Blog

  • Uwari umunyezamu wa Rayon Sports yerekeje muri AS Kigali #rwanda #RwOT

    Hakizimana Adolphe yamaze gusinyira ikipe ya AS Kigali nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Rayon Sports.

    Uyu munyezamu w’imyaka 20, ntabwo yorohewe n’umwaka we wa nyuma muri Rayon Sports aho yabuze umwanya ubanza mu kibuga ari na yo mpamvu atongereye amasezerano aho Simon Tamale yamutwaye umwanya.

    Yari yarasinye amasezerano y’imyaka 4 muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru, yarangiye tariki ya 9 Ukuboza 2023.

    Hakizimana Adolphe yaje muri iyi kipe ku myaka 16 akaba yari avuye mu irerero ry’Isonga aho yaguzwe n’uwari perezida w’iyi kipe, Munyakazi Sadate.

    Nyuma y’imyaka 4, Hakizimana Adolphe akaba asanze ari cyo gihe cyiza cyo gusohoka muri Rayon Sports akajya gushakira ahandi.

    Yamaze gusinyira AS Kigali aho agiye gusimbura Kimenyi Yves wagize ikibazo cy’imvune ikomeye mu gice kibanza cya shampiyona ya 2023-24 bikaba ngombwa ko abagwa.

    Hakizimana Adolphe yerekeje muri AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uwari-umunyezamu-wa-rayon-sports-yerekeje-muri-as-kigali

  • Waruziko igikoma gifitiye umumaro umubiri wawe, Dore impamvu ukwiye kunywa igikoma buri munsi #rwanda #RwOT

    Igikoma ubusanzwe abantu benshi bakunda kuvuga ko abagore n'abana aribo bakinywa, ariho usanga umugabo avuga ko adashobora ku gikoza mu kanywa. Gusa ibyo ni ukwibeshya kuko igikoma ni ingenzi muri buri umwe, yaba umugabo cyangwa umugore yewe n'umwana.

     

     

    Dore impamvu ukwiye kunywa igikoma buri munsi;

     

     

    1.Igikoma kifitemo intungamubiri nyinshi, inzobere zibivugaho ko mu gikoma dusangamo vitamin B1, vitamin B6 zifite umumaro munini mu mubiri w'umuntu.

     

     

    2.Igikoma gifasha umubiri w'umuntu kugira uruhu rwiza, ndetse ngo mu gikoma habamo intungamubiri zituma amaraso atemberera muri mubiri neza.

     

     

    3.Igikoma gituma umuntu abyibuha, zimwe mu ntungamubiri igikoma kifitemo nuko gishobora gufasha umuntu abyibuha ndetse bikaba bizwi ko rimwe narimwe mu buvuzi bwo kunanuka igikoma nacyo kizamo.

     

     

    4.Gifasha mugusohora imyanda mu mubiri.

     

    Inzobere zivuga ko iyo unyweye igikoma kihutisha isohoks ry'imyanda iri mu mubiri wawe iyo unyara cyane ko igikoma gituma ujya kunyara bityo ugasohora imyanda mu mubiri wawe.

     

     

    5.Gikomeza amagufwa

     

    Igikoma kifitemo calcium ikomeza amagufwa y'umuntu, rero ni ngombwa ko umuntu yihata igikoma ndetse akakinywa buri munsi.

     

     

    Sibyo gusa kandi kuko igikoma kifitemo intungamubiri nyinshi zifasha amaso yawe gukomeza gukora neza. Mu igogora nabwo iyo unywa igikoma bituma igogora mu mubiri wawe rigenda neza.

     

     

     

     

     

    Source: thestar.co.ke

    The post Waruziko igikoma gifitiye umumaro umubiri wawe, Dore impamvu ukwiye kunywa igikoma buri munsi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/waruziko-igikoma-gifitiye-umumaro-umubiri-wawe-dore-impamvu-ukwiye-kunywa-igikoma-buri-munsi/

  • Dore impamvu ukwiye kurya urusenda mu biryo urya buri munsi #rwanda #RwOT

    Kimwe mu birungo cyangwa iryoshya bityo abantu benshi bakunda ni urusenda, Hari abarurya kuko bizera ko rubatera appetit yo kurya cyangwa se hakaba hari n'abandi urusenda ruryohera. Muri iyi nkuru twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira amakuru yizewe ku byiza byo kurya urusenda.

     

     

    Guhera uyu munsi niba nawe utarya urusenda ukwiye kubyiga kuko rufite akamaro gakomeye cyane mu mubiri wawe. Nawe ururya kuko urukunda cyangwa rugutera appetit, uyu munsi ni ngombwa ngo umenye akamaro rukugirira mu mubiri wawe.

