Blog

  • Yazize amashusho yayo! Impamvu indirimbo ya T… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Ukuboza 2023, mu masaha ya nimugoroba indirimbo Ni Forever ya The Ben yakuwe ku rubuga rwa YouTube aho yari imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni bishimiye ubutumwa n’amashusho agize iyi ndirimbo.

    Kuva yakurwa kuri YouTube, nta kintu The Ben nyiri indirimbo yari yatangaza dore ko muri ayo masaha yakurwaga kuri YouTube yari yibereye mu gitaramo cy’inshuti ye Israel Mbonyi barimo baramya ndetse bashima Imana muri BK Arena.

    Iyo ugerageje kureba ku rubuga rwa Youtube, usanga uwareze iyi ndirimbo kugira ngo ikurweho ari Drone Skyline Ltd akaba ari kompani ifata amashusho yifashishije indege nto izwi nka Drone haba mu bucukuzi bw’amabuye y’ahaciro, kubaka imihanda ndetse n’ibindi bikorwa byose bifitanye isano no gufata amashusho ahantu hanini cyane.

    Ukimara kubona kompanyi ikoresha drone mu gufata amashusho yareze, uhita umenya neza ko hari amashusho yakoreshejwe mu ndirimbo yafatishijwe iyo drone ariko agakoreshwa mu buryo budaciye mu mucyo bityo nyiri amafoto ntiyishimire uburyo yakoreshejwemo hanyuma akarega iyo ndirimbo kuri YouTube.

    Amakuru yizewe InyaRwanda ifite, ni uko mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya The Ben nta ndege nto (Drone) yakoreshejwe ahubwo bifashishije amashusho ya Drone yafashwe kera hanyuma bayashyira mu mashusho y’indirimbo Ni Forever.

    Ayo mashusho yakoresheje yafashwe kera, ni agaragaza Nyungwe indirimbo igitangira hagakurikiraho amashusho agaragaza Pamella na The Ben basa nk’aho berekeza muri Nyungwe. Iyo uyitegereje neza usanga ayo mashusho atandukanye cyane atarafashwe uwo munsi.

    Ayo mashusho agaragaza agace gato ka Nyungwe, niyo yabaye imbarutso yo kugira ngo indirimbo Ni Forever ya The Ben ikurwe kuri YouTube nyuma y’iminsi icyenda gusa abantu bakiyikunze cyane bikagaragarira mu mubare munini cyane w’abari bamaze kuyireba.

    Kugira ngo iyi  ndirimbo yongere kugarurwa kuri YouTube, byasaba ko The Ben yagirana ibiganiro na Drone Skyline Ltd hanyuma agatanga ibyasabwa kugira ngo bumvikane indirimbo yongere irekurwe igaruke kuri YouTube.

    Si ubwa mbere The Ben ahuye n’ikibazo cyo gukoresha amafoto yaba atari aye kuko ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo Habibi mu mwaka wa 2016 yarezwe na Ganza Innocent wamushinjaga ubuhemu no kwiha amafoto ye atamusabye uburenganzira.

    Icyo gihe The Ben yaje guhakana amakuru y’uko yakoresheje amafoto ataherewe uburenganzira ahubwo ko bibeshye ariko nyuma Ganza Innocent wari wamureze ahakana ko nta kwibeshya kwabayemo yamureze nyuma yo gusuzuma indirimbo Habiba agasanga irimo ibihangano bye kandi The Ben nta ruhushya yamusabye.

    Uyu musore Ganza Innocent yaje kwitaba Imana yiyahuye mu mwaka wa 2018 yiyahurira mu mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakoreraga ibikorwa bye byo gufata amashusho y’indirimbo z’abahanzi by’umwihariko abanyaRwanda babaga muri Amerika.

    Indirimbo Ni Forever yagaragayemo Pamella yakuwe kuri Youtube.


    Ni Forever ibaye indirimbo ya The Ben ya kabiri ikuwe kuri YouTube kubera gukoresha amafoto atasabiye uburenganzira.


    Kugira ngo indirimbo Ni Forever igaruke kuri Youtube bisaba ko The Ben azagirana ibiganiro na Drone Skyline Ltd bakumvikana.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137964/yazize-amashusho-yayo-impamvu-indirimbo-ya-the-ben-yakuwe-kuri-youtube-137964.html

  • Abakinnyi n’abahanzi ntibatanzwe! Amateka yisubiyemo Israel Mbonyi yuzuza Kigali Arena (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’Indirimbo zo Kuramya no Guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yongeye gukora amateka yuzuza Kigali Arena mu gitaramo yise “Icyambu Live Concert” yamurikiyemo Album ye nshya yise “Nk’umusirikare”.

