Blog

  • Waruziko gushyira urubura ku ruhu rwawe bushobora kugufasha kugumana uruhu rwiza, Dore icyo inzobere zibivugaho #rwanda #RwOT

    Abantu benshi ntibajya bamenya ko urubura burya rugirira umumaro uruhu rwabo, gusa inzobere zivuga ko akamaro gahari ndetse ntibahwema no kuvuga ko hari ni bibi cyangwa ingaruka mbi zo gukoresha urubura ku mubiri wawe.

     

    Muri iyi nkuru twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira amakuru yizewe mu gukoresha urubuga ku ruhu.Inzobere zivuga ko gushyira cyangwa gukoresha urubura ku mubiri cyangwa ku ruhu rwawe bushobora kugufasha kugabanya uburibwe.

     

    Niba ujya ukunda kureba umupira w'amaguru akenshi iyo umukinnyi avunitse ikintu cy'ambere umuganga akora ni ugushyira urubura (barafi) ku mubiri w'uwo mukinnyi cyane aho yavunitse mu buryo bwiza bwo kumugabanyiriza uburibwe.

     

    Ikindi urubura rutuma uruhu rwawe rurambuka neza, cyane iyo ukoresheje urubura hafi yisura cyane iruhande rw'amaso hamwe hakunda kuza iminkanyari. Iyo wifashishije urubura bishobora gutuma uruhu rwawe rurambuka ndetse rukamera neza.

     

    Urubura Kandi rutuma uruhu rwawe rukora neza cyane mu mitemberere cyangwa icyo bita circulation mu rurimi rw'amahanga.

     

    Kubera gukoresha urubura ku mubiri wawe bituma uruhu rwawe rutembereza intungamubiri muri reo neza, ndetse ngo bituma uruhu rwawe rubasha kwakira umwuka mwiza mu buryo bwihuse Kandi bwiza.

     

    Usibye ibyo kandi, urubura iyo urukoresheje ku mubiri wawe bituma rwica udukoko kuri ku ruhu rwawe. Ni ukuvuga kubera ubukonje bwinshi urubura ruba rufite, iyo urushize ku mubiri wawe twa dukoko turi ku ruhu rwawe Tubi, ditangira gupfa twishwe nubwo bukonje.

     

    Icyakora inzobere zivuga ko hari ningaruka mbi zishobora kukugeraho bitewe nuko wakoresheje urubura.Inzobere zivuga ko gukoresha urubura ku mubiri wawe bishobora gutuma icyitwa kumva cyangwa ikiyumviro cyo ku ruhu gipfa.

     

    Nkuko mubuzi umuntu mu bintu agira byumva uruhu narwo rubamo kuko iyo umuntu agukozeho uhita ubyumva, rero gukoresha urubura bishobora gutuma ibyo bipfa.

     

    Ikindi Kandi ngo urubura si umuti uzagufasha iteka ryose, ni ngombwa ko ukoresha urubura mu gihe kigiye gitandukanye mu buryo bwo kubona impinduka nzizaa.

     

    Dore uburyo bwiza bwo gukoresha urubura bigatanga umumaro:

    1.Koresha urubura ruto, mbere ukoresha urubura rutari rwinshi.Urubura rwishyireho mu minota itarenze 10 Kandi itagiye munsi yiminota 5.

    2.Irinde gusiga cyangwa gushyira urubura ku minwa cyangwa ku maso.

    3.Irinde gukoresha urubura mu gihe ufite igisebe.

    Source: Quora

    The post Waruziko gushyira urubura ku ruhu rwawe bushobora kugufasha kugumana uruhu rwiza, Dore icyo inzobere zibivugaho appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/waruziko-gushyira-urubura-ku-ruhu-rwawe-bushobora-kugufasha-kugumana-uruhu-rwiza-dore-icyo-inzobere-zibivugaho/

  • Asa na pamella wa The Ben! Umukobwa uri mu ndirimbo Ni Forever yasubiwemo n'umuhanzi 'Nigabe' #rwanda #RwOT

    Umusore muto akomeje kuzamuka mu muziki abinyujije mu gusubiramo indirimbo z'abahanzi bakunzwe barimo The Ben, Shafi na Chriss Eazy.

    Umuhanzi uzwi ki Izina rya 'Nigabe' wasubiyemo indirimbo Bana ya 'Shafi' na 'Chriss Eazy' bimwe bakunze kwita 'cover' igakundwa na benshi, ubu yamaze no gushyira hanze indi cover yakoze ku ndirimbo ya 'The Ben' umuhanzi ukunzwe mu rw'imisozi igihumbi ndetse no hanze y'arwo ndetse uherutse kurushinga na Miss Uwicyeza Pamella.

