Blog

  • Inzu ya Zari Hassan uri mu Rwanda yatewe n'amabandi iramucucura #rwanda #RwOT

    Umunyamideri Zari Hassan yatangaje ko inzu ye yo muri Uganda yatewe n'ibisambo bikiba ibyo munzu n'umurinzi we agakomeretswa bikomeye.

     

    Amakuru y'ubu bujura yatangajwe na nyiri ubwite Zari Hassan anyuze kumbuga Nkoranyamba ze aho yavuze ko nyuma yo mwiba basize bamyibye bagatema n'usanzwe arinda iyinzu.

     

    Zari Hassan yagize ati:' Muraho neza, ejo hashize inzu yanjye yo muri Uganda yarinjiriwe bahasanga umurinzi wanjye baramuhohotera, batwara ibintu byose byo munzu.Umuzamu bamukubise mu mutwe bakoresheje imbunda yo mu bwoko bwa AK47.Yari yakomeretse cyane.

     

     

    Bagiye munzu babyutsa abagize umuryango wanjye gusa kubw'amahirwe baracika.Icyo nishimira ni uko umuryango wanjye umeze neza n'umuzamu wanjye araza kumera neza'.

     

     

    Zari yakomeje avuga ko bashakaga gutwara imodoka ye [Babajije abagize umuryango we aho imfunguzo z'imodoka ziri] , kuko ngo Polisi yaje igasangamo imfunguzo basa n'abari bagiye kuyitwara gusa bagaterwa ubwoba n'uko bari bumvise abashinzwe umutekano.Yavuze ko ubanza kugira umurinzi ufite imbunda aribyo bizaba byiza kurenzaho.

     

    Yemeje ko agiye gukorana bya hafi na Polisi ya Uganda kugira ngo babashe gushaka abibye bakanakomeretsa umukozi we.Zai Hassan yemeje ko uko byagenda kose abamwibye barafatwa kukeza n'akabi ashimira Imana kubw'ubuzima.

    The post Inzu ya Zari Hassan uri mu Rwanda yatewe n'amabandi iramucucura appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/inzu-ya-zari-hassan-uri-mu-rwanda-yatewe-namabandi-iramucucura/

  • Kecapu yasobanuye impamvu ituma yanga abantu #rwanda #RwOT

    Mukayuzera Jalia Kelly uzwi ku izina rya Kecapu yasobanuye imyumvire agira mu gukoresha igihe neza agaruka no kumyumvire ya benshi bakoresha igihe cyabo nabi birengera.

     

     

    Kecapu wamenyekanye muri Filime yitwa Bamenya Series yaganije benshi bamukurikira kuri Noheli abasaba kwinjira mu mwaka mushya bafite impinduka zizahindura ubuzima bwabo. Yagarutse ku myumvire ya bamwe bics igihe bitwaje ngo ni abanyafurika bavuga ko abazungu aribo bubahiriza igihe.

     

     

    We avuga ko igihe ari ubuzima ndetse ko ari amafaranga bityo abantu bakwiye kuzirikana ko iyo utaye umwanya cyangwa igihe uba utaye amafaranga.

     

     

    Ati 'Umwaka utaha Nyagasani nadushoboze tuwugeremo amahoro, kuzige kugira ikintu cyo kugira gahunda.Niwicara ahantu ugomba kugera saa tatu ntuzavuge ngo amasaha y'Abanyarwanda ndayazi baraza saa tani ngo bitume ucyererwa. Tecyereza n'abandi mugiye guhura nibavuga gutyo mwese muzica amasaha. Igihe ngifata nk'ubuzima.'

    'Kubera ko igihe iyo tugifite bituma tugikoramo ibintu bihindura ubuzima bwacu neza, iyo Imana yatubyukije amahoro. Igihe ni ubuzima kuri Kecapu iyo ukinye n'igihe cyanjye uba ukina n'ubuzima bwanjye.'

     

     

    Yatanze inama avuga ko buri wese akwiye kubahiriza igihe. Yifurije abakunzi be Kandi gusoza umwaka mu mahoro gusa abibutsa ko ntacyo bageraho badahaye agaciro igihe bafite bakiriho.

     

     

    Ibi Kecapu yabivuze ubwo yasohokeraga ahari abana bato bari kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli yishimana n'abana be, ndetse n'itsinda ry'abana bamunejeje.

     

     

     

    Source: Inyarwanda

     

    The post Kecapu yasobanuye impamvu ituma yanga abantu appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/kecapu-yasobanuye-impamvu-ituma-yanga-abantu/

  • Zari yageze mu Rwanda ateguza ibirori byamat… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na inyaRwanda, Zari yagize ati: 'Nditeguye kandi nizere ko n'abanyarwanda biteguye ibirori by'amateka.' 