    Ni igitaramo cyaraye kibaye mu ijoro ryakeye rya Noheli tariki ya 25 Ukuboza 2023, aho Kigali Arena yari yakubise yuzuye.

    Ni igitaramo cyabaye mu bice bibiri aho Israel Mbonyi wamaze isaha irenga ku rubyiniro, yafashe akaruhuko maze aha umwanya Pastor Julienne Kambanda ngo yigishe abari muri iki gitaramo.

    Israel Mbonyi yagarutse ku rubyiniro noneho aririmbira hagati mu bafana aho yari yateguriwe urubyiniro ubona ko yishimanye na bo, ni nako yanyuzagamo akaririmba indirimbo z’abandi bahanzi bagenzi be.

    Iki gitaramo kikaba kitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye nk’umuhanzi The Ben uheruka gukora ubukwe, Ommy Dimpoz wo muri Tanzania, Uncle Austin, VJ Spinny wo muri Uganda, umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie Silver, Masamba Intore, umunyamakuru w’imikino Sam Karenzi, Gacinya Chance Denis wabaye perezida wa Rayon Sports, abakinnyi Nshuti Dominique Savio na Mugenzi Bienvenue ba Police FC n’abandi.

    Kigali Arena yari yuzuye

    Israel Mbonyi yatanze ibyishimo ku bakunzi be

    Uncle Austin na Ommy Dimpoz wo muri Tanzania bitabiriye iki gitaramo

    Sherrie Silver na The Ben na bo bari bahari

    Umunyamakuru Sam Karenzi

    Gacinya Chance Denis yari yafashijwe

    Madedeli wo muri Papa Savana we yari ahari

    Nshuti Dominique Savio na Mugenzi Bienvenue basanzwe bakinira Police FC, bafashe akanya baza gutaramana na Mbonyi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-n-abahanzi-ntibatanzwe-amateka-yisubiyemo-israel-mbonyi-yuzuza-kigali-arena-amafoto

  • JENOSIDE: Guhamywa icyaha no guhanwa kwa Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre byaraturuhuye-Rutayisire #rwanda #RwOT

    Rutayisire Dieudonne, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Gikondo muri Kigali, aho Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre bakoreye ibyaha bya Jenoside, avuga ko kuba aba bagabo bombi urukiko rwa Rubanda i Buruseli mu Gihugu cy'u Bubiligi rwarabahamije ibyaha bya Jenoside, rukabakatira ibihano byafashije Abarokotse b'i Gikondo kumva baruhutse, kumva ko bahawe ubutabera.

    Rutayisire Dieudonne, avuga uburyo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b'i Gikondo bakiriye ibihano byahawe Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre, yagize ati' Kwakira iby'urubanza, uko rwaciwe muri rusange ku giti cyanjye nabyakiriye neza kuko iyo umuntu waduhemukiye akatwicira imiryango akatwicira abavandimwe ahanwe.., guhanwa ubwabyo icyaha kikamuhama, bituma turuhuka ku mutima'.

    Rutayisire Dieudonne.

    Akomeza ati' Burya ikintu kica uwarokotse Jenoside gikomeye cyane ni ukwicirwa nta nahabwe Ubutabera. Rero kuba bariya bagabo baraciriwe urubanza, bakabona biriya bihano njyewe ku giti cyanjye byaranshimishije, numva mbohotse kuko ibyaha badukoreye byibura Isi yose ni bimenye, imenye ko n'iyo Jenoside yabaye, abantu bacu bapfuye bamenye n'urupfu bapfuye'.

    Rutayisire, akomeza avuga ko Abatutsi b'I Gikondo bagiye bagira ibyago bikomeye, cyane ko ari naho hari hatuye Bucyana washinze CDR, hakaba interahamwe zikomeye zirimo Birushya n'abandi. Aha kandi ngo ni n'ahantu Agatha Kanziga, Umugore wa Perezida Habyarimana Juvenal yakundaga kugenda aje kwa Bucyana, bisobanuye byinshi ku mbaraga zari zihari ndetse n'imigambi mibisha yahacurirwaga.

