Blog

  • MTN na Kigali Golf Club bateye ibiti, abitway… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mutarama 2023, Nyarutarama kuri Kigali Golf Club ahasanzwe hakinirwa uyu mukino, hari hateraniye abantu basaga 200 bari bitabiriye irushanwa ryiswe 'Y'ello Golf Challenge' rimaze imyaka irindwi ritangijwe.

    Y'ello Golf Challenge, ni igikorwa ngarukamwaka cyatangijwe n'abakozi bahoze bakora muri MTN bakina umukino wa Golf, kikaba kiba buri tariki 02 Mutarama ku munsi w'ikiruhuko cyemejwe na Leta y'u Rwanda.

    Umwe mu bakozi ba MTN, Kwizera Moses yasobanuye ko nka MTN biyemeje gufatanya na Kigali Golf Club muri iyi gahunda yo gutera ibiti ku kibuga kugirango harusheho gusa neza, haboneke umwuka mwiza ndetse hanubahirizwe amategeko akwiye kuranga ahakinirwa umukino wa Golf.

    Yagize ati'Nka MTN twaje kwifatanya nabo kugira ngo igikorwa kigende neza kuko ni abantu twahoze dukorana ariko bari mu kandi kazi gasanzwe, ni uko gusa duhujwe n'umukino wa Golf.'

    Umuhuzabikorwa w'iri rushanwa, Mugunga Arthur yatangaje ko nyuma yo kubona batangiye kuba benshi aribwo bafashe icyemezo cyo gutangiza ikipe bayita 'Y'ello Boys.'

    Ati 'Hashize imyaka irindiwi iri rushanwa ritangiriye ku kibuga cya kera tutarakivugurura. Hashize igihe, MTN yaraje idutera inkunga noneho ibona ko twishyize hamwe nk'abantu bahoze bakorayo kandi turacyari abantu bayo, ni uko iboneraho kudutera ingabo mu bitugu kugira ngo buri wese yibone muri iki gikorwa. Hashize imyaka hafi itatu badutera inkunga kugira ngo iri rushanwa rigende neza.

    Ni irushanwa ritangira umwaka, twahisemo iyi tariki tugira ngo abantu bagumye muri Kigali batashoboye kugira aho bajya be kwicwa n'irungu kuri uyu munsi kuko ni umunsi w'ikiruhuko Leta yashyizeho. Ni ukugira ngo dusabane, dusangirire hamwe umwaka mushya nk'abantu bakina uyu mukino wa Golf. Bikorwa mu rwego rwo gutangirana umwaka, ariko twe kwibagirwa aho twavuye, aho twakoreye twese ariho muri MTN.'

    Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu iyi kipe imaze kugira abakinnyi barenga 30, barimo abakora muri MTN ndetse n'abakozemo bakina Golf muri iki gihe, bakaba bishimira bakaba ko ikipe yabo ikomeje kwaguka.

    Iki gikorwa cyo gutera ibiti, cyahuriranye n'irushanwa risanzwe riba ku itariki nk'iyi buri mwaka, cyatewe inkunga na MTN muri gahunda yabo yo gutera ibiti hirya no hino mu gihugu bise 'Green Rwanda.'

    Mu masaha y'umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo abakinnyi ndetse n'itsinda rigari rya MTN Rwanda, bahuriye kuri Crown Conference Hall i Nyarutarama, mu birori byatangayiwemo n'ibihembo ku bitwaye neza muri iri rushanwa rya 'Y'ello Golf Challenge.'

    Ni umugoroba waranzwe n'ibyishimo byo ku rwego rwo hejuru, gusangira ndetse n'ibiganiro bike byari bigamije kwishimira ibyagezweho ndetse n'ubufatanye bwiza buri hagati ya MTN ndetse n'iyi kipe ya Y'ello Boys na Kigali Golf Club muri rusange.

    Mu bakinnyi nyamukuru begukanye irushanwa ry'uyu mwaka, harimo uwitwa  Stella Matutina watsinze neza mu cyiciro cy'abagore, Bunyeyezi Keith watsinze mu cyiciro cy'abagabo ndetse na David Rwiyamirira watsinze ku kigero cyo hejuru.

    Usibye iki cyiciro cy'abakinnye neza cyane kurusha abandi, hari n'abahembwe mu bindi byiciro bigera ku icyenda harimo icy'abatsinze begereye umwobo, abatsindiye kure ndetse n'ibindi.

