina bimaze kugera ku rundi rwego. Biratwereka kandi ko mu minsi iri imbere, ababyinnyi bagiye kujya banitabazwa ku rwego mpuzamahanga kuko natwe nk'ejobundi twari twagiye mu Burundi badutumiye, rero navuga ko hari icyizere.'

    Jojo Breezey umaze imyaka irenga 10 abyina, yahamije ko uyu mwuga umutunze ndetse ko kugeza ubu nta kandi kazi akora ka buri munsi uretse kubyina gusa. Yatangaje ko muri uyu mwaka yungutse amafaranga menshi cyane bitewe n'ibikorwa biremereye yagiye agaragaramo, harimo n'ibizwi nka 'Challenges' yatangije ku mbuga nkoranyambaga.

    Shakira Kay nawe uri mu babyinnyi bakomeje guhagararira neza u Rwanda mu bijyanye n'imibyinire, yaganiriye na InyaRwanda maze atangaza ko  uyu mwaka wabaye uw'umugisha kuri we ndetse n'umwuga we muri rusange.

    Yagize ati: 'Uyu mwaka ni umwaka w'umugisha kuri njyewe, wanjyejeje kure mu mwuga wanjye kuko niwo mwaka nakozemo cyane nkagira n'amahirwe yo kubyina kuri stage zikomeye nka Giants of Africa, Trace Awards, Move Afrika n'izindi nyinshi. Ni umwaka nakozemo cyane kandi nkabonamo umusaruro ushimishije.'

    Shakira yatangaje ko yagize igitekerezo cyo kuzaba umubyinnyi afite imyaka 7 gusa, kuko na nyirakuru yari umubyinnyi, ndetse akura n'ababyeyi be bamutera imbaraga bamubwira ko azi kubyina cyane.

    Ati: 'Kugira ngo mbe uwo ndiwe mbikesha abanteye imbaraga bakambwira ko nshoboye bakanantinyura, barimo umuryango wanjye, inshuti n'abakunzi banyereka urukundo mu byo nkora. Ni impano kuko ntibyangoye kubimenya.'

    Uyu mukobwa yasabye abagifite imyumvire mibi kuri uyu mwuga kuyikuramo, kuko usanga aribo badindiza bakanaca intege abifuza kuba ababyinnyi kandi mu by'ukuri ari akazi nk'akandi gatunga ukitwayemo neza. Shakira, yanaboneyeho gusaba abanyarwanda gukomeza kubashyigikira mu bikorwa byabo bya buri munsi mu rwego rwo kuzamura uyu mwuga n'abawukora.

    Muri uyu mwaka, mu babyinnyi bamaze kubigira umwuga bigaragaje cyane harimo General Benda, Jojo Breezey, Shakira Kay, Divine Uwa, Uwase Bianca, Saddie Vybez, Cc.djamilaaa, Guy Young King, n'abandi.

    Divine Uwa, ni umwe mu babyinnyi bigaragaje cyane muri 2023

    General Benda ari mu babyinnyi basoje umwaka bayoboye ku mbuga bkoranyambaga   



    Shakira Kay, ari mu babyiniye ibikomerezwa byaje gutaramira i Kigali muri uyu mwaka


    Yagize inzozi zo kuzaba umubyinnyi ku myaka 7 gusa



    Jojo Breezey umaze imyaka irenga 10 mu mwuga wo kubyina


    Kuri ubu, atunzwe no kubyina gusa


    Saddie Vybes ari mu bagaragaye kuri ‘Stage’ zikomeye mu 2023



    Cc.djamillaaa ukomeje kuzamuka neza muri uyu mwuga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137867/watubereye-umwaka-wo-gukora-ababyinnyi-nyarwanda-babigize-umwuga-2023-ibasize-he-137867.html

  • Bite bya Musa Esenu muri Rayon Sports? #rwanda #RwOT

    Musa Esenu harabura iminsi mbarwa amasezerano ye muri Rayon Sports akarangira, mu minsi ya vuba avuye mu biruhuko ni bwo azatangira kuvugana n’iyi kipe ngo abe yayongerera amasezerano.