     

     

    Icyakora urusenda turi kuvuga hano, si izi nsenda zikorerwa mu nganda kuko zo zongerwamo ibindi bintu, ahubwo turi kuvuga urusenda piripiri uru rw'imisogwe kuko rwo ruba rukimeze neza ndetse ruvuye mu murima.

     

     

    Dore akamaro ko kurya urusenda mu biryo urya buri munsi;

     

     

    1.Rufasha Umutima wawe kumera neza.

    Kurya urusenda mu biryo urya buri munsi bituma utarwara Umutima cyane kuko urusenda rwifitemo intungamubiri zifasha amaraso gutembera no gukora neza mu mutima.

     

     

    2.Rukurinda kurwara diabetes:

     

    Ikindi inzobere zivuga ko kurya urusenda mu biryo urya buri munsi bituma utarwara Diabetes cyane ko ngo urusenda rufite ubushobozi bwo kugabanya isukari mu mubiri wawe.

     

     

    3.Rukirinda uburibwe

     

    Ikindi urusenda ruzwiho kurinda uburibwe ushobora guhura nabwo, inzobere zivuga ko urusenda rimwe narimwe rutuma utaribwa umutwe cyane mu gihe uguze ikibazo runaka mu Mutwe.

     

     

    4.Rufasha mu igogora

     

    Urusenda rufasha umubiri wawe mu igogora aho rushobora gufasha umubiri wawe kuba wafatwa na zimwe mu ndwara zishobora guterwa nibyo wariye harimo nka Diarrhea.

     

     

    5.Rukurinda umubyibuho

     

    Inzobere zivuga ko Kandi urusenda rufite ubushobozi bwo kugabanya umubyibuho kuko ngo urusenda rukamura bimwe mu binure biri mu mubiri wawe bityo bigatuma utabyibuha.

     

     

     

     

    Source: ghettoradio.co.ke

    The post Dore impamvu ukwiye kurya urusenda mu biryo urya buri munsi appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/dore-impamvu-ukwiye-kurya-urusenda-mu-biryo-urya-buri-munsi/

  • Kenya : Umukecuru w'imyaka 89 yafashwe ku ngufu hafi kwicwa #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Kenya habaye ibintu abantu benshi bakomeje gufata nk'amahano kuko umukecuru w'imyaka 89 yafashwe ku ngufu ndetse hafi gupfa, bikozwe n'umwe m'umuturanyi be wari ukiri muto mu myaka.

     

     

    Uyu mukecuru wari umaze gukura byatangajwe ko yaafashwe kungufu ubwo umwe mu baturanyi be baje mu ijoro ryo kuwa gatatu taliki  27 ukuboza 2023 ubwo uyu mukecuru yarari kurya iby'umugoroba, nibwo  yaje amufata ku ngufu ndetse ubwo yashakaga kumwiba cyane ko uyu mucekuru yabaga wenyine.

     

     

    Biravugwa ko uyu mugabo wafashe ku ngufu uyu mukecuru yanyuze ku muryango w'imbere, ubwo yazaga mu rugo rw'uyu mukecuru usanzwe uba wenyine mu nzu. Amakuru yuyu mucekuru yamenyekanye mu gitondo cy'umunsi wakurikiyeho.

     

     

    Amakuru ajya kumenyekana ko uyu mukecuru yahohotewe, umwe mu bana be yaje kumureba maze asanga nyina umubyara yagagaye hafi gupfa. Ubwo uyu mucekuru yajyanwaga ku bitaro nibwo basanze uyu mucekuru yanafashwe kungufu.

     

     

    Uyu mukecuru amakuru aravuga ko ubu amaze kumera neza ndetse ko mu minsi irimbere ataha akava ku ivuriro. Abantu benshi bakomeje gusabira umugabo ucyekwaho guhihotera uyu mucekuru guhabwa igihano kimukwiye.

     

     

     

     

     

    Source: citizentvkenya

     

     

    The post Kenya : Umukecuru w'imyaka 89 yafashwe ku ngufu hafi kwicwa appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/kenya-umukecuru-wimyaka-89-yafashwe-ku-ngufu-hafi-kwicwa/

  • Waba uziko hari abantu batemerewe kunywa Tangawizi? Byinshi kuri yo #rwanda #RwOT

    Tangawizi isangwa henshi mu ngo zacu ndetse tuyifashisha cyane mu kwivura indwara zimwe na zimwe ariko nubwo igira akamaro kanini hari abantu batemerewe kuyikoresha kuko yagira ingaruka mbi ku buzima bwabo aho kubakiza.

