Blog

  • RIP: Abantu bane bapfuye mu ijoro rya BONANE bari kuyizihiza mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Polisi y'Igihugu yatangaje ko mu ijoro ry'ubunani, tariki ya 31 Ukuboza 2023 rishyira tariki 1 mu 2024 hapfuye abantu bane, barimo babiri baguye mu mpanuka n'abandi bishwe n'urugomo.

    Polisi ivuga ko impanuka z'imodoka zabereye mu Karere ka Nyagatare na Musanze zahitanye ubuzima bw'abantu babiri, abandi babiri bicwa n'urugomo bakorewe mu ijoro ryo ku itariki ya 1 Mutarama 2024.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangaje ko impanuka yabereye mu Karere ka Nyagatare yahitanye umuntu umwe undi arakomereka .

    Ati 'Umuntu wagonzwe n'imodoka mu Karere ka Nyagatare ari mu kigero cy'imyaka 40, abantu basanze yapfuye ariko imodoka yamugonze ntabwo iramenyekana harimo gukorwa iperereza kuko yahise ikomeza iragenda ariko irimo gushakishwa'.

    ACP Rutikanga yabwiye KigaliToday ko impanuka yabereye mu Karere ka Musanze yaturutse ku mushoferi wagonze abantu babiri umwe ahasiga ubuzima undi arakomereka bikomeye.

    Aba bantu bagonzwe n'imodoka mu Karere ka Musanze biturutse kuri umwe muri bo wari uryamye mu muhanda, mugenzi we ajya kumukuramo ntibyamushobokera imodoka ibagonga bose.

    Ati 'Uwari uryamye mu muhanda yapfuye uwageragezaga kumukuramo we arakomereka bikomeye ariko umushoferi we nubwo yari yagerageje gutoroka, yaje gufatwa'.

    Undi muntu wapfuye ni umugore wo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Gahara wahohotewe n'umugabo we amuziza ko yari ahamagawe kuri telefone, umugabo aramufuhira ahita atangira kumuniga birangira ashizemo umwuka.

    No mu Karere ka Rwamagana hagaragaye urugomo hagati y'abantu basangiraga aho batonganye umwe afata inkoni akubita mugenzi we mu mutwe arataha ageze mu rugo bimuviramo urupfu.

    Uwakubise mugenzi we yahise atabwa muri yombi, umurambo na wo ujyanwa gusuzumwa ngo harebwe niba yazize uko gukubitwa iyo nkoni.

    Usibye abaguye mu mpanuka, hari abandi batandatu batawe muri yombi bazira ubujura, hari uwafashwe yiba ibishyimbo by'umukecuru muri Muhanga, mu Mujyi wa Kigali hari abandi bane batawe muri yombi bazira kwambura telefone abantu bavaga gusenga n'undi umwe wafatiwe mu bujura.

    ACP Rutikanga avuga ko impanuka n'urugomo byabaye byaturutse ku businzi.

    Source : https://yegob.rw/rip-abantu-bane-bapfuye-mu-ijoro-rya-bonane-bari-kuyizihiza-mu-rwanda/

  • Byamusabye guhindura inkweto: Mohamed Salah yaraye akoze ibidasanzwe mbere yo kuza gukina imikino y’igikombe cy’Afurika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byamusabye guhindura inkweto: Mohamed Salah yaraye akoze ibidasanzwe mbere yo kuza gukina imikino y'igikombe cy'Afurika.

    Rutahizamu w'ikipe ya Liverpool FC akaba umukinnyi ukomeye cyane w'ikipe y'igihugu ya Misiri (Egypt) Mohamed Salah mu ijoro rya cyeye yaraye yigaragaje ku rwego rwo hejuru afasha ikipe ye ya Liverpool FC gutsinda Newcastle united ibitego 4-2 byatumye ikaba umwanya wa mbere muri Premier League n'amanota 45 ikaba ikurikiwe na Aston Villa ifite amanota 42.

    Mohamed Salah ugiye gusiga ikipe ye ihanganye no gushaka uburyo yagumana umwanya wa mbere akaza gukina imikino y'igikombe cy'Afurika mu gice cya mbere muri uyu mukino yahushije penaliti gusa mu gice cya kabiri yagarutse yahinduye inkweto yari yambaye mu gice cya mbere maze atsinda ibitego bibiri atanga n'umupira wavuyemo igitego.

    Uyu mukinnyi agiye kuza gukina imikino y'igikombe cy'Afurika amaze gutsinda ibitego 14 n'imipira 8 yatanze yavuyemo ibitego.

