Blog

  • Element yishimiye gutangira umwaka ari kumwe… – #rwanda #RwOT

    Kuri ubu yerekanye umunezero yatewe no gutangirana umwaka wa 2024 n'abantu b'ingenzi mu buzima bwe barimo umuvandimwe we n'ababyeyi be agira ati'Gutangirana umwaka n'abantu b'ingenzi kuri njye ni umugisha udasanzwe.'

    Imyaka irakabakaba 5 izina Element ryinjiye mu ruhando rw'imyidagaduro nyarwanda aho yatunganije nyinshi mu ndirimbo zagiye zigira igikundiro cyo hejuru.

    Uyu musore kandi nk’uko inzozi ze yinjira mu muziki zari ukuba umuhanzi,mu 2022 yatangiye gukora indirimbo ze ku giti cye aho yahereye ku yitwa 'Kashe' yihuse mu kumenyekana yaba mu Rwanda no hanze yarwo.

    Mu 2023 ntabwo yisunze abahanzi babarizwa muri 1:55AM, Bruce Melodie na Ross Kana mu ndirimbo 'Fou De Toi' yaje ishimangira ko umuziki ari ikintu Element yavukiye gukora.

    Nubwo kandi yatangiye urugendo nk'umuhanzi ku giti cye yakomeje no kugenda atunganyiriza indirimbo abandi bahanzi nka Shaffy na Chriss Eazy yakoreye 'Bana' iri muzigezweho.

    Element nubwo bimeze gutyo inyota yo gukora ibintu byinshi kandi byiza iracyari yose nk’uko aherutse kubigarukaho mu butumwa bwihariye yageneye abakunzi be mu ntangiriro za 2023.

    Ati: '2023 wabaye umwaka ukomeye kandi mwiza mu gihe kimwe, 2024 urakoze kunyakira ngiye kukugira umwaka mwiza wanjye, sinzatuma uhumeka. Umwaka mushya muhire. Imana niyo nkuru.'

    Kuva yakwinjira mu myidagaduro mu buryo bweruye,Element amaze kwibikaho ibihembo bitandukanye kandi bikomeye mu Rwanda birimo ibya Kiss Summer Awards, The Choice Awards na Isango na Muzika Awards.

    Yatangiriye urugendo rw'ibyo akora kugeza uyu munsi kandi yamaze gushimangira ko ashoboye muri Country Records ya Noopja, ubu ari kubarizwa muri 1:55AM, zose zikaba ari inzu zihagazeho mu birebana no gutunganya umuziki mu Karere kugeza ubu.Element ari kumwe na se na nyina mu ntangiriro za 2024 ibintu byamukoze ku mutima avuga ko ari umugisha ukomeyeIbyishimo byari byose mu ntangiriro z’umwaka Element ari kumwe n’umuvandimwe weImwe mu mafoto yavugishije benshi mu bakunzi ba Element kubera uburyo yafashwemo hagati y’umuhungu na Se

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138209/element-yishimiye-gutangira-umwaka-ari-kumwe-nababyeyi-be-amafoto-138209.html

  • Canada: Safi yamuritse Album ya mbere mu gita… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo 'Kimwe', yari ataramiye muri kiriya gihugu mu gitaramo cye bwite, nyuma y'imyaka irenga ine ahabarizwa.

    Yagiye agaragara mu bitaramo by'abandi bahanzi, ariko mu Ukwakira 2023, nibwo yafashe icyemezo cyo gukora igitaramo cye bwite.

    Safi Madiba yabwiye InyaRwanda ko yishimira uko igitaramo cye cyagenze, ashingiye ku bwitabire bw'abantu, ndetse n'uburyo bagenzi be bamushyigikiye.

    Ati 'Ndanyuzwe! Kuko igitaramo cyagenze neza nk'uko twabyifuzaga na sositeye itegura ibitaramo yitwa Silver Back yamfashije muri uru rugendo rw'iki gitaramo.'

