Blog

  • Ese ni abahe bandi bana Maliya na Joseph babyaye nyuma ya Jesus Christ #rwanda #RwOT

    Inyandiko zivuga ko mu bana bose Maliya na Joseph babyaye uwamamaye cyane Ari Jesus Christ twese tuzi, icyakora ngo siwe wenyine kuko Hari n'abandi bana bavukana nawe. Jesus Christ niwe mfura yabo ariko siwe bucura, bivugwa ko atavutse Ari ikinege ahubwo afite abandi bavandimwe be.

     

     

    Zimwe munyandiko za baromani zivuga ku isugi Mariya, bavuga ko uyu mugore ashobora kuba yaragumye kuba isugi cyane ko abyara Jesus Christ yamubyaye asamye ku bwumwuka wera, gusa ngo nkuko muri Bibiliya bivugwa biragaragara ko Jesus Christ atariwe mwana wenyine Mariya na Joseph babyaye.

     

     

    Ngo kuri abo Bose bizera ko Mariya na Joseph batabyaye abandi bana, Hari abavuga ko abo bana bandi bavugwa Ari abana Joseph yabyaranye nundi mugore bahoze babana mbere Yuko abana na Mariya. Icyakora nta nyandiko nimwe igaragaza ko uyu mugabo Joseph yari afite cyangwa yigeze undi mugore utari Mariya.

     

     

    Ndetse ngo ntaho bivugwa ko Mariya yagumye kuba isugi nyuma yo kwibaruka Jesus Christ. Nkuko n'abandi Bose babana nk'umugore n'umugabo, na Joseph na Mariya nabo nkabashakanye bashobora kuba barakoraga imibonano mpuzabitsina bityo Mariya akaba ataragumye kuba isugi nkuko bamwe babivuga.

     

     

    Ushobora kwibaza ngo amazina y'abavandimwe ba Jesus Christ ni ayahe!?????

     

    'Uyu si umubaji!? Si umuhungu wa Mariya akaba umuvandimwe wa Joseph, James, Judas na Simon!? Ese bashiki be bari kumwe natwe hano!? Ayo magambo tuyasanga muri (Mark 6:3).

     

     

    Bibiliya aho ihishura cyangwa igaragaza amazina y'abana bandi ba Mariya na Joseph. No muri (Matayo 13:55), Bibiliya igaragaza ko James ariwe mwana mukuru Joseph na Mariya babyaranye. Icyakora ntaho muri Bibiliya havugwa amazina y'abakobwa babo, gusa kuko muri Bibiliya Matayo na Mark bavuga ngo bashiki, bivugwa ko bashiki ba Jesus Christ barenga umwe kuko bashyirwa mu bwinshi.

     

     

    Ndetse bivugwa ko Mariya na Joseph babyaye abana 7 ariko umwe akaba yaravutse kubera igitangaza cyabaye agasama nta mugabo uteye inda Mariya uwo mwana akaba ariwe Jesus Christ. Icyakora nta Buto bwe Jesus Christ buzwi kuko Bibiliya nta makuru menshi ivuga ku buto bwa Jesus Christ.

     

     

    Ikindi bivugwa ko abavandimwe ba Jesus Christ, batizeraga ibyo akora nkuko n'abandi bantu benshi batajyaga bamwizera, icyakora bivugwa ko nyuma baje kumukurikira bizera ibyo avuga ariko Bibiliya ntivuga neza igihe ibyo byabereye. Nyuma yurupfu rwa Jesus Christ, abavandimwe be bari mu bantu 120 basigaye basenga mu cyumba.

     

     

    Nyina wa Jesus Christ ndetse n'abavandimwe be basigaye basenga Aribwo bakiriye Roho mutagatifu [mwuka wera] aribyo byitwa 'Pentecost'. Uretse Jesus Christ bivugwa ko mu bana ba Mariya na Joseph undi mwana wamamaye cyane Ari James wakurikiye inzira ya Jesus Christ ndetse akubaka insengero asangiza abantu ubutumwa bwiza.

