Blog

  • Zari yatumye nabari mu mirimo bayita mu biro… – #rwanda #RwOT

    Ibi birori bya Zari byabereye muri The Wave Lounge, byitabiwe n'abasilimu wabonaga ko bari bafitiye amatsiko kubona uyu mutegarugori wigwijeho ibigwi mu myidagaduro mpuzamahanga.

    Mu mpera z'Ugushyingo n'intangiriro z'Ukuboza 2023 ni bwo muri Kigali hatangiye gucicikana ko Zari, umwe mu bari n'abategarugori bahiriwe n'uruganda rw'imyidagaduro bakanabasha ku rubyaza agatubutse, azataramira mu Rwanda.

    Nyuma byaje gutangazwa neza ko azataramira muri The Wave Lounge i Kigali kuwa 29 Ukuboza 2023, ibintu na we ubwe yaje kwemeza asaba abantu kuzitabira ku bwinshi.

    Kuwa 28 Ukuboza 2023 mu masaha ya saa cyenda z'amanywa ni bwo Zari yageze i Kanombe mu ndege yari ivuye Entebbe muri Uganda aho yari aherutse gutaramira kuwa 16 Ukuboza 2023 mu birori byitabiriwe na mukeba we Tanasha Donna.

    Ubwo yageraga i Kigali yakiriwe n'Umujyanama we, Galston Antony wari umaze iminsi akurikirana ibikorwa by’ahazabera ibi birori n'ibindi bijyana nabyo, ashyikirizwa indabo n'abakobwa bo muri Inzora Protocol.

    Nyuma y'ikiganiro gito yagiranye na InyaRwanda Tv, yahise yerekeza mu modoka yari yateguriwe arindiwe umutekano n'abasore b'ibigango basanzwe bakora muri The Wave Lounge ari naho habereye ibi birori.

    Buri meza yose yari iriho inzoga z'ubwoko butandukanye nka Martel na Skol bari mu bateye inkunga iki gikorwa, kimwe naza Hennesy n'izindi.

    Uko amasaha yakuraga niko abantu bagiye biyongera. Buri umwe wabonaga ko afitiye amatsiko kubona imbonankubone Zari Hassan.

    Mbere gato yuko Zari ahagera, habanje kuza Miss Uwase Muyango witegura ubukwe na Kimenyi Yves kuwa 06 Mutarama 2023. Uyu Muyango na we amaze kubaka izina mu gutegura ibirori i Kigali.

    Hashize akanya mu masaha ashyira saa munani z'ijoro, nibwo Umujyanama wa Zari, Galstony yinjiye muri The Wave Lounge, abanza kureba uko imyiteguro imeze mbere y'uko Zari asohoka mu modoka.

    Uyu muherwekazi ubwo yinjiraga n'abari mu mirimo bayitaye babanza kuza kwihera ijisho ari na ko buri umwe yafataga amashusho y'urwibutso, Zari yafashe umwanya abanza kwifotoranya n'abari aho by'umwihariko nyiri The Wave Lounge, Pio n'umugore we.

    Nyuma yakomeje yinjira mu kabyiniro aho mu byicaro yarimo yifata amashusho ari nako ashagawe n'abantu benshi bisimbukuruza ngo babashe kumureba neza umuziki uvagwa abantu bakaraga umubyimba hamwe n’umushyushyarugamba MC Nario.Nabari bafite imirimo barimo bayivuyemo bajya kwihera ijisho Zari ari nako bafata na telefone zabo amashusho n’amafoto y’uyu muherwekazi y’urwibutsoUyu mugore wamamaye mu myidagaduro kuva akiri umuririmbyi kugeza n’ubu yinjiye mu bushabitsi bwimbitse yari yabucyereyeYinjiye acungiwe umutekano n’abasore b’ibigango bo muri The Wave Lounge Nyiri The Wave Lounge, Pio n’umugore we bafata ifoto y’urwibutso na Zari HassanMiss Muyango uri mu myiteguro y’ubukwe numwe mu bafashishije Zari mu mitegurirwe y’ibirori byabambaye ibyera i KigaliAmatsiko yari yose kubitabiye ibirori byabambaye ibyera bya Zari The Boss Lady umwe mu bagore babacuruzi mu myidagaduro bavugisha abarimo Rick Ross bakanaterwa inkunga mu bihe bitandukanye na kompanyi zikomeye nka Belaire na Ciroc