    Iki gitaramo yagikoze tariki 30 Ukuboza 2023, cyabereye ahitwa Library Square mu Mujyi wa Vancouver BC. Uyu munyamuziki yavuze ko atari gukora iki gitaramo wenyine, ari nayo mpamvu yiyambaje bagenzi be basanzwe barimo na Bwanaz uri mu bakomeye mu gihugu cya Zimbabwe, ndetse n'umuhanzi Frank Joe hamwe na Niyo D ari gufasha mu muziki muri iki gihe.

    Safi yavuze ko nyuma yo gukora iki gitaramo, yinjiye mu 2024 afite ingamba zishamikiye ku gushyira hanze ibihangano binyuranye, cyane cyane ibyo amaze iminsi ari gukoraho.

    Ati 'Ingamba mfite muri uyu mwaka wa 2024, ni ugushyira hanze indirimbo nari maze  iminsi nkoraho. Ikindi ni ugukora ibitaramo mu bice bitandukanye by'Isi.'

    Safi avuga ko nyuma y'iki gitaramo, ari gutegura uruhererekane rw'ibitaramo ashaka kuzakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, i Burayi, mu Rwanda n'ahandi.

    Kuri we, asanga igihe kigeze kugira ngo amenyekanishe  iyi album binyuze muri ibi bitaramo azakorera ahantu hatandukanye.

    Album ye yamuritse iriho indirimbo na “Got it” yakoranye na Meddy, ‘Kinwe kimwe’, ‘Good Morning’, ‘Nisamehe’ yakoranye na Riderman, ‘Sound’, ‘Remember me’, ‘I wont lie to you’, ‘I love you’, ‘Kontwari’, ‘Hold me’ na Niyo D, ‘Igifungo’, ‘In a Million’ na Harmonize, ‘My Hero’, ‘Original’, ‘Muhe’, ‘Fine’ na Rayvanny, ‘Ntimunywa’ na Dj Marnaud ndetse na ‘Vutu’ na Dj Miller.

    Asobanura iyi album nk'idasanzwe mu buzima bwe, kuko yayihaye umwanya kandi ikaba ari iya mbere iranga urugendo rwe rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.

    Safi anavuga ko muri ibi bitaramo atekereza kuzaha umwanya abahanzi bakizamuka mu rwego rwo kubatera ingabo mu bitugu.

    Ati 'Kugira ngo ngere hano hari abamfashije, rero guha umwanya abahanzi batanga icyizere ni byiza, ntekereza ko hari abo tuzakorana mu gihe kiri imbere.'    

    Safi yakoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Vancouver BC yamurikiyemo Album ye ya mbere yise ‘Back to Life’    

    Safi yavuze ko iyi album yihariye mu buzima bwe, kuko isobanuye urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga 

    Inkumi z’ikimero n’abanyarwanda babarizwa muri Canada bashyigikiye Safi Madiba mu kumurika album ye ya mbere


     

    Safi yavuze ko yaririmbye buri ndirimbo igize album ye ya mbere muri iki gitaramo    

    Safi avuga ko yinjiye mu 2024 afite intego yo gushyira hanze byinshi mu bihangano amaze iminsi akoraho    

    Safi Madiba yaserukanye umwambaro wari wanditseho imijyi nka New York, Los Angeles, Paris, London na Miami







     
    AMAFOTO: Parfait Images

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138215/canada-safi-yamuritse-album-ya-mbere-mu-gitaramo-cyamuhaye-ingamba-nshya-amafoto-138215.html

  • Umubare w’Abimukira bari mu Bwongereza barebwa na gahunda yo koherezwa mu Rwanda urarenga ibihumbi 30 #rwanda #RwOT

    Iyi mibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwongereza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Mutarama 2024.

    Ni imibare yatangajwe mu gihe Guverinoma y’iki Gihugu iherutse kuvugurura amasezerano yagiranye n’u Rwanda, mu rwego rwo kuyanoza kugira ngo hatazagira icyongera gukoma mu nkokora gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

    Guverinoma y’u Bwongereza kandi iteganya kohereza abimukira ba mbere hagati y’ukwezi kwa Gatatu ndetse n’ukwa Gatanu muri uyu mwaka.

