Blog

  • Nakoresheje amarozi kugira ngo abagabo bafite amafaranga bankunda ! Umukobwa yatangaje inkuru y'ubuzima bwe #rwanda #RwOT

    Mu makuru akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga ni inkuru y'uyu mukobwa wavuze inkuru y'ubuzima bwe maze itangaza benshi dore ko yavuze ko yakoresheje amarozi kugira ngo abagabo bafite amafaranga menshi bamukunde.

     

     

    Amakuru ducyesha ikinyamakuru TUKO, avuga ko uyu mugore wo mu gihugu cya Kenya yatangaje byinshi ku buzima bwe, aho yavuze ko yagotewe mu buzima bw'umwijima aho yijanditse mu marozi bikamwangiriza ubuzima bwe.

     

     

    Uyu mugore ukiri muto yavuze ko imiruho n'ibibazo byatangiye ubwo yari akiri muto ndetse ko yabyawe n'umugore ukiri muto warukiri mu ishuri, aho yavugaga nyina umubyara. Yakuze ahura ningorane mu buzima ariko ngo byose byakomeye ubwo yari akimara gusoza amashuri ye yisumbuye.

     

     

    Akimara gusoza kwiga yashatse akazi ndetse atangira kubaho ubuzima bwiza yisanzuye aho yajyaga mu tubyiniri ndetse atangira gukururana n'abagabo bafite abagore bakamuha amafaranga. Byose byazambye ubwo uwo mugabo wari ufite umugore yafatwaga n'umugore we bityo umubano wabo uhita uhagarara.

     

     

    Ubwo yatangiye guhura n'imbogamizi kuko uwamuhaga amafaranga yari abihagaritse, ubwo ngo yatangiye kwishora mu buraya kugira ngo arebe ko yabona amafaranga aribwo yaje guhura ngo n'umuganga wamusezeranije kuzamuha amafaranga. Imigenzo y'ambere yakorewe, bayimukoreye yambaye ubusa buri buri aza guhabwa imiti.

     

     

    Uyu muganga ngo yamuhaye imiti aho uyu mukobwa yakundwaga n'abagabo benshi kubera umuti yahawe. Nibwo yaje kubatwa n'amarozi ndetse bitangira kumugiraho ingaruka mbi. Icyakora uyu mukobwa ngo yaje gukizwa, ndetse yimukira muri Arusha mu gihugu cya Tanzania.

     

     

    Inkuru yuyu mukobwa ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ndetse batangazwa n'ubuzima uyu mukobwa yanyuzemo.

     

     

     

     

    Source: TUKO

    The post Nakoresheje amarozi kugira ngo abagabo bafite amafaranga bankunda ! Umukobwa yatangaje inkuru y'ubuzima bwe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/nakoresheje-amarozi-kugira-ngo-abagabo-bafite-amafaranga-bankunda-umukobwa-yatangaje-inkuru-yubuzima-bwe/

  • Umukinnyi wa Filime Lee Sun yiyahuye #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Filime wo muri Korea y'Amajyepfo witwa Lee Sun Kyun yasanzwe mu rugo iwe mu modoka yapfuye bivugwa ko yiyahuye.

     

    N'ubwo amakuru yemeza ko  Lee yapfuye yiyahuye, Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko ubwo bageraga mu rugo iwe, basanzeyo urwandiko rugaragazako ashobora kuba yiyahuye koko amaze ku rwandika.Lee Sun yamamaye muri Filime nyinshi zagiye zihatana mu bihembo bya 'Oscar'.

     

    Uyu mugabo yasanzwe murugo iwe nk'uko abashinzwe iperereza babitangarije ikinyamakuru BBC.Amakuru avuga ko yasanzwe iwe mu modoka.Raporo yakozwe igaragaza ko Lee yafataga ibiyobwenge muri Bar iherereye mu Mujyi wa Seoul mbere y'uko apfa.

     

    Uwakoraga muri Bar , Lee Sun yagaragayemo mbere yo gupfa yavuze ko uyu mugabo w'imyaka 48 , yakundaga kunywa ibiyobwenge ari iwe mu rugo ngo bikemezwa n'uko yapimwe inshuro nyinshi.

     

    Nyakwigendera yari yarashakanye n'umukinnyikazi wa Filime witwa Joen Hye-Jin bari bafitanye abana babiri (2) b'abahungu.

     

    Lee yagaragaye mu maperereza menshi yagenzaga ibyaha bishingiye kubiyobyabwenge, ibintu byagiye byangiza izina rye cyane.

    The post Umukinnyi wa Filime Lee Sun yiyahuye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umukinnyi-wa-filime-lee-sun-yiyahuye/

  • Tshisekedi Kuvuga ko yarasa Kigali ari i Goma ni uko yohereje abasirikare ntawasubirayo- Viateur #rwanda #RwOT

    Viateur Rutagengwa yabitangaje mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV, aho akunze kugaruka ku bibazo by’umutekano biba bivugwa mu karere k’ibiyaga bigari.

    Uyu mugabo uri mu kiruhuko wanarwanye urugamba rwo muri Congo Kinshasa ikiri Zaire ubwo hacyurwaga impunzi z’Abanyarwanda zari zimeze nk’izafashwe bugwate n’umutwe w’abarwanyi bahoze mu gisirikare cya Habyarimana cyokoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu minsi ishize ubwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yari mu bikorwa byo kwiyamamariza gukomeza kuyobora Igihugu cye, yavuze ko ashobora kurasa umurwa mukuru w’u Rwanda Kigali, yibereye i Goma.

    Rutagengwa avuga ko izi mvugo za Tshisekedi zisa nk’amashyengo, kuko ibyo avuga abizi neza ko atabikora kandi ko n’iyo yabigerageza bitamuhira.

    Ati 'Byaransekeje kandi birananshimisha kuko na we azi neza ko igisirikare cye kidashobora gukandiraho mu ntambara y’ubutaka. We mu rwego rwo kwiyamamaza agira ngo yumvishe Abanyekongo, yarababwiye ati 'nshobora kurasa i Kigali ntiriwe noherezayo n’abasirikare’, kuko azi neza ko aramutse abohereje nta n’umwe wasubirayo.'

