Blog

  • Mufata nkumuhungu wanjye! Umunye-Congo watah… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wasizwe amavuta, yongeye gushimangira ko ari Nimero ya mbere mu Rwanda mu gitaramo yakoze mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukuboza 2023, cyabereye mu nyubvako y'imyidagaduro ya BK Arena.

    Ni ku nshuro ya kabiri, yari akoreye iki gitaramo muri iyi nyubako. Kandi yongeye guca agahigo, kuko amatike yashize ku isoko habura iminsi ibiri gusa!

    Igitaramo cyitabiriwe n'abanyarwanda benshi, ariko kandi hari abanyamahanga barimo abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bageze mu Rwanda, ndetse n'abo mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, cyane cyane abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ibi byaturutse ku kuba, muri iki gihe Israel Mbonyi yarashyize imbere gukora indirimbo ziri mu rurimi rw'igiswahili zirimo nka 'Nina Siri' yamamaye cyane.

    Ubwo yashyiraga akadomo kuri iki gitaramo, ahagana saa sita z'ijoro, uyu musore yaririmbye iriya ndirimbo, maze yikura ishati yari yambaye ayiterera mu bafana.

    Iyi shati yasamiwe hejuru n'umubyeyi wo muri Congo, wageze mu Rwanda, kuri iki Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023. Yabwiye InyaRwanda, ko yakunze Israel Mbonyi kuva mu ndirimbo ze zo hambere kugeza ubwo ashyize hanze indirimbo ziri mu Giswahili.

    Yavuze ko Israel Mbonyi amufata nk'umuhungu we. Ati 'Ndishimye cyane! Ishati ndayicyuye da! Mufata nk'umuhungu wanjye, indirimbo ze zatumye uyu munsi mva muri Congo nje kumureba, none reba mbashije gutahana urwibutso rwe.'

    Uyu mubyeyi ari mu bantu bari begereye urubyiniro Israel Mbonyi, ari nayo mpamvu yorohewe no gusamira mu kirere iyi shati.'
    Nyuma yo gukora iki gitaramo, Israel Mbonyi yabwiye itangazamakuru ko anezerewe, kandi ko ashima Imana kuko uko yasengeye iki gitaramo ‘ariko cyagenze’.

    Ati “Uko nasengeye ibi bintu niko nyine Imana yabikoze. Urumva, twabonye benshi bakizwa, umunezero w’Imana wari uhari, ibintu twapanze gukora, uko ‘set up’ twayishakaga, byari byiza pe, byari byiza kurenza ibyo nasengeye.”

    Israel Mbonyi yavuze ko afite umwete wo gukomeza gukorera Imana, kandi ko mu 2024 afite album nyinshi agomba gushyira hanze. Ati “Ntabwo ndumva muri njyewe indirimbo zashize.”

    Uyu munyamuziki yavuze ko imyandikire ye y’indirimbo ituruka ku kuba atindana n’Imana mu isengesho. Ati “Uko utindana n’ikintu ugenda usa nacyo. Iyo utinda mu bintu by’Imana ugenda usa n’ibintu by’Imana. N’iyo witsamuye nibyo biza, n’iyo urose nibyo biza.”

    Ariko kandi avuze ko byanaturutse ku kuba ubuzima bwe bwubakiye ku kuba yarakuriye mu rusengero. Ati “Iyo njya kwandika rero ibinza hafi ni ibyo ngibyo.”

    Israel Mbonyi avuga ko adafite gushidikanya muri we, ko mu 2024 azataramira muri bimwe mu bihugu bya EAC, kuko 'uyu muhamagaro uranezeza'.

     

    Amateka yisubiyemo! Israel Mbonyi yemeje ibihumbi by’abantu bari bateraniye muri BK Arena mu gitaramo cya Noheli

     Israel Mbonyi yaririmbye nyinshi mu ndirimbo yicurangira gitari, ubundi akanyuzamo akaganiriza abakunzi b’umuziki we    

    Mu minota ya nyuma y’iki gitaramo, Israel Mbonyi yaramukanyije na bamwe mu bafana bari begereye urubyiniro

     Israel Mbonyi yikuye ishati yari yambaye ayiterera mu bafana, igera ku mugore wo muri Congo witabiriye igitaramo cye
     Israel Mbonyi yasigiye urwibutso abo yataramiye muri iki gitaramo cyabaye ku nshuro ya kabiri
     Israel Mbonyi yaririmbye mu gihe cy’amasaha ane muri iki gitaramo, yitaye ku ndirimbo nyinshi ze zakunzwe 

