Blog

  • RDC : Umwe mu bashyigikiye Martin Fayulu yakubiswe n’abapolisi mu muhanda rwagati #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habaye imyigaragambyo y’abashyigikiye bamwe mu bakandida bahanganye na Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, batari kunyurwa n’ibiri kuva mu matora.

    Abigaragambije kuri uyu wa Gatatu, barimo abashyigikiye Martin Fayulu bakoreye imyigaragambyo ku cyicaro cy’ishyaka rye.

    Gusa Martin Fayulu yavuze ko yababajwe n’ibyakorewe umwe mu bamushyigikiye wakubiswe n’abapolisi bamugaraguye mu muhanda, bamukubita imigeri ya butini.

    Mu butumwa yatambukije kuri X, yavuze ko uko Abapolisi bahohoteye abamushyigikiye tariki 20/05/2023, ari na ko babikoze kuri uyu wa Gatatu.

    Ati 'Polisi ya Félix Tshisekedi kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza imbere y’icyicaro gikuru cya ECiDé, yongeye gukora ubugome. Oya, ibi nta muntu uzabyemera, ntituzemera amatora y’ubujura ya Denis Kadima ndetse n’amajwi ye y’ibinyoma.'

    Martin Fayulu yakomeje avuga ko Abanyekongo bahagurukiye kurwanya aya manyanga yo mu matora ndetse n’akarengane gakorerwa bamwe mu Banyekongo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/RDC-Umwe-mu-bashyigikiye-Martin-Fayulu-yakubiswe-n-abapolisi-mu-muhanda-rwagati

  • Batwitege – Shema Fabrice yahize kongera guhesha icyubahiro AS Kigali #rwanda #RwOT

    Shema Fabrice wahoze ari umuyobozi wa AS Kigali, yaciye amarenga ko yagarutse muri iyi kipe aho yavuze ko igomba kwisubiza icyubahiro cya yo.

    Muri Kamena 2023 ni bwo uyu mugabo yasezeye ku mwanya wo kuyobora iyi kipe kubera ko Umujyi wa Kigali wari uyifite mu nshingano utumvikanaga na we uko iyi kipe igomba kubaho, amafaranga igomba kuyishoramo.

    Ku munsi w’ejo ubwo AS Kigali yasezereraga Etincelles FC mu gikombe ikagera ku giteranyo cy’ibitego 3-0, umukino ubanza yatsinze 1-0 uwo kwishyura biba 2-0, Shema Fabrice yaciye amarenga yo kugaruka ku buyobozi bw’iyi kipe.

    Shema Fabrice yabwiye abakinnyi ko bagiye gushyiramo imbaraga zose cyane cyane muri iki gikombe cy’Amahoro ndetse n’imikino yo kwishyura ya shampiyona.

    Ati “ntabwo navuga ko mushonje muhishiwe ariko hari izindi mbaraga tugiye kuzana ku buryo imikino yo kwishyura yacu izaba yoroshye.”

    “Igikombe cy’Amahoro tumaze imyaka twarakigize icyacu, uyu munsi dushobora kongera kugaragaza ko ku mukino wa nyuma ari ho tubarizwa no kugitwara birashoboka, dushyire hamwe imbaraga, tugiye gukorana, mu mezi 6 ntabwo twabashije gukorana namwe ariko tugiye no gushyiramo imbaraga ikipe ya AS Kiali yongere izamuke, abatoza turaza kuganira ndetse namwe bakinnyi turebe aho dukosora kandi ni vuba, batwitege.”

    Kuva yava muri AS Kigali, Shema Fabrice iyi kipe yasubiye inyuma ku buryo bugaragara, ihura n’ikibazo cy’amikoro ku buryo iyi kipe yasoje imikino ibanza ya Shampiyona ya 2023-24 iri ku mwanya wa 15 mu makipe 16 n’amanota 15, Etoile del’Est ya nyuma fite 10.

    Shema Fabrice yaciye amarenga yo kugaruka muri AS Kigali

    Shema Fabrice n’abakinnyi ba AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/batwitege-shema-fabrice-yahize-kongera-guhesha-icyubahiro-as-kigali

  • Israel Mbonyi yakoze mu nganzo nyuma yo kwand… – #rwanda #RwOT

    Mbonyi yashyize hanze iyi ndirimbo kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023. Ni imwe mu ndirimbo yafatiye amashusho mu Intare Conference Arena i Rusororo.