     

     

    Tangawizi, umuti ukomeye cyane kandi w'umwimerere

    Tangawizi yifashishwa mu kuvura inkorora, ibicurane na bumwe mu burwayi bwo mu muhogo.Tangawizi yongerwa mu cyayi no mu biryo kugira ngo bigire impumuro nziza n'uburyohe bwisumbuyeho.

     

    Tangawizi kandi ifasha mu gukira umutwe, kuruka, gufungana mu mazuru n'ibindi, si ibyo gusa kuko Tangawizi ikora nk'ifunguro rifasha mu gutakaza ibiro.

     

    Ifasha umubiri wawe gutuma ukora cyane, bigatuma udahora ushonje cyane. Ni nziza ku igogora, ifasha ku barwaye igifu ndetse n'ikora neza ry'umutima.

     

    Tangawizi inakura imyuka y'umurengera mu mara no mu gifu. Tangawizi kandi ifasha mu itembera ryiza ry'amaraso , igabanya kuribwa mu ngingo cyangwa kuribwa imitsi. Tangawizi ifite n'akamaro gakomeye mu gutuma ibisebe bikira vuba.

     

    Nubwo tubonye akamaro ntagereranywa ka Tangawizi , ntabwo ikoreshwa na buri wese nkuko urubuga Bold Sky rwandika ku buzima rubitangaza ari nayo mpamvu tugiye kurebera hamwe abantu batemerewe kuyikoresha urebe niba uri muri icyo cyiciro.

     

    Abantu bamwe batekereza ko Tangawizi nta ngaruka mbi yagira ku muntu kuko ari icyatsi, nyamara ishobora guteza ibibazo ku bantu bamwe na bamwe. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku ngaruka mbi za Tangawizi ku bantu bagomba kwirinda kuyikoresha.

     

    Abagore batwite

    Tangawizi ishobora kugira ingaruka mbi igihe umugore ayikoresheje atwite. Icyo twakwita ibitera imbaraga karemano biba muri Tangawizi bishobora gutera umugore kugira ibise mbere y'igihe.Ibi nibyo bishobora gutuma umwana avuka igihe kitageze ari nayo mpamvu abagore batwite bagirwa inama yo kudakoresha Tangawizi mu buryo ubwo aribwo bwose.

     

    Abantu bashaka kubyibuha n'abafite ibiro bikeya

    Tangawizi ni umwe mu miti myiza ifasha gutakaza ibiro. Izamura uburyo umubiri ukoramo ubundi ikagabanya ubushake bwo kurya. Iyi niyo mpamvu abantu bashaka kubyibuha ndetse n'abafite ibiro bikeya cyane badakwiriye gukoresha Tangawizi.

     

    Abantu barwaye zimwe mu rwara z'amaraso

    Tangawizi ifasha mu gutembera neza kw'amaraso agana mu bindi bice by'umubiri. Aka ni kamwe mu kamaro k'ingenzi ka Tangawizi ku mubiri w'umuntu. Ariko ku bantu bafite uburwayi bw'amaraso nk'abanywa imiti ituma amaraso yabo avura cyangwa se abarwaye 'haemophilia'(uburwayi butuma iyo umuntu akomeretse, amaraso atinda kuvura ngo bihagarare), Tangawizi ntibaba bagomba kuyikoresha mu buryo ubwo aribwo bwose.

     

    Abantu banywa imiti

    Muri rusange abantu baba bari kunywa imiti y'uburwayi ubwo aribwo bwose bagomba kwirinda gukoresha Tangawizi.

     

    Tangawizi izamura cyangwa ikagabanya ubukare bw'imiti. Ituma ubukare bwa 'aspirin' n'indi miti ituma amaraso atavura. Mu rundi ruhande ahubwo igabanya ubushobozi bw'imiti ituma amaraso avura. Indi miti itagomba kunywebwa umuntu akanakoresha Tangawizi harimo irinda umuvuduko w'amaraso n'imiti irinda diyabete

    SRC: Umuryango

    The post Waba uziko hari abantu batemerewe kunywa Tangawizi? Byinshi kuri yo appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/waba-uziko-hari-abantu-batemerewe-kunywa-tangawizi-byinshi-kuri-yo/

  • Cristiano Ronaldo niwe mukinnyi ku Isi watsin… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo muri shampiyona ya Arabia Saudite hakinwaga umunsi wa 19 ikipe ya Al Taawoun yakira Al Nassr.

