Blog

  • Nk’umwamikazi, Tonzi yinjije abakunzi be muri… – #rwanda #RwOT

    Tonzi wamamaye mu ndirimbo “Humura” akomeje gushyira uduhigo ku tundi dore ko yihariye ako kuba umuhanzi uticisha irungu abakunzi be, agashyira hanze indirimbo nshya nibura rimwe mu kwezi. Kuri ubu abaye umuhanzi wa mbere mu Rwanda ushyize hanze Album mu ntangiriro za 2024 mu gihe abandi bagihugiye ku kurya iminsi mikuru.

    Ni Album ye ya cyenda yise “Respect”, ikaba ikubiyeho indirimbo 15 zirimo iyo yakoranye n’abanyamuziki 15 bo muri Gospel. Hari hashize igihe ateguza abakunzi ba muzika iyi Album, none irashyize irasohoka. Yayise “Respect” bivuye mu ijambo Imana yivugiye muri Yesaya 42:8 ko ntawe basangye icyubahiro.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Tonzi yagize ati “Ni byo koko nasanze mu buzima Imana irihariye, ibyo ikora birihariye, ni Imana ikwiriye kubahwa mbibona mu buzima bwanjye bwa buri munsi uburyo Imana inyitaho, indinda by’umwihariko uburyo umuntu wese uriho ari uyemera ari utayemera ariho kuko yaremwe n’Imana”. 

    Yunzemo ati “Rero Umuremyi wanjye akwiriye Icyubahiro noneho yaturemeye kudukunda kandi Imana ngo itura mu mashimwe. Aho rero niho nahisemo guhora mbwira Imana yanjye ko ikwiye #Respect (Icyubahiro), irihariye mu byo ikora. Ndi umuhamya”.

    Iyo witegereje ifoto (Cover) yakoreshejwe kuri iyi Album idasanzwe, ubona Tonzi mu isura y’umusirikare bitewe n’indoro. Hari n’abamubonye nk’umunyacyubahiro ukomeye, ndetse ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko abakumbuje Umwamilazi Elizabeth II uherutse gutanga kubera uburyo yambaye ingofero nk’uko nawe yajyaga ayambara. 

    Uyu muhanzikazi avuga ko yabikoze mu gushimangira ko mu gihe cyo gutanga amabwiriza nta mikino iba igomba kuzamo. [Yabanje guseka], ati “Buriya se!, reka ndebe…lol ni byo iyo ugiye gutanga order nta mikino kama jeshi, nifotoza iriya foto ni ubuhamya, nayifotoje n’izindi ntazi ko nzazikoresha kuri Album;

    Noneho Imana impishuriye izina rya Album nsanga ayo mafoto ahuye neza na message birantangaza kuko uwo ni umuteguro mutagatifu. Hamwe na Team dukorana nabo byarabatangaje ukuntu byahuriranye. 

    Nawe urabibona niba Imana yivugira ko ikwiriye kubahwa ubwo umwana wayo iyo abibwira abandi bana bayo aba abishimangira kugira ngo ntitukibagirwe guha Imana icyubahiro kuko kubaho nibyo dukora dushobozwa Nayo”.

    Kuba ashyize hanze iyi Album kuri Bonane – umunsi w’ibyishimo ku Isi hose aho baba bishimira kwinjira mu mwaka mushya n’ingamba nshya, yasobanuye ko ari cyo gihe n’ubundi “nifuzaga ko Album izasohoka uyu mwaka ariko umunsi nagombaga gukoraho igitaramo bihurirana n’izindi gahunda ku buryo kubihuza bitari gukunda”.

    Uwitonze, umubyeyi w’abana batatu yabyaranye n’umugabo we Alpha Gatarayiha umufasha cyane mu muziki, avuga ko yahise yimurira iyo gahunda muri 2024 “kuko n’ubundi gahunda niyo gukomeza kwamamaza inkuru nziza binyuze mu ndirimbo, gutangirana n’umwaka turi mu cyubahiro cy’Imana ni umunyenga”.

    Tonzi aragira ati “2024 ndatekereza ko iyi niyo Album ya mbere isohotse iriho indirimbo 15 zuzuye icyubahiro cy’Imana ndayibatuye abantu bose bazi ko kubaho ari Imana ibiduha, ndetse hariho indirimbo isohokanye n’amashusho itwinjiza mu mwaka dushima Imana.” 

    Afata iyi ndirimbo ye “Warabikoze” yabimburiye izindi kuri Album ye ya cyenda, nk’isengesho rikomeye ry’ibyo Imana yakoze. Ati “Ndayibatuye ndetse na Album ubu yasohotse 12h10am iri kuri ‘Digital platforms’ zose ndetse n’abari mu Rwanda nabashyiriyeho uburyo bayibona, bworoshye cyane”. 

    Tonzi yahishuye ko mu byo ateganya gukora muri 2024 harimo n’igitaramo cye bwite. Ni inkuru iri buryohere abari busome iyi nkuru bose kuko aheruka igitaramo kera kandi ahora abisabwa kenshi n’abakunzi be. Ati “Kandi ndabategurira igitaramo vuba, ibyiza ni byinshi muri uyu mwaka kubera Imana, nzagenda mbibagezaho”.

    “Respct” ni murumuna wa Album umunani (8) umuhanzikazi Tonzi amaze gushyira hanze. Imfura muri zo ni “Humura” yitiriye indirimbo ye yamufunguriye umuryango w’ubwamamare. Album icyenda za Tonzi ni: Humura, Wambereye Imana, Wastahili, Izina, I am a Victor, Amatsiko, Akira, Amakuru na Respect yageze hanze mu masaha macye ashize.

    Gutunga Album ya 9 ya Tonzi ni ukwishyura 10,000 Frw, ukayibona utiriwe uva aho uri kuko iboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga rya MTN Pay muri ubu buryo: *182*8*1*687603# [Alsavort] ugashyiramo umubare w’amafaranga anganga n’ibihumbi icumi y’amanyarwanda.

    Ibyo gusa ntibihagije ngo wemererwe gutunga iyi Album y’umunyabigwi Tonzi, ahubwo hashyizweho na nimero ya Whatsapp wandikiraho ubutumwa bugufi ariyo: 0791687603 ugahabwa ubutumwa burimo Code na Link ikwemerera gutunga Album “Respect’.

    Ni Album iriho indirimbo 15 ari zo: “Respect”, “Nshobozwa” Ft Gerald M; “Merci”, “Warabikoze”, “Umbeshejeho”, “Uwirata”, “Nimeonja”, “Ndashima” ft Muyango, “Niyo”, “Ubwami”, “Ndakwizera”, “Nahisemo”, “Wageze” na “Kora” yakoranye n’bahanzi 15.