    Uretse Rutayisire Dieudonne, hari Uwimana Hamida wiciwe ababyeyi, abavandimwe n'inshuti baguye muri Kiliziya Gatolika y'i Gikondo. Avuga ko ari ibyishimo kumva Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre bahamwa n'ibyaha bya Jenoside ndetse bagahabwa ibihano.

    Ati' Twanejejwe n'ibihano uwitwa Séraphin yahawe kuko nibo badusenyeye, nibo batwiciye. Rero kuba baramukatiye kiriya gihano cya burundu byaratunejeje cyane. Hanyuma na Basabose biriya yahawe nabyo ntapfuye neza!, ni agende apfe ruriya nabyo nta kibazo ni igihano. Twarabyakiriye kuko twahawe ubutabera, ibyo byaha byabahamye bamwe baranabihakanaga. Ni ibintu byatunejeje cyane nk'Abanyagikondo'.

    Ku rundi ruhande, uwitwa Kayiranga Jean Claude, uvuga ko guhamya ibyaha bya Jenoside Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre ndetse bagahabwa ibihano ari inkuru nziza ku barokotse Jenoside b'i Gikondo. Gusa na none kuri we akabona ko hari ikindi kitaragerwaho kuri izi manza z'abakurikiranwaho ibyaha bya Jenoside baburanira mu bihugu byo hanze.

    Ati' Byaradushimishije kubona bafatwa bagahanwa ariko nkagira n'icyo na nenga. Bariya bantu bafite imitungo ino aha ng'aha basigiye bene wabo, basize bacucuye abantu babasenyeye amazu banabiciye abantu, none imiryango yabo ibaho neza ikanaboherereza amafaranga, abacitse ku icumu bakababara, bakanasuzugurwa kuko ntacyo bafite, babarusha ubushobozi. Bari kubahana bagashyiraho n'indishyi cyane cyane ko bafite n'imitungo basize mu Rwanda'.

    Bamwe mu barokotse Jenoside b'i Gikondo barimo baganirizwa n'abanyamakuru ba Pax Press bakora ku nkuru z'Ubutabera, babasobanurira uko urubanza rwa Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre rwagenze.

    Urubanza rw'aba Banyarwanda uko ari babiri, Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin rwiswe ''Rwanda 8'' rwatangiye kuburanishwa mu mizi taliki ya 09 Ukwakira 2023. Byari biteganijwe ko nta gihindutse ruzapfundikirwa taliki ya 08 Ukuboza 2023 ariko siko byagenze kuko twapfundikiwe ku wa 22 Ukuboza 2023.

    Uru rukiko rwa Rubanda rw'i Buruseli mu Gihugu cy'u Bubiligi, rwahamije Twahirwa Séraphin ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Ibyaha by'Intambara, Kwica abigambiriye hamwe n'icyaha cyo gusambanya abagore ku gahato. Rumuhanisha igihano cy'igifungo cya 'Burundu'.

    Mugenzi we baregwa hamwe, Basabose Pierre kubera uburwayi afite, rwategetse ko ajyanwa mu nzu y'abafite ubumuga(uburwayi) bwo mu mutwe( internement Psychiatrique). Mu gihe byazagaragara ko ubuzima bwe bumeze neza urukiko ruzagenda igihano cye. Ni ubwa mbere ibihano biteye bitya muri iki Gihugu bihawe Abanyarwanda bahamijwe ibyaha bya Jenoside.

    Urwibutso rw'abazize  Jenoside yakorewe Abatutsi i Gikondo, ruri mu buso bw'ubutaka bw'ahubatse Kiriziya Gatolika ya Gikondo.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/12/25/jenoside-guhamywa-icyaha-no-guhanwa-kwa-twahirwa-seraphin-na-basabose-pierre-byaraturuhuye-rutayisire/

  • Yvan Ngenzi yinjije abantu mu buryo bwuzuye a… – #rwanda #RwOT

    Mu gutangira iki gitaramo umushyushyarugamba Yvan Ngenzi yatangiye asobanura ko ari ibihe by'agatangaza ati'Uyu mugoroba ntabwo usanzwe kuko ni umunsi w'amateka wo kwizihiza Noheli icyongeyeho Imana ikaba yaraduhaye Icyambu Concert.'

