Blog

  • U Rwanda rwungutse Intumwa y’Imana Sebagabo C… – #rwanda #RwOT

    Pastor Sebagabo Christophe ni ko yari asanzwe yitwa, akaba ari Umushumba Mukuru w’Itorero Calvary Wide Fellowship Ministries. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023, yasutsweho amavuta y’Intumwa mu muhango wayobowe na Apotre Dr. Paul Gitwaza uyobora Zion Temple ku Isi.

    “Amavuta y’Intumwa amutembeho, yamanutse mu mutwe wa Aroni, agera ku bwanwa bwe”. Ni ko Apotre Dr. Gitwaza yavuze ubwo yimikaga uyu mukozi w’Imana Sebagabo Christophe. Yamwatuyeho kuzajya asengera abarwayi bagakira.

    Ati “Mu izina rya Yesu, azakize abarwayi, azirukane abadayimoni, abazure abapfuye, azamanure imvure, azategeke ibicu, azacemo Yorodani, azakore ibihambaye, intege nke zihinduke imbaraga zawe, umukoreshe”.

    Yahise atangira kumuhanurira ati “Umwuka w’Uwiteka akuriho, agusize amavuta ngo ubwirize ubutumwa abakene”. Yanateye indirimbo ivuga ngo “Amavuta asa n’izahabu y’imyerayo amutembaho”. 

    Christophe yambitswe ikimenyetso cy’Ubushumba mu ishati, “Ni ikiziriko cyo mu Ijosi, ni imbata ya Kristo”. Yambitswe kandi umwambaro w’umweru ugera ku maguru, anakenyezwa umushumi/umukandara usobanura ukuri. Gitwaza ati “Uzabwirize ukuri, ntuzace ku ruhande”. 

    Nyuma yo kumwambika igishura cy’umweru, Apotre Gitwaza yagize ati “Umwambaro w’umweru ni igishura cyo gukiranuka, uzakiranuke mu byo uvuga, mu byo ukora byose mu murimo w’Imana uhawe”. 

    Yongeyeho ati “Hanyuma azahabwa icyubahiro kuko akorera Imana”. Yahise amwambika furari, umusaraba ndetse n’impeta isanzwe yambarwa n’abashyingiranywe, ati “Uyu munsi ushyingiwe n’Itorero Calvary n’umubiri wa Kristo wose. Iyi ni impeta y’ubu Bushop n’Ubushumba”.

    Apotre Christophe yahawe kandi inkoni y’ubutware nk’ikimenyetso cyo kuragira umukumbi w’Imana. Inkoni yahawe irimo ebyiri; inkoni igarura izagiye kure “ukazigarura, abananiwe n’abarushye uzabagaruze ineza kuko uri umwungeri”, ndetse n’inkoni yo kurinda umukumbi aho azayikoresha mu kurwanya umwanzi”.

    Mbere yo kumushyigikiriza Bibiliya, Apotre Dr. Gitwaza yabwiye Sebagabo ati “Ntukiri Christophe usanzwe uri Intumwa Christophe Sebagabo. Ibyo twavuze byose biri muri iki gitabo. Iki gitabo kirimo amagambo y’ubugingo, kizakuyobore, amagambo akirimo uzayabwire isi yose.

    Uzarinde umukumbi nk’uko Umwuka Wera agushyiriyeho kuba umushumba wabo, uzakomeze abizira, ugarure abasubiye inyuma, wubake umubiri wa Kristo. Emera iki gitabo kizabe isoko wowe n’abo uyobora muzavomeramo amazi y’ubugingo”.

    Apotre Christophe Sebagabo anafite impano yo kuramya Imana, ndetse yigeze gushyirwa ku rutonde rw’abantu 10 bazi gusirimba cyane ku Isi. Mu byo ateganya harimo no gukora indirimbo ze bwite nk’uko yabihamirije umunyamakuru wa InyaRwanda mu mpera za 2022.

    Itorero Calvary Wide Fellowship Ministries (CWFM) rikorera Kimironko – Zindiro. Ni umuryango ushingiye ku kwizera Imana watangijwe n’umukozi w’Imana Sebagabo Christophe, tariki 17 Gicurasi 2017. Ryatangiriye mu Rwanda mbere y’uko ryaguka.