    Muri iyi ndirimbo ihimbaza Imana yise 'Niyo' hari aho agira ati 'Murebe inkike ziraguye, iminyururu iracika imbohe zikabohoka, mubwire abantu ibyo mwumvishe, mubabwire ibyo mubona, iyo niyo ibikora.'

    Agakomeza ati 'Murebe indwara zirahunze, impumyi zihumuka, ibirema bikagenda, mubwira ibyo mwumvishe, mubabwire ibyo mubona, iyo niyo ibikora.'

    Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 25 Ukuboza 2023, Israel Mbonyi yakoreye amateka muri BK Arena ku nshuro ya kabiri mu gitaramo ngaruka mwaka yise 'Icyambu Live Concert.'

    Ni igitaramo ategura mu rwego rwo gufasha Abakristo kwizihiza byihariye umunsi wa Noheli wizihizwa ku Isi hose buri tariki 25 Ukuboza.

    Iki gitaramo cyahuje abarenga ibihumbi icyenda barimo abiganjemo abo mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, muri Amerika n'ahandi.

    Ni igitaramo cyatumye Israel Mbonyi yongera kwandika amateka, kuko amatike yo kwinjira yashize mbere y'iminsi ibiri.

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko bimaze kugagaraga ko 'BK Arena imaze kuba nto kuri Israel Mbonyi.'

    Yibukije ko Israel Mbonyi ariwe ufite igikombe cy'umuhanzi mwiza w'umugabo w'umwaka wa 2023 mu bihembo bya Isango na Muzika Awards, kandi ko yanatwaye igikombe cy'umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana (Gospel Singer of the year).

    Nduhungirehe yavuze ko ashingiye ku bwitabire bw'iki gitaramo, ategereje kuzabona Israel Mbonyi akorera iki gitaramo muri Sitade Amahoro 'yuzuye abantu. Yungamo ati 'Wakoze cyane Israel Mbonyi ku bw'igitaramo cyiza.'

    Nyuma yo gukora iki gitaramo, Israel Mbonyi yabwiye itangazamakuru ko anezerewe, kandi ko ashima Imana kuko uko yasengeye iki gitaramo ‘ariko cyagenze’.

    Ati “Uko nasengeye ibi bintu niko nyine Imana yabikoze. Urumva, twabonye benshi bakizwa, umunezero w’Imana wari uhari, ibintu twapanze gukora, uko ‘set up’ twayishakaga, byari byiza pe, byari byiza kurenza ibyo nasengeye.”

    Israel Mbonyi yavuze ko afite umwete wo gukomeza gukorera Imana, kandi ko mu 2024 afite album nyinshi agomba gushyira hanze. Ati “Ntabwo ndumva muri njyewe indirimbo zashize.”

    Uyu munyamuziki yavuze ko imyandikire ye y’indirimbo ituruka ku kuba atindana n’Imana mu isengesho. Ati “Uko utindana n’ikintu ugenda usa nacyo. Iyo utinda mu bintu by’Imana ugenda usa n’ibintu by’Imana. N’iyo witsamuye n’ibyo biza, n’iyo urose n’ibyo biza.”

    Yavuze ariko kandi ko byanaturutse ku kuba ubuzima bwe bwubakiye ku kuba yarakuriye mu rusengero. Ati “Iyo njya kwandika rero ibinza hafi n’ibyo ng’ibyo.”

    Israel Mbonyi avuga ko adafite gushidikanya muri we, ko mu 2024 azataramira muri bimwe mu bihugu bya EAC, kuko 'uyu muhamagaro uranezeza'.


    Israel Mbonyi yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Niyo' nyuma y'iminsi mike yanditse amateka avuguruye muri BK Arena


    Iyi ndirimbo Israel Mbonyi yasohoye ni imwe mu ndirimbo yakoreye mu Intare Conference Arena


    Israel Mbonyi asobanura ko mu 2024 azashyize imbere gukomeza gukora indirimbo zifasha benshi





     

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIYO' YA ISRAEL MBONYI

    “>


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138044/israel-mbonyi-yakoze-mu-nganzo-nyuma-yo-gukorera-amateka-muri-bk-arena-video-138044.html

  • Hashyizwe hanze ingengabihe y’uburyo abanyeshuri bazasubira ku mashuri bigamo bacumbikiwe #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe habura icyumweru kimwe ngo abanyeshuri barangire igihembwe cya kabiri cy’umwak w’amashuri wa 2023-2024, kizatangira tariki 08 Mutarama 2024.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA, cyashyize hanze ingengabihe y’uburyo abanyeshuri bazakora ingendo zo gusubira ku bigo by’amashuri bigaho bacumbikiwe.

    ku munsi wa mbere w’izi ngendo, tariki 04 Mutarama 2024, hateganyijwe ingendo z’abanyeshuri biga mu bigo byo mu Turere twa Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, aka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Turere twa Musanze na Burera mu ntara y’Amajyaruguru, ndetse na Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.