    Mu byatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi, ni uko abo bimukira barengaho gato ibihumbi 33 bamaze gusaba uburenganzira bwo kuba mu Bwongereza, bakaba bagitegereje gusubizwa, kandi ko iteka rya Minisitiri ryo muri Nyakanga 2023 ryemerera Guverinoma y’iki Gihugu kohereza abo bimukira mu gihe bategereje gusubizwa.

    Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak aherutse gutangaza ko afite icyizere gihagije ko muri ariya mezi bateganya koherezamo abimukira ba mbere, indege ya mbere izabazana izafata ikirere yerecyeza i Kigali.

    Biteganyijwe kandi ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, izabanza guha umugisha iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

    Gusa bivugwa ko mu gihe indege ya mbere izaba ihagurutse izanye abo bimukira, ishobora kuzabanza kuzana bake bashoboka muri uwo mubare nk’uko byemejwe n’umunyamategeko wa Guverinoma y’u Bwongereza, James Eadie.
    James Eadie, avuga ku masezerano y’imyaka itanu u Rwanda rufitanye n’u Bwongereza arebana n’iterambere no kwita ku bimukira.

    Yagize ati : 'Impande zombi zemeranywa ko hakenewe kongerera ubushobozi abo bimukira. U Bwongereza bwatanze inkunga kuri iyo ngingo, abayobozi b’u Rwanda na bo bafata ingamba zihamye mu bijyanye no gutegura aho abantu bazacumbika n’uko bazahugurwa, kandi ku ikubitiro imibare izaba ari mike.'

    Kugeza ubu Guverinoma y’u Bwongereza yamaze kwiyemeza gutanga miliyoni zisaga 290 z’Amapawundi, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 462, azifashishwa mu kwita ku bimukira bazoherezwa mu Rwanda bakahaba by’agateganyo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Umubare-w-Abimukira-bari-mu-Bwongereza-barebwa-na-gahunda-yo-koherezwa-mu-Rwanda-urarenga-ibihumbi-30

  • Bwa mbere RDF yasubije Tshisekedi wongeye kwerura ko yifuza gushoza intambara ku Rwanda #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa RDF, Lt Col Simon Kabera, mu kiganiro aherutse kugirana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, ubwo hagarukwaga ku mutekano w’u Rwanda.

    Mu minsi ishize, Perezida Felix Tshisekedi yongeye kwerura ko agikomeye ku mugambi wo gutera u Rwanda, aho yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora Igihugu cye, yizeje Abanyekongo ko naramuka atowe, azateranya imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko akayisaba uburenganzira bwo gutera u Rwanda.

    Mu magambo ye yavugiye imbere y’Abanyekongo, Tshisekedi yavuze kandi ko gutera u Rwanda kuri we ari ibintu byoroshye cyane, ndetse ko azarasa Kigali yibereye i Goma.

    Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera yavuze ko RDF ihora yiteguye kuba yaburizamo icyo ari cyo cyose cyashaka guhungabanaya umutekano w’u Rwanda, ku buryo itakangwa n’ariya magambo ya Perezida Tshisekedi.

    Yagize ati 'Ibyo twanyuzemo ntabwo turi abo gukangika, dufite icyizere, twifitiye icyizere cyo kurinda umutekano w’abaturage, nkababwira nti nibasinzire batekane.'

    Yagarutse ku magambo akunze kuvugirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yuzuye urwango rufitiwe bamwe mu Banyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, avuga ko bifitanye isano na Jenoside yabaye mu Rwanda.

    Ati 'kuko abasize bakoze Jenoside mu Rwanda iyo ngengabitekerezo barayambukanye bayigisha abana babo, n’uyu munsi baracyafite iyo ngengabitekerezo.'