    Kanda hano urebe indirimbo Bana yasubiyemo

    Hari hashize ukwezi uyu musore ashyize hanze iyi cover ya Bana yakunzwe n'abatari bake dore ko imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi icumi ku rubuga rwa youtube kuri konti ye yitwa 'Nigabe' akaba ari izina rye bwite ndetse akoresha no mu muziki.

    Mu kiganiro twagiranye n'uyu muhanzi yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusubiramo iyi ndirimbo 'Ni forever'  nyuma yaho abonye urukundo benshi bayifitiye ndetse akurikije uko indirimbo yari aherutse gusubiramo yakunzwe  ndetse  bityo ngo akaba yizeza abakunzi be gukomeza kubaha n'izindi mu minsi iri imbere.

    Uyu muhanzi ukiri muto akomeza avuga ko afite gahunda yo gusubiramo indirimbo z'amoko yose (ziri mu ndimi z'amahanga) kugira ngo akomeze yigarurire imitima ya benshi ari nako yagura imbago z'umuziki we ndetse yongeyeho ko afite ubushobozi bwo kuryoshya ubukwe binyuze mu bihangano by'indirimbo.

    Ni mu gihe turimo gusoza umwaka abahanzi benshi batandukanye barimo Niyo Bosco, Israel Mbonyi, Alyne Sano, Rider man ndetse n'abandi batandukanye bakomeje gushyira hanze indirimbo, abamenyerewe mu gusubiramo indirimbo nka Silvizo n'abandi bakomeza kugenda na bo batoranya izo basubiramo, nuyu 'Nigabe' akaba akomeje kwiyongera muri abo bahanzi.

    'Nigabe avuga ko atazagarukira gusa mu gusubiramo indirimbo z'abandi ahubwo ko azakora n'ize bwite mu minsi iri mbere ariko akaba yarabanje gukora ibi asa naho akora igerageza.

     

     

    The post Asa na pamella wa The Ben! Umukobwa uri mu ndirimbo Ni Forever yasubiwemo n'umuhanzi 'Nigabe' appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/asa-na-pamella-wa-the-ben-umukobwa-uri-mu-ndirimbo-ni-forever-yasubiwemo-numuhanzi-nigabe/

  • Real Madrid yahaye Kylian Mbapp igihe ntaren… – #rwanda #RwOT

    Mu mpeshyi y’umwaka utaha wa 2024 ni bwo uyu mukinnyi w’imyaka 25 azaba arangije amasezerano ye mu ikipe ya Paris Saint-Germain. 

    Ubwo bivuze ko asigaranye amasezerano y’amezi 6 kandi mu mategeko biremewe ko umukinnyi usigaranye amasezerano y’amezi 6 mu ikipe aba yemewe kuganira n’andi makipe amwifuza nta kibazo.

    Kuri ubu ikipe ya Real Madrid yifuje Kylian Mbappé guhera muri 2022 ariko bikarangira itamubonye, yamubwiye ko niba afite gahunda yo kuzabasinyira mu mpeshyi y’umwaka utaha, agomba kugeza mu kwezi kwa mbere hagati yarabifasheho umwanzuro cyangwa niba bitazakunda nabyo akabivuga nk’uko ikinyamakuru The Athletic cyabyanditse.

    Impamvu Real Madrid yakoze ibi ni uko yigiye ku makosa yakoze ubwo muri 2022 yizeraga ko izasinyisha uyu mukinnyi ariko bikarangira bidakunze ahubwo yongera amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya Paris Saint-Germain, aza kubiseguraho nyuma bitewe nuko yari yaramaze kumvikana nabo ariko abatenguha mu minsi ya nyuma.

    Ibyo Real Madrid iha Kylian Mbappé ntabwo byigeze bihinduka, ni Miliyoni 26 z’amapawundi ishaka kuzajya imuhemba ku mwaka ndetse na Miliyoni 130 z’amayero yiyongeraho yamuha imusinyisha.

    Biramutse bikunze iyi kipe yo muri Espagne ikabona Kylian Mbappé mu mpeshyi y’umwaka utaha, yaba aje asanga abandi bakinnyi bakomeye iheruka gusinyisha barimo Jude Bellingham n’undi mwana ukiri muto cyane witwa Endrick uzayijyamo mu mpeshyi y’umwaka utaha.

    Kylian Mbappé yahawe igihe ntarengwa cyo gufata umwanzuro niba azerekeza muri Real Madrid

    Kylian Mbappé azarangiza amasezerano ye muri Paris Saint-Germain mu mpeshyi y’umwaka utaha 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138128/real-madrid-yahaye-kylian-mbappe-igihe-ntarengwa-138128.html

  • Tyla, Asake, Davido na Tems mu basusurukije B… – #rwanda #RwOT

    Bimaze kumenyerwa ko buri mwaka, uwahoze ari Perezida wa Amerika, Barack Obama atangaza indirimbo zamunyuze zikamukora ku mutima. N'uyu mwaka rero yamaze gushyira hanze urutonde rw'indirimbo 27 yakunze cyane mu 2023.