    Uyu mubyeyi yabwiye InyaRwanda, ko Israel Mbonyi amufata nk’umuhungu we

     


    Uncle Austin, The Ben, Sherrie Silver na Muyoboke Alex bitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi




     

    IBYAMAMARE MU NGERI ZINYURANYE BITABIRIYE IGITARAMOCYA ISRAEL MBONYI

     “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cyaIsrael Mbonyi muri BK Arena 

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137972/mufata-nkumuhungu-wanjye-umunye-congo-watahanye-ishati-ya-israel-mbonyi-amafoto-137972.html

  • The Ben yavuze ahazaza h’indirimbo ye “Ni For… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 25 Ukuboza 2023 mu masaha ya nimugoroba, indirimbo “Ni Forever” ya The Ben yamaze gukurwa ku rubuga rwa YouTube kubera ikirego cyatanzwe na Drone Skyline Ltd isanzwe ikora akazi ko gufata amafoto bakoresheje indege nto za Drone.

    Amakuru yaje kumenyekana, Drone Skyline Ltd yareze iyi ndirimbo kubera ko yakoreshejwemo amafoto yafashwe n’iyi kompani batayaguze cyangwa ngo babisabire uburenganzira bwo kuyakoresha mu ndirimbo. Ni amashusho agaragaza Nyungwe mu gutangira kw’indirimbo.

    Mu butumwa The Ben yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko ikipe ye ya Tekinike iri kugenzura icyo kibazo ku buryo mu gihe gito gishoboka indirimbo “Ni Forever” yongera kugarurwa kuri YouTube abantu bakongera kuyireba nk’ibisanzwe.

    The Ben yasobanuye kandi ko amashusho yakoreshejwe muri iriya ndirimbo “Ni Forever” yari yasabiwe uruhushya ndetse na ba nyiri amashusho bemeye kuyatanga agakoreshwa mu ndirimbo bityo akaba yizeye ko iki kibazo kiracyemuka vuba.

    “Ni Forever” yari imaze iminsi 9 gusa igiye hanze ikaba yarakunzwe cyane bikagaragarira mu bantu bayirebye aho abarenga 1,200,000 bari bamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube.

    “Ni Forever” yagaragayemo amashusho ya Uwicyeza Pamella umugore wa The Ben


    The Ben yatangaje ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo indirimbo Ni Forever yongere kugaruka kuri YouTube

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137973/the-ben-yavuze-ahazaza-hindirimbo-ye-ni-forever-yakuwe-kuri-youtube-137973.html

  • Hagaragajwe uko umutekano wari wifashe mu bihe bya Noheli bijya bitwara ubuzima bwa bamwe #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’amasaha macye Abaturarwanda bavuye mu munsi mukuru wa Noheli w’ivuka rya Yezu wabaye ejo hashize ku wa Mbere tariki 25 Ukuboza.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yabwiye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukuboza 2023, ko kugeza muri iki gitondo hari hamaze kumenyekana impanuka ebyiri zabaye ejo hashize zabereye mu Karere ka Gicumbi n’aka Rwamagana.

    Ni mu gihe kandi mu ijoro ryabanjirije Noheli, na bwo hagaragaye impanuka ebyiri zirimo iyabereye mu Gatsaha mu Karere ka Gasabo ndetse n’iyabere mu Karere ka Nyarugenge yahitanye umumotari.

    Nanone kandi ku munsi ubanziriza Noheli tariki 24 Ukuboza mu Karere ka Bugesera na ho habaye impanuka imwe yahitanye umumotari.

    ACP Rutikanga avuga ko inyinshi muri izi mpanuka zaturutse ku bari batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha.

    Ati 'Uretse iyabereye muri Nyarugenge, twasanze yarengeje umuvuduko ku mpamvu tutaramenya neza, izindi zaturutse ku kuba abantu bari basomye ibisindisha.'

    Yavuze kandi ko kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ku munsi wa Noheli, hari hamaze gufatwa abantu 20 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Hagaragajwe-uko-umutekano-wari-wifashe-mu-bihe-bya-Noheli-bijya-bitwara-ubuzima-bwa-bamwe

  • Perezida Ndayishimiye yabererekeye ibishinjwa igisirikare cye muri Congo #rwanda #RwOT

    Ni mu birori byabaye mu cyumweru gishize, ubwo Evariste Ndayishimiye yashimiraga inzego z’umutekano z’Igihugu cye, muri uyu muhango wabereye mu Ntara ya Gitega.

