Blog

  • Umusore yagaritse ubukwe bwaburaga amasaha bukaba akimenya ko umugeni we yararanye na Pasiteri #rwanda #RwOT

    Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni iyi nkuru y'uyu mugabo wo mu gihugu cya Kenya washavujwe nuko umugore we bari gukora ubukwe mu masaha ya mu gitondo, yamenye ko uwo mugore yararanye na Pasiteri bari gutera akabariro ijoro ryose mpaka mu gitondo.

     

     

    Mu makuru akomeje gusakara , nuko uyu mugabo yahisemo guhagarika ubukwe bwe igitaraganya akimara kumenya ko umugore we yararanye na Pasiteri ijoro ryose Kandi abizi neza ko ejo bari bafitanye ubukwe bombi.

     

     

    Byose ngo byamenyekanye ubwo uyu mukobwa yaburirwaga irengero mu mugoroba, ubwo hakorwaga ishakisha nibwo baje kuvumbura ko yaraye kwa Pasiteri ijoro ryose. Icyakora ubwo yabazwaga impamvu yaraye kwa Pasiteri yavuze ko ari umuco ngo ariko bigenda mu muco wabo.

     

     

    Umugabo nyiri umugore we ibyo ntiyabikozwaga by'umuco kuko we yahise ahagarika ubukwe igitaraganya ngo akwiye kumenya neza ibyo uyu mukobwa biteguraga kurushinga yarayemo we n'uyu mu Pasiteri.

     

     

    Abakoresha imbugankoranyamaga bose bakomeje kwibaza ni muco ki uha uburenganzira Pasiteri kurarana umugore w'abandi witegura gukora ubukwe mu gihe gito, abantu benshi bakomeje kumirwa.

     

     

     

     

    Source: KTN News

    The post Umusore yagaritse ubukwe bwaburaga amasaha bukaba akimenya ko umugeni we yararanye na Pasiteri appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umusore-yagaritse-ubukwe-bwaburaga-amasaha-bukaba-akimenya-ko-umugeni-we-yararanye-na-pasiteri/

  • Rayvanny yahishuye ko amafaranga yishyuye Diamond Platnumz agiye kuva muri WCB yatumye aba umukene #rwanda #RwOT

    WCB Wasafi ni imwe mu nzu  ifasha abahanzi batandukanye  ya Naseeb Abdul Juma wamamaye nka Diamond Platinumz, iyo ikaba Ari imwe mu zikomeye cyane mu gihugu cya Tanzania ndetse na nyirayo ubwo ni umwe mu bahanzi bicyitegererezo muri Afurika yose muri muzika.

     

     

    Ubusanzwe iyi label Wasafi ifata abahanzi bakizamuka maze ikabafasha kugera kure mu muziki wabo. Yagiye inyuramo abahanzi bakomeye cyane muri Tanzania twavuga nka Rayvanny, Harmonize , Zuchu na Mbosso n'abandi benshi.

     

     

    Icyakora kuri ibi abo bahanzi Rayvanny ndetse na Harmonize bombi ntibakibarizwa muriyo kuko bombi bavuyemo.Harmonize niwe wavuyemo mbere nyuma Rayvanny aza kuvamo ashinga label ye yise Next Level, naho Harmonize we ayita Konde Music Worldwide.

     

     

    Ubwo Rayvanny yari ari mu gihugu cya Kenya yavuze ko ubwo yajyaga kuva muri Wasafi ya Diamond Platinumz, yishyuye amafaranga menshi cyane kurushaho ayo Harmonize yishyuye ajya kuva muri iyo label bikamukenesha.

     

     

    Yavuze ko kuri we kwishyura amafaranga menshi atabifata nk'ibintu bikomeye kuri we kuko ngo yayishyuye yubaha uwamufashije kuva hasi kugera hejuri ariwe Diamond Platinumz bityo ko we nta kibazo abonamo mu kuba yarishyuye amafaranga menshi cyan .

