Blog

  • Inkuru 5 zamahano akomeye yakozwe nibyamama… – #rwanda #RwOT

    Ibyamamare mu byiciro bitandukanye hirya no hino ku Isi, byagiye bigarukwaho mu ruganda rw'imyidagaduro, kubera ibyo bakoze bidasanzwe ndetse kenshi ugasanga rubanda rutabivugaho rumwe.

    Mu bagarutsweho cyane, harimo umuraperi w'umunyamerika Kanye West usigaye witwa Ye, ndetse n'umugore we w'umunyamideli, Bianca Censori bakunze kugaragara mu ruhame bambaye mu buryo butangaje muri uyu mwaka.

    Hamwe na MailOnline, InyaRwanda yaguteguriye bimwe mu bintu bidasanzwe byakozwe n'ibyamamare mu 2023 bigatungura benshi ku isi.

    1.    Gukora ibiteye isoni mu ruhame kwa Kanye West na Bianca Censori


    Kanye West n’umugore we Bianca Censori baje ku rutonde rw'ibyamamare byakoze amahano mu 2023, kubera ko muri Kanama uyu mwaka,hashyizwe hanze amafoto yabashinjaga kuba barakoreye imibonano mpuzabitsina mu bwato  muri Venise mu Butaliyani.


    Imyambarire yabo yavugishije benshi muri uyu mwaka


    Muri  uyu mwaka kandi, imyambarire y'aba bombi  yatumye benshi  bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

    2.     Urukundo rwa Ariana Grande na Ethan Slater


    Umuhanzikazi Ariana Grande yatangaje ko ari mu rukundo rushya na Ethan Slater nyuma y'iminsi itatu gusa atandukanye n'uwahoze ari umugabo we, Dalton Gomez bishyira benshi mu rujijo.

    Ku ya 17 Nyakanga 2023, nibwo uyu muhanzikazi wo muri Amerika yatangaje ko ari mu munyenga w'urukundo na Ethan bahuye bwa mbere mu kwezi k'Ukuboza 2022, ubwo bahuriraga muri filime yitwa 'Wicked.'

    Kugeza ubu urukundo ni rwose hagati ya Ariana na Ethan

    Ethan yasabye gatanya n’umugore we Lilly Jay mu gihe kitageze ku cyumweru kimwe gusa Ariana atandukanye na Dalton. Icyo gihe, Ethan yasabye ko yakomeza gufatanya n'uwahoze ari umugore kurera umwana wabo wari umaze iminsi mike avutse.

    Ntabwo ari ubwa mbere Ariana aregwa ubuhemu kuko n'uwahoze ari umukunzi we Jai Brooks, gigeze gushinja uyu muhanzikazi kumuca inyuma mu 2013 kuri Nathan Sykes.

    3.     Umukino wa Sophie Turner na Joe Jonas


    Muri Kanama, abafana basigaye mu rungabangabo ubwo byagaragaye ko Sophie Turner na Joe Jonas bamaze gutandukana nyuma y'imyaka ine bashakanye ndetse gutandukana kwabo kukaza guteza ibindi bibazo.

    Nyuma y'uko batse gatanya, umukinnyi wa filime Sophie, yagiye kubana n'abakobwa be babiri i Ney York, hanyuma atangira kurega uwahoze ari umugabo we kumwima pasiporo z'abana.

    Bombi bagiranye amasezerano yo kurerana abana by’agateganyo mu Kwakira, batangaza mu itangazo bahuriyeho ko abana ‘bazajya bamara igihe kingana mu ngo z'ababyeyi babo bombi muri Amerika ndetse no mu Bwongereza.’


    Bahanye gatanya, nyuma y’iminsi mike Sophie ashaka umukunzi mushya

    Mu Kuboza, byaje kugaragara ko Sophie akundana n'umunyacyubahiro ukomeye w'Umwongereza, Peregrine Pearson, ndetse bivugwa ko urukundo rwabo rwaba rumaze gushinga imizi cyane ko ngo uyu mugabo ariwe wafashaga Sophie kwirengagiza ibibazo bya gatanya yagize.

    Sophie yaje kwemeza ko ari mu rukundo na Peregrine

    Sophie na Peregrine bagaragaye bwa mbere basomana i Paris mu gikombe cy’Isi cya Rugby mu Kwakira, nyuma y’amezi abiri gusa uyu mugore yemeje ko yatandukanye na Joe.