    Yavuze ko inzego z’umutekano zihora ziryamiye amajanja ku buryo zakwivuna umwanzi wahirahira guhungabanya umutekano w’Igihugu.

    By’umwihariko yashimiye abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro mu Bihugu binyuranye, nka Somaria, muri Repubulika ya Centrafrique ndetse no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ni igikorwa cyabaye nyuma y’uko umutwe wa M23, ukomeje gushinja igisirikare cy’u Burundi gufatanya n’igisirikare cya FARDC ndetse n’imitwe nka FDLR na Wazalendo mu mirwano imaze iminsi mu burasirazuba bwa Congo.

    Umutwe wa M23 kandi umaze iminsi wigamba kwivuna abanzi, barimo n’abasirikare b’u Burundi uherutse gutangaza ko wishe bari bambaye impuzankano y’igisirikare cya FARDC.

    Perezida Evariste Ndayishimiye wari witezweho kugira icyo avuga kuri ibi birego ndetse no ku iyicwa ry’abasirikare b’Igihugu cye, yarabibererekeye, ahubwo ashimira ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro.

    Yagize ati 'nongeye kubashimira indi nshuro kuko abasirikare bacu bitangira n’amahanga akeneye amahoro.'

    Abarikare b’u Burundi bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ubu wamaze gusoza manda yawo, ndetse abandi bakaba baratashye, mu gihe u Burundi bwo bwari bwaranagiranye amasezerano na Congo mu bufatanye mu bya gisirikare, ari na byo bikekwa ko abasirikare b’u Burundi basigayeyo ku bw’ayo masezerano.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Perezida-Ndayishimiye-yabererekeye-ibishinjwa-igisirikare-cye-muri-Congo

  • RDCongo : Abashyigikiye Moïse Katumbi bamaze kwemeza ko ari we watsindiye gusimbura Tshisekedi #rwanda #RwOT

    Ishyaka riharanira Politiki ya bose rizwi nka Politique Ensemble pour la République, ryatangaje ko umukandida waryo ari we Moïse Katumbi, ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 20 Ukuboza 2023.

    Christian Mwando uyobora iri shyaka, yemeje ko intsinzi ari iya Moïse Katumbi, bakurikije ibyavuye mu nama yabahuye ku cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023 i Lubumbahsi mu Ntara ya Haut Katanga.

    Ni mu gihe amajwi y’agatetanyo akomeje gushyirwa hanze na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yo agaragaza ko Perezida Felix Tshisekedi ari we uri imbere mu majwi.

    Depite Christian Mwando Simba Kabulo, uhagaragariye Intara ya Katanga mu Nteko Ishinga Amategeko, akaba anashyigikiye umunyapolitiki Moïse Katumbi, yahamagariye abayoboye b’uyu munyapolitiki, guhaguruka bagahangana n’abashaka kubiba intsinzi yabo.

    Uyu mudepite, avuga ko barambiwe ubujura n’uburiganya bikorwa na Leta yabo, bityo ko abashyigikiye Moïse Katumbi badashobora gukomeza kubyemera.

    Yagize ati 'Leta yacu yabaye iy’abatekamitwe, iy’abasahuzi, twebwe rero nk’abantu twifuza gukemura ibibazo by’Abanyekongo, tugomba kwiyemeza kwinjira mu rugamba. Uru rugamba ariko ntituzarutsinda twenyine nka Moïse Katumbi, Matata Ponyo, Franck Diongo, Seth Kikuni, ahubwo uru rugamba rugomba kwinjirwamo n’Abanyekongo bose.'

    Uyu munyapolitiki yavuze ko badashobora kwemera ko umukandida wabo Moïse Katumbi yibwa amajwi nyamara ari we bari batezeho amakiriro y’ibibazo byabaye akangaratete muri Congo.
    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/RDCongo-Abashyigikiye-Moise-Katumbi-bamaze-kwemeza-ko-ari-we-watsindiye-gusimbura-Tshisekedi

  • The Ben yatoboye avuga icyatumye indirimbo ‘Ni Forever’ yahimbiye umugore we isibwa kuri YouTube #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda, The Ben yavuze ko kuba indirimbo ye “Ni Forever” aheruka gusohora yarasibwe kuri YouTube ari ibirego by’amashusho ya Drone bakoresheje.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 25 Ukuboza 2023 ni bwo iyi ndirimbo yasohotse tariki ya 16 Ukuboza 2023, The Ben yahimbiye umugore we Pamella, ikaba yari imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni yasibwe kuri uyu muyoboro wa YouTube.