    Icyerekezo cyaryo ni ubuzima bwuzye (Imana, Abantu, Umutungo) mu kwigana Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wabo n’umukoresha mukuru (1 Abakorinto 11:1). Inshingano biyemeje harimo guteza imbere umwuka w’ububyutse (kwihana, kwiyiriza ubusa no gusenga);

    Kubwiriza ijambo ry’Imana no kurera urubyaro n’ingabo z’abinginzi kugira ngo baharanire kugaragara k’Ubwami bw’Imana ku isi, no guteza imbere impinduka nziza z’abantu mu bice byose by’ubuzima (Umwuka, ubukungu n’imibereho myiza).

    CWFM ifite amatorero (Parish) mu migabane ibiri Afrika n’Uburayi ndetse na E-Church (Diaspora) mu migabane yose. Ifite amatorero (Parush) 12 akorera mu Rwnda, DR Congo, Kenya na Uganda. Ifite abashumba 20 bakorera umurimo w’Imana muri ayo matorero atandukanye. Ifite abayoboke barenga 3,000 ku Isi yose.

    Mu bikorwa by’iterambere bamaze gukora harimo kubaka inyubako y’Itorero rya CWFM icyicaro gikuru Zindiro-Kimironko, byahagaze Miliyoni 300 Frw. Bubatse kandi inyubako y’itorero rya CWFM Paruwase ya Bugesera, ifite agaciro ka Miliyoni 20 Frw. Bubatse umuhanda wa kaburimbo ufite metero 200 ku mafaranga Miliyoni 17 Frw. 

    Banafashije ama Paruwase gusana inyubako bateraniramo; Bukavu, Nairobi, n’ahand. Byahagaze hejuru y’ibihumbi 50 by’amadorali ya Amerika (ararenga Miliyoni 60 Frw). Banagize ruhare mu bikorwa bitandukabye by’ubugiraneza nko gtanga mituweli ku batishoboye, no gusangira n’abatishoboye mu bihe bitandukanye.

    Apotre Christophe Sebagabo yasabwe kwita ku mukumbi w’Imana ahamagariwe kuyobora

    Apotre Christophe yimitswe na Apotre Gitwaza wa Zion Temple

    Apotre Christophe Sebagabo amaze imyaka 6 atangije Calvary Wide Fellowship Ministries

    Apotre Sebagabo Christophe hamwe na Apotre Dr. Paul Gitwaza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138155/u-rwanda-rwungutse-intumwa-yimana-sebagabo-christophe-wimitswe-na-apotre-gitwaza-amafoto-138155.html

  • Uwicyeza, Bashabe, Miss Nishimwe na Element m… – #rwanda #RwOT

    Umugore wa Mugisha Benjamin [The Ben], Uwicyeza Pamella yifurije abantu umwaka mushya muhire wa 2024 yifashishije amashusho ari kumwe n'umugabo we bafatiye muri Kigali Convention Center.

    Ni amashusho yafashwe ubwo bari bitabiriye ibirori bisoza umwaka wa 2023, Perezida Kagame yakiriyemo abantu bari mu nzego zitandukanye, maze yifuriza abantu ibyiza.

    Uwicyeza yagize ati: 'Kuva ku banjye kugera ku banyu, umwaka mushya muhire bantu b'igikundiro.' 

    Kuwa 23 Ukuboza 2023 ni bwo Uwicyeza na The Ben bemeranije kubana akaramata mu birori byatigishije imyidagaduro nyarwanda.

    Uwicyeza yazirikanye abakunzi be mu ntangiriro z’umwaka abifuriza ishya n’ihirwe

    Nk’uko byagenze mu gusoza 2022 yinjira muri 2023, n'ubungubu Miss Nishimwe Naomie yinjiye mu mwaka ari kumwe n'umukunzi we Michael Tesfay. Yasangije amashusho bari kumwe, yongeraho ati: 'Gutangirana umwaka n'urukundo rw'ubuzima bwanjye.'

    Miss Nishimwe yeretse abamukurikira ko yatangiriye umwaka mu maboko meza ari kumwe n’uwo yihebeye 

    Umuhanga mu gutunganya indirimbo usigaye yaraninjiye mu gukora ize, Element wahiriwe mu bigaragara na 2023, yakomoje ku mwaka urangiye anavuga ko utangiye ari uw'ibikorwa bidasanzwe.

    Ati: '2023 wabaye umwaka ukomeye kandi mwiza mu gihe kimwe, 2024 urakoze kunyakira ngiye kukugira umwaka mwiza wanjye, sinzatuma uhumeka. Umwaka mushya muhire. Imana niyo nkuru.'