    Viateur we avuga ko abona bidashoboka ko Congo yakohereza abasirikare ngo baze kurwana n’u Rwanda ku ntambara y’ubutaka, ndetse ko no kuba barasa bakoresheje imbunda zirasa kure, nk’uko byatangajwe na Tshisekedi, abona na byo bidashoboka.

    IKIGANIRO CYOSE
    https://youtu.be/jppIMsP5-oI?t=485

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Tshisekedi-Kuvuga-ko-yarasa-Kigali-ari-i-Goma-ni-uko-yohereje-abasirikare-ntawasubirayo-Viateur

  • Bwa mbere RDF yavuze ku byatangajwe na Tshisekedi ko azashoza intambara ku Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ubwo Felix Tshisekedi yari ari mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, yakunze kwibasira u Rwanda, mu mvugo zikarishye.

    By’umwihariko ubwo yiyamamazaga ku munsi we wa nyuma mu gikorwa cyabereye ahitwa Sainte Thérèse mu gace ka N’djili mu Mujyi wa Kinshasa, yavuze ko yiteguye gushoza intambara ku Rwanda.

    Icyo gihe Tshidekedi yagize ati 'Igihe abanzi bacu bazakomeza kutwitwaraho nabi bakaba barasa n’isasu rimwe, nzateranya Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo mbasabe uburenganzira bwo gutangiza intambara ku Rwanda.'

    Ni imvugo ingabo z’u Rwanda zari zanze kugira icyo zizivugaho, ariko Umuvugizi wazo, Brig Gen Ronald Rwivanga, yagize icyo abitangazaho.

    Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru The New Times, Brig Gen Rwivanga yavuze ko RDF idatewe ubwoba n’ibimaze iminsi bitangazwa n’Umukuru w’Igihugu cy’igituranyi, kuko ihora yiteguye.

    Yagize ati 'Ndasubirisha ikibazo cya politiki igisubizo cya gisirikare. Turiteguye. Kandi n’ubusanzwe duhora twiteguye. Nta gishya ku kwitegura kwacu.'

    U Rwanda rwakunze kuvuga ko nta na rimwe rwifuza kuba rwakwinjira mu ntambara n’Igihugu cy’igituranyi, icyakora ko igihe cyose hari icyayirushozaho, rwiteguye kuyirwana rwemye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Bwa-mbere-RDF-yavuze-ku-byatangajwe-na-Tshisekedi-ko-azashoza-intambara-ku-Rwanda

  • Hashyizwe hanze indirimbo ‘VIP’ ya Yvan Burav… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w'uyu wa 26 Ukuboza 2023 mu buryo bw'amashusho n'amajwi hagiye hanze indirimbo 'VIP' ya Yvan Buravan na Ish Kevin.

    Ni indirimbo y'urukundo yumvikanamo amagambo meza amwe azwi nk'imitoma.

    Mu mashusho yayo hifashishijwemo abakobwa barimo nka Coach Carine wamamaye muri Kamwe agaragaramo kandi Ruti Joel inshuti ye magara hamwe n'abandi basore bo mu bihame by'Imana.

    Yvan Buravan aba yambaye imyambaro yiganjemo ibara ry'umweru.

    Mu buryo bw'amajwi na Zed Pro amashusho akorwa na Cedric Dric.

    Ishyirwa hanze ry'iyi ndirimbo bikaba ryaragizwemo uruhare na YB Foundation yatangijwe hagamijwe gukomeza kubungabunga ibikorwa n'intego y'uyu muhanzi watabarutse akiri muto ariko wari waramaze kugwiza ibigwi binyuranye.

    Yvan Buravan yitabye Imana kuwa 17 Kanama 2022 gusa hari ibikorwa yasize birimo n’indirimbo zitarasohoka bikomeje gukurikiranwa na YB FoundationIsh Kevin yibukije abantu kuba ubuzima bufite intego yongere kwifuriza iruhuko ridashira Yvan Buravan 

    KANDA HANO UREBE UNUMVE VIP YA YVAN BURAVAN NA ISH KEVIN


    “>  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137999/hashyizwe-hanze-indirimbo-vip-ya-yvan-buravan-na-ish-kevin-amashusho-137999.html

  • Yinjije Miliyoni 100Frw: Injira mu buryo bwih… – #rwanda #RwOT

    Habura iminsi ibiri ngo itariki ya 25 Ukuboza 2023 igere y'igitaramo nyir'izina cya Israel Mbonyi, 'Icyambu Live Concert Edition 2' yashyize hanze ubutumwa bw'ishimwe agaragaraza ko amatike yamaze gushira.

    Bivuze ko imyanya ibihumbi 10 iyi nyubako yagenewe kwakira yari yamaze gushira, ni ibintu byari byisubiyemo ubugira kabiri kuko ku wa 25 Ukuboza 2022 nabwo byagenze gutyo benshi bari baje bagasubirayo batabashije kubona uko binjira.

    Mu masaha ya saa sita saa saba ukigera ahabereye iki gitaramo abantu bari batangiye kuhagera ari nako batangira kwinjira mu gihe byari biteganijwe ko abantu batangira kwinjira.

    Bisobanuye urukundo abantu bafitiye uy'umuhanzi ku buryo buri umwe mu bushobozi bwe ni itike yaguze aba yifuza kuhagera kare agafata ibyicaro bishobora gutuma abasha kunyurwa biruseho.

    Evans Mwenda [DJ Spin] ni we wavangaga umuziki ari ko abahanga mu gutunganya urubyiniro, amatara n'amajwi bo muri EAP [East African Promoters] na Gorilla Events Ltd bareba ko nta kosa ryaba rihari ryaza gutuma ibintu bitagenda neza ubwo igitaramo kiba cyanzitse.

    Yvan Ngenzi umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ariko akora mu buryo bw'ibanda kuri gakondo nyarwanda nk’uko byagenze mu wa 2022, ni we wayoboye iki gitaramo abanza gushyushya abantu.

    Mu bihangano bitandukanye birimo ibya Israel Mbonyi, Appaulinaire, Jules Sentore ari nako avangamo n'indirimbo zo muri Kiliziya Gatolika ibintu wabonaga ko byatangiye kuzamura amarangamutima ya benshi nubwo igitaramo nyirizina kitari cyagatangiye.