     

     

    Icyakora ni Kenshi umuhanzi Harmonize we yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko Diamond Platinumz yamwishyuje amafaranga menshi yumurengera ndetse ko byasabye ko agurisha imwe mu mitungo ye kugira ngo yishyure amafaranga Diamond Platinumz yamwishyuzaga kugira ngo amureke yigenge.

     

     

     

     

    Source: Radio Citizen FM

     

    The post Rayvanny yahishuye ko amafaranga yishyuye Diamond Platnumz agiye kuva muri WCB yatumye aba umukene appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/rayvanny-yahishuye-ko-amafaranga-yishyuye-diamond-platnumz-agiye-kuva-muri-wcb-yatumye-aba-umukene/

  • Umukobwa w'imyaka 24 w'umuganga yavuze ko nta musore umutereta kandi ari mwiza bigatuma abaho yigunze #rwanda #RwOT

    Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni iyi nkuru y'uyu mukobwa w'umuganga ukiri muto ariko utari muto cyane kuko afite imyaka 24 y'amavuko ariko akaba avuga ko abasore batajya bamutereta ndetse ko abayeho wenyine arambiwe kuba wenyine.

     

     

    Uyu mukobwa w'imyaka 24 avuga ko kuva mu mwaka wa 2019 nta mukunzi afite ndetse ko nta n'umusore uraza kumutereta, ni ukuvuga ngo imyaka ibaye ine nta mukunzi afite  ahamya ko arambiwe kuba wenyine yigunze nta rurukundo yumva.

     

     

    Mu butumwa burimo agahinda yanyujije ku mbugankoranyambaga, yagize ati ' mfite imyaka 24, ndi mwiza bisanzwe, nkaba ndi umuganga, ariko sinumva impamvu abasore batanyibonamo ngo banterete!!'

     

     

    Mu gushyira amarangamutima ye yo kuba abayeho wenyine mu kwigunga, uyu mukobwa yagaragaje ko nta musore umutereta kandi ari umukobwa mwiza umeze neza ndetse ifite akazi kameze neza bityo atumva neza impamvu abasore batamukunda.

     

     

    Icyakora abakoresha imbugankoranyamaga bakomeje kumuhumuriza bamubwira ko ntarirarenga ko azabona Umusore umukunda bityo ko ngo adakwiye kwiheba ngo akureye amaso.

     

    Birakwiye ko umukobwa agaragaza ko abayeho wenyine ? Ese byatuma abasore bamushaka cyangwa bimutesha agaciro ?

     

    The post Umukobwa w'imyaka 24 w'umuganga yavuze ko nta musore umutereta kandi ari mwiza bigatuma abaho yigunze appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umukobwa-wimyaka-24-wumuganga-yavuze-ko-nta-musore-umutereta-kandi-ari-mwiza-bigatuma-abaho-yigunze/

  • Inkuru nziza kuri The Ben #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amasaha hafi 24 indirimbo ye ‘Ni Forever’ isibwe kuri YouTube, The Ben ari mu byishimo ko ubu yagarutseho.

    Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 25 Ukuboza 2023 ni bwo indirimbo ‘Ni Forever’ ya The Ben yasohotse tariki ya 16 Ukuboza 2023 ahimbiye umugore we, yasibwe ku muyoboro wa YouTube.

    Hari nyuma y’uko Kompanyi ifata amashusho yifashishije indege nto zitagira abapilote ‘Drone’ ya Drone Skyline Ltd itanze ikirego ko hari amashusho yayo bakoresheje batabifitiye uburenganzira.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ukuboza 2023, The Ben yasohoye itangazo avuga ko iyi ndirimbo yahuye n’ikirego batari biteze, aho bari bizeye Kompanyi yabahaye amashusho barezwe bizeye ko ari ayabo.

    Yakomeje avuga ko ikipe ye ishinzwe tekinike ibirimo ndetse vuba iyi ndirimbo iri bugaruke kuri YouTube.

    Kugeza ubu iyi ndirimbo yagarutse kuri YouTube kuri “Channel” ya The Ben yari isanzweho, imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 1.5.