    Yaboneyeho kwizeza Abanyarwanda ko batekanye, abasaba kudakangwa n’amagambo amaze iminsi avugirwa hakurya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ati 'Amagambo si ubwa mbere avugwa, yaravuzwe na cyera turi mu ntambara yo kubohora Igihugu, ariko ntibyatubujije kugera ku ntego yo kugira Igihugu gitekanye.'

    Perezida Paul Kagame na we ubwo yakiraga Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye n’inshuti z’u Rwanda mu birori bisoza umwaka, yizeje Abanyarwanda ko ntakizabahungabanya, kuko u Rwanda ruhagaze bwuma mu kwicungira umutekano.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Bwa-mbere-RDF-yasubije-Tshisekedi-wongeye-kwerura-ko-yifuza-gushoza-intambara-ku-Rwanda

  • Juvenal yavuze ku byo kwamburwa ikipe aheruka kugura #rwanda #RwOT

    Mvukiyehe Juvenal yahakanye ibyo kuba ashobora kwamburwa ikipe ya Addax FC aheruka kugura kubera ko yananiwe kwishyura amafaranga yose yayiguze.

    Mu mpera z’Ukwakira 2023 ni bwo Mvukiyehe Juvenal wari umuyobozi wa Kiyovu Sports Company Ltd yasoje kugura ikipe ya Rugende FC ya Rubegesa Hunde Walter.

    Nyuma yo kugura iyi kipe, Mvukiyehe Juvenal akaba yarahise ayihindurira izina ayita Addax FC aba ari ko ikina mu cyiciro cya kabiri yitwa.

    Nyuma y’iminsi mike ni bwo hatangiye gukwirakwira amakuru ku mbuga nkoranyambaga ko ubwo yagaruga iyi kipe hari amafaranga yasigayemo Walter ndetse igihe yatanze cyo kuyishyura cyarangiye.

    Byavugwaga mu gihe atakwishyura aya mafaranga ashobora kongera kwamburwa iyi kipe igasubira mu maboko ya Walter.

    Mu kiganiro cy’umwihariko perezida wa Addax FC, Mvukiyehe Juvenal yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBi yavuze ko na we yabyumvise ariko na none ari ibihuha.

    Yavuze ko iminsi amaze mu mupira w’u Rwanda yasanze hari byinshi bivugwa atari ukuri ndetse akaba yagira icyo abivugaho mu gihe uwo baguze ari we wabitangaje.

    Ati 'ibyo ng’ibyo ibintu bivugwa haba harimo ibintu byinshi, urabizi tumenyereye kuvuga ibintu bitari byo, kereka wenda harimo ba nyir’ubwite, mbonye ikiganiro mwagiranye na nyir’ubwite ni byo nagenderaho ariko ndabizi ko ibyinshi bivugwa muri uyu mupira atari byo, twebwe rero turakora, akazi kameze neza.'

    Agaruka ku ikipe ye yavuze ko batangiye neza aho n’abakinnyi baguze batinze kubona ibyangombwa, ariko na none akaba yishimira ko ubu bamaze gufatisha ndetse baniteguye kongeramo abandi bakinnyi bashya muri uku kwezi kwa Mutarama 2024.

    Ubu shampiyona y’icyiciro cya kabiri igeze ku munsi wa 9, ikipe ya Addax FC imaze gukina imikino 8 iri ku mwanya wa 4 n’amanota 14 ku rutonde ruyobowe na Rutsiro FC n’amanota 22.

    Mvukiyehe Juvenal yavuze ko ibyavuzwe ari ibihuha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/juvenal-yavuze-ku-byo-kwamburwa-ikipe-aheruka-kugura

  • Gaza: Israel yishe batandatu barimo umuyobozi… – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Hamas bwatangaje ko igitero cyagabwe na Israel muri Gaza cyahitanye abantu batandatu barimo umuyobozi wungirije wa Hamas muri politike.

