Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi arasaba abafite amabagiro mato bakomorewe kongera kubaga'Inka' kutirara ngo bitobere barenga ku mabwiriza bahawe na RICA mu gihe cy'amezi atatu asa n'ay' igeragezwa. Kutuzuza ibisabwa niko kwishyirira ingufuri ku mahirwe aba babazi bari bahawe yo kongera gukora.
Guhera kuri uyu wa 23 Ukuboza 2023, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi(RICA) cyakomoreye amwe mu mabagiro mato akorera mu karere ka Kamonyi.
Hari hashize igihe kitari gito basa n'abari mu'Akato' by'umwihariko imirenge itatu igize umujyi w'Akarere ka Kamonyi( Runda, Rugalika na Gacurabwenge), yo itari yemerewe kugira ibagiro kuko byasabaga abacuruza Inyama kuzikura Kigali cyangwa Muhanga.
Dr Nahayo Sylvere, Meya w'Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko gukomorerwa kongera kugira amabagiro mato akora bije nyuma y'ibiganiro bagiranye na RICA, bakayisaba ko igira amabagiro mato yemerera bityo abaturage bakoroherwa no kubona Inyama by'umwihariko mu bihe by'iminsi mikuru aho bikunze kugora abatari bake kubona 'Akaboga-Inyama'.
Avuga kuri iri komorerwa ku bafite amabagiro mato, yagize ati' Kubakomorera, ni ibiganiro twagiranye na RICA, tubereka ko nyine bakwiye kudufasha cyane muri iyi minsi mikuru kubera umubare mu nini uba ukeneye inyama. Baratwemereye, ariko bigaragara ko mu by'ukuri hari ibyo bakwiye kuzuza. Twasabye ko babyuzuza gahoro kugeza mu gihe cy'amezi atatu, utabyujuje agafungirwa'.
Meya Dr Nahayo Sylvere, avuga ko icyemezo cyo gufunga amabagiro mato by'umwihariko mu Mirenge igize umujyi w'Akarere ka Kamonyi ndetse no mu bindi bice byagize ingaruka zitari nziza zirimo; kuba byari bigoye ko inyama ziboneka kuko byasabaga abazicuruza kujya Kigali nabwo ugasanga kuzibona bigoye. Hari kandi umubare munini w'abakoraga akazi bari baragatakaje ubu bongeye kugasubiramo n'ibindiâ¦
Kuba hashize iminsi havugwa ubujura bw'inka mu bice bitandukanye by'Akarere ka Kamonyi by'umwihariko mu Mirenge ya; Runda, Rugalika na Gacurabwenge hari ababihuza n'icyuho cyatewe no gukomanyirizwa ku kutagira ahabagirwa hazwi, bityo bamwe bari barabuze akazi, ababazi n'abandi bakihisha muri icyo cyuho.
Ku bahuza ubu bujura n'icyuho cyari gihari, Dr Nahayo Sylvere agira ati' Icyo ni ikintu abantu batekerezagaho, ariko iyo nk'ahantu habaga habaye ikibazo( hibwe inka) wabonaga abaturage abo batunga agatoki benshi ari abafite aho bahurira no kubaga, cyane cyane 'Abasheretsi(Abaranga inka)'. Ubwo rero wumvise uko babivuga, umuntu yabona ko bishobora kuba byari bifite aho bihurira ariko na none umuntu atakwemeza ijana ku ijana(100%) kuko nta kimenyetso gifatika gihari'.
Dr Nahayo Sylvere, asaba abakomorewe kongera kubaga kwitwararika, bakubahiriza ibyo basabwe niba bashaka kutongera gufungirwa. Ati' Icyo twabasaba, icyambere ni uko bakwitwararika kugira ngo bubahirize amabwiriza kuko arasobanutse barayazi. Kwirinda ko hagira umwe muri bo wanyuranya n'amabwiriza nko kuba yacuruza inyama zidaturutse mu mabagiro atandatu yamaze kwemerwa n'ibindi bikubiye mu byo basabwa kubahiriza bazi'.
Niyonshuti Onesimus, umwe mu baganiriye na intyoza.com akaba acuruza inyama mu isantere ya Nkoto ho muri Rugalika, avuga ko yishimiye icyemezo cyo gukomorera amabagiro mato kuko byaborohereje imikorere bikabaruhura imvune bahuraga nazo.
Ati' Twishimye cyane kuko ubusanzwe twavunikaga. Kuba akarere karabitugiriyemo bakatwemerera ko natwe dukora byadushimishije kandi byanatworohereje kuko hari imvune byagabanije mu buryo twabonaga inyama'.
Akomeza ati' Twajyaga gushaka inyama i Kigali cyangwa se i Muhanga none twabyemerewe. Ni ibyo gushimira ubuyobozi bw'Akarere kacu. Mbere washoboraga kumara inyama hakiri kare kubona izindi bikagorana hakaba n'ubwo uparitse( uhagaritse) ariko ubu icyo ntabwo kizasubira kuko zashira ukegera ibagiro akazi kagakomeza, abaturage nti babure inyama nawe akazi kagakomeza. Gusa igiciro ntabwo kirahinduka kuko amatungo ni make!'.
Ugendeye kuri uku gukomorerwa, abari bafite amabagiro akazi kongeye karaboneka, ubuzima buragaruka kuri bo n'imiryango yabo kuko abenshi nibyo byari bibatunze. Akazi kandi kongeye kuboneka ku 'Abasheretsi', Abakoraga mu mabagiro, abacuruzaga inyama bongeye kuzibona byoroshye, abazirya nabo bagiye kuzibona bitagoye.
Mu bibazo kandi byakemutse, kimwe mu byari bikomereye abajyanaga inka kubagirwa i Kigali, bavuga ko babagaga ariko bagahabwaga ibiro bihabanye kure n'ukuri kandi nti basobanurirwe irengero ry'ibindi badahawe. Ibyo nabyo, bivugwa ko byakururiraga bamwe kugenda bakigurira ibiro bike i Kigali ubundi bakinjiza inyibano bagacuruza.