     

     

     

     

    Source: crosswalk.com

     

    The post Ese ni abahe bandi bana Maliya na Joseph babyaye nyuma ya Jesus Christ appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ese-ni-abahe-bandi-bana-maliya-na-joseph-babyaye-nyuma-ya-jesus-christ/

  • Dore inkundo ukwiye kwirinda mu buzima bwawe ndetse ukazigendera kure #rwanda #RwOT

    Burya habaho amoko menshi y'inkundo, ndetse aho usanga zimwe muri zo zishobora kukugiraho ingaruka mbi uramutse utazitondeye, muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira amakuru yizewe ku nkundo ukwiye kwirinda.

     

     

    Dore ubwoko bw'inkundo ukwiye kwirinda mu buzima bwawe;

     

     

    1.Urukundo rushingiye ku kuryamana

     

    Mu gihe ukundana n'umuntu ariko mukaba muhuzwa no gukora imibonano mpuzabitsina gusa, burya igitaraganya ushaka wahita ubishingukamo kuko urwo rukundo nta hazaza rufite, cyane ko mwe ikibahuza gusa Ari ukuryamana gusa.

     

     

    2.Urukundo rudafite intego

     

    Ni ngombwa ko mu rukundo mugira intego, none se Niba mukundana nta ntego mufite ubwo mugamije iki Koko!? Zibukira ushake urukundo nyarwo rufite intego.

     

     

    3.Urukundo rutagira umumaro mu buzima bwawe

     

    Burya mu rukundo uba ugomba kugira icyo urukuramo, aho ushobora kugira imico myiza bitewe n'umuntu mukundana, Niba rero mukundana ariko ukaba nta mpinduka nziza ubona mu buzima bwawe urwo rureke.

     

     

    4.Urukundo ruguhoza mu marira

     

    Si byiza Kandi kwizirika mu rukundo rutuma uhora urira aho guhora mu byishimo.

     

     

    5.Urukundo aho ukunda wenyine

     

    Urukundo ubundi ni mpa nguhe, mpa urukundo nanjye nguhe urukundo nonese Niba ukunda utagukunda ni ngombwa ko uguma kwihambura ku muntu utagushaka!???

     

     

    6.Urukundo rukubuza amahoro n'uburenganzira bwawe

     

    Kuba mu rukundo ntibivuza kukubuza amahoro cyangwa uburenganzira bwawe, Niba ibyo ubibuzwa mu rukundo ni ngombwa ko uhita uva muri urwo rukundo igitaraganya.

     

     

    7.Urukundo ruguhunza Imana

     

    Burya ubyange cyangwa ubyemere Imana ni ingenzi mu buzima bwawe, rero Niba urukundo urimo ruguhunza Imana, ruvemo igitaraganya.

     

     

     

     

    Source: milton.co.ke

    The post Dore inkundo ukwiye kwirinda mu buzima bwawe ndetse ukazigendera kure appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/dore-inkundo-ukwiye-kwirinda-mu-buzima-bwawe-ndetse-ukazigendera-kure/

  • Umubyeyi wa Pamella yahawe igikombe-AMAFOTO – #rwanda #RwOT

    Yashyikijwe iki gikombe n'ababyeyi batatu bari bahagarariye abandi mu birori byiza byaranze ubukwe bwa The Ben na Pamella bwabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center (KCC).

    Byasabye ko hategurwa ameza arenga 300, aho buri imwe yari yicayeho abantu 10 kugirango abantu babashe kubona aho kwicara muri ubu bukwe.

    Ameza yashize, bituma hari bamwe mu bantu cyane cyane abazwi mu ruganda rw'imyidagaduro batabashije kubona aho kwicara.

    The Ben na Pamella bakoreye ubukwe muri 'Salle' enye za Kigali Convention Center ziteranyije, aho bivugwa ko nibura agace kamwe ku munsi gakodeshwa Miliyoni 6 Frw ku munsi.

    Mbere y'uko ashyikirizwa iki gikombe, umubyeyi wa Pamella yafashe ijambo ryiganjemo gushimira ababatahiye ubukwe ndetse n'abana baberetse ibirori.

    Ati 'Turanezerewe cyane ku bw'ibirori byiza Imana yaduhaye. Mbanje gushima Imana mbere ya byose, kuko Imana yakoze ibikomeye turanezerewe. Ndashima Imana ku byiza Imana ikoreye abana bacu uyu munsi…'

    Yasabye Imana kurinda The Ben na Pamella batangiye ‘ubuzima bushya’. Abwira The Ben na Pamella kwiragiza Imana muri uru rugendo rushya batangiye.