    Mu ndirimbo Barack Obama yashyize ahagaragara, harimo indirimbo z'abahanzi bakomoka mu gihugu cya Nigeria zakunzwe zikamenyekana cyane, zirimo Unavailable y'umuhanzi Davido yafatanije na Musa Keys,;

    Sittin' On Top Of The World ya Burna Boy yahuriyemo na 21 Savage, Amapiano ya Asake na Olamide, iya Tems yise 'Me & U,' ndetse n'iy'umuhanzikazi Tyla ukomoka muri Afurika y'Epfo yaciye ibintu kuva yajya ahagaragara yise 'Water.'

    Abandi bahanzi bakoze indirimbo zikanyura iki cyamamare, harimo Beyonce na Kendrick Lamar bahuje amaboko bagakora indirimbo yitwa 'America Has A Problem,' Megan Thee Stalion wakoze iyitwa 'Cobra,' Blondshell wahimye iyitwa 'Joiner,' n'abandi benshi.

    Kuri urwo rutonde hagaragayeho umuziki wo hirya no hino ku isi harimo Latino, pop, Afrobeats, Hip-hop, Grime, Reggaeton, Reggae, Dancehall, R&B, na Soul.

    Asangiza uru rutonde abamukurikira ku rubuga rwa X, Obama yanditse ati: “Dore zimwe mu ndirimbo nakunze cyane muri uyu mwaka. Wamenyesha niba hari abahanzi cyangwa indirimbo zindi ngomba kureba.'

    Barack Obama yatangaje indirimbo yakunze cyane mu 2023

    Urutonde rw’indirimbo zanyuze Back Obama muri uyu mwaka  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138125/tyla-asake-davido-na-tems-mu-basusurukije-barack-obama-mu-2023-138125.html

  • Kugereka ibibazo byabo ku Rwanda, ishyari n'iturufu by'abananiwe kuyobora ibihugu byabo. #rwanda #RwOT

    Byari bimenyenyerewe ku bategetsi ba Kongo bananirwa gukemura ibibazo by'imiyoborere byasenye igihugu, bakabyegeka ku Rwanda, ngo rushyigikiye M23, birengagije ko isi yose izi neza ko uwo mutwe ari uw'Abanyekongo baharanira kuvana igihugu cyabo mu rwobo cyaroshywemo n'abategetsi babi, uko bagiye basimburana ku ngoma.

    Iyi turufu yo kwihunza ibibazo by'ingutu aho kubikemura ahereye mu mizi, niyo Perezida w'uBurundi, Evariste Ndayishimiye nawe ahisemo, agamije gukinga Abarundi ibikarito mu maso, ngo batabona ko igihugu cyabo kiyobowe giswa.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyo kuwa 29/12/2023, Perezida Ndayishimiye yikuye mu kimwaro aterwa no kuba yarananiwe kurindira umutekano Abarundi, maze aremekanya ibinyoma ngo umutwe wa RED-TABARA urwanya ubutegetsi bwe ufashwa n'u Rwanda! Ibisa birasabirana, nta Tshisekedi nta Ndayishimiye!

    Aya magambo ya Ndayishimiye, aje nyuma y'aho tariki 22/12/2023, abantu bitwaje intwaro biraye mu baturage b'ahitwa VUGIZO, muri zone ya Gatumba ihana imbibi na Kongo, maze inzirakarengane zisaga 20 zikicwa.

    Leta ya Ndayishimiye yashinje RED-TABARA ubu bwicanyi, ariko mu itangazo uyu mutwe waraye ushyize ahagaragara, wahakanye wivuye inyuma uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi, ahubwo ushinja igisirikari cy'u Burundi ubwo bwicanyi. RED-TABARA ndetse yongeye gusaba ko impuguke zitagize aho zibogamiye zakora iperereza ryimbitse kuri ayo mahano. Nubwo iri perereza ryasabwe ubwicanyi bukimara kuba, ubutegetsi bwa CNDD-FDD bwararuciye burarumira.

    Muri iryo tangazo rya RED-TABARA kandi, yahakanye ubufasha yaba ihabwa n'igihugu icyo aricyo cyose.