    Yatangaje ibi ubwo yavugaga ku birori by’agatangaza agiye gukorera i Kigali, “Zari All White Party”, bizitabirwa n’abambaye ibyera gusa. 

    Ni ibirori bizabera i Kigali muri The Wave Lounge kuwa 29 Ukuboza 2023 aho kwinjira byihagazeho kuko itike ya macye ari 25,000 Frw mu gihe iya menshi ari Miliyoni 1.5Frw.

    Zari agiye gutaramana n'abanyarwanda nyuma yuko ataramiye muri Uganda. Mu birori aheruka gukorera muri Kampala, yashyigikiwe na Tanasha Donna na we wabyaranye na Diamond Platnumz.

    Zari yageze mu Rwanda habura amasaha macye ngo ibirori bye by’abambaye ibyera bibere muri The Wave LoungeZari yavuze ko yizeye ko abanyarwanda ari abanyabirori ngo bazaze bataramane mu birori amaze hafi ibinyacumi 2 ategura bya Zari All White Party

    Ubwo Zari yasuhuzanyaga na bamwe mu bari baje kumwakira ku kibuga cy’indege

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138066/zari-yageze-mu-rwanda-ateguza-ibirori-byamateka-amafoto-138066.html

  • Zari yageze i Kigali #rwanda #RwOT

    Umugandekazi, Zari Hassan ukunda kwiyita The Boss Lady yamaze kugera i Kigali aho azakorera igitaramo cya “All White Party”.

    Ibi birori by’abambaye imyeru uyu mugore ategura, ni ubwa mbere bigiye kubera mu Rwanda, aho ubusanzwe yajyaga abikorera Uganda, Kenya na Tanzania.

    Yageze mu Rwanda ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukuboza 2023, akaba yari avuye i Kampala.

    Zari Hassan usanzwe uba muri Afurika y’Epfo, iki kirori cya All White Party kikaba kizaba ejo ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2023 kibere muri The Wave.

    Zari Hassan yageze i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-yageze-i-kigali

  • Abanyamakuru nabikorera bashyiriweho amarush… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutegura amarushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo agenewe abo mu mashuri makuru na za kaminuza, ubu noneho Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda rwashyizeho amarushanwa yahamagawemo abakozi bo mu byiciro bitandukanye.

    Aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ibitabo, hashyirwa mu bikorwa bikubiye mu cyerekezo cy’u Rwanda 2030, 2050 ndetse na gahunda ya 2063 y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (African Union-AGENDA 2063), igamije kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ariyo nkingi yo kubaka u Rwanda ndetse n’Afurika itengamaye.

    Mu byiciro byahamagawe harimo abakozi bo mu bigo by’abikorera (Private Sector), abakozi bo mu Miryango Nyarwanda Itari iya Leta (Local NGOs), bakozi bo mu Miryango Mva Mahanga (INGOs), abakozi bo mu Madini n’Amatorero(Faith Based Organizations), ndetse n'abanyamakuru (Radio, TVs, Online Media,…).

    Aya marushanwa kandi yatekerejweho hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe bikagaragara ko ibihugu byinshi byateye imbere mu bukungu bushingiye ku bumenyi babikesha ibitabo.

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard, yatangaje ko abazatsinda bazahembwa ibihembo bishimishije, yongeraho ko gahunda y'uko aya marushanwa iteye izajya ahagaragara mu minsi ya vuba.

    Yaboneyeho kandi no kwifuriza umwaka mushya muhire abanyarwanda bose muri rusange, abifuriza kuzakomeza kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi basoma ibitabo bibubaka kandi bibungura ubumenyi.

    Nyuma y’abanyeshuri, abanyamakuru n’abikorera nabo batekerejweho bategurirwa amarushanwa yo kwandika no gusoma ibitabo

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard

    Aya marushanwa agamije gukomeza guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma ibitabo mu Rwanda  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138059/abanyamakuru-nabikorera-bashyiriweho-amarushanwa-yo-gusoma-no-kwandika-ibitabo-138059.html

  • Bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda ba ruhago batahiriwe n’umwaka wa 2023 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2023, ni umwaka wagendekeye neza bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda, ni mu gihe hari abandi bizagorana ko bazibagirwa uyu mwaka bitewe n’uko bawugiriyemo ibihe bitoroshye.

    Muri iyi nkuru, Ikinyamakuru ISIMBI kiragaruka kuri bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda by’umwihariko ba ruhago batorohewe n’umwaka wa 2023 urimo ubura iminsi 3 gusa ngo urangire.

