Blog

  • Rubavu : Umushumba aravugwaho kwirara mu nsina z’umuturage n’umuhoro akazimarira hasi #rwanda #RwOT

    Izi nsina zatemwe n’iz’umuturage witwa Niyibizi Charles uyuye mu Kagari ka Basa mu Murenge wa Rugeroro, aho byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023.

    Aya makuru kandi yanemejwe n ;Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper wavuze ko nyuma y’uko uyu muturage yononnye insina za mugenzi we, ubuyobozi bw’ibanze bwahise bumushyikiriza RIB.

    Mulindwa Prosper avuga ko RIB yahise itangira gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uyu mushumba gukora iki gikorwa, mu gihe ubuyobozi bw’ibanze bwo bwaganirije abaturage.

    Yagize ati 'Tuzakomeza mu nteko z’abaturage zisanzwe ariko ubuyobozi buhegereye bwo buba bwahise bubikora.'

    Mulindwa akomeza avuga ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye uyu mushumba gukora iki gikorwa. Ati 'Ntabwo tuzi niba hari ikindi cyaba cyabimuteye, ariko hari abaturage bakora amakosa bashatse kunyura mu nzira za bugufi, kwiha ibitari ibyabo, guhimana, yatekereza umuntu wamukoreye ikosa agashaka kumwumvisha, ibyo bibaho ariko byose turabyamagana kandi tukigisha abaturaga.'

    Uyu mushumba ukekwaho gutema insina z’umuturage, wagise atabwa muri yombi, ubu acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Rugerero mu gihe hagikomeje iperereza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Rubavu-Umushumba-aravugwaho-kwirara-mu-nsina-z-umuturage-n-umuhoro-akazimarira-hasi

  • Undi Munyarwandakazi wabaye mu buyobozi bwo hejuru yahawe inshingano ku rwego rwa Afurika #rwanda #RwOT

    Izi nshingano zahawe Clare Akamazi zatangajwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, akazatangira kuzishyira mu bikorwa tariki 23 Mutarama umwaka utaha wa 2024.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze na NBA, rivuga ko Ishyirahamwe ry’uyu mukino, ryahaye Clare Akamanzi izi nshingano kubera ubunararibonye afite mu bijyanye n’imicungiro n’imiyoborere mu by’ubushabitsi n’ubucuruzi.

    Iri tangazo rigira riti 'Muri izi nshingano, Clare Akamanzi azarushaho kugira uruhare mu guteza imbere ibikorwa bya NBA n’umukino wa Basketball ndetse no kwagura igikundiro cya Basketball muri Afurika.'

    Clare Akamanzi wakuwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa RDB mu mpera za Nzeri agasimburwa na Francis Gatare n’ubundi wahoze kuri uyu mwanya, asanzwe afite ubumenyi mu bijyanye n’ubucuruzi dore ko afite impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu yabyizemo muri Afurika y’Epfo no mu Buholandi.

    Abaye undi Munyarwanda uhawe inshingano ku rwego Mpuzamahanga, yarahoze muri Guverinoma y’u Rwanda [Umuyobozi wa RDB aba ari umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda], nyuma y’abandi banyuranye barimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo (International Labor Organisation) n’Umuyobozi ushinzwe akarere ka Afurika.

    Hari kandi Dr Mukeshimana Geraldine wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, na we uherutse kugirwa Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, IFAD.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/imikino/article/Undi-Munyarwandakazi-wabaye-mu-buyobozi-bwo-hejuru-yahawe-inshingano-ku-rwego-rwa-Afurika

  • Abakinnyi ba As Kigali bahawe uduhimbazamusyi… – #rwanda #RwOT

    Ikipe ya As Kigali kuri uyu wa Gatatu, nibwo yakinnye umukino wo kwishyura mu ijonjora rya mbere ry’imikino y’igikombe cy’Amahoro 2023-24. Ni umukino As Kigali yakiriyemo Etincelles FC ndetse inayitsinda ibitego 2-0, ihita izamuka mu kindi cyiciro kugiteranyo cy’ibitego 3-0 mu mikino 2.