    Ati “Ndabashimiye rero uburyo mwitwaye neza, mukabasha kwigaragaza mu kereka imiryango yombi ibirori. Pamella ndagushimira cyane.”

    Uyu mubyeyi yavuze ko yateguriye urugo rwa The Ben impano y’imbuto mu rwego rw’igisobanuro cyo kuzagira ubuzima bwiza, kubyara bagaheka.

    Ati “Iyi mpano iriho imbuto zitandukanye. Izo mbuto mu rugo zirakenewe, imbuto zifite ubusobanuro bwiza, mbese icyo bakeneye cyose mu buzima bazakibone, mu rubyaro, mbese buri kimwe cyose Imana izabahe umugisha.” 

    Ababyeyi bahagarariye abandi bahaye igikombe umubyeyi wa Pamella. Handitseho hati 'Imana iguhe umugisha. Turagukunda.'


    Ukwibyara gutera ineza! Umubyeyi wa Pamella yamushimiye kwitwararika kugeza amweretse ibirori by’urwibutso mu buzima bwe 

    Umubyeyi wa Pamella yashimye umukwe we The Ben, asabira urugo rw’abo umugisha  


    Umunyamuziki Israel Mbonyi ari kumwe Mushyoma Joseph [Uri hagati] washinze East African Promoters (EAP)


    Aristide Gahunzire ari kumwe n’umuhanzikazi Marina wo muri The Mane


    Umunyemari Bad Rama ari kumwe na La Douce wo muri Kigali Boss Babes


    Miss Igisabo yari mu bihumbi by’abantu batashye ubukwe bwa The Ben na Pamella


    Umukinnyi wa filime akaba n’umushoramari, Amb. Alliah Cool yitabiriye ubukwe bwa The Ben na Pamella 


    Umuhanzikazi Nirere Shanel ndetse na Aline Gahongayire bitabiriye ubukwe

     

    KANDA HANO UREBE IJAMBO RYAVUZWE N'UMUBYEYI WA PAMELLA

     “>


    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ubukwe bwa TheBen na Pamella bwabereye muri KCC

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137925/umubyeyi-wa-pamella-yahawe-igikombe-amafoto-137925.html

  • Meddy yavuze impamvu atitabiriye ubukwe bwa T… – #rwanda #RwOT

    Bakuranye mu miziki nk'impanga! Ku buryo usanga umufana ukunda The Ben adakunda Meddy, ukunda Meddy adakunda The Ben mu muziki. Ni ibintu byikoze.

    Ni bamwe mu banyamuziki bo mu Rwanda baza imbere cyane mu ishakiro rya Google kuva mu myaka irenga 18 bari mu muziki, byageze aho abafana biremamo amatsinda, buri tsinda rikagenda rigaragaza ko hari ibyo uwabo akora neza kurusha uw'abandi.

    Inshuro ni nyinshi wabonye The Ben na Pamella mu ifoto imwe, mu mashusho amwe. Ndetse, The Ben yabashije gutaha ubukwe bwa Meddy na Mimi, banafatanya kuririmba indirimbo 'My Vow' yongereye igikundiro Meddy.

    Hari amakuru yasohotse avuga ko The Ben ariwe wanditse indirimbo 'My Vow' ayiha Meddy nk'impano yifashishije ku munsi w'ubukwe bwe na Mimi wo muri Ethiopia.

    Ubukwe bwa The Ben bwaravuzwe cyane kuva mu mezi ane ashize. Havuzwe abahanzi b'abanyamahanga bazabwitara benshi, ariko bwarangiye Ommy Dimpoz wo muri Tanzania ariwe wenyine ubashije kuhagera, kandi yamwemereye ubutaka muri Zanzibar.

    Mbere y'ubukwe, havuzwe amazina y'abarimo Diamond wo muri Tanzania, Sauti Sol, umunyamafaranga Zari, Otile Brown ariko nta n'umwe wahageze.

    Mu bahanzi bagarutsweho cyane mu itangazamakuru bashoboraga kwitabira ubukwe bwa The Ben harimo na Meddy, ariko ntiyahageze.

    Byabanje kuvugwa ko yageze mu Rwanda, mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023, ubundi bivugwa ko yazindukiye i Kigali n'umuryango we mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023, ariko abantu bategereje baraheba.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, ubwo The Ben yakoraga ubukwe na Uwicyeza Pamella, hari abakwije igihuha cy'uko Meddy yamaze kugera i Kigali, kandi ko yiteguye kuririmba mu bukwe bwa mugenzi 'mu buryo bwo kumutungura'.