    Akenshi umukinnyi agira ibihe byiza iyo ari mu kibuga ari muzima, akina afasha ikipe ye kwitwara neza, ariko iyo bidakunze, benshi mu bakinnyi ntabwo baba bishimye

    Hari abakinnyi batorohewe n’umusaruro bagiye bagira mu makipe yabo, abandi bahura n’imvune zikomeye zatumye batagaragara ni mu gihe hari n’abandi babuze mu kibuga kubera impamvu za bo bwite.

    Kimenyi Yves — AS Kigali

    Niba hari umukinnyi utazibagirwa umwaka wa 2023, ni umunyezamu wa AS Kigali, Kimenyi Yves kuko yawugiriyemo imvune ikomeye cyane yatumye anabagwa.

    Uyu munyezamu uri mu mwaka we wa mbere, yagize imvune tariki ya 28 Ukwakira mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 9 batsinzwemo na Musanze FC 1-0, ubwo umunota wari ugeze ku munota 26, yagonganye na rutahizamu wa Musanze FC, Peter ahita acika igufwa ry’ukuguru (tibia), yahise abagwa ndetse akaba agomba kumara byibuze amezi 6 hanze y’ikibuga.

    Mutsinzi Ange Jimmy — FK Jerv

    Ni myugariro mpuzamahanga w’Umunyarwanda ukinira FK Jerv muri Norway mu cyiciro cya kabiri, na we ntabwo yagiriye ibihe byiza muri iyi kipe ku mwaka we wa mbere aho yakoze ibishoboka byose ariko birangira ikipe ayimanuye mu cyiciro cya 3.

    Mutsinzi Ange Jimmy, umukinnyi ntasimburwa muri iyi kipe, azahora yibuka ko tariki ya 11 Ugushyingo 2023 yari mu kibuga ubwo batsindwaga na Fredrikstad FK 1-0 mu mukino usoza shampiyona bagahita bamanuka mu cyiciro cya gatatu.

    Nirisarike Salomon – K.V.K. Tienen-Hageland

    Nirisarike Salomon ni undi mukinnyi utarahiriwe na 2023 kuko, nyuma yo kumara igihe nta kipe afite aho yari yatandukanye na Urartu FC yo muri Armenia muri Kamena 2022, muri Kanama 2023 yaje kubona ikipe ya K.V.K. Tienen-Hageland ikina mu cyiciro cya 3 mu Bubiligi.

    Kubona ikipe kuri uyu mukinnyi, byari byiza kuri we ndetse no ku ikipe y’igihugu Amavubi yari umukinnyi ubanzamo, gusa byakomeje kwanga kuko yabuze umwanya muri iyi kipe yo mu cyiciro cya 3, akaba awusoje nabi.

    Kwizera Olivier — Al Kawkab

    'Hari igihe ukumbura igihugu cya we na cyo kikagumbura.' Aya ni amwe mu magambo umunyezamu Kwizera Olivier ukinira Al Kawkab mu cyiciro cya 3 muri Saudi Arabia yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze muri uyu mwaka.

    Ni umunyezamu ukina mu ikipe ye ariko akaba atarigeze agirirwa amahirwe yo guhamagarwa mu Mavubi muri uyu mwaka, bamwe mu bantu begereye uyu munyezamu bavuga ko ari kimwe mu bintu byamubabaje, kuba akina ariko ntahamagarwa kandi yari umunyezamu wa mbere w’Amavubi.

    Rafael York — Gefle IF

    Ni umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira Gefle IF mu cyiciro cya 2 muri Sweden, ntabwo yahiriwe n’uyu mwaka kuko muri Mata 2023 yagize imvune yagiye imukurikirana aho yatumye adakina imikino yose muri iyi kipe.

    Uyu mukinnyi abamuri hafi bakubwira ko yababajwe cyane n’izi mvune yagiye agira zatumye adakina imikino 3 iheruka y’ikipe y’igihugu yaba uwa Senegal banganyije 1-1 muri Nzeri, uwa 0-0 wa Zimbabwe n’uwo u Rwanda ruheruka gutsindamo Afurika y’Epfo 2-0.

    Jacques Tuyisenge

    Rutahizamu Jacques Tuyisenge ni umwe mu bakinnyi batahiriwe n’umwaka wa 2023 kuko yabuze ikipe yakinira benshi bavuga ko yahagaritse gukina ariko aherutse kubinyomoza.

    Muri rusange uyu rutahizamu wakiniraga AS Kigali ntabwo byagenze neza uko yabyifuzaga kuko muri iyi kipe yagezemo mu mpeshyi ya 2022, ntiyayigiryemo ibihe byiza bikomeza no mu mwaka wa 2023, umwanya wo gukina no gutsinda byari ikibazo gikomeye.