    Uyu mugabo usanzwe na we ari umuririmbyi yakomeje yinjiza neza abantu mu gitaramo mu ndirimbo zirimo 'Hari Impamvu' ya Israel Mbonyi.

    Yibutsa abantu ko nubwo haba hari ibikomeye abantu banyuzemo nyuma ya Icyambu Live Concert Edition I ariko uyu ari umwanya mwiza wo gushima kuba yongeye gutuma bongera guhura.

    Yakomeje kandi yifashisha indirimbo ya Appaulinaire Habonimana na Shemeza imaze imyaka itari mike nyamara igifite igikundiro cyo hejuru mu myaka myinshi imaze yitwa 'Ndacafise Impamvu'.

    Bidatinze yahise atangira kujyana akantu ku kandi n'abakunzi b'ibihangano by'umwuka mu ndirimbo y'Icyongereza yamaze gushinga imizi mu mitima ya benshi 'Victory Belong To Jesus' ya Todd Dulaney.

    Akurikizaho indirimbo ya Jules Sentore ‘Warakoze’ ananyuzamo izindi zitandukanye ari nako azibyina bya kinyarwanda nk’indirimbo ya Kiliziya Gatolika ‘Niki Cyatuma ntagushima Nyagasani’

    Uyu mugabo akaba ari umuhanga mu busanzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ariko akora mu buryo bwihariye bushingiye kuri gakondo y'umuco nyarwanda.

    Yvan yongeye kunyura ibihumbi byabitabiye igitaramo cya Israel Mbonyi mu ijwi ryiza yaba aririmba bya kinyarwanda cyangwa mu buryo bugezwehoEvans Mwenda [DJ Spin] ni we uri kuvanga umuziki mu gitaramo cya Israel MbonyiAbana n’abakuru bahagurukijwe baje kwizihizanya Noheli na Israel Mbonyi

    AMAFOTO:Serges Ngabo/Inyarwanda.com

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137957/yvan-ngenzi-yinjije-abantu-mu-buryo-bwuzuye-amavuta-mu-gitaramo-cya-israel-mbonyi-amafoto-137957.html

  • The Ben mu basitari bitabiriye igitaramo cya… – #rwanda #RwOT

    Ibyamamare bitandukanye byaje kwifatanya na Israel Mbonyi mu gitaramo cye cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukuboza 2023.

    Muri abo harimo The Ben umuhanzi umaze iminsi mu nkuru nyamukuru z'imyidagaduro bitewe n'ubukwe bwe na Uwicyeza Pamella.

    Uyu muhanzi kandi uheruka gushyira hanze indirimbo nshya 'Ni Forever' yifashishijemo umugore we n’ubwo ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Ukuboza 2023 yavuye kuri Shene ya Youtube y'uyu muhanzi.

    The Ben yitabriiye iki gitaramo cy'amateka nyuma y’uko Israel Mbonyi amutunguye akaririmba mu muhango wo gusaba no gukwa kwe wabaye ku wa 15 Ukuboza 2023 kuri Jalia Garden.

    Israel Mbonyi kandi ari mu bahanzi bitabiye ibirori by'ubukwe bwa The Ben na Pamella ku wa 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Center.

    Israel Mbonyi ari mu bahanzi bamaze kwerekana ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ufite igikundiro kandi akaba amaze kwaguka kuko amaze gufata n'imitima y’abakoresha ururimi rw'Igiswahili cyane mu bihugu birimo Tanzania na Kenya.

    Mu bandi bantu bafite izina rizwi mu myidagaduro bitabiriye iki gitaramo harimo Ommy Dimpoz, Uncle Austin, Aristide Gahonzire, Marina, Miss Cadette, Muyoboke Alex n'abandi.

    Amateka yongeye kwiyandika Israel Mbonyi yataramiye abarenga ibihumbi 10 barimo ibyamamareBizagorana kubona umuhanzi w’igikundiro gikomeye nk’icya Israel MbonyiOmmy Dimpoz na The Ben barimo baganira mu gitaramo cya Israel Mbonyi Umukundwa Clemence [Miss Cadette] yaje gutaramana n’abandi muri BK ArenaMarina na Aristide Gahunzire baje kwizihiriza Noheli mu gitaramo “Icyambu Live Concert”The Ben, Ommy Dimpoz, Jimmy n’abandi batandukanye baje kwizihizanya NoheliNi igitaramo kirimo udukoryo dutandukanye hari abaje bitwaje amafirimbi

