Blog

  • Zari waje i Kigali siwe tubona ku mafoto ! Amafoto yafotowe yamuteje abafana #rwanda #RwOT

    Zari Hassan uri i Kigali yihariye imbuga nkoranyambaga abantu bavuga ko yashaje.

    Ugiye ku rubuga rwa Wikipedia, kuri Page ya Zari Hassan, usanga bavuga ko yavutse tariki 23 Ugushyingo 1978.Ibi bishatse kuvuga ko kugeza ubu afite imyaka 46 y'amavuko.

    Zari Hassan yavukiye muri Uganda ninaho yakuriye gusa aza kujya muri Afurika y'Epfo aho atuye kugeza ubu.Zari afite ibikorwa bitandukanye yakoranye n'uwari umugabo we Don Ivan.Zari ni umubyeyi w'abana 5 barimo 3 yabyaranye na Don Ssemwanga wapfuye na 2 yabyaranye na Diamond Platnumz.

    Kuba agaragara nk'ushaje ariko akagerageza kubihisha bigendana n'akazi ke ka buri munsi aho yibera mu Isi y'ibitaramo kwamamariza abantu n'ibindi kandi byose bikajyana n'amafoto.

    Zari Hassan yagaragaje ko akunda akazi cyane , bituma akura kumbuga ze , amafoto n'amashusho by'ubukwe yakoranye na Shakib Cham Lutaaya.

    Uyu mugore ategerejwe mu birori bya All White House bizaba tariki 29 Ukuboza ahitwa The Wave Lounge.

    Guys! Nubwo Zari Ashaje …nibura aracyakurura Abagabo kandi utu***turacyahagaze 🥰😅😅😅

    Afite itoto!🔥🔥🔥😄😄😄😄 pic.twitter.com/9hCXzZSOiq

    — Kazungu Kaboss #TeamPK🇷🇼❤ (@kazungu_kaboss) December 28, 2023

    The post Zari waje i Kigali siwe tubona ku mafoto ! Amafoto yafotowe yamuteje abafana appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/zari-waje-i-kigali-siwe-tubona-ku-mafoto-amafoto-yafotowe-yamuteje-abafana/

  • Umuhanuzi yahanuriye Harmonize ibitangaza bizamubaho muri 2024 #rwanda #RwOT

    Harmonize yahanuriwe kuba umuhanzi udasanzwe ku rwego rw'Isi mu mwaka wa 2024.

     

    Harmonize usigaye abana n'umwana we mu rugo, umukozi w'Imana Prophet Frank Mchomvu , yamuhanuriye ibidasanzwe mu mwaka tugiye kwinjiramo , agaragaza ko mu gihe yakomeza gukora agomba kuzaba umuhanzi mpuzamahanga.

     

     

    Prophet Frank yagize ati:'Uyu mwaka wa 2024 abantu bazamenyekana cyane.Umuhanzi uzamamara cyane hano muri Tanzania ni Harmonize'.Uyu mugabo yahanuye ko kandi abantu bakoresha ubwenge bwabo bagamije gutera imbere bizababera byiza cyane.

     

    Uyu mugabo 'Prophet Frank' yemeza ko ashobora kwamagana amadayimoni ari mu muntu ndetse ngo azwiho gukora ibitangaza cyane.

     

    Frank kandi azwiho gusobanura inzozi mu buryo budasanzwe nk'uko Daniel na Yozefu babigenje muri Bibiliya.

    The post Umuhanuzi yahanuriye Harmonize ibitangaza bizamubaho muri 2024 appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanuzi-yahanuriye-harmonize-ibitangaza-bizamubaho-muri-2024/

  • Umuvandimwe wa Diane Rwigara wigeze gushaka kwiyamamaza mu matora ya Perezida yitabye Imana bitunguranye #rwanda #RwOT

    Anne Rwigara ari mu bagarutsweho ubwo we n’umuvandimwe Diane Rwigara ndetse n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara batabwaga muri yombi muri 2017, ubwo bakekwagaho ibyaha birimo guhungabanya umudendezo w’Igihugu, gusa Anne we yaje guhita arekurwa.