    Hatangajwe ko iyi kipe imaze kugira abaterankunga barenga 20, igiye gukora amarushanwa menshi ashoboka kandi akomeye muri uyu mwaka.


    MTN yifatanyije na Kigali Golf Club batera ibiti 40 ahakinirwa umukino wa Golf


    Alain Numa n’itsinda baturukanye muri MTN Rwanda

    Ibiti byatewe ni ibyagenewe kujya ku bibuga bya Golf

    Gahunda yo gutera ibi biti irakomeje

    Ikipe ya Y’ello Boys irishimira intambwe ikomeye imaze gutera

    Abakina umukino wa Golf barushaho kwiyongera umunsi ku wundi

    Mu masaha y’umugoroba, abakina Golf ndetse n’abaterankunga babo basangiriye hamwe umwaka mushya

    Ibyishimo byari byose ku bitabiriye uyu muhango

    Stella Matutina niwe wegukanye igihembo cy’uwakinnye neza mu bagore

    Bunyenyezi Keith yegukanye igihembo gikuru mu bagabo

    Rwiyamirira David wajyanye imbere n’umuryango we, niwe wegukanye igihembo gikuru kuruta ibindi muri iri rushanwa

    MTN Rwanda imaze imyaka ibiri itera inkunga iri rushanwa

    Akanyamuneza kari kose ku begukanye ibihembo mu irushanwa rya Y’ello Golf Challenge ryabaga ku nshuro yaryo ya 7

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igikorwa cyo gutera ibiti kuri Kigali Golf Club

    Reba hano amafoto yose yaranze umuhango wo gutanga ibihembo ku bitwaye neza mu irushanwa rya Y’ello Golf Challenge

    AMAFOTO: Ngabo Serge & Freddy RWIGEMA – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138198/mtn-na-kigali-golf-club-bateye-ibiti-abitwaye-neza-mu-irushanwa-rya-yello-golf-challenge-b-138198.html

  • Ubuzima bw’izanzamuka muri AS Kigali yihaye k… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mutarama 2024, nibwo ubuyobizi bw’ikipe ya AS Kigali buyobowe na Shema Fabrice basangiye n’abakinnyi ndetse n’umutoza mushya Guy Bukasa, aho bicaye hamwe basasa inzobe ndetse buri ruhande rwiha intego.

    Uyu muhango wabereye mu mujyi wa Kigali, watangiye ubuyobizi bwa AS Kigali buha ikaze umutoza mukuru Guy Bukasa ndetse n’umunyezamu Hakizimana Adolphe, baherutse kugera mu ikipe mu mpera z’umwaka ushize.

    Nyuma,Guy Bukasa yafashe ijambo abwira abakinnyi ko bakeneye gukora ibidasanzwe mu mikino yo kwishyura, kandi ko abizeye kuko ari abakinnyi bakomeye. Bukasa kandi yasabye abakinnyi ko batsinda umukino wa Bugesera FC, Kiyovu Sports, na Gasogi United, ubundi amanota 9 yaboneka ibintu bikaba bigiye ku murongo.

    AS Kigali yiyemeje kwegukana igikombe cy’amahoro 

    Abakinnyi ndetse n’umutoza bemeranyijwe gukora ibishoboka byose bagasoreza mu makipe 5 ya mbere muri iyi shampiyona. Guy Bukasa kandi yashoje asaba umuyobozi ko imyanya ibiri basigaranye bareka akaba ariwe uzishakira abakinnyi bagomba kongerwamo kandi mu buryo budatinze.

    Shema Fabrice yasabye abakinnyi ko ikintu cya mbere bagomba kumenya, ariko uko atajya ayobora ikipe itagira ibikombe. Yababwiye ko mu gihe yayoboye AS Kigali, afite ibitego 4 birimo ibikombe 2 biruta ibindi, ndetse n’ibikombe 2 by’Amahoro. Agendeye kuri ibyo, yabamenyesheje ko intego y’uyu mwaka ari igikombe cy’Amahoro kandi azabakorera buri kimwe kugira ngo babigereho.

    Ku bijyanye n’imishahara

    Shema Fabrice yabwiye abakinnyi ko kuri uyu wa Gatatu umujyi wa Kigali ugomba kubahemba kandi niyo bitakorwa, we yiyemereye ko ku wa 5 buri mukinnyi agomba kuba yabonye amafaranga y’ukwezi wa 11 n’ukwa 12.