    Igitero cyabereye mu gace ka Beirut kuwa kuwa Kabiri tariki ya 2 Mutarama 2024, bivugwa ko aricyo cyahitanye umuyobozi w’Ingabo za Hamas muri western Bank Sareh Al Arouri na bagenzi be batanu bivugwa ko bari mu buyobozi bwa Hamas.

    Israel na Hamas tariki ya 1 Ukuboza 2023 bumvikanye ko Imirwano igomba guhagarara ndetse Hamas irekura abantu 100 muri 200 yafashe bugwate mu gitero cyabaye tariki ya 7 Ukwakira 2023 ubwo yagabaga igitero cyahitanye abarenga 1200.

    Ingabo za Israel IDF nazo zarekuye abanyapalestine bari bafungiwe muri Israel ariko nyuma y’iminsi mike yakomeje kugaba ibitero mu Ntara ya Gaza.

    Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza ivuga ko intambara ya Isiraheli na Hamas mu mezi atatu imaze abantu 22.185 bamaze kwicwa na Ingabo za Israel ndetse abandi 57.000 bayikomerekeyemo. Israel yatangaje ko igitero cya Hamas cyahitanye aba Israel 1.200  naho abandi 6.900 bakomerekeye muri icyo gitero.

    Muri Western Bank yigaruriwe na IDF Palestine ivuga ko Israel imaze kuhicira abantu 297. Sareh Al Arouri wavutse mu 1966, ni umwe mu nkingi za Mwamba mu buyobozi bwa Hamas haba mu bya politike n’ibya Gisirikare ni umugabo wamvikanye mu Itangazamakuru avuga ko Hamas ifite ubushobozi bwo guhangana na IdF ariko ikarinda ubusugire bwa Palestine.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138207/gaza-israel-yishe-batandatu-barimo-umuyobozi-wungirije-wa-hamas-138207.html

  • Rutahizamu uhetse Rayon Sports ashobora gusinyira ikipe isanzwe ikora mu jisho iyi kipe arimo ubuyobozi ntibutagira icyo bukora kare – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu uhetse Rayon Sports ashobora gusinyira ikipe isanzwe ikora mu jisho iyi kipe arimo ubuyobozi ntibutagira icyo bukora kare

    Muri uku kwezi kwa mbere nibwo biteganyijwe ko ikipe ya Rayon Sports irarangiza amasezerano yari ifitanye na rutahizamu Moussa Esenu ukomoka mu gihugu cya Uganda.

    Uyu mukunnyi umaze gutsindira Rayon Sports ibitego bitari bicye, Amakuru aravugwa ko ashobora gusinyira ikipe ya AS Kigali imaze iminsi isinyishije n'ubundi umuzama w'iyi kipe Hakizimana Bohneur.

    Moussa Esenu tariki 31 mutarama 2024 nibwo arasoza amasezerano ye, bivuze ko Rayon Sports niramuka ikoze ikosa rikomeye nimwongerere ashobora gusinyira indi Kandi amaze igihe afasha iyi kipe mu buryo bukomeye.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-uhetse-rayon-sports-ashobora-gusinyira-ikipe-isanzwe-ikora-mu-jisho-iyi-kipe-arimo-ubuyobozi-ntibutagira-icyo-bukora-kare/

  • Yatangiye gushaka urwitwazo? Umutoza wa APR FC ntiyishimiye uburyo ikipe ye yapangiwe imikino muri Mapinduzi Cup – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yatangiye gushaka urwitwazo? Umutoza wa APR FC ntiyishimiye uburyo ikipe ye yapangiwe imikino muri Mapinduzi Cup.

    Umutoza wa APR FC, Thierry Froger, yavuze ko atishimiye ingengabihe y'imikino ya 'Mapinduzi Cup' kuko abakinnyi bafite umunsi umwe gusa wo kuruhuka mbere y'uko bakina undi mukino.

    Uyu mutoza yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki 2 Mutarama 2024, mu kiganiro n'itangazamakuru gitegura umukino wa kabiri w'amatsinda azahuramo na JKU ku wa Gatatu, tariki 3 Mutarama 2024.