    Abasesenguzi muri politiki y'aka karere bibajije ukuntu Perezida Ndayishimiye yatinyutse gushinja u Rwanda gucumbikira RED-TABARA, kandi afite ingabo muri Kivu y'Amajyepfo, aho avuga ko zagiye gusenya ibirindiro by'abo barwanyi. Byongeye, abategetsi b'u Burundi bavuze ko igitero cyishe abaturage bo mu Gatumba ngo cyagabwe na RED-TABARA itururse muri Kongo. Ukibaza rero uburyo izo nyeshyamba ziba mu Rwanda, zigatera u Burundi zivuye muri Kongo.

    Ibirego bya Perezida Ndayishimiye ntibirimo ubuswa gusa, ahubwo biranagaragaza kutazirikana ineza. Iyo aza kuba indongozi y' inyangamugayo, yari kwibuka ko tariki 30/07/2021, Leta y'u Rwanda yashyikirije iy'uBurundi abarwanyi 19 ba RED-TABARA, n'intwaro zabo, nyuma yo gufatirwa muri Nyungwe, ku butaka bw'u Rwanda.

    Nyamara ahubwo, mu manza z'Abanyarwanda bagiye bafatirwa mu bikorwa by'iterabwoba, abenshi basobanuye neza inkunga bahabwa n'abayobozi b'u Burundi, baba aba gisirikari, baba n'abagisivili. Ntawe utazi ko ibyihebe bya FLN bifite indiri mu ishyamba rya Kibira mu Burundi. Gusa u Rwanda ntirujya mu mikino yo kujugunyirana ibirego, ahubwo rufata ingamba zo kurinda ubusugire bwarwo.

    Perezida Ndayishimiye asanzwe azwiho kwiyorobeka no kuvuga ibihabanye kure n'ibyo akora. Icyakora muri icyo kiganiro n'abanymakuru ho yasize umugani kubera kwivuguruza, bigaragarira buri wese ko ibyo avuga ari ukuremekanya.

    Kwivuguruza kwafashe umwanya munini.Urugero ni nk'aho yananiwe gusobanura ubufatanye bw'abasirikari b'u Burundi n'umutwe w'abajenosideri wa FDLR, n'indi yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Kongo, ndetse hakaba hari umubare munini w'intwaramuheto zimaze kugwa mu ntambara hagati y'iyo mitwe na M23. Abarundi bataguye mu bitero bafashwe mpiri, ndetse M23 yaberetse isi yose.

    Mu buriganya busekeje, Perezida Varisito Ndayishimiye yavuze ko ngo nta musirikari wa Leta y'u Burundi wigeze afasha Leta ya Kongo ku rugamba, ko ahubwo RED-TABARA ariyo irwana ku ruhande rwa M23. Yongeyeho ko imfungwa zivuga ikirundi M23 yagaragaje ari iza RED-TABARA, ukibaza rero uburyo abo barwanyi ba RED-TABARA baba bafatanya ku rugamba na M23, yarangiza ikaberekana nk'imfungwa z'intambara!

    Ibi byo kwihakana abasirikari ba Leta y'uBurundi bagwa ku rugamba muri Kongo, abandi bagafatwa mpiri, byarushijeho kurakaza benshi mu basirikari b'icyo gihugu, n'ubundi bakomeje kwibaza icyo barwanira muri Kongo, ndetse benshi bagahitamo gufungwa cyangwa gutoroka igisoda, aho kujya gupfira impamvu batazi.

    Amabanga yamenwe n'ibyegera bya Ndayishimiye ndetse na Tshisekedi, avuga ko hari amasezerano ya rwihishwa abo bagabo bagiranye, ajyanye n'ubufatanye mu kurwanya M23. Ayo masezerano ngo yemerera buri musirikari w'u Burundi uri muri Kongo amadolari 5.000 buri kwezi, nyamara abo ba nyagupfa bahabwa inticantikize ibafasha gusunika iminsi gusa, mu gihe bategereje gufumbira iminaba ya Kongo.

    Umuyobozi nyawe ni usesengura imiterere nyakuri y'ibibazo byugarije abaturage ashinzwe, akabishakira umuti atayobowe n'amarangamutima, byaba ngombwa akiyambaza n'abaturanyi. Iyo uhisemo rero kwikoma abo baturanyi, uzi neza ko ubarenganya, ntutinda kubona ko wibeshye. Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona!

    The post Kugereka ibibazo byabo ku Rwanda, ishyari n'iturufu by'abananiwe kuyobora ibihugu byabo. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kugereka-ibibazo-byabo-ku-rwanda-ishyari-niturufu-byabananiwe-kuyobora-ibihugu-byabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kugereka-ibibazo-byabo-ku-rwanda-ishyari-niturufu-byabananiwe-kuyobora-ibihugu-byabo

  • Kamonyi : Impanuka ikanganye y’imodoka eshatu zirimo Howo zagonganye yahitanye benshi #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye ahazwi nko ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi, yabaye mu ijoro ryacyeye ahagana saa tanu kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2023.

