Blog

  • Bushali yavuze inkomoko y’izina rye n’ukuntu… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bushali wari umutumirwa mu gitaramo cy’abanyarwenya kizwi nka Gen Z Comedy kibera ahazwi nka Camp Kigali, yagaririje abiganjemo urubyiruko ku rugendo rwumuziki we, n’ibyamukomeje bigatuma ahinduka umuraperi mu bakunzwe bo mu Rwanda.

    Uyu muhanzi nyarwanda wakiriwe mu gace kitwa ” Meet Me Tonight” yasobanuye byinshi ku muziki we wamuhaye izina, ariko yatangiye bigoye adashyigikiwe n’ababyeyi.

    Bushali yakundaga umuziki kuruta ishuri akabipfa n’ababyeyi

    Bushali yatangaje ko yinjiye mu muziki akiri ku ntebe y’ishuri, ababyeyi be ntibabyishimire, ndetse bikagira ingaruka ikomeye mu myigire ye, kuko yakundaga gustindwa akabona amanota mabi, yahindura ikigo bikamusaba gukoresha indangamanota kugirango yemerwe ku kindi kigo.

    Ati” Ku ishuri bahoraga banyirukana nahindura ikigo ngakoresha bulletin [Indangamanota] kugirango bamfate”.

    Yatanze inama ku bitabiriye biganjemo urubyiruko 

    Umuraperi uzwi nka Bushali yamenyekanye mu muziki nyarwanda muri 2013, nyagasani aramusekera nk’uko yabitangaje. Ati” Natangiye umuziki mu 2013, nibwo nyagasani yansekeye. Gusa nari naratangiye kuririmba kera muri korali nkiri umwana, nyuma nza gutangira gukora ibihangano byanjye”.

    Uyu muhanzi wiyeguriye umuziki mu bwana, yavuze ko imbogamizi yahuye nayo ari ugufatisha itangazamakuru no kumenyekanisha ibihangano bye ahantu hatandukanye. Yavuze ko gutinda kubona inzira yo kumenyekanisha impano bye aribyo byamubereye imbogamizi ikomeye.

    Ubwo yabazwaga imvano y’izina rye Bushali, yavuzeko iri zina rye rifite amateka yihariye kuko rikomoka mu muryango we. Yatangaje ko, iri zina  yarikuye kuri Sekuru, nyuma yo kuvuka akaryitwa.

    Yanasobanuye ko ariwe wimenyeye ibihangano bye ndetse ko ashima Imana yamufashije kugera ku byo afite. Bushali watanze inama ku biganjemo urubyiruko, yabasabye gukora cyane no kutarambirwa nk’uko nawe yihambiye ku muziki we kugeza umuhiriye.

    Atangaza ko gukora cyane arirwo rufunguzo rwakugeza ku nzozi. Ati” Gukora cyane nibyo bituma ugera kure!Rubyiruko ntabwo wakora aka kanya ngo uhite ugera ku nzozi biragoye”.

    Yagarutse ku byiza yakuye mu muziki avuga ko yasanze burya ubuhanzi bwagutunga bukaguhindukira akazi kakugaburira umunsi ku wundi.

    Ubwo yataramiraga abitabiriye biganjemo abafana be, yabifurije guhirwa mu mwaka mushya ugiye gutangira wa 2024, no kugera ku nzozi zabo binyuze mu gukunda ibyo bakora no gukora cyane, batibagiwe kwihangana.

    Abitabiriye bishimiye uburyo Bushali yabaganirije

    Abitabiriye bigishijwe ko bakwiye gukora cyane mu byo bashoramo imbaraga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138081/bushali-yavuze-inkomoko-yizina-rye-nukuntu-umuryango-wamucaga-intege-mu-muziki-138081.html

  • Nasanze umusore dukundana aryamanye n'undi musore bose bambaye ubusa, ambwira ko bari gukora massage ! Agahinda ka Hannah #rwanda #RwOT

    Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru y'uyu mukobwa wavuze uburyo yafashe Umusore bakundana aryamanye nundi musore bambaye ubusa maze uwo mukunzi we amubwira ko bari bari gukora massage.

     

     

    Uyu mukobwa witwa Hannah Wangari wo mu gihugu cya Kenya yavuze uburyo yasanze Umusore bakundana aryamanye nundi musore amubajije impamvu nicyo bari gukora avuga ko bari bari muri massage.