    Muri Mutarama 2022 ni bwo Musa Esenu yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka n’igice avuye iwabo muri Uganda, akaba mu minsi mike azaba asoje amasezerano ye.

    Amakuru avuga ko Musa Esenu mu Kwakira ubwo hari hashize iminsi mike shampiyona ya 2023-24 itangiye yabajije Rayon Sports ahazaza he ndetse niba batatangira kuganira ku kuba bamwongerera amasezerano.

    Icyo gihe ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamubwiye ko yakwihangana amasezerano ye akarangira muri Mutarama 2024 bakabona kuganira.

    Amakuru avuga ko mu ntangiriro z’uku kwezi nyuma yo kubona ko rutahizamu ukomoka muri Guinea, Alseny Camara yari yazanye urwego rwe ruri hasi, yifuje gutangira ibiganiro na Musa Esenu warimo yitwara neza.

    Uyu rutahizamu wari watangiye gushakisha indi kipe hanze y’u Rwanda ndetse abona ko binashoboka, yasabye Rayon Sports ko nk’uko yabimusabye yakwihangana agasoza amasezerano ye muri Mutarama 2024 ubundi bakabona gutangira ibiganiro.

    Ubwo igice kibanza cya shampiyona cyari kirangiye, Musa Esenu yahise ajya mu kiruhuko iwabo muri Uganda. Bivugwa ko impande zombi zizatangira ibiganiro byo kongera amasezerano.

    Nyuma y’uko Alseny Camara ukomoka muri Guinea wari waguzwe yagize imvune ndetse na rutahizamu mushya ukomoka muri Senegal, Alon Paul Gomis na we akaba atizewe neza, Rayon Sports yifuza guha Musa Esenu amasezerano y’amezi 6 azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2023-24.

    Musa Esenu azatangira ibiganiro na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bite-bya-musa-esenu-muri-rayon-sports

  • Ubuyobozi bwa Rayon Sports bushobora kwisubiraho #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko amakuru agiye hanze ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bushobora kureka umunya-Mauritania, Mohamed Wade agasoza shampiyona, bwagiriwe inama ko butakora iryo kuko bashobora kuzicuza.

    Bivugwa ko Umuyazeu Jean Fidele usanzwe uyobora Rayon Sports, bamwe mu bajyanama be bamubwiye ko nubwo ikipe nta bushobozi ifite ariko na none Wade atari uwo gutoza Rayon Sports kuko izahita iva mu rugamba rw’igikombe hakiri kare.

    Bivugwa ko bahise basubukura gahunda zo gushaka umutoza mushya uzaza gutoza Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya 2023-24 izatangira tariki ya 13 Mutarama 2024.

    Umutoza wifuzwa ni umutoza uzi shampiyona y’u Rwanda ariko na none akaba adahenze kubijyanye n’umushahara yahembwa, aho iyi kipe yumva ibonye uri hagati y’1500 na 2000 by’amadorali byaba ari byiza kurushaho.

    Umwe mu batoza barimo kuvugwa muri iyi kipe, ni Hitimana Thierry aho ubu atoza mu irerero rya Bayern Munich.

    Gusa uyu mutoza bivugwa hari bamwe muri komite ya Rayon Sports barimo n’umunyamabanga w’iyi kipe, Patrick Namenye batabona ko ari we mahitamo meza.

    Gusa ku rundi ruhande, amakuru avuga ko na Hitimana Thierry uheruka gusinya amasezerano y’imyaka 2 nk’umutoza mu irerero rya Bayern Munich nubwo yahuye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports na we atarafata umwanzuro wo kuba yasezera akazi ke akajya muri Rayon Sports.

    Hitimana yatoje amakipe nka Bugesera FC, Rayon Sports, Amavubi y’Abatarengeje imyaka 23 yanatoje kandi hanze y’u Rwanda amakipe yo muri Tanzania nka Namungo FC, Mtibwa Sugar, KMC na Simba SC.

    Thierry Hitimana aravugwa muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubuyobozi-bwa-rayon-sports-bushobora-kwisubiraho

  • Yago yavuze uko Dabijou inkumi iri mu zigezwe… – #rwanda #RwOT

    Dabijou si mushya mu myidagaduro ariko na none muri ibi bihe ni gacye agaragara mu birori n'ibitaramo.