    Iyi mpanuka yatewe no kuba ikamyo ebyiri zirimo iyo mu bwoko bwa Howo zagonganye, imwe igasekura iyari iyiri imbere, na zo zigahita zigonga imodoka nto y’ivatiri yari irimo abantu barindwi.

    Abantu bane muri abo barindwi bahise bitaba Imana, ndetse na kigingi w’imwe muri izo kamyo, ahasiga ubuzima.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n’izo kamyo ebyiri zirimo iyari itwaye imbaho n’iyari ipakiye amabuye.

    Yagize ati 'Abantu batanu bahise bapfa barimo bane bari muri iyo vatiri yari irimo abantu barindwi na kigingi w’ikamyo, ariko shoferi yavuyemo ari muzima.'

    ACP Boniface Rutikanga avuga ko hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyeka icyateye iyi mpanuka kuko izi modoka zitari zinafite umuvuduko mwinshi.

    https://www.youtube.com/watch?v=jNAstN4Q02g&feature=youtu.be

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Kamonyi-Impanuka-ikanganye-y-imodoka-eshatu-zirimo-Howo-zagonganye-yahitanye-benshi

  • Uwaciye igikuba ko 'abantu bagiye guhunga Kigali nk’abahunga intambara’ yafunzwe #rwanda #RwOT

    Uyu Nibishaka Theogene watawe muri yombi na RIB ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Kimihurura, akurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse n’icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira yibukije ko abantu batagomba gukoresha nabi uburenganzira bahabwa n’Itegeko Nshinga bwo gutanga ibitekerezo ngo batange ibishobora guteza ibibazo.

    Yagize ati 'Uburyo bwose bwakwifashishwa bugomba kuba bwubahiriza ibyo Itegeko Nshinga riteganya. Ku bw’iyo mpamvu ntibikwiriye ko hari umuntu ukwiriye kwihisha inyuma y’imbuga nkoranyambaga agakora ibikorwa bigize ibyaha akeka ko amategeko atamuhana.'

    Dr Murangira B. Thierry yakomeje atanga inama agira ati 'RIB irasaba abantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga kwibuka ko icyo utakora uri mu bantu utanagikorera ku mbuga nkoranyambaga. Uwo ari we wese, icyo yaba akora cyose, impamvu yaba yitwaza yose, igihe cyose ibyo yakoze bigize icyaha azakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.'

    Nibishaka yafunzwe kubera ibyo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga za YouTube, muri uyu mwaka wa 2023, by’umwihariko akaba yaragaragaye mu kiganiro cyatambutse kuri YouTube Channel yitwa Umusaraba TV, avugamo ko ubuzima bwa Kigali bugiye kunanira benshi ndetse bamwe bakayivamo.

    Hari nk’aho agira ati 'Abantu bagiye guhunga Kigali nk’abahunga intambara yabaye kandi nta ntambara iriho. Ejobundi narababwiye ngo hagiye kubaho inzara idasanzwe, abantu bantera amabuye muri commentaire barabipinga, mugende Kimironko, ibirayi ikilo ni igihumbi na Magana abiri bya Kinigi.'

    Akomeza avuga ko abantu benshi bazagararaga muri Nyabugogo bashaka gutaha mu Ntara kuko Kigali izaba yabagamburuje.

    Ati 'Nyabugogo igiye guhinduka inkambi mu gihe gito, abantu batanguranwa gukatisha amatike basubira iwabo.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Uwaciye-igikuba-ko-abantu-bagiye-guhunga-Kigali-nk-abahunga-intambara-yafunzwe

  • Kamonyi-Gacurabwenge: Impanuka y'Ikamyo na Kwasiteri(Coister) ikomerekeyemo abagenzi, ihitana Sofia #rwanda #RwOT

    Muri iki gitondo ahagana ku i saa moya n'igice, mu Mudugudu wa Nyamugari, akagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi, ahazwi nko mu Kibuza, ikamyo ifite Pulaki UBP 136 H igonganye n'imodoka yo mu bwoko bwa Kwasiteri( Coister) ifite Pulaki RAE 457N ya kampuni ya R.F.T.C, Hakomeretse abantu barindwi, ihitana Camera yo ku muhanda zimwe zizwi nka Sofia.

    Amakuru intyoza.com ikesha isoko y'amakuru yayo yizewe, ni uko iyi Kwasiteri yavaga i Kigali yerekeza Muhanga, ubwo yamanukaga mu Kibuza, ikamyo nayo yari inyuma yayo yamanutse ivuza amahoni isa n'iburira iziri imbere ko hari ikibazo, yirukaga cyane.