     

     

    Nkuko uyu mukobwa yabivuze, yavuze ko ubwo yajyaga gusura umwe mu muryango we, nibwo uyu mukobwa ngo yahuye nuwo musore maze batangira gukundana. Dore ko ngo bakoraga muri company imwe bityo gukundana kwabo byarihuse.

     

     

    Yavuze ko uyu musore bakundana yajyaga ahamagarwa n'umusore ariko kumwitaba agahindura ijwo aho yavugaga nk'umukobwa, ndetse bitana utuzina twiza.

     

     

    Uyu mukobwa yavuze ko umunsi umwe yahisemo gusura uwo musore bakundanaga amutunguye maze agezeyo asanga harimo uturirimbo dutuje. Ubwo yinjiraga mu cyumba yasanze Umusore bakundana aryamanye nundi musore bambaye ubusa bagwa mu kantu maze bamubwira ko bari muri massage.

     

     

    Uyu mukobwa yasoje avuga ko muri iyi minsi abaryamana bahuje ibitse beze cyane kuburyo usanga babeshya abakobwa ko babakunda kugira ngo batazavumburwa ko Ari abatinganyi.

     

     

     

     

    Source: muranganewspaper.co.ke

    The post Nasanze umusore dukundana aryamanye n'undi musore bose bambaye ubusa, ambwira ko bari gukora massage ! Agahinda ka Hannah appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/nasanze-umusore-dukundana-aryamanye-nundi-musore-bose-bambaye-ubusa-ambwira-ko-bari-gukora-massage-agahinda-ka-hannah/

  • BBC iranze ibaye gatanyamiryango! #rwanda #RwOT

    Nyuma y'urupfu rwa Anne Rwigara,witabye Imana kuri uyu wa kane aguye muri Amerika aho yari atuye, BBC Gahuzamiryango iri mu batangiye gushyushya Abanyarwanda imitwe, igerageza guhuza urupfu rwa Anne Rwigara n'imanza yagiye aregwamo mu myaka 6 ishize.

    Mu nyandiko ya BBC Gahuzamiryango, banagarutse ku rupfu rwa Assinapol Rwigara( umubyeyi wa Anne Rwigara waguye mu mpanuka y'imodoka muw'2015), BBC isubiramo ibinyoma by'abagome babeshye ko Rwigara yishwe ngo kubera 'impamvu za politiki'. Nyamara aba bakwiza izi mpuha, bahisha nkana ko umuryango wa Rwigara wakiriye amafaranga menshi y'ubwishingizi, umaze gutsinda urubanza rwanzuye ko Nyakwigendera yazize impanuka yo mu muhanda.

    Guhuza aya mateka n'urupfu rwa Anne Rwigara wazize uburwayi, biri muri rya sebanya rimenyerewe, ryo kugereka buri gihe impfu z'abantu ku badafite aho bahuriye nazo. Ibyo nabyo ngo ni politiki yo kutavuga rumwe na Leta.

    Ikibabaje ariko ni uko aba ba nyir'imigambi mibisha, ariko ya giswa, babishyigikirwano n'ibitangazamakuru nka BBC, n'ibindi byiyita abarimu b'itangazamakuru ry'umwuga.

    Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.

    The post BBC iranze ibaye gatanyamiryango! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bbc-iranze-ibaye-gatanyamiryango/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bbc-iranze-ibaye-gatanyamiryango

  • Bugesera : Yakubiswe iz’akabwana agirwa intere nyuma yo kwitwikira ijoro akajya gusambanya umugore w’abandi #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo ukekwaho gusambanya umugore wa mugenzi we, yahengereye umugabo w’uwo mugore agize aho atarabukiye, undi ahita yinyabyayo mu ijoro ahagana saa tatu, bahita bajya mu buriri, ubundi batangira gukora ibyabo.

    Amakuru ava mu baturanyi, avuga ko uwo mugabo w’umusambane yageze muri urwo rugo nk’umunyereyeyo, kuko yagezeyo bahita baruhukira mu buriri.

    Umugabo w’uyu mugore basanzwe bafitanye umwana umwe, ngo yamenye ko iwe byacitse ahita ajya kubwira abavandimwe be babiri, ubundi bajya gukubita uwo mugabo wamusambanyirizaga umugore.

