Blog

  • Gorilla Fashion Week yasojwe abamurika imidel… – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyaranzwe n'ibihe bitandukanye byabimburiwe n'ibiganiro byahuje abahanzi, abamurika n'abandi bafite aho bahuriye n'imideli.

    Ni ibirori byabereye muri IPRC Kigali kuwa 29 Ukuboza 2023. Iyi kaminuza yakiriye ibi birori isanzwe ifite ishami rijyanye n'ubuhanzi ririmo by'umwihariko ibirebana n'imideli.

    Umwe mu bayoboye ibi biganiro unasanzwe ari umwarimu muri IPRC, Hategekimana Uwayo Maximilien Kolbe umaze imyaka irenga 10 mu ruganda rw'imideli, yagarutse ku cyo abona Gorilla Fashio Week izanye.

    Ati: 'Iyi gahunda izazamura abahanga n'abamurika imideli ibahuze n'abashoramari inabazamure mu buryo bw'ubucuruzi ibafasha kubona amasoko yaba imbere mu gihugu no hanze yacyo.'

    Agaragaza imbogamizi uruganda rw'imideli rugifite ati: 'Haracyari ibibazo birimo kubasha kubona ibyo kwifashisha mu guhanga ibyo bifuza, hakaza kandi n'ibibazo bijyana n'ubushobozi hamwe n'amasomo.'

    Mu byo kwishimira Maximilien yagaragaje harimo kuba kugeza ubu abantu baramaze kumva akamaro ko kwambara imyambaro ikorerwa mu Rwanda.Bamwe mu bayoboye gahunda yabereye muri IPRC Kigali kuwa 29 Ukuboza 2023 uhereye iburyo: Eveline Gonzebach, Irina Beslavets, Gikundiro Joyeuse na Kolbe Maximilien

    Umunyamabanga Mukuru wa RFMU yongeye kugaruka ku ntego ya Gorilla Fashion Week ati' Icyo Gorilla Fashion Week igamije ni uguteza imbere ubukerarugendo noneho no kuzamura ubumenyi mu mpano z'abanyamideli binyuze mu kubatoza no kubereka inzira iboneye bakwiriye kubikoramo banahanga udushya.'Abantu bitabiriye ikiganiro cyabereye muri IPRC Kigali harimo abahanga n’abamurika imideli

    Mbere y’uko Gorilla Fashion Week itangira habanje gutoranywa abamurika mideli bazayitabira aho abarenga 150 bitabiriye, hatoranywamo 45 barimo abanyarwanda n'abanyamahanga.

    Umunsi wo kuwa 30 Ukuboza waranzwe no kumurika imyambaro y'abahangamideli batandukanye aho Duri fashion, Groovy Collection na H Gennes Design ari zo zabanje kwiyerekana.

    Buri muhangamideli wigaragaje muri iki gikorwa yari afite umwihariko we yaba mu buryo bwa gakondo nyafurika cyangwa no mu buryo bwa kizungu ariko bunagendana n’aho ibihe bigeze.

    Bamwe mu bitabiriye ibirori byo gusoza Gorilla Fashion Week byabereye Century Park

    Uwitwa Muheto Design yerekanye imyambaro yihariye cyane harimo ifite amababa indi ikoze mu buryo bwo hambere harimo n’igaragaza ibirango by'ibendera ry'u Rwanda, ibyo bakora byose bikaba bishingiye kuri gakondo nyarwanda na Afurika.

    Hari abahanzi b'imideli bagaragaje amarangamutima yabo nka Nishimwe Anais nyiri Rimba Designs imaze imyaka igera kuri 5 ikora, wagize ati: 'Iyi Fashion Week yanyunguye ibintu byinshi hari ibitekerezo n'ubundi bumenyi binyunguye nizera ko umwaka utaha bizaba ari byiza kurushaho.'

    Nyiri Sami Fashion na we yagaragaje ko yishimiye cyane ibikorwa bya Gorilla Events avuga ko ije kubafasha gukomeza guteza imbere ibyo bakora agaruka kandi kubyo akora.

    Ati'Mvanga amabara y’amatise atandukanye kuko kuri njye numva ko umuntu arimo amabara menshi n'umwenda mukora mu mabara atandukanye, nkaba mfite imyambaro nita 'Zip Fashion' y'umwihariko umwenda wose uba uri zip.'

    Abantu b’ingeri zitandukanye bitabiriye ibirori by’imideli muri Gorilla Fashion WeekHamuritswe imyambaro y’ubwoko butandukanye yatunganijwe n’abahanzi b’imideli b’abahangaAbamurika mideli bo mu mahanga nabo bitabiriye Gorilla Fashion Week, uyu ni Eveline wo mu BusuwisiImyambaro yuje udushya yamuritswe n’abamurikamideli yaba abasore n’inkumiByari ibihe byiza bitanga icyizere cy’ahazaza ha Gorilla Fashion WeekUbwo ubuyobozi bwa IPRC Kigali na RFMU baganiraga n’itangazamakuru batangaje ko intego bihaye ari ugutuma imideli itera imbere kandi ko bashyize imbaraga mu gufasha impano zitaramenyekana

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranaze Gorilla Fashion Week ya IPRC Kigali na RFMU

    AMAFOTO: Iyakaremye Emmanuel, Dieudonne Murenzi na Steven Noheli-inyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138146/gorilla-fashion-week-yasojwe-abamurika-imideli-batambuka-mu-myambaro-yihariye-amafoto-138146.html

  • Umuti wo kwikinisha mu gihe gito ukaba utandukanye niyi ngeso #rwanda #RwOT

    Muri rusange ,Umuti wo kwikinisha ushobora kugora benshi kubera ko iki gikorwa kibata benshi , bityo gutandukana nacyo bikagorana .

    Kwikinisha ni ingeso imaze kuyogoza benshi , cyane cyane abakiri bato ,ibi bigaterwa nuko amashusho y'urukozasoni yandagaye hirya no hino kuri internet no kuyageraho bikaba nta kindi bisaba ,waba uri umuto cyangwa umukuru ufite internet urayabona ku buntu .