    Abo bahanzi bumvikana kuri “Kora” ni Tonzi, Dj Spin, Josh Ishimwe, Alfred Kwizera, Sano Olivier, See Muzik, Brian Blessed, Favour, Aguilaaa, Gilbert Heaven, Yves Bisengimana, Eddie Mico, Linda Kamikazi, Manzi Olivier, Rachel Rwibasira na Grace de Jesus.

    Tonzi afata gute umwaka wa 2024 ?

    Bamwe bise amazina atandukanye umwaka wa 2024. Tonzi umaze imyaka irenga 20 mu muziki wo kuramya Imana, nawe hari uko yawise nk’uko yabidutangarije ati “Umwaka 2024 kuri njye usobanuye “Ubuntu bugeretse ku bundi bwo kugirirwa neza n’Imana”. 

    Ati “Ni umwaka wo gukomeza gukorera mu cyubahiro n’uburinzi bw’Imana ndetse no gukomeza kubwira abarushye n’abaremerewe ko hari Imana ishoboye kandi ishoboza mu rugendo turimo, ikanabafasha kubaho mu buzima busobanutse bufite intego kuko kubaho utazi impamvu uriho biragatsindwa”. 

    Yikije ku mihigo ye muri uyu mwaka mushya, ati: “Ni umwaka wo gukora neza bishoboka, kugerageza gukomeza kugira abantu mfata akaboko nkabafasha kugera ku rwego rusumbyeho, gukomeza guharanira amahoro no kuyatanga aho bishoboka, gukorera igihugu cyanjye, nkomeza kugira uruhare mu impinduka nziza zibereye ikiremwa muntu kubaho m’ ubuzima Imana ishaka ko tubaho mbifashijwe nayo”.

    Tonzi ni inararibonye mu muziki arambyemo ndetse akaba n’umuyobozi ukomeye dore ko ari Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Igihugu y’Abahanzi iyoborwa na Niragire Marie France washinze Genesis Tv. Mu mboni ze yavuze uko abona umuziki mu 2014. Ati “Umuziki uko nywubona, umuziki ukozwe neza ufite ubutumwa bwiza ni ubuzima.” 

    “Nawe ibaze ariko ko ibindi byose bizashira hagasigara kuririmba. Rero umuziki ni umuyoboro ukomeye Imana ikoresha ngo abo yaremye babeho neza. Isi itarimo umuziki sinzi uko byagenda. Mu mwuka, abantu benshi nshingiye ku buhamya bagenda bahinduka kandi bagakomezwa n’indirimbo zibegereza Imana;

    Kandi zibafasha mu isanamitima, kunezerwa kuko Imana ikunda kutubona twishimye. Rero umuziki ni intwaro ikomeye muri iyi si Imana ikoresha ibinyujije muri twe turabiyishimira icyo kizere gihambaye yatugiriye”. 

    Mu gusoza ikiganiro twagiranye, Tonzi yagize ati “Abantu mwese, abakunzi ba InyaRwanda, mbifurije umwaka mushya muhire, kandi mbashimira inyaRwanda ku ruhare mugira kugira ngo inkuru nziza ikomeze yamamare”. 

    “Ndashimira Umuryango wanjye wose, team dukorana umunsi ku munsi, Imana ibahe imigisha myinshi abo twakoranye kuri Album bose ya Respect Imana ikomeze kubagirira neza. Ndashimira cyane Producer Camarade na team yose yo mu Umucyo production na Radio, Mok Vybz, Didier Touch na Sam (River Studio);

    Nicolas na Bob Pro bamfashije muri zimwe mu ndirimbo gukora Mix& Mastering, Eliel Filmz, Enock Zera wakoze video y’iyi ndirimbo “Warabikoze”, Himbaza Drama Team twakoranye muri iyi ndirimbo, abahanzi bose twakoranye collabo;

    Label yanjye Alpha Entertainment, Life Lenz Media, ndabashimira cyane, n’abandi mwese mwagize uruhare kugira ngo Album #Respect ibashe gusohoka. Ntibyari byoroshye ariko byari bikwiye”. 

    Ku ikubitiro, Tonzi yashyize hanze indirimbo nshya “Warabikoze” imwe muri 15 ziri kuri Album ye nshya yise “Respect’. Aririmbamo ngo Warabikoze ibyo nasengeye. Warakoze Mana. Icyubahiro n’amashimwe byose ni ibyawe. Nzamuye amashimwe, warabikoze”.

    “Wampaye imbaraga mu rugendo ndashikama” Tonzi mu ndirimbo ‘Warabikoze’

    Album nshya ya Tonzi iriho indirimbo 15 zirimo iyo yakoranye n’abanyamuziki 15

    Album “Respect” ya Tonzi wayitunga iwawe mu rugo ku 10,000 Frw gusa

    REBA INDIRIMBO NSHYA “WARABIKOZE” YA TONZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138168/tonzi-yinjije-abakunzi-ba-muzika-muri-2024-ashyira-hanze-album-ya-9-yise-respect-anateguza-138168.html

  • APR FC ishobora kwisanga igayitse bikomeye nishaka kwirengagiza cyangwa abakunzi bayo bakongera kugira icyizere – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC ishobora kwisanga igayitse bikomeye nishaka kwirengagiza cyangwa abakunzi bayo bakongera kugira icyizere cy'ikipe yabo

    Ikipe y'ingabo z'igihugu hano mu Rwanda APR FC kuri uyu wa mbere iracakirana n'ikipe ya Singda fountain get mu gikombe cyitwa Mapinduzi cyiri kubera muri Zanzibar.

    Ikipe ya APR FC imaze iminsi yerekeje muri iki gihugu muri tombora y'uko amakipe azahura yisanze iri kumwe na Singda fountain Gate, Simba SC ndetse na Jumhuli. Ni itsinda rishobora kutayorohera dore ko iratangira ikina na Singda itarapfa gutsinda ibarizwamo rutahizamu w'umunyarwanda 'Kagele Medie'.

    Izi kipe zombi ntabwo zimaze guhura imikino myinshi kuko umwe gusa niwo zahuye mu gikombe cyitwaga Kagame Inter Club Cup 2018 tariki 29 z'ukwezi kw 6, umukino urangira APR FC itsinzwe ibitego 2-1.

    APR FC itarayigirirwa icyizere n'abakunzi bayo kugeza ubu mu mikino mpuzamahanga bijyanye ni uko ijya yitwara iyo yagiye kuyikina. Umukino iyi kipe iheruka ni uwo yanyagiwe n'ikipe ya Pyramid FC ibitego 6-1 abakunzi bayo bamarana agahinda iminsi itari micye.