    Nyuma y’uyu mukino abakinnyi ba As Kigali bashimiwe na Seka Fred usanzwe uyobora iyi kipe ndetse na Shema Fabrice ufatwa nk’umuyobozi w’icyubahiro w’iyi kipe.

    Ubwo bari ku ruziga, Seka yemereye abakinnyi uduhimbazamusyi tw’imikino 2, bigendanye n’uko bitwaye. Seka Yagize ati” Nishimiye uko mwitwaye, ndetse amanota tubonye yari akenewe. Ndabizeza ko umwaka utaha tuzaba dufite ikipe irenze kuruta uko ubu tumeze nubwo ubu nabwo tutoroshye. Nituva hano, Bayingana araza kubareba abahe umwaka mushya, kandi barabaha uduhimbazamusyi tubiri.”

    Nyuma y’iri jambo Shema Fabrice nawe yafashe umwanya agira Ati” Ntabwo ndibujye kure y’ibyo Perezida avuze nanjye nemeye uduhimbazamusyi tubiri.”

    As Kigali uko itsinze umukino, ihabwa agahimbazamusyi k’ibihumbi 30 FRW. Ibi bivuzeko uduhimbazamusyi 4 tungana n’ibihumbi 120 FRW. 

    Shema yari yishimiwe cyane n’abakinnyi ndetse n’abatoza b’ikipe ya As Kigali 

    As Kigali yabonye itike y’icyiciro gikurikira mu mikino y’igikombe cy’Amahoro

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138032/abakinnyi-ba-as-kigali-bahawe-uduhimbazamusyi-4-two-kwizihiza-umwaka-mushya-video-138032.html

  • Kamonyi-Ngamba: Basangiye inzoga amuhemba ku mwica amuteye icyuma #rwanda #RwOT

    Mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba, uwitwa Ndagijimana Samuel w'imyaka 23 y'amavuko yishe ateye icyuma mu gatuza Habiyaremye Jean Claude w'imyaka 23 y'amavuko biriwe basangira inzoga. Isoko y'amakuru yacu, iduhamiriza ko basangiriye mu tubari tugera muri 4, nyuma yo gusinda barwanira mu isantere y'ubucuruzi ya Mpimba bakizwa n'abaturage ariko Ndagijimana nti yanyurwa, ajya mu rugo gushaka icyuma aricyo nyuma yaje kumwicisha.

    Ndagijimana Samuel akomoka mu Murenge wa Ruhashya, Akarere ka Huye, mu gihe uyu Nyakwigendera n'umuryango we batuye mu mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba ho mu Karere ka Kamonyi.

    Uru rugombo rwavuyemo ubu bwicanyi, bwabaye ku mugoroba wo ku wa 25 Ukuboza 2023. Uyu Ndagijimana Samuel yahise afatwa n'abaturage aribo baje kumushyikiriza Polisi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngamba, Munyakazi Epimaque yahamirije intyoza.com ko aya makuru ari impamo, ko uyu wafashwe abaturage bamushyikirije Polisi, mu gihe Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw'ibitaro bya Remera Rukoma ugashyingurwa bucyeye.

    Uretse uru rugomo rwa Ngamba rwavuyemo ubwicanyi, Mu Murenge wa Rukoma mu kagari ka Gishyeshye nako katajya kiburira, hari umusaza w'imyaka 65 wasanzwe mu nzu yapfuye, bikekwa ko yaba yiyahuye cyangwa se yazize uburwayi kuko Gitifu Mandera Innocent uyobora uyu Murenge yabwiye intyoza.com ko yari amaze igihe arwaye.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/12/27/kamonyi-ngamba-basangiye-inzoga-amuhemba-ku-mwica-amuteye-icyuma/

  • Day Maker wihebeye Riderman , Logan Joe na Kivumbi King yahishuye aho yifuza kugeza umuziki we – VIDEO #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na Daymaker watangiye umuziki akiri muto yahishuye urugendo rwe muri muzika no gukora indirimbo.