    AMAFOTO:Rwigema Freddy/inyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138118/zari-yatumye-nabari-mu-mirimo-bayita-mu-birori-byagatangaza-yakoreye-i-kigali-amafoto-138118.html

  • U Rwanda rwamaganiye kure ibyatangajwe na Perezida w’u Burundi warushinje gufasha RED Tabara #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu Perezida Evariste Ndayishimiye abitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

    Ubwo yagarukaga ku mutwe wa RED Tabara uherutse kugaba ibitero mu Burundi ukivugana ababarirwa muri 20, Perezida Ndayishimiye yashinje u Rwanda gufasha uyu mutwe.

    Yagize ati 'Iyo mitwe ihabwa icumbi, ibyo kurya, ibiro bakoreramo, amafaranga n’Igihugu bicayemo, ni aho mu Rwanda.'

    Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki 29 Ukuboza 2023, u Rwanda rwahakanye ibi birego.

    Muri iri tangazo Guverinoma y’u Rwanda itangira ivuga ko 'yamaganye ibitekerezo bya Nyakubahwa Évariste Ndayishimiye, Perezida wa Repubulika y’u Burundi, ushinja u Rwanda gufasha imitwe yitwaje intwaro y’Abarundi iba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.'

    Iri tangazo rikomeza rigira riti 'u Rwanda ntaho ruhuriye mu buryo bumwe cyangwa ubundi n’umutwe uwo ari wo wose w’Abarundi.'

    Guverinoma y’u Rwanda kandi yibukije ko mu bihe byatambutse yashyikirije iy’u Burundi abarwanyi b’Abarundi bambutse mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse bigakorerwa mu maso y’urwego rushinzwe kugenzura ibikorwa bya gisirikare mu karere ruzwi nka EJVM (Expanded Joint Verification Mechanism).

    Guverinoma y’u Rwanda ikomeza 'isaba Guverinoma y’u Burundi gukemura ibibazo byayo binyuze mu nzira z’ibiganiro aho babikemura mu bwumvikanye.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/U-Rwanda-rwamaganiye-kure-ibyatangajwe-na-Perezida-w-u-Burundi-warushinje-gufasha-RED-Tabara

  • Chairman wa APR FC yavuze ku bakinnyi bashya… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatanu mbere y’uko APR FC ifata rutemikerere i Kanombe yerekeza muri Zanzibar mu mikino ya Mapinduzi Cup iri gukinwa guhera taliki 28 Ukuboza 2023 kugeza taliki ya 13 Mutarama 2023.

    Col Richard Karasira yavuze ko imwe mu ntego ibajyanye muri iyi mikino ari ukugerageza kwitwara neza ndetse ikazanabafasha kugerageza abakinnyi 4 bashya bakomoka muri Camerron bagomba gukuramo 2 gusa.

    Yagize ati: 'Imwe mu ntego dufite ni ukugerageza kwitwara neza tukagera kure hashoboka byanadushobokera ko dutwara igikombe tukagitwara.

    Indi ni uko kubona imikino myinshi bifasha abakinnyi bacu kugenda bamenyerana bikazanadufasha mu mikino ya shampiyona yo kwishyura tugiye gutangira vuba ndetse na nyuma y'amezi 6 bikazanadufasha mu mikino ny'Afurika kuba twagera kure.

    Ikindi bizadufasha ni uko mu myanya ine dusigaje, dufitemo abo tugomba kuba twakongeramo kugira ngo ikipe yacu yuzure. Niba mwarabibonye mu mikino ibanza mu kumva n'umutoza, harimo icyo kibazo cy'abakinnyi bacye tukumva ko iyo myanya yakwiyongeramo.

    Icyo iki gikombe kizadufasha ni uko dufite abakinnyi bashya uretse ab'Abanyarwanda babiri dufite n'abandi bavuye Cameroon bane tuzahitamo babiri.