    Hari uburyo uburyo ushobora kwivura ingaruka zo kwikinisha ukoresheje imirire , ariko hari n'uburyo ushobora kwivura iyi ngeso bisabye ko ukoresha imirire ahubwo ugahindura imwe mu myitwarire yawe igusunikira muri ibi bikorwa byo kwikinisha .

    Muri yi nkuru twaguteguriye uburyo wakoresha ukivura ingeso yo kwikinisha , ku buryo bworoshye kandi mu gihe gito ukaba watandukanye nayo .

    Ni ryari kwikinisha biba ikibazo ?

    Muri rusange kwikinisha si igikorwa kibi ahubwo kiba kibi bitewe n'ingaruka kigusigira , ahanini kwikinisha bigenda bikurura umuntu , ku buryo atangira kubikora inshuro nyinshi , mu cyumweru cyangwa se ku munsi .

     

    Iyo kwikinisha watangiye kubikora kenshi bitangira gutera ibibazo bitamdukanye ku mubiri birimo

    • Guhorana umunaniro
    • Kuzinukwa abo muhuje igitsina
    • Kugabanuka ku budahangarwa bw'umubiri ,ugatangira kwibasirwa n'uburwayi butandukanye
    • Guhubuka
    • Kwibagirwa bya hato na hato
    • Gutanga umusaruro muke ku kazi
    • nibindi …

    Iy byageze kuri uru rwego ,nibwo bitangira kwitwa uburwayi ,bukeneye kuvugwa kandi iki gihe biba byarakugizeho ingaruka zigaragara .

     

    Ese ni kangahe umuntu yakwikinisha mu cyumweru ntibimutere ibibazo?

    Hari inkuru nyinshi zivuga ngo kwikinisha byibuze 2 mu cyumweru , nta ngaruka bishobora kugutera ariko sibyo .

     

    Ubushakashatsi buheruka buvuga ko buri mubiri wa muntu ugira umwihariko , bityo umuntu niwe ukwiye kwimenya akamenya inshuro zitamutera ikibazo kubera ko buri wese agira inshuro umubiri ushobora kwihanganira bitandukanye nundi .

     

    Ushaka kumenya byinshi kanda ahakurikira

    Umuti wo kwikinisha (Intambwe 5 wakoresha )

    Hari uburyo butandukanye wakoresha ugatandukana n'ingeso yo kwikinisha burimo

     

    1.Kumenya impamvu igusunikira kwikinisha

    Burya usanga buri wese agira ikintu kimusunikira kwikinisha , ugasanga ni mu gihe wigunze , mu gihe ubabaye , mu gihe wumva ufite ibibazo , mu gihe unaniwe cyane .cyangwa kureba amashusho y'urukozasoni.

     

    Iyo umaze kumenya impamvu iyo mpamvu , uba ushobora no kuyirinda cyangwa ugakora ibishoboka byosengo ugabanye uko wahura nizo mpamvu .

     

    2.Kugira gahunda y'umunsi wose ku buryo utabona umwanya wo gupfusha ubusa

    Abantu benshi bikinisha kubera ko babonye umwanay wo kwitekrezaho no gushaka ibintu bibaha ibyishimo .

    Gupangira umunsi wose bifasha ko uhugiza ibitekerezo byawe kandi iyo bihuze n'umubiri ntushobora gukenera bya bikorwa .

     

    Ni byiza gushaka ubundi buryo buguha umunezero n'ibyishimo bidasabye ko wikinisha kuko byo bikwangiza ,

     

    3.Gukora imyitozo ngororamubiri

    Gukora sipor cyangwa gukora yoga no gushaka ibindi bihugiza , bikanakoresha umubiri nabyo byagufasha kwivura no guhangana niyi ngeso .

     

    Gukora siporo kandi bigabanya stress , bigatuma umubiri uruhuka , ibi nabyo bikaba byagufasha kwirinda iki gikorwa kuko stress ishobora gukururira benshi mu kwikinisha .

     

    4.Kwirinda kureba amashusho y'urukozasoni

    Amashusho y'urukozasoni arimo za porno ni mabi , kuyareba bikangura umubiri wawe , biagtuma wifuza kwikinisha .

     

    Uko uyareba agenda arushaho kukubata no kugusunikira ku gukora icyo gikorwa cyo kwinisha , ni byiza ko uyihunza ku buryo bwose bushoboka .

     

    5.Gushaka inshuti wizeye mukabiganiraho cg ukaka ubufasha bwa muganga

    Burya baravuga ngo ujya gukira indwara arabanza akayirata , gushaka umuntu wiseye mukaganira kuri ubu burwayi ni ingenzi kandi byagufasha gukira .

     

    Cyane cyane wakwegera nka muganga , ukamuganiriza ku kibazo ufite cyo kwikinisha kenshi hanyuma akaba yakugira inama .

     

    Dusoza :  Zirikana ko gutandukana n'ingeso yo kwikinisha ari urugendo , ushobora gutangira iyi nzira nyuma ukananirwa , wicika intege , ongera utangire , bizarangira utsinze urwo rugamba

     

    SRC: UbuzimaInfo

    The post Umuti wo kwikinisha mu gihe gito ukaba utandukanye niyi ngeso appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umuti-wo-kwikinisha-mu-gihe-gito-ukaba-utandukanye-niyi-ngeso/

  • Niwibonaho ibi bintu 7, Nyuma yo kubyara , Ihutire kwa muganga ako kanya #rwanda #RwOT

    Mu nyigo yakorewe mu Leta zunze ubumwe z' Amerika yagaragaje ko abagore bagera kuri 700 bapfa biturutse ku ngaruka zo kubyara , umugore umwe kuri batatu , muri aba bapfa , apfa mu cyumweru kimwe cya nyuma yo kubyara .