    4.     Akajagari mu rushako rwa Jada na Will Smith


    Mu gihe benshi bamushimaga ko yafungutse akavuga ibibazo by'urugo rwe ku mugaragaro, Jada Pinkett Smith yamennye amabanga ahishura ko we n'umugabo we Will Smith bamaze imyaka irindwi batandukanye.


    Kuva Jada na Will barushinga mu 1997, uyu mugore yakunze kumvikana avuga ku bibazo byo gutandukana n'ibindi urushako rwabo rwahuye na byo mu biganiro bitandukanye.


    Nyuma, uyu mukinnyi wafilime w'imyaka 52 y'amavuko yaje kwivuguruza avuga ko abantu bamwumvise nabi kuko iby'urushako rwe n'umugabo we bitarangiye burundu ahubwo bari ku rugamba rwo gusubiza ibintu ku murongo.

    5.     Ibirego bya Russell Brand


    Russell yabaye ikibazo mu iperereza rya polisi nyuma y'ibirego byatangajwe n'abagore barenga bane muri Nzeri, bashinja uyu munyarwenya kubafata ku ngufu, kubasambanya ku gahato, no guhohotera amarangamutima yabo hagati ya 2006 na 2013.


    Nanyuma y'icyo gihe ibinyamakuru birimo BBC byagiye byandika abandi bagore baregaga uyu munyarwenya kubasambanya ku gahato ndetse no kubashimuta.

    Russell yashinjijwe ibirego byinshi byo guhohotera igitsina gore 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138011/inkuru-5-zamahano-akomeye-yakozwe-nibyamamare-zagarutsweho-cyane-mu-2023-138011.html

  • Dore ibintu bizakwereka ko umukunzi wawe agufata nk'amahitamo ye yakabiri #rwanda #RwOT

    Niba ufite umukunzi ariko akaba adakunda ku kwikoza , cyangwa ukabona nta kwitaho uko bikwiye menya ko ashobora kuba agufata nk'amahitamo ye ya kabiri utangire kumugarura mu murongo wifuza.

     

    Gukunda umuntu utakwitaho biba bibi cyane kuko bituma ushobora guhura n'akaga gakomeye ko kwisanga wangirijwe amarangamutima, ariko hari ubwo ushobora gukumira amazi atararenga inkombe ukigarurira uwakabaye uwawe.

     

    Kimwe mu bishobora ku kwereka ko uwo mukundana yakugize amahitamo ya kabiri agabanya ku kwitaho.Umukunzi wawe azatangira ku kwitaho gake cyane, nagusaba amazi akonje ukayazana ahite agutuma n'ashyushye uwo mwanya.Ibi bizakwerekako atacyita kumarangamutima yawe.

     

    Ikindi ni uko mutajya muhana.Ubundi urukundo si ugutanga gusa, ahubwo utanga nawe arakira.Gukundana n'umuntu bisobanuye ko umukunda nawe akagukunda.Abahanga mu rukundo bavuga ko 'Amagambo adasobanura urukundo', mu gihe umuha uko wifite ariko ukabona we ntacyo yitaho , menya ko uri amahitamo ye ya kabiri.

     

    Uwo mukunzi wawe ntabwo acyifuza ku kuvugisha.Mu gihe ukundana n'umuntu ariko ukabona ntabwo akikwitayeho menya ko yakuzinutswe kubera ko afite undi.

     

    Ikindi ni uko mutagisangira ku mafaranga.Urukundo rwawe niwe mbaraga zawe, niba mukundana , byari bikwiye ko mufatanya no muri byose ariko iyo umusabye ubufasha nta kwitaho.Ibi nabyo bikwerekeko atakwitaho.

     

    The post Dore ibintu bizakwereka ko umukunzi wawe agufata nk'amahitamo ye yakabiri appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/dore-ibintu-bizakwereka-ko-umukunzi-wawe-agufata-nkamahitamo-ye-yakabiri/

  • Hashobora gutungurana ibirori bya The Ben na… – #rwanda #RwOT

    Niba warakurikiranye inkuru zaranze ubukwe bwa The Ben yaba mu buryo bw'amashusho n’ibibinyamakuru bitandukanye wabonye ko mu bazwi babanye nta The Ben ntawavuye muri Amerika waje kumushyigikira.