    Ubwo umutoza azahitamo, icyo yifuzaga ni abakinnyi basatira kuko niba munabibona mu mikino ibanza ya shampiyona twagerageje kwitwara neza mu byerekeranye no kugarira ariko gufungura izamu ngo dutsinde hari aho byagiye bitugora.

    Ntabwo byoroshye mu Rwanda gukina umupira uvuga ngo uzatsinda ariko ugize amahirwe ukongeramo abasatira byafasha dore ko tugiye kugira imikino myinshi irimo Igikombe cy'amahoro n'Igikombe cy'Intwari.  

    Urumva ko bizadusaba abakinnyi bahagije, ibyo ni byo byatumye twifuza kongeramo abakinnyi ariko tugiye kubageragereza muri Mapinduzi Cup turebe ko twafata babiri muri bo”.

    Ku bakinnyi batajyanye n'ikipe, Chairman wa APR FC yavuze ko  hari abari mu biruhuko basabye ko babongerera iminsi, naho abandi akaba ari ukubera ko byasabye ko batwara abakinnyi 24 gusa. 

    Kuri kapiteni Fitina Ombolenga, yavuze ko nta kibazo cy'imyitwarire afite ahubwo ari ukubera ko yabasabye ikiruhuko bitewe n'ibibazo afite ku giti ke.

    Muri iyi mikino ya Mapinduzi Cup, APR FC iri mu itsinda B aho iri kumwe na Simba SC, Singida Fountain Gate FC zo muri Tanzania na Jamhuri yo muri Kenya. Umukino wa mbere izawukina taliki 1 Mutarama 2024 icakirana na Jamhuri.



    Chairman wa APR FC wavuze ko intego ari ukwitwara neza mu mikino ya Mapinduzi Cup 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138116/chairman-wa-apr-fc-yavuze-ku-bakinnyi-bashya-bo-muri-cameroon-nintego-ibajyanye-muri-zanzi-138116.html

  • Minisitiri Dr Utumatwishima watangajwe no kum… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro aherutse kugirana na inyaRwanda Tv, umuraperi Bushali yatangaje ko yifuza guhura na Minisitiri Utumatwishima nyuma yo kumenya amakuru y’uko uyu muyobozi ari mu barebye imiririmbire ye.

    Muri icyo kiganiro, Bushali yabajijwe niba yamenya ko mu bo yataramiye mu gitaramo cyo kumurika umuzingo wa Yago Pon Dat yitwa “Suwejo” harimo Minisitiri Utumatwishima, asubiza ko atigeze abimenya.

    Uyu muraperi yabanje kubaza kandi akomeje niba Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yaba ari umu-mama, asobanurirwa n’umunyamakuru ko ari umugabo.

    Mu magambo ya Bushali yagize ati: 'Ntabwo nabashije kumenya niba harimo Minisitiri.' Akimara kubwirwa amazina y’umu Minisitiri wakurikiranye ‘performance’ ye, uyu muraperi yagize ati: 'Ni umu-mama?.'

    Amaze gusobanurirwa ko uwo muyobozi ari umupapa, Bushali yagize ati: 'Ntabwo nari nzi ko ahari. Ndanamusuhuje papa wanjye. Iki kiganiro nakireba azamfashe nanjye duhure nkeneye inama z’aba papa baba baturusha ibintu byinshi.'

    Minisitiri Utumatwishima asa n’uwatangajwe no kuba Bushali yarashidikanije ku wo ari we, ariko na none amwemerera ko bazahura. Ati: 'Ariko Bushido yaravuze ngo #Utumatwishima ni umu-mama, Bushali uzamuzane kuri Minisiteri tumenyane.'

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO INYARWANDA YAGIRANYE NA BUSHALI YIBAZA NIBA MINISITIRI D UTUMATWISHIMA ARI UMU-MAMA

    Minisitiri Dr Utumatwishima yemereye Bushali ko bazahura nyuma y’ikiganiro uyu muraperi asaba ko bazahuraBushali uri mu baraperi bahagaze neza uheruka gutangaza ko yifuza za Minisitiri yabyemerewe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138108/minisitiri-dr-utumatwishima-watangajwe-no-kumva-bushali-yibaza-niba-ari-umu-mama-yemeye-ko-138108.html

  • Niragire Marie France yavuze umuti wibibazo… – #rwanda #RwOT

    Inyandiko igenewe abanyamakuru, igaragaza ko Niragire yungirijwe na Murayire Protais ndetse n'umuhanzikazi Uwitonze Clementine wamamaye nka Tonzi. Mu matora kandi, Harerimana Ahmed yabaye Umunyamabanga naho umubitsi agirwa Rwagasani Braddock Le Sage.