    DORE UKO GAHUNDA YOSE ITEYE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Hashyizwe-hanze-ingengabihe-y-uburyo-abanyeshuri-bazasubira-ku-mashuri-bigamo-bacumbikiwe

  • Haribazwa impamvu Perezida Museveni yakiriye Umujenerali ukuriye abarwanyi bahanganye na Leta ya Sudani #rwanda #RwOT

    Perezida Museveni yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza ko yakiriye iwe mu rugo uyu wahoze ari Umuyobozi Wungirije w’inzibacyuho muri Sudani.

    Mu butumwa bwe, Museveni yagize ati 'Nahaye ikaze mu Gihugu iwanjye mu rugo muri Rwakitura Gen Mohamed Hamdan Dagalo wahoze ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Akanama k’Inzibacyuho muri Sudan.'

    Museveni yakomeje agira ati 'Mu biganiro twagiranye, yanyuriyemo muri macye uko umwuka wifashe muri Sudani.'

    Umutwe wa RSF umaze iminsi uhanganye n’ingabo za Leta ya Sudani mu mirwano imaze kugwamo abatari bacye, aho yadutse nyuma y’uko mu buyobozi bw’inzibacyuho havutse umwuka utari mwiza watumye abajenerali bamwe biyemeza guhangana na Leta.

    Bamwe mu banyapolitiki bibajije icyatumye Museveni yakira uyu Mujenerali uhanganye na Leta ya kiriya Gihugu, bavuga ko byatunguranye.

    Ni mu gihe abandi basesenguzi bo bavuga ko Museveni yaba yitabajwe mu guhosha ibibazo biri muri Sudani dore ko ari umwe mu bafite ubunararibonye muri Politiki y’akarere, wakunze kujya aniyambazwa n’impande zifite ibyo zitumvikanaho mu Bihugu byo mu karere.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Haribazwa-impamvu-Perezida-Museveni-yakiriye-Umujenerali-ukuriye-abarwanyi-bahanganye-na-Leta-ya-Sudani

  • Minisiteri y’urubyiruko yashimiye abahanzi mugususurutsa abatura rwanda mu minsi mikuru

     


    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yashimiye abahanzi Nyarwanda bamaze iminsi basururutsa Abaturarwanda, bakabafasha kunogerwa n’iminsi mikuru.

    Mu bahanzi bashimiwe na Minisitiri Utumatwishima, barimo Umuhanzi Nyarwanda Innocent uzwi nka Yago Pondat uherutse gushyira hanze album ye ya mbere yise “Suwejo” mu gitaramo cyabaye mu cyumweru gishize tariki 22 Ukuboza 2023.

    source;Fils Mutabazi

  • Umukobwa wa Perezida William Ruto wa Kenya, Charlene Ruto, aravugwa mu rukundo rumaze kugera kure n’umuramyi Daddy Owino.



    Nairobi News yanditse ko ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza Owino yajyanye Charlene iwabo mu ntara ya Kakamega, mu rwego rwo kumwereka nyina umubyara.

    Urukundo hagati ya Charlene Ruto n’uriya muramyi rwatangiye kuvugwa mu minsi yashize, nyuma yo kugaragara kenshi bari kumwe mu bikorwa by’ubugiraneza.

    Nairobi News ivuga ko ifite amafoto yafashwe ubwo uriya mukobwa wa Perezida Ruto yerekwaga umuryango wa Owino.

    Ni Charlene Ruto wari uherekejwe n’itsinda ry’abasirikare bashinzwe kumucungira umutekano ndetse na bamwe mu ncuti ze za hafi.

    source;Fils Mutabazi

  • Inkuru .7 christiano akomeje kwandika amateka

    Rutahizamu Cristiano Ronaldo yongeye kwandika amateka atarakorwa n’undi mukinnyi, akaba agiye kurangiza umwaka ayoboye abandi mu bitego byinshi.