    Yagize ati 'Nifuje kuvuga ibi kuva ngeze hano. Ntabwo nishimiye ukuntu imikino yegeranye bikabije muri iri rushanwa. Ariko ninjye bireba nk'umutoza ntabwo ari ikipe. Gusa nashakaga kuvuga ko ari bibi ku bakinnyi.'

    Yakomeje avuga ko biteye isoni guha abakinnyi umunsi umwe wo kuruhuka mbere yo gukina undi mukino.

    Ati 'Ntabwo nshaka kubahuka abantu, gusa kuri njye ni ikimwaro guha abakinnyi umunsi umwe gusa wo kuruhuka.'

    Froger yasoje avuga ko JKU bazahura ari ikipe ikomeye ariko bazagerageza gushaka intsinzi.

    Ati 'Namenye ko ikipe tuzahura na yo ejo yatsinzwe nkatwe ariko tuzagerageza gushaka intsinzi.'

    Ku wa Mbere, Ikipe y'Ingabo yatsinzwe na Singida Fountain Gate FC ibitego 3-1 mu mukino wa mbere muri iri rushanwa.

    Ni mu gihe iyi kipe igomba gukina uwa kabiri izahuramo na JKU yo muri Zanzibar ku wa Gatatu, tariki 3 Mutarama 2024 saa 15:15 z'i Kigali.

    APR FC irasabwa gutsinda uyu mukino mbere yo gukina na Simba SC mu mukino wa nyuma w'amatsinda uteganyijwe ku wa Gatanu kugira ngo byibura ibashe kuzakomeza muri ¼.

    Muri iri tsinda rya kabiri, Singida Fountain Gate FC yatsinze imikino ibiri yamaze kubona itike ya ¼.

    Source : https://yegob.rw/yatangiye-gushaka-urwitwazo-umutoza-wa-apr-fc-ntiyishimiye-uburyo-ikipe-ye-yapangiwe-imikino-muri-mapinduzi-cup/

  • Perezida yishyuriye abafashe telefone za macye macye bose ndetse nabo zari zarafungiwe? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ya shize abaturage bagiye bafata telefone za macye macye bagiye kurekarama ku cyicaro cyazo barekarama ko zifungwa kandi barasoje kuzishyura, abandi nabo bati 'batwibira amafaranga'.

    Gusa ubu muri iyi minsi abafashe izi telefone bafite akamwenyu ku maso kuko abashinzwe macye macye batari gufunga izi telefone nkuko byari bisanzwe.

    Iyo uganirije abaturage bagiye bafata izi telefone, bamwe bakubwira ko igihe cyo kwishyura cyabo cyageze, bakaba batarishyura ariko nanone telefone zabo zikaba zigikora nk'ibisanzwe kandi ubundi ari mbere zakabaye zaramaze gufungwa.

    Iyo ubajije ikibitera bamwe wumva bafite ikizere ko Perezida yaba yarishyuye izi telefone, ati 'kuko hari nabo Zari zarafunzwe ariko zigasubizwa ku murongo'.

    Gusa siko bose babifata ahubwo hari nabavuga ko yaba ari poromisiyo macye macye yatanze mu rwego rwo kwifuriza  Noheri n'ubunani ndetse n'umwaka mushya, ku bakiriya bayo.

    Ubu gushidikanya ni kose ku baturage bafashe izi telefone, bibaza niba koko Perezida yaba yarazishyushye cyangwa n'ubundi zizongera zigafungwa.

    Source : https://yegob.rw/perezida-yishyuriye-abafashe-telefone-za-macye-macye-bose-ndetse-nabo-zari-zarafungiwe/

  • Musenyeri Musengamana Papias yasuye abana bagororerwa muri Gereza ya Nyagatare ndetse anabaha amasakaramentu arimo no kubatizwa – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umushumba wa Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Byumba, Musenyeri Musengamana Papias, yiyemeje gukora ibishoboka byose, agafasha abana bari kugororerwa mu Igororero rya Nyagatare gusurwa n'ababyeyi babo nyuma yo kumenya ko abenshi badasurwa.