    Kuri uyu wa 22 Ukuboza 2023 ubwo Yago yamurikaga umuzingo we wa mbere yise 'Suwejo' muri Camp Kigali, Dabijou ari mu baje kumushyigikira.

    Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, Yago yagarutse kuri uyu mukobwa anahishura uko yamushyigikiye mu muziki we.

    Mu magambo ye ati: 'Ubundi ndamushimira, ari mu bantu baje bansanze ku rubyiniro banjugunyaho amadorali, Imana imuhe umugisha.'

    Ashimangira iyi ngingo ati: 'Sinatinya kuvuga ko hari ikintu yakoze ku muziki wanjye yaragikoze ndamushimira. Hari nk'indirimbo yanjye yagiyemo 'Si Swing', kuba yaremeye kumpa ubwo bufasha.'

    Yongeraho ati'Nta mafaranga yansabye kugira ngo ajye mu ndirimbo yanjye ahubwo yayiteye inkunga, urumva icyo kintu ukuntu kirenze.'

    Akomeza agira ati: 'Yarayumvise arayikunda aravuga ati iyi ndirimbo ndayitangaho igihumbi cy'amadorali [Asaga Miliyoni 1.2Frw]”. 

    “Ndamushimira cyane umutima yagize wo kunshyigikira. Imana imuhe umugisha kandi umugisha musabiye Imana izawumuhe.'

    Dabijou Bijou ari mu bakobwa bakurikirwa n'abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga. Mu minsi yashize hagiye humvikana amakuru ko yaba ari mu rukundo na Harmonize wikundira abakobwa bateye nka we [Nk'ibisabo].Ibyishimo byari byose kuri Dabijou w’imbonekarimwe mu bitaramo witabiriye igitaramo cya Yago ari kumwe na Bob ProYago yahishuye ko Dabijou yamuteye inkunga y’asaga Miliyoni y’amanyarwanda yamufashije gutunganya amashusho ya ‘Si Swing’ Dabijou yamamaye mu myidagaduro kuva mu myaka yo hambere gusa ni gacye muri iki gihe aboneka mu bitaramo, ariko yitabiriye icya Yago bakoranye kandi banafitanye ubucuti

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137891/yago-yavuze-uko-dabijou-inkumi-iri-mu-zigezweho-yamuteye-inkunga-yarenga-miliyoni-1frw-ama-137891.html

  • Saido Ntibazonkiza mu muryango winjira muri APR FC #rwanda #RwOT

    Umurundi utarimo kumvikana na Simba SC ku kuba yakongera amasezerano muri iyi kipe, Saidi Ntibazonkiza ashobora kwerekeza muri APR FC.

    Uyu mukinnyi ukina afasha abataha izamu, yageze muri Simba SC mu Kuboza 2022 avuye mu ikipe ya Geita Gold.

    Ntibazonkiza akaba yari yasinyiye Simba SC amasezerano y’umwaka umwe n’igice aho asigaranye amasezerano y’amezi 6 gusa.

    Simba SC yifuje kumwongera amasezerano aye atararangira, aho yashakaga kumuha umwaka ariko we akifuza ko iyi kipe yamwongerera amasezerano y’imyaka 2.

    Amakuru aturuka mu gihugu cya Tanzania avuga ko Simba SC ititeguye kumusinyisha imyaka 2 ni mu gihe na we atiteguye kongera umwaka umwe.

    Bivugwa ko Simba SC yahise itekereza uburyo yamutanga muri Mutarama 2024 aho ubu barimo gushaka umusimbura we.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko APR FC yagaragaje ko yifuza uyu mukinnyi ndetse ibiganiro na Simba SC bikaba byararangiye hasigaye kumvikana n’umukinnyi.

    Ku ruhande rwa Saidi Ntibazonkiza, bivugwa ko atarimo kumva neza uburyo yaza muri APR FC gusa ibiganiro birakomeje ndetse hari intambwe imaze guterwa aho ubu bimaze kugera kuri 60%.

    Uyu mukinnyi bikunze ashobora kuba ari we wenyine w’umunyamahanga ikipe ya APR FC ishobora kongeramo muri Mutarama 2024 mu rwego rwo kuza gufasha iyi kipe mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24.