    Iyi mibare y'abagore bashobora gupfa nyuma yo kubyara igenda yiyongera mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere , Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima rivuga ko izi mfu z'ababyeyi zishobora kwirindwa mu gihe umuntu yamenye ibimenyetso bibi bya nyuma yo kubyara maze akivuza .

    Muri iyi nkuru turakubwira ibimenyetso 7 nubona na kimwe muribyo , nyuma yo kubyara ukwiye kwihutira kwa muganga ako kanya

    Niwibonaho ibi bimenyetso nyuma yo kubyara , uzihutire kwa muganga

    Muri ibyo bimenyetso harimo

    1.Kuva cyane

    Ku mugore wabyaye , kuva ni ibintu bisanzwe ariko iyo bikabije , biba ari ikibazo gishobora no kumutera urupfu .

     

    Mu gihe uva cyane . ugahindura pad buri saha cyangwa ukabona ibibumbe by'amaraso binini , burya uba ukwiye kugira ikibazo ndetse ukaniyambaza muganga .

     

    Mu kintu gishobora gutwara ubuzima bw'umugore wabyaye , kuva biza ku mwanya wa mbere , bityo ni byiza ko ubigenzura nyuma yo kubyara .

     

    2.Mu gihe aho wabazwe hatinda gukira

    Burya ushobora kubyara ubazwe cyangwa ukongererwa aho umwana anyura , bityo mu gihe icyo gisebe gitinda gukira , ni byiza ko watangira gutekereza ko haba harimo ikibazo nka infegisiyo.

     

    Mu gihe ubona hasa nk'aharimo ikibazo , ihutire kwa muganga , iyo harimo infegisiyo , hakavugwa kare , biguha amahirwe yo gukira vuba.

     

    3.Ukuguru kubyimbye .kukurya ndetse kunashyuhiranye

    Iki nacyo ni ikimenyetso kibi , nyuma yo kubyara aho bigaragaza ikibazo gikomeye , cyatewe n'akabumbe k'amaraso kagye kagafunga umutsi utwara amaraso bityo ntabashe gutembera neza .

     

    Ubu burwayi , buba bwihutirwa ndetse mu gihe wumva akaguru kabyimbye , kakubabaza ,wangakoreraho ukumva gashyuhiranye , ihutire kwa muganga .

    4.Mu gihe ufite umuriro

    Burya kugira umuriro ni ikimenyetso cyuko ushobora kuba ufite ama infegisiyo mu mubiri , bityo mu gihe ukibonye nyuma yo kubyara , ukwiye kwihutira kwa muganga .

     

    5.Umutwe ukubabaza kandi udapfa koroha

    Iki nacyo ni ikimenyetso kibi gishobora kugaragaza uburwayi , nyuma yo kubyara , mu gihe ufite umutwe ukubabaza kandi udapfa gukira uba ukwiye kwivuza

     

    6.guhumeka nabi

    Kubona iki kimenyetso , cyane cyane nyuma yo kubyara ubazwe , bishobora kwerekana ko hashobora kuba hari akabumbe k'amaraso kageze mu bihaha , kagahagarika gutembera kw'amaraso , bityo uba ukwiye kwihutira kwa muganga , hakarebwa impamvu ibitera .

     

    7.Mu gihe wumva ufite intekerezo zo kwiyahura

    Ubushakashatsi bugaragza ko umugore umwe ku bagore icyenda babyaye , ashobora kugaragaza ibimenyetso byo gushaka kwiyahura cyangwa akumva yanze umwana .

     

    Ni ibintu bisanzwe , si amarozi , bityo uba ukwiye kwihutira kujya kwa muganga , bakaguha ubufasha kandi biravugwa bigashyira .

     

    The post Niwibonaho ibi bintu 7, Nyuma yo kubyara , Ihutire kwa muganga ako kanya appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/niwibonaho-ibi-bintu-7-nyuma-yo-kubyara-ihutire-kwa-muganga-ako-kanya/

  • Ese ururenda ruva mu gitsina rushobora ku kwereka ko wasamye? #rwanda #RwOT

    Yego ,iyo umugore cyangwa umukobwa ari mu bihe by'uburumbuke ,ururenda ruva mu gitsina rurahinduka ,rukaba rwinshi ,rukoroha Kandi rugasa nurunyerera ,iyo rero igihe cy'uburumbuke kirangiye rwa rurenda rurumira Kandi rugakomera

     

    Iyo rero umugore/umukobwa yahise asama ari muri cya gihe cy'uburumbuke ururenda rugumaho niyo rwagabanuka ariko rukaba rukigaragara. Iyo rero usa naho wegereje iminsi y'imihango y'ukwezi Kandi warasamye rwa rurenda rurahinduka rukagira ibara rya Pink cg Brown ,ibi bikaba byakwereka ko wasamye.

     

    Ariko imibiri y'abakobwa cyangwa abagore iratandukanye ,hari abadashobora kubona ibimenyetso nk'ibi .

    Ni gute wasuzuma ibara n'imterere y'ururenda rwawe ?

    Hari uburyo butandukanye wasuzuma imiterere n'ibara ry'ururenda ruva mu gitsina aribwo.

    • Gukoresha urutoki ukarujomba mu gitsina ubundi ukareba imiterere n'ibara ry'ururenda rwaje kuri rwa rutoki.
    • Kwitegereza ikariso wambaye ,abagore/abakobwa mu makariso yabo hashobora ugaragara ururenda bityo narwo warwitegereza.
    • Gkoresha papier de toilette cg toilet paper ubundi ukihabagura mu gitsina ,hanyuma ukitegereza ururenda rwajeho.