    The Ben indirimbo ye yagarutse kuri YouTube

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/inkuru-nziza-kuri-the-ben

  • Umwana w’imyaka 6 yayobeye ku kibuga cy’indeg… – #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi mikuru isoza umwaka, abantu hirya no hino barimo bajya gusura inshuti n’abavandimwe mu rwego rwo kwifatanya nabo kwizihiza iminsi mikuru bari kumwe n’abo bakundana. Ni muri urwo rwego no mu Rwanda hari urujya n’uruza rwinshi rw’abantu batega imodoka nyinshi.

    Ku wa 21 Ukuboza 2021, Umwana w’imyaka itandatu yagiye ku kibuga cy’indege cya Philadelphia agiye gufata indege imwerekeza ku kibuga cy’indege giherereye mu Magepfo ashyira uburengerazuba bwa Florida ku kibuga cy’indege cya Fort Myers yieshya kujya mu dege ajya mu iyerekeza mu mujyi wa Orlando.

    Nyuma yo kubona ko bakoze amakosa bakajyana umwana mu cyerekezo atari agiyemo, kompanyi ishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu kirere ya Spirit Airline yahise yandika isaba imbabazi kubwo gutwara uyu mwana mu gace atari agiye kwerekezamo.

    Nk’uko tubikesha ikinyamakuru CNN, Spirit Airline yandikiye ibaruwa ikinyamakuru CNN batangaza ko nyuma yo gusanga bibeshye aho uyu mwana yari agiye bahise batangira kuvugana n’umuryango w’uyu mwana kugira ngo yitabweho.

    Spirit Airline yagize ati “Umwana yitaweho n’abakozi ba Spirit Airlines nyuma y’uko tubonye ko habayeho kwibeshya, twavuganye n’umuryango we kugira ngo tumubasubize agere aho yifuzaga kugera mu mahoro.”

    Umwe mu bagize umuryango w’uyu mwana, yatangaje ko bakoze urugendo rurenga 180km bajya gufata uwo mwana aho indege yari yamusize avuye ku kibuga cy’indege cya Fort Myers aho bari bamutegerereje.

    Spirit Airlines ntabwo bigeze batangaza uwakoze amakosa hagati yabo, umwana cyangwa ababyeyi b’umwana uretse kuba batangaje ko umwana yashyikirijwe ababyeyi be ndetse akitabwaho.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137985/umwana-wimyaka-6-yayobeye-ku-kibuga-cyindege-bamujyana-aho-atari-agiye-137985.html

  • Yaririmbaga Karaoke! Pastor Julienne Kabanda… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukozi w’Imana uri mu bafite igikundiro muri iki gihe, niwe wagabuye ijambo ry'Imana mu gitaramo cya Israel Mbonyi cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu Mbere tariki 25 Ukuboza 2023 mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Noheli mu buryo bwihariye no kwinjira neza mu mwaka Mushya wa 2024.

    Pastor Julienne Kabanda Kabirigi yavuze ko Israel Mbonyi ari umukozi w'Imana, icyambu Imana yifashisha mu kwegera ubwoko bwayo. Kuri we, kubwiriza mu gitaramo nk'iki cyuzuye ibihumbi by'abantu, ni byiza kugira ngo baganire ku nkuru y'ivuko rya Yesu.

    Yisunze amagambo aboneka muri Yesaya 61 hagira hati 'Umwuka w'Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y'imbohe.'-Yumvikanishije impamvu Noheli yizihizwa.

    Pastor Julienne yavuze ko uyu munsi wihariye mu buzima bw'Abakristu, kuko urangwa no gutegura amazu no gutaka imijyi, ariko kandi yifuza ko umunsi nk'uyu wasiga abenshi bemeye gutangiye urugendo rushya rwo gukurikira Kristo.

    Kabanda yavuze ko Kristo yacunguye muntu kugirango abone imbabazi n’ubuzima buzira iherezo. Ati “Hari impamvu Kristo yaje ku isi.”