    Mu gihe uyu muhanzi amaze imyaka irenga 13 abarizwa muri kiriya gihugu cy'inzozi za benshi, wibutse neza ubwo yagarukaga mu Rwanda muri 2016 akakirwa nk'umwami abafana bakubise buzuye ku kibuga cy'indege.

    Nyuma akaza gukorera igitaramo cy'amateka ibihumbi birenga 10 muri Kigali icyo gihe yinjizaga abakunzi b'umuziki mu mwaka wa 2017,ageze rwagati mu gitaramo yafashe umwanya yerekana ababyeyi bandi yungutse.

    Mu magambo yumvikanye ashima byimazeyo uko bamufashe yari umugabo n'umugore b'ababazungu ati'Isi aho iva ikagera igira abantu bafite imitima, igihe najyaga hariya mu by’ukuri narinzi ko nzagaruka.'

    Yongeraho ati'Mfite ababyeyi hano murabizi ko ari abakozi b'Imana baba bari mu yindi mirimo, nagize amahirwe yo kubona abandi babyeyi muri Amerika, bakoze ibyo mwagakwiye kuba mwarakoze iyo duhura.'

    Aba babyeyi ntibabashije kugaragara mu bukwe bwa The Ben baherekeje mu gitaramo bikaba bitakumvikana uburyo habaye hatari iyindi gahunda yo kwishimira ko The Ben yasezeye ubusiribateri bataba bitabiye umunsi we w'amateka ngo bamuhe umugisha ku ntambwe ikomeye yateye.

    Sibo bonyine hari n'abahanzi bakoranye na we imyaka itari mike Meddy na Scillah babanye imyaka itari mike bagakora umuziki yaba mu Rwanda no hanze yarwo indirimbo bagiye bakora zikagenda zitanga umusaruro yewe n'ubu zikaba zikiri imbere mu zica ibintu.

    Hakaza kandi Lick Lick  wamukoreye nyinshi mu ndirimbo ze z'amajwi, Cedru wamutungarije amashusho atari make banahoze bahuriye ku mushinga wa Press One.

    Byihariye abo yatahiye ubukwe barimo Meddy yanaririmbiye mu buryo bwazamuye amarangamutima ya benshi mu bukwe, Miss Rwanda 2009 Grace Bahati.

    Emmy yatahiye ubukwe muri Tanzania biganye bakanakorana ibikorwa byinshi n'ibindi byamamare nyarwanda bituye muri Amerika biranumvikana n'inshuti zinyuranye yagiye arema mu gihe k'ikinyacumi kirenga muri Amerika.

    Kugeza no ku muvandimwe we  Danny uheruka mu Rwanda ubwo yazaga gushyingura se witabye Imana muri Kanama, icyo gihe agatangaza ko ari The Ben wamufashije kujya guturayo n'umuryango we kandi ashima Imana kuko yagiye ntacyo afite ariko amaze kugira umutungo urenga Miliyari y'Amafaranga y'u Rwanda.

    Byumvikanisha ko umunsi nk'uyu wa murumuna we w'igikundiro utagakwiye kumucika cyane ko ubu ibintu byoroshye ushobora  kuba ufite amafaranga watega iyihuse ukahagera bidatinze.

    Ibi byose bikaba bigaragaza ko byange bikunde hari gahunda yihariye yo gukomereza ibyishimo by'ibirori by'ubukwe bwe muri Amerika mu buryo bwihariye nubwo ibintu byinshi by'uyu muhanzi agenda avunguraho bike by'ingenzi akaba aribyo atanga.

    The Ben aheruka gutangaza ko nubwo azajya aza mu Rwanda nk’uko bisanzwe kimwe akazanahatura mu buryo bumwe  cyangwa ubundi ariko urugo rwe ruzaba ruri muri Amerika ariho we n'umugore we bazaba batuye.

    Kugeza ubu nta makuru y'igihe The Ben na Pamella bazahagurukira i Kigali gusa ushingiye ku bimenyetso byose twagarutseho haruguru n'ibindi ntabwo byaba ari keera.