    Niragire yatowe asimbura Janvière wari umaze imyaka ibiri ari ku buyobozi mu buryo bw’agateganyo. Uyu mugore ariko yari asanzwe ari Visi-Perezida mu Ihuriro ry’abatunganya filime, ari na Perezida w’Ihuriro rya filime.

    Yavuze ko kuba mu ihuriro ry’abatunganya filime, ari byo byamufashije kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Art Council.

    Avuga ko hari byinshi byasabwaga birimo nko kuba afite uburambe n’ubumenyi byasabwaga-ibi byose byamuhaye amahirwe yo kugera ku mwanya wa Perezida w'Inama y'Igihugu y'Abahanzi.

    Avuga ko imyaka ibiri yari ishize badakora amatora kubera ibyangombwa byo muri RGB byaburaga, bityo ko bafashe igihe cyo kubanza kubitegura.

    Agiye ku buyobozi mu gihe muri ‘Art Council’ havuzwemo ibibazo binyuranye birimo nko kwirukana abakozi ‘bidakurikije amategeko’, ibirego binyuranye byagiye bitangwa mu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), abitabaje Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe) n’ibindi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Marie France yavuze ko yiteguye kubakira ku byari bimaze gukorwa no guha umurongo ibyifuzwa n’abanyamuryango. Ati “Ahantu uyu munsi aho bigeze ku guhangana na byo, tuzarebera ukuri, kuko niba harimo abakozi harimo ‘Contract’ […] Tuzareba ku mategeko agenga ‘contract’ n’abakozi’.

    Yagaragaje ko bimwe mu bibazo biri muri Art Council bizwi, kandi bizakemurwa hisunzwe amategeko agenga iri huriro. Ati “Tuzareba uko dukemura ikibazo cy’abakozi.”

    Niragire yavuze ko mu gihe cy’imyaka itanu azamara ku buyobozi, ashyize imbere ibiganiro n’abahanzi bijyana no gusaba buri wese kubanza gutekereza ku bikorwa byabo mbere y’uko abishyira hanze.

    Ati “Ikibazo ni twebwe abahanzi, ntituramenya agaciro k’ibihangano byacu.” Hagomba kubanza kubaho ubukangurambaga ku buhanzi…”

    Yavuze ko bazahuza imbaraga na Minisiter y’Urubyiruko ndetse n’ubuhanzi, mu rwego rwo guteza imbere ubuhanzi. Ati 'Art Council' ikora ubuvugizi mu guhuza abahanzi, guverinoma n’izindi nzego.'

    Niragire anavuga ko muri iki gihe bagiye gukora ubukangurambaga buzatuma abahanzi binjira mu mahuriro anyuranye, kuko ‘iyo umuhanzi ari hanze aba yigenga’. Ati “Ntabwo uba umufiteho uburenganzira. Nibazamo ibibazo bakabicishamo aho ngaho, ibibazo birahagera.”

    Yavuze ko kubarizwa mu ihuriro bifite inyungu nyinshi, kuko hari ababarizwa muri cinema bakenera kujya kwiga hanze, cyangwa se kuhafatira amashusho bikaborohera cyane kurusha cyane iyo bataba bari muri iri huriro.

    Niragire Marie France yavuze ko mu gihe cy’imyaka itanu ashaka guteza imbere ubuhanzi mu buryo bwose. Ati “Ikintu cya mbere abahanzi dukeneye ni ukunga ubumwe, kuko nitugira ijwi rimwe tuzagira imbaraga, bujya nta muhanzi uba umwe….”

    Akomeza ati “Numva icya mbere ari ubumwe no gukorera hamwe. Icya kabiri ni uburyo twabyaza umusaruro ibihangano byacu, icya gatatu umuhanzi yahabwa agaciro gute? Kuko ukurikije sosiyete yacu n’umuco wacu bigeze ku rwego rwiza ariko rutari rwiza cyane.”