    Yabaze inkuru y’ukuntu yakiriye agakiza, nyuma y’amasaha macye yari ashize avuye kuririmba mu kabyiniro ibizwi nka ‘Karaoke’. 

    Yasekeje benshi ubwo yavugaga ko yari umuhanga mu gusubiramo indirimbo z’abahanzi. Ati “N'ubu sindabireka, najyaga nsubiramo indirimbo z'abahanzi, kandi nari umuhanga. Hari umugabo watashye witwa Michael Jackson, nashoboraga kumusubiramo (kumwigana) ukagira ngo nta mbavu mfite.'

    Yavuze ko asubiyemo indirimbo za Michael Jackson abantu batungurwa cyane, kuko yiganaga ijwi rye, ukagira ngo niwe neza neza!.

    Yavuze ko muri iryo joro yari yafashije mu miririmbire umuhanzi wo muri Afurika y’Epfo wari wataramiye muri ako kabyiniro, kandi ko mu gitondo bari bafite n’ikindi gitaramo bagombaga kuririmbamo.

    Ijoro yakiriyemo agakiza, arisobanura nk’iridasanzwe mu buzima bwe, kuko yabonye Kristo wacunguye muntu. Anavuga ko icyo gihe yari yahawe amafaranga, afite umunezero w’ubuzima bw’ejo hazaza, byanatumye ahindura ingendo, kuko yumvaga ahagaze neza ku mufuko. Ati “Ndabyibuka neza natashye nahengamye.”

    Julienne yavuze ko yageze mu rugo ahagana saa cyenda z’ijoro, ku buryo yumvaga ari mu bundi buzima ariko bushingiye ku munezero w’iby’isi gusa!. Yavuze ko ubwo yari mu kabyiniro yumvise indirimbo ‘Amazing Grace’ iguma muri we, yumva ukuntu igaruka ku ‘bwiza butangaje bw’Imana’.

    Yavuze ko ageze mu rugo mu ijoro yabuze ibitotsi, abona hafi Bibiliya atangira kuyisoma. Muri we, yashakaga kureba inkuru ya Abraham, ariko asanganirwa n’inkuru yo mu Ibyahishuwe 7:9 abona inkuru ivugwamo siyo ashaka, yongera kubumbura Bibiliya asoma ahagira hati “Kuri uwo munsi azatoranya ihene mu ntama.”

    Uyu mupasiteri yavuze ko yahise yumva igice aherereyemo, bituma atangira gutekereza ku iherezo ry’ubuzima bwe no gukorera Imana. 

    Ati “Narahumirije mbwira Imana nti ko uzi ko n’ubwo wazana nde ntashobora guhinduka (kuko) biragoye ko mva mu buzima ndimo urabubona, ndinjiza, meze neza, mbwira rero umuntu waza ngo ni Pasiteri cyangwa Malaika ngo aje kumpindura, ntibishoboka. Mba umunyakuri imbere y’Imana.”

    Julienne Kabanda yavuze ko muri we yatangiye kwiyumvamo guhinduka, kandi haburaga iminota micye akajya kuririmba mu Karere ka Huye. Yongeye kubumbura Bibiliya asoma ahandi hagira hati “Erega Mpora ku rugi nkomanga, niwumva ijwi ryanjye ukingure.”

    Yavuze ko ari umuhamya w’uko Kristo ari muzima, kuko mu rucyerera yumvise umunezero wa Kristo muri we. Ati “Numvise ibintu ntashobora gusobanurira umuntu, numva amarira abaye menshi…”

    Yavuze ko muri icyo gihe yatuye ‘amagambo mudashobora kumva’ kandi agirana isezerano n’Imana.

    Bamutegaga iminsi! Yavuze ko akimara kwakira agakiza, mu gitondo yahuye n’abakobwa baririmbanaga bamubwira kwitegura bakajya i Huye kuririmba, ababwira ko yatangiye urugendo rwo gukorera Imana, baramuseka.