    Yego ,iyo umugore cyangwa umukobwa ari mu bihe by'uburumbuke ,ururenda ruva mu gitsina rurahinduka ,rukaba rwinshi ,rukoroha Kandi rugasa nurunyerera ,iyo rero igihe cy'uburumbuke kirangiye rwa rurenda rurumira Kandi rugakomera

    Iyo rero umugore/umukobwa yahise asama ari muri cya gihe cy'uburumbuke ururenda rugumaho niyo rwagabanuka ariko rukaba rukigaragara. Iyo rero usa naho wegereje iminsi y'imihango y'ukwezi Kandi warasamye rwa rurenda rurahinduka rukagira ibara rya Pink cg Brown ,ibi bikaba byakwereka ko wasamye.

    Ariko imibiri y'abakobwa cyangwa abagore iratandukanye ,hari abadashobora kubona ibimenyetso nk'ibi .

    Ni gute wasuzuma ibara n'imterere y'ururenda rwawe ?

    Hari uburyo butandukanye wasuzuma imiterere n'ibara ry'ururenda ruva mu gitsina aribwo.

    • Gukoresha urutoki ukarujomba mu gitsina ubundi ukareba imiterere n'ibara ry'ururenda rwaje kuri rwa rutoki.
    • Kwitegereza ikariso wambaye ,abagore/abakobwa mu makariso yabo hashobora ugaragara ururenda bityo narwo warwitegereza.
    • Gkoresha papier de toilette cg toilet paper ubundi ukihabagura mu gitsina ,hanyuma ukitegereza ururenda rwajeho.

    Muri rusange ururenda rushobora kuagaragaraza ibintu byinshi ku mubiri w'umugore ndetse birimo n'uburwayi.

    Src: Ubuzimainfo

    The post Ese ururenda ruva mu gitsina rushobora ku kwereka ko wasamye? appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/ese-ururenda-ruva-mu-gitsina-rushobora-ku-kwereka-ko-wasamye/

  • Gutera akabariro utwite : Ese ni byiza ? ni izihe positions nziza? ni izihe ngaruka biteza ku mugore ? #rwanda #RwOT

    Muri rusange gutera akabariro mu gihe utwite , ntabwo bibujijwe keretse mu gihe muganga w'indwara z'abagore yabikubujije , muri iyi nkuru turavuga ku ngaruka zo gutera akabariro , tuvuge kubyo ubushakashatsi bubivugaho ndetse na positions nziza zo gutera akabariro.

    Burya uko umwana ari mu nda akura , ninako inda ikura , ibyo bikaba bishobora gutuma uburyo bwo gutera akabariro buhinduka cyangwa se hakabaho kwigengesera ku buryo muteramo akabariro , bityo gutera akabariro mu gihe utwite bisaba kwitonda no kubigiraho ubumenyi .

    Ese gutera akabariro mu gihe utwite ntibishobora kwangiza umwana uri mu nda ?

    Muri rusange gutera akabariro mu gihe utwite , ntabwo bibujijwe keretse mu gihe muganga w'indwara z'abagore yabikubujije , muri iyi nkuru turavuga ku ngaruka zo gutera akabariro , tuvuge kubyo ubushakashatsi bubivugaho ndetse na positions nziza zo gutera akabariro.

    Burya uko umwana ari mu nda akura , ninako inda ikura , ibyo bikaba bishobora gutuma uburyo bwo gutera akabariro buhinduka cyangwa se hakabaho kwigengesera ku buryo muteramo akabariro , bityo gutera akabariro mu gihe utwite bisaba kwitonda no kubigiraho ubumenyi .

    Ese gutera akabariro mu gihe utwite ntibishobora kwangiza umwana uri mu nda ?

     

    Burya gutera akabariro ntibishobora kwangiza umwana uri mu nda , umwana aba arinzwe n'imikaya ya nyababyeyi , amazi yo mu nda azwi nka amniotic fluid , ndetse n'ururenda rufunga ku nkondo y'umura .

     

    Abantu bamwe bakeka ko gutera akabariro ku bantu bamwe bishobora kugira ingaruka mbi ku mwana , bikaba bishobora gutera ibibazo byo kuba inda yavamo cyangwa ukabyara umwana utarageza igihe , ariko ibyo sibyo , keretse inda yawe hari ibibazo ifite turaza gusesengura neza .

     

    Ese gutera akabariro mu gihe utwite bishobora gutuma ibise biza ?

    Ubushakashatsi bugaragaza ko nta sano bifitanye , kuba watera akabariro mu gihe utwite no kuba wazana ibise bitewe no gutera ako kabariro.

     

    Ariko mu gihe inda igejeje igihe cyo kuvuka , gutera akabariro bishobora gutuma wumva ibisa n'ibise aho uribwa mu nda byoroheje , ari nabyo bizwi nka false contractions , ibi bise ntabwo aribyo bituma umwana avuka .

     

    Ubushakashatsi bwemeza ko nta ngaruka gutera akabariro mu gihe utwite byaguteza nko kuba wabyara igihe kitageze , kuba wakuramo inda nibindi … .

     

    Ni izihe positions nziza wateramo akabariro ?

    Mu gihe utwite , uba ugomba kwirinda positions zo gutera akabariro zituma uryama ku nda y'umubyeyi cyangwa se positions zose zatuma ushyira pressure ku nda y'umubyeyi.

     

    Gutera akabariro umubyeyi agaramye si byiza kubera ko , iyo position ituma inyama zo mu nda ndetse n'imitsi minini itwara amaraso itsikamirwa cyangwa umwana akaba yashyira pressure kuri ibyo bityo , bityo iyo position si nziza .

     

    Ni byiza ko mu gihe utera akbariro , mukoresha positions zituma umubyyi yisanzura muri icyo gikorwa nko kureka umubyeyi akajya hejuru y'umugabo ,  , kuba umubyeyi yaryamira urubavu mugatera akabariro aryamiye urubavu cyangwa se umubyeyi akicara nko kukagunguzi k'igitanda .

     

    Ni ryari umugore utwite abujijwe gutera akabariro ?