    Anne Rwigara wari usanzwe anafite ubwenegihugu butari ubw’inkomoko bwa Leta Zunze Ubumwe za America, ni na ho yari atuye, ari na ho yitabiye Imana mu buryo butunguranye.

    Amakuru yagiye acicikana ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023, yavugaga ko uyu Anne Rwigara yaguye muri Leta Zunze Ubumwe za America, muri Leta ya California nyuma y’igihe gito afashwe n’uburwayi.

    Umwe mu baba hafi umuryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara, yavuze ko uyu muryango uri mu gahinda kenshi ko kubura umwe mu bawugize ari we Anne Rwigara.

    Anne Rwigara yari umwe mu ba Assinapol Rwigara na we witabye Imana mu ntangiro za 2015 azize impanuka y’ikamyo yagonze imodoka yari arimo akahasiga ubuzima.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Umuvandimwe-wa-Diane-Rwigara-wigeze-gushaka-kwiyamamaza-mu-matora-ya-Perezida-yitabye-Imana-bitunguranye

  • APR FC irimo abakinnyi 4 bari mu igeragezwa irahaguruka uyu munsi #rwanda #RwOT

    APR FC irihaguruka uyu munsi yerekeza Zanzibar mu irushanwa rya Mapinduzi Cup.

    Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ikaba iri buhagurukane abakinnyi bashya bagera muri 6 barimo 4 b’abanyamahanga bari mu igeragezwa.

    APR FC yari isigaranye imyanya 4 yo kongeramo abakinnyi, yamaze gushyiramo 2 (Kategeya Elie na Mbonyumwami Thaiba) bivuze ko hasigaye imyanya 2.

    Nta gihindutse abo bakinnyi uko ari 2 bashobora kuva muri abo bane bari mu igeragezwa nubwo amakuru avuga ko batari ku rwego rwiza bishobora kurangira bose basezerewe.

    APR FC ikaba iri mu itsinda B na Singida Fountain Gate na Simba SC zo muri Tanzania ndetse na Jamhuri SC ya Zanzibar.

    Umukino wa mbere APR FC izawukina tariki ya 1 Mutarama 2024.

    APR FC irerekeza Zanzibar

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-irimo-abakinnyi-4-bari-mu-igeragezwa-irahaguruka-uyu-munsi

  • Amatike ya Miliyoni 5 Frw yashize! Kigali Bos… – #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023, mu kiganiro bagiranye n'itangazamakuru cyabereye kuri B-Hotel i Nyarutarama.

    Umushabitsi akaba n'umukinnyi wa filime, Isimbi Alliah [Amb.Alliah Cool], yavuze ko ibi birori byabo bizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2023, kandi ko babiteguye bashingiye ku kuba hari filime mbarankuru ku buzima bwabo (Reality Tv Show) bashaka kuzamurika ku mugaragaro.

    Yavuze ati “Dufite ‘reality Tv Show’ rero ni muri urwo rwego twatekereje gushyira hanze integuza y’iyi filime, ariko kugira ngo nk’abantu, abafana cyangwa abandi, turavuga tuti tugomba gutegura ikintu kizaduhuza n’abafana, abavandimwe, abanyabirori kugira ngo tuzishimane.”

    Yunganirwa na Queen Douce uvuga ko bateguye ibi birori nyuma yo kureba muri imwe mu mishinga bafite muri Kigali Boss Babes bakanzura gutegura ibirori bizahuza abafana babo, kandi bakanabamurikira filime yabo ya mbere.

    Douce yavuze ko iriya filime ku buzima igaragaza muri rusange ubuzima bwabo bwite kandi bwa buri munsi abantu batamenye. Ati “Twatekereje ko byafasha urubyiruko cyane cyane urukoresha imbuga nkoranyambaga…Twakoze ‘Reality Tv Show’ kugira ngo twerekane ko ubuzima bw’iraha tubamo, hari aho byaturutse.”

    Alliah Cool yavuze ko mu gihe bari kwitegura gukora iki gitaramo [cyatewe inkunga na Skol], amatike ya Miliyoni 5 Frw yamaze gushyira ku isoko, ndetse n’amatike ya Miliyoni 3 Frw hasigayemo imwe.