    Abacyeba ba APR FC bategereje kureba uko iyi kipe igiye kwitwara muri iki gikombe nyuma yuko ijyanye abakinnyi bashya itakoresheje mu mikino ibanza ya shampiyona barimo Kategaya Elie, Mbonyumwami thaiba ndetse n'abandi b'abanyampahanga batandukanye bajyanwe mu igeragezwa.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-ishobora-kwisanga-igayitse-bikomeye-nishaka-kwirengagiza-cyangwa-abakunzi-bayo-bakongera-kugira-icyizere/

  • Kamonyi-2024: Byari ibyishimo mu ijoro ry'ubunani i Rukoma #rwanda #RwOT

    Mu ijoro rya cyeye ry'Ubunani bwa 2024, Abanyarukoma bishimiye uyu mwaka mushya bari kumwe na bamwe mu bayobozi ku rwego rw'Akarere ka Kamonyi. Batunguwe no kubona RIB na Polisi mu gitaramo, ubundi bahuzwaga n'uko baje kubagenzaho ibyaha, babona bararanye ijoro babafasha kwishimira umwaka mushya binjiyemo. Ni ibirori byabereye mu Kagari ka Taba, ahazwi nko ku Makaro.

    Mu butumwa bwahawe abaturage bitabiriye iki gitaramo cyo gusoza umwaka wa 2023 no gutangira umushya wa 2024, Niyongira Uzziel, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu yibukije abaturage ko uyu ari umwaka wo gukora cyane bakiteza imbere, bagateza Igihugu imbere, kuko bafite Umutekano.

    Yabibukije ko nkuko Umukuru w'Igihugu, Kagame Paul yabivuze mu ijambo rye yifuriza Abanyarwanda n'Abaturarwanda Umwaka mushya, Igihugu gifite umutekano, kirarinzwe hose, igisigaye ni aho buri wese asabwa uruhare rwe mu bikorwa bimuteza imbere ubwe, Umuryango n'Igihugu.

    Visi Meya Niyongira, yababwiye ko ubundi iyo umuntu yishimye, akora atekanye kandi bigatuma adatekereza ibintu bibi. By'umwihariko nk'Umurenge ukorerwamo umucukuzi bw'amabuye y'agaciro, yabasabye kuva mu bibarangaza bagakora, bakava mu bikorwa by'Ubuhebyi n'ibindi bibashyira mu byaha ahubwo bagakora ibyubaka ibyiza.

    Yashimiye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Kagame Paul we Mutoza w'Ikirenga wahaye Abanyarwanda agaciro, akabaha umutekano kugera n'aho asagurira amahanga. Yibukije ko nta rwitwazo uyu munsi ruhari kuko; ukora arakora nta cyo yikanga kuko umutekano w'Abanyarwanda urinzwe mu mpande zose.

    Bamwe mu baturage bitabiriye iki gitaramo, barashima ibihe bagize muri iri joro basozaga umwaka banatangira umushya wa 2024. Bahamya ko ari u bwa mbere bagize ibihe nk'ibi bagasoza umwaka bagatangira undi bari kumwe n'inzego zitandukanye z'Ubuyobozi mu karere, bataje kugenza ibyaha, ahubwo kwifatanya nabo kwishimira ko basoje umwaka bagatangira undi mu mahoro.

    Karegeya Jean Bosco, umwe mu bayobozi muri PSF-Rukoma ari nayo yafatanije n'Ubuyobozi bw'Umurenge gutegura iki gikorwa, uyu akaba no mu banyarukoma uri mu bagira ijambo benshi bumva, yabwiye intyoza.com ko bagize ibihe byiza bishimiye kurusha ikindi gihe kuko nta mwanya wundi byabaye i Rukoma.

    Yagize ati' Twaraye dukoze igitaramo rwose abaturage barishima, bya cyane ariko!. Ntabwo byabagaho, ni ubwa mbere byabaye. Ubutumwa twakuyemo bwa mbere ni umunezero abantu bafite, abantu bose bishimye kubera 'Umusangiro' wari uriho, ariko kandi no kwisanga turi kumwe n'Abayobozi ku rwego rw'Akarere, na Polisi na RIB… tukabona turi kumwe twishimana'.

    Akomeza ashimira Perezida Kagame Paul, we Abanyarukoma n'Abanyarwanda muri rusange bakesha umutekano usesuye, aho bashobora kurara ijoro mu muhanda ahateguwe bishimira isozwa ry'umwaka no gutangira undi ntacyo bikanga.

    Akimana Nyampinga, umwe mu bayobozi b'Urubyiruko rw'Abakorerabushake mu Murenge wa Rukoma(Youth Volunteers), ashima ibihe bagize nk'urubyiruko muri iki gitaramo. Ahamya ko ubutumwa bwahawe urubyiruko bushingiye ku gukora bakiteza imbere ariko kandi no kongera kubibutsa inshingano bafite mu iterambere ryabo bwite, imiryango bakomokamo n'Igihugu muri rusange.

    Nyampinga, asaba urubyiruko guhaguruka bagakora, bakarwanya ibikorwa bibi bituma hari bamwe bagongana n'amategeko. By'umwihariko nk'urubyiruko ahanini rubarizwa mu gace karimo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ararwibutsa guharanira kuba ku isonga mu kurwanya ibyaha mu buryo bwose, ahari ikibazo bakihutira gutanga amakuru.

    Nyuma y'igihe muri aka gace harangwa ibikorwa by'urugomo, aho hari n'abahawe izina ry''ABAHEBYI', babarizwa cyane mu bikorwa by'Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko, Iki gitaramo cyagaragaje ibyishimo Abanyarukoma bari bakeneye ndetse babonye umwanya bahabwa ubutumwa bukubiyemo ubwo kwicungira umutekano, kubungabunga Ubuzima binyuze mu gukora ibikorwa bitandukanye, gukura amaboko mu mufuka bagakora no kwitabira izindi gahunda zitandukanye za Leta.

    Ni igitaramo kitabiriwe na; Uzziel Niyongira nk'Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, kitabiriwe n'ukuriye urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB muri aka karere n'izindi nzego z'umutekano zirimo ingabo na Polisi n'Ubuyobozi ku rwego rw'Umurenge wa Rukoma.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/01/01/kamonyi-2024-byari-ibyishimo-mu-ijoro-ryubunani-i-rukoma/

  • Kenya : Umunyarwandakazi arakekwaho gucura umugambi wo kwivugana umugabo ngo amwibe miliyari 1Frw #rwanda #RwOT

    Nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru Daily Nation gikorera muri Kenya, uwo mugore w’Umunyarwandakazi utatangajwe amazina, afunganywe na musaza we w’imyaka 25.