    Yavuze ko umubare utaraba munini w’abantu bumva ko ubuhanzi ari akazi nk’abandi, biri mu byo bagomba kwitaho mu kumvikanisha ko ubuhanzi ari akazi.


    Amaze imyaka itatu ariwe mugore watangije Televiziyo

    Muri Kanama 2021, nibwo Niragire Marie France yabaye umugore wa mbere mu Rwanda watangije ku mugaragaro Televiziyo yigenga, kuva icyo gihe yinjiranye ibiganiro byibanda cyane ku guteza imbere Cinema n’ubuhanzi.

    Yabwiye InyaRwanda ko urugendo rw’imyaka itatu ishize ruherekejwe no kwiga amasomo ajyanye n’ubushabitsi bwa Televiziyo.

    Yavuze ati “Imyaka itatu ku isoko uba uri gufata amasomo, kuko iyo utangiye ‘Business’ uza usanga hari abandi bayikoraga ariko n’ubwo uba warakoze ubushakashati, uba warakoze ku byo bamaze igihe bakora ariko atari ibyo bagiye gukora cyangwa se ibyo bari gukora kuko byo uba utarabibona…”

    Asobanura ko imyaka itatu ishize Genesis Tv iri ku isoko bizera neza ko mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, nabo bazaba bafite abandi babigiraho.

    Uyu mugore yavuze ko yatangije Televiziyo kubera ko yashakaga urubuga rwihariye rwajya ruteza imbere umuziki na Cinema, na gahunda ya Made in Rwanda.

    Ariko kandi anavuga ko yatangiye Televiziyo kubera ko yashakaga kugira ahantu he bwite ho gutambukiriza filime ye y’uruhererekane yise ‘The Little Angel’.

    Muri we avuga ko atashakaga ko filime ye itambuka kuri Youtube nk’ibindi bihangano, kuko yifuzaga urubuga rushobora kugera kure, kandi nawe bikamufasha kwiteza imbere yaba muri cinema no mu buhanzi.

    Ariko kandi intangiriro ntiyari yoroshye ‘kuko urumva hari ukuntu uba ufite ibihangano uri umuhanzi, ukina filime, ukora filime, iyo ureba itangazamakuru cyangwa Televiziyo uba ubona byose ariko iyo ugezemo ari ‘Business’ nibwo ubona ko ikeneye kubanza gufata imbaraga mbere y’uko ushyiraho cya gihangano kindi watekerezaga’.

    Niragire Marie France yavuze ko yabanje gufata igihe cyo gutegura neza ibikorwa yagombaga gushyira ku isoko, kandi atangiza urubuga ruzamufasha kwiteza imbere no guteza imbere ibihangano bya bagenzi be.

    Kuri we, avuga ko yinjiye mu ishoramari rya Televiziyo adashyize imbere amafaranga mu bihangano, ariko yari afite intumbero yo kunguka mu gihe kiri imbere cyo kimwe n’abandi. Ati “Ni ukunguka mu gihe bya bihangano byabo byateye imbere. Iyo n’iyo ntego yanjye.”


    Cinema yayishyize ku ruhande?

    Hari abavuga ko kuva Niragire yashinga Televiziyo atongeye kugaragara cyane muri filime.

    Asobanura ko inshingano za Televiziyo zatumye atabona umwanya uhagije mu gukina filime, ariko kandi na cinema isaba umwanya uhagije ari nayo mpamvu yabanje kwita ku guteza imbere igitangazamakuru yashinze mbere y’uko akomeza urugendo rwa filime.

    Marie France asobanura ko habaye kujanisha buri kimwe, abanza kwita kuri ‘Business’ ya Televiziyo mbere y’uko akomeza gukina muri filime ze n’iz’abandi.

    Yavuze ko ajya yumva abantu bavuga ko gukina muri filime kwe bihenze, ariko kandi siko bimeze. Ati “Ntabwo ndi umukinnyi uruhanya, icyo ni kimwe. Ntabwo ndi umukinnyi utubahiriza amasaha, ndi umukinnyi uri buguhe umusaruro ku mwanya wampaye.”