    Source : https://yegob.rw/byamusabye-guhindura-inkweto-mohamed-salah-yaraye-akoze-ibidasanzwe-mbere-yo-kuza-imikino-yigikombe-cyafurika/

  • Umukinnyi wa APR FC nyuma yumujinya amaze iminsi aterwa n’umutoza yasabye ubuyobozi ko bwamutiza mu ikipe ikomeye hano mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Biragoye ko bamwohereza yo! Umukinnyi wa APR FC nyuma yumujinya amaze iminsi aterwa n'umutoza yasabye ubuyobozi ko bwamutiza mu ikipe ikomeye hano mu Rwanda

    Rutahizamu w'ikipe ya APR FC, Bizimana Yanick yasabye ubuyobozi bw'iyi kipe ko bwamurekura akigira mu ikipe ya Mukura Victory Sports bitewe ni uko nta mwanya ahabwa na Thierry Froger utoza iyi kipe.

    Uyu mukinnyi umwaka ushize niwe wari uyoboye ubusatirizi bw'ikipe ya APR FC ndetse anasoza ari we ufite ibitego byinshi muri iyi kipe birenga 8 ariko kugeza ubu umutoza mushya wa APR FC Thierry Froger yanze kumugirira icyizere ngo amuhereze umwanya.

    Uyu rutahizamu ubona abahabwa amahirwe yo gukina ntakintu bamurusha, twamenya amakuru ko yasabye ubuyobozi ko yatsizwa muri Mukura Victory Sports akajyayo kwigaragaza kugirango yongere abone indi kipe Kandi ikomeye.

    Mukura Victory Sports isanzwe ifitanye ubushuti na APR FC dushobora kubona na Bizimana Yanick ayerekejemo dore ko hari n'abandi batijweyo mu myaka ishize barimo na Imanishimwe Djabel ndetse ahita anagira amahirwe yerekeza hanze y'u Rwanda.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wa-apr-fc-nyuma-yumujinya-amaze-iminsi-aterwa-numutoza-yasabye-ubuyobozi-ko-bwamutiza-mu-ikipe-ikomeye-hano-mu-rwanda/

  • Cristiano Ronaldo yatunguye Mama we amuha impano y’ingurukabutaka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko Cristiano Ronaldo atangaje ko umwe mu bantu bambere bamutera ishama kuri iyi Si ko ari Mama we, kuri ubu yamuhaye impano y'imodoka.

    Cristiano Ronaldo yahaye Mama we impano y'imodoka yo mu bwoko bwa Porsche Cayenne Black.

    Ni impano yamuhaye kuwa 31 /12 /2023 ubwo uyu mubyeyi we Maria Dolores, yagiraga isabukuru y'amavuko, yuzuza imyaka 69.

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-yatunguye-mama-we-amuha-impano-yingurukabutaka/

  • Kuki Perezida Ndayishimiye yabaye nk’uzura ikibazo cy’u Burundi n’u Rwanda ? (Isesengura) #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize ubwo Perezida Ndayishimiye yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ndetse na bamwe mu baturage, yavuze ko u Rwanda rufasha umutwe wa RED Tabara uherutse kugaba igitero mu Burundi ukivugana abagera muri 20.

    Perezida Ndayishimiye yavuze ko izi nyeshyamba zihabwa ubufasha bwose, burimo imyitozo, ibikoresho ndetse n’amafaranga, kandi avuga ko babihabwa n’u Rwanda.

    Kuki abivuze muri iki gihe ?

    Ni ibirego byubuwe nyuma y’uko umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo umaze iminsi uhanganye na FARDC, ugaragaje ko mu bo bahanganye hiyongereyemo n’abasirikare b’u Burundi.

    Uyu mutwe kandi wavuze kenshi ko FARDC irwana ifatanyije n’umutwe wa FLDR ugizwe na bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse ukaba warakomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Uyu mutwe wa FDLR kandi ni kenshi wagerageje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse ukaba warizejwe na Perezida Felix Tshisekedi ko azawufasha bagatera u Rwanda.

    Kuba igisirikare cy’u Burundi na cyo cyinjiye mu mikoranire na FDLR, ubwabyo bituma iki Gihugu cy’u Burundi na cyo kigaragara nk’ikibazo ku Rwanda.

    Perezida Ndayishimiye kandi kuba ari mu mikoranire na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze igihe agaragaza ko yifuza gutera u Rwanda, na byo bigaragaza ko u Burundi bwatangiye gutana.

    Ibi byose biri mu byatumye Perezida Evariste Ndayishimiye abona ko Leta y’u Rwanda yatangiye kumukemanga kubera kwinjira muri iyi mikoranire ifite imigambi mibisha ku Rwanda, ari na byo byatumye atangira kwitanguranwa agaragaza u Rwanda nk’ikibazo.