    Ibi byatumye muri Nyakanga 2023 ahita afata n’umwanzuro wo kuba avuye mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, benshi bahise banakeka ko yahagaritse gukina ruhago. Yaje kubura ikipe yamwegera ngo ayikinire kandi ahamya ko atahagaritse gukina, umwaka awusoje nta kipe.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bamwe-mu-bakinnyi-b-abanyarwanda-ba-ruhago-batahiriwe-n-umwaka-wa-2023-amafoto

  • Kamonyi-Musambira: Yakubiswe inyundo nk'abahonda amabuye akurwamo inzara, ibyakurikiye…. #rwanda #RwOT

    Ndahimana Protais w'imyaka 68 y'amavuko, umuturage ubarizwa mu Kagari ka Cyambwe, Umurenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi, yahamagawe abwirwa ko agiye guhabwa Noheli, aho kubona ibyo kurya, kunywa cyangwa se amafaranga, arafatwa akubitwa inyundo mu bice bitandukanye by'umubiri, akurwamo inzara, agirwa intere.

    Amakuru mpamo intyoza.com ikesha isoko y'amakuru yayo, ni uko ahagana ku i saa sita zo kuri Noheli, aribwo Ndahimana Protais yasanzwe aho yari ari, abwirwa ko agiye guhabwa Noheli.

    Bahondaguye inyundo nk'abahonda amabuye, bamukura inzara.

    Mu kujyanwa, yaruhukirijwe mu murima wa Siriro( niryo zina twamenye) ari nawe bivugwa ko yamushakaga, ategezwa abapagasi be babanza baramukubita, nyirubwire nawe mu kumuha Noheli yamuhamagariye afata umunwa arawupfuka, afata inyundo akubita intoki n'amaguru nk'uhonda amabuye, amusiga ari intere avuza induru atabaza. Yaje kuhakurwa n'abagiraneza bamutwaye bamusiga kwa muganga.

    Nyagukubitwa, amakuru agera ku intyoza.com ni avuga ko azizwa ibirayi bigera kuri 3 yigeze gukura mu murima w'uyu mugabo Siriro ubwo yari ashonje, ariko nyuma nyiri umurima yaje kumufata, amutwara kuri Polisi Sitasiyo ya Musambira araramo bucya bamurekura. Ibyo biri mu bivugwa ko Siriro atanyuzwe no kurekurwa kwe akaba yagombaga kwihanira.

    Nyirandayisabye Christine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musambira, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko aya makuru bayamenye ndetse uwo bavugaga ukekwa bakamushyikiriza Polisi ya Musambira.

    Akomeza avuga ko uwafashwe ari umukozi wa Siriro. Gusa, amakuru yakomeje kuva mu baturage avuga ko uyu mukozi ari ushaka kugirwa igitambo cya shebuja kuko atariwe wakabaye abibazwa. Ni naho Gitifu Nyirandayisabye ahera avuga ko abafite amakuru bayakura mu kuyahwihwisa, bakayatanga uwo bavuga bazi nawe agafatwa.

    Gitifu Nyirandayisabye, avuga kandi ko uyu Ndahimana Protais ari umuntu utari umuturage usanzwe wa Musambira, ko kandi ameze nk'ufite uburwayi. Avuga ko bari gushaka uko baganira n'umuryango we akaba yawusanga ukamwitaho.

    Amakuru agera ku intyoza.com kandi ni uko uwafashwe akekwaho kuba ariwe wahohoteye Ndahimana, haba hari inzira byanyujijwemo umwe mu nzego z'umutekano( twirinze kuvuga) akamurekura. Hasigaye ihurizo ryo kurenganurwa niba n'umugaragu wari nk'igitambo cya Shebuja yarekuwe.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/12/28/kamonyi-musambira-yakubiswe-inyundo-nkabahonda-amabuye-akurwamo-inzara-ibyakurikiye/

  • Ni umuti! Sobanukirwa ibintu bituma abagabo b… – #rwanda #RwOT

    Abagore benshi bibaza impamvu abagabo basinzira nyuma yo gutera akabariro gusa ngo nubwo atari ihame ko bose bibabaho ariko abagore bakeneye kumenya impamvu ibitera.

    Urubuga Elcrema rwatangaje  impamvu icumi (10) zituma abagabo basinzira nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina:

    1.Umubiri w'umuntu

    Gukora imibonano mpuzabitsina nijoro, cyane cyane iyo umubiri w'umuntu umaze kunanirwa, niyo mpamvu ya mbere ku miterere yo gusinzira ibaho nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina. Imibonano nk’iyo ntikenera no 'gusaba' cyane. Ugomba kuzirikana ko imibonano mpuzabitsina, muri kamere yayo, iruhura cyane.