    Bamubwiye ko atahindura gahunda yabo ku munota wa nyuma, kuko bamaze gufata amafaranga y’igitaramo bari gukorera i Huye. 

    Akomeza ati “Umwe arandeba arambwira ngo Julienne, wowe ukijijwe, Satani yarara akijijwe. Bagira ngo ndimo ndakina, ndababwira nti mbare gatatu mugiye mu gitaramo ntaho njya…”

    Yavuze ko umuyobozi wabo mu by’amajwi yamubwiye kureka imiteto, kuko bamaze gufata amafaranga yo kuririmba, bityo adakwiye kubatenguha. Byageze aho bamwinginga kuririmbana nabo bwa nyuma, ariko aranga.

    Julienne Kabanda yavuze ko abo baririmbyi bafashe urugendo bajya i Huye bageze mu nzira bakora impanuka ‘inkuru yabo irangira uko’. Yavuze ko ubuntu bw’Imana yabubonye amaso ku maso. Yavuze ko ‘hari impamvu Yesu ahora akomanga’.

    Uyu muvugabutumwa yavuze ko yiyemeje gukorera Yesu kugeza ku mwuka we wa nyuma w’ubuzima, kandi kuba akiriho ni uko yafashe icyemezo cyo gukurikira Kristu. Ati “Icyampa uyu munsi ugafata icyemezo.”    

    Pastor Julienne Kabanda yavuze ko ari umuhanga mu kuririmba asubiramo indirimbo z’abandi bahanzi, kuko yabikoze igihe kinini mu bizwi nka ‘karaoke’ 

    Julienne Kabanda yabwirije mu gitaramo cya Israel Mbonyi yisunze amagambo aboneka muri Yesaya 61

    Julienne yavuze ko yari afite umutima ukomeye ahanini bitewe n’ibihe yanyuragamo ku buryo atiyumvishaga ko azakira Kristu    

    Ni igitaramo cyaranzwe n’ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana  

    Ommy Dimpoz, The Ben, Jimmy, Alex Muyoboke na Massamba Intore bari mu bihumbi by’abantu bitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi    

    Israel Mbonyi yavuze ko kumenya Kristu byatumye aba ikiremwa gishya!











    Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo ‘Icyambu Live Concert’ cya Israel Mbonyi

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137980/yaririmbaga-karaoke-pastor-julienne-kabanda-yavuze-uko-yakiriye-agakiza-avuye-mu-kabyiniro-137980.html

  • Bamwe bavugaga ko bagiye mu igeragezwa! Hamenyekane aho abakinnyi ba APR FC bagera muri 3 bari baragiye #rwanda #RwOT

    Nyuma y’igihe hibazwa aho abakinnyi barimo Ishimwe Pierre, umunyezamu wa APR FC bagiye, byamenyekanye ko bari baragiye i Burayi gushinja umutoza wahoze atoza iyi kipe, Adil Erradi Mohammed.

    Ibyumweru bibiri birashize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ifoto y’umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre ari ku kibuga cy’indege kuva icyo gihe ntabwo yongeye kugaragara mu bikorwa byose by’iyi kipe abantu bakibaza aho yagiye, nyuma ni nabwo hamenyekane ko na Ruboneka Bosco ndetse na myugariro Ndayishimiye Dieudonne badahari ariko aho bagiye bikagirwa ibanga cyane ko na APR FC itifuzaga kugira icyo ibivugaho, byavugwaga ko bagiye mu igeragezwa i Burayi.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ukuboza 2023 ni bwo hamenyekane inkuru ko bari mu Busuwisi aho bagiye gutanga ubuhamya mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (TAS) ku kirego APR FC yarezwemo na Adil Erradi Mohammed kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

    Bivugwa ko APR FC yohereje muri TAS yiregura kuri iki kirego harimo inyandiko ikubiyemo ko aba bakinnyi 3 kongeraho na Manishimwe Djabel wari kapiteni, Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari Team Manager bari bafashwe nabi n’uyu mutoza ndetse ko yashatse no kubakubita.