    Bakekwaho gucura umugambi wo kwivugana umugabo w’imyaka 50 ukomoka mu Busuwisi, wari waje muri Kenya ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, aje kubonana n’uwo mugore.

    Ngo uwo mugore kuko yari azi ko uyu mugabo afite ayo mafaranga, yatangiye gucura umugambi wo kumwivugana, atangira gushaka abantu aha ikiraka cyo kumwica, ari na bwo yagihaga abapolisi bari bigize abicanyi.

    Ngo icyo kiraka cyo kwica uwo mugabo cyagombaga gukorwa ku wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023, nk’uko byatangajwe n’ubugenzacyaha bwa Kenya.

    Ubungenzacyaha bwagize buti 'Yababwira ko hari umunyamahanga ufite ibihumbi 850 by’Amayero. Yababwiye ko mbere y’uko uwo munyamahanga yicwa agomba kubanza kohereza amafaranga yose kuri konti y’umugore. Yanagaragaje impapuro zo muri banki zerekana no yohererejwe amashilingi ya Kenya asaga miliyoni icyenda avuye kuri uwo munyamahanga hagati ya tariki 10 Kamena na Werurwe muri uyu mwaka.'

    Nyuma byaje gutahurwa bigizwemo uruhare n’abo Bapolisi, bituma uyu mugore atabwa muri yombi ndetse na musaza we, bakaba bazagezwa imbere y’ubugenzacyaha kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mutarama 2024.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Kenya-Umunyarwandakazi-arakekwaho-gucura-umugambi-wo-kwivugana-umugabo-ngo-amwibe-miliyari-1Frw

  • Perezida Kagame bwa mbere yavuze uko yakiriye ibyatangajwe na Tshisekedi wongeye kwifuza gutera u Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize ubwo Perezida Felix Tshisekedi yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora Igihugu cye cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kuvuga ashize amanga ko yifuza gutera u Rwanda.

    Mu magambo ye arimo n’ayo yavuze yibasira umukuru w’u Rwanda Paul Kagame, Tshisekedi, yavuze ko ashobora kurasa i Kigali yibereye mu Gihugu cye.

    Perezida Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibirori byo gusoza umwaka byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza, yagarutse kuri ibi bimaze iminsi bivugwa na Tshisekedi, avuga ko we atabifata nk’imikino nk’uko hari abavuga ko yabiterwaga no kumvisha abanyekongo ko ashoboye ngo bongere bamutore.

    Yagize ati 'Ntushobora no kuza kunyigisha ngo uriya wavugaga biriya ngo ntabwo ari byo yavugaga. Njye ngomba kwitegura kugeza igihe nzabonera ibimenyetso ko atari byo yavugaga.'

    Umukuru w’u Rwanda avuga ko nta habi harenze aho u Rwanda rwigeze kugera rukaba rwarahikuye, ku buryo hari uwashaka kongera kurugirira nabi ngo arugeze ahandi habi.

    Ati 'Kuvuga ngo umuntu arategura imigambi ye yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, gutera u Rwanda akarushwanyaguza, icyo tutazi ni iki se ? Aho ho gushwanyagurika twarahageze turahazi ahubwo bizaba ku batekereza kugira gutyo.'

    Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora kwifuriza inabi ikindi Gihugu, ariko ko abayirwifuriza bo, batakwirengagizwa kuko batuma rurushaho kwitegura kugira ngo ruzaburizemo iyi migambi mibisha birufiteho.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Perezida-Kagame-bwa-mbere-yavuze-uko-yakiriye-ibyatangajwe-na-Tshisekedi-wongeye-kwifuza-gutera-u-Rwanda

  • Iminsi irabarirwa ku ntoki bagakora ubukwe: U… – #rwanda #RwOT

    Imyaka igera kuri 5 batangiye urugendo rw'urukundo rwanatanze imbuto ubu bagiye guhuza inshuti, imiryango n'abakunzi babo mu birori bitegerejwe na benshi kuwa 06 Mutarama 2023.

    Tugiye kugaruka ku buzima bwa bombi biyemeje kurushinga. Miss Uwase Muyango na Kimenyi Yves bose bafite izina ritari rito mu Rwanda kubera umwihariko w'ibyo bakora umunsi ku wundi.

    Kimenyi Yves yabonye izuba kuwa 13 Ukwakira 1992, ni umunyezamu wabigize umwuga wakiniye amakipe atandukanye ndetse yitabwaza mu ikipe y'igihugu “Amavubi”. Kuri ubu akina mu ikipe ya AS Kigali.

    Umwaka wa 2023 yawusozanije imvune ikomeye yanatumye ashyirwa sima ku kaguru. Amakipe hafi ya yose akomeye yayakinnyemo mu Rwanda nka Rayon Sports na Kiyovu Sports.

    Yanyuze muri Akademi zikomeye zirimo Imena, FERWAFA na Isonga ibigwi bye mu mikino bikaba bitari kure cyane y'iby'uwo bagiye kurushinga kuko na we yamaze gushinga imizi mu myidagaduro.

    Kimenyi Yves na Miss Uwase Muyango bamaze imyaka itari micye bakundana

    Uwase Muyango w'imyaka 24 ari umwe mu bakobwa babashije kubyaza amahirwe irushanwa rya Miss Rwanda nyuma yuko aryitabiye muri 2019 akaza no kwegukana ikamba rya Nyampinga uberwa n'amafoto [Miss Photogenic 2019].

    Muyango kandi ari mu bakobwa bitabazwa n'abatari bacye mu bikorwa byo kwamamaza yaba mu buryo bw'amafoto cyangwa n'amashusho, yerekana ibikorwa bya kompanyi akabisangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

    Miss Muyango amaze gushinga imizi mu myidagaduro kuva yakwinjira mu irushanwa ry’ubwiza Miss Rwanda 

    Ibi abifatanya no gutegura ibirori binyuranye by'umwihariko mu tubari n'utubyiniro dukomeye i Kigali. Mu ishize yafatanyije na Zarinah Hassan mu miteguriwe ya Zari All White Party yabereye muri The Wave Lounge.

    Hirya y’ibyo kandi yaninjiye mu itangazamakuru aho akora mu kiganiro cya Take Over kuri televiziyo ya Isibo iri mu zihagaze neza mu Rwanda ndetse iri ku isonga mu biganiro by'imyidagaduro.