    Hari igihe muganga abuza umugore utwite kuba yatera akabariro nko mu gihe

    • Inkondo y'umura y'umubyeyi idafite imbaraga , iki gihe gutera akabariro bishobora gutuma ukuramo inda ibi babyita cervical incompetency .
    • Mu gihe utwite impanga nabwo si byiza ko utera akabariro ariko mu gihe inda ari nkuru
    • Placenta previa , iki gihe ingobyi y'umwana iba iryamye ku mwinjiriro w;inkondo y'umura nabwo si byiza ko watera akabariro
    • Kuba warigeze kugira ibyago byo kugira ibise inda ari nto
    • mu gihe uri kuzana amaraso mu gitsina kandi utazi impamvu yabyo
    • Kuba isuha yamenetse kuko bishobora gutera infegisiyo ku mwana no ku mubyeyi .

    Ariko mu gihe cyose umubyeyi atera akabariro , agomba gutekereza ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina , aho ari na byiza burya gukoresha agakingirizo .

     

    Ni izihe ngaruka nziza zo gutera akabariro mu gihe utwite ?

    Burya hari ibyiza byinshi byo gutera akabariro mu gihe utwite birimo

    • Gutuma urangiza neza : Burya iyo umugore utwite amaraso menshi atembera mu myanya y'ibanga ariyongera , ibyo bikaba byanatuma icyo gikorwa cyo gutera akabariro kigenda neza .
    • Gutuma umugore atiyongera ibiro ku buryo bukabije : ibi bigaterwa nuko gutera akabariro bituma umubiri utwika ama calories menshi .
    • Gutuma umugore n'umugabo urukundo rwiyongera : Gutera akabariro bituma umugore n'umugabo barushaho gukundana no kuryoherwa n'urukundo .
    • Kuzamura ubudahangarwa bw'umubiri  : Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014 bwagaragaje ko gutera akabariro bituma umubiri wongera ibyitwa IgA , aba bakaba ari abasirikari b'umubiri bafasha mu guhangana n'indwara zifata mu buhumekero nk'ibicurane .
    • Kongera ibyishimo : kurangiza ku mugore utwite , bituma anezerwa ndetse n'umwana atwite akanezerwa , ibyo bigaterwa nuko kurangiza bituma umusemburo wa endorphins uvuburwa mu mubiri .

    Ese natera akabariro hashize igihe kingana gute mbyaye ?

    Burya buri mubyeyi umaze kubyara aba akeneye igihe cyo kugira ngo umubiri wisubize , umubiri wongere kwiyubaka neza .si byiza ko ahita yihutira gutera akabariro byibuze atarageza ku minsi 45 amaze kubyara .

     

    Gutera akabariro , nta ngaruka mbi bitera ku mugore utwite , ariko aba agomba kwigengesera mu gihe atera akabariro , akirinda gukoresha positions zose yiboneye kubera ko hari izishobora kugira ingaruka mbi ku mwana uri mu nda .

    src:Ubuzimainfo

    The post Gutera akabariro utwite : Ese ni byiza ? ni izihe positions nziza? ni izihe ngaruka biteza ku mugore ? appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/gutera-akabariro-utwite-ese-ni-byiza-ni-izihe-positions-nziza-ni-izihe-ngaruka-biteza-ku-mugore/

  • Bawurangije mu marira! Urutonde rw’ibyamamare… – #rwanda #RwOT

    Hari uwavuze ko urukundo n’ibyamamare ari ibintu bibiri bitajyana, gusa hari bamwe mu byamamare byahiriye, bakabona abakunzi bagakundana rugakomera ndetse bakubakana ingo. 

    Gusa na none ntabwo ari ibyamamare byose byahiriwe n’urukundo by'umwihariko umwaka wa 2023 wagaragayemo ugutandukana kw’ibyamamare byinshi na gatanya zitagira umubare.

    Mbere y’uko umwaka wa 2022 ushyirwaho akadomo, irebere urutonde rw’ibyamamare 10 byatandukanye bikaba bisoje uyu mwaka mu marira:

    1. Britney Spears na Sam Asghari

    Umuhanzikazi w’icyamamare Britney Spears wamamaye mu njyana ya ‘Pop’,ntabwo uyu mwaka wamuhiriye mu rukundo. Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo uyu muhanzikazi yatandukanye na Sam Asghari wari umugabo bamaze imyaka 2 barushinze mu gihe bari baratangiye gukundana kuva mu 2018.

    2. Ariana Grande na Dalton Gomez

    Icyamamarekazi mu muziki no muri Sinema, Ariana Grande nawe ntiyorohewe n’urukundo kuko nawe gatanya yamugezeho. Mu Ukwakira yahanye gatanya na Dalton Gomez bari bamaranye imyaka 2 barushinze. Kugeza ubu Ariana Grande yamaze kubona undi mukunzi witwa Ethan Slater ukina filime.

    3. Cardi B na Offset

    Urugo rw’abaraperi babiri bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika narwo 2023 isize irusenye. Muri uku kwezi ni bwo Cardi B yatangaje ko ibye n’umugabo we Offset byarangiye ndetse ko batakibana mu rugo rumwe. 

    Yavuze ko bashwanye bapfa ko Offset ahora amuca inyuma. Mu minsi ishize aba bombi  basangiriye hamwe Noheli hamwe n’abana babo maze bivugwa ko baba bariyunze gusa Cardi B yahise abihakana avuga ko ntagahunda yo kwiyunga ihari.

    4. Kim Kardashian na Pete Davidson

    Nyuma yaho umunyamideli kabuhariwe Kim Kardashian ahanye gatanya n’umuraperi Kanye West, yahise ajya mu  rukundo n’umunyarwenya Pete Davidson. 

    Aba bombi urukundo rwabo rwaciye ibintu kuva muri Nyakanga ya 2022 kugeza muri Mata ya 2023 ubwo batangazaga ko batandukanye. Kim Kardashian yatandukanye na Pete bamaranye amezi 9 gusa bakundana.