    Umushoferi wa Kwasiteri wari usumbirijwe, yabuze uko yongeza umuriro ngo yiruke, abura uko abigenza kundi kuko imbere ye hari indi Kamyo kandi atabasha kuyinyuraho kuko hari izindi modoka zavaga mu cyerekezo agana mo.

    Uyu mushoferi, mu gushaka uko yirwanaho yakase yerekeza mu nsi y'umuhanda ahunga ariko akubita Camera ihashinze( irarimbuka), izi zizwi nka Sofiya ariko ikamyo nayo iba iyigezeho irayigonga igwa munsi y'umuhanda ndetse n'ikamyo nti yaharenze kuko yahaguye.

    Mu bari muri kwasiteri, amakuru agera ku intyoza.com ni uko hakomeretse abantu barindwi ariko nabo bidakabije cyane, aho bahise bahabwa ubutabazi bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kamonyi ariko Imbangukiragutabara nazo zahise zihagera ku buryo hari ugaragaye ko bikomeye yahita ajyanwa mu bitaro bya Remera-Rukoma biri hafi.

    SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo yahamirije intyoza.com ko iyi mpanuka koko yabaye, ariko ko nta muntu yahitanye. Avuga ko ari ikamyo ifite ibirango(Pulaki) z'Igihugu cya Uganda yabuze Feri.

    Aho ikamyo yaguye.

    SP Emmanuel Habiyaremye, avuga kandi ko abo bakomeretse bose mu buryo bworoheje bahise bajyanwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Kamonyi. Hagize andi makuru mashya aboneka cyane ko inzego zibishinzwe zikibikurikirana, twiteguye kuyabaha.

    Aka ni agace, uvuye ahazwi nko ku masuka munsi y'umuhanda werekeza i Rukoma mu ikorosi rihari kugera hasi mu Kibuza, biragoye ko hashira iminsi nta mpanuka ihabaye.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/12/30/kamonyi-gacurabwenge-impanuka-yikamyo-na-kwasitericoister-ikomerekeyemo-abagenzi-ihitana-sofia/

  • Amafoto 10 y’intoranywa ya Zari mu birori by’… – #rwanda #RwOT

    Iyo unyujije amasomo mu buzima bwa Zari usanga yarabaye mu Bwongereza imyaka igera kuri 2 mbere ya 2000 akaba avukira muri Uganda. Ibi bihugu byombi bikaba aribyo biza imbere mu byo yakoreyemo ibirori bye ngarukamwaka by’abambaye ibyera.

    Nubwo amaze igihe kirekire mu myidagaduro inafite igisobanura gikomeye mu buzima bwe buri munsi ariko siho honyine akura amafaranga kuko uyu mugore ari ku rutonde rw'abagore bashoye umwanya, amafaranga n'ubumenyi mu Burezi cyane muri Afurika y’Epfo.

    Ibi byose bituma ahora imbere kuko ingunzi zose z'ubuzima binyuze mu byo akora usanga azifitemo akaboko, byagera ku kuba ari umuntu w'imbere wa Diamond Platnumz bafitanye abana n'imishinga inyuranye bakoranaho bikaba ibindi.

    Kuba kandi abantu benshi baba bacyeneye kumenya amakuru ye mu buryo bwagutse na we agenda abibyaza umusaruro akabikuramo imishinga.

    Kuri ubu yageze no mu Rwanda aho yakoreye ibirori bye ngarukamwaka bya Zari All White Party byabereye muri The Wave Lounge mu ijoro ryo kuwa 29 Ukuboza 2023.

    Ni ibirori byitabiriwe n’abasilimu bo mu ngeri zitandukanye barimo urubyiruko n'abakuze bose bari bazinduwe no kwirebera uyu mugore w'icyamamare n'umunyafaranga.

    Inzoga zihenze, amafunguro y'ubwoko bwose, byafashwe karahava. Zari yageze ahabereye ibirori bye saa saba ishyira saa munani z’ijoro yakiranwa urugwiro rwinshi.

    Twabegeranirije amafoto yihariye y'uyu mugore ubwo yari muri The Wave Lounge agaragaza ubwiza bwe nuko yari yabucyereye yishimana n'abanyabirori nyarwanda mu gusoza umwaka batangira uwundi.

    Zari All White Party yari imaze ukwezi itegerejwe na benshi, yerekanye ko kubaka izina atari ibintu byoroshye, gusa na none bisobanuye byinshi ku wamaze kurikora bya nyabyo.

    Abantu bari buzuye muri The Wave Lounge kandi bose bishyuye yaba mu myanya isanzwe no ku meza yagera kuri Miliyoni 1.5Frw.