    The Ben na Pamella basezeranye kubana akaramata mu birori byitabiwe n’ibyamamare nyarwanda bibarizwa mu RwandaThe Ben na Pamella bazaba batuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho byitezwe ko mu bihe bitari ibya kure bashobora gukorera ibindi birori by’amateka 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137928/hashobora-gutungurana-ibirori-bya-the-ben-na-pamella-byikubye-ibyabereye-i-kigali-137928.html

  • APR FC ishobora kurekura rutahizamu wa yo akajya gukina hanze y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Nta gihindutse rutahizamu wa APR FC, Nshuti Innocent azerekeza muri Tunisia mu ikipe ya AS Marsa.

    Bivugwa ko iyi kipe itozwa na Ben Moussa wahoze atoza APR FC, yifuza uyu rutahizamu akaba yayikinira amezi 6 akaba yabona guhabwa amasezerano y’igihe kirekire.

    Nshuti Innocent usigaye ari rutahizamu wa kabiri wa APR FC nyuma ya rutuhizamu Victor Mbaoma ukomoka muri Nigeria, yifuzwa cyane na Ben Moussa wamutoje ubwo yari mu Rwanda.

    Mu mboni ze abona uyu rutahizamu ari we waza kumufasha gushakira ikipe ye ibitego kuko yashimye imikinire ye.

    Bivugwa ko n’ibiganiro birimo bigenda neza ku buryo Nshuti Innocent ashobora no kutajya mu irushanwa rya Mapinduzi Cup rizatangira ku munsi w’ejo tariki ya 28 Ukuboza 2023 Zanzibar ikipe ya APR FC izitabira.

    Iyi kipe kandi ikaba isanzwe ikinamo undi mukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati na we wahoze akinira APR FC, Mugisha Bonheur bakunda kwita Casemiro.

    Nshuti Innocent ashobora kujya muri AS Marsa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-ishobora-kurekura-rutahizamu-wa-yo-akajya-gukina-hanze-y-u-rwanda

  • Urukundo rwa Zuchu na Diamond Platnumz ruzarangirana n'umwaka wa 2023 #rwanda #RwOT

    Diamond Platnumz ni umuhanzi wamamaye muri Tanzania agera no ku Isi yose.Ni umuhanzi wakoranye n'ibyamamare muri muzika y'Isi.Kuva uyu mwaka utangiye havuzwe urukundo rwe na Zuchu ariko bikavugwa na Zuchu wenyine Diamond akaryumaho.

     

    Muri 2020 nibwo Zuchu yageze muri WCB Wasafi nk'umuhanzi mushya.Uyu mukobwa byavuzwe ko yazanwe na nyina Khadija Kopa wamamaye mu ndirimbo za Taraab akaba ariwe waganiriye na Naseeb [Diamond] kugira ngo amufashe kuzamura impano ye nk'uko na Zuchu ubwe yabihamije.

     

    Nyuma y'igihe kitari gito akora umuziki ariko atamenyekana , kugera muri WCB Wasafi byamubereye nk'itara rimuritse mu mwijima kuko izina rye ryahise ritangira kwamamara mu mahanga , kuri Radiyo atangira kumvikana, kuri Televiziyo baramutumira, imbuga zicuruza ibihangano bimushyiraho n'ibinyamakuru bishyira indirimbo ze ku mwanya wa mbere kugeza abaye umuhanzikazi wa mbere w'umukobwa muri Afurika y'Iburasirazuba ukurikirwa n'abantu benshi kuri YouTube.

     

    Akigera muri WCB yari yiteguye kumwubakira izina, Zuchu yashyizweho amananiza yo kwishyura amafaranga menshi mu gihe azaba ashaka kuvamo ariko we avuga ko ntacyo bitwaye.

     

    Mu kiganiro n'itangazamakuru Zuchu yagize ati:'Umunsi njya gusinya amasezerano yanjye muri WCB mama wanjye yari ahari kimwe n'abandi bafatwa nk'abatangabuhamya.Rero iyo umuhanzi agiye kuva muri Lebal hari ibiba bigomba kubahirizwa kumpande zombie'.

     

    Yakomeje agira ati:'Muricara mukaganira, niba ari umwobo ugiye kwinjiramo , uricara ukawucukura wenyine.Iyo ari ibintu ushaka guhindura, nabyo urabikora, buri kimwe kiganirwaho'.Ibi yabivuze nyuma y'aho Diamond Platnumz yari yavuze ko Zuchu nakenera kugenda azatanga akayabo k'amafaranga.