    5. Taylor Swift na Joe Alwyn

    Umuhanzikazi Taylor Swift wahiriwe n’uyu mwaka mu muziki, byageze mu rukundo bisa nkibigorana. Muri Mata nibwo Taylor Swift yatandukanye n’umukinnyi wa filime Joe Alwyn bari bamaranye imyaka 6 bakundana. Aba bombi batandukanye nyuma yaho Joe yanze gukora ubukwe na Taylor mu gihe aribyo uyu muhanzikazi yifuzaga.

    6. Joe Jonas na Sophie Turner

    Urundi rugo rw’ibyamamare rwari rukomeye i Hollywood rwasenyutse uyu mwaka ni urw’umuhanzi Joe Jonas n’umwongerezakazi Sophie Turner ukina filime. 

    Batandukanye muri Nzeri, ndetse kugeza ubu rurageretse hagati yabo mu nkiko aho Joe ashinja Sophie kutita ku bana n’umuryango wabo akaba ariyo mpamvu yatse gatanya ndetse akanasaba ko ariwe wahabwa uburenganzira busesuye bwo kubarera wenyine.

    7. Jeezy na Jeanie Mai

    Umuraperi w’icyamamare Jay Jenkins uzwi nka Jeezy mu muziki nawe aherutse gutandukana n’umugore we Jeanie Mai w’umunyamakuru. Aba bombi barushinze mu 2021 batandukanye bamaranye imyaka 2 n’igice. Kugeza ubu Jeezy aherutse kurega mu nkiko Jeanie amushinja kumwima guhura n’umwana wabo.

    8. Jorie Turner Smith na Joshua Jackson

    Umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli ukomoka mu Bwongereza, Jordie Turner Smith nawe asoje umwaka wa 2023 mu gahinda nyuma yo gutandukana n’umukinnyi wa filime Joshua Jackson bari bamaranye imyaka 5 barushinze banafitanye umwana umwe.

    9. Lupita Nyong’o na Selema Masekela

    Icyamamarekazi muri Sinema, Lupita Nyong’o nawe ntiyahiriwe n’urukundo uyu mwaka. Mu Ukwakira Lupita akoresheje Instagram ye, yatangaje ko yamaze gutandukana na Selema Masekela umunyamakuru wo muri Africa y’Epfo. Aba bombi bari bamaranye umwaka n’igice mu rukundo.

    10. Kylie Jenner na Travis Scott

    Muri Werurwe uyu mwaka umunyamideli w’icyamamare Kylie Jenner yatandukanye n’umuraperi Travis Scott bapfa ko yamuciye inyuma. Batandukanye bamaze kubyarana abana babiri mu myaka 5 bari bakundanye. Kugeza ubu Kylie Jenner yamaze kubona umukunzi mushya witwa Timothee Chamalet ukina filime.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138143/bawurangije-mu-marira-urutonde-rwibyamamare-byatandukanye-imahanga-mu-2023-amafoto-138143.html

  • Bapfobyaga igitaramo ko nta matike yaguzwe! B… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo cyiswe Bruce Melodie live in Portland ME, kikaba cyarateguwe n’inzu isanzwe ifasha abahanzi izwi nka 1:55 AM ifatanyije na Sosiye yitwa Innoz Innox Entertainment isanzwe itegurira ibitaramo hariya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Iki gitaramo cyabaye kuwa 30 Ukuboza 2023, cyari gifite intego yo kwishimana n’abakunzi b’uyu muhanzi baherereye muri Leta ya Maine ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gusozanya umwaka wa 2023 bari mu byishimo. 

    Mu mashusho yagiye hanze, agaragaza ko abantu bari bakubise buzuye, cyane ko aha hantu uyu muhanzi yaririmbiye hajya abantu basanga 1,000 ndetse wabonaga ko abantu bose banyuzwe ikindi kandi baririmbana indirimbo kuva itangiye kugeza irangiye.

    Iki gitaramo cyatangajwe nyuma y’uko uyu muhanzi yari amaze gufatanya na Shaggy kuririmba mu bitaramo bibiri yari yamutumiyemo bya iHeart Jingle Ball nyuma y’uko bari bamaze gukorana indirimbo bakayita ‘When She’s Around’, hanyuma bakimara kubisoza bahita biteguririra icyabo cyo kwishimana n’abakunzi b’uyu muhanzi.

    Amatike ya VIP muri iki gitaramo yari yamaze gushira rugikubita mbere y’uko kiba. Abakunze kwivugira ibyo bashaka no gushaka gupfobya uyu muhanzi, bahise batangira kugaragaza ko amatike atigeze ashira ahubwo ko gutangaza ko yashize byari agatwiko, nyamara ku muntu wageragezaga gukubita akajisho ku rubuga rwacururizwagaho amatike, wasangaga yashize kare nta na tike y’umuti wabona.

    Abandi bavugaga ko Coach Gael n’ikipe ye baguze imyanya yose y’aho igitaramo cyari bubere, ko nta bantu bigeze bagura ayo matike.


    Melodie yongeye kwerekanira ubudahangarwa bwe muri Amerika 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138145/bapfobyaga-igitaramo-ko-nta-matike-yaguzwe-bruce-melodie-yakoreye-amateka-muri-amerika-138145.html

  • Ubwatsi bw'ubukorano bugezweho bwashyizwe muri stade Amahoro, batangiye kubutera amazi, bisanzwe bikorwa nko muri stade z’iburayi – VIDEWO  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 20 Ukuboza 2023, nibwo Stade Amahoro iri kubakwa kuri hatangiye gushyirwamo ubwatsi bw'ubukorano bugezweho mvaburayi.

    Ubu bwatsi batangiye kubutera amazi aturuka hasi mu kibuga, ibintu bisanzwe bikorwa nko muri sitade z'Iburayi.

    Imirimo yo kwagura iyi stade izarangira muri Mata 2024 itwaye akayabo ka miliyari 160 Frw ikazajya yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.

    Ubu bwatsi bw'ubukorano buje bukurikira intebe na zo ziri gushyirwamo, hakaba hategerejwe no gutunganya umwanya wo gukoreramo siporo yo gusiganwa ku maguru izaba izengurutse ikibuga.