    Ati “Amatike ya Miliyoni 5 Frw yarashize, andi makuru mfite nakiriye mu kanya ni uko na tike za Miliyoni 3 Frw hasigaye imwe.”

    Yavuze ko filime mbarankuru ku buzima bwabo bayikoze mu rwego rwo kugaragaza intambwe bateye mu buzima bwabo no gutinyura abana b’abakobwa kugira ngo babone ko ubuzima babamo ari ubusanzwe.

    Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa InyaRwanda, Alliah Cool yavuze ko iyi filime mbarankuru ku buzima bwabo, bayishoyemo amafaranga menshi, kandi ko bayikoreye mu bihugu bitandukanye.

    Yirinze kuvuga niba iyi filime baratangiye kuyikora mbere y’uko Isimbi Model ava mu itsinda. Ati “Urumva nawe abanyamafaranga [Abajejetafaranga].”

    Yavuze ko batangiye ibiganiro na Netflix, ndetse na Show Mass, aho iyi filime mbarankuru izajya inyura. Ariko kandi avuga ko amahirwe menshi ari kuri Show Mass kuko ariyo iri kubaha amafaranga menshi.

    Alliah Cool ati “Turacyari mu biganiro na Netflix ndetse na Show Mass ariko cyane cyane ibyo duha amahirwe ni Show Mass na Trace. Show Mass ni yo yatwegereye mbere ariko kubera uburyo tubona filime yacu imeze, twanga guhita dufata icyemezo cyo gukorana nabo, kandi wenda hari abandi baduha amafaranga arenze ayo bo bashaka kuduha.”  Yavuze ko iyi filime ari umushinga mugari bazajya bakoraho buri gihe mu buryo bw’uruhererekane.

    Ni ubwa mbere, Kigali Boss Babes bateguye igitaramo cyangwa se ibirori byabo. Ni nyuma y'amezi atandatu ashize bahuje imbaraga mu rugendo rugamije kumenyekanisha ibikorwa byabo, birimo na filime mbarankuru izagaruka ku rugendo rw'ubuzima bwabo.

    Kigali Boss Babes yagarutsweho cyane mu itangazamakuru, buri wese yibaza ku mikorere yabo, ariko bagaragaye cyane mu bitaramo n'ibirori batumiwe.

    Iri tsinda rivuga ko iki gitaramo cyabo bise 'The KBB All Black Party' kizabera mu busitani bwa Century Park i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali. Ni hamwe mu hantu hazwi hakunze gusohokera ibyamamare mu mpera z'icyumweru.

    Kwinjira ni ukwishyura akayabo. Mu myanya isanzwe (Earl Birds) ni 30,000 Frw, mu gihe uzagura itike ku munsi w'ibi birori ari ukwishyura 50,000 Frw.

    Bavuze ko ku meza ya 'Premium' ari ukwishyura Miliyoni 5 Frw, ku meza azwi nka 'Diamond' ni ukwishyura Miliyoni 3 Frw, ku meza ya 'Gold' ni ukwishyura Miliyoni 2 Frw naho ku meza ya 'Sliver' ni ukwishyura Miliyoni 1 Frw.

    Uraranganyijwe amaso ku mafoto anyuranye yagiye asohoka ya buri umwe ugize itsinda rya Kigali Boss Babes ubona ko ari abagore/abakobwa b'ikimero. Kandi bagaragara mu buzima bw'abanyamafaranga koko!

    Mu kiganiro na Kiss Fm, Queen La Douce yigeze kuvuga ko basanzwe ari inshuti z'igihe kirekire, ku buryo ubwo mu minsi ishize basohokeraga hamwe mu hantu muri Kigali, bifata amashusho na telefoni zabo baganira, basangira ari bwo bagize igitekerezo cyo gushinga iri huriro.

    Yavuze ko bakimara kwiyemeza gushinga ihuriro bahise bafungura konti ya Instagram. Camilla Yvette uri kubarizwa mu muhanga niwe wazanye izina rya 'Kigali Boss Babe' baryemeranyaho bose, hanyuma babona kubitangaza.