    APR FC ikaba yaramaze gusinyisha Kategeya Elie avuye muri Mukura VS ndetse inagarura Mbonyumwami Thaiba yari yaratije muri Marines FC.

    Saidi Ntibazonkiza ashora gusinyira APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/saido-ntibazonkiza-mu-muryango-winjira-muri-apr-fc

  • Yago yahishuye ko se yiganye na Perezida Kaga… – #rwanda #RwOT

    Ubwo Yago yateguraga igitaramo yagaragaye ari kumwe n'ababyeyi be mu mashusho yo kucyamamaza, ibintu byazamuye amarangamutima ya benshi.

    Nyuma yaje gutangaza ko ababyeyi be bazitabira iki gitaramo cye yamurikiyemo Album ya mbere yise “Suwejo”. 

    Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023 muri Camp Kigali.

    Mu gusoza ijambo rye muri iki gitaramo cye, Yago yafashe umwanya wo gushima ababyeyi be, anabagenera igihangano cy'ifoto ya Perezida Kagame.

    Asobanura impamvu yo kuba ariyo mpano yahisemo kubaha, Yago yagize ati: 'Ababyeyi banjye bakunda Perezida Kagame.'

    Akomeza agira ati: 'Hanyuma muzehe wanjye twakuze atubwira uburyo yiganye na Nyakubahwa Perezida mu ishuri rimwe, Ntare High School mu gihugu cya Uganda, atubwira ko banize mu myaka [promotion imwe].'

    Yago agaragara ko ari ibintu yatangiye kumva ari muto ati: 'Mu kuri ni agahigo buri gihe ambwira, akabwira wa mwana we, “wibuke ko njye niganye na Perezida”.'

    Uyu muhanzi akaba n'umunyamakuru aheruka kudutangariza ko kubona uburyo Perezida Kagame yifotozanije n'abahanzi akanabakira muri Village Urugwiro, byatumye arushaho kumukunda.

    Se wa Yago yize ku ishuri rimwe na Perezida KagameNyina wa Yago yasabiye umugisha umuhungu weYago yahaye ababyeyi be impano y’ifoto iriho Perezida Kagame

    AMAFOTO:NGABO SERGE/INYARWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137890/yago-yahishuye-ko-se-yiganye-na-perezida-kagame-muri-uganda-amafoto-137890.html

  • Ari kuyinaniza! Umutoza mukuru Rayon Sports iri kwifuza akomeje kuyibera ibamba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ikomeje gushaka umutoza w'Umunyarwanda wakorana n'Umunya-Mauritania, Mohamed Wade uyifite by'agateganyo, yegereye Hitimana Thierry wigeze kuyinyuramo ngo ayibere Umutoza Mukuru.

    Hitimana Thierry uri gutoza abana bigishwa ruhago muri Academy ya Bayern Munich yegerewe na Rayon Sports nyuma yo gutandukana na Yamen Zelfani wari umutoza mukuru.

    Murera yegereye Hitimana ariko ayibera ibamba. Ibi byabaye na nyuma y'igice kibanza cya Shampiyona cyasoje tariki 12 Ukuboza 2023, mbere yo gufata icyemezo cyo gushakira Wade umwungiriza kidahurirwaho na benshi mu buyobozi.

    Rayon Sports yahuye na Hitimana Thierry inshuro ebyiri ndetse anahamagarwa kenshi kuri telefoni ngendanwa ngo bamureshye abe yasubira muri Murera yigeze gukinira, akanayitoza.

    Hitimana ni izina riremereye muri Ruhago y'u Rwanda dore ko yatoje amakipe nka Bugesera FC, Rayon Sports, Amavubi y'Abatarengeje imyaka 23 yanatoje kandi hanze y'u Rwanda amakipe yo muri Tanzania nka Namungo FC, Mtibwa Sugar, KMC na Simba SC aho yasimbuye Umufaransa Didier Gomes Da Rosa mu mwaka wa 2021-2022.

    Source : https://yegob.rw/ari-kuyinaniza-umutoza-mukuru-rayon-sports-iri-kwifuza-akomeje-kuyibera-ibamba/