    Stade Amahoro I Remera.#RwandaWorks 🙏 pic.twitter.com/ewWjG2hCRk

    — Aminadab Ndayisenga (@aminallyly13) December 20, 2023

    Source : https://yegob.rw/ubwatsi-bwubukorano-bugezweho-bwashyizwe-muri-stade-amahoro-batangiye-kubutera-amazi-bisanzwe-bikorwa-nko-muri-stade-ziburayi-videwo/

  • Higanjemo aba Manchester United! Abakinnyi 11… – #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha macye ubundi umwaka wa 2023 ugashyirwaho akadomo. Niyo mpamvu twifashishije ikinyamakuru cya ESPN ngo turebere hamwe abakinnyi 11 batengushye amakip yabo mu gihugu cy’u Bwongereza.

           Andre Onana

    Umunyezamu w’ikipe ya Manchester United ni umwe mu batengushye abantu muri uyu mwaka ubwo yavaga mu ikipe ya Inter Milan mu mpeshyi y’uyu mwaka atanzweho agera kuri miliyoni 43.8 z’Amapawundi yitezweho byinshi ariko ntiyahita abitanga.

    Manchester United yamuzanye nyuma yuko we na Inter Milan bari bamaze kugera ku mukino wa Champions League bumva ko azahita asimbura David de Gea, gusa ntibyakunze bitewe n’amakosa aremereye yagiye akora agatuma rimwe na rimwe bahita batsindwa.

          Reece James 

    Myugariro w’ikipe ya Chelsea, Reece James yatengushye ikipe ye ndetse n’abafana muri rusange bitewe n’ukuntu yagiye avunika cyane.

    Uramutse ugiye kureba muri uyu mwaka wa 2023 nta na rimwe yigeze akina imikino 6 yikurikiranya kubera ko yabaga yavunitse. Reece James niwe kapiteni akaba na myugariro wa mbere w’iburyo, gusa imvune zaramuzonze cyane zituma adakina dore ko n’ubu yavunitse bikaba biteganyijwe ko azakira mu kwezi kwa 3 k’umwaka utaha.

           Eric Dier 

    Eric Dier ni umwe mu bakinnyi bari bafite umwanya wo kubanzamo mu ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza na Tottenham Hotspur mu mwaka washize wa 2022, ariko kuva 2023 yatangira yatengushye abantu dore ko atakibona umwanya wo gukina.

    Kuva ikipe ya Tottenham Hotspur yazana umutoza mushya Ange Postecoglou, Eric Dier yakinnye imikino 2 gusa ya Premier League abanza umwe mu kibuga naho undi ajyamo asimbuye kandi mu mwaka ushize w’imikino yari yarabanje mu kibuga imikino 31 muri Shampiyona.

           Josko Gvardiol

    Mu mpeshyi y’uyu mwaka ni bwo ikipe ya Manchester City yasinyishije Jusko Gvardiol imutanzeho miliyoni 77.6 z’amapawundi imukuye mu ikipe ya RB Leipzig yo mu Budage ari umwe muri ba myugariro bakomeye ku mugabane w’Iburayi.

    Kuva uyu mukinnyi ukomoka muri Croatia yagera muri Manchester City ntabwo byari byakunda ko abona umwanya wo kubanzamo bihoraho bijyanye nuko umwanya akinaho wa nyawo wa Centre-back uriho abandi bakinnyi nka Rúben Dias, Manuel Akanji na John Stones none niyo akinnye anyuzwa ku ruhande rw’ibumoso kandi yari yitezweho kuzahita afatisha.

          Marc Cucurella

    Marc Cucurella ntabwo azibagirwa ameze neza mu ikipe ya Brighton muri 2022, ikipe ya Chelsea iri kumushaka na Manchester City iri kumushaka ndetse yo iri gukuba inshuro 2 amafaranga Chelsea yatangaga kugira ngo yegukae uyu myugariro w’iruhande rw’ibumoso.

    Byarangiye iyi kipe yo ku kiraro ariyo imwegukanye gusa yarayitengushye cyane muri uyu mwaka wa 2023 bijyanye n’ibyo abantu bari bamwitezeho. Birasa nk’aho ubushobozi bwe mu ikipe ya Chelsea butizewe kubera ko ku mukino bakinagamo na Manchester United yabanje mu kibuga, gusa igice cya mbere kirangira yahise asimbuzwa.

         Enzo Fernández

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Enzo Fernández yinjiye mu ikipe ya Chelsea ariwe mukinnyi uhenze mu mateka ya Premier League atanzweho agera kuri miliyoni 105 z’amayero avuye mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal.

    Impamvu Chelsea yabikoze ni ukubera ukuntu yari yitwaye mu mikino y’igikombe cy’Isi cya 2022 ari kumwe n’ikipe ye y’igihugu ya Argentine, gusa kuva yageramo yarayitengushye cyane kubera ko kugeza ubu amaze gukina imikino 35 akaba yaratsinzemo ibitego 2 n’imipira 2 yabivuyemo muri Premier League.

         Kalvin Phillips 

    Umukinnyi w’Umwongereza ukina ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Manchester City nawe yatengushye ikipe ndetse n’abafana muri rusange muri uyu mwaka wa 2023 bitewe n’ubuhanga yari afite akurwa mu ikipe ya Leeds United mu mpeshyi y’umwaka ushize.

    Nubwo yatwaranye nayo ibikombe birimo icya Premier League, Champions League na FC Cup gusa yari yarabanje mu kibuga imikino 4 gusa. Kuva uyu mwaka w’imikino watangira wo amaze gutangira mu kibuga umukino umwe gusa ndetse byamaze kwemezwa ko mu kwezi kwa mbere ku mwaka utaha azagurishwa.