    Siko byagenze, kuko Meddy yagaragaye mu mashusho yahujwe y'abantu babanye na The Ben babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko atabashije kwitabira ubukwe bwa The Ben kubera impamvu z'umuryango we n'iz'ubuzima busanzwe.

    Mu ijambo yavuze, Meddy yavuze ko azirikana neza ko itariki ya 23 Ukuboza 2023 ari ‘umunsi ukomeye mu buzima bwa The Ben na Pamella’ ndetse no ku miryango yombi.

    Uyu mugabo yavuze ko azi neza ko ari umwe mu bantu babanye na The Ben ‘igihe kinini’. Ati “Ndatekereza ko mu bantu babanye na The Ben igihe kinini nshobora kuba ndimo, mbere yo kuba inshuti turi abavandimwe, umuntu witanga cyane, abamuzi bose, bamuzi nk’umuntu witanga witangira bagenzi be.”

    Meddy yavuze ko afite icyizere cy’uko mu gihe kiri imbere azabasha kubonana na The Ben na Pamella, avuga ko atabashije kugera i Kigali kubera impamvu z’umuryango we n’ubuzima busanzwe.

    Ati “Ubu ntabwo byabashije gukunda kubera gahunda nyinshi z’imiryango n’akazi n’ibintu bitandukanye. Gusa nishimiye, twese twishimye.”

    Yabwiye The Ben na Pamella ko yishimiye byimazeyo intambwe bateye, abifuriza kubyara hungu na kobwa, kandi bagaheka. Yungamo ati “Urukundo ruzabe rwinshi mu rugo rwanyu n’abari hafi yanyu, mu miryango n’inshuti zanyu.”


    Meddy yavuze ko atabashije kwitabira ubukwe bwa The Ben kubera impamvu z’umuryango n’akazi 

    Ku munsi w’ubukwe bw’abo, The Ben yaririmbiye umugeni we indirimbo y’urukundo 

    Abarimo Okkama, Chriss Eazy na Shemi bitabiriye ubukwe banaririmba The Ben zimwe mu ndirimbo ze 

    Itorero Inganzo Ngari ryakiriye The Ben na Pamella ubwo binjiraga muri Kigali Convention Center

    Meddy yabwiye The Ben na Pamella kuzarangwa n’urukundo mu rugendo rw’abo rw’urugo 





    REBA BAMWE MU BYAMAMARE BABASHIJE KWITABIRA UBUKWE BWA THE BEN

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ubukwe bwa The Ben na Pamella

    AMAFOTO: Serge Ngabo-Inyarwanda.com

    VIDEO: Murenzi Dieudonne-Inyarwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137926/meddy-yavuze-impamvu-atitabiriye-ubukwe-bwa-the-ben-137926.html

  • Ommy Dimpoz yahaye The Ben ubutaka afite mur… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023, ubwo yari mu  bitabiriye ubukwe bwa The Ben na Pamella bwabereye muri Kigali Convention Center.

    Ommy Dimpoz ari i Kigali kuva ku wa Kane w’iki Cyumweru, kandi aherutse kubwira itangazamakuru ko ashaka kugira ibihe byiza mu mpera z’uyu mwaka ari mu Rwanda.

    Ubwo yari afashe ijambo, Dimpoz yavuze ko atewe ishema no kuba ari umwe mu bahamya b’urukundo rwa The Ben na Pamella rwagejeje ku kwiyemeza kurushinga.

    Ati “Nishimiye kuba ndi hano ndetse no kuba umwe mu bahamya b’umunsi w’aya mateka, ku bwa Mukuru wanjye The Ben ndetse na Mushiki wanjye Pamella. Mbabwije ukuri, aba bombi ni inshuti zanjye, buri uko baje muri Tanzania ni njye ubakira.”

    Ommy Dimpoz yavuze ko yahagaritse gahunda zose yari afite mu mpera z’Ukuboza 2023 birimo nk’akazi k’umuziki, akazi ke gasanzwe n’ibindi, kugirango ‘mbe mpari kuri uyu munsi w’abo’.