    Umuhanzi Daymaker DM wamamaye mu Karere ka Musanze yatangaje ko urukundo akunda umuziki ruzamufasha kuwushyira ku rundi rwego agatungwa nawo .DM yasobanuye ko yatangiye gukora umuziki ari mwaka wa 2 w'amashuri ananza.

     

    Mu kiganiro n'uyu musore yasobanuye ko abahanzi ubifatanya no gukora indirimbo z'abahanzi yavuze ko akunda abahanzi baririmba Hip Hop cyane agaruka kuri Riderman, Kivumbi King , Bull Dog n'abandi.

     

    REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DAYMAKER DM

    The post Day Maker wihebeye Riderman , Logan Joe na Kivumbi King yahishuye aho yifuza kugeza umuziki we — VIDEO appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/day-maker-wihebeye-riderman-logan-joe-na-kivumbi-king-yahishuye-aho-yifuza-kugeza-umuziki-we-video/

  • Clare Akamanzi yagizwe umuyobozi wa NBA Africa #Rwanda #RwoT

     

    Madamu Clare Akamanzi wayoboye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) kuva mu 2017 kugeza mu 2023, yagizwe Umuyobozi w’Ishami ry’Afurika ry’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (NBA Africa).

    Uyu Mugore uzobereye ibijyanye n’ubuyobozi mu bucuruzi akaba n’umunyamategeko mu bucuruzi n’ishoramari mpuzamahanga, ategerejwe gutangira inshingano tariki ya 23 Mutarama 2024.

    Ubuyobozi bwa NBA bwemeje ayo makuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukuboza 2023, akaba agiye gusimbura Victor Williams uzasoza imirimo ye muri uku kwezi k’Ukuboza.

    Clare Akamanzi yahawe kuyobora NBA Africa ni impuguke mu by’amategeko akaba n’umucuruzi wabigize umwuga, akaba yaratangiye umwuga we guhera mu mwaka wa 2004 mu Muryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO), ubwo Guverinoma y’u Rwanda yamwoherezaga nk’uhagarariye inyungu zayo z’ubucuruzi muri uwo Muryango.

    Nyuma yaje koherezwa muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwami bw’u Bwongereza nk’Umudipolomate ushinzwe Ubucuruzi. Yagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 2006 ubwo yahabwaga inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’u Rwanda cyari gishinzwe guteza imbere ishoramari n’Ishoramari (RIEPA) ari na cyo cyaje guhinduka RDB mu 2008.

    Muri uwo mwaka yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi na serivisi, akomeza n’izindi nshingano muri icyo kigo kugeza ubwo yasubiye kwiga akagaruka ahabwa inshingano mu Biro by’Umukuru w’Igihugu ari na ho yavuye agirwa Umuyobozi Mukuru wa RDB.

    NBA Africa yashyizweho muri 2018 n’Imana y’Ubugetsi ya NBA yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hagamijwe gufasha abakiri bato kugaragaza impano zabo.

    Ikigo cy’Ishyirahame rya Basketball muri Amerika, gifite inshingano zo kuzamura impano muri uyu mukino ku Mugabane w’Afurika.

    NBA Africa yafashije Leta yu Rwanda kuvugura ikibuga cya basteball muri Lcyee de Kigali aho kugeza kwakira abantu barenga 1500 bicaye neza, kikaba cyaruzuye gitwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 200.