    Ku isaha ya saa 19:40 ni bwo Israel Mbonyi yagiye urubyiniro mu murishyo w'injyana y'indirimbo ya Noheli yaririmbye amasaha asaga ane kuko yavuye ku rubyiniro hafi saa 00:00.

    Mu bice bibiri uyu muhanzi yaririmbyemo yagiye anyuzamo akagaragaraza ko kwemera, kwizera no kubaha Imana aribwo butsinzi kandi avuga ko atazigera ahindura inzira azakomeza gukoresha impano ye mu gukomeza guteza imbere ingoma ya Yesu Kristo.

    Yaririmbye amasaha abarirwa muri ane asoza agifite imbaraga kandi ajyana n’ibihumbi by’abakunzi be baje kumushyigikira

    Israel Mbonyi yagiye ahuzahuza ibihe bitandukanye amaze mu muziki aririmba indirimbo za vuba aheruka gushyira hanze akanyuzamo akaririmba n'indirimbo zo mu bihe byo hambere agitangira umuziki.

    Nina Siri, Yaratwimanye, Nk'umusirikare, Uwe Hai, Ndashima, Sikiliza Dunia, Tugumane, Ndakubabariye, Urwo Rutare, Nzaririmba, Umukunzi, Yanitosha, Nitaamini, Nzibyo nibwira, Sinzibagirwa, Hari Ubuzima na Icyambu.

    Hakaza kandi Nimwumve mbabwire, Ibihe, Mfite urukumbuzi, Goodness of God, Uwiteka ni we Mwungeri kimwe na Umpe Kukwegera.

    Rwagati kandi muri iki gitaramo Pastor Julienne yabwirije abitabiye iki gitaramo mu gihe cy'iminota mike ariko yasize yumvikanishije ko umuntu agomba guhora yibaza abarizwa mu ruhe ruhande niba ari hene cyangwa ari intamba kuko we yaje gufata umwanzuro akemera kuba intama nyuma y'igihe ari ihene.

    Iki gitaramo kandi cyabereye muri BK Arena ababyeyi ba Israel Mbonyi bari baje kumushyigikira hari kandi abantu batandukanye basanzwe bafite amazina azwi nka The Ben, Massamba Intore, Ommy Dimpoz, Marina, DJ Ira, Miss Cadette n'abandi.

    Marina na Aristide Gahunzire mu byamamare byitabiye ‘Icyambu Live Concert Edition 2’ 

    Arenga Miliyoni 100Frw niyo uyu muhanzi yinjije binyuze mu buryo bw'amatike yaguzwe hatabariwemo ayo yahawe n'abaterankunga batari bake bakoranye na we ukoze ikigereranyo rusange cy’ibihumbi 10 ku bantu ibihumbi 10.

    Nubwo iki gitaramo cyari gifite amatike yo kuva ku bihumbi 5Frw kuva mu myanya kuzamuka mu byiciro kugera ku ya menshi y'ibihumbi 20Frw.

    Kikaba cyaratewe inkunga na East Africa Promoters [EAP], BK [Bank Of Kigali], Vitalo na MTN Rwanda 

    KANDA HANO UREBE MU BURYO BWIHARIYE IGITARAMO CYA ISRAEL MBONYI [ICYAMBU LIVE CONCERT 2]

    “>

    Ni amateka atazibagirana n’ibigwi bizagora umuhanzi uwari wese yaba uw’imbere mu gihugu no hanze yacyo kubigerahoAbarimo umuherwe Jimmy, The Ben, Massamba Intore, Muyoboke Alex, DJ Spinnal na Ommy Dimpoz bari mu bahamya b’ugukora kw’Imana kuri muri Israel MbonyiN’abazungu bafashijwe mu gitaramo cya Israel MbonyiRugaju Reagan yitegereze koko ibivugwa ari ukuri ntawakoreye Imana wikoreye amabokoIsrael Mbonyi yinjiye mu gice cya kabiri cy’igitaramo aririmbira rwagati mu bakunzi be bibwirije bacana amatoroshi binyuranye no mu bindi bitaramo aho abantu bingingwa bikomeye ngo bayatseIcyubahiro cyahawe Imana nk’uko uyu muhanzi yagiye akomeza kubivuga anasabira umugisha abaje kumushyigikiraYikuye ishati ayinaga mu bihumbi by’abakunzi be yegukanwa n’umunye-Congo wavuze ko afata uyu muhanzi nk’umuhungu weYaba The Ben na Sherrie Silver bose bitegerezaga babona ari ibitangaza muri BK ArenaYaba abato n’abakuru ntawatashye uko yaje ugendeye ku magambo meza n’ibihangano Israel Mbonyi yifashishijeUretse DJ Spin, Pastor Julienne na Yvan Ngenzi bageze ku rubyiniro rwa Israel Mbonyi ubundi amasaha yose yari aye ibikora n’abahanzi mbarwa kuririmba amasaha ane wenyine udahagarara

    Abahanga bo muri EAP na Gorila Events Ltd bakurikiraniraga hafi ibirebana n’amajwi, amatara n’ibindi bijyana nabyo 

    Kanda hano urebe amafoto yose yaranze igitaramo cya Israel Mbonyi muri BK Arena [25.12.2023]

    AMAFOTO: Ngabo Serge/inyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137997/yinjije-miliyoni-100frw-injira-mu-buryo-bwihariye-mu-gitaramo-cya-israel-mbonyi-amafoto-137997.html

  • Nyuma y’uburwayi bwatumye abagwa, Haruna Niyonzima yagarutse mu kazi #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi hafi 20 abazwe, Haruna Niyonzima yasubukuye imyitozo mu ikipe ye ya Al Ta’awon muri Libya.

    Tariki ya 7 Ukuboza 2023 ni bwo uyu mukinnyi yabazwe uburwayi bwo mu nda ku mara, ni nyuma yo kumara igihe yumva aribwa.

    Kubagwa bygenze neza ari nayo mpamvu yanakize vuba akaba yaratangiye imyitozo na bagenzi be mu ntangiriro z’iki cyumweru.

    Haruna Niyonzima yatangiye gukinira iyi kipe muri Mutarama 2023 ubwo yari avuye muri AS Kigali, ni ikipe yagiriyemo ibihe byiza cyane ko kuva yayigeramo ari umukinnyi ntasimburwa ku mwanya we.
    Al Ta’awon SC ni ikipe yashinzwe mu 1960.