    2. Ni umuti

    Imiterere yo gushaka guhita usinzira igomba gusobanurwa mu buryo bwiza kuko byerekana ko wageze ku byishimo bya nyuma (kurangiza) kandi ko byose byagenze neza. Mu bihe bidasanzwe, abagabo bananirwa mu gihe na nyuma y'imibonano, bikaba igihe kirekire, birashobora ko baba bafite ibibazo by'ubuzima bakeneye ubuvuzi. Kuri iki kibazo, ugomba gusiga ukutiyizera no kwiyemera ku ruhande ukagana abaganga kugira ngo ugenzurwe byuzuye.

    3. Hari imisemburo y'ibitotsi ikorwa mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina

    Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ubwonko bw'umugabo buba bwuzuwemo n'ibitotsi kubera imisemburo irimo oxytocin, serotonin na prolactin, iyo icyo gikorwa kirangiye agahita asinzira.

    4. Umuvuduko w'amaraso uba uri hejuru

    Mu gihe cyo gutera akabariro, amaraso y'umugabo aba yihuta cyane , bitewe n'uko umubiri uba wakoresheje imbaraga , iyo birangiye habaho gusinzira kuko umubiri uba wananiwe.

    5. Igice cy'ubwonko cyitwa Cerebral Cortex kirazima

    Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko nyuma yo gutera akabariro, igice cy'ubwonko cyitwa Cortex Celebral gifasha umuntu gutekereza gisa n'igisinziriye mu gihe ibindi bice by'ubwonko byo bisigara birwana no kuvana ubushake bw'imibonano mpuzabitsina mu mubiri .

    6. Kurangiza (Gusohora)

    Abagabo barangiza mu gihe cyo gusohora, kandi muri icyo gihe imisemburo irekurwa itera ubunebwe, gusinzira bikagaragara cyane kuruta uko bisanzwe byigaragaza. Nubwo kwiregura no kuruha k'umubiri ari byiza, biba bibi cyane, kandi bikarushya cyane.

    7.Ibintu bisubira uko byari bisanzwe

    Abantu benshi bakunda gufunga umwuka rimwe na rimwe mu gihe barimo gukora imibonano mpuzabitsina. Injyana yo guhumeka igahinduka. Ku bw'ibyo, bitera kubura ogisijeni, bigira uruhare mu gukenera kuruhuka — nta kintu gikomeye, ibintu byose bigaruka mu bisanzwe mu gihe gito. 

    8. Ahakorewe imibonano mpuzabitsina

    Indi mpamvu nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ituma abagabo basinzira ni aho yakorewe. Niba ari ku buriri birumvikana ariko niba ari mu modoka cyangwa ahandi hantu hadatanga ubwisanzure ngo ntiwasinzira.

    9. Igihe imibonano yakorewe

    Indi mpamvu yatuma umuntu asinzira ni igihe imibonano mpuzabitsina yakorewe. Iyo ikozwe mu masaha y'ijoro n'ubundi umubiri uba unaniwe ukeneye kuruhuka.

    Icyo gihe iyo umugabo ahise asinzira biba bitewe n'uko n'ubundi umubiri uba ubikeneye.

    10. Kunanirwa

    Bavuga ko gutera akabariro bingana no gukora siporo yo kwiruka, ibi bituma abagabo bakoresha imbaraga nyinshi ndetse bakanabira ibyuya kuburyo bananirwa nk’abakoze akazi ki ngufu. Ibi bituma iyo basohoye bahita basinzira kubera ko baba bananiwe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138054/ni-umuti-sobanukirwa-ibintu-bituma-abagabo-bahita-basinzira-nyuma-yo-gutera-akabariro-138054.html

  • AS Kigali yaba yeguye umutwe? – #rwanda #RwOT

    Usibye ko abenshi bashobora kutazabona umwanya wo gukina mu gihe As Kigali izaba yazanye abakinnyi bashya, ariko kuri ubu abakinnyi b’iyi kipe bari kuryama bagasinzira bigendanye n’uburyo bitaweho.

    Ahagana mu 2018, nibwo Shema Fabrice yatorewe kuyobora ikipe ya As Kigali. Mu 2020, uyu mugabo yaje kongera gutorerwa izi nshingano, ku bwiganze bw’amajwi 100%.Icyo gihe cya Shema Fabrice, nibwo As Kigali yabayeho ikanganye ndetse yigwizaho ibigwi. Kuva mu 2019, ikipe ya ikipe ya As Kigali yatangiye kugira igitinyiro ndetse iba ikipe yateye inkeke amakipe y’amakeba, arimo APR FC na Rayon Sports.