    Guy Bukasa yasabye abakinnyi gukora ibishoboka bagatsinda imikino 3 ya mbere 

    Shema Fabrice yashoje avuga ko ikipe yatumijeho imyenda mishya kandi iri mu nzira, aho hazaba harimo imyenda yo gukina bakiriye, basuye, ndetse n’imyenda ya gatatu, kongera imyenda ya sitafu.

    AS Kigali ntabwo yashoje neza imikino ibanza ya shampiyona, aho yashoje ku mwanya wa 15 n’amanota 15, mu mikino 15 ibanza, biri mu byatumye itandukana n’umutoza Casa Mbungo André.

    Kimenyi Yves uri mu mvune ikomeye yagiriye mu mikino ibanza, nawe yari yitabiriye umusangiro 

    Hakizimana uherutse kuva muri Rayon Sports ni umwe mubakiriwe muri uyu musangiro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138203/ubuzima-bwizanzamuka-muri-as-kigali-yihaye-kuza-mu-myanya-5-ya-mbere-muri-shampiyona-138203.html

  • Amarozi yatumye Juvenal arega ‘General’ kandi ntiyiteguye kurekera #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umuyobozi wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis [General] avuze ko uwari umuyobozi wa Kiyovu Sports Company Ltd, Mvukiyehe Juvenal yagize uruhare mu kuroga abakinnyi b’iyi kipe yari abereye umuyobozi, yamaze kumurega mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

    Tariki ya 26 Nzeri 2023 ni bwo Ubuyobozi bw’Umuryango wa Kiyovu Sports bwatangaje ko ikipe ya Kiyovu Sports yabaye yambuwe Kiyovu Sports Company Ltd yayoborwaga na Mvukiyehe Juvenal kuko yagaragaje ko itagifite ubushobozi, igaruka gucungirwa by’agateganyo mu Muryango wa Kiyovu Sports, Inteko Rusange ikaba ari yo izabifataho umwanzuro ntakuka.

    Tariki ya 19 Ugushyingo 2023 habaye Inama y’Inteko Rusange ya Kiyovu Sports yemeza ko ikipe iguma gucungirwa mu Muryango wa Kiyovu Sports ndetse na Mvukiyehe Juvenal akava ku buyobozi bwa Kompanyi.

    Ni nabwo General yavuze ko kimwe mu byatumye batakaza umukino wa Sunrise FC i Nyagatare batsindwa 1-0, bikabaviramo gutakaza igikombe cya shampiyona ya 2022-23 ari uko Mvukiyehe Juvenal yagize uruhare mu koroga abakinnyi b’ikipe ye.

    Icyo gihe yagize ati “Hari andi makuru muzamenya mutazi kandi azagera aho akajya hanze, ibyo bintu ndagira ngo nkubwire ngo 90% ntabwo byakozwe n’aba ngaba na 'Staff’, byakozwe na Perezida wabo [Mvukiyehe Juvénal]. Akoresheje umuganga yizaniye ku giti cye.'

    Mvukiyehe Juvenal akaba tariki ya 28 Ukuboza 2023 yaratanze ikirego mu Kanama gashinzwe Imyitwarire ka FERWAFA arega General kumusebya.

    Yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko ni yo FERWAFA itagira icyo ibikoraho we atiteguye kurekera azamurega kugeza abonye ubutabera.

    Ati “Naramureze ntabwo ari ho bizagararukira, ni biriya nyine yagiye ansebya. Ntabwo nzarekera kugeza mbonye ubutabera kubera ko ntabwo biriya ari ibintu bikwiye umuyobozi.”

    Si ubwa mbere Mvukiyehe areze General muri FERWAFA kuko no mu mwaka w’imikino wa 2022-23 yari yaramureze nyuma y’uko amushinje kugurisha imikino ya ya Kiyovu Sports ariko aza kumusaba imbabazi ikirego aragihagarika.

    Juvenal yareze Mvukiyehe muri FERWAFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarozi-yatumye-juvenal-arega-general-kandi-ntiyiteguye-kurekera

  • Umugabo w’i Nyanza yariye inyama kuri BONANE ayiryana ubusambo kugeza imuhitanye bajya gushyingura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wo mu karere ka Nyanza bikekwa ko yapfuye azize inyama yamunize ahera umwuka.