    Mu itangazo The Ben yashyize hanze muri iki gitondo, yavuze ko bahuye n’imbogamizi batari biteguye cyane ko bari bizeye ko bafitanye amasezerano n’iyi sosiyete yabahaye amashusho bagaragarijwe ko afite ikibazo.

    Ati “indirimbo yacu nshya duheruka gusohora ‘Ni Forever’, yahuye n’imbogamizi zitari zitezwe. Byatumye indirimbo yanyu mukunda isibwa kuri YouTube. Mu by’ukuri twari twizeye ko twagiranye amasezerano akomeye n’ukoresha Drone wazanye ayo mashusho yavuzwe, twizera ko ari ayabo bwite.”

    Yakomeje avuga ko ikipe ye yinjiye muri iki kibazo ndetse yizeza abakunzi be ko iyi ndirimbo vuba cyane iri bugaruke kuri YouTube.

    Ati “ndagira ngo mbabwire ko ikipe yacu ishinzwe tekinike yinjiye muri iki kibazo irimo gushaka uburyo cyakemuka. Ndabizeza ko indirimbo yanyu mukunda izagaruka kuri YouTube aho igomba kuba ibarizwa vuba cyane.”

    Iyi ndirimbo yakuwe kuri YouTube kubera ikirego cya cya Kompanyi ya ‘Drone Skyline Ltd’ akaba ari kompanyi ifata amashusho yifashishije indege nto zitagira abapilote zizwi nka “Drone”, bivuze ko hari amashusho yayo yakoreshejwe nta burenganzira cyangwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Yavuze ko iyi ndirimbo yahimbiye umugore we Pamella izagaruka vuba kuri YouTube

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/the-ben-yatoboye-avuga-icyatumye-indirimbo-ni-forever-yahimbiye-umugore-we-isibwa-kuri-youtube

  • 'Nzashakana n'umusore uzajya ambabarira namuciye inyuma' ! Doyin #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Doyinsola Anuoluwapo wamamaye nka Doyin mu myidagaduro ya Nigeria, yatangaje ko urukundo rwe azaruha umusore uzajya amuha imbabazi mu gihe yamuciye inyuma, agaragaza ko ari nako bikwiriye kigenda.

     

    Uyu mukobwa yemera ko nyuma yo gusaba imbabazi ari nta kindi akwiriye kubazwa n'umukunzi wawe uretse kumuha imbabazi ubuzima bugakomeza mukabana mu mahoro aho gushwana mupfa gucana inyuma.Doyin avuga ko n'anandi bakundana ari uko bakwiriye kubaho.

     

    Mu kiganiro akorera kuri Podcast yitwa Doyin's Corner  niho yatangarije ibi aho yari afite umuhanzi  Iyanya nk'umutumirwa we w'umunsi.Muri iki kiganiro Doyin yagize ati:'Simvuze ko gucana inyuma ari igikorwa cyiza kiryoha ariko niba nafunguye umunwa wanjye nkakubwira ngo nakoze ibi n'ibi.Ukwiriye kubyakira [Move On].Niba ngusabye imbabazi nyuma yo kuguca inyuma, reka tubisige kuruhande'.

     

    Abajijwe uko imbabazi zikwiriye gusabwa hagati y'uwaciwe inyuma n'uwamuciye inyuma.Doyin yagize ati:' Mukunzi mbabarira, nahuye n'umusore mwiza, yari mwiza pe, afite n'amafaranga kukurenza, mpitamo gusohokana nawe, ndabikubwiye ngo ubimenye.Ntabwo bivuze ko nakunze uwo musre cyane ahubwo byari iby'uwo mwanya twahuye. Ubu rero nagarutse , kandi ndakomeza kugukunda.Reka dukundane'.

     

    Iyanya  wari umutumirwa muri iki kiganiro ntabwo yigeze yemeranya n'uyu musore kubyo yavuze gusa agaragaza ko urukundo rw'umukobwa ushaka umusore mwiza , ugaragara neza ruba rugoye.Iyanya yagaragaje ko mu minsi ishize aherutse kubeshyerwa guca inyuma uwo bakundanaga , asaba imbabazi avuga ko umukobwa waba yiteguye gukundana yamwegera akirengagiza ibyavuzwe na cyane ko ari icyamamare.