    Element yashimye Imana ku bwa 2023 avuga ko 2024 azarushaho gukora kandi yizeye ko izabimushoboza

    Umwari wahiriwe n'imyidagaduro akanayibyaza umusaruro mu nguni zose, Kate Bashabe na we yifurije abamukurikira ibyiza anashima Imana imukomereje amabo.

    Mu magambo ye yagize ati: 'Reka njye mu rusengero mfitiye ubutumwa Imana ihoraho, ntewe ishimwe n’ibyo yankoreye byose. Mbifurije mwese umwaka mushya muhire n'imigisha myishi kuri mwese.'

    Kate Bashabe yinjiranye muri 2023 amashimwe yifuriza abantu imigisha myinshi no kuzahirwa

    Miss Cadette, umukobwa wamamaye mu marushanwa y'ubwiza akaza no kwinjira mu bushabitsi wasozanije 2023 imodoka nshya kandi ihenze, na we yifurije abantu ibyiza anagaragaza ko ntacyo ashinja Imana mu mwaka watambutse.

    Ati'Umwaka wa 2023 wambereye umwaka mwiza ndizera 2024 uzarushaho. Umwaka mushya njyewe mushya, inzozi zimwe n'intangiriro nshya umwaka mushya muhire.'

    Miss Cadette yashimye Imana ku byo yaboneye mu mwaka washyizweho akadomo avuga ko afite icyizere ko 2024 azarushaho gutera imbere

    Si aba gusa ahubwo abantu benshi bafite izina bakomeje kuzirikana ababakurikira babifuriza umwaka mushya muhire wa 2024 banagaragaza ishimwe ryo kuba babashije gusoza urangiye wa 2023.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138156/uwicyeza-bashabe-miss-nishimwe-na-element-mu-byamamare-byatangiranye-umwaka-nabafana-babo-138156.html

  • Ese u Burundi bwakongera bugafunga umupaka ubuhuza n’u Rwanda wigeze kumara imyaka 7 ufunze ? #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu cyumweru gishize mu kiganiro n’itangazamakuru, ko inyeshyamba zigize umutwe wa RED Tabara zifashwa n’u Rwanda.

    Gusa u Rwanda na rwo rwahise rubinyomoza, ruvuga ko ntaho ruhuriye n’abarwanyi abo ari bo bose barwanya u Burundi, ruboneraho kwibutsa ko hari ab’uyu mutwe wa RED Tabara bigeze gufatirwa ku butaka bwarwo, rukabashyikiriza iki Gihugu.

    Muri uko gushinja u Rwanda ibyo gufasha uyu mutwe, Perezida Ndayishimiye yavuze ko nubwo ibi byabaye, Igihugu cye cyari cyemeye gufungura imipaka igihuze n’u Rwanda kuko rwari rwagaragaje umuhare wo gucyemura ibibazo.

    Yagize ati 'Nyuma y’iyo mihati yose, Igihugu cy’u Rwanda cyemeye kubisubiza ibubisi. Icyo twiyemeje ni ugufata ingamba zose zishoboka kugira ngo abana b’u Burundi ntibongere kwicwa bunyamaswa n’ibyo birara.'

    Avuze ibi nyuma y’umwaka urenga iki Gihugu cyongeye gufungura imipaka igihuza n’u Rwanda, yari imaze imyaka irindwi ifunze kuko yari yafunzwe muri 2015 ubwo na bwo u Burundi bwashinjaga u Rwanda gukingira ikibaba abagerageje guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza.

    Amagambo ya Perezida Evariste Ndayishimiye yumvikanyemo kwicuza kuba Igihugu cye cyarongeye gufungura imipaka nk’uko bamwe mu basesenguzi babivuga, ndetse bakavuga ko yaciye amarenga ko iki Gihugu cyo mu majyepfo y’u Rwanda gishobora kongera gufunga imipaka.

    Perezida Ndayishimiye kandi akomeje kugaragaza ubucuti afitanye na Felix Tshisekedi wongeye gutorerwa kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wakunze kugaragaza kenshi ko afite umugambi wo gutera u Rwanda.

    Ndayishimiye ari mu ba mbere bagaragaje ko bishimiye intsinzi ya Tshisekedi, nubwo kugeza ubu igishidikanywaho.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Ese-u-Burundi-bwakongera-bugafunga-umupaka-ubuhuza-n-u-Rwanda-wigeze-kumara-imyaka-7-ufunze

  • Perezida Ndayishimiye mu ba mbere bagaragaje ko bishimiye intsinzi ya Tshisekedi yise umuvandimwe we #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukuboza 2023, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itangaje ko Tshisekedi yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu.