    Ikinira kuri Stade ya Benina Martyrs [yahinduriwe izina iba Hugo Chávez Football Stadium kuva mu 2011] yakira abantu 10.550 mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Benghazi.

    Haruna Niyonzima yasubukuye imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-uburwayi-bwatumye-abagwa-haruna-niyonzima-yagarutse-mu-kazi

  • Ruti Jol yamuritse Album, yunamira Buravan m… – #rwanda #RwOT

    Iyi Album yujuje umwaka iri ku isoko, kuko yagiye hanze muri Mutarama 2023. Uyu munyamuziki yahuje ibihumbi by'abantu barimo Umunyamabanga mukuru w’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo.

    Iki gitaramo gakondo yagikoze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukuboza 2023 mu Intare Conference Arena, aho yari amaze amezi arenga abiri akitegura, ashyigikiwe n'abarimo Sosiyete y'Itumanaho ya MTN Rwanda.

    Yagihuriyemo n'abandi bahanzi barimo Mike Kayihura bakoranye indirimbo 'Rasana' ndetse na Gatore Umukondo uzwi cyane mu bihame by'Imana.

    Ruti Joël, umuhanzi ngombwa muri gakondo

    Ruti Joel yinjiye byihariye muri iki gitaramo, kuko yari kumwe n'ababyinnyi bamufashaga gutanga ibyishimo. Uyu musore yatangiriye mu ndirimbo ye yise 'Rumata' yasohoye mu 2021, akomereza ku ndirimbo ye yamamaye yise 'Oulala'.

    Yacurangiwe n'abacuranzi b'abahanga barimo abari kuri gitari, kuri Piano n'abandi bari bitwaje Saxophone. Kandi yari afite abaririmbyi bamufashaga kunoza imiririmbire ye. Ku rubyiniro kandi yari kumwe na Producer Clement umufasha igihe kinini mu bitaramo binyuranye akora.

    Uyu musore yagaragaje ko ari umuhanzi wo kwitega mu muziki gakondo, kuko yanabishimangiye ubwo yabyinaga gakondo afatanyije n'ababyinnyi yari yitwaje.

    Ibi byatumye abari muri iki gitaramo bahagaruka, buri wese afatanya nawe kubyina Kinyarwanda. Yageze ku ndirimbo enye za mbere, ataravugisha abakunzi be, uretse kuririmba gusa kugeza ageze ku ndirimbo ya gatanu yise 'Nyambo'.

    Yagize ati 'Muraho cyane! Kuriya kwari ukubaramutsa kwanjye! Mwakoze kuza kundeba, biranejeje. Ibi bikorwa n'abantu batowe. Iki gitaramo reka tugiture umwami w'abami.'

    Nyuma yo kuramutsa abakunzi b'ingano be, yakoremeje ku ndirimbo yise 'Rumuri rw'itabaza' yasohoye ku wa 9 Gicurasi 2020. Iyi ndirimbo ye yayitangiriyeho urugendo rw'umuziki, yatumye abantu benshi batangira kumuhanga ijisho kuva icyo gihe.

    Ni indirimbo yacengeye mu buryo bukomeye, kuko ibihumbi by'abantu bari bateraniye mu Intare Conference Arena bifatanyije mu kuyiririmba no kuyibyina.

    Yakomereje ku ndirimbo ye yise 'Rasana' yashyize hanze ku wa 14 Gicurasi 2021, ayikoreye mu bice bitandukanye byo mu Rwanda. Iyi ndirimbo bigaragara ko yayanditse afatanyije na Mike Kayihura, mu buryo bw'amajwi ikorwa na X-on the Beat.

    Uyu munyamuziki yanyuzagamo akabyina mu buryo bugezweho, ubundi akabivanga na gakondo mu rwego rwo gutanga ibyishimo muri iki gitatamo.

    Mike Kayihura yamuhaye Bizu! Yakozwe ku mutima n'uburyo iyi ndirimbo Ruti Joel yayiririmbye maze amusanga ku rubyiniro, bafatanya kuyiririmba.

    Mbere yo gutangira kuyiririmba, yamuhobereye cyane aramuterura, ubundi amuha akabizu ko mu kirere.

    Ruti yagaragaye bwa mbere yicurangira gitari, avuga ko ari kimwe mu bicurangisho yubaha cyane, kandi yize.

    Yabanje kubaza abitabiriye iki gitaramo, niba harimo abazanye n'abakunzi b'abo, abaza niba Uwicyeza Pamella ahari. Yavuze ko asigaje gutangaza umukunzi we. Ati 'Niryo sasu nsigaje ngirango.'

    Ruti Joel yagiye guhindura imyambaro agaruka mu myenda yiganjemo ibara ry'umukara. Yinjirira mu ndirimbo 'Nyambo' yakunzwe kuri Album ye.

    Yongeye gusubira guhindura imyambaro, agaruka yambaye umwitero w'ibara ry'umweru, yinjirira mu ndirimbo ye yise 'Gaju' yakunzwe cyane kuri Album ye.

    Uyu muhanzi yanakomereje ku ndirimbo yitwa 'Cunda' yifashisha ababyinnyi b'intore, abakobwa n'abacuranzi ndetse n'abaririmbyi ubundi agaragaza ko ari umuhanzi wo kwitega.

    Izi ndirimbo yaziririmbye mu buryo bwa Live, akagenda yongeramo udukeregeshwa, byatumye abitabiriye iki gitaramo bizihirwa mu buryo bukomeye.

    Byageze ku ndirimbo 'Akadege' ndetse na 'Amaliza' ibintu birahinduka, kuko abafana be bamutanze kuziririmba, ubundi agendana n'abo mu murongo.

    Muri iki gitaramo kandi yaririmbye indirimbo z'abarimo Sentore Athanase, ndetse n'iyo mu muryango w'Abatangana. Akomereza ku ndirimbo 'Musomandera' yitiriye Album ye, ageze kuri iyi ndirimbo yagiye kureba umubyeyi we aho yari yicaye, ubundi barabyinana.


    Ruti Joel yunamiye Buravan:

    Yaririmbye indirimbo ye yise 'Twaje' mu rwego rwo kumwunamira no kumuha icyubahiro amugomba nk'umuhanzi bakoranye igihe kinini.