     

    Ubusanzwe ukuri k'urukundo ntabwo kwemerera abakundana gucana inyuma ni ingeso mbi iba ikwiriye kwihanwa igacikwaho na nyirayo mbere yo kwemera guha umutima we undi muntu kugira ngo arinde amaragamutima ye.Gukundana ni ukwizerana no kubahana.Gukundana si ugucana inyuma.

    The post 'Nzashakana n'umusore uzajya ambabarira namuciye inyuma' ! Doyin appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/nzashakana-numusore-uzajya-ambabarira-namuciye-inyuma-doyin/

  • Bahavu Jeanette yasobanuye uko byagenze kugira ngo yisange mashusho y'indirimbo 'Kundunduro' ya Social Mula #rwanda #RwOT

    Umugore umaze kubaka izina muri cinema Nyarwanda Bahavu Jeanette, yagaragaje ko kujya mu ndirimbo z'abahanzi byahoze ari inzozi ze kugira ngo umunsi yavuye mu buzima bazajye bamureba bituma batamwibagirwa.

     

     

    Mu kiganiro inkuru yanjye cya Gerard Mbabazi, uyu mugore yavuze ko yakoze iyo bwabaga abifashwamo n'ababyeyi be bikaza kurangira agaragaye mu ndirimbo 'Kundunduro' ya Social Mula.Muri iki kiganiro , Bahavu yagaragaje ko nawe yakuze bamubwira ko ari mwiza, bimutera imbaraga ndetse akanavuga ko yakuze akunda kwirata kuburyo n'ubu adatinya kwerura ko yirata.

     

     

    Muri iki kiganiro Bahavu Jeanette agaruka ku ndirimbo yagaragayemo bwa mbere yavuze ko yumvise anyuzwe cyane gusa bakimuhamagara yabanje kugira ubwoba nk'umukobwa waririmbaga muri Korali bibanza guca k'umubyeyi we aba ari nawe umuhitiramo uko agaragara.Mu magambo ye yagize ati:

     

    'Numvise nyuzwe kuko ntayindi ndirimbo nifuzaga kujyamo.Barampamagaye mbanza kugira ubwoba kuko nari nkiririmba muri Korali , nibaza kubantu bazabibona mbaza mama , mama arambwira ati abo bantu niba biteguye baze tuvugane.Baraje murugo , icyo gihe yari afite umureberera inyungu [Manager], araza n'uwari wamundangiye kuko yari yarambonye muri Filime [Umuziranenge].

     

     

    Umubyeyi wanjye ati ese murashaka akoremo ibiki , azaba yambaye ate.Urebye ukuntu nari nambaye ni mama wagiye abihitamo.Hamwe nagombaga kuba nambaye bikini ndi muri Pisine , mama ati uwo si Jeanette wanjye , uwo si umukobwa wnajye.Baraje bemeranya na Mama bemeranya ko nyijyamo'.

     

     

    Bahavu Jeanette yavuze ko kwamamara yifuzaga kwari uguhesha ishema umuryango we ntibukureho imyemerere ye kuburyo yabibwiye umubyeyi agamije kubona inama ze nk'umukirisitu yizeraga.Bahavu Jeanette yagaragaje ko ikintu kimugora mu buzima bwo kwamamara ari ukubaho mu buzima butari ubwo kwisanzura.

    The post Bahavu Jeanette yasobanuye uko byagenze kugira ngo yisange mashusho y'indirimbo 'Kundunduro' ya Social Mula appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/bahavu-jeanette-yasobanuye-uko-byagenze-kugira-ngo-yisange-mashusho-yindirimbo-kundunduro-ya-social-mula/

  • Ariel Wayz yasubiye mu myaka 4 ishize ari kumwe na Kenny Sol #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi  Ariel Wayz yifurije abakunzi be Noheli Nziza n'umwaka mushya abinyujije mu ndirimbo Mistletoe ya Justin Bieber yasubiranyemo na Kenny Sol mu myaka 4 ishize.

     

    Ubusanzwe Mistletoe ni indirimbo ya Justin Bieber mu myaka 12 ishize ibi bishatse kuvuga ko iyi ndirimbo yakozwe muri 2011 akaba ari indirimbo imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 499 kuri YouTube Channel ya Justin Bieber.

     

    Kenny Sol na Ariel Ways iyabo imaze imyaka 4 bayikoze [Cover], aho imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 116 kuri Channel ya YouTube ya Kenny Sol.Anyuze kuri Konti ye ya Instagram , Ariel Wayz yagize ati:'Ni ibihe byiza muri uyu mwaka.Nizere ko mwagize Noheli Nziza, kuri mwe n'abo mukunda.Nyuma y'aya magabo yarengejeho agace gato k'iyi ndirimbo.