    Iyi Komisiyo yagaragaje ko Tshisekedi yatsinze amatora ku majwi 73,34% ; mu gihe umugwa mu ntege ari Moise Katumbi wagize amajwi 18,08%, mu gihe Martin Fayulu we yagize 5,33%.

    Nyuma y’ibi byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri DRC, Perezida Evariste Ndayishimiye, yagaragaje ko yishimiye intsinzi ya Perezida Tshisekedi.

    Mu butumwa yanyujije kuri X Ndayishimiye yagize ati 'Ndashimira mushuti wanjye akaba n’umuvandimwe, Félix Antoine Tshisekedi ku bwo kongera gutorerwa kuyobora RDCongo nyuma y’ibyavuye mu matora .'

    Perezida Ndayishimiye, ariko yavuze ko mu gihe iby’amatora byaba bikomeje kugibwaho impaka nk’uko bimaze iminsi bimeze aho bamwe mu bakandida babyamaganira kure, hakwiyambazwa inzira z’amahoro.

    Perezida Ndayishhimiye yishimiye intsinze ya Tshisekedi, nyuma y’uko yeruye ko Igisirikare cy’Igihugu cye cyagiye gutera ingabo mu bitutu icya DRC mu rugamba gihanganyemo n’umutwe wa M23.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Perezida-Ndayishimiye-mu-ba-mbere-bagaragaje-ko-bishimiye-intsinzi-ya-Tshisekedi-yise-umuvandimwe-we

  • Perezida Kagame yizeje Abanyarwanda ko ntakizatokoza umutekano wabo #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu ijambo ryo kwifuriza Abanyarwanda umwaka mwiza wa 2024 bamaze kwinjiramo, ryatambutse kuri uyu wa 31 Ukuboza 2023.

    Umukuru w’u Rwanda yatangiye agira ati 'Njye n’umuryango wanjye twifurije Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda umwaka mushya muhire. Umwaka w’ibyishimo n’uburumbuke.'

    Yagarutse ku iterambere ryagezweho n’Abanyarwanda muri uyu mwaka basoje, byagize uruhare mu iterambere ry’Igihugu birimo ibikorwa by’imyidagaduro ndetse n’ibya siporo.

    By’umwihariko yavuze ku nama ya Women Delivery, iserukiramuco cya Giants of Africa, irushanwa rya Basketball rya BAL ndetse n’ibitaramo bya Global Citizen.

    Yagize ati 'Kwakira ibi birori, bitanga amafaranga n’akazi mu Banyarwanda, bigateza Igihugu imbere.'

    Muri uyu mwa kandi, u Rwanda rwafunguye ibikorwa bizarufasha mu iterambere, nk’ikigo cy’ubushakashatsi cya IRCAD, ndetse n’uruganda rwa BioNTech.

    Ati 'U Rwanda rukomeje kugaragara nk’ahantu heza ho guhanga ibishya mu buvuzi n’ubuzima kandi tuzakomeza kubyubakiraho. Icy’ibanze muri ubu bufatanye ni icyizere.'

    Yagarutse ku bibazo by’umutekano biri mu karere, byakunze kugaragara nk’ibishaka kototera umutekano w’u Rwanda, by’umwihariko ibyo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byatumye iki Gihugu cyibasira u Rwanda ndetse abategetsi bacyo bakarutuka, ndetse bakavuga kenshi ko bifuza kurutera.

    Perezida Kagame yaboneyeho guhumuriza Abanyarwanda, ati 'Ndagira ngo mbabwire ko dushobora kwihanganira kunengwa no kuvugwa nabi uko byaba bingana kose nubwo akenshi biba bidafite ishingiro. Twe tuzakomeza gukora ibikenewe kugira ngo Abanyarwanda bahore batekanye uko byagenda kose.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Perezida-Kagame-yizeje-Abanyarwanda-ko-ntakizatokoza-umutekano-wabo

  • Rayon Sports yirangayeho none AS Kigali ibatwaye umukinnyi ukomeye uri mu bari bayihetse kugeza ubu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yirangayeho none AS Kigali ibatwaye umukinnyi ukomeye uri mu bari bayihetse kugeza ubu

    Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru nibwo ikipe ya AS Kigali yabyutse itangaza ko yasinyishije umuzamu Hakizimana Adolphe wari umaze iminsi muri Rayon Sports ndetse anayihetse.