    Si ibibuga gusa NBA Africa itanga umusanzu mu kubaka kuko isanzwe inategura umwiherero w’abakiri bato bakina Basketball mu bihugu bitandukanye birimo Misiri, Nigeria, Sénegal no mu Rwanda

    source : Fils Mutabazi

  • Itorero Manifest Fellowship Rwanda riri muri… – #rwanda #RwOT

    “Nibature” ni ijambo rizwi mu bakristo cyane cyane abanyeshuri n’abanyamasengesho. Ni gahunda umukristo abyuka kare hagati ya saa cyenda z’igitondo bitarenze saa kumi n’imwe akagira umwanya uhagije wo gusenga. Nubwo isanzwe ikorwa mu nsengero zinyuranye, ni ubwa mbere mu Rwanda, habaye igiterane cya Nibature.

    Itorero Manifest Fellowship Rwanda ryateguye iyi gahunda ya Nibature yatangiye kuri Noheri taliki 25 Ukuboza 2023, akaba ari gahunda izasozwa taliki 30 Ukuboza 2023. Iki giterane kidasanzwe, kiri kubera kuri Nazarene i Remera mu Mujyi wa Kigali.

    Apostle Patrick Rugira, Umushumba Mukuru wa Manifest Fellowship Rwanda, yabwiye inyaRwanda ko aya masengesho ya Nibature, agamije gufasha abantu “kwitegura kwinjira mu mwaka mushya bari mu busabane n’Imana, basenga bayiragiza”.

    Arakomeza ati “Tuzaba dusenga Imana nk’igihugu, nk’itorero, nk’umuryango, nk’ikigo, n’abo tubana, nk’umuryango, abo dukorana ndetse nk’umurimo. Iyi gahunda ikazajya ihera saa kumi n’imwe za mu gitondo kugeza saa moya (5AM-7AM)”.

    Iyi gahunda kandi iri kuba imbonankubone (Live) aho abantu bose bishobokeye bajya gusenga kuri Nazarene, abatabashije kujyayo bagakurikira amateraniro ku mbuga nkoranyambaga za Manifest Fellowship Rwanda arizo Facebook na Youtube.

    Taliki 30 Ukuboza 2023, ni umunsi wo guhura mu gusoza iyi gahunda aho hazaba umwanya uhagije wo gusenga, kuramya n’ijambo. Ku muntu wese ufite icyifuzo cyangwa ibyifuzo, hari umurongo ngendanwa wateganijwe babyoherezaho ari wo: 0790599999.

    Abantu bashobora gukoresha uwo murongo bahamagara cyangwa se bagakoresha ubutumwa bugufi (Sms) na Whatsapp. Iri torero, riramenyesha abakoresha uwo murongo ko nta kiguzi cyangwa amafaranga baka abantu cyangwa ngo babe babahamagara bayabaka.

    Apostle Patrick Rugira Umushumba Mukuru wa Manifest Fellowship Rwanda

    Manifest Fellowship Rwanda yateguye icyumweru cya Nibature

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138022/itorero-manifest-fellowship-rwanda-riri-muri-nibature-yiminsi-5-itegura-abantu-kwinjira-mu-138022.html

  • Bahuje itariki! Tubyite inkoko iri iwabo cya… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'Ugushyingo intangiriro z'Ukuboza 2023 ni bwo hatangiye gucicikana amakuru y'uko Zari agiye gutaramira mu Rwanda nyuma ya Uganda mu birori bye amaze ibinyacumi ategura mu mpera z'umwaka by’abambaye ibyera.

    Aya makuru yaje kwemezwa n'ubuyobozi bwa The Wave Lounge ahazabera ibi birori bakaba ari nabo batumiye uy'umuherwekazi ufite ubutunzi burenga Miliyari 10Frw.

    Zari na we ubwe yemeje ay'amakuru agira ati'Rwanda-Kigali mutake umujyi amabara y'umweru ku bw'ibirori by'umwaka by’akataraboneka by’abambaye ibyera.'

    Ibirori by’ababambaye ibyera bya Zari Hassan mu bihe bitandukanye byagiye byitabirwa n'abantu b'amazina akomeye, bikanaterwa inkunga n'ibinyobwa bihenze ku Isi nka Belaire na Ciroc bikavugisha abatari bake barimo nka Rick Ross.