    Uyu mugore yunganirwa na Isimbi Alliance uvuga ko 'turi inshuti z'igihe kirekire'. Isimbi yavuze ko 'Dukorana Business twiyemeza kugira icyo twakorana cyadufasha natwe kikatugirira akamaro'.

    Kigali Boss Babes yashinzwe muri Mata 2023 isanzwe ibarizwamo: Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Ishimwe Alice [Alice La Boss] na Alliah Cool.

     

    Alliah Cool yatangaje ko filime mbarankuru ku buzima bwabo ariyo yatumye bategura ibi birori bahurijemo abakunzi babo


    Abagize Kigali Boss Babes batangaje ko amatike ya Miliyoni 5 Frw yashize ku isoko


    Muri iki gihe Bad Rama ari gufasha Kigali Boss Babes gushyira mu bikorwa imwe mu mishinga yabo 

    La Douce yavuze ko bajya gutegura ibi birori by’abambaye imyenda y’ibara ry’umukara bitaye cyane ku mishinga myinshi basanzwe bafite

    Christelle uri mu bagize Kigali Boss Babes yavuze ko yiteguye gufasha abakunzi b’iri tsinda gusoza neza umwaka 


    Gahunzire Aristide yavuze ko bitewe na tike buri wese yaguze, hari ibyo yemerewe bijyanye n’ameza azaba yicayeho 


    Uhereye ibumoso: Christelle, Alliah Cool na La Douce mu kiganiro n’itangazamakuru ku birori bateguye batewemo inkunga na Skol





    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ikiganiro Kigali Boss Babes yagiranye n’itangazamakuru

    AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138074/amatike-ya-miliyoni-5-frw-yashize-kigali-boss-babes-igiye-gukora-ibirori-izamurikiramo-fil-138074.html

  • Hatangajwe intandaro y’impanuka y’Imbangukiragutabara yaguye mu muhanda itwaye umurwayi #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, yakozwe n’imodoka isanzwe itwara abarwayi izwi nk’imbangukiragutabara, yavaga ku Bitaro bya Ngarama mu Karere ka Gatsibo yerekeza ku Bitaro bya Kanombe.

    Yaje gukorera impanuka ubwo yari igeze mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Musanze, ubwo yasekuraga umugunguzi, igahita igwa iraramye.
    Aya makuru kandi yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, wavuze ko iyi mpanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi.

    Ati 'Yananiwe gukata imodoka kuko ziriya modoka ni ndende. Yamunaniye kuyikata mu ikorosi ahita agonga umukingo, bituma imodoka igwa igaramye.'

    SP Jean Bosco Mwiseneza yatangaje ko iyi modoka yari irimo abantu batatu, barimo umushoferi, umurwayi ndetse n’umurwaza, kandi bose bakaba bavuyemo nta n’umwe ugize ikibazo, ndetse ko bahise bohererezwa indi mbangukiragutabara ikabajyana aho berecyezaga.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Hatangajwe-intandaro-y-impanuka-y-Imbangukiragutabara-yaguye-mu-muhanda-itwaye-umurwayi

  • Biravugwa ko Umuvugizi wa RCS afunze : Byaba bifitanye isano n’ibya CG (Rtd) Gasana ?-VIDEO #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize, imwe mu nkuru zagarutsweho, ni iya CG (Rtd) Emmanuel Gasana wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi ndetse na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, ubu ukurikiranyweho ibyaha birimo kwakira indonke akaba yarafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, ariko akaba aherutse kugaragara hanze.

    Amakuru yabanje gutangazwa n’Umunyamakuru Hakuzwumuremyi Joseph, yavugaga ko CG (Rtd) Gasana atakibarizwa mu Igororero ndetse ko yahawe imbabazi, akaba yararekuwe ari iwe mu rugo.

    Nanone kandi haje kugaragara ifoto ya Gasana yatashye ubukwe bw’umuhungu we uherutse kurushingana n’umukobwa Gen (Rtd) Kale Kayihura wigeze kuba Umuyobozi wa Polisi ya Uganda.