     

    Guhera uwo munsi aba bombi batangiye kwerekana urukundo haba mu bitaramo cyangwa gusohokana bya hato na hato ariko bikaza kugaragara ko ari akazi.

     

    Zuchu na Diamond Platnumz, bafitanye amasezerano n'ikigo cya Netflix binyuze mu kiganiro YFA Reality Show, ari nacyo cyagiye kibahuza, Diamond akajya muri Afurika y'Epfo  guhura na Zari Hassan usanzwe akorana nacyo.

     

    Abakurikiranira hafi urukundo rwa Diamond na Zuchu, bavuga ko ari ibibeshyo byihishe inyuma y'amasezerano yo gufashanya mu kwamamaza ibihangano n'impano zabo ubwabo.

     

    Muri iyi minsi mikuru, Diamond Platnumz, yatwaye abana be muri Zanzibar , barasohokana, barasangira ariko nta kanunu ko kwifuriza Zuchu umwaka mushya cyangwa ngo Zuchu abyifurize Diamond Platnumz.

    The post Urukundo rwa Zuchu na Diamond Platnumz ruzarangirana n'umwaka wa 2023 appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/urukundo-rwa-zuchu-na-diamond-platnumz-ruzarangirana-numwaka-wa-2023/

  • USA : Umwana yishe uwo bavukana amuhoye ko yahawe impano nyinshi kuri Noheli akamurenza #rwanda #RwOT

    Tariki 25 Ukuboza wari umunsi wa Noheli kubawemera.Kuri uyu munsi benshi bahabwa impano abandi bakazitanga.Nyuma yo kwicara bakabara izo bahawe, umwana w'umuhungu yishe mushiki we amurashe amuhoye ko yahawe impano nyinshi.

     

    Umukobwa w'imyaka 23 yarashwe mu gatuza na musaza we amuhoye ko yahawe impano nyinshi kumurenza.Uyu mwana akimara kwica umuvandimwe we abo bavukana bahise batabwa muri yombi uwo mwanya.

     

    Nyuma yo kuraswa mu gatuza n'umuvandimwe we, ngo hakurikiyeho intonganya zidasanzwe baburana kuwahawe impano nyinshi kurenza undi nk'uko umuyobozi ushinzwe umutekano muri Florida aho batuye witwa Bob yabitangaje.

     

    Uyu muyobozi ushinzwe umutekano yavuze ko uyu mwana w'imyaka 15 yahise ahunga akajya guta imbunda yakoresheje arasa mugenzi we mu gatuza, naho mugenzi we yihutirwa kwa muganga gusa aza gupfa.

     

    Ikinyamakuru CBS News , gitangaza ko uyu mukobwa witwa Abrielle Baldwin w'imyaka 23 yajyanye n'abavandimwe be guhaha ibya Noheli bari kumwe n'umubyeyi wabo ,musaza we w'imyaka 15 n'umwana wa mushiki we.

     

    Nyuma yo guhaha impano , bagize ukutumvikana k'uwari butware impano nyinshi niko kurasana.

     

    The post USA : Umwana yishe uwo bavukana amuhoye ko yahawe impano nyinshi kuri Noheli akamurenza appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/usa-umwana-yishe-uwo-bavukana-amuhoye-ko-yahawe-impano-nyinshi-kuri-noheli-akamurenza/

  • Umusore uzi ubwenge akwiye kuguma guha amafaranga umukobwa batandukanye kugeza igihe uwo mukobwa aboneye undi musore bakundana #rwanda #RwOT

    Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ni inkuru y'umukobwa wabuze ko umusore uzi ubwenge akwiye kuguma kwita ku mukobwa niyo baba batagindukana, mbese ngo Niba umukobwa mutandukanye ukwiye kuguma kumwitaho ukaguma kumuba hafi.

     

     

    Mu mashusho yanyujije ku mbugankoranyambaga ze, uyu mukobwa yasakaye hirya no hino ku mbugankoranyambaga aho yavugaga ko ngo Umusore Uzi ubwenge akwiye kuguma kwita ku mukobwa niyo baba batagindukana. Ayo magambo yavuze akomeje guteza impaka mu bantu.