    Byabereye mu Mudugudu wa Kigarama, mu Kagari ka Kibinja mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza tariki ya 01 Mutarama, 2024.

    Umwe mu mubabonye nyakwigendera, yavuze ko yari mu kigero cy'imyaka 50 y'amavuko.

    Uyu ngo yatumiwe na mushiki we ngo basangire umunsi mukuru w'Ubunani, ubwo barimo bafata amafunguro, yariye inyama imuhagama mu muhogo yanga kumanuka.

    Uwatanze amakuru avuga ko yagerageje byibura kuyigarura biranga, bafata icyemezo cyo kumujyana kwa muganga agezeyo ahita apfa.

    Amakuru avuga ko nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu 02 Mutarama, 2024.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-wi-nyanza-yari-inyama-kuri-bonane-ayiryana-ubusambo-kugeza-imuhitanye-bajya-gushyingura/

  • Umutoza akaba n’umusesenguzi kuri BB yerekeje muri Canada #rwanda #RwOT

    Umutoza w’umupira w’amaguru akaba yari n’umusesenguzi kuri B&B FM, Muhire Hassan yerekeje muri Canada gukomeza amasomo.

    Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo uyu mugabo umaze kwandika izina mu mupira w’u Rwanda nk’umutoza ndetse n’umusesenguzi yafashe rutemikirere yerekeza muri Canada.

    Muhire Hassan akaba yemereye ISIMBI ko yagiye gukomeza amasomo atari uguturayo nk’uko bamwe babikekaga.

    Hassan ushimangira ko yagezeyo amahoro ndetse ubu akaba ameze neza, yamenyekanye cyane mu itangazamakuru ubwo yifashishwaga n’ibitangazamakuru bitandukanye abiha ubusesenguzi kugeza ubwo atangiye gukorana bihoraho na B&B FM yakoreraga kugeza uyu munsi.

    Nk’umutoza yatoje amakipe atandukanye nka Rugende FC, Bugesera FC, Pepinière FC, Sunrise FC yahurikagamo n’ayandi.

    Muhire Hassan yerekeje muri Canada

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Umutoza-akaba-n-umusesenguzi-kuri-BB-yerekeje-muri-Canada

  • Uburyohe bw’Imyidagaduro bwagarutse! Menya ig… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko bimenyerewe mu Isi y’imyidagaduro, ukoze neza arashimwa ndetse kugeza ubu hari ibihembo bikomeye bitangwa buri mwaka bigahabwa indashyikirwa zahize abandi mu byiciro bitandukanye.

    Ni muri urwo rwego no muri uyu mwaka mushya wa 2024, hari ibihembo Isi yose ihanze amaso bitewe n’uburemere bwabyo n’icyo bisobanuye ku myidagaduro muri rusange.

    Ibihembo bya Golden Globe Awards birabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo bishyikirizwe ababikoreye. Ku nshuro yabyo ya 81, ibi bihembo bizatangwa tariki 08 Mutarama 2024 mu birori bizabera kuri Beverly Hilton muri California.

    Ni mu gihe ibihembo bya Critics’ Choice Awards bizatangwa ku ya 14 Mutarama 2024, bigatangirwa kuri Fairmount Century Plaza Hotel muri California. Uyu mwaka, umunyabigwi w’umukinnyi wa filime, umuyobozi akaba na Producer wazo watsindiye ibihembo binyuranye birimo n’icya Emmy, America Ferrera niwe uzayobora ibi bihembo bizaba bitangwa ku nshuro yabyo ya munani.

    Ibihembo bya Emmys bimaze igihe kirekire bitangwa, ku nshuro yabyo ya 75 bizatangwa tariki 15 Mutarama 2024, ibirori byo kubitanga bibere Peacock Theatre i Los Angeles biyobowe na Anthony Anderson.

    Ibihembo bya Grammys biba bihanzwe amaso n’Isi yose, bizatangwa ku nshuro ya 64 tariki 05 Gashyantare 2024, bitangirwe ku MGM Grand Garden Arena i Las Vegas.

    Ibya People’s Choice Awards byo bizatangwa tariki 18 Gashyantare 2024, mu gihe ibya BAFTAs nabyo bizatangwa ku ya 18 Gashyantare bigatangirwa kuri Royal Festival Hall i Londres mu Bwongereza. Ibi bihembo bya British Film Academy Awards bizaba bitangwa ku nshuro ya 77.