    Muri iki gitaramo kandi, Ruti Joel yamuritse indirimbo 'VIP' umuhanzi Yvan Buravan yasize akoranye n'umuraperi Ish Kevin uri mu bagezweho muri iki gihe.

    Iyi ndirimbo asoje kuyigaragaza, yasabye abitabiriye iki gitaramo gucana urumuri rwa telefoni mu rwego rwo guha icyubahiro Buravan, ubundi aririmba indirimbo ye yamamaye 'Aye Ayee'.

    Ruti Joel yavuze ko agomba icyubahiro Buravan nk'umuhanzi bakoranye igihe kinini, kandi wagize uruhare rukomeye kuri Album ye. Ruti ati 'Murishimye cyane. Murakoze ku bw'urukundo.'

    Ubwo yashyiraga hanze Album ye 'Musomandera', Ruti yumvikanishije uburyo yatoye umuco w'intore, ndetse anabigaragaza ku mbuga nkoranyamba ze.

    Yifashishije ifoto ye imugaragaza ari mu ngamba nk'intore yavuze ikivugo cye, agira ati 'Ndi ruti mu ngeri baririmba rwamwaga mu ngabo iyogeye ingabo y'Inkotanyi umukogoto wa marere ngira ingoga sintinda ngira imbaraga simbashwa.'

    Aherutse kubwira InyaRwanda ko iki gitaramo yacyise 'Musomandera' mu rwego rwo gushimira umubyeyi we byihariye wamutoje inzira y'ubutore.

    Ati 'Ndi Rumata wa Musomandera, kandi Rumata aracyari muto, Musomandera arakuze. Ubwo rero azaba ari igitaramo kiririmbira, gihuza urungano rw'abatubyaye n'abo tungana ubu ngubu, niyo mpamvu nacyise 'Rumata wa Musomandera'.'

    Ku rubyiniro Ruti Joel yabimburiwe n'abahanzi bagenzi be muri gakondo

    Igitaramo cyatangijwe ahagana saa 18:40' gifunguwe ku mugaragaro na Gatore Umukondo winjiriye mu ndirimbo zitsa cyane ku byivugo bya Kinyarwanda.

    Yagaragaje ko ari intore byahamye, kuko yivuze mu gihe cy'iminota irenga 20 ashimisha benshi. Yizihiye benshi ubwo umwe mu bana bakiri bato yamusanganiraga ku rubyiniro, maze baranzika bari mu ngamba nk'izindi ntore ziose.

    Gatore yanyunyijemo yifuriza abitabiriye iki gitaramo kuzagira umwaka Mushya Muhire wa 2024. Yavuze ati 'Umwaka uzababere uw'umugisha. Mwakoze gushyigikira Ruti wa Musomandera.'

    Yikije kandi ku ndirimbo yagarukaga ku kurata Inkotanyi, hari nk'aho yagize ati 'Inkotanyi ni nziza. Inkotanyi ntihusha, babitojwe. Wowe uzi ikibibatera, wabitojwe cyera. Inkotanyi ntihusha mu gihumbi. Mama we….'

    Yakurikiwe na Mike Kayihura wamamaye mu ndirimbo zinyuranye. Akigera ku rubiniro, yavuze ko yishimiye gufasha Ruti Joel muri iki gitaramo. Yavuze ati'Ndishimye gutarama nawe Ruti Joel mu gitaramo. Muri beza, byahuye n'ubwiza.'

    Yinjiriye mu ndirimbo ye yise 'Any time' yakomeje izina rye, ayisoje ashima abitabiriye iki gitaramo ku bwo gushyigikira Ruti Joel. 

    Yavuze ati 'Ndashaka kubashimira mwese mwaje muri iki gitaramo, ni inkunga ikomeye ku buhanzi.' Akomeza ati 'Hari abantu bari kubireba, ni byiza rwose, mwakoze mwese kuza.'

    Mike Kayihura yaririmbye kandi indirimbo yise 'Iminsi', ubundi avuga ko Ruti Joel amaze iminsi amugira inama yo kujya aririmba anicurangira Piano. Yavuze ko bitewe n'ubuzima abanamo na Ruti ari inshuti ndetse n'umuvandimwe.

    Uyu muhanzi yanaririmbye indirimbo ye yise 'Vuba Vuba', ayisoje ati 'Nshuti zanjye, muratangaje.' Yanaririmbye indirimbo ye yise 'Tuza' yakunzwe cyane, ava ku rubyiniro ashima uko yakiriwe.

    Ibyo wamenya kuri Ruti Joel

    Ruti ni umusore w'urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Massamba Intore na Jules Sentore bamuharuriye urugendo rw'umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo Group n’itoreri Ibihame anywana n'umuco kuva ubwo.

    Ijwi ry'uyu musore ryumvikanye mu ndirimbo 'Diarabi' yakoranye na Jules Sentore ndetse na King Bayo witabye Imana.

    Ni indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo y'umuziki, abatari bamuzi batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w'ijwi ryiza!

    Muri Gashyantare 2019 yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'La vie est belle' yasubiyemo y'umuhanzi w'umunyabigwi mu muziki Papa Wemba. Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw'Igifaransa n'Igiswahili.

    Uyu musore avuga ko gukurira muri Gakondo Group byamufashije kumenya kubyina no guhamiriza mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo imibyinire gakondo n'ibindi.

    Urugendo rw'umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z'indirimbo ze azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.

    Ruti Joël avuga ko inzira ye y'umuziki yaharuwe n'ababyeyi bakuru muri gakondo, kugeza ubwo nawe ayisanzemo abyirukana n'abandi basore b'Ibihame.

    Avuga ko gutegura Album ye 'Musomandera' byamusabye kwisunga aba Producer b'abahanga barimo nka X on the Beat na Bo Pro ndetse n'abahanzi barimo Buravan.

    Album ye igizwe n'indirimbo 10 zirimo; Rwagasabo, Musomandera, Ibihame, Nyambo, Gaju, Cunda, Akadege, Amaliza, Murakaza n'Ikinimba.

    Ruti asobanura ko yatangiye afite igitekerezo cyo gukora Album yise 'Rumata' ariko birangira ahinduye Album ayita 'Musomandera' kubera uruhare rwa Buravan.