    Nyuma byaje gutangazwa ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana atafunguwe ndetse ko atababariwe nk’uko byari byabanje gutangazwa, ahubwo ko yahawe uruhushya kandi ko igihe yahawe nikirangira azasubira mu Igororero afungiyemo.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), SP Daniel Rafiki Kabanguka, wabajijwe ku by’izi nkuru zose, yabanje kubitangaho ibisubizo bitagiye umurongo umwe, nk’aho yabanje kubwira umunyamakuru ko Gasana agifunze akiri mu Igororero rya Mageragere.

    Uru rwego rwa RCS rwaje gutangaza ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana atafunguwe ahubwo ko yahawe uruhushya nyuma yo kurusaba kandi ko abyemererwa n’amategeko.

    Nyuma uyu Muvugizi wa RCS yaje kugirana ikiganiro n’Umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza, avuga ko Uruhushya rwahawe Gasana yaruherewe umunsi yarusabiyeho, yakongera kubimubazaho, akamubwira ko atazi igihe yaruherewe, ndetse ko atazi n’igihe azanagarukira.

    Amakuru ahari yizewe agera kuri kinyamakuru UKWEZI, aremeza ko uyu Muvugizi wa RCS yaba yaratawe muri yombi kubera uku kudahuza imvugo kwe kwabayeho ubwo yabazwaga kuri iki kibazo.

    Amakuru kandi avuga ko uyu muvugizi wa RCS yafunzwe n’uru rwego akorera, rusanzwe ruri mu nzego z’umutekano z’u Rwanda.

    KURIKIRA ISESENGURA
    https://youtu.be/ZqOQU1Mnhco?t=678
    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Biravugwa-ko-Umuvugizi-wa-RCS-afunze-Byaba-bifitanye-isano-n-ibya-CG-Rtd-Gasana-VIDEO

  • Ububyutse no kwaguka kw’amatorero menshi! Pro… – #rwanda #RwOT

    Kubera amashimwe aremereye mu mutima we, biri mu byamusunikiye gutegura igiterane gikomeye cyo gushima Imana no kuyiragiza mu mwaka mushya wa 2024. Ni igiterane cyiswe “Cross Over Night” kizabera muri Dove Hotel kuwa 31 Ukuboza 2023 kuva saa mbiri z’ijoro kugeza mu rukerera rwa tariki 01 Mutarama 2024.

    Igiterane gifite insanganyamatsiko yiswe “Kwinjira mu mwaka w’Iterambere”. Prophet Claude avga ko ari ijoro ry’ubuhanuzi n’ibitangaza no gushima Imana ndetse “tuzaramya Imana mu buryo bwose dore ko twatumiyemo n’abahanzi b’ibyamamare”.

    Abo bahanzi ni Jado Sinza na Nelson Mucyo ndetse n’itorero ribyina Kinyarwanda mu ndirimbo z’lmana ry’itwa Indirikirwa. Aragira ati “Tuzaba dusoza umwaka twinjira mu wundi turi imbere y’Imana urumva ko tuzaba dutangiye umwaka dutangiranye n’Imana”.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Prophet Claude yabajijwe ibiza ku isonga mu bizaba bibatera gushima Imana, avuga ko “mu mwaka wa 2023 ishimwe rya mbere twashima Imana ku itorero rya Kristo ni ububyutse bitewe n’ibiterane byagiye biba, byabaye byiza cyane”.

    Uyu mukozi w’Imana yanashimiye Leta y’u Rwanda yahaye abanyamadini kwisanzura kandi ikabashyigikira. Ati “Turashima kandi ko Imana yaduhaye ubuyobozi bwiza buduha kwisanzura no kudushyigikira tugakora umurimo w’Imana no gutegura ibiterane binini”. 

    Andi mashimwe atarenza ingohe, ni ukuba amatorero menshi yo mu Rwanda yaragutse, kubera ikoranabuhanga bacyesha ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda. Ati “Amatorero menshi yaragutse mu buryo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bw’ivugabutumwa bityo bigatuma ubutumwa bugera ku bantu benshi”.