         Mason Mount

    Mu mpeshyi y’uyu mwaka umukinnyi wa mbere ikipe ya Manchester United yasinyishije ni Mason Mount imuguze agera kuri miliyoni 55 z’Amayero mu ikipe ya Chelsea ndetse ahita ahabwa kuzajya yambara nimero 7 yambawe n’ibirangirire muri iyi kipe nka Cristiano Ronaldo.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ageze muri iyi kipe y’amashitani atukura ntabwo ibintu byagenze neza kubera ko amaze gukina imikino 8 yonyine nubwo yagize ikibazo cy’imvune.

    Usibye no muri Manchester United ahubwo no mu ikipe y’Igihugu Mason Mount yatengushye abafana be kubera ko ntabwo yigeze ahamagarwa na rimwe mu ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza kandi yari asanzwe ahamagarwa.

                Antony 

    Kugeza ubu muri uyu mwaka w’imikino ntabwo uyu munya-Brazil Antony aratsinda igitego na kimwe mu ikipe ya Manchester United  Kandi yatanzweho agera kuri miliyoni 85 z’amayero ava mu ikipe ya Ajax mu mpeshyi y’umwaka ushize.

    Mu kwezi kwa 2 muri uyu mwaka ubwo yatsindaga igitego kiza FC Barcelona mu mikino ya 1/4 ya Europa League, abafana ba Manchester United bahise batangira gutekereza ko azakora ibihambaye ariko byarangiye abatengushye dore ko umwaka ushize w’imikino warangiye mu kwezi kwa 6 yatsinze ibitego 2 anatanga mipira 2 ivamo ibitego muri Premier League.

         Marcus Rashford

    Mu mikino 16 ya mbere muri uyu mwaka wa 2023, Marcus Rashford yatsinzemo ibitego 14 afasha Manchester United gutwara igikombe cya Carabao Cup no kurangiza ku mwanya wa 3 muri shampiyona.

    Abafana ba Manchester United bumvaga ko iyi mibare myiza azayikomezanya no muri uyu mwaka w’imikino gusa kugeza ubu afite ibitego 3. Nubwo yatangiye umwaka neza ariko birangiye atengushye abafana ba Manchester United.

       Mykhailo Mudryk

    Nk’uko byagenze ku bakinnyi barimo Enzo Fernández, no kuri Mykhaylo Mudryk niko byagenze atangwaho akayabo k’amafaranga kugira ngo yinjire mu ikipe ya Chelsea.

    Ikipe ya Arsenal niyo yabanje kumushaka ariko ikipe ya Chelsea ihita imubanyuza mu myanya y’intoki ihita imutwara imutanzeho agera kuri miliyoni 88 z’amapawundi imukura mu ikipe yakinagamo ya Shakhtar Donetsk mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka.

    Akigera muri iyi kipe yo ku kiraro abafana bari bamwitezeho byinshi ariko bisa nk’aho yabatengushye kuko kugeza ubu afite ibitego 3 mu mikino 32 yakinnye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138137/higanjemo-aba-manchester-united-abakinnyi-11-batengushye-amakipe-yabo-muri-2023-138137.html

  • Perezida Kagame yakiriye abantu mu nzego zita… – #rwanda #RwOT

    Ku mugorona wa tariki 30 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Centre, Perezida Kagame na Madamu bakiriye abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda mu birori bisoza umwaka.

    Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiye ibi birori, yabibukije ko amateka igihugu cyanyuzemo yatumye hafatwa ingamba zo kudasubira inyuma nubwo aho guhera mu kwiyubaka hari hafi ya ntaho bityo ko ubu ntacyasubiza inyuma ibyagezweho.

    Umukuru w'igihugu yagize ati: 'Kubera amateka yacu, ubwo twatangiraga kwiyubaka, twahereye hasi cyane ku buryo tutari dukwiye kongera kujya hasi yaho. Ibyavuyemo ni uko uyu munsi, inzira imwe rukumbi ari ugukomeza kuzamuka kandi nta kintu cyatwitambika mu nzira.'

    Yongeraho ati: 'Ibi ntabwo byabaye gutyo gusa. Byavuye mu mahitamo twakoze, intego twihaye no kumva ko tuzakora igishoboka cyose uko byaba bigoye kose.'

    Ibi birori byitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye nka Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente n'Umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda Gen Mubarakh Muganga.

    Hari kandi abantu bamaze kubaka izina mu myidagaduro nyarwanda barimo Israel Mbonyi, Bwiza, Senderi, Lucky Nzeyimana, Mighty Popo, Sherrie Silver n’abandi.

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu birori bisoza umwaka wa 2023Perezida Kagame yavuze ko amahitamo ahari yonyine kugeza ubu ni ukujya mbere gusaMinisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente mu bakiriwe na Perezida Kagame na MadamuUmuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida, Ange Kagame na we ari mu bitabiye ibi biroriUmuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru Cleophas Barore mu bitabiriye ibi biroriBwiza hamwe n’umujyanama we Claude na Jabba Star bungurana ibitekerezoAbashoramari batandukanye bari babucyereye mu birori bisoza umwaka banumviyemo impanuro za Perezida KagameAbahanzi nka Ruti Joel, Ish Kevin, Senderi na Israel Mbonyi bitabiriye ibirori bisoza umwaka wa 2023 byabereye muri Kigali Convention CenterSol Solange na we ari mu bantu mu nzego zitandukanye bari bateraniye muri KCCUmugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga mu banyacyubahiro bakiriwe na Perezida Kagame mu gusoza umwaka wa 2023Byari ibirori bibereye ijisho mu nguni zoseDJ Ira uri mu bari n’abategarugori bazobereye kuvanga umuziki yongeye kubikora neza mu gusoza 2023 Lucky Nzeyimana na Gloria Mukamabano mu bakiriwe na Perezida Kagame mu birori bisoza 2023

    AMAFOTO: VILLAGE URUGWIRO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138136/perezida-kagame-yakiriye-abantu-mu-nzego-zitandukanye-mu-birori-bisoza-umwaka-amafoto-138136.html