    Mu byatangajwe na Perezida Evariste Ndayishimiye kandi, yavuze ko Igihugu cye gishobora gufata izindi ngamba zishoboka mu guhagararika ibyo bibazo, ku buryo hari abaketse ko iki Gihugu cyaba kigiye kongera gufunga umupaka ugihuza n’u Rwanda.

    ISESENGURA RYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Kuki-Perezida-Ndayishimiye-yabaye-nk-uzura-ikibazo-cy-u-Burundi-n-u-Rwanda-Isesengura

  • Miss Naomie n’umukunzi we binjiye mu mwaka mushya bemeranyije kuzabana nk’umugoe n’umugabo #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 01 Mutarama 2024, muri resitora imwe yo mu Mujyi wa Kigali, nk’uko byemejwe na bamwe mu nshuti zabo.

    Naomie yagaragaje ibyishimo byo kuba umukunzi we yamwambitse impeta y’urukundo bakaba bagiye kubana nk’umugabo n’umugore nk’uko byahoze ari inzozi zabo.

    Yagize ati 'Sinjye uzarota mbanye nawe ubuzima bwanjye bwose busigaye.'
    Uyu musore witwa Michael Tesfay na we yagaragaje ibyishimo byo kuba umukunzi we yamubwiye Yego ubwo yamusabaga ko bazashyingiranwa.

    Aba bombi bamaze igihe mu rukundo, bakunze kubigaragaza kenshi by’umwihariko mu bikorwa bakunze kwitabira birimo imikino ya Basketball, baba bari kumwe agatoki ku kandi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Miss-Naomie-n-umukunzi-we-binjiye-mu-mwaka-mushya-bemeranyije-kuzabana-nk-umugoe-n-umugabo

  • APR FC itsinzwe nk’idahari Thierry Froger yerekana ko nta bushobozi, Victor Mbaoma ahabwa igihembo cyidasanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC itsinzwe nk'idahari Thierry Froger yerekana ko nta bushobozi, Victor Mbaoma  ahabwa igihembo cy'umukinnyi waguze imyitwarire myiza mu mukino ahabwa asaga ibihumbi 200 by'amashiringi.

    Ni imikino ikipe ya APR FC yakinnye kuri uyu wa mbere muri Mapinduzi Cup ariko itangiye nabi itsindwa ibitego 3-1 n'ikipe ya Singda fountain Gate nubwo ari yo yabanje igitego cya mbere.

    Ikipe ya APR FC yatangiye itsinda igitego cyatsinzwe na Mbaoma ariko ntabwo byigeze bimara igihe kinini kuko uwitwa Hervis Lupia yahise yishyura ndetse hajyamo n'ibindi kugeza bibaye 3-1.

    Ikipe ya APR FC umukino ukurikiye izakina n'ikipe ya Simba SC, ikibazwa ni ibitego naho ishobora gutsindwa mu gihe itsinzwe na Singda fountain Gate benshi bemeza ko idakomeye cyane.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-itsinzwe-nkidahari-thierry-froger-yerekana-ko-nta-bushobozi-sharaf-eldin-shaiboubou-ahabwa-igihembo/

  • Azabagora! Umukinnyi watandukanye na Rayon Sports nyuma yo kuyihesha ibikombe yatangaje amagambo akomeje kuvugisha benshi  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Azabagora! Umukinnyi watandukanye na Rayon Sports nyuma yo kuyihesha ibikombe yatangaje amagambo akomeje kuvugisha benshi.

    Umunyezamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Hakizimana Adolphe uherutse gutandukana n'ikipe ya Rayon Sports yari amazemo imyaka ine yose akinira akerekeza muri AS Kigali yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze maze atangaza amagambo menshi ashimira Rayon Sports ibyo yamugejejeho mu myaka ine yose ayimazeno aboneraho no gutangaza ko azayifana igihe atakinnye bisobanuye ko azayigora igihe cyose azabari mu kibuga.

    Imba mutima z'umunyezamu mushya wa AS Kigali Hakizimana Adolphe nyuma yo kuva muri Rayon Sports:

    Bimwe mu byo abakunzi b'uyu mukinnyi bamukurira ku rubuga rwa Instagram bagiye batangaza bamwifuriza ishya n'ihirwe:

    Source : https://yegob.rw/azabagora-umukinnyi-watandukanye-na-rayon-sports-nyuma-yo-kuyihesha-ibikombe-yatangaje-amagambo-akomeje-kuvugisha-benshi/

  • Hatangajwe umubare w’Abanyarwanda batabashije kwambuka muri 2024 kubera urugomo n’impanuka #rwanda #RwOT

    Abo bantu bane barimo babiri bazize impanuka zabereye mu Turere twa Nyagatare na Musanze, mu gihe abandi babiri bazize urugomo.