     

     

    Uyu mukobwa witwa Porcia Maphundi yavuze ko ubusanzwe bizwi ko Umusore ariwe uha umukobwa amafaranga iyo bari mu rukundo ariko ngo abasore benshi iyo batandukanye n'abakobwa bakundana bahita barekera guha uwo mukobwa amafaranga.

     

     

    We siko abibona kuko ngo Umusore ubundi Uzi ubwenge akwiye kuguma agaha amafaranga umukobwa kugeza igihe uwo mukobwa aboneye undi musore bakundana bityo akaba ariwe utangira kumuha amafaranga.

     

     

    Amagambo y'uyu mukobwa akomeje kurikora ku mbugankoranyambaga aho abantu benshi cyane abasore bari kuvuga ko bidakwiye kuko ngo ntiwakita ku mukobwa mudakundana.

     

     

     

     

    Source: ghpage.com

    The post Umusore uzi ubwenge akwiye kuguma guha amafaranga umukobwa batandukanye kugeza igihe uwo mukobwa aboneye undi musore bakundana appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umusore-uzi-ubwenge-akwiye-kuguma-guha-amafaranga-umukobwa-batandukanye-kugeza-igihe-uwo-mukobwa-aboneye-undi-musore-bakundana/

  • RDC : Abantu 22 bahitanywe n’ibiza bidasanzwe barimo 10 b’umuryango umwe #rwanda #RwOT

    Amakuru y’iri sanganya yemejwe kuri uyu wa Kabiri nyuma y’uko iyi mvura iguye ari nyinshi ku wa Mbere, ikangiza byinshi birimo inzu z’abaturage yasenye.

    Umuyobozi w’Intara ya Kasai, John Kabeya wavuze ko iyi mvura yari nyinshi kandi ikagwa igihe kirekire, yavuze ko mu bahitanywe n’ibi biza, harimo umuryango w’abantu 10 wo mu gace ka Bikuku, wagwiriwe n’inzu, bose bakahasiga ubuzima.

    Nanone kandi ku Cyumweru, haguye imvura nyinshi mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, nayo yateje ibiza, byahitanye abantu bane mu gihe abandi 20 bo baburiwe irengero.

    Ubuyobozi bwo muri ibi bice byibasiwe n’ibi biza, butangaza ko hari n’abantu baburiwe irengero bakiri gushakishwa, ndetse ko amahirwe yo kuba bakiri bazima, ari macye, ku buryo imibare y’abahitanywe n’ibi biza ishobora kwiyongera.

    Ibi biza bibaye nyuma y’amezi arindwi mu bice binyuranye byo mu burasirazuba bwa Congo no muri Kivu ya Ruguru, byibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi, bigahitana abantu barenga 400.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/RDC-Abantu-22-bahitanywe-n-ibiza-bidasanzwe-barimo-10-b-umuryango-umwe

  • Umugore w’imyaka 30 yafatanywe amasashe 30 000 atemewe mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Uyu mugore yafashwe ari mu modoka yavaga mu Karere ka Rubavu yerecyeza mu ka Karongi, aza gufatirwa mu Kagari ka Kongo-Nili mu Murenge wa Gihango mu ijoro ryo ku ya 25 Ukuboza 2023 saa tatu n’igice.

    Uwo mufuka yafatanywe, warimo amapaki 150 y’amasashe angana n’ibihumbi 30 ubaze isashe imwe ku yindi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uyu mugore yafashwe ubwo abapolisi bari bari mu kazi ko gucunga umutekano wo muhanda.

    Yagize ati “Ubwo abapolisi bari bari mu kazi ko gucunga umutekano wo mu muhanda nk’ibisanzwe, bareba iyubahirizwa ry’amategeko y’imikoreshereze y’umuhanda n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko, bafashe umugore wari mu modoka yavaga mu karere ka Rubavu yerekeza i Karongi nyuma y’uko bayihagaritse, barebyemo basanga harimo umufuka w’amasashe agera ku bihumbi 30, yari agiye gucururiza mu bice bitandukanye mu Karere ka Karongi.'

    SP Karekezi yihanangirije abakora ubucuruzi bwa magendu n’ubw’ibicuruzwa bitemewe avuga ko nta na rimwe bizabahira kuko bahagurukiwe, ibikorwa byo kubafata bizakomeza ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bashyikirizwe ubutabera.