    Abakinnyi ba AS Kigali kubona Shema bari bafite akamwenyu ku maso ndetse bizeye ko ibibazo by’amafaranga bari bafite bigiye gukemuka

    Igikombe cy’Amahoro iyi kipe yegukanye mu 2019 cyatumye isohokera igihugu inshuro zigera kuri 2 zikurikiranya. Muri shampiyona y’amatsinda yabaye mu 2021, As Kigali yabuze igikombe cya shampiyona irushanwa  ibitego gusa na APR FC. Mu 2022, iyi kipe kandi yegukanye igikombe cy’Amahoro byahise bishimangira ko muri iyi myaka yari yabaye umwami wacyo.

    Hagati ya 2019 ndetse na 2023, iyi kipe iterwa inkunga n’umujyi wa Kigali, yatunze bamwe mu bakinnyi bari bakomeye barimo Haruna Niyonzima, Ntwari Fiacre, Tchabalala, Bayisenge Emery, Niyonzima Olivier Saif ndetse n’abandi.

    Kuva muri uyu mwaka rwagati ubwo shampiyona y’umwaka w’imikino 2023-24 yendaga gutangira nibwo ibintu byatangiye kugenda nabi muri As Kigali, kugera n’aho itangira kubura amikoro.

    AS Kigali nyuma yo gutsinda Etincelles FC yahise ibona itike iyijyana mu mikino ikurikiraho mu gikombe cy’Amahoro

    Ibi byari biturutse ku isezera muri iyi kipe rya Shema Fabrice wari waratanze buri kimwe mu gihe yari amazemo ndetse byagejeje ku musaruro w’iyi kipe twabonye hejuru. Shema Fabrice yasezeye ku ikipe ya As Kigali avuga ko ari impamvu ze bwite, ariko azakomeza kuyiba hafi.

    Amakuru InyaRwanda yaje kumenya ni uko Shema yavuye muri As Kigali kubera ko umujyi wa Kigali wari waramutereranye ndetse n’ibyo yasabaga ntabihabwe.

    Gusa nubwo uyu muyobozi yanditse asezera, ntabwo ubwegure bwe bwemejwe nubwo nta mafaranga yari agitanga mu ikipe

    Mu ntangiriro z’uku kwezi turimo, nibwo isura ya Shema Fabrice mu buryo bwa hafi yongeye kugaragara muri As Kigali. Ubuyobizi bw’umujyi wa bwaje kwegera Shema Fabrice ndetse n’abandi bayobozi ba As Kigali barebera hamwe uko ikipe yakongera ngutanga umusaruro ndetse ikava no mu buzima bubi yari imazemo iminsi.

    Shema Fabrice yasabaga umujyi wa Kigali, harimo kujya uhemba abakinnyi ibindi nawe akabyikorera, cyangwa ikipe ikajya ihabwa nibura Miliyoni 300 Frw ku mwaka

    Gusa mbere y’ibi biganiro Shema Fabrice yari yatanze Miliyoni zigera kuri 5 mu gufasha abakinnyi na staff kwizihiza Noheri. 

    Kuri uyu wa Gatatu, Shema Fabrice yongeye kugaruka ku kibuga ndetse ashimira abakinnyi abaha n’ubutumwa. Yagize Ati 'AS Kigali ntabwo ari ikipe nto. Twagiranye inama n'abandi bayobozi tureba icyakorwa kugira ngo tugarukane imbaraga nyinshi. Tugiye kuzana izindi mbaraga zikomeye kugira ngo imikino yacu yo kwishyura (ya shampiyona) izabe yoroshye.'

    Shema yasezeranyije abakinnyi b'iyi kipe ko agiye kugaragara birenze uko yagaragaye mu mezi atandatu ashize. Ati 'Turashaka uko tugaragara kurusha uko mu mezi atandatu ashize twagaragaye kuko ntabwo twabashije kubana namwe cyane.'

    AS Kigali 2022 yaje kwegukana igikombe cy’Amahoro, ariko umwaka ukurikiyeho ntiyitabira 

    Yakomeje avuga ko bagiye kongera imbaraga zikomeye muri iyi kipe kuko aho bari atari heza. Ati 'Tugiye gushyiramo izindi mbaraga zituma AS Kigali yongera kuzamuka kuko muri shampiyona ntabwo turi heza. Ibisabwa byose turaza kubikora turebe aho dukosora. Rero batwitege cyane.'

    Nyuma y’ibi byose, yahise aha agahimbazamusyi kuri buri mukinnyi kangana n’ibihumbi 60 Frw , mu buryo bwo kwizihiza iminsi mikuru.