    Byinshi mu birori n’ibitaramo bihuza abantu yaba ibito n'ibinini, usanga Miss Muyango yifashishwa nk'umushyushyarugamba.

    Urukundo rw’aba bombi rwatangiye gututumba mu 2019 kuwa 28 Gashyantare 2021. Kimenyi Yves yaje gushyira hasi ivi asaba ko yazabana akaramata na Uwase Muyango undi na we arabimwemerera.

    Gashyantare ya 2021 yasize Kimenyi Yves yambitse impeta y’integuza Uwase Muyango

    Mu gihe hari hategerejwe ubukwe bwabo kuwa 29 Kanama 2021, aba bombi Imana yabahaye umugisha w'umwana w'umuhugu bise Kimenyi Miguel Yanis. Ubukwe bahise babusubika, ariko kuri ubu bugiye butaha.

    Kuwa 16 Ukuboza 2023 ni bwo Miss Muyango yakorewe ibirori byo gusezeran urungano. Ubukwe bwabo butegerejwe kuwa 06 Mutarama 2023. Bwitezweho kuzahuza ibyamamare mu myidagaduro, umuzikiki n'itangazamakuru.

    Kimenyi Miguel Yanis imfura ya Miss Uwase Muyango na Kimenyi Yves aha yari kumwe na seUkuboza kwa 2023 kwasize Uwase Muyango akorewe ibirori byo gusezera urunganoUbukwe bw’aba bombi butegerejwe na benshi by’umwihariko abakunzi b’imyidagaduro na siporo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138163/iminsi-irabarirwa-ku-ntoki-bagakora-ubukwe-ubuzima-nurukundo-bya-miss-muyango-na-kimenyi-138163.html

  • Abakinnyi 11 beza bagize ikipe y’umwaka wa 20… – #rwanda #RwOT

    Mu mwaka wa 2023 mu Rwanda hakinwe imikino y’amarushanwa atandukanye irimo iya shampiyona ndetse n’iyi gikombe cy’Amahoro.

    Taliki 28 z’ukwezi kwa 5 APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona cya 2022/2023 inganya amanota na Kiyovu Sports agera kuri 63 ariko yo ikayirusha ibitego izigamye 26 mu gihe Kiyovu Sports yo yari izigamye ibitego 17.

    Taliki 03 z’ukwezi kwa 6 Rayon Sports nayo yegukanye Igikombe cy’Amahoro cya 2023 itsindiye APR FC ku mukino wa nyuma igitego 1-0 cya Ngendagimana Eric.

    Taliki 18 Kanama kandi hatangiye gukinwa imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere ya 2023/2024 ndetse imikino 15 yashyizweho akadomo APR FC ariyo iyoboye urutonde n’amanota 33.

    Tugendeye kuri iyi mikino yakinwe, abakinnyi 11 bitwaye neza kurusha abandi n’umutoza wabo ni aba bakurikira:

    Umunyezamu: Nicolas Sebwato

    Nta gushidikanya ko uyu munyezamu ukinira ikipe ya Mukura VS ariwe witwaye neza kurusha abandi muri 2023, yafashije ikipe ye kurangiriza ku mwanya wa 7 muri shampiyona ndetse no ku mwanya wa 3 mu gikombe cy’Amahoro.

    Uko Mukura VS ihagaze kugeza ubu muri shampiyona iri ku mwanya wa 5 n’amanota 23. 

    Umunyezamu yari ahanganye nawe ni Kimenyi Yves witwaye neza muri shampiyona ya 2022-2023 afasha Kiyovu Sports kurangiza ku mwanya wa 2 muri no ku mwanya wa 4 mu gikombe cy’Amahoro.

    Ariko nyuma yaje guhindura ikipe ajya muri AS Kigali itari iri kwitwara neza muri shampiyona ndetse yaje guhura n’ikibazo cy’imvune ntiyarangiza imikino ibanza ya shampiyona.

    Ba myugariro bo ku mpande, Fitina Ombolenga na Ishimwe Christian

    Fitina Ombolenga ukina yugarira anyura iburyo niwe mukinnyi witwaye neza kurusha abandi bose bakina banyura kuri uruhande bijyanye n’uburyo yafashije ikipe ye ya APR FC kutinjizwa ibitego byinshi ndetse akanayifasha mu buryo bwo kubitsinda ahindura imipira myiza ivamo ibitego imbere y’izamu.

    Umukinnyi Ombolenga yari ahanganye nawe kuri uyu mwanya ni Serumogo Ally witwaye neza muri shampiyona ya 2022/23 ari muri Kiyovu Sports ariko kuva yakwerekeza muri Rayon Sports yasubiye inyuma dore ko byatumye no mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi atakaza umwanya ubanzamo.

    Ishimwe Christian ukina anyura ku ruhande rw’ibumoso nawe yitwaye neza mu mwaka wa 2023 aho yafashije APR FC mu buryo bwo kugarira neza ndetse no gutsinda binyuze cyane ku mipira y’imiterakano.

    Abakinnyi Ishimwe Christian yari ahanganye nabo kuri uyu mwanya ni Bugingo Hakim witwaye neza muri Gasogi United na Rayon Sports yamuguze mu mpeshyi ndetse na Ganijuru Ishimwe Elie muri Rayon Sports gusa ntabwo bamurusha imibare myiza nibyo bagejeje ku makipe yabo.

    Ishimwe Christian niwe mukinnyi wugarira anyura ku ruhande rw’ibumoso witwaye neza kurusha abandi muri 2023

    Abakinnyi bakina bugarira hagati inyuma: ni Rwatubyaye Abdul na Mitima Isaac

    Kapiteni wa Rayon Sports mu mwaka wa 2023 nibwo yagarutse mu bihe byiza bye nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune kigatuma asubira inyuma naho Mitima Isaac nibwo yabaye myugariro mwiza biza no gutuma ahamagarwa mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi atari asanzwe ahamagarwa.

    Abakinnyi bakina mu kibuga hagati: ni Nshimirimama Ismael Pitchou, Bigirimana Abedi na Heltier Luvumbu Nzinga 

    Umukinnyi ukina hagati afasha mu kugarira uzwi nka nimero 6 ni umurundi Nshimirimama Ismael Pitchou, yafashije ikipe ya Kiyovu Sports kurangiza ku mwanya wa 2 muri shampiyona no kuwa 4 mu gikombe cy’Amahoro ndetse naho ari muri APR FC kugeza ubu naho ari kwitwara neza cyane.