    Ibirori byo gutanga ibihembo bya Screen Actors’ Guild (SAG) bizaba tariki 24 Gashyantare 2024 kuri Shrine Auditorium and Expo i Los Angeles. Ibi birori by’uburyohe muri Sinema bizaba uyu mwaka ku nshuro yabyo ya 30.

    Tariki 02 Werurwe uyu mwaka, hazatangwa ibihembo bya BRITs bitangirwe kuri London’s 02. Ku ya 10 muri uko kwezi, ibihembo bya Oscars bizatangwa ku nshuro ya 96, bitangirwe kuri Dolby Theatre muri Hollywood.

    Ahantu n’igihe ibihembo bya MTV VMAs bizatangirwa ntibiremezwa neza ariko kugeza ubu hakekwa ko ibi birori bizaba muri Nzeri bikabera muri Newark, mu mujyi wa New Jersey.

    Ni mu gihe ibihembo bya American Music Awards bizatangirwa kuri Microsoft Theatre i Los Angeles ku ya 17 Ugushyingo 2024.

    Ibindi bihembo bikomeye bizatangwa muri uyu mwaka, ni ibya MTV EMAs bizatangwa mu kwezi k’Ugushyingo. Ibi bihembo byari biteganijwe kubera i Paris mu mwaka ushize, byaje gusubikwa igitaraganya, ababishinzwe baseranya ko bizagaruka uyu mwaka. 

    Uyu mwaka hazatangwa ibihembo bitandukanye mu ruganda rw’imyidagaduro 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138193/uburyohe-bwimyidagaduro-bwagarutse-menya-igihe-naho-ibihembo-bikomeye-bizatangirwa-mu-2024-138193.html

  • Bidasubirwa Rayon Sports isaha n’isaha iratangaza ko yasinyishije umukinnyi ufatwa nk’ukomeye mu banyarwanda bakina muri Shampiyona uyu mwaka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bidasubirwa Rayon Sports igiye gusinyisha umukinnyi ufatwa nk'ukomeye mu banyarwanda bakina muri Shampiyona uyu mwaka

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati w'umunyarwanda ndetse wakinaga mu ikipe ya Kiyovu Sports Niyonzima Olivier Sefu agiye gusinyira ikipe ya Rayon Sports nyuma y'iminsi bivugwa.

    Uyu mukinnyi wakiniye ikipe ya APR FC ndetse na Rayon Sports, amakuru YEGOB twamenye ni uko Sefu isaha ni saha aratangazwa nk'umukinnyi wa Rayon Sports bidasubirwa.

    Mu ikipe ya Kiyovu Sports yakiniraga haravugwamo ubukene budasanzwe kugeza naho umwe mu bayobozi b'iyi kipe yabyitangarije avuga ko ubukene arimo kubona muri Kiyovu Sports atigeze abubona kuva yayimenya.

    Iki gishobora no kuba ari cyo kigiye gutuma Niyonzima Olivier Sefu wari kapiteni w'iyi kipe yerekeza muri Rayon Sports ihora ihanganye na Kiyovu Sports kuva kera. Ntabwo uyu gusa ari we urasohoka muri Kiyovu Sports ahubwo na Mugunga Yves yamaze kumenyesha iyi kipe ko atazongera kuyikinira.

    Source : https://yegob.rw/bidasubirwa-rayon-sports-isaha-nisaha-iratangaza-ko-yasinyishije-umukinnyi-ufatwa-nkukomeye-mu-banyarwanda-bakina-muri-shampiyona-uyu-mwaka/

  • Ngire ibyo nibariza Perezida Evariste Ndayishimiye, ukinga Abarundi ibikarito mu maso #rwanda #RwOT

    Iyo wumvise imbwirwaruhame za Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye (Jenerali NEVA), wibaza niba yibwira ko abamwumva bose ari inkomamashyi za CNDD-FDD zititaye ku buswa n'ikinyoma biyoboye igihugu, zihangayikishijwe no kwironkera amaramuko gusa, iminsi ikaba yicuma.

    NEVA ntazi ko politiki yo kwiyorobeka no kugereka ku bandi ibibazo byamunaniye gukemura, ari ukureba hafi cyane, cyangwa gucukurira urwobo ubutegetsi bwe, kuko rubanda rw'ubu rwahumutse, rutagikozwa ibya 'humiriza nkuyobore'.