    Abaririmbyi barigufasha Israel Mbonyi

    KANDA HANO UREBE IBYAMAMARE BYITABIRIYE IGITARAMO CYA ISRAEL MBONYI

    “>

    Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo cya Israel Mbonyi muri BK Arena

    AMAFOTO: Ngabo Serge/InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137958/the-ben-mu-basitari-bitabiye-gitaramo-cya-israel-mbonyi-uheruka-kuririmba-mu-bukwe-bwe-ama-137958.html

  • The Ben yatangaje impamvu atambaye impeta nyu… – #rwanda #RwOT

    Yagerageje nk’uko bigaragara mu mafoto kubihisha ariko biranga.Byaje kurangira abafotora bamaze kubishyira hanze ubwo yabazwaga impamvu yasubije agira ati'Ni ntoya yanze kunkwira.'

    Bivuze ko impeta yakorewe itari ifite ibipimo bingana n'urotoki rwe.

    The Ben na Uwicyeza Pamella bakundanye kuva mu mwaka wa 2019.

    Urugendo rw'urukundo rwabo rwabaye rurerure nk’uko byumvikana mu ndirimbo nshya 'Ni Forever' ariko Imana ikora ibikomeye ku wa 23 Ukuboza 2023 basezerana kubana akaramata.The Ben nyuma y’amasaha make asezeranye yaserutse atambaye impeta  Yagerageje gusa n’ubihisha gusa byari byamaze gusakara Ibyamamare bitandukanye byitabiye igitaramo cya Israel Mbonyi [Uhereye ibumoso DJ Spinnal, Massamba Intore, Muyoboke Alex, umuherwe Jimmy Muyumbu, The Ben na Ommy DimpozIbihumbi birenga 10 byitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA THE BEN N’IBINDI BYAMAMARE BYITABIYE

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi y’igitaramo cya Israel Mbonyi muri BK Arena

    AMAFOTO: Ngabo Serge/Inyarwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137960/the-ben-yatangaje-impamvu-atambaye-impeta-nyuma-yamasaha-make-akoze-ubukwe-amafotovideo-137960.html

  • Israel Mbonyi yongeye guca agahigo ataramira… – #rwanda #RwOT

    Bimaze gusa nk'ihame ko abakristo bizihizanya umunsi mukuru w'ivuka rya Yesu Kristo Noheli na Israel Mbonyi. Abitabira ibi bitaramo ngarukamwaka bakaba baba bari mu byiciro byose birimourubyiruko n'abakuze.

    Iki gitaramo cyaranzwe no gufashwa mu buryo bugaragara ku bitabiye kuva ku munota wa mbere ubwo Yvan Ngenzi yagifunguraga mu ijwi ryihariye.

    Amateka yisubiyemo umuhanzi Israel Mbonyi ataramira ibihumbi by’abakunzi be bari buzuye muri BK Arena

    Hari kandi n'abantu bafite amazina azwi mu myidagaduro nabo baje kwifatanya n'abandi mu gitaramo cy'amateka nka The Ben, Ommy Dimpoz, umuherwe Jimmy Muyumbu.

    Hakaza kandi Alex Muyoboke, Uncle Austin, Dusenge Clenia, DJ Ira, Arstide Gahunzire, Marina na Umukundwa Clemence [Miss Cadette].

    Biragoye kandi kubona mu bihe bisanzwe umunezero n'akanyamuneza mu bafana nk'ibyaranze abitabiye iki gitaramo.

    Ibyamamare mu ngeri zitandukanye byaje gushyikira uyu muhanzi w’umunyabigwi

    Nyuma ya Yvan Ngenzi wabanje gususurutsa abitabiye, Israel Mbonyi yinjiriye mu murishyo w'indirimbo ya Noheli ubundi azamura ijwi rye muri 'Nk'Umusirikare' yashyize hanze kuwa 05 Kamena 2023 maze abantu bose basingiza bahamya ko bambariye urugamba rwo kwagura no gutuma ingoma y'Imana ishinga imizi.

    Uyu muhanzi yakomeje aririmbana ijambo kurindi n'abakunzi be 'Yaratwimanye' imaze umwaka urenga ikubiyemo amagambo meza ageze kuyitwa 'Ndashima' abantu barushaho kunyurwa.