    Ubuhamya aba bakinnyi batanze bukazashingirwaho hafatwa umwanzuro muri uru rubanza mu kwezi gutaha.

    Mu Kwakira 2022 ni bwo APR FC yahagaritse Adil Erradi Mohammed wari warayigezemo 2019, uyu mugabo wahagaritswe ukwezi yanze kongera kugaruka mu kazi maze ahubwo ahita ajya kurega muri FIFA aho Akanama gashinzwe Uburenganzira bw’Abakinnyi n’Abatoza katesheje agaciro ikirego cye maze Gicurasi 2023 ajuririra muri TAS.

    Ishimwe Pierre yari yagiye gushinja Adil

    Ndayishimiye Dieudonne na we yari yagiye mu Busuwisi

    Na Ruboneka Bosco yari mu batangabuhamya

    Adil Erradi yareze APR FC kumwirukana binyuranyije n’amategeko

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bamwe-bavugaga-ko-bagiye-mu-igeragezwa-hamenyekane-aho-abakinnyi-ba-apr-fc-bagera-muri-3-bari-baragiye

  • Dolly Parton aricuza kuba yarihinduje isura n… – #rwanda #RwOT

    Dolly Rebecca Parton, umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime wubatse izina ku rwego mpuzamahanga abikesha injyana ya ‘Country Music’ amaze imyaka irenga 35 akora. Dolly Parton kandi ni umwe mu bahanzikazi bubashywe mu muziki w’Amerika bitewe n’uduhigo hamwe n’ibihembo birimo na Grammy Awards yagiye yibikaho.

    Uretse kuba Dolly Parton azwiho impano y’ubuhanzi, anazwiho kuba yaragiye yihinduza imiterere ye mu bihe bitandukanye akoresheje ubuvuzi bugezweho bwa ‘Plastic Surgery’ bwayobotswe n’ibyamamare byinshi byumwihariko igitsinagore.

    Mu kiganiro Dolly Parton yagiranye n’ikinyamakuru Sage Magazine, yagarutse ku bintu yicuza yakoze mu buzima bwe ndetse ko bibaye ari ibishoboka yasubira inyuma mu bihe akabikosora.

    Mbere na nyuma yaho Dolly Parton yihinduza isura ye

    Yagize ati: ”Sinzi ko hari umuntu ku isi uriho utagira ikintu na kimwe yicuza yakoze. Hari abavuga ko ntacyo bicuza ariko njyewe mfite ibyo nicuza. Hari imyanzuro nagiye mfata mbona ko ari myiza gusa nyuma nzagusanga naribeshyaga, bishoboka nasubira inyuma mu bihe nkakosora iyi myanzuro”.

    Parton avuga ko yihinduje isura n’imiterere ye inshuro zirenga eshatu

    Dolly Parton yakomeje agira ati: ”Mu byo nicuza harimo kuba narangije imiterere yanjye n’isura nibwirako ‘Plastic Surgery’ aricyo gisubizo. Kuva mu 1990 nagiye mpinduza isura n’imiterere yanjye inshuro zirenga eshatu. 

    Mu maso hanjye narahabagishije inshuro nyinshi nshaka ko harushaho kuba heza kubera nari mfite ubwoba bwo gusaza kandi murabizi i Hollywood ni ukugendana n’ibigezweho”.

    Dolly Parton avuga ko yicuza kwihinduza isura ye kuko mbere yari nziza

    Uyu muhanzikazi w’imyaka 77 uvuga ko yabonye abagore benshi i Hollywood bakoresha Plastic Surgery maze nawe akayiyoboka, yagize ati: ”Ndabyicuza kuko mu byukuri isura yanjye yari nziza cyane mbere y’uko nyihinduza. Nanjye iyo ndembye amafoto yanjye ya kera ngira agahinda kuko ninjye wahisemo kwihinduza isura nziko izarushaho kuba nziza ariko ntibibe ariko bigenda”.