    Umukino warangiye Al Nassr itsinze ibitego 4- 1 cya Al Taawoun. Muri iri ibi bitego 4 harimo 1 cya kizigenza Cristiano Ronaldo yatsinze umukino ugiye kurangira ku munota wa 90+2.

    Iki gitego yatsinze cyatumye ahita yuzuza ibitego 54 atsinze kuva uyu mwaka wa 2023 watangira, ibintu byahise bimugira umukinnyi watsinze ibitego byinshi ku Isi muri uyu mwaka 

    Cristiano Ronaldo w’imyaka 38 yashyizeho aka gahigo ko kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi ahigitse abarimo Harry Kane na Kylian Mbappé bafite ibitego 52 ndetse na rutahizamu wa Manchester City, Erling Haaland ufite ibitego 50.

    Mu bandi bakinnyi baza inyuma mu gutsinda ibitego byinshi muri uyu mwaka wa 2023 harimo Romelu Lukaku ukinira Roma ufite ibitego 40, Santiago Gimenez ukinira Feyenoord ufite ibitego 39, na Lautaro Martinez ukinira Inter Milan ufite ibitego 37.

    Cristiano Ronaldo ubwo yerekezaga mu ikipe ya Al Nassr muri Arabia Saudite benshi bavuze ko asa n’urangiye ariko akomeje kwerekana ko ari umukinnyi ukomeye.

    Nyuma y’uyu mukino batsindagamo Al Taawoun, mukinnyi ufite Ballon d’Or 5 mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko yishimiye kuba muri uyu mwaka yaratsinze ibitego byinshi ndetse no mu mwaka utaha akazagerageza kubikora.

    Cristiano Ronaldo yatsinze ibitego byinshi kurusha abandi bakinnyi bose ku Isi muri 2023

    Ronaldo yatsinze ibitego 54

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138133/cristiano-ronaldo-niwe-mukinnyi-ku-isi-watsinze-ibitego-byinshi-muri-2023-138133.html

  • Perezida Kagame yageneye ubutumwa busoza umwa… – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yageneye Ingabo z’igihugu n’inzego z’umutekano kuri uyu wa Gatandatu mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo umwaka wa 2023 ushyirweho akadomo. 

    Yagize ati “Ndifuriza abagore n’abagabo mu Ngabo no mu nzego z’umutekano mwese iminsi mikuru myiza, n’umwaka mushya Muhire.

    Umwaka mushya ni umwanya wo kwisuzuma no kongera gufata ingamba zo kurinda igihugu, by’umwihariko abari kure y’Imiryango yanyu muri ibi bihe by’iminsi mikuru”.

    “Ndabashimira umuhate n'ubwitange mu kubungabunga no kugarura amahoro n'umutekano ku mugabane wacu, haba mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye ndetse n'abari mu butumwa ku bw'ubufatanye n'ibihugu by'inshuti.

    Muhagarariye indangagaciro z'igihugu cyacu, mu bikorwa by'indashyikirwa n'ubunyamwuga.' 

    Perezida Paul Kagame yanashimiye imiryango y’ababuze ababo bitangira igihugu ndetse anabasa Ingabo z’igihugu n’inzego z’umutekano gukomeza kurinda igihugu babikorana ubushishozi.

    Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Ingabo z’igihugu n’inzego z’umutekano 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138131/perezida-kagame-yageneye-ubutumwa-busoza-umwaka-ingabo-zigihugu-ninzego-zumutekano-138131.html

  • Umusore yatawe muri yombi azira kwandikira message z'urukozasoni umwana w'umukobwa w'imyaka 14 #rwanda #RwOT

    Uyu musore w'imyaka 34 yatawe muri yombi n'abashinzwe umutekano nyuma Yuko ari gushinjwa kwandikira message z'urukozasoni umwana w'umukobwa w'imyaka 14 gusa.

     

    Ibyo byabereye mu gihugu cy'Ubwongereza.Mu makuru ducyesha ikinyamakuru ghpage gikorera mi gihugu cya Nigeria, bivugwa ko uyu musore ayo makuro yose yasakaye binyuze mu mashusho yafashwe ubwo yari ari kwisobanura avuga uko ibintu byose byagenze.

     

    Uyu musore ubusanzwe ni uwo mu gihugu cya Nigeria ariko mu kwezi gushize nibwo yimukiye mu gihugu cy'Ubwongereza Ariho yakoreye ibyo byaha maze atabwa muri yombi n'abashinzwe umutekano bo muri icyo gihugu cy'Ubwongereza.