     

    Kenny Sol na Ariel Wayz bavuzwe mu rukundo mbere y'uko uyu mukobwa akundana na Juno Kizigenza urwabo rukaza kurangira.Ariel Wayz yavuzwe mu rukundo na Kenny Sol ubwo bari mu ishuri rya Muzika ku Nyundo bataramenyekana cyane ari nayo mpamvu urukundo rwabo rutamamaye cyane.Muri uku gukundana bivugwa ko ari ho havuye iyi ndirimbo.

     

    N'ubwo rubanda rwo hanze rutamenye inkuru yabo rukundo , nyamara ngo mu ishuri aho biganaga bari bazwi na buri wese nk'uko byemezwa n'uwo biganye waganiriye na Umuryango.

     

    Uyu watanze amakuru yagize ati:'Bakundanye igihe kinini , ni nkuru yari izwi mu kigo gusa nyuma y'imyaka ibiri bagiye gusoza amashuri, urukundo rwabo rwajemo agatotsi,barangiza iby'urukundo bisa n'ibyahagaze'.

     

    Uyu muhanzikazi ntabwo yigeze aca umubano we na Kenny Sol ari nayo mpamvu yifashishije indirimbo bahuriyemo yifuriza abakunzi be umwaka mushya.

    The post Ariel Wayz yasubiye mu myaka 4 ishize ari kumwe na Kenny Sol appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ariel-wayz-yasubiye-mu-myaka-4-ishize-ari-kumwe-na-kenny-sol/

  • NBA: LA Lakers mu rugo yatsinzwe na Boston Ce… – #rwanda #RwOT

    Boxing Day, umunsi wageneweho gutanga impano za Noheli, Los Angeles Lakers yananiwe gutanga impano ku bafana bayo, kuko yanatsindiwe kuri Crypto.com Arena, aho isanzwe ikinira. Ni umukino warangiye ari amanota 126 ya Boston Celtics ku 115 ya Los Angeles Lakers.

    Nubwo LA Lakers yakiniraga kuri Crypto.com Arena, yabashije gutsinda agace ka Kabiri gusa, utundi dutatu dutsindwa na Boston Celtics. Ako gace LA Lakers yatsinze amanota 34 kuri 26 ya Celtics.

    Boston Celtics yo yatsinze agace ka mbere, aka gatatu n’aka kane. Mu gace ka mbere yatsinze amanota 32 kuri 23 ya Los Angeles Lakers, aka gatatu itsinda 41 kuri 33, naho aka kane itsinda 27 kuri 25. Umukino uba urangiye ku ntsinzi ya Boston Celtics.

    Nubwo LA Lakers yatsinzwe, Anthony Davis uyikinira, niwe witwaye neza kurusha abandi muri uyu mukino, yatsinze amanota 40, rebound 13 na assist 4.

    Los Angeles Lakers yari yagaruye kabuhariwe LeBron James wari waragize ikibazo cy’imvune, gusa ntabwo yaje gufasha ikipe nk’uko yari asanzwe abigenza.

    LeBron James yakinnye iminota 36, yatsinze amanota 16, yakoze rebound 9 atanga assist 8.

    Imbere y’abafana bayo, Los Angeles Lakers yatsinzwe na Boston Celtics, inanirwa gutanga impano ya Noheli 

    Miami Heat yahaye abafana bayo impano ya Noheli, itsinda Philadelphia.

    Miami Heat yari yakiriye Philadelphia kuri Kayesa Center. Ni umukino warangiye ari intsinzi ya Miami Heat ku munota 119 ku 113 ya Philadelphia.

    Muri uyu mukino, Miami Heat yatsinze uduce dutatu, biyiha amahirwe yo kwegukana uyu mukino. Ni mu gihe Philadelphia yo yatsinze agace ka gatatu gusa. Agace ka gatatu Philadelphia yatsinze amanota 37 kuri 23 ya Miami Heat.

    Miami Heat yo yatsinze agace ka mbere, aka kabiri n’aka kane. Mu gace ka mbere yatsinze amanota 26 kuri 22, aka kabiri itsinda 37 kuri 27 naho aka kane itsinda 33 kuri 27.

    Muri Florida ho babonye impano ya Noheli, Miami Heat itsinda Philadelphia 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137966/nba-la-lakers-mu-rugo-yatsinzwe-na-boston-celtics-yima-abakunzi-bayo-impano-ya-noheli-137966.html