    Agiye kuririmba iyo yise 'Baho' asobanura ko afitanye amateka nayo kuko ishingiye ku nkuru mpamo y'inshuti ye yari irwaye baramwandikiye ko atazakira ariko ubu akaba yarakize.

    Israel Mbonyi yashimangiye ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ariwo yaremewe gukora

    Igice cya mbere cya Israel Mbonyi cyaranzwe n'ibihangano bitandukanye yinjira mu gice cya kabiri mu ndirimbo 'Izina Riryoshye' ya Rehoboth Minisitries.

    Akomeza aririmba indirimbo ziganjemo iz'igiswahili amaze iminsi ashyira hanze mu buryo buteguritse neza ahagaze rwagati mu bakunzi be.

    Ubuhanga bwa Israel Mbonyi bukaba butari gusa mu buryo yandikamo aririmbamo ahubwo iyo bigeze mu bitaramo uburyo atondekeranya ibihangano bye bituma asoza abantu bacyifuza kumwumva.

    Indirimbo  iri muzashyize akadomo ku gitaramo cye ni iyitwa ‘Nina Siri’ yaciye ibintu mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

    Yabanje kuyigarukaho,asobanura amagambo avuga’mfitanye ibanga na Yesu rituma nezerwa nkasimbuka’ asobanura amagambo akubiye muri iki gihangano.

    Kuri iyi ndirimbo inkuta za BK Arena zanyeganyeze bitari ukubyitiranya.

    Yongeye kandi kuririmbana n’abantu ibihumbi indirimbo ‘Hari Ubuzima’. 

    Indirimbo Icyambu yitiriye ibi bitaramo ngarukamwaka inakomoka ku izina rye rya Mbonyicyambu.

    Maze abwira abantu asoza ati”Imana ibahe umugisha ku bw’iki gitaramo dukoze icyubahiro kibe icy’Imana.”

    Atangaza ko ababyeyi baje kumushyigikira kandi ati”Ndababwiza ukuri ko nzaguma ku Mana nkorera.” 

    Agashinguracumu kabaye ‘Number One’ nyuma y’amatora yabanje gukorwa n’abitabiriye iki gitaramo.Israel Mbonyi ashimangiye ubuhangange n’ubukaka bwe na none mu Icyambu LiveClenia Dusenge ari mu baje kwizihiriza Noheli mu Icyambu LiveBamwe mu bakunzi ba Israel Mbonyi baje bitwaje amafirimbi

    =Abato n’abakuru bose bafashishijwe muri iki gitaramo cy’amatekaUmuhanga mu kuvanga umuziki DJ Ira ari mu baje gushyigikira Israel MbonyiAbantu bamwe bakiye agakiza rwagati mu gitaramo no mu gihe Pastor Julienne yabwirizagaUmukundwa Clemence yaje kwizihiriza Noheli muri BK ArenaMarina na Aristide Gahunzire bari mu bahamya b’ugukora ku mwami kuri muri Israel Mbonyi

    KANDA HANO UREBE IBIHE BYARANZE ICYAMBU LIVE CONCERT EDITION 2

    KANDA HANO UREBE UKO BYARI BYIFASHE MURI ICYAMBU LIVE CONCERT EDITION 2

    “>

    Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo cya Israel Mbonyi muri BK Arena

    AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137962/israel-mbonyi-yongeye-guca-agahigo-ataramira-ibihumbi-birenga-10-muri-bk-arena-amafoto-137962.html

  • Hagiye gutoranywa abanyamideli bazahagararira… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro InyaRwanda yagiranye na Cyiza Uwimanimpaye Marie Clemence [Clemy Keza] yasobanuye uko biciye muri 'Akeza Talent' bariteguye.

    Avuga ko nk’uko intego yabo ari uguteza ubuhanzi imbere byumwihariko bahereye ku banyempano babadafite aho bamenera biyemeje kubashakira amahirwe no hanze y'igihugu.

    Agaruka ku kuba batangiye kare kugira ngo umuhungu n'umukobwa bazaserukira u Rwanda bazamenyekana mbere babone umwanya wo kubafasha kwitegura kugira ngo bazabone uko bahaca umucyo.

    Ati'Dutangiye kwitegura hakiri kare mu rwego rwo kugira ngo tuzabone umwanya uhagije wo kwitegura.'

    Asobanura kandi ko amarushanwa yose bategura uretse kuba hari abahembwa ari n'uburyo bwo gufungurira amarembo biruseho abayitabira.