intyoza






Bruce Melodie na Shaggy mu ngofero zambarwa kenshi mu bihe bya Noheli
Patient Bizimana, umwana n’umugore bafashe umwanya bazirikana isabukuru ya Yesu Kristo banifuriza abantu imigisha y’ivuka rye
Christelle Kabagire n’umuryango we bifurije abakunzi babo Noheli nziza
Clenia Dusenge umusizi umaze kubigira umwugaÂ
Keza Terisky n’umuhungu na The Trainer bazirikanye aba bakurikira kuri iyi Noheli
Kirenga Phiona [Yolo The Queen] yazirikanye abakunzi be abifuriza umunsi w’ivuka rya Yesu
Coach Gael n’umuryango basabiye ibyishimo n’umunezero bya Noheli abantu boseÂ
Arsenal idafite amateka meza mu gutwara igikombe cya shampiyona mu gihe yageze kuri Noheli ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona 

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Enrique “Ricky” Martín Morales, ukomoka mu gihugu cya Puerto Rican. Yamamaye kuva mu 2009 yasohora indirimbo yise ‘Living La Vida Loca’ yanamuhesheje igihembo cya Grammy Award. Ricky Martin wavutse ku itariki nk’iyi mu 1971, uyu munsi yujuje imyaka 52.
Umuhanzikazi akaba n’umunyapolitiki, Ann Lennox, ukomoka mu gihugu cya Scotland, yatangiye kumenyekana 1983 ubwo yabaga mu itsinda rya ‘Eurythmics’. Ann Lennox yavutse ku itariki nk’iyi mu 1954, kuri Noheli y’uyu mwaka yujuje imyaka 64 y’amavuko.
Icyamamare mu muziki wo mu Bwongereza, Louis William Tomlinson, wakunzwe cyane ubwo yabaga mu itsinda rya ‘One Direction’ ryashinzwe n’abasore batanu bari bamaze gutsinda amarushanwa ya ‘The X Factor’ mu 2010. Uyu munsi Tom arizihiza imyaka 32 amaze aboneye izuba rimwe na Yesu.
Umuhanzi w’umunyamerika akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Jimmy Buffet, wamamaye mu njyana ya Rock, aherutse kwitaba Imana ku itariki 1 Nzeri 2023. Iyaba akiriho Jimmy Buffet uyu munsi yari kuzuza imyaka 77 y’amavuko.
Umunyamerikakazi w’umwanditsi w’ibitabo, Stephenie Meyer, nawe ari mu byamamare byavutse kuri Noheli. Meyer yamamaye cyane kuva 2005 ubwo yandikaga igitabo yise ‘Twilight’ cyaciye agahigo ko kwinjiza miliyoni 160 z’Amadolari ndetse kikanahindurwa mu ndimi 38. Iki gitabo kandi ni nacyo cyakuwemo filime ‘Twilight’ yaciye ibintu. Uyu munsi Meyer yujuje imyaka 50.
Umunyamerika kabuhariwe mu gutunganya filime no kuziyobora, Lee Daniels, yabonye izuba ku munsi nk’uyu mu 1959. Lee Daniels azwiho kuba yarakoze filime zakunzwe zirimo nka ‘Empire’, ‘Girl’s Trip’, The Paperboy’ n’izindi nyinshi. Uyu munsi Lee Daniels yujuje imyaka 64 y’amavuko.
Anthony Stephen Fauci ni umunyamerika w’umudogiteri wahoze ayobora ikigo cya ‘National Institute of Allergy and Infectious Diseases’ kuva mu 1984 kugeza mu 2022. Dr. Anthony Fauci kandi mbere y’uko ajya mu kiruhuko kizabukuru yahoze ariwe muganga mukuru muri White House wagiye akurikirana ubuzima bwaba Perezida barimo Barack Obama na Donald Trump kugeza no kuri Joe Biden.
Umuhanzikazi Barbara Ann Mandrell ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya ‘Country’, yabonye izuba ku munsi nk’uyu mu 1948. Barbara wafatanyije umuziki no gukina filime bikamuhira, uyu munsi arizihiza isabukuru y’imyaka 75 y’amavuko.
Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzikazi, Mary Elizabeth “Sissy” Spacek, yatangiye gukina filime mu 1976, azwiho kuba ari mu bagore bibitseho ibihembo byinshi muri Hollywood. Sissy Spacek afite ibihembo byinshi bikomeye birimo ibihembo 4 bya Primetime Emmy Awards, ibihembo bitatu bya Golden Globe Awards, ibihembo 4 bya  British Academy Film Awards hamwe n’ibihembo 2 bya Grammy Awards. Uyu munsi Sissy Spacek yujuje imyaka 74 y’amavuko.