    Nonese Jenerali NEVA ajya yiherera akibaza utu tubazo, ko byamufasha kwisama atarasandara?

    1. Urukiko rw'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba rwemeje bidasubirwaho ko mu mwaka wa 2015, Petero Nkurunziza atari yemerewe kwiyamamariza manda ya 3, nyamara akarenga akabikora ndetse bikabyara amakimbirane akabije. Ubwo ari ishyaka rye, CNDD-FDD ryahonyoye ibwiriza-shingiro, ari n'abagerageje kubikumira no kurengera demokarasi, abakwiye gushyikirizwa inkiko ni bande? Jenerali NEVA adashatse imikururano, yakwicarana n'abatarishimiye iryo shimutwa ry'ubutegetsi muw'2015, bagashakira hamwe igisubizo binyuze mu biganiro. Natabikora inzira zikigendwa, za RED-TABARA n'abandi bazavuka bamuzengereza, ahugiye mu kubigereka ku badafite aho baguriye nabyo.

    2. Ni gute Umukuru w'Igihugu atinyuka kwishongora ku baturage be bashonje bikabije, ababwira ko iwe ibigega bifigije, ko we rero ntaho yahurira n'ikibazo cy'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa?! Perezida se ashinzwe kurya akuzuza igifu cye n'umuryango we gusa, ko ahubwo afite inshingano zo gufasha abaturage guhinga bakeza, bagaca ukubiri n'inzara, nabo bakagira ibigega ndetse bagasagurira amasoko? Akanwa karya ntiwumve, kavuza induru ntiwumve!

    3. Niba koko abasoda b'uBurundi bajyanwa kurwana muri Kongo mu buryo bwemewe n'amategeko nk'uko Jenerali NEVA abirimanganyamo, kuki ababuza kugenda bambaye impuzankano(uniform)izwi y'igisirikari cy'u Burundi, nk'abantu batewe ishema no gutabara umuturanyi, ahubwo bakambikwa uniform y'igisirikari cya Kongo? Ibyo si ukuyobya uburari kuko NEVA azi neza ko nta mpamvu yumvikana yagatumye abasirikari b'uBurundi bajya gupfira mu mashyamba ya kongo?Uku kuvanga igisirikari cy'uBurundi n'imitwe y'abicanyi nka FDLR y'abajenosoderi, bitinde bitebuke amateka azabiryoza Jenerali NEVA n'abambari be.

    4. Iyo Jenerali NEVA atinyuka gushishikariza abaturage kujyana abatinganyi kuri stade bakabicisha amabuye, ibyo si ugutiza umurindi ubugizi bwa nabi. Ko abaturage bakunze kumvira amabwiriza y'ubutegetsi, by'umwihariko ay'Umukuru w'Igihugu, ejo Abarundi nibatangira kwicana, uwo bashaka kwikiza bakamwicisha amabuye bamwita umutinganyi, harya uwo Jenerali NEVA azabigarurira ate? Ubwo nabyo azavuga ko ari uRwanda rubiri inyuma.

    Ibibazo Nyiricyubahiro Jenerali NEVA akwiye kwibaza mbere yo kuvugira mu ruhame ni byinshi, kandi byamufasha kwirinda gucishwamo ijosho, no kugaragara nk'umuntu wagwiririwe n'ubutegetsi nk'uko hari benshi babihamya.

    Ni uburenganzira bwa Jenerali NEVA bwo kwishimira ubushakashatsi bwe, bwamugaragarije ko ubworozi bw'isazi buzateza imbere igihugu cye. Guhanga udushya ntako bisa, yewe ni n'ubushishozi kubyaza umusariro umwanda wo muri Bujumbura, Gitega( ahari ingoro ye) n'ahandi hose mu Burundi.

    Ariko rwose birazwi Abarundi bariyubashye, barakerebutse kurusha uko Jenerali NEVA ubafata, amaherezo bazakwereka ko bakwiye ibyiza birenze ibyo.