    Ukina nka nimero 8 ni Bigirimana Abedi, nawe yakoze akazi gakomeye muri Kiyovu Sports bijyanye n’ibitego yatsindaga ndetse n’ubu aho ari muri Police FC yakomerejeho dore ko ari ku mwanya wa 5 mu bamaze gutsinda ibitego byinshi bigera kuri 7.

    Ukina nka nimero 10 ni Heltier Luvumbu Nzinga, Uyu mukinnyi ni umwe mu bakoze akazi gakomeye kugira ngo Rayon Sports itware igikombe cy’Amahoro ndetse n’ubu aho iri ku rutonde rwa shampiyona abifitemo uruhare rukomeye kuko niwe umaze kuyitsindira ibitego byinshi bigera kuri 6.

    Heltier Luvumbu Nzinga wa Rayon Sports 

    Abasatira: Léandre Onana, Victor Mbaoma na Muhadjiri

    Léandre Onana wakiniraga ikipe ya Rayon Sports ariko akaza kuyivamo mu mpeshyi y’umwaka ushize yerekeje muri Simba SC yo muri Tanzania aza mu bakinnyi 3 beza basatira ba 2023. 

    Niwe watsinze ibitego byinshi kurusha abandi bakinnyi muri shampiyona bigera kuri 15 ndetse anatsinda 5 mu gikombe cy’Amahoro.

    Victor Mbaoma usatira mu ikipe ya APR FC nubwo yakinnye amezi macye muri 2023 ariko yerekanye ubuhanga budasanzwe bijyanye n’ibitego yatsinze mu mikino 15 ibanza ya shampiyona bigera kuri 12 ndetse akaba ari nawe uyoboye abandi ba rutahizamu bose kugeza ubu.

    Hakizimana Muhadjiri nawe aza mu bakinnyi 3 beza b’Imbere bitewe n’uburyo yitwaye neza muri shampiyona ya 2022-2023 ndetse n’ubu mu mikino 15 ibanza yitwaye neza kuko aho Police FC iri kumwanya wa 2 abifitemo uruhare rukomeye.

    Leandre Onana yatsinze ibitego 15 muri shampiyona na 5 mu gikombe cy’Amahoro

    Umutoza Mukuru : Haringingo Francis

    Uyu mutoza w’Umurundi niwe witwaye neza bitewe nuko yafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cy’Amahoro ndetse ikanarangiriza ku mwanya wa 3 muri shampiyona irushwa amanota 2 gusa na APR FC nubwo nyuma yaje gutandukana nayo.

    Undi mutoza yari kuba ahanganye nawe Adil Mohammed ariko yaje gutandukana n’ikipe imikino ya shampiyona n’iyi gikombe cy’Amahoro itarangiye birangira asimbuwe na Ben Mousaa wari umwungiriza.

    Umwungiriza wungirije : Afahmia Lotfi 

    Uyu mutoza yatozaga umwaka wa mbere muri shampiyona ya 2022/23 aho yaje asanga Mukura VS iri mu bihano byo kutemererwa kugura abakinnyi ariko agakoresha abahari biganjemo abakiri bato bikarangira ikipe yitwaye neza ikarangiriza ku mwanya wa 7 muri shampiyona ndetse ikaba n’iya 3 mu gikombe cy’Amahoro.

    No muri shampiyona ya 2023/24 akomeje kwitwara neza kubera ko kugeza ubu Mukura VS iri ku mwanya wa 5 n’amanota 23.

    Victor Mbaoma ari mu bakinnyi basatira bitwaye neza muri 2023

    Kapiteni wa Rayon Sports nawe ari mu bakinnyi bitwaye neza muri 2023

    Ismael Pitchou ukina mu kibuga hagati niwe witwaye neza kurusha abandi ku mwanya we muri 2023

    Abakinnyi bitwaye neza mu mwaka wa 2023 mu Rwanda mu mboni z’abanyamakuru ba InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138165/abakinnyi-11-beza-bagize-ikipe-yumwaka-wa-2023-mu-rwanda-138165.html

  • Abenshi biragije Imana! Ubutumwa bwibyamamar… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu masaha ya saa sita z'ijoro ubwo umwaka waraswaga hirya no hio ku isi, abantu bagiye bajya ku mbuga nkoranyambaga zabo bakandika ibyo bishimira bagezeho mu mwaka ushize, bakanasengera ibyo bifuza kugeraho mu mwaka mushya.

    Umwaka wa 2023, ni umwaka waranzwe n'ibikorwa byinshi mu myidagaduro haba mu Rwanda no mu mahanga. 

    Ni muri urwo rwego, ibyamamare bitandukanye bikomeje kwishimira ko imwe mu mihigo yabo bashoboye kuyihigura banasezeranya abakunzi babo kubagezaho ibyiza kurushaho umwaka utaha.

    1.     Sheebah


    Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Uganda, Sheebah Karungi, yatangiye umwaka ashimira abafana be bamubaye hafi bakamutera imbaraga mu mwaka wa 2023, ashimira abamufashije mu bikorwa bitandukanye yakoze barimo aba-Producers, abamwambitse, abanditsi b'indirimbo , ibitangazamakuru byamushyigikiye n'abandi bagize uruhare mu kwagura umuziki we, abizeza ibyiza byinshi mu mwaka mushya wa 2024.

    2.     Nick Dimpoz


    Umuhanzi akaza n'umukinnyi wa filime nyarwanda nawe yatangiye umwaka yiragiza Nyagasani hamwe n'umuryango we. Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yanditse ati: 'Akira amashimwe yacu Mana Data wa twese turagushimiye.'

    3.     Umukundwa Cadette


    Uyu mukobwa wamamaye mu mashusho y'indirimbo zakunzwe cyane mu bihe byatambutse harimo n'iyitwa 'Munda' y'umuhanzi         Kevin Kade, nawe yashimangiye ko umwaka wa 2023 wamubereye agahebuzo, avuga ko yiringingiye ko n'umwaka wa 2024 uzaba mwiza kurushaho. Cadette yavuze ko atangiye umwaka mushya nawe ari mushya hamwe, yifuriza abamukurikira bose umwaka muhire.

    4.     Clarisse Karasira


    Umuhanzikazi w'indirimbo gakondo, Clarisse Karasira usigaye ubana muri Amerika n'umugabo we ndetse n'imfura yabo, Kwanda, yifashishije indirimbo yo mu gitabo cy'indirimbo maze yiragiza Imana mu mwaka mushya. Yagize ati: Mana wadutabaraga mu minsi yak era, nanone uzaturengere tugeze ku mpera.'

    5.     David D


    Umuhanzi nyarwanda, Davis D ari mu byamamare byinjiranye akanyamuneza mu mwaka mushya kuko yawusangiye na bamwe mu bakunzi be. Yagize ati: 'Nishimiye kugaruka ku mihanda ya Biryogo aho natangiriye umuziki ngo nsangire n'abakunzi banjye umwaka mushya wa 2024.'