    Uyu muzamu amaze iminsi nta myitozo akora muri Rayon Sports ndetse wabonaga ko ibiganiro n'ubuyobozi bw'iyi kipe bisa nkaho bitari gukorwa nyuma yo kurangiza amasezerano none AS Kigali imaze iminsi igariye Perezida Shema Fabrice yahise imusinyisha.

    Rayon Sports kugeza ubu isigaranye abazamu 2 ari no Simone Tamale hamwe na Hategekimana Bonheur utarabonaga umwanya kugeza ubu.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yirangayeho-none-as-kigali-ibatwaye-umukinnyi-ukomeye-uri-mu-bari-bayihetse-kugeza-ubu/

  • RIFI Entertainment bakoze igitaramo cyamatek… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023, ikigo cya RIFI Entertainment cyahurije ababyinnyi, abanyamideli n'abandi benshi kuri Hotel Onomo, mu birori byo kumurika imideli ndetse n'imbyino zigezweho bise 'RIFI Dance & Fashion Show.'

    Inkumi n'abasore bigaragara ko bakiri bato ni bo bagaragazaga impano zidasanzwe, aho basimburanaga ku rubyiniro mu myambaro myiza yakozwe n'abanyamideli bo mu Rwanda.

    Abandi nabo bafite impano yo kubyina, bahawe umwanya berekana impano zabo barabyina karahava abantu bose barabarangarira bitewe n'ubuhanga bwabo bwatunguye benshi.

    Umwe mu babyinnyi basanzwe babarizwa muri RIFI, Mugisha Jonathan yavuze ko kuva yatangira gukorana nabo urwego rw'imibyinire ye rwagiye ruzamuka arushaho no kubaka izina rye bitewe n'ubufasha ahabwa.

    Bamwe mu babyinnyi bagezweho muri iyi minsi barimo Jojo Brezzy, Divine Uwa ndetse na Shakira Kay ni bamwe mu bagiye gushyigikira abannyi ba Rifi Dance mu gitaramo cya Rifi Dance and Fashion Show. 

    Umubyinnyi Shakira Kay yavuze ko ari ibintu binejeje kubona hari abakobwa bamaze kwitinyuka bakisunga Rifi Dance kugira ngo bakuze impano ye cyane ko we atangira kubyina nta bakobwa benshi bari mu ruganda rwo kubyina bitewe no kwitinya.

    Divine Uwa na Jojo Brezzy basabye ababyinnyi bagenzi be kutitinya cyane ahubwo bagakora cyane kugira ngo bagera ku nzozi zabo dore ko nta kintu bageraho batavunitse.

    Uretse kuba hari ababyinnyi, abamurika mideri bigaragaje mu byiciro birenga bine aho banyuraga imbere y’abitabiriye iki gitaramo bahinduranya imyenda buri uko baje guca imbere y’abantu.

    Si inshuro enye gusa ahubwo abamurikamideri ndetse n’ababyinnyi baziye rimwe ku rubyiniro hanyuma ababyinnyi bakabyina bagaragira abamurikamideri barimo bagaragaza ubuhanga bwabo mu kumurika imideri. 

    Nubwo bavuga ko batari bagera kure, abamurikamideri muri Rifi Entertainment bavuga ko bafite ikizere cyo kugera kure cyane muri uyu mwuga wabo bihebeye kuko hari bakuru babo bamaze kugera ku rwego rushimishije mu kumurika imideli. 

    Nyuma y’iki gitaramo,  Ri Kon Yocan umuyobozi wa Rifi Entertainment yatangaje ko iki gitaramo cyari kigamije kumurika ibikorwa bya Rifi Entertainment n’ubwo imvura yabanje kubakoma mu nkokora ariko byagenze neza.#

    Abanyamideli bo muri Rifi Fashion Agency banyuze abitabiriye igitaramo cyabo

    Harimo n’abana bato bafite impano yo kumurika imideli

    Hagaragaye imyambarire myinshi idasanzwe

    Abafite impano yo kubyina nabo bigaragaje

    MC Buryohe nawe yitabiriye iki gitaramo cyamurikiwemo impano zitandukanye

    Reba hano amafoto yose yaranze ibirori bya ‘RIFI Dance & Fashion Show’

    Reba uko byari bimeze mu birori bya ‘RIFI Dance & Fashion Show’ kuri Onomo Hotel

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138148/rifi-entertainment-bakoze-igitaramo-cyamateka-cyamurikiwemo-impano-zidasanzwe-mu-mbyino-ni-138148.html

  • Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka… – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yatangaje ibi kuri iki Cyumweru taliki 31 Ukuboza 2023 mu ijambo risoza umwaka yageneye Abanyarwanda binyuye kuri Radio na Televiziyo by’Igihugu.