    Yavuze ko Album 'Rumata' yari kuba iriho indirimbo za gakondo ndetse n'indirimbo z'umudiho ugezweho. Akomeza ati 'Kubera umuvandimwe wanjye Buravan niwe wangiriye inama ati ndashaka kugirango uyikore mu buryo bwa gakondo gusa, ndamwemerera ndayikora.'

    Rumata avuga ko ubwo yateguraga igitaramo yongeye gutekereza ku izina rya Album, asanga afiteho indirimbo 10 zisanzwe (modern) ndetse n'indirimbo 10 z'umudiho ugezweho biba 'Rumata wa Musomandera'.

    Uyu munyamuziki yavuze ko ashingiye ku ruhare Buravan yagize kuri Album ye, abifata nk'isezerano bagiranye ryo kumugaragaza buri hantu hose azataramira.

    Ruti Joel yitaye ku kuririmba nyinshi mu ndirimbo ze zirimo ‘Cyane’ yamamaye imaze umwaka isohotse

    Ruti yagiye anyuzamo akajya mu bitabiriye iki gitaramo agafatanya n’abo kuririmba zimwe mu ndirimbo ze 

    Umunyamabanga wa OIF, Louise Mushikiwabo yitabiriye igitaramo cya Ruti Joel


    Mike Kayihura yakozwe ku mutima n’uburyo baririmbanye indirimbo bise ‘Rasana’

    Mike Kayihura yahuriye ku rubyiniro na Ruti Joel nyuma y’igihe kinini-Muri iki gitaramo bagiye bibutsa byinshi mu biranga umuco w’u Rwanda

    Mike Kayihura na Ruti Joel ku rubyiniro ku munsi udasanzwe mu buzima bw’abo

    Umutima wishimye kuri Ruti Joel nyuma yo kumurika Album ye ya mbere yatuye umubyeyi we

    Ruti Joel yagaragaye ku nshuro ya kabiri yicurangira gitari mu gitaramo

    Clement the Guitarist, inshuti y’igihe kirekire ya Ruti Joel yamucurangiye gitari, ubundi bakanafatanya kubyina zimwe mu ndirimbo ze

    Ruti Joel yataramiye ibihumbi by’abantu mu gitaramo cyabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo

    Ruti asobanura ko iyi Album yagizweho uruhare n’umunyamuziki Yvan Buravan witabye Imana

    Ruti Joel yabanje kuririmba indirimbo enye, maze asuhuza abitabiriye iki gitaramo mu buryo bwihariye

    Mu gice cya mbere cy’iki gitaramo, Ruti Joel yaserutse yambaye imyenda y’ibara ry’umweru

    Ruti Joel yamuritse Album ye, atangaza ko ari intambwe ikomeye ateye mu buzima bwe

    Ruti Joel yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro, yanyuzagamo agafatanya n’ababyinnyi be kubyina

    Ruti Joel ku rubyiniro yari kumwe n’ababyinnyi b’abasore bamufashije kunezeza abitabiriye

    Mike Kayihura yavuze ko atewe ishema no guhurira ku rubyiniro na Ruti Joel, umuhanzi akaba n’umuvandimwe

    Mike Kayihura yaririmbye muri iki gitaramo anicurangira Piano mu rwego rwo kunezeza abakunzi be

    Mike Kayihura yashimye abitabiriye iki gitaramo, avuga ko bigaragaza imbaraga z’ubuhanzi

    Mu gitaramo hagati hacurangwaga indirimbo z’abahanzi bakomeye nka Muyango, Massamba Intore n’abandi

    Mu masaha y’umugoroba yo kuri uyu wa Kabiri, abantu bari batangiye kugera ku Intare Conference Arena

    Uhereye ibumoso: Umujyanama w’umuhanzi Juno Kizigenza (Nando), Promesse ndetse n’umuhanzi Shemi

    Abitabiriye iki gitaramo bari bateguriwe ahantu ho gufatira amafoto mu buryo bwihariye

    Urubyiniro rwo mu Intare Conference Arena rwari rwategurwe mu buryo bwihariye

    Ubwo umunyamideli akaba n’umushabitsi, Kate Bashabe yinjira mu Intare Conference Arena

    Umunyamakuru wa Kiss Fm, Sandrine Isheja ari kumwe n’umugabo Peter Kagame [Uri iburyo]

    Mbere y’iki gitaramo, abantu babanje gususurutswa n’umujya w’inanga ya Kinyarwanda

    Umukondo Gatore yagaragaje ko yatojwe ubutore n’umuryango we, atanga ibyishimo muri iki gitaramo

    Gatore yavuze ko bimuteye ishema guhurira ku rubyiniro ku rubyiniro na Ruti Joel, umuhanzi bakorana cyane mu Itorero Ibihame by’Imana

    Umwe mu bana bakiri bato bakunze kugaragara cyane mu Itorero Ibihame by’Imana [Iri torero riritegura gukora igitaramo bise ‘Mutarama Turatarama’


    Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo, bafataga amashusho n’amafoto y’urwibutso

    Umunyamideli Kate Bashabe ari mu bitabiriye iki gitaramo cya Ruti Joel

    Iki gitaramo cya gakondo cyabereye mu Intare Conference Arena

    Abitabiriye iki gitaramo baparikaga imodoka hanze, ubundi bakinjira mu Intare Conference Arena

    Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Massamba Intore yashyigikiye umuhungu we Ruti Joel

    Mukuru wa Yvan Buravan [Uri ibumoso] ari mu bitabiriye igitaramo cya Ruti Joel

    Umuhanzi Juno Kizigenza yaserutse yambaye kinyarwanda mu gitaramo cya Ruti Joel, ari kumwe Nel Ngabo wo muri Kina Music

    Umunyamuziki Yvan Ngenzi abyina Kinyarwanda ari kumwe na Sandrine Isheja wa Kiss Fm

    Ruti Joel abyinana n’umwe mu bana babarizwa mu Itorero Ibihame by’Imana bitegura gukora igitaramo cyihariye

    Umunyamuziki Nemeye Platini [Uri iburyo] ari mu bitabiriye iki gitaramo cya Ruti Joel

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘VIP’ YA BURAVAN NA ISH KEVIN YAMURITSWE MU GITARAMO CYA RUTI JOEL

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya Ruti Joel cyo kumurika Album ye ‘Musomandera’

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137992/ruti-joel-yamuritse-album-yunamira-buravan-mu-gitaramo-kitabiriwe-na-louise-mushikiwabo-am-137992.html

  • Lil Uzi Vert agiye guhagarika umuziki agane m… – #rwanda #RwOT

    Symere Bysil Woods umuraperi akaba n’umwanditsi w’indirimbo wamamaye ku izina rya Lil Uzi Vert mu muziki. Ni umwe mu baraperi bagezweho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2016 yasohora indirimbo ye ya mbere yise ‘Money Longer’ yatumye ahita amenyekana byihuse.