    Banabafatiye mu cyuho bakiri mu gikorwa cyo mu buriri, ubundi nyiri urugo n’abavandimwe be, baradukira barakubita, baramukomeretsa.

    Umugabo wo muri urwo rugo ngo yari amaze igihe abikeka ndetse ngo yari yaranashyizeho ingenza ari nazo zamuhaye amakuru ko iwe hinjiye undi mugabo. Ngo yahise akora ku bavandimwe be babiri bahita baza babafatira mu cyuho bakiri gusambana.

    Sebarundi Euphrem uyobora Umurenge wa Rilima, yemeye iby’aya makuru y’umugabo wafatiwe mu cyuho asambanya umugore w’abandi akahakubitirwa.

    Yagize ati 'nyiri urugo babimubwiye azana n’abavandimwe be babiri bararwana baza kumukomeretsa mu mutwe no mu mbavu, nyiri urugo na we yaje gukomereka ho gato.'

    Uyu mugabo wakubiswe yahise ajyanwa kwa muganga, mu gihe abandi barimo uwo mugabo nyiri urwo rugo, umugore we ndetse n’abavandimwe b’umugabo, bakaba bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo rubikurikirane.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Bugesera-Yakubiswe-iz-akabwana-agirwa-intere-nyuma-yo-kwitwikira-ijoro-akajya-gusambanya-umugore-w-abandi

  • Kapiteni w’ikipe ikomeye mu Rwanda aravugwaho ubuhemu n’uwo baguze imodoka #rwanda #RwOT

    Uwitwa Niyigaba Hamimu yabitangarije ikinyamakuru Igihe, avuga ko yaguze na Ombolenga imodoka isanzwe yifashishwa mu gutwara imizigo yo mu bwoko bwa Toyota Dyna.

    Uyu mugabo uvuga ko hashize umwaka n’igice abimenyesheje uyu mukinnyi, akamubwira ko azamwishyurira iyo myenda, none ngo hashize igihe kingana gutyo yarakomeje kumurerega.

    Yagize ati 'Akimara kuyimpa nagiye muri contrôle bandega 1.600.000 Frw noneho ngiye no muri RRA bambwira ko ifite imisoro ya 2.160.000 Frw mpita mbona ntayishyura.'

    Niyigaba Hamimu ushinja ubuhemu Ombolenga

    Nanone kandi Ombolenga Fitina avugwaho guhemukira uwo baguze iki kinyabiziga, baguze mu gihe COVID-19 yari iriho, aho uyu witwa Nteziryayo Eugène, avuga ko uyu mukinnyi yanze ko bakora ihererekanyamutungo bizwi nka Mutation, ku buryo biri kumugiraho ingaruka zirimo kuba atabasha kugira indi mutation yakora, atabanje gukora iyi.

    Uyu Nteziryayo avuga ko impamvu batahise bakora mutation ubwo baguraga icyo kinyabiziga ari uko ba noteri batakoraga muri ibyo bihe bya Covid.

    Ati 'Ikibabaje n’uko nyuma nakomeje kumwirukaho inshuro zirenze miliyari arabyanga, rimwe na rimwe akambwira ngo ari mu mwiherero w’ikipe ye.'

    Uyu mukinnyi kandi wandikiwe ubutumwa n’iki kinyamakuru cya Igihe, yakimenyesheje ko inkuru y’ibyo avugwaho n’abo bantu, ari nshya kuri we.

    Imodoka bivugwa ko yari yaraguzwe na Ombolenga

    Src : Igihe
    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/imikino/article/Kapiteni-w-ikipe-ikomeye-mu-Rwanda-aravugwaho-ubuhemu-n-uwo-baguze-imodoka

  • Umugabo wanjye twahuriye muri gereza dukora ubukwe ari muri gereza! Njye sinita kubyo abantu bavuga #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bubaha igikorwa cyo gukora ubukwe ndetse bakareba neza ko uwo bagiye gukora ubukwe, ni muri ubwo buryo abantu benshi bakomeje gutangazwa n'uyu mugore wavuze ko yakoze ubukwe n'umugabo we Ari muri gereza bibaza uburyo yafashe ubwo mwanzuro wo gukunda umugabo ufunzwe.