    Yakomeje yibutsa abatwara imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ndetse n’iz’imizigo kujya babanza bakayigenzura mu kwirinda ingaruka bashobora guhura nazo mu gihe hari ibitemewe bisanzwe mu modoka.

    Ingingo ya 10 y’ itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ivuga ko ; Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

    Ingingo ya 11 ikomeza ivuga ko ; Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

    Ni mu gihe ingingo ya 12 y’iri tegeko ivuga ko ; Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Amakuru/article/Umugore-w-imyaka-30-yafatanywe-amasashe-30-000-atemewe-mu-Rwanda

  • Impamvu Rayon Sports igenda biguru ntege mu gushaka umutoza mukuru #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko imikino yose ya shampiyona isigaye izatozwa n’umutoza watangiye ari uwungirije, Mohamed Wade ukomoka muri Mauritania kubera ikibazo cy’amikoro.

    Rayon Sports yatangiye shampiyona ya 2023-24 itozwa n’Umunya-Tunisia, Yamen Zelfani baje gutandukana tariki ya 8 Ukwakira 2023 nyuma y’umunsi wa 4 wa shampiyona.

    Iyi kipe yatangaje ko igiye gushaka umutoza yitonze aho azatangirana n’imikino yo kwishyura ya 2023-24 ni mu gihe imikino yari isigaye y’igice kibanza cya shampiyona bemeje ko izatozwa n’umutoza wungirije, Mohamed Wade.

    Yarayitoje maze isoza ku mwanya 4 n’amanota 27, irushwa amanota 6 na APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona. Bitewe n’uyu musaruro gahunda kwari uguhita bashaka umutoza mukuru uzatangirana n’imikino yo kwishyura izatangira tariki ya 12 Mutarama 2023.

    Mu gihe habura ibyumweru bibiri gusa kugira ngo imikino yo kwishyura itangire, Rayon Sports ntabwo irabona umutoza mukuru ndetse amakuru avuga ko ubuyobozi bwaba bwaramaze gufata umwanzuro w’uko uyu mutoza Mohamed Wade agomba gukomeza gutoza iyi kipe kugeza shampiyona irangiye.

    Impamvu nyamukuru ni ikibazo cy’amikoro aho iyi kipe ireba igasanga umutoza yifuza yaba ahenze cyane byaba byiza baretse Wade agasoza shampiyona umutoza mukuru akazaza mu mwaka utaha w’imikino.

    Gusa ibi ntabwo babihuriza bose aho bamwe mu bantu baba hafi ya Komite y’iyi kipe bababwiye ko Wade akomeje kuyitoza bahita bava ku gikombe hakiri kare.

    Bahise batangira gutekereza uburyo bashaka umutoza w’umunyarwanda uza kuba umutoza mukuru akungirizwa na Wade, gusa abo bagerageje kwegera barimo na Thierry Hitimana ntabwo ibiganiro byagenze neza. Ubu noneho haba harimo gushakwa umwungiriza wa Wade.

    Indi mpamvu inakomeye ituma Wade ashobora kuzaguma atoza nk’umutoza mukuru, ni umubano we n’abakinnyi.

    Bivugwa ko uyu mutoza yumva abakinnyi be akaba azi kubana na bo bigendanye n’icyo buri umwe yifuza, ikintu kidakunze kugirwa na buri mutoza wese kubasha kugumana umwuka mwiza mu rwambariro (Dressing Room) n’iyo yaba itsindwa.

    Bivugwa ko afitanye umubano wihariye n’abakinnyi bakuru barimo Umunye-Congo, Héritier Luvumbu Nzinga, Mvuyekure Emmanuel, Aruna Moussa Madjaliwa ndetse na kapiteni Rwatubyaye Abdul.

    Bivugwa ko abakinnyi barimo Luvumbu babwiye ubuyobozi ko umutoza uhari nta kibazo afite ndetse ko akomeje kubatoza bazitwara neza mu mikino yo kwishyura, iki kikaba ari na kimwe mu byo ubuyobozi burimo kugenderaho bufata umwanzuro.

    Ariko na none ntabwo umwanzuro wo kugumana Wade uraba ntakuka, gusa afite amahirwe menshi.

    Wade ni we ufite amahirwe yo gukomeza gutoza Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impamvu-rayon-sports-igenda-biguru-ntege-mu-gushaka-umutoza-mukuru