    Yari yiteze ko niyihinduza isura azarushaho kuba mwiza nyamara ngo siko byagenze

    Dolly Parton kandi yanavuze ko amabere ye yayongeresheje akamugiraho ingaruka. Yagize ati: ”Sindi bubabwire uburibwe nanyuzemo kubera Plastic Surgery, ahubwo ndababwira uburyo kwiyongeresha amabere byangizeho ingaruka. 

    Hari ibitaramo byinshi ntitabiriye bitewe n’uko amabere yanjye yari yarabaye nabi ntagisohoka mu nzu. Ibere rimwe ryarashwanyutse biba ngombwa ko mara amezi 4 kwa muganga nubu unyitegereje ubona ko atangana”.

    Dolly Parton yavuze ko kwiyongeresha amabere byamugizeho ingaruka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137977/dolly-parton-aricuza-kuba-yarihinduje-isura-nimiterere-ye-inshuro-zirenga-eshatu-137977.html

  • Amb. Nduhungirehe anyotewe no kuzabona Israel… – #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kubaka iyi sitade iri kugana ku musozo, ku buryo muri Gicurasi 2024 izatahwa ku mugaragaro. Bigaragara ko imirimo yo kuyivugurura izatwara Miliyoni 165$.

    Hari abavuga ko umuhango wo gutaha iyi sitade, hakwiye gutumirwa umuhanzi Mpuzamahanga wabasha kuzuza ibihumbi by'abantu muri iyi Sitade. Hari n'abandi bavuga ko bazizihiza intsinzi ya Perezida Kagame mu matora mu birori bizabera muri Sitade Amahoro.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukuboza 2023, Israel Mbonyi yakoreye amateka muri BK Arena ku nshuro ya kabiri mu gitaramo ngaruka mwaka yise 'Icyambu Live Concert.'

    Ni igitaramo ategura mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza byihariye umunsi wa Noheli wizihizwa ku Isi hose buri tariki 25 Ukuboza.

    Iki gitaramo cyahuje abarenga ibihumbi icyenda barimo abiganjemo abo mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, muri Amerika n'ahandi.

    Ni igitaramo cyatumye Israel Mbonyi yongera kwandika amateka, kuko amatike yo kwinjira yashize mbere y'iminsi ibiri.

    Mu butumwa bwo kuri X yahoze ari Twitter, Amb.Nduhungirehe yavuze ko bimaze kugagaraga ko 'BK Arena imaze kuba nto kuri Israel Mbonyi.'

    Yibukije ko Israel Mbonyi ari we ufite igikombe cy'umuhanzi mwiza w'umugabo w'umwaka wa 2023 mu bihembo bya Isango na Muzika Awards, kandi ko yanatwaye igikombe cy'umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana (Gospel Singer of the year).

    Nduhungirehe yavuze ko ashingiye ku bwitabire bw'iki gitaramo, ategereje kuzabona Israel Mbonyi akorera iki gitaramo muri Sitade Amahoro 'yuzuye abantu. Yungamo ati 'Wakoze cyane Israel Mbonyi ku bw'igitaramo cyiza.'

    Nyuma yo gukora iki gitaramo, Israel Mbonyi yabwiye itangazamakuru ko anezerewe, kandi ko ashima Imana kuko uko yasengeye iki gitaramo ‘ari ko cyagenze’.

    Ati “Uko nasengeye ibi bintu ni ko nyine Imana yabikoze. Urumva, twabonye benshi bakizwa, umunezero w’Imana wari uhari, ibintu twapanze gukora, uko ‘set up’ twayishakaga, byari byiza pe, byari byiza kurenza ibyo nasengeye.”

    Israel Mbonyi yavuze ko afite umwete wo gukomeza gukorera Imana, kandi ko mu 2024 afite album nyinshi agomba gushyira hanze. Ati “Ntabwo ndumva muri njyewe indirimbo zashize.”

    Uyu munyamuziki yavuze ko imyandikire ye y’indirimbo ituruka ku kuba atindana n’Imana mu isengesho. Ati “Uko utindana n’ikintu ugenda usa na cyo. Iyo utinda mu bintu by’Imana ugenda usa n’ibintu by’Imana. N’iyo witsamuye ni byo biza, n’iyo urose ni byo biza.”