     

    Nkuko uyu musore yabyivugiye, yavuze ko yahuriye nuwo mwana w'umukobwa w'imyaka 14 ku rubuga bateretaniraho maze batangira kujya bavugana.Ndetsee ngo uyu mwana w'umukobwa yamubwiye ko afite imyaka 14 maze uyu musore akomeza kumwandikira.

     

    Icyo uyu musore ari kuzira nuko uyu mwana w'umukobwa yamubwiye ko afite imyaka 14 ariko Umusore agakomeza kumushora mu ngeso z'ubusambanyi aho ngo uyu musore yoherereje amafoto yigitsina cye uyu mukobwa nawe amusaba ko yafotora amafoto y'ambere ye nigitsina cye akamwereka.

     

    Uyu musore ukomeje gukurikiranwaho icyo cyaha, yavuze ko mu mezi ashoze Aribwo yimukiye mu gihugu cy'Ubwongereza ndetse ko afite umwana w'amezi atatu gusa.

    Source: ghpage.com

    The post Umusore yatawe muri yombi azira kwandikira message z'urukozasoni umwana w'umukobwa w'imyaka 14 appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umusore-yatawe-muri-yombi-azira-kwandikira-message-zurukozasoni-umwana-wumukobwa-wimyaka-14/

  • Diamond Platnumz yahaye gasopo umusore washakaga kureshya Zuchu #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Naseeb wamamaye nka Diamond Platnumz yahaye gasopo umusore washakaga gutereta Zuchu.

     

    Ibinyamakuru byo muri Tanzania byanditse ngo ' Diamond Platnumz yasagarariye uwashakaga kwigarurira umurima we ( Ubutaka bwe )'.

     

    Ibi byanditswe gutya nyuma y'igihe Zuchu atavugwa mu itangazamakuru asa n'uwazimye bigaragaza ko Diamond Platnumz yashakaga kongera kugarura umuhanzi we mu matwi y'abafana bitewe n'uburyo byakozwe.

    Diamond Platnumz yakoze ibi binyuze mu butumwa yashyize hanze uwo musore yandikiye Zuchu amubwira ngo aze kumuhamagara nabona umwanya.

    Muri ubu butumwa uyu musore yasabaga Zuchu ko babonana iminota 10 yonyine.

    Diamond Platnumz asubiza uyu mugabo, yavuze ko akwiriye guharika kumureshya , amubwira ko Zuchu yamureze.

    Zuchu amaze igihe avuga ko akunda Diamond gusa we ntaratobora na rimwe ngo amubwira ko amukunda ari nayo mpamvu abakurikiranira hafi iby'umuziki wa Tanzania bavuga ko ari agatwiko Diamond yashakaga nyuma yo kubona umuhanzi we agiye kumara umwaka atavuzwe.

     

    The post Diamond Platnumz yahaye gasopo umusore washakaga kureshya Zuchu appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/diamond-platnumz-yahaye-gasopo-umusore-washakaga-kureshya-zuchu/

  • Perezida Kagame yageneye Ingabo z’u Rwanda ubutumwa bw’iminsi mikuru #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bwashyize hanze n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023.

    Muri ubu butumwa, Umukuru w’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, atangira agira ati 'Ndifuriza abagore n’abagabo mu ngabo no mu nzego z’umutekano mwese iminsi mikuru myiza, n’Umwaka mushya muhire.'

    Nanone akongera ati 'Ndabashimira ku myitwarire myiza n’ubwitange mu kurinda igihugu, by’umwihariko abari kure y’imiryango yanyu muri ibi bihe by’iminsi mikuru.'

    Perezida Kagame kandi ashimira abo muri izi nzego z’umutekano umuhare n’ubwitange badahwema kugaragaza 'mu kubungabunga no kugarura amahoro n’umutekano ku Mugabane wacu, haba mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abari mu butumwa ku bw’ubufatanye n’Ibihugu by’inshuti. Muhagarariye indangagaciro z’Igihugu cyacu, mu bikorwa by’indashyikirwa n’ubunyamwuga.'

    By’umwihariko kandi yanageneye ubutumwa imiryango y’ababuze ababo baburiye ubuzima mu bikorwa byo kugarura amahoro. Ati 'Ku miryango yabuze ababo batakaje ubuzima bitangira igihugu, ndabashimira ubwo butwari, tuzakomeza kubaba hafi.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Perezida-Kagame-yageneye-Ingabo-z-u-Rwanda-ubutumwa-bw-iminsi-mikuru