    Twavuga ko ikipe ya AS Kigali yeguye umutwe kuko tumaze kubona ko amakipe yo mu Rwanda aba akeneye umuyobozi wemera gutereka ubushobozi bwe mu ikipe, kandi Shema akaba yarabyerekanye mu myaka yayoboye iyi kipe.

    AS Kigali kuri ubu iri ku mwanya wa 15 muri shampiyona n’amanota 15, ikaba igomba kurwana no kuva muri iyi myanya mu buryo bwo kwirinda icyiciro cya kabiri. 

    AS Kigali nubwo ifite abakinnyi yasinyishije ariko ifite ikibazo cy’umusaruro wa bamwe muri bo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138048/as-kigali-yaba-yeguye-umutwe-138048.html

  • Batunzwe no gusetsa! Abanyarwenya 10 babaher… – #rwanda #RwOT

    Mu bihugu byateye imbere, urwenya rufashe runini mu buzima bwa benshi. Aho ibihe bigeze, ibyishimo bisigaye bihenze cyane ku buryo abantu benshi basigaye bishyura abakora umwuga wo gusetsa kugira ngo batahe banezerewe birengagije ibibazo byabo.

    Mu bihe byo hambere imyumvire ikiri hasi, abantu ntibemeraga ko umwuga wo gusetsa watunga uwukora akabaho neza kandi agatunga n'umuryango we. Ariko kuri iyi saha, hari abantu benshi ku Isi bamaze kwigwizaho ubutunzi bukomeye babikesha impano bahawe yo gutera urwenya.

    Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo umwaka wa 2023 ushyirweho akadomo, InyaRwanda yifashishije urubuga rwa Edudwar, yaguteguriye abanyarwenya 10 b'abaherwe kurusha abandi ku Isi.

    1.     Jerry Seinfeld


    Jerome Allen Seinfeld wamenyekanye nka Jerry Seinfeld, niwe munyarwenya usoje 2023 atunze agatubutse kurusha abandi bahuje umwuga ku Isi. Ni umukinnyi wa filime w’icyamamare, umwanditsi akaba na producer uzwi cyane kubera ibikorwa bye.

    Mu 2004, yagizwe umunyarwenya ukomeye w'ibihe byose n'ikigo cya Comedy Central. Uyu mugabo, yibitseho ibihembo 20 bya Primetime Emmy, ndetse na album ze zatoranijwe inshuro enye mu bihembo bya Grammy. Asoje umwaka atunze arenga Miliyoni 950$ ni ukuvuga asaga Miliyari 95 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    2.     Byron Allen


    Byron Allen ahuza ubucuruzi, urwenya n'ibikorwa by'ubugiraneza. Ni umuyobozi wa Entertainment Studios , imwe muri kompanyi z'imyidagaduro zikomeye muri Amerika. Yari afite imyaka igera kuri 14 gusa, ubwo umunyarwenya Jimmie Walker yabonaga impano ye itangaje maze akamutumira ngo yinjire mu itsinda rye ryandikaga urwenya ryabarizwagamo Jay Leno na David Letterman, nabo batangaga icyizere muri Comedy y'icyo gihe.

    Hejuru y'ibihembo bitabarika yibitseho, uyu munyarwenya asoje umwaka afite umutungo ungana na Miliyoni 800$.

    3.     Matt Stone


    Matthew Richard Stone, uzwi cyane ku izina rya Matt Stone abikesheje kuba yarakunzwe cyane muri South Park, imwe muri filime z'uruhererekane zatambukaga kuri televiziyo yo muri Amerika, nawe ni umwe mu banyarwenya basoje umwaka bahagaze neza ku ikofi.

    Mu mwuga we wo gutera urwenya amazemo imyaka irenga 20, yagaragaye muri filime ngufi zitandukanye. Yahawe ibihembo bitanu bya Primetime Emmy, bitatu bya Tony Awards na Grammy Award imwe. Asoje umwaka atunze arenga miliyoni 700 z'amadorali.

    4.     Matt Groening


    Matt Groening azwi cyane kubera ibikorwa bye byamamaye muri The Simpsons. Usibye ibi, ni nawe watangije inkuru zisetsa zirimo Life in Hell (1977—2012), Futurama (1999—2003, 2008—2013, 2023 – gukomeza) na Disenchantment (2018 — kugeza ubu).

    Ibikorwa bye byose byamufashije kubaka izina no kuba icyamamare, none ubu ari mu banyarwenya bakize kurusha abandi n'ibihe byose ku Isi. Mu gihe uyu mwaka uri kugana ku musozo, Matt yibitseho arenga Miliyoni 600 z'amadorali.