    Dimpoz yabwiye The Ben na Pamella ko adashidikanya ku rukundo bafite Tanzania, ari nayo mpamvu yabageneye impano ya kimwe mu bibanza afite muri Zanzibar. Uyu musore yavuze ko asanzwe afite ubutaka bunini muri Zanzibar, avuga ko azaha The Ben ikibanza.

    Akimara kuvuga iri jambo yahise agenda asuhuza The Ben, Pamella ndetse na ‘Parrain we’ Jimmy. Abwira The Ben ati “Ndizera ko nawe uzabikora nkanjye.”

    Ommy Dimpoz aherutse kubwira Televiziyo Rwanda ko urugwiro yakiranwa iyo ari mu Rwanda, ahora aruganirira The Ben, umuhanzi w’inshuti ye ukunze kujya kenshi muri Tanzania.

    Ati “Buri gihe mpora musaba ko twagurana Pasiporo, we akaza muri Tanzania nanjye nkaza mu Rwanda’.

    Dimpoz yavuze ko The Ben akunze kumushyigikira iyo ari mu studio mu ikorwa ry’indirimbo. Kandi ko The Ben ari umuhanzi utangaje, w’umutima mwiza, uca bugufi.

    Yavuze ko mu myaka itanu ishize, The Ben yamufashije kwandika indirimbo yitwa ‘Yanje’ yakoranye na Seyi Shay.

    Ati “Yaramfashije kwandika iyi ndirimbo yitwa ‘Yanje’. Niwe wamfashije kwandika amagambo y'ikinyarwanda y’iriya ndirimbo.”

    Dimpoz yavuze ko umwaka ushize ubwo yakoraga kuri album ye, nabwo yiyambaje The Ben bakoranaho indirimbo ‘I got you’. Ati “Nabwo yanyandikiye amwe mu magambo y’Ikinyarwanda [Yifashishije mu ndirimbo].'

    Iyi album, Ommy Dimpoz yasohoye mu Ukwakira 2022 yayise ‘Dedication’ iriho n’izindi ndirimbo yakoranye n’abandi bahanzi barimo nka Blaq Diamond, Fally Ipupa, Dj Maphorisa wo muri Afurika y’Epfo, Nandy wo muri Tanzania n’abandi. Iriho indirimbo 15.     

    Ommy Dimpoz yumvikanishije ko umubano we na The Ben ushingiye ku buvandimwe n’ubumuntu byatumye ahagarika gahunda zose yari afite mu Ukuboza 

    Ommy yavuze ko mu bihe bitandukanye yakira The Ben na Pamella muri Tanzania, byatumye yiyemeza kubaha ubutaka afite muri Zanzibar 

    Umubyeyi wa The Ben [Uri hagati] yashimye Imana yarinze umuryango we 

    Ommy Dimpoz [Uri hagat] ari kumwe na Ishimwe Clement washinze Kina Music [Uri iburyo]ndetse na Tom Close [Uri ibumoso] wabaye Parrain wa The Ben mu rusengero 

    The Ben na Pamella bakase umutsima (Cake) uri mu ishusho yihariye wahanzwe na House of Cake 

    The Ben bahamije isezerano ry’imbere y’Imana n’abantu bahuriza ibihumbi by’abantu muri Kigali Convention Center 

    KANDA HANO UREBE IJAMBO RYA OMMY DIMPOZ MU BUKWE BWA THE BEN

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ubukwe bwa The Ben na Pamella

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    VIDEO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137921/ommy-dimpoz-yahaye-the-ben-ubutaka-afite-muri-zanzibar-amafotovideo-137921.html

  • Parrain wa The Ben inshuti yakadasohoka… – #rwanda #RwOT

    Ijambo yavuze mu ijoro ryo kuri uyu Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center ryumvikanishije ko 'The Ben ari umuhungu we mu yandi magambo.

    Ni umwe mu nshuti za The Ben zitavuzwe cyane mu itangazamakuru. Kuko ari umwe mu bagiye bamutera inkunga inyuma y'amarido, akabikora mu rwego rwo gukomeza ubushuti no gufasha uyu muhanzi kwisanga ku ruhando mpuzamahanga-Niko inshuti z'aba bombi zivuga.

    Hari n'abajya kure, bakavuga ko Jimmy wabaye 'Parrain' wa The Ben, ari umwe mu banyamafaranga b'abatunzi 'bihagazeho'.