    Iki giterane gisoza umwaka wa 2023 kigiye kuba nyuma y’iminsi micye Soul Healing Revival Church ivuye mu kindi gikomeye cyiswe “Kwambuka Mbere yo Kwambuka”. Cyabaye tariki 02/12/2023 muri Dove Hotel mu Mujyi wa Kigali, kiyoborwa na Prophet Claude, kiririmbamo El Shaddai choir na Soul Healers Worship Team.

    Yaba icyo giterane cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi umunani ndetse n’iki kigiye kuba, byagaragaye ko Prophet Claude ari mu bakozi b’Imana bakunzwe cyane bitewe n’uburyo amatsiko aba ari yose ku banya-Kigali bagaragaza inyota nyinshi yo kubyitabira, n’imirimo y’Imana iberamo nko kubohoka no gukira indwara.

    Prophet Claude aherutse gukora igiterane gikomeye cyitabiriwe n’abarenga 8,000

    Itorero Soul Healing Revival Church ryabonye izuba mu 2012, rimaze imyaka 11. Prophet Claude avuga ko ryashinzwe bivuye “mu iyerekwa ryavuye ku Mana ubwo nari ndiho nsenga saa munani z’ijoro umucyo unzaho, murikirwa n’Umwuka Wera nuzura umuriro mwinshi, wa Mwuka wera numva hari ibintu utwitse mu buzima bwanjye”.

    Arakomeza ati “Ndimo gusenga nsaba Imana kumbohora ku bijyanye na karande n’ibiboha abantu muri rusange. Marayika araza ahagarara iburyo bwanjye ankora ku mutwe nkomeza kumva umuriro mwinshi, uwo Marayika arambwira ngo “ndakubohoye nawe jyenda ubuhore benshi”.

    [Marayika arakomeza] ati “Kandi aho uzagera hose ubwiriza ubutumwa bwiza abantu bazabohoka. (Yesaya 61:1)”. Kandi koko byarankurikiranye aho ngeze abantu barabohoka mu bihugu byinshi maze kujyamo”.

    “Vision” ya Soul Healing Revival church iri muri Yesaya. Umwuka w’Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansize amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe (Yesaya 61:1).

    Iyo umwaka urangiye aba ari amashimwe kuri benshi. Prophet Claude avuga ko amashimwe ye ku gihugu ni menshi “bitewe n’imirimo n’ibitangaza ngenda mbona Imana ikora mu gihugu cyacu kandi nk’umuvugabutumwa maze kuzenguruka ibihugu byinshi nasanze Imana yaraduhaye igihugu cyiza n’impano y’ubuyobozi bwiza.”

    Ati “Nshingiye ku byo mbona nk’umutekano mwiza tukagera n’aho dusagurira n’ibindi bihugu bikumva bifite ibyiringiro kubera u Rwanda, uburyo Leta yacu iha abanyamadini kwisanzura mu murimo w’Imana no gukora ibiterane nk’ibi dukora,;

    Uburyo leta yacu yitwaye mu kuturinda icyorezo cya Covid 19 cyazengereje abantu ku isi yose bagaragaza ishyaka n’urukundo bakunda abaturage, inama zihoraho zo kurinda abaturage mu gihugu cyose, ibikorwa remezo hirya no hino mu gihugu urajya ahantu mu gihe gito wasubirayo ukabona harahindutse ibyo tubikesha ubuyobozi bwiza.

    Ndashima lmana ku bw’itorero rya Kristo mu Rwanda, ndashima abayobozi b’amadini n’amatorero mu Rwanda uburyo bafite ishyaka ryo kuvuga ubutumwa bwa Yesu no guhindura benshi ngo bave mu ngeso mbi no guha abantu ibyiringiro by’ejo hazaza babavura imvune zo mu mitima.

    Banabigisha kwiteza imbere. Ikindi nshimira itorero n’uburyo abakozi b’lmana benshi bo mu Rwanda bari ‘Smart’ mu nsengero zabo hari isuku. Nezezwa n’uburyo kandi bateguramo ibikorwa by’abanyamadini ubona bisobanutse kandi bakabitegurana ubuhanga”.