     

     

    Uyu mugore yagaragaje ko yahuye n'umugabo we muri Nzeri ahura n'umugabo we  bahuriye muri gereza kuko ngo umugabo we yari afunzwe ndetse ko bakoreye ubukwe muri gereza.

     

     

    Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa TIKTOK, uyu mugore nibwo yatangaje ko abantu benshi batajya bumva neza uburyo yafashe uwo mwanzuro. Ni mu mashusho amaze kurebwa n'abatari bacye kuko uyu mugore afite abantu barenga ibihumbi 10 bimukurikira.

     

     

    Uyu mugore yavuze ko ubwo yahuraga n'umugabo we muri gereza, yamukunze ndetse batangira no gupanga ubukwe. Icyakora yavuze ko ubwo umugabo we yafungurwaga yasanze umugabo we Ari umuntu utangaje cyane.

     

     

    Yakomeje avuga ko yasanze umugabo we yaramwishushanyijeho burya atari umwana mwiza nkuko yamubonye ubwo yamukundaga akiri muri gereza. Uyu mugore Kandi yavuze ko urugo rwe rutamuhiriye kuko umugabo we yari umuntu mubi cyane. Icyakora ntiyavuze byinshi kubyo yapfuye n'umugabo we.

     

     

    Abakoresha imbugankoranyamaga hirya no hino bakomeje kumwikoma cyane ko yari yarahisemo umugabo ufunzwe yibwira ko Ari umuntu mwiza Kandi ataruko bimeze.

     

     

     

    Source: thesun.ie

     

     

     

     

    The post Umugabo wanjye twahuriye muri gereza dukora ubukwe ari muri gereza! Njye sinita kubyo abantu bavuga appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umugabo-wanjye-twahuriye-muri-gereza-dukora-ubukwe-ari-muri-gereza-njye-sinita-kubyo-abantu-bavuga/

  • Umukobwa wiga muri kaminuza yiyahuye nyuma y'uko Umusore bakundana amwanze #rwanda #RwOT

    Inkuru ikomeje kuvugisha abatari bacye hirya no hino ku mbugankoranyambaga ni inkuru y'uyu mukobwa wigaga muri kaminuza wiyahuye nyuma yuko umusore bakundana amwanze.

     

     

    Uyu mukobwa witwa Sarah Maikefi wari usanzwe wiga muri kaminuza ndetse asanzwe atsinda amasomo ye neza, yiyahuye nyuma y'uko mu rukundo rwe bitagenze neza kuko Umusore bakundana amwanze. Umuryango we washenguwe n'urupfu rwuyu mukobwa kuko uyu mukobwa yari ishema ry'umuryango we.

     

     

    Bivugwa ko uyu mukobwa Sarah yari asanzwe afite Umusore bakundana ariko kubera ko bitagenze neza mu rukundo rwe, byatumye atangira kugira ikibazo mu mutwe cyo kwiheba bityo aribyo byaje gutuma uyu mukobwa yiyahura.

     

     

    Abantu benshi bakomeje kugaragaza ko bababajwe n'urupfu rwuyu mukobwa kuko ngo yari umukobwa ukundwa na Bose cyane akundwa n'inshuti ze ndetse n'umuryango we.

     

    Abakoresha imbugankoranyamaga bakomeje kuvuga ko bikomeje kugorana kubera ko aho umuntu yiyahura kubera ko yanzwe, urumva ni ikibazo. Icyakora bavuga urukundo ruryana.

     

     

     

     

    Source: ghapage.com

    The post Umukobwa wiga muri kaminuza yiyahuye nyuma y'uko Umusore bakundana amwanze appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umukobwa-wiga-muri-kaminuza-yiyahuye-nyuma-yuko-umusore-bakundana-amwanze/

  • Mu Rwanda hakiriwe abimukira 150 bahise buzuza abarenga 2.000 #rwanda #RwOT

    Aba bimukira bakiriwe mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023, ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.

    Imibare dukesha Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, igaragaza ko muri aba bimukira 153 baraye bakiriwe, barimo 82 bafite ubwenegihugu bwa Sudan, 56 b’Abanya-Eritrea, icyenda (9) b’Abanya0Ethiopia, batanu (5) bo muri Somalia ndetse n’umwe ufite ubwenegihugu bwa Sudani y’Epfo.