    The post Ngire ibyo nibariza Perezida Evariste Ndayishimiye, ukinga Abarundi ibikarito mu maso appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ngire-ibyo-nibariza-perezida-evariste-ndayishimiye-ukinga-abarundi-ibikarito-mu-maso/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ngire-ibyo-nibariza-perezida-evariste-ndayishimiye-ukinga-abarundi-ibikarito-mu-maso

  • Japan : Umubare w’abahitanywe n’umutingito wazamutse ugera kuri 48 #rwanda #RwOT

    Kugeza kuri uyu wa Kabiri, ubuyobozi mu bice byabayemo iyi mitingito bakomeje kuburira ababituyemo, kuguma kure y’inzu zabo kuko hari ikikango ko hashobora kongera kuba indi mitingito ikomeye.

    Iyi mitingito yibasiye Intara ya Ishikawa, yatangiriye ku wabanje kuba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere wari ufite igipimo cya 7,6.

    Kugeza ubu hemejwe ko abantu 48 bamaze kwitaba Imana mu Ntara ya Ishikawa, ndetse ibikorwa byinshi bikaba byangiritse mu mijyi nka Wajima na Suzu.

    Nanone kandi habarwa abantu 14 bakomeretse bikabije, mu gihe inzu zasenywe n’iyi mitingito yo zitaramenyekana, ariko zikaba ari nyinshi.
    Gusa ibitangazamakuru byo mu Buyapani, biravuga ko inzu zibarirwa muri Magana zasenyutse kubera iyi mitingito.

    Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Intebe w’Intebe w’u Buyapani, Fumio Kishida yatangaje ko Igisirikare cy’iki Gihugu cyohereje abasirikare 1 000 mu bice byashegeshwe n’iyi mitingito, mu rwego rwo gutanga ubufasha mu butabazi.

    Yagize ati 'Gutabara ubuzima bw’abantu, ni byo dushyize imbere kandi turi kugenda dusiganwa n’igihe. Birashoboka ko hari abantu bakiri munsi y’inkuta zabawiriye.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Japan-Umubare-w-abahitanywe-n-umutingito-wazamutse-ugera-kuri-48

  • Umunyezamu Hakizimana Adolphe werekeje muri AS Kigali, yashimiye Rayon Sports yari amazemo imyaka 4 #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe ya AS Kigali bwatangaje ko umunyezamu Adolphe Hakizimana wahoze akinira Rayon Sports ari umukinnyi mushya wayo.

    Hakizimana Adolphe wari wageze ku musoza w'amasezerano ye muri Gikundiro atandukanye nayo yari ayimazemo imyaka ine ayikinira.

    AS Kigali yaguze Hakizimana bitewe n'uko umukinnyi wayo wa mbere kuri uwo mwanya agiriye imvune ikomeye, uwo akaba ari Kimenyi Yves wavunikiye mu mukino wa shampiyona bakinaga na Musanze FC.

    Nyuma yaho atangajwe nk'umukinnyi mushya wa AS Kigali, abinyujije ku rubyga rwe rwa Instagram , Hakizimana Adolphe yashimiye ikipe ya Rayon Sports yari amazemo imyaka ine.

    Yagize ati 'Mfashe uyu mwanya mbashimira ku bw'urukundo mwanyeretse muri iyi myaka 4 twari tumaranye mwarakoze kunyakira mukambera umuryango.'

    'Nshima Imana yampaye amahirwe yo gukinira Equipe ikomeye ya RAYON SPORTS, Mwandeze neza ndakura mumpa amahirwe yo gukina mu cyiciro cya mbere.'

    Ndashimira Ubuyobozi, Abatoza banjye n'abakinnyi twabanye muri iyi myaka 4 yose. Aho nakosheje ndahasabira imbabazi mbikuye ku mutima.'

    'Urugwiro n'urukundo mugira muzabigumane, Nanjye bizaguma ku mutima wanjye, ndabifuriza ibyiza mu bihe biri imbere, nzaba ndi umufana wanyu, igihe ntakinnye namwe.'

    'Mwarakoze cyane kandi amahirwe masa ku hazaza'.

    Hakizimana Adolphe w'imyaka 21 y'amavuko asanzwe kandi umwe mu banyezamu ikipe y'igihugu y'u Rwanda.

    The post Umunyezamu Hakizimana Adolphe werekeje muri AS Kigali, yashimiye Rayon Sports yari amazemo imyaka 4 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunyezamu-hakizimana-adolphe-werekeje-muri-as-kigali-yashimiye-rayon-sports-yari-amazemo-imyaka-4/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyezamu-hakizimana-adolphe-werekeje-muri-as-kigali-yashimiye-rayon-sports-yari-amazemo-imyaka-4