    Niragire yavuze ko filime ‘Inzozi’ yakinnyemo yitwa ‘Sonia’ yamwubakiye izina, kandi umwanya yakinnyemo wafashije benshi, inatinyura abakinnyi bashya ba filime bashakaga kwinjira muri cinema.

    Anasobanura ko iyi filime yafashije cyane cyane abagore bashakaga kwinjira muri cinema. Ati “Uruhare yagize ni runini cyane, ku buryo nzi abantu binjiye muri cinema cyangwa bakoze cinema nyuma y’uko filime yanjye isohotse.”

    Niragire asobanura ko igihe cyose umukinnyi yakinnye umwanya yahawe, bigatuma sosiyete imufata bijyanye n’umwanya yakinnye, bigaragaza ko yashyize mu bikorwa ibyo yagombaga gukina.

    Yavuze ko mu gihe yatangiraga urugendo rwo gukina filime, nta bicantege byarimo nk’aho abakobwa basabwa ruswa y’igitsina n’ibindi.

    Ahubwo ko byagiye bivugwa cyane muri Cinema, nyuma y’uko abantu babonye ko harimo amafaranga no kuba umuntu yashobora kwiteza imbere. 

    Niragire Marie France ‘Sonia’ ni umwe mu bakinnyi ba filime bigaragaje cyane mu Rwanda akaba ari nawo mwuga yubakiyemo izina 

    Niragire yagize izina rikomeye muri Cinema abicyesha filime 'Inzozi' yakinnyemo yitwa 'Sonia'


    Niragire yavuze ko imyaka itatu ishize ashinze Televiziyo ari urugendo rw’ubumenyi n’ibishoboka

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NANIRAGIRE MARIE FRANCE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138102/niragire-marie-france-yavuze-umuti-wibibazo-yakirijwe-mu-nama-yigihugu-yabahanzi-nimihigo–138102.html

  • JOB ANNOUNCEMENT – #rwanda #RwOT

    La Cabane Africaine ltd is a company which performs various activities and among those includes construction, design, property management, professional tour guide, air ticketing, tour-ism services network. Therefore, we would like to provide employment opportunities to those who wish join the company in positions mentioned below:

    -Sales consultants: 7 positions

    -Field marketing departments: 10 positions 

    -Telemarketers: 5 positions

    Applicants can send their documents to the following email address:

    EMAIL: [email protected]

    N.B: Only Bachelor’s degree related to the mentioned positions are required

    Deadline for the applications is on January 05th, 2024.

    THE MANAGEMENT OF LACABANEAFRIC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138114/job-announcement-138114.html

  • APR FC yerekeje Zanzibar -AMAFOTO – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ni bwo iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe. Biteganyijwe ko bari bubanze bakanyura i Nairobi muri Kenya, bakabona kwerekeza ku kibuga cy’indege cya cya Karume International Airport muri Zanzibar.

    APR FC yajyanye abakinnyi 24 barimo Abakinnyi bashya 4 b’Abanyamahanga bari mu igeragezwa ndetse na Elia Kategaya baheruka gusinyisha bakuye muri Mukura VS na rutahizamu Mbonyumwami Thaiba bagaruye bari baratije muri Marine FC.

    Mu bakinnyi iyi kipe itajyanye harimo Yannick Bizimana, Thadée Lwanga, Danny Ndikumana, Nshuti Innocent ugiye kujya mu igeragezwa mu ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Omborenga Fitina wasizwe kubera ibibazo by’imyitwarire idahwitse dore ko yamaze no kwamburwa igitambaro cy’ubukapiteni.

    APR FC iri mu itsinda B ikaba irikumwe na Simba SC na Singida Fountain Gate zo muri Tanzania na Jahmuri yo muri Kenya. Umukino wayo wa mbere izawukina taliki ya 1 Mutarama 2024 icakirana na Jahmuri.