    Perezida Kagame yagize ati “Dukomeje kandi guhangana n’umutekano muke mu karere kacu, no kumupaka n’ibindi bihugu. Ndagira ngo mbabwire ko dushobora kwihanganira kunengwa no kuvugwa nabi uko byaba bingana kose nubwo akenshi biba bidafite ishingiro.

    Twe tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo Abanyarwanda bagumye batekanye uko byagenda kose. Kandi u Rwanda ruzakomeza gukora uko dushoboye, mu bushobozi bwacu, gufasha abavandimwe bacu ahandi muri Afurika mu kugarura no gusigasira Amahoro n’umutekano”. 

    Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko ku Isi hose hari ibibazo ariko ibyo byose bituma abantu biyemeza ndetse anavuga ko u Rwanda rukomeje gutera imbere bijyanye nuko rwari rubayeho bityo ko nta n’impamvu yo gucika intege.

    Yagize ati “Umwaka uwo ari wo wose ahantu hose ku Isi ntabwo habura ibibazo, ibyo bituma twiyemeza gukora byinshi birushijeho kandi byiza. Muri ibyo byose duhura nabyo dukomereje gutera intambwe tugana imbere nk’uko imibare ibyerekana. 

    “Iyo twibutse aho twavuye n'uko twari tubayeho, dusanga nta mpamvu yo kwinuba no gucika intege. Ikimenyetso kidukomeza kandi kiduha icyizere cy'ejo hazaza, ni imbaraga tubona mu rubyiruko.'

    Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2024 

    PEREZIDA KAGAME YIFURIJE ABANYARWANDA BOSE N’INSHUTI Z’U RWANDA UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138152/perezida-kagame-yijeje-abanyarwanda-umutekano-138152.html

  • Perezida Kagame yavuze ku musaruro w’ibitaram… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru taliki 31 Ukuboza 2023 saa mbili z’umugoroba, Perezida Kagame yagejeje ku banyarwanda Ijambo risoza umwaka binyuze kuri Radio na Televiziyo by’Igihugu, agaruka ku musaruro watanzwe n’ibitaramo byabereye mu Rwanda.

    Umukuru w’Igihugu yerekanye ko imikino ndetse n’ibitaramo byabereye mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2023 byatanze umusaruro mu buryo bw’iterambere ku Banyarwanda. Yagize ati: “Umwaka ushize waduhaye impamvu nyinshi zo kumva ko twishimiye iterambere igihugu cyacu gikomeje kugeraho. 

    Abantu baturutse hirya no hino ku Isi hose bakomeje kuza mu Rwanda mu nama n’ibindi birori bikomeye, nk’amarushanwa ya Basketball Africa League, Women Deliver, Giants of Africa n’igitaramo cya Global Citizens. Kwakira ibi birori bitanga amafaranga n’akazi ku Banyarwanda bigateza igihugu imbere “.

    Muri uyu mwaka wa 2023 mu Rwanda habereye ibitaramo bitandukanye bikorerwa mu nzu ya BK Arena ndetse byitabirwa n’abahanzi b’ibirangirire ku Isi barimo Kendrick Lamar, Davido, Rema, Tiwa Savage, Nast C n’abandi.

    Mu mikino nabwo u Rwanda rwongeye kwakira imikino Nyafurika muri Basketball. Byarangiye ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri ariyo yegukanye iri rushanwa muri uyu mwaka wa 2023 kandi u Rwanda rwongeye kongera amasezerano n’abashinzwe kuyitegura aho ruzayikira indi myaka 3 iri imbere ibera muri BK Arena.

    Perezida Kagame kandi muri iri jambo yasoje akomoza ku rubyiruko avuga ko mu mwaka mushya wa 2024 bizeye ko bazumva amajwi menshi y’abakiri bato mu kugena ahazaza h’igihugu cy’u Rwanda.

    Perezida Kagame yakomoje ku rubyiruko avuga ko bizeye ko bazumva amajwi menshi y’abakiri bato mu kugena ahazaza h’igihugu

    IJAMBO RYA PEREZIDA KAGAME RISOZA UMWAKA WA 2023

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138154/perezida-kagame-yavuze-ku-musaruro-wibitaramo-byabereye-i-kigali-anakomoza-ku-rubyiruko-138154.html