    Hari umwe mu baherutse kubwira InyaRwanda, ko mu minsi ishize Jimmy yitanze arenga Miliyari 1 Frw yifashishijwe mu kubaka urusengero asengeramo i Kigali.

    Jimmy yagarutsweho cyane mu itangazamakuru, ubwo yagaragara ariwe 'Parrain' wa The Ben mu muhango wo gusaba no gukwa, wabaye ku wa 15 Ukuboza 2023, ubera mu busitani bwa Jalia mu Karere ka Gasabo.

    Ubwo umuhango wo gutanga impano waganaga ku musozo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, uyu mugabo yafashe indangururamajwi, avuga ko yagendanye ubuzima bwiza n'ubukomeye na The Ben amushimira intambwe yateye mu buzima bwe.

    Jimmy yavuze ko kuri we tariki 23 Ukuboza 2023 ari ‘umunsi ukomeye ku bavandimwe banjye The Ben na Pamella’. Yavuze ko asanzwe akorana na The Ben mu buzima busanzwe, kandi bamaranye imyaka itari mike.

    Yisunze Bibiliya, yavuze ko urugo n’amatungo ubihabwa n’ababyeyi, ari nayo mpamvu nawe yiyemeje kubaka inzu mu kibanza yahawe na Ommy Dimpoz muri Zanzibar.

    Ati “Hari umuvandimwe wamuhaye ahantu, nanjye nk’umubyeyi wawe nzahubaka. Nzahubaka inzu, kugirango aba bantu bazabeho neza, nzamubaha hafi. Imana nidufasha tukaba tukiriho ntacyo uzabura, ntacyo uzamburana.”

    Nyuma yo kuvuga iri jambo, Jimmy yahamagaye abiganjemo ibyamamare n'abandi basanzwe bahurira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ommy Dimpoz yavuze ko yahaye The Ben ubutaka afite muri Zanzibar mu rwego rwo gushimangira ubushuti bafitanye.

    Yavuze ko yahagaritse gahunda zose yari afite mu mpera z’Ukuboza 2023 birimo nk’akazi k’umuziki, akazi ke gasanzwe n’ibindi, kugirango ‘mbe mpari kuri uyu munsi w’abo’.

    Dimpoz yabwiye The Ben na Pamella ko adashidikanya ku rukundo bafite Tanzania, ari nayo mpamvu yabageneye impano ya kimwe mu bibanza afite muri Zanzibar. Uyu musore yavuze ko asanzwe afite ubutaka bunini muri Zanzibar, avuga ko azaha The Ben ikibanza. 

    Jimmy asanzwe ari inshuti y’akadasohoka, yamwinjije mu bushabitsi bwatumye uyu muhanzi aba mu batunzi 

    The Ben yakunze kuvuga ko yakunze Pamella kuva ku munsi wa mbere bahuriyeho

    Jimmy wabaye Parrain [Uri uburyo] ubwo yashimiraga Alliah Cool nyuma y’uko ahaye urugo rwa The Ben arenga ibihumbi 500 Frw 

    Jimmy [Wegereye The Ben] yavuze ko yiteguye gushyigikira The Ben mu buzima bwose 

    Jimmy [ubanza ibumoso] yatangaje ko azubakira The Ben inzu mu kibanza yahawe na Ommy Dimpoz muri Zanzibar





    UMUBYEYI WA THE BEN YAMUHAYE IMPANO YIHARIYE MU BUZIMA BWE

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ubukwe bwa TheBen na Pamella

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137924/parrain-wa-the-ben-inshuti-yakadasohoka-yamwemereye-kumwubakira-inzu-mu-mahanga-137924.html

  • Beach Volleyball: U Rwanda rwabonye itike ya All Africans Games #Rwanda #RwOT

    Rwanda mu bagabo n’abagore bakina Volleyball yo ku mucanga [Beach Volleyball], zabonye itike yo kuzakina ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’imikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa umwaka utaha.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2023, ni bwo hasojwe imikino ya Volleyball yo ku mucanga, yo guhatanira itike yo gushaka itike yo kuzajya mu mikino Olempike izabera mu Mujyi wa Paris mu Bufransa, umwaka utaha.

    Ni imikino yahuzaga ibihugu biherereye mu Karere ka Gatanu, yaberaga mu Mujyi wa Mombasa mu gihugu cya Kenya. U Rwanda rwari rwahagarariwe n’amakipe abiri mu bagabo n’abiri mu bagore.