    Mu ijoro ryo kuwa 29 Ukuboza 2023 ni bwo Zari yakoreye ibirori bye i Kigali aho yageze kuwa 28 Ukuboza 2023 avuye muri Uganda igihugu cy'amavuko anaheruka gutaramiramo.Ubwo Zari yasohokaga mu modoka agana muri The Wave LoungeAkanyamuneza kari kose kuri Zari yinjira bafotora yaba abafana n’abafotozi b’umwugaZari aganira n’Umujyanama we Galston Antony mu byicaro byiza byari byateguriwe uyu muherwekaziZari ari mu bagore bahiriwe n’Ubushabitsi by’umwihariko bushingiye ku myidagaduroNubwo hamaze iminsi hacicikana amafoto amugaragaza nk’ushaje, ariko umwegereye wese atungurwa n’ubwiza afite Yafashe amafoto n’abakunzi be bari baje babucyereye mu myenda y’ibara ry’umweruMiss Muyango ari mu bagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwamubikorwa rya Zari All White PartyNyiri The Wave Lounge, Pio n’umugore we bifotozanije na ZariGalston amaze iminsi i Kigali mu gukurikirana gahunda za Zari abereye umujyanama kugira ngo azahagere inzira zaraharuweZari ari kugendera mu modoka igezweho, iki ni ikizuru cyayo n’ikirango cyacyoMiss Muyango yishimiye guhura na Zari umunyabigwi mu myidagaduro by’umwihariko mu gutegura ibirori, ibyo na we akora 

    AMAFOTO: Rwigema Freddy-InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138119/amafoto-10-yintoranywa-ya-zari-mu-birori-byabambaye-ibyera-138119.html

  • The Ben na Madamu na Ommy Dimpoz mu bitabiriy… – #rwanda #RwOT

    Ibi birori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, byambukiranyije umunsi bigera mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023, bibera kuri Century Park Hotel i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

    Ni ubwa mbere byari bibaye, kandi Kigali Boss Babes isobanura ko yabiteguye mu rwego rwo gufasha abakunzi b'abo kurangiza neza umwaka no kubamukurikira filime y'abo bwite bakoreye mu bihugu bitandukanye birimo Senegal, Nigeria, mu Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Ni ibirori byatangiye ahagana saa sita z'ijoro, ahanini bitewe n'uko abatumirwa batinze kugera aho byabereye n'ibindi byari bigishyirwa ku murongo.

    Byakozwe mu rwego rwo kugaragaza ubudahweranwa bw'umwirabura kuko byanahawe inyito ya 'Kigali Boss Babes Elegancy Beauty.'

    Amasura y'abitabiriye ibi birori yari yiganjemo cyane ibyamamare mu ngeri zinyuranye cyane cyane mu muziki, kuko byagaragayemo The Ben n'umugore we, umuhanzi Niyo Bosco, Ross Kana, Danny Nanone, Okkama, Afrique, Muyoboke Alex, Ommy Dimpoz wo muri Tanzania n'abandi banyuranye.

    Byitabiriwe kandi n'abarimo Producer Fayzo utunganya amashusho y'indirimbo, Producer Niz Beats ndetse na Producer Gad wakoze filime ya Kigali Boss Babes ndetse na Producer Kiiiz uherutse kwegukana igikombe cya Producer w'umwaka mu bihembo bya Isango na Muzika Awards.

    Kigali Boss Babes igizwe n'abagore cyangwa abakobwa batandatu gusa, ariko ibi birori byagaragayemo bane gusa, ku mpamvu zirimo ko babiri batabashije kuboneka.

    Buri wese wafashe ijambo muri Kigali Boss Babes, yitaye ku gushima cyane uburyo abantu bitabiriye ibirori by'abo, kandi yumvikanisha ko ari bwo bagitangira kuko bafite byinshi byo gukora mu gihe kiri imbere.

    Queen La Douce uri mu bagize Kigali Boss Babes yavuze ko bakozwe ku mutima n'uburyo abantu babashyigikiye ku nshuro y'abo ya mbere bateguye ibi birori.

    Yavuze ati 'Ni ikintu gikomeye cyane mu rugendo dutangiye nkatwe bashyashya! Kubona ibirori byacu dukoze ku nshuro ya mbere bimeze gutya, ntabwo mfite icyo kuvuga.'

    La Douce yavuze ko yanogewe n'uburyo ibara ry'umukara ryatumye ahabereye ibirori n'abitabiriye ibirori bagaragara neza, yemeranya n'amahitamo bakoze.

    Gashema Sylivie yavuze ko yakozwe ku mutima no kuba ibi birori byabaye ari mu Rwanda, kuko mu bihe bitandukanye Kigali Boss Babes yagiye ikora ibikorwa adahari.