    Iyi minisiteri ikomeza ivuga iti 'Bazajya gucumbikirwa mu Kigo cya Gashora, aho abandi bakiriwe mbere bacumbikiwe.'

    Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi kandi yaboneyeho gutangaza ko kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira abimukira 2 059 baturutse mu Gihugu cya Libya.

    Ivuga kandi ko 68% muri aba bose bakiriwe, babonye Ibihugu bibakira, aho Canada yakiriye 381, abandi 255 bakakirwa na Sweden, Norway ikakira 193, Leta Zunze Ubumwe za America ikaba yarakiriye 168, u Bufaransa bwakira 141, Finland yo yakiriye 187, u Buholandi bwo bwakiriye abimukira 82, naho u Bubiligi bukaba bwarakiriye 26.

    Guverinoma y’u Rwanda ikomeza ivuga ko ikomeje kugira umuhate wo kwita ku mpunzi ndetse n’abimukira mu rwego rwo gutanga umusanzu wo gutabara ubuzima bwa bamwe bakunze guhura n’ibibazo.


    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Mu-Rwanda-hakiriwe-abimukira-150-bahise-buzuza-abarenga-2-000

  • Rutahizamu wavuzwe muri APR FC na Rayon Sports yerekeje muri Police FC #rwanda #RwOT

    Umunya-Ghana wakiniraga ikipe ya Musanze FC, Peter Agblevor yamaze kumvikana n’ikipe ya Police FC kuba yayikinira gutangirana n’imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24.

    Uyu rutahizamu watsinze ibitego 8 mu mikino ibanza ya shampiyona, yavuzwe mu makipe nka APR FC na Rayon Sports ariko birangiye nta n’imwe yerekejemo.

    Police FC ya kabiri ku rutonde rwa shampiyona, ikaba yamaze kumvikana n’uyu mukinnyi ndetse n’ikipe ya Musanze FC yemera kumugurisha.

    Bivugwa ko Police FC yemeye kwishyura Musanze FC amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 10 nk’uko biri mu masezerano y’uyu mukinnyi ko ikipe izamwifuza ari yo izishyura.

    Bivugwa ko n’umukinnyi ku giti cye na we yahawe miliyoni 10 nk’amafaranga yo kugira ngo yemere gusinyira Police FC.

    Peter Agblevor yageze mu Rwanda muri 2021 ubwo yakoraga igeragezwa muri Rayon Sports ariko ntimushime, yahise ajya muri Etoile del’Est akinayo umwaka umwe wa 2021-22 ahita yerekeza muri Msuanze FC yasinyiye imyaka 2 akaba yari asigaje amasezerano y’amezi 6.

    Peter Agblevor yerekeje muri Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wavuzwe-muri-apr-fc-na-rayon-sports-yerekeje-muri-police-fc

  • John Drille n'umugore we bari mu byishimo byo kwibaruka imfura #rwanda #RwOT

    Rima Tahini na John Drille bibarutse imfura.

    Umuryango w'umuhanzi wamamaye muri Nigeria no ku Isi muri rusange John Drille, uri mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana wa Mbere.

     

    Umugore we yagaragaje ibyishimo n'akanyamuneza bifitwe n'umuryango wa John Drille abinyujije kuri Page ye ya Facebook.

    Nk'uko yabitangaje , uyu mugore yagaragaje ko bibarutse imfura tariki 17 Ugushyingo 2023.Umugore wa Drille yagaragaje ko bamwise Amaris Esohe Ighodaro yerekana ibihe byiza yagiranye nawe kuva yavuka.

    'Umwiza wanjye , umwana wanjye mwiza Amaris Esohe Ighodaro 11.17.2023. Uri igitangaza cyanjye ukaba impano nziza nigeze nakira'.

    'Mugabo wanjye mwiza.Warakoze kumbera urutare na Papa mwiza ku mukobwa wacu. Ndagukunda'.

    John Drille n’umugore we bari mu byishimo byo kwibaruka imfura pic.twitter.com/UtkLaf6C10

    — UMUNSI.COM (@umunsiofficial) December 28, 2023

    The post John Drille n'umugore we bari mu byishimo byo kwibaruka imfura appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/john-drille-numugore-we-bari-mu-byishimo-byo-kwibaruka-imfura/