    Mu bagabo, u Rwanda rwegukanye umwanya wa Kabiri nyuma ya Misiri, mu gihe mu bagore rwabonye umwanya wa Gatatu nyuma ya Misiri na Kenya. Bisobanuye ko rwahise rubona itike yo kuzakina imikino ya nyuma yo gushaka itike yo kuzajya i Paris.

    Nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu Bagabo n’Abagore muri Beach Volleyball ibonye itike y’Imikino Nyafurika ‘All African Games’, izajya muri Ghana tariki 8 kugeza 23 Werurwe 2024, aho iyi mikino izabera.

    Amakipe atatu ya mbere muri buri cyiciro, ni yo yahise abona itike yo kuzajya muri All African Games muri Ghana.

    Sourse : Jafari Mutabazi

  • Nyuma y’uko umusoro ku butaka ugabanyijwe n’igihe ntarengwa cyo gusora cyongerewe #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023, ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana.

    Iri tangazo rivuga ko hashingiwe ku itegeko rishya ryo muri Nzeri uyu mwaka wa 2023, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi amenyesha abafite ubutaka n’amazu bisorerwa ko 'umusoro ku butaka, ku mazu no ku nyungu z’ubukode bw’umwaka wa 2023 uzishyurwa hagendewe ku bipimo bishya nk’uko bigaragara mu itegeko No 048/2023 ryo ku wa 05/09/2023 no mu iteka rya Minisitiri No 002/23/10/TC ryo ku wa 24/11/2023.'

    Iri tangazo rikomeza rigira riti 'igihe ntarengwa cyo kwishyura umusoro ku butaka, ku mazu, no ku nyungu z’ubukode by’umwaka wa 2023, cyongerewe kugeza ku wa 29 Gashyantare 2024.'

    Iby’ingenzi wamenya mu igabanuka ry’umusoro

    Amabwiriza ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yo gushyira mu bikorwa itegeko rishya ry’umusoro yasohowe na mu kwezi k’Ugushyingo 2023, ateganya ko umusoro ku nzu wavuye ku mafaranga ari hagati 0 na 300 Frw ujya ku mafaranga ari hagati ya 0 na 80 Frw kuri metero kare imwe, ndetse inzu zo guturamo zisonerwa umusoro.

    Aya mabwiriza yahuje umusoro w’inzu n’ubutaka iriho, ushyirwa kuri 0,5% uvuye kuri 1%, ni ukuvuga ko wagabanyijwe ku kigero cya 50%.

    Uretse kuba inzu yo guturamo yarasonewe umusoro, n’inzu igeretse amagorofa atatu, na yo yagabanyirijwe umusoro, uva kuri 0,50% by’agaciro kayo, ushyirwa kuri 0,25%.

    Ni mu gihe inzu z’ubucuruzi zo, umusoro wazo washyizwe kuri 0,3% uvuye kuri 0,5% zasoreshwaga mu itegeko rya mbere, mu gihe inzu z’inganda zo zizasoreshwa 0,5%, kandi umusoro ukaba ari uw’inzu n’ubutaka, mu gihe mbere inzu yasoreshwaga ukwayo n’ubutaka ukwabwo.

    Ku butaka

    Itegeko rishya riteganya ko ubutaka bufite hegitari zitarenze ebyiri buri mu gice cyagenewe ubuhinzi, zasonewe umusoro, kimwe n’ubutaka buri mu gace kataragezwamo ibikorwa remezo nk’imihanda n’amashanyarazi, na bwo bukaba butazasorerwa.

    Nanone kandi ubutaka n’inzu bifite agaciro katarengeje miliyoni 5 Frw, mu gihe bigurishijwe, na byo ntibizasora, mu gihe ibirengeje aka gaciro bizajya bisoreshwa 2,5% ku muntu ku giti cye, na 2% kuri kompanyi ibugurishije.

    Ku bukode

    Ni mu gihe kandi ubukode bw’amafaranga ari hagati ya 0 n’ibihumbi 180 Frw, butazajya busoreshwa, naho hagati y’amafaranga y’ubukode ari hagati y’ibihumbi 180 Frw na Miliyoni 1 Frw azajya asoreshwa 20% hatabariwemo ibihumbi 180%.