    Prophet Claude ni umukozi w’Imana ukunze gushishikariza abantu kuba mu buzima buramya Imana. Nubwo ari umuhanuzi, akunda cyane no kuramya Imana ndetse afite indirimbo yo kuramya yise “Muri Yesu”. 

    Mu biterane akora bitandukanye ntashobora kwibagirwa gutumira abaramyi. Yigeze kuvuga ko “Umukristo utaramya Imana, ameze nk’umuturage utagira indangamuntu”. Agereranya uwo muntu nk’umushoferi utwaye imodoka mu muhanda nta perime. 

    Iyo uwo muntu abonye abapolisi, yenda kugwa kubera ubwoba bwinshi. Asobanura ko kuramya Imana “ni ho imbaraga zacu zose zikubiye”. Ati “Iyo uramya Imana bituma uhishurirwa, ugenda umenya Imana mu buryo budasanzwe.” 

    Ibiterane Prophet Claude akora hirya no hino bikomeje guhembukiramo benshi

    Prophet Claude avuga ko umuntu utaramya Imana ameze nk’umushoferi utagira perime

    Prophet Claude arashima Imana ko umwaka wa 2023 wabonetsemo ububyutse no kwaguka kw’amatorero menshi

    Prophet Claude avuga ko iki giterane kizarangwa n’amashimwe ndetse n’ubuhanuzi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138068/kwaguka-kwamatorero-no-gushyigikirwa-na-leta-prophet-claude-ndahimana-kuri-gospel-ya-2023-138068.html

  • AS Kigali yabonye umutoza watoje Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Guy Bukasa watoje amakipe atandukanye mu Rwanda nka Rayon Sports na Gasogi United, Guy Bukasa yemejwe nk’umutoza mushya wa AS Kigali.

    Uyu mutoza ukomoka muri DR Congo, akaba yasinyiye iyi kipe ifashwa n’Umujyi wa Kigali amasezerano y’umwaka umwe.

    Aje muri iyi kipe nyuma y’uko mu kwezi gushize AS Kigali yaratandukanye n’uwari umutoza mukuru wa yo Casa Mbungo Andre.

    Aje asanga iyi kipe ku mwanya wa 15 n’amanota 15 mu makipe 16, akaba afite ifite inshingano zo gukura iyi kipe mu murongo.

    AS Kigali ikaba kandi iri mu byishimo byo kugarura uwari perezida wa yo wari warasezeye muri Kamena 2023, Shema Fabrice akaba yagarutse.

    Guy Bukasa yagizwe umutoza wa AS Kigali

    Guy Bukasa na komite Nyobozi ya AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yabonye-umutoza-watoje-rayon-sports

  • Umuhanuzi yahanuriye Harmonize ibitangaza bizamubaho muri 204 #rwanda #RwOT

    Harmonize yahanuriwe kuba umuhanzi udasanzwe ku rwego rw'Isi mu mwaka wa 2024.

     

    Harmonize usigaye abana n'umwana we mu rugo, umukozi w'Imana Prophet Frank Mchomvu , yamuhanuriye ibidasanzwe mu mwaka tugiye kwinjiramo , agaragaza ko mu gihe yakomeza gukora agomba kuzaba umuhanzi mpuzamahanga.

     

     

    Prophet Frank yagize ati:'Uyu mwaka wa 2024 abantu bazamenyekana cyane.Umuhanzi uzamamara cyane hano muri Tanzania ni Harmonize'.Uyu mugabo yahanuye ko kandi abantu bakoresha ubwenge bwabo bagamije gutera imbere bizababera byiza cyane.

     

    Uyu mugabo 'Prophet Frank' yemeza ko ashobora kwamagana amadayimoni ari mu muntu ndetse ngo azwiho gukora ibitangaza cyane.

     

    Frank kandi azwiho gusobanura inzozi mu buryo budasanzwe nk'uko Daniel na Yozefu babigenje muri Bibiliya.

    The post Umuhanuzi yahanuriye Harmonize ibitangaza bizamubaho muri 204 appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuhanuzi-yahanuriye-harmonize-ibitangaza-bizamubaho-muri-204/