    6.     Kevin Kade


    Umuhanzi Kevin Kade wakoze indirimbo yitwa 'Munda' igakundwa n'abatari bacye, yasoje umwaka ataramana n'abakunzi be, maze ajya ku rubuga rwa Instagram arandika ati: 'Imvura y'imigisha yangezeho iri joro ndagukunda Mana warakoze!'

    Arongera ati: 'Nsozanije umwaka n'abafana nkunda cyane.'

    7.     Tiwa Savage


    Umwamikazi w'injyana ya Afrobeats nawe ari mu bishimiye umwaka wa 2023, maze mu butumwa bwe yiragiza Imana ayisaba ko umwaka wa 2024 wazamubera mwiza kurushaho.

    8.     Bwiza


    Umwe mu bahanzikazi bigaragaje mu mwaka ushize wa 2023, Bwiza yafashe umwanya ashimira buri wese wamufashije akamushyigikira mu rugendo rwe rwa muzika, abashimira ku bw'icyizere bamugiriye, abifuriza umwaka mushya muhire kandi yibutsa abakunzi be ko abakunda.

    9.     Spice Diana


    Umuhanzikazi wo muri Uganda, Spice Diana yatangajwe n'uburyo umwaka wa 2023 wihuse cyane, avuga ko ariwo mwaka wamubereye mwiza mu buzima bwe, yifuriza abamukurikira kuri Instagram umwaka mwiza wa 2024.

    10.     Louise Mushikiwabo


    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo yifurije abanyarwanda ubunane bwiza, abifuriza ibyiza byose mu mwaka mushya, birimo ubuzima bwiza, ibyishimo bisendereyem, amata n'ubuki n'ibindi byose biryoshye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138162/abenshi-biragije-imana-ubutumwa-bwibyamamare-byinjiranye-akanyamuneza-mu-mwaka-mushya-138162.html

  • Abihariye batunguranye mu birori nibitaramo… – #rwanda #RwOT

    Bimwe mu bihe bitazibagirana ni ukubona Perezida Kagame mu bikorwa binyuranye by'imyidagaduro, ibintu byazamuraga amarangamutima ya benshi bamukunda.

    Ubwo Perezida Kagame yitabiraga ibitaramo byagendanye n'iserukiramuco rya Giant Of Africa [GOA], biri mu bihe bitazibagirana mu byaranze umwaka wa 2023 kuko byizihiye benshi.

    Muri ibi bitaramo Perezida Kagame yagaragaye anyura mu bafana igitaramo kigasa nk’aho gihagaze, abafana bakaririmbira rimwe ubutitsa ko bamukunda.

    Yahaye kandi umwanya abahanzi nka Diamond Platnumz icyo gihe bwo yari no kumwe n'umufasha we, umukobwa wabo Ange Kagame wari kumwe n'umwuzukuru wabo. Yanahuye kandi anasuhuzanya na Bruce Melodie uri mu bahanzi bihagazeho muri iki gihe mu Karere.

    Perezida Kagame yarishimiwe cyane abitabiriye ibirori n’ibitaramo yagiyemo bagafata umwanya wo kumwibutsa ko ari we bahisemo kandi bamushima intambwe akomeza guteza abanyarwandaMadamu Jeannette Kagame ni we wari umushyitsi mukuru mu birori mpuzamahanga byo Kwita Izina bikomatanya imyidagaduro n’ubukerarugendo

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah na we yatumye igitaramo cya Yago Pon Dat kirushaho gushyuha yaba mu gihe haburaga agahe gato ngo kibe ubwo yatangazaga ko uyu muhanzi yamutumiye.

    By’akarusho kandi yitabiye iki gitaramo ari kumwe n'umugore we n'abana babo babiri, ibintu nabyo byagarutsweho cyane. Abahanzi bagaragaje ko ari intambwe kuba bafite aho babarizwa na Minisitiri nyirizina ubafite mu nshingano akaba atangiye kwitabira ibitaramo byabo.

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah n’umuryango we bitabiriye igitaramo cya Yago Pon Dat

    Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, Madamu Louise Mushikiwabo yatunguranye mu gitaramo cya Rumata wa Musomandera cya Ruti Joel, ibintu byakoze ku mutima abakunzi b’imyidagaduro.

    Umunyapolitike uri mu b’imbere ku isi, Madamu Louise Mushikiwabo yashyigikiye Ruti Joel mu Igitaramo aheruka gukora

    Kate Bashabe uri mu bari n'abategarugori b'igikundiro cyo hejuru ariko badakunze kugaragara mu ruhame, na we kumubona mu gitaramo cya Ruti Joel byazamuye amarangamutima ya benshi.

    Kate Bashabe ari mu bitabiriye Rumata wa Musomandera igitaramo cya Ruti Joel cyabereye muri Intare Conference Arena

    Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly nubwo ari mu badasiba mu nkuru zitandukanye ariko ni gacye agaragara mu mu birori n’ibitaramo. Kumubona mu gitaramo cya Danny Nanone byatunguye benshi ariko binanyura abatari bacye bamufatiraho urugero kumubona yishimanye n’abandi mu ruhame.Miss Mutesi Jolly yari yizihiwe cyane mu gitaramo cya Danny Nanone cyaririmbyemo n’inshuti ye magara Butera Knowless

    Byinshi mu birori n'ibitaramo byagiye biba, byitabiriwe na Minisitiri wa Siporo Munyagaju Mimosa cyane ko wasangaga bishamikiye kuri gahunda z'imikino.

    Minisitiri Munyagaju yagiye yitabira byinshi mu birori n’ibitaramo dore ko byinshi byabaga binashamikiye kuri siporo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138157/abihariye-batunguranye-mu-birori-nibitaramo-bya-2023-bikizihira-benshi-amafoto-138157.html

  • Na The Ben koko? Bisobanuye iki kubura kwiby… – #rwanda #RwOT

    Kenshi ibyamamare mpuzamahanga bigenderera u Rwanda ukumva hari abafite aho bahuriye n'ubuhanzi bavugira mu matama ko batahawe rugari ngo babashe kuganira bungurane ibitekerezo banamenyane.

    Urugero rwa hafi ni igihe Kendrick Lamar aheruka i Kigali. Bamwe mu bahanzi nyarwanda bagaragaje ko hari hakwiriye kubaho uburyo bwo kubahuza na we biranakorwa nubwo bitageze kuri bose, n'ubu bamwe bakaba bakimyoza.