    Naho amafaranga y’ubukode ari hejuru ya Miliyoni 1Frw, azajya asoreshwa 30%, na bwo habanje gukurwamo asoreshwa 20%.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Nyuma-y-uko-umusoro-ku-butaka-ugabanyijwe-n-igihe-ntarengwa-cyo-gusora-cyongerewe

  • Ubukwe bwa The Ben : Gen (Rtd) Kabarebe yabutashye, abahanzi b’ibyamamare bubakira abageni barimo n’ababahaye ubutaka #rwanda #RwOT

    Ubukwe bwa The Ben : Gen (Rtd) Kabarebe yabutashye, abahanzi b’ibyamamare bubakira abageni barimo n’ababahaye ubutaka

    Ni ubukwe bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023, bwabimburiwe no gusezerana imbere y’idini mu rusengero rw’Itorero rya Eglise Vivante.

    Passiteri Edmond Kivuye wo muri iri Torero Eglise Vivante, wasezeranyije The Ben na Pamela, yasabye abashyingiranywe kuzabana mu rukundo kuko ari rwo shingiro rya byose mu kubaka urugo.

    Yagize ati 'Urukundo ntabwo ari ahantu tuza tukagenda nk’uko tubyishakiye. Reka dufashanye tubikore, bitugeze aho dupfukamira Imana. Urukundo ni amahoro hagati mu ntambara, nzakurwanira, ese nawe uzandwanira ?”

    Nyuma y’umuhango wo gusezerana imbere y’Imana, ubukwe bwakomereje muri Kigali Convention Center, aho abatumwe bakiriwe ndetse hagaragara abantu batandukanye barimo n’abo mu nzego z’ubuyobozi.

    Mu bitabiriye ubu bukwe, harimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, General (Rtd) James Kabarebe.

    Ni ubukwe kandi bwagaragayemo abahanzi b’ibyamamare barimo n’abazwi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, nka Ommy Dimpoz wo muri Tanzania.

    Uyu muhanzi ukunzwe mu karere, ari no mu bubakiye abageni, aho yavuze ko abahaye ubutaka.

    Ni mu gihe kandi umuhanzi Dr. Thomas Muyombo yari Parrain wa The Ben, ndetse hagaragaye n’abandi bahanzi barimo n’abafite amazina atarakomera nka Chriss Eazy na Okkama banatunguye The Ben bakamuririmbira indirimbo ye basubiyemo.


    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Kigali-Ushinzwe-Umutekano-yapfiriye-mu-kabari

  • Burundi : Perezida Ndayishimiye yatanze itegeko rikarishye nyuma y’igitero cya RED Tabara #rwanda #RwOT

    Iki gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku ya 22 Ukuboza, aho uyu mutwe usanzwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wagiye mu gace ka Vugizi, ukivugana abiganjemo abaturage.

    Guverinoma y’u Burundi yari yemeje ko uyu mutwe wagabye iki gitero nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa leta.

    Iri tangazo ryagiraga riti 'Mu ijoro ryo ku wa 22 Ukuboza 2023, ahagana saa mbiri n’iminota 40 (20h 40min) muri zone ya Gatumba, Komine Mutimbuzi, Segiteri Vugizo, hafi y’umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habaye igitero cy’iterabwoba.'

    Iri tangazo kandi ryavugaga ko iki gitero cyaguyemo abantu 20 barimo abana 12, abagore batatu n’abagabo batanu barimo umupolisi umwe wageragezaga gutabara.

    Uyu mutwe kandi na wo waje kwigamba ko ari wo wagabye iki gitero, ukivugana abarimo abasirikare b’u Burundi icyenda ndetse n’umupolisi umwe, ndetse ukaba wafashe zimwe mu ntwaro z’abo basirikare.

    Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yihanganishije abagizweho ingaruka n’iki gitero by’umwihariko imiryango yaburiyemo abayo.

    Yaboneyeho kandi gusaba inzego z’umutekano guhiga bukware abagabye iki gitero, kandi bakamururwa.

    Yagize ati 'Dusabye abashinzwe umutekano guhashya no kwirukana burundu izo nkozi z’ibibi zitagira icyo zubaha, zica abana n’ababyeyi, zigatoba amahoro twabonye tuyanyotewe.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Amakuru/article/Burundi-Perezida-Ndayishimiye-yatanze-itegeko-rikarishye-nyuma-y-igitero-cya-RED-Tabara