    Yabyiyemeje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mutarama 2024, ubwo Kiliziya Gatolika, Diyosezi ya Byumba yasuraga abana bari kugororerwa mu Igororero rya Nyagatare, hagamijwe gusangira na bo iminsi mikuru.

    Abo bana kandi banahawe amasakaramentu arimo gukomezwa, kubatizwa, guhabwa ukarisitiya n'andi.

    Musenyeri Musengamana yavuze ko kuba aba bana badasurwa n'ababyeyi babo ari ikibazo gikomeye akaba ari yo mpamvu bagiye gufatanya n'izindi nzego mu kugishakira umuti.

    Ati 'Ni ikibazo buriya gikomeye kandi n'ubuyobozi bwa RCS twagiye tubiganiraho bakavuga bati 'aba bana bari hano ntabwo basurwa; nka Diyoseze Gatolika tubinyujije muri za paruwasi no muri Caritas by'umwihariko, turifuza gushishikariza ababyeyi kuzajya baza gusura aba bana.'

    'Turateganya kujya dukora ubukangurambaga muri za paruwasi tukajya mu miryango remezo tukabaganiriza bakumva ko turi kumwe na bo.'

    Yakomeje avuga ko banateganya uko Diyosezi yajya izana n'ababyeyi gusura abana babo. Abakomoka mu yandi ma Diyosezi na bo ngo bazafatanya n'aho batuye ku buryo babakangurira gusura abana babo mu rwego rwo kubereka ko nubwo bagonganye n'amategeko ko bakibafitiye icyizere cy'uko bahinduka.

    Musenyeri Musengamana yavuze benshi mu babyeyi usanga baba bakirakariye abana babo kuko mbere yuko bafungwa wenda bitwaraga nabi, abandi bakaba nta bushobozi bafite bwo kubasura.

    Yavuze ko ibi byose bazabiganiraho ku buryo aho bibaye ngombwa n'ubushobozi bwatangwa ariko ababyeyi bagasura abana babo.

    Komiseri Mukuru wungirije wa RCS, DCG Rose Muhisoni, yavuze ko kwita ku bana bagororerwa i Nyagatare harimo no kuba bahabwa amasakaramentu n'amadini basengeramo ngo hari byinshi bibafasha birimo kumva ko bitaweho.

    Ati 'Abana n'abandi bantu bose iyo bari mu Igororero ntabwo ari iherezo ryabo, bakomeza gahunda zose nk'uko n'abandi bantu bari hanze babyemerewe. Tuba tubategura kugira ngo nibasubira mu muryango Nyarwanda bazashobore kugendera kuri gahunda zindi nk'Abanyarwanda.'

    Yavuze ko icyo Leta yifuza muri aba bana ari uko bagororoka, bakiga ndetse bakaba abatangabuhamya kuri bagenzi babo mu kurwanya ibyaha.

    Uwizeyimana Clementine utuye mu Karere ka Kamonyi, ufite umwana wakatiwe gufungwa imyaka itatu, yavuze ko yishimiye ko umwana we yabashije kubatizwa.

    Yavuze ko mu myaka mike amaze ari kugororwa hari impinduka zigaragara mu myitwarire ye.

    Kuri ubu Igororero ry'abana rya Nyagatare riri kugororerwamo abana 539 barimo abahungu 504 n'abakobwa 35. Abana bahagororerwa ni abari hagati y'imyaka 14 na 18. Iyo bahageze bafashwa kwiga amasomo asanzwe n'imyuga.

    Source : https://yegob.rw/musenyeri-musengamana-papias-abana-bagororerwa-muri-gereza-ya-nyagatare-ndetse-anabaha-amasakaramentu-arimo-no-kubatizwa-amafoto/