    Gusa nubwo bimeze gutyo, ubwo Zari aheruka i Kigali bisa nk’aho haje igihu mu byamamare by'i Kigali, amahirwe aza abasanga ariko baburirwa irengero aho uyu muherwekazi ufite izina rikomeye yari.

    Ubwo Zari yageraga i Kigali yakiriwe n’abarimo Galstony umujyanama we wari umaze iminsi mu Rwanda ashyikirizwa indabo na Inzora Protocol n’abasore b’inkorokoro bashinzwe umutekano bo muri The Wave Lounge

    Kuvuga ko Zari yamaze gushinga imizi mu myidagaduro ndetse ko kuba ufite icyo ukora gifatika gishamikiye kuri yo guhuza na we byakugirira umumaro, ntabwo byaba ari ugukabya.

    Uhereye hafi uyu mugore afite filimi ihuriwemo n'ibyamamare nyafurika inyura ku rubuga rurangiranwa rwa Netflix, si bibi kuba abanyarwanda nabo bakwisanga muri uwo mushinga we.

    Si ibyo gusa ni umuntu uvuga rikijyana mu bihugu bigoranye ku banyarwanda kuba babasha kwigonderamo imishinga yaba irebana n'umuziki, sinema, imideli n'ibindi.

    Muri ibyo harimo Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aho ari umuntu wa hafi wa Rick Ross icyamamare mu muziki w'injyana ya Hip Hop n'ubushabitsi ndetse na kompanyi zihagazeho nka Belaire usanga zitera inkunga ibyo akora.

    Mu Bwongereza ahantu yize mu myaka ya za 2000 ajya anahakorera imishinga inyuranye irimo n'ibirori bya Zari All White.

    Muri Nigeria, Ghana, South Africa naho ni uko kuko benshi mu bakinnyi bakina muri Young, Famous&African ni ho bakomoka. Iyo bigeze muri Tanzania ho boba ibindi kuko abafitiye abuzukuru.

    Ni we mugore mukuru wa Diamond Platnumz (mu bo uyu muhanzi yemera), kandi byafashe imyaka irenga 10 kugira ngo umunyarwanda yongere kuba yakorana indirimbo na Diamond nimero ya mbere mu Karere.

    Indirimbo ya mbere uyu muhanzi yakoranye n'umunyarwanda ni iyo muri 2012 yakoranye na Mico The Best, icyo gihe uyu muhanzi yari ataragera kure cyane ariko na none yari mu bahagaze neza.

    Undi uheruka ni The Ben na we utarabashije kuboneka mu birori Zari yakoreye i Kigali nubwo kenshi yagiye yumvikana avuga ko ari inshuti.

    Birashoboka cyane ko haba harabayeho kugendera mu kigare kwa benshi no kwanga kwiteranya ku bantu babana umunsi ku wundi aribo Kigali Boss Babes yari ifite ibirori byabereye muri Century Park.

    Ni birori byari bifite imimerere neza neza nk'iyi bya Zari All White Party nubwo bo babyise Black Elegance Party. Ikindi byombi byanabereye umunsi umwe tariki 29 Ukuboza 2023. Ibyamamare byinshi mu Rwanda byari byibereye mu birori bya Kigali Boss Babes.

    Ntawavuga ko ari umushinga mubi kubara amahirwe no kuyuririraho bakagaragaza ihangana n'icyamamarekazi muri Afurika. Gusa mu bundi buryo hari isura byatanze itari nziza mu myidagaduro nubwo ntabidashira mu bucuruzi n’ubuzima muri rusange.

    Zari akanyamuneza kari kose ubwo yinjiraga muri The Wave Lounge aho yakoreye ibirori byitabiwe n’abanyabirori b’abasilimu b’i Kigali

    Ibirori bya Zari nubwo byarimo udutego tego mu buryo bugaragara, byabashije kugenda neza abantu bitabira ku bwinshi kandi wabonaga ko banyotewe no guhura na we banishimiye kumubona nyuma y'imyaka igera ku 10 kuko yaharukaga muri 2014.

    Nubwo nta byamamare byinshi byarimo yaba mu mideli no mu muziki, gusa abari bahari bari bishyuye banagira ibihe byiza, ahantu haruzura, ibyo kunywa bihenze n'ibyo kurya birasangirwa, umuziki urabyinwa karahava.

    Ibirori bya Kigali Boss Babes by’abambaye umukara byateguwe mu gihe gito bisa nk’ibyatumye benshi mu byamamare babura amahitamo nubwo baba barabonaga ko kugirana ubucuti na Zari hari icyo byabungura

    Ubona ko Zari icyo ashyize imbere ari ugushimisha abakunzi be. Kumenya niba mu birori bye harimo ibyamamare, wavuga ko atari abyitayeho cyane ko ari bacye wavuga ko azi.

    Nk’uko yabitangaje akigera ku kibuga cy'indege, Zari yabashije kwishimana n'abanyabirori bamukunda batari bacye bari bahari bafata amafoto n'amashusho y'urwibutso.

    Ibyabaye ni ibintu byareberwa mu ndorerwamo ebyiri y’uwambaye ikirezi utamenya ko cyera cyangwa se no kwihesha agaciro abantu bateza iby'iwabo imbere.

    Birashoboka kandi kuba abahanzi, abanyamideli n'abandi batarabashije kureba inyungu bashobora kungukira mu kujya gushyigikira Zari cyangwa se batekereje ku z'igihe kirekire zo gushyira itafari ku mushinga Kigali Boss Babes [KBB] ngo nushinga imizi bazabibuke.

    Ariko burya na none hazirikana imfura kandi “Iyo menya” ni ijambo benshi babitse mu mutima.

    Nubwo abafite amazina azwi mu myidagaduro nyarwanda babaye iyanga kwa Zari, abantu barakubise baruzura abasilimu barishyura kugera no ku meza ya Miliyoni 1.5FrwThe Ben ntiyakandagiye mu birori bya Zari kandi byari bizwi ko bafitanye ubucuti bukomeye na cyane ko yakoranye indirimbo na se w’abana be, Diamond, wamuhaye amahirwe yimye abandi bahanzi nyarwanda mu myaka 10 ishize

    Ntawavuga ko gushyigikirana ari bibi ariko nta n’uwahakana ko hari amahirwe yanyuze mu myanya y’intoki ibyamamare byo mu Rwanda

    AMAFOTO: Rwigema Freddy na Ngabo Serge-inyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138161/byaba-ari-ukwanga-kwiteranya-bisobanuye-iki-kubura-kwabahanzi-nabanyamideli-bakomeye-mu-bi-138161.html