    5.     Trey Parker


    Randolph Severn 'Trey' Parker III ni umunyarwenya, umukinnyi wa filime, umuyobozi wazo, umwanditsi, ndetse na producer utunganya filime. Azwi cyane kubera ibikorwa bye muri Soth Park na Book of Mormon. Ntabwo yamamaye cyane ngo yunguke n'ubutunzi gusa, ahubwo yanabonye ibihembo bine bya Tony Awards ndetse na Grammy abikesha Book of Mormon ndetse n’ibihembo bitanu bya Primetime Emmy.

    Mu 2023, umutungo we ukabakaba Miliyoni 600 z’amadolari y’Amerika.

    6.     Ellen DeGeneres


    Umunyarwenya wa mbere umwe rukumbi w'igitsina gore wabashije kugaragara muri 5 ba mbere bakize ku Isi ni Ellen DeGeneres. Ni umugore ufite impano itangaje kuri televiziyo, umukinnyi wa filime, umwanditsi akaba na producer.

    Azwi cyane kubera ikiganiro cye cyatambukaga kuri televiziyo cyitwaga 'The Ellen DeGeneres Show' kuva 2003 kugeza mu 2022, cyanamuhesheje ibihembo bya Daytime Emmy 33.

    Umwuga we wo gusetsa watangiye mu ntangiriro ya za 1980 maze agaragara kuri 'The Tonight Show' yakoranaga na Johnny Carson, aho yanamenyekaniye cyane.

    Usibye akazi ko gusetsa, umutungo we uturuka no muri 'Brand' ye, ED Ellen DeGeneres, igizwe n’ikusanyirizo ry’imyenda, ibikoresho byo mu rugo, iby'abana ndetse n’iby'amatungo. Kuri ubu umutungo we ubarirwa muri miliyoni 500$.

    7.     Jay Leno


    Jay Leno abarwa mu banyarwenya beza b'ibihe byose, kandi ni n'umunyamakuru wa televiziyo y'abanyamerika akaba n’umwanditsi. Yakoze umwuga wo gusetsa imyaka myinsi mbere yo kuba umuyobozi w'ikiganiro 'The Tonight Show' cya NBC kuva mu 1992. Ni umukunzi w'ibinyabiziga, kuko afite ibinyabiziga bigera kuri 286 (imodoka 169 na moto 117).

    Yibitseho igihembo cya Primetime Emmy, Igihembo cya TV Guide n'ibindi byinshi. Muri uyu mwaka, atunze akayabo k'amafaranga miliyoni 450$.

    8.     Kevin Hart


    Kevin Hart, ni umunyarwenya ukomeye kandi uzwi cyane w'umunyamerika, akaba n'umukinnyi wa filime wagaragaye muri filime nyinshi za Hollywood ndetse no kuri televiziyo.

    Yamenyekanye cyane nyuma yo gukina muri 'Undeclared,' nyuma ahita atangira kugaragara muri filime zikomeye nka Night School, Captain Underpants,  Central Intelligence, Get Hard, About Last Night, Ride Along, Grudge Match, Think Like a Man , Little Fockers, In the Mix, Soul Plane, Scary Movie 3, Paper Soldiers n'izindi nyinshi.

    Yabonye izuba ku ya 6 Nyakanga 1979, ni ukuvuga ko imyaka 43 ndetse akaba atunze Miliyoni 450 z'amadorali y'Amerika.

    9.     Adam Sandler


    Adam Richard Sandler yatangiriye mu mwuga wo gusetsa mbere y'uko aba umukinnyi w'icyamamare muri filime za Comedy ariwe uyu munsi.

    Kugeza ubu, umutungo wa Adam Sandler ubarirwa muri Miliyoni 440 z’amadolari kandi yanasinyanye andi masezerano akomeye ya filime na Netflix afite agaciro ka Miliyoni zisaga 350$. Mu gihe amaze muri uyu mwuga, yatoranijwe mu bihembo 120, yegukanamo 46.

    10.  Bill Cosby


    William Henry Cosby Jr. uzwi cyane nka Bill Cosby aje mu banyarwenya bakize cyane ku Isi, kubera ko mu myaka amaze muri uyu mwuga yakoranye umwete. Yatangiriye umwuga we wo gusetsa mu kabyiniro i San Francisco mu myaka ya za 1960 nyuma y’uko asohora inyandiko nyinshi z'urwenya mu myaka icumi ishize.

    Yanditse amateka aba umunyamerika wa mbere wabonye igihembo cya Emmy mu 1966 ndetse anahabwa igihembo cya Grammy cya Album nziza y'urwenya kuva 1965 kugeza 1970. Muri uyu mwaka, atunze asaga miliyoni 400$.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138050/batunzwe-no-gusetsa-abanyarwenya-10-babaherwe-ku-isi-mu-2023-138050.html