    Yavuze ati 'Nishimye kubona mwaje kudushyigikira! Byanejeje kandi ndanezerewe, ibirori byinshi bya Kigali Boss Babes byakundaga kuba ntari inaha, uyu munsi rero byabaye nanjye mpari.'

    Amb.Alliah Cool yavuze ko iriya filime bakoze bayishoyemo amafaranga menshi, kandi ko bashimira Producer Dad na Prince Kiiiz babafashije mu kuyitunganya.

    Yavuze ko iyi filime bari gutekereza uko izajya izatambuka kuri Netflix cyangwa se ku rundi rubuga rurimo nka Show Mass.

    Queen La Douce asobanura ko basanzwe ari inshuti z'igihe kirekire, ku buryo ubwo mu minsi ishize basohokeraga hamwe mu hantu muri Kigali, bifata amashusho na telefoni zabo baganira, basangira ari bwo bagize igitekerezo cyo gushinga iri huriro.

    Yavuze ko bakimara kwiyemeza gushinga ihuriro bahise bafungura konti ya Instagram. Camilla Yvette uri kubarizwa mu muhanga niwe wazanye izina rya 'Kigali Boss Babes' baryemeranyaho bose, hanyuma babona kubitangaza.

    Uyu mugore yunganirwa na Isimbi Alliance uvuga ko 'turi inshuti z'igihe kirekire'. Isimbi yavuze ko 'Dukorana Business twiyemeza kugira icyo twakorana cyadufasha natwe kikatugirira akamaro'.

    Kigali Boss Babes yashinzwe muri Mata 2023 isanzwe ibarizwamo: Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Ishimwe Alice [Alice La Boss] na Alliah Cool.

    Uhereye ibumoso: The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella, Ommy Dimpoz ndetse na Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi banyuranye


    Umuhanzikazi Marina yari kumwe na Bad Rama washinze The Mane imufasha mu muziki

    Umuraperi Danny Nanone ari kumwe na Producer Fayzo wamukoreye nyinshi mu ndirimbo

    Umuhanzi Okkama yitabiriye ibirori bya Kigali Boss Babes byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu

    Abagize Kigali Boss Babes bari bicaye mu myanya yishyurwa Miliyoni 5 Frw

    Umuhanzi Shemi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Peace of Mind’ (Uri ibumoso)

    Umuhanzi Tizzo wo mu itsinda rya Active yashyigikiye ibikorwa bya Kigali Boss Babes

    Ibyishimo byari byose kuri Kigali Boss Babes nyuma yo kumurika filime yabo ya mbere

    Umuhanzi Ross Kana wo muri 1:55 Am yitabiriye ibirori by’abambaye umukara

    Dj Phil Peter yavanze umuziki muri iki gitaramo, ndetse ni nawa wayoboye ibirori byose

    Umunyamideli Christelle asuhuzanya n’umuhanzi Shemi nyuma yo kumurika filime y’abo

    Alliah Cool aganira na Queen La Douce basoma kuri ‘Skol Pulse’ y’uruganda rwa Skol yateye inkunga ibi birori

    Umunyamideli Christelle (uri iburyo) yavuze ko bishimiye uburyo bakiriwe kuva bihuje nk’itsinda

    The Ben ari kumwe n’umugore we Pamella bitabiriye ibirori bya Kigali Boss Babes

    Pamella na The Ben bavuze ko banogewe n’ubuzima bw’urugo


    Umuhanzikazi Bwiza aganira na Niyo Bosco bahuriye muri Label ya Kikac

    Umuhanzi Juno Kizigenza ari mu bitabiriye ibirori bya Kigali Boss Babes

    Gad wafashe amashusho ya filime ya Kigali Boss Babes yashimiwe mu buryo bukomeye

    Inkumi z’ikimero zashyigikiye Kigali Boss Babes


    Umuhanzi Ommy Dimpoz yari yicaye ku meza ariho ibinyobwa bya SKOL

    Ommy Dimpoz yashimye cyane Alliah Cool ku bw’ibikorwa batangije n’ibindi


    SKOL yari yateguye ibinyobwa binyuranye ku bitabiriye ibi birori bya Kigali Boss Babes


    Umuhanzi mu njyana gakondo, Ruti Joel uherutse kumurika Album ye ‘Musomandera’ yashyigikiye Kigali Boss Babes

    REBA UKO KIGALI BOSS BABES YASERUTSE MU BIRORI BYAYO BYIHARIYE

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ibirori bya Kigali Boss Babes

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    VIDEO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138120/the-ben-na-madamu-na-ommy-dimpoz-mu-bitabiriye-ibirori-kigali-boss-babes-yamurikiyemo-fili-138120.html