    Nubwo ibyiza byagiye bibaho ari byinshi ariko hari n'ibihe bidasanzwe ibi byagiye binyuramo nkaho byigeze guhagarikwa muri Tanzania bishingiye ku kuba yaratangiye kubyamamaza atarahabwa urushya.

    Harabura amasaha mbarwa Zari The Boss Lady agasesekara mu Rwanda aho ategerejwe mu birori byabambaye ibyera muri The Wave Lounge

    Hari kandi n'abantu bagiye bakomeza kwigana ibyo akora bagategura ibimeze nkabyo cyane muri Afurika y’Epfo  na Uganda, ibijya gusa nk'ihurizo rikomeye ibyo agiye gukorera mu Rwanda birimo.

    Mu minsi mike ishize nibwo abari n'abategarugori bahuriye mu itsinda rya Kigali Boss Babes nabo bahise bategura ku munsi umwe ibirori neza bifite imimerere imwe n'iy'ibya Zari ariko bahindura inyito bakayigira iy'ibyabambaye umukara.

    Ibi babitangaje nyuma y'iminsi irenga 20 hamenyekanye ko Zari azataramira i Kigali batangaza ko ku wa 29 Ukuboza 2023 nabo bazakorera ibirori mu busitani bwa Century Park itike ya make aho izaba ari ibihumbi 30 Frw naho iya menshi ikagera kuri Miliyoni 5 Frw.

    Mu gihe kandi itike ya make kwa Zari izaba ari ibihumbi 25Frw naho iya menshi ikazamuka ikagera kuri Miliyoni 1.5Frw.

    Winjiye mu bigwi bya Zari yaba mu butunzi no mu myaka amaze mu ruganda rw'imyidagaduro bikubye kure ibya Kigali Boss Babes ku buryo wavuga ko ari nk'abana na nyirakuru wabo binjiye mu ihangana.

    Ugiye ariko ku ruhande rw'ubucuruzi wavuga ko aba bari n'abategarugori [Kigali Boss Babes] batabaze nabi kuko byari kuzagorana ko ibyo bifuza kugeraho ku kuba izina ry'ibirori byabo ngarukamwaka byavugwa bikamenyekana byari kugerwaho iyo batabara amahirwe yaje abasanga ya Zari Hassan.

    Bayurireho ibintu byabo bimenyekane nubwo urwunguko rwaba ruke ariko mu mu myaka izakurikiraho hari icyo bazaba barakoze ku buryo bishobora kuzaguka kurushaho.

    Kigali Boss Babes yakije umuriro kubateguye ibirori bya Zari itegura ibya ‘Black Elegance’ bizabera mu busitani bwa Century Park [Chillax]

    Ku rundi ruhande wakibaza niba Kigali Boss Babes nta bucuti yakifuje kubakana na Zari nk'umuntu bari mu mujyo ujya gusa kandi ubirambyemo uzi gushabika muribyo kubarusha [Dealer] ku buryo bakabaye bamwakirana yombi kurusha guhangana nk’uko bamwe babivuga.

    Urugero rwa hafi ni uko Zari umushinga afitemo ukoboko wa 'Young, Famous&African' wa filimi y'uruhererekane imaze igihe ica kuri Netflix agahigo gafite mbarwa mu byamamare nyafurika ko kugira igikorwa kibasha kunyura kuri urubuga.

    Ni mu gihe Kigali Boss Babes bo filimi yabo baheruka gutangaza ko izacuruzwa binyuze ku mbuga zirimo izo muri Afurika y’Epfo na Nigeria, ibihuhugu bimaze gutera imbere muri Afurika ariko bikiri inyuma ugereranije na za Amerika, u Burayi na Aziya aho Netflix yamaze gushinga imizi.

    Gusa kubaka bisaba ibyuya kandi gutangira nibyo bigora ni nkoko iri iwabo ishonda umukara byange bikunde hari icyigwa Kigali Boss Babes binyuze muri 'Black Elegance Party'  iziga cyangwa itange mu gihugu imbere.