    Abahungu n'abakobwa bifuza kwiyandikisha ngo bazahatane muri aya marushanwa bagomba kuba bafite imyaka iri hagati ya 18 na 35.

    Akaba kandi afite uburebure ni ugehera kuri metero 1.72.

    Iri rushanwa akenshi rikunze kubera mu bihugu byo ku Mugabane wa Aziya.

    Ku rwego rw'igihugu,abazatsinda bazahabwa ibihumbi 500Frw buri umwe.

    Mu gihe uzaryegukana ku rwego rw'isi azahabwa ibihumbi 20 by'amadorali bivuze arenga Miliyoni 25 ushingiye ku buryo isoko ryivunjisha rihagaze none mu Rwanda.

    Muri iri rushanwa abemerewe kuryitabira bagomba kuba batarigeze babyara gusa Akeza Talent iri kubategurira irindi ryo bazaba bemerewe nabo abafite abana (Woman na Man of the Universe).

    Iyandikishe hano

    Abanyarwanda batangiye kwiyandikisha muri Super Model UniverseUmuhungu n’umukobwa nibo bazahagararira u Rwanda muri iri rushanwa 

    Kanda hano wiyandikishe

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137954/hagiye-gutoranywa-abanyamideli-bazahagararira-u-rwanda-muri-super-model-universe-137954.html

  • Amateka yisubiyemo! Amafoto y’ahabera igita… – #rwanda #RwOT

    https://live.staticflickr.com/65535/53420285203_de9dd80797_b.jpgAbabyibuka bibuka uko byagenze kuri Noheli y'umwaka wa 2022 ubwo Israel Mbonyi yacaga agahigo ko kuzuza BK Arena abantu bamwe bagataha batinjiye kubera kubura imyanya.

    Kuri iyi nshuro ntabwo byongeye kuba kuko hashize amasaha arenga umunsi hatangajwe ko amatike yose yamaze gushira n'ibintu biba gake mu muziki nyarwanda.

    Ubwo duheruka kuganira n'uyu muhanzi ugiye gukora igitaramo amaze igihe aca uduhigo mu Karere bivuye mu ndirimbo zitandukanye amaze iminsi ashyira hanze z'igiswahili.

    Israel Mbonyi yatangaje ko ntakindi abikesha ibyo byose ati'Gusenga Imana, kwemera Imana kandi buriya ibiba ni ibintu Imana ibarayarapanze ikagikora.'

    Uyu muhanzi ari mu bahanzi bake babashije kugira indirimbo yarebwe inshuro zirenga Miliyoni 27 mu gihe kiri munsi ya mezi atandatu iyo ikaba ari iyitwa 'Nina Siri' ikomeje kuvugisha benshi cyane abumva ururimi rw'igiswahili.

    Zimwe mu ndirimbo duheruka kubatangariza ko zitezweho kuzamura amarangamutima ya benshi muri iki gitaramo harimo Nina Siri, Nitaamini, Baho, Nk’Umusirikare, Hari Ubuzima, Karame, Ibihe, Nzibyo Nibwira na Intashyo.

    Iki gitaramo cyari gifite amatike yo kuva ku bihumbi 5Frw kuva mu myanya kuzamuka mu byiciro kugera ku cya menshi cy'ibihumbi 20Frw.

    Kikaba cyaratewe inkunga na East Africa Promoters [EAP], BK [Bank Of Kigali], Vitalo, MTN.

    Amajwi y'umuziki ugusanganira n'amatara anyuranyuramo mu buryo bwiza bikaba biri gutunganywa n'abagize EAP kimwe n’abo muri Gorilla Events Ltd.Uhereye mu masaha ya saa saba z’amanywa abantu barimo binjira ku bwinshiAmatike yo kwinjira muri iki gitaramo yashize mbere ho umunsi umweHari abasore n’inkumi bari kuyobora abaje bose yaba abafite imodoka n’abaje bisanzweInzego z’umutekano nazo zaje gufasha abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ibihe byizaUmurongo w’imodoka zirimo kwinjira muri pariki ya BK ArenaAbakunzi ba Israel Mbonyi akanyamuneza ni kose Uko urubyiniro rugiye kwakira Icyambu Live Concert

    AMAFOTO: NGABO SERGE/INYARWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137955/amateka-yisubiyemo-amafoto-yahabera-igitaramo-cya-israel-mbonyi-137955.html