    Yavuze ariko kandi ko byanaturutse ku kuba ubuzima bwe bwubakiye ku kuba yarakuriye mu rusengero. Ati “Iyo njya kwandika rero ibinza hafi ni ibyo ngibyo.”

    Israel Mbonyi avuga ko adafite gushidikanya muri we, ko mu 2024 azataramira muri bimwe mu bihugu bya EAC, kuko 'uyu muhamagaro uranezeza'.

        

    Amb.Nduhungirehe yavuze ko BK Arena imaze kuba nto ashingiye ku bihumbi by’abantu bitabira igitaramo cya Israel Mbonyi 

    Israel Mbonyi yanditse andi mateka avuguruye mu muziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana 

    Israel Mbonyi yavuze ko agorwa cyane no kwakira uburyo inganzo ye yacengeye mu mitima y’abakristu 

    Mbonyi yavuze ko afite ishimwe ku mutima nyuma yo gutanga ibyishimo muri ‘Icyambu Live Concert’ 

    Israel Mbonyi yumvikanishije ko ari bwo agitangira urugendo rw’umuziki we


    KANDA HANO UREBE UKO ISRAEL MBONYI YINJIYE KU RUBYINIRO



    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ‘Icyambu Live Concert’ ya Israel Mbonyi

    AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137976/amb-nduhungirehe-anyotewe-no-kuzabona-israel-mbonyi-ataramira-muri-sitade-amahoro-137976.html

  • RDC : Nyuma y’uko hatumijwe imyigaragambyo y’igitaraganya Guverinoma yahise ibyinjiramo #rwanda #RwOT

    Iyi myigaragambyo iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, yatumijwe n’abakandia bari bahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, barimo Martin Fayulu, Denis Mukwege n’abandi, basabye abayoboke babo ko kuri uyu wa Gatatu baramukira mu mihanda i Kinshasa.

    Aba bakandida bavuga ko hari inenge zikomeye zabaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki 20 Ukuboza 2023 zidakwiye kwihanganirwa.

    Gusa iyi myigaragambyo yamaganywe kandi iteshwa agaciro na Minisitiri w’Intege Wungirije ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Peter Kazadi watanze umuburo ku bazitabira iyi myigaragambyo.

    Yagize ati 'Tuzi neza ko hariho imyiteguro igamije guteza akaduruvayo. Ibivugwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi nyuma y’amatora ko bazigaragambya, kuko batsinzwe, barashaka gushyira Igihugu mu muriro w’amaraso. Ku giti cyanjye no ku mabwiriza yanjye, icyo dushyize imbere no ugucungira umutekano uhagije abaturage n’ibyabo. Ibikorwa byose byaba ibigaragara cyangwa ibitagaragara, byamaze gutahurwa.'

    Yakomeje yizeza Abanyekongo ko 'Nta kintu na kimwe kibi kizabaho.'abasaba guha agaciro amajwi akomeje gutangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, kandi ko atararangira ahubwo ko azakomeza gutangazwa buhoro buhoro.

    Ati 'Sinumva impamvu mu gihe hataratangazwa ibyavuye mu matora bya burundu, hari abashyira imbere intugunda. Ni ibintu byumvikana ko iyo myigaragambyo yabo itemewe n’amategeko. Intego yabo ni ugushyira Igihugu mu bibazo.'

    Atangaje ibi mu gihe ishyaka rya Moise Katumbi ukomeje kuza akurikiye Tshisekedi mu majwi, ryamaze kwemeza ko ari we watsinze amatora, ndetse bamwe mu banyapolitiki bamushyigikiye, bakaba bavuze ko biteguye kurwana urugamba rw’abashaka kwiba amajwi umukandida wabo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/RDC-Nyuma-y-uko-hatumijwe-imyigaragambyo-y-igitaraganya-Guverinoma-yahise-ibyinjiramo