    Lil Uzi Vert kuri ubu yatangaje amakuru atashimishije abafana be aho yavuze ko urugendo rwe mu muziki rwenda kugera kumusozo aho agiye kuwuhagarika burundu. Ibi yabitangarije TMZ ubwo yagarukaga ku ndirimbo yasohoye yitwa ‘Red Moon’ izaba iri kuri album ye ya nyuma.

    Uzi Vert uzwiho kwambara nk’abagore, yahishuye ko agiye kureka umuziki akagana guhanga imideli yabo

    Mu magambo ye Lil Uzi Vert yagize ati: ”Maze iminsi mbwira abafana ko ibitaramo ndigukora ari ibya nyuma kandi na album nitegura kumurika ‘Luv Is Rage 3’ ko ari iya nyuma nkareka umuziki. Nkunda umuziki ariko mu byukuri siwo nifuzaga gukora kuko nahoze nifuza guhanga imideli”.

    Uyu muraperi ngo yahoze yifuza ibyo guhanga imideli kuva akiri muto

    Lil Uzi Vert wigeze gutungura benshi ubwo yishyiraga zahabu mu gahanga, yakomeje agira ati: ”Nahoze nifuza kwinjira mubyo guhanga imideli kuva nkiri muto. Ubu ni byo ngiye gukora nkareka umuziki. Ngiye gutangira gukora imyenda y’abagore ndetse n’ibiro nzakoreramo byamaze kuzura”.

    Lil Uzi Vert agiye guhagarika umuziki yaramazemo imyaka 8

    Uyu muraperi w’imyaka 28 yasobanuye ko guhanga imideli y’abagore aribyo bintu yahoze yifuza gukora gusa akaba yarabanje kujya mu muziki ngo abanze azamure izina rye. 

    Kureka umuziki akagana mu mideli yigeze kusa kubicaho amarenga mu ndirimbo yise ‘Endless Fashion’ yasohoye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137988/lil-uzi-vert-agiye-guhagarika-umuziki-agane-mu-gukora-imyenda-yabagore-137988.html

  • Davido, Zuchu na Diamond bahagize mu rugo! Ib… – #rwanda #RwOT

    Ubu uwavuga ko u Rwanda rutari mu bihugu biza imbere mu kugira imyidagaduro iryoshye kandi ibereye ijisho, kwaba ari ukwijijisha no kwigiza nkana, uwabivuga yaba afite n’ikindi agamije.

    Binyuze mu nyubako z’imyidagaduro ziherereye mu Rwanda cyane izwi nka Bk Arena, Africa yose iri gusingiza u Rwanda mu kugira imyidagaduro iri ku rundi rwego. 

    Ibyamamare birimo nka Diamond Platnumz byari byarahigiye kuhataramira kuko babonaga ari ahantu hadasanzwe ho gukorera igitaramo ukumva ko utaramye bikuvuye ku mutima bitari uko wari wishyuwe gusa.

    Umwaka wa 2023 wabaye uw’amateka ku bakunzi ba muzika mu Rwanda

    Ibihugubitandukanye ku isi bikomeje gushima ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda mu gukora uko bushoboye bugateza imbere urubyiruko n’imyidagaduro. Binyuze mu buyobozi bwiza, mu Rwanda hagiye hataramira ibyamamare mpuzamahanga bikomeye ndetse rwose bagataha bavuga ko mu mateka ari ubwa mbere bataramiye ahantu harenze.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku byamamare byataramiye mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2023:

    1. Davido

    Davido mu Rwanda 

    Icyamamare Davido yataramiye mu Rwanda inshuro zigera kuri ebyiri muri uyu mwaka. Bwa mbere yahataramiye muri Kanama 2023, ubwo yari yaje mu isozwa ry’iserukiramuco ‘Giants of Africa’ ryitabiriwe n’ibihumbi by’urubyiruko rwari ruturutse mu bihugu bitandukanye bya Afrika.

    Yongeye kugaruka mu Rwanda kuwa 21 Ukwakira mu birori byo gutanga ibihembo bikomeye bya Trace Awards ndetse nawe akaba ari mu bataramiye abitabiriye ibi birori baturutse impande n’impande. Uyu muhanzi kandi yanatwaye ibihembo bigera kuri bibiri.

    2. Diamond Platnumz

    Diamond Platnumz mu Rwanda

    Diamond Platnumz nawe yataramiye mu Rwanda inshuro zigera kuri ebyiri muri uyu mwaka wa 2023. Ku ikubitiro yahataramiye tariki ya 13 Kanama 2023, mu gitaramo cyaherekeje iserukiramuco rya Giants of Africa ryahurije i Kigali urubyiruko rwo mu bihugu 16 byo muri Afurika mu rugendo rwo guteza imbere umukino wa Basketball.

    Ku nshuro ya kabiri yagarutse mu Rwanda mu itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards byatanzwe kuwa 21 Ukwakira 2023, akaba yarataramiye abitabiriye ibi birori ndetse akaba yaranabashije kwegukana igihembo.

    3. Rema

    Umuhanzi ukiri muto cyane ariko mukuru mu bikorwa, Rema, ukorera muzika mu gihugu cya Nigeria, nawe yakandagiye ku butaka bw’u Rwanda ku wa 20 Ukwakira 2023. Uyu musore yari aje mu Rwanda mu itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards ndetse akaba yaranabashije kwegukana ibihembo bigera kuri bibiri.

    Uyu musore ubwo yabaga aje ku rubyiniriro gufata ibihembo mu ijoro ryo ku wa 21 Ukwakira, yanyuzagamo akaririmbira abakunzi be bari bitabiriye itangwa ry’ibi bihembo.