    Byemewe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, wavuze ko impanuka yabereye mu Karere ka Musanze yatewe n’umuntu wari uryamye mu muhanda, ubwo imodoka yazaga undi akajya kumukuramo, igahita ibagonga bombi, umwe ahita ahasiga ubuzima.

    Ati 'Uwari uryamye mu muhanda yapfuye uwageragezaga kumukuramo we arakomereka bikomeye ariko umushoferi we nubwo yari yagerageje gutoroka, yaje gufatwa.'

    Ni mu gihe undi wazize impanuka we yasanzwe mu Karere ka Nyagatare yamaze gushiramo umwuka ariko bigaragara ko yazize impanuka, mu gihe ikinyabiziga cyamwivuganye kikiri gushakishwa.

    Nanone kandi mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, habaye urupfu rw’umugore wishwe n’umugabo we biturutse ku kuba yaramufuhiye nyuma yo kumva ari kuvugana n’abandi kuri telefone, akamuniga kugeza ashizemo umwuka.

    Ni mu gihe mu Karere ka Rwamagana hari undi na we wazize urugomo, ubwo yakubitwaga inkoni mu mutwe n’uwo basangiraga, ariko ageze mu rugo ahita yitaba Imana.

    Polisi y’u Rwanda ivuga kandi ko uretse aba bazize impanuka n’urugomo, yanataye muri yombi abantu batandatu batawe muri yombi kubera ubujura, barimo bane bafatiwe mu Mujyi wa Kigali bakekwaho kwambura telefone abantu, ndetse n’undi umwe wo mu Karere ka Muhanga wafashwe yiba ibishyimbo by’umuturage.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Hatangajwe-umubare-w-Abanyarwanda-batabashije-kwambuka-muri-2024-kubera-urugomo-n-impanuka

  • Premier League: Liverpool yatanze Ubunani, is… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa mbere saa yine z’ijoro ubera ku kibuga cya Liverpool, Anfield.

    Ikipe ya Liverpool yatangiye umukino iri hejuru cyane ndetse yamaze iminota 3 ya mbere yaciriye umurongo ntarengwa Newcastle United ari nako abakinnyi nka Trent Alexander Arnold bagerageza uburyo imbere y’izamu barekura amashoti.

    Ku munota wa 11 Liverpool yarase igitego cyabazwe aho Mohammed Salah yahaye umupira Darwin Nunez arekura ishoti maze umunyezamu arikuramo umupira usanga Curtis Jones nawe arongera arashota ariko myugariro wa Newcastle United aritambika arikuramo.

    Kuwa 20 Liverpool yabonye penariti ku ikosa Luis Díaz yakoreweho mu rubuga rw’amahina, iterwa na Mohammed Salah ariko Dubravaka ayikuramo.

    Newcastle United yaje kubona uburyo bwa mbere imbere y’izamu aho Joelinton yazamukanye umupira yiruka ahereza Alexander Isak ariko agiye gushyira kwa Gordon myugariro wa Liverpool Joe Gomez aratabara.

    Mu gice cya kabiri ku munota wa 50 Liverpool yaje ifungura amazamu ku gitego cya Mohammed Salah ahawe umupira na Darwin Nunez ariko ntabwo ibyishimo byatinze kubera ko nyuma y’iminota 5 gusa Newcastle United yahise ibishyura ku gitego cya Alexander Isak.

    Liverpool yakomeje kwiharira umupira ishaka igitego cya 2 gusa bigakomeza kuyigora. Yakibonye ku munota wa 74 gitsinzwe na Curtis Jones ahawe umupira na Diogo Jota.

    Kuwa 78 Cody Gakpo wari winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze igitego cya 3 ahawe umupira na Mohammed Salah ariko bidatinze Newcastle United nayo ihita itsinda icya 2 gitsinzwe na Sven Botman kuri koroneri yatewe na Sean Longstaff.

    Kuwa 86 Mohammed Salah yatsinze igitego cya 4 kuri penariti yakorewe Diogo Jota umunyezamu wa Newcastle United amutegera mu rubuga rw’amahina.

    Umukino warangiye Liverpool ihaye ubunani abafana bayo itsinda ibitego 4-2 iguma ku mwanya wa mbere n’amanota 45 naho Newcastle United ijya ku mwanya wa 9 n’amanota 29.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138172/premier-league-liverpool-yatanze-ubunani-ishimangira-umwanya-wa-mbere-138172.html