    Myugariro wa APR FC, Ishimwe Christian asohoka mu mudoka igeze ku kibuga cy’indege i Kanombe 

    Chairman wa APR FC, Colonel Richard Karasira yajyanye n’ikipe mu irushanwa rya Mapinduzi Cup 

    Abarimo Umunyezamu wa APR FC, Pavelh Ndzira, Ynussu na Ramadhan 

    Umwe mu bakinnyi 4 bari mu igeragezwa mu ikipe ya APR FC 

    Nshimirimama Ismael Pitchou mbere yo kwinjira mu ndege

    Mugisha Gilbert mbere yo kujya mu ndege

    Elia Kategaya Umukinnyi mushya APR FC iheruka gusinyisha imukuye muri Mukura VS

    Rutahizamu wa APR FC Victor Mbaoma

    Kwitonda Allain Baca (imbere y’abandi) mbere yo kwinjira mu ndege

    Ubwo Imodoka ya APR FC yageraga ku kibuga cy’indege

    Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre

    Myugariro Niyigena Clement 

    AMAFOTO: Serge-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138113/apr-fc-yerekeje-zanzibar-amafoto-138113.html

  • Umukinnyi w’Amavubi ukina i Burayi yatereye ivi i Kigali (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Sven Kalisa ukinira Etzella Ettelbruck muri Luxembourg yambikiye impeta ya fiançailles umukunzi we Nella i Kigali.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 25 ukina mu kibuga hagati muri Etzella Ettelbruck mu cyiciro cya mbere muri Luxembourg, amaze iminsi mu Rwanda aho yaje mu kiruhuko.

    Akaba yarazanye n’umukunzi we Nella aje kumutembereza Igihugu cy’Imisozi 1000 avukamo.

    Yahise afatirana aya mahirwe aho bivugwa ko ku wa Gatatu w’iki cyumweru ari bwo Kalisa yasabye Nella ko yazamubera umugore undi na we arabyemera.

    Ni mu birori bibereye ijisho byabereye muri Eagle View Lodge ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi yifuza kuzasezeranira imbere y’amategeko mu Rwanda ku buryo ashobora kuzahava nabyo abikoze.

    Sven Kalisa aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu muri Nzeri 2022 ubwo Amavubi yiteguraga umukino wa gicuti yakinnye na Guinea Equatorial.

    Sven Kalisa yasabye Nella ko yazamubera umugore

    Yabyemeye nta kuzuyazaaaaa

    Byabereye i Kigali ku i Rebero

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Sven Kalisa

    Bashobora no kuzasezeranira imbere y’amategeko mu Rwanda

    Kalisa ni umukinnyi w’Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Umukinnyi-w-Amavubi-ukina-i-Burayi-yatereye-ivi-i-Kigali-AMAFOTO

  • Uburemba ni iki ? Ese Uburemba buravugwa ? #rwanda #RwOT

    Burya umugabo ufite uburemba bimugiraho ingaruka mu mitekerereze no mu mibanire ye n'umufasha we , bikaba byanatuma yitakariza icyizere n'icyanga cy'ubuzima , mur iyi nkuru turakubwira igisobanuro cy'uburemba , tunakubwire niba bushobora kuvugwa .

    Uburemba ni iki?

    Bvuga uburemba mu gihe umugabo igitsina cye kinanirwa gufata umurego cyangwa kikaba kidafite imbaraga ku buryo adashobora gutera akabariro neza .

     

    Ariko burya n'umugabo ufite igitsina gifata umurego ariko bikaba bidahagije ngo atere akabariro abashe kugeza mugenzi we ku ndunduro y'ibyishimo , aho bigera mu  gikorwa hagati igitsina cye kikanga , nabwo babyita uburemba .

     

    Ni iki gitera uburemba ?

    Hari impamvu nyinshi zitera uburemba zirimo

    • Imihangayiko ikabije
    • indwara z'agahinda gakabije
    • Indwara z'umutima zituma amaraso adatembera neza
    • Indwara ya Diyabete
    • Umubyibuho ukabije
    • Kuba mu buryo karemano ufite umusemburo muke wa testesterone
    • Kunywa itabi n'inzoga z'umurengera
    • Kurya nabi
    • Kudakora imyitozongoraoramubiri

    Hari imiti ishobora gutera iki kibazo irimo nk'imiti ya hypertension nindi myinshi …

     

    Ni gute wakwivura uburemba ?