    4. La Fouine

    Ubwo byari ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023 mu Nyubako y'Imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera, Umuraperi w'Umufaransa Laouni Mouhid [La Fouine] yataramiye i Kigali binyuze mu mikino y'Igikombe cy'Amahoro cya Basketball mu Bagore, akaba yararirimbyemo mu mukino wahuje Ikipe y'u Rwanda ndetse n'ikipe ya Angola.

    Uyu mugabo yaherukaga gutaramira mu Rwanda muri 2022 binyuze mu iserukiramuco 'Africa in Colors'.

    5. Patoranking

    Patrick Nnaemeka Okorie wamamaye nka Patoranking yataramiye abakunzi be mu mujyi wa Kigali muri uyu mwaka turi gusoza. Uyu muhanzi wo muri Nigeria wageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 8 Ugushyingo 2023, yaririmbiye muri The Shooters Lounge ubwo yari yaje muri Kigali yitabiriye inama ya 'Qatar Africa Business Forum' yabaye ku wa 9 Ugushyingo 2023 muri Kigali Convention Centre.

    6. Daddy Andre

    Daddy Andre ku nshuro ye ya mbere yataramiye mu Rwanda, aho yaririmbye mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyaherekeje Werurwe ya 2023. 

    Byari mu ijoro rya Tariki ya 31 Werurwe 2023, aho ryasize bamwe bakiriye agakiza abandi barabyina karava binyuze mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyakozwe mu rugendo rwo gufasha abantu kurangiza neza ukwezi kwa Werurwe. Iki gitaramo cyabereye mu ihema rya Virunga muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    7. Tiwa Savage

    Umuhanzikazi Tiwa Savage wamamaye cyane nk’umwamikazi w’injyana ya Afrobeat muri Nigeria (cyane ko ari bo bayiyoboye kugeza ubu) ndetse no muri Africa, yataramiye mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2023 ku nshuro ye ya mbere.

    Uyu muhanzikazi yataramiye i Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Kanama 2023 mu isozwa ry’iserukiramuco rya Giants of Africa ryari ryitabiriwe n’ibihumbi by’urubyiruko mu nyubako ya Bk Arena.

    8. Zuchu

    Uyu muhanzikazi Zuchu, umwaka wa 2023 wasize agize mu Rwanda  nko mu rugo. Ku ikubitiro yataramiye mu Rwanda mu Ukwakira 2023, mu itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards ndetse nawe akaba yari mu bahatanye muri ibi bihembo ariko ntiyabashije kugira icyo yegukana.

    Ku nshuro ya kabiri, Zuchu yongeye gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cy’amateka cyabereye i Kigali. Iki gitaramo cyiswe 'Move Afrika: A Global Citizen Experience' cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2023 mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

    9. Kendrick Lamar

    Umuraperi uri ku rutonde rw'abaraperi 50 bakomeye ku Isi, Kendrick Lamar Duckworth, muri uyu mwaka wa 2023 nawe yasigiye urwibutso Abanyarwanda ubwo yabataramiraga mu gitaramo cy'amateka cyitabiriwe n'abantu basaga ibihumbi icyenda barimo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

    Iki gitaramo cyiswe 'Move Afrika: A Global Citizen Experience' cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukuboza 2023 mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

    10. Bién Aime Baraza

    Bién Aime nawe ntiyatanzwe gutaramira mu rw’imisozi igihumbi muri uyu mwaka wa 2023 kuko nawe amaze kuhataramira inshuro zigera kuri ebyiri. Ku ikubitiro, yahataramiye kuwa 28 Nyakanga 2023, aho yaririmbye gitaramo cyiswe ‘Marnaud Music Therapy’ cyateguwe n’umuvangamiziki uzwi ku izina rya Dj Marnaud. 

    Ntibyarangiriye aho kuko ku wa 10 Ugushyingo 2023, ubwo yari yitabiriye ibirori bya African Leadership Network byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Cam Kigali, Bien-Aimé Baraza nabwo ari mu batanze ibyishimo aririmbira abari bitabiriye ibi birori.

    11. King promise

    Gregory Bortey Newman uzwi nka King Promise, nawe umwaka wa 2023 wasize ahaye ibyishimo abanya-Kigali, dore ko yari ku nshuro ye ya mbere ahataramiye.

    Byari kuwa 10 Ugushyingo 2023, ni bwo uyu muhanzi yaririmbye mu kabari kitwa 'Shooters lounge' gaherereye Kimihurura. Yaririmbiye mu Rwanda mu gihe yari yitabiriye Inama y'Ihuriro rigamije guteza imbere ubufatanye hagati ya Qatar n'Umugabane wa Afurika 'Qatar Africa Business Forum' yabaye ku wa 9 Ugushyingo 2023.

    Muri make, umwaka wa 2023 urahagije mu kwerekana umuvuduko imyidagaduro yo mu Rwanda iriho. Ibi bitanga ishusho y’uko mu myaka ibiri iri imbere, imyidagaduro Nyarwanda izaba iri ku rwego mpuzamahanga kuko niba umuhanzi nka Diamond Platnumz yicara agahigira gutaramira mu Rwanda, ni ibintu biteye ishema cyane bigaragaza ko muri Afurika, ibyo tumaze kugeraho ari bake babifite.

    Kendrick Lamar wataramiye mu Rwanda yananiye ibihugu bitagira ingano. Abantu benshi batuye impande n’impande z’isi, bagerageje gutumira uyu muraperi ariko byaranze. Ariko yumvise ko agiye gutaramira mu Rwanda, ntiyigera azuyaza na gato. 

    Urukundo, urugwiro n’umutekano abahanzi bagaragarizwa iyo baje mu gutaramira mu Rwanda, bituma bagenda bavuga amahanga yose ko nta handi hantu harenze u Rwanda, bityo bagahora bahigira kuhagaruka. Umunyarwanda yaciye umugani ati: “Gahoro gahoro nirwo rugendo”.

    Byinshi mu bitaramo byarakubitaga bikuzura

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137987/davido-zuchu-na-diamond-bahagize-mu-rugo-ibyamamare-byataramiye-mu-rwanda-mu-2023-137987.html