    Ronaldo usanzwe akinira muri Arabia Saudite mu ikipe ya Al Nasrr, yujuje ibitego 53 muri uyu mwaka wa 2023.Ibintu benshi bakomeje kugenda bashima bavuga ko ugereranyije n’imyaka ye ari ku rwego rwo hejuru.Ni ibitego yujuje mu mukino ikipe ye yaraye ikinnyemo na Al-Ittihad, aho iyi kipe ya Cristiano anabereye Kapiteni, yatsinze ibitego 5-2.

    Mu bitego 5 bya Al Nasrr harimo bibiri bya Cristiano biri no mu byatumye aca agahigo kadafitwe nundi wariwe wese.

    Kuva uyu mukinnyi yagera muri iyi shampiyona yo muri Arabia Saudite, yatangiye gukomera no gukundwa na benshi.Ni nyuma y’uko amakipe yo muri iki gihugu yagiye igura abakinnyi bakomeye barimo uyu Ronaldo,Benzema na Ngolo Kante bombi bakina muri iyi kipe ya Al-Ittihad yanyagiwe bitanu.

    Kugeza ubu Cristiano Ronaldo afite ibitego 53 akaba arusha igitego kimwe Harry Kane ukinira Bayern Munich yo mu Budage kuko we afite ibitego 52, mu gihe Kylian Mbappé na Erling Haaland banganya ibitego 50 bakaba ari bo bakurikiraho ku rutonde.

    source;Fils Mutabazi

  • Congo kinshasa : Abaturage batangiye kwirara mu mihanda bamagana ibyavuye mu matora

     


    Amashusho ari kuri X arerekana abaturage bo mu Murwa mukuru wa DRC, Kinshasa, bamagana ibyo bita kwiba amatora cyangwa Fraude Electoral nk’uko babyise.

    Batwitse amapine bajya mu mihanda babwira itangazamakuru ko batakwemera ko amajwi yabo ahabwa uwo batatoye.

    Mbere y’uko kwigaragambya, hari hatanzwe umuburo w’uko Guverinoma itari bwihanganire abigaragambya kuko bihungabanya umutekano.

    Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu akaba na Visi Perezida wa DRC Peter Kazadi yari yasabye abashaka kwigaragambya ko bagana inkiko aho guhungabanya umutekano.

    Uko bigaragara ntabwo bumviye uwo muburo kuko hari n’ahandi muri iki gihugu abantu bigaragambije bavuga ko ubutegetsi bwibiye amajwi Felix Tshisekedi none abakandida nka Moïse Katumbi bakaba baratsinzwe.

    Mu bice bimwe bya DRC imidugararo hagati y’abaturage na Polisi yatangiye ahagana saa tanu z’amanywa.

    Urubyiruko rwatangiye ruterana amabuye n’abapolisi, abapolisi bakabatera ibyuka biryana mu maso.

    Hari bamwe mu baturage batawe muri yombi.

  • Mu masaha 24 abagera 241 muri gaza bamaze gupfa



    Ubutegetsi bwa Hamas buravuga ko ibitero bya Israel muri Gaza byahitanye abantu 241 mu gihe abagera kuri 382 bakomeretse mu gihe kingana n’amasaha 24 gusa.

    Ni mu gihe Israel yatangaje ko ku munsi wo ku wa Kabiri tariki 26 Ukuboza 2023 yarashe ahantu harenga 100.
    Umuyobozi w’igisirikare cya Israel, Lt Gen Herzi Halevi yavuze ko intambara ihuza igihugu cye na Hamas izakomeza mu mezi yandi atari macye.
     Ibiturika bikomeye byumvikanye kandi ku mbibi zose Gaza ihana na Israel mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Gatatu.
    Minisiteri y’Ubuzima muri Palestine ivuga ko mu gihe iyi ntambara imaze, abanya-Palestine bagera ku 20.915 bamaze kwicwa, abenshi bakaba ari abana n’abagore.
    Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas yatangaje ko iyi ntambara ari icyaha ndengakamere ku baturage b’igihugu cye.
    Yavuze ko intambara yo muri Gaza irenze kwitwa ikiza kandi ko inarenze intambara yo kurimbura, asaba amahanga guha agaciro abanye-Palestine bari kurimburwa na Israel.
    source;Fils Mutabazi