    Burya uburemba buravugwa , ariko ni byiza kuganira na muganga ukamenya uburyo bwiza wakoresha mu kwivura uburemba .

     

    Uburyo bwo kwivura uburemba burimo

    1. Guhindura imyitwarire

    • Kurya indyo yuzuye ikungahaye ku ntungamubiri harimo imboga n'imbuto
    • Gukora imiyitozo ngororamubiri
    • Guhangana na Stress
    • Kureka kunywa inzoga n'itabi

    2.Gukoresha imiti

    Hari imiti ishobora kuvura ubu burwayi bw'uburemba irimo

    • Viagra
    • tadalafil
    • vardenafil

    Iyi miti ikaba yongera ingano y'amaraso agera mu myanya y'ibanga bityo igitsina kikabasha gufata umurego umwanya munini .

    3.Kuganirizwa

    Cyane cyane nko ku muntu ufite indwara z'agahinda gakabije , nabyo bikaba byamufasha gukira iki kibazo .

     

    4.Kubagwa

    Hari igihe biba ngombwa ko ubagwa ariko ni gake cyane gashoboka , aho ushobora gukora ibyitwa penile implants , cyangwa ibyitwa vascular surgery .

     

    Dusoza

    Uburemba ku bagabo buravugwa , bitandukanye n'ubugumba , uburemba bushobora gufata buri wese , imyaka yose yaba agezemo , kwivura cyangwa kwivuza uburemba birashoboka kandi bishobora gukorwa wivuye wowe ubwawe bitewe n'impamvu yabiteye .

     

    Ntukwiye guhangayika cyangwa ngo wihebe mu gihe wahuye nikibazo cy'uburemba , ahubwo menya impamvu yabiguteye , ubundi wivuze .

     SRC: UbuzimaInfo

    The post Uburemba ni iki ? Ese Uburemba buravugwa ? appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/uburemba-ni-iki-ese-uburemba-buravugwa/

  • 'Navutse ntabona ariko Imana imfungura amaso ndareba' ! Umuhamya bw'umuramyi Chidinma Ekile #rwanda #RwOT

    Ekile yatangaje uburyo yarebye nyamara yaravutse atabona. Avuga ko ari igitangaza cy'Imana.

     

    Umuhanzi wo kuramya no guhimbaza Imana Chidinma  Ekile mu gihugu cya Nigeria, yatangaje ko umubyeyi we yasenze imyaka n'imyaniko ariko amaso ye yaranze gufunguka ngo arebe gusa ngo umunsi umwe Imana ikamukorera igitangaza akongera kureba.

     

    Uyu muhanzi yavuze ko yavukanye ubuhumyi n'ababyeyi be bagakora iyo bwabaga ngo akire bikanga.Nyuma umubyeyi we yatangiye gusenga yewe ngo akiyiriza ubusa ariko nanone bikaba iby'ubusa ntihagire igitangaza kiba.

     

    Yemeza ko ibyaje kumubaho nyuma y'igihe kirekire yari amaze afata amasengesho akanayiriza ubusa cyamubereye igitangaza akongera akabona umucyo w'Isi.Gusa avuga ko yasenze arimo kugera ikirenge mu cy'umubyeyi we ari nabyo byaje kumufasha gukira amaso akareba.

     

    Ati:'Yego navutse ntabona kandi ntabwo nari narigeze mfunguza amaso yanjye na rimwe.Ababyeyi banjye bakoze iyo bwabaga kugira ngo ngere aha ndi uyu munsi.

     

    Kuva icyo gihe umubyeyi wanjye yatangiye gusenga cyane akiyiriza ubusa ariko ntibikore, gusa uko nakomeje gusenga nkajya no mu rusengero naje gufunguka amaso , cyari igitangaza'.

     

    'I was born blind but God opened my eyes'- Singer Chidinmapic.twitter.com/AYvRS6TzpD

    — GistReel.Com (@GistReel) December 28, 2023

    The post 'Navutse ntabona ariko Imana imfungura amaso ndareba' ! Umuhamya bw'umuramyi Chidinma Ekile appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/navutse-ntabona-ariko-imana-imfungura-amaso-ndareba-umuhamya-bwumuramyi-chidinma-ekile/