    Kuko ku ruhande rwa Zari ibyo guhomba ari bike atari ugupfa guhaguruka, yamaze kwishyurwa aye igisigaye ari ukuza kuzuza amasezerano.

    Zari ategerejwe mu birori by’abamabye ibyera i Kigali mu birori byitezwe na benshiAlliah Cool umwe mu bagize Kigali Boss Babes yateguye ibirori ku munsi umwe n’uwa ZariIkigaragara nuko Kigali Boss Babes yifuje gufatirana amahirwe ngo yubake izina ry’ibirori byayo  bya ‘Black Elegance Party’ bigiye kuba ku nshuro ya mbere

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138014/bahuje-itariki-tubyite-inkoko-iri-iwabo-cyangwa-kubakira-izina-kuri-zari-kwa-kigali-boss-b-138014.html

  • Gasopo yasabaga Abanyekongo kutigaragambye yimwe amatwi ahubwo birara mu mihanda bahangana na Polisi #rwanda #RwOT

    Ikikango cy’iyi myigaragambyo cyatangiye kugarukwaho kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukuboza 2023, aho Guverinoma y’iki Gihugu yatangazaga ko ifite amakuru ko bamwe mu bakandida bahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu bahamagariye abayoboke babo kujya mu myigaragambyo uyu munsi ku wa Gatatu.

    Minisitiri w’Intebe Wungirije ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Peter Kazadi yari yatangaje ko abari gutegura iyi myigaragambyo bagamije guteza akaga Igihugu cyabo, ariko ko Guverinoma yahagarukiye kuyiburizamo, ndetse aha gasopo abagombaga kuyitabira.

    Gusa ntibyabujije bamwe mu Banyekongo kwirara mu mihanda, bakora iyi myigaragambyo yabo, aho bari kwamagana ibitangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bigaragaza ko Perezida Felix Tshisekedi azegukana azatsinda.

    Abigaragambya biganjemo urubyiruko rushyigikiye Martin Fayulu n’ubundi wari wahanganye na Tshisekedi mu matora aheruka, ntiyemere ibyayavuyemo, bagaragaye bahanganye n’inzego z’umutekano ndetse batwika amapine mu muhanda rwagati.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Gasopo-yasabaga-Abanyekongo-kutigaragambye-yimwe-amatwi-ahubwo-birara-mu-mihanda-bahangana-na-Polisi

  • Kamonyi : Umugabo yahindukiranye uwo basangiraga agacupa kuri Noheli amutera icyuma mu mutima #rwanda #RwOT

    Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 25 Ukuboza 2023, ubwo umugabo uri mu kigero cy’imyaka 23 yateraga icyuma mugenzi we w’imyaka 25, basangiraga mu kabari gaherereye mu isantere izwi nka Mpimba mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Ngamba.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr NAHAYO Sylvere yemereye ikinyamakuru Umuseke dukesha aya makuru, ko ubu bwicanyi bwabayeho, ndetse ko hatangiye gukorwa iperereza.

    Yagize ati 'umugabo yateye icyuma mugenzi we, bigaragara ko hari ibyo bari gupfa basangira. Uwabikoze twahise tumufata, ubu ari kuri sitasiyo ya RIB.'

    Uyu muyobozi yahakanye amakuru yavugwaga ko uyu wateye icyuma mugenzi we yariho yirwanaho ngo kuko nyakwigendera yari agiye kumwambura amafaranga.

    Dr Nahayo ati 'twarabikurikiranye ariko nyiri ubwite (uwakoze icyaha) yavuze ko nta n’amafaranga yari afite, bityo ibivugwa bigaragara ko atari ukuri.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Kamonyi-Umugabo-yahindukiranye-uwo-basangiraga-agacupa-kuri-Noheli-amutera-icyuma-mu-mutima