Blog

  • Isubyo mu bibazo by’u Burundi n’u Rwanda : CNDD-FDD yahishuye ko hari ibitarabonerwa umuti #rwanda #RwOT

    Byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo ; wavuze ko iri shyaka ubwaryo na ryo ubwaryo ryinjiye mu biganiro na Leta y’u Rwanda kugira ngo ibibazo biri hagati y’iki Gihugu n’u Burundi bikemuke.

    Ni ibibazo bishingiye kuri bamwe mu bagerageje guhirika ubutegetsi bw’u Burundi muri 2015, bahungiye mu Rwanda, aho u Burundi bwakunze gushinja u Rwanda gufasha abo bantu no kubakingira ikibaba ngo kuko rwanze kubatanga ngo baburanishwe.

    Mu minsi ishize, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yashinje u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara uherutse kugaba igitero mu Burundi ukivugana abagera muri 20.

    Perezida Ndayishimiye yavuze ko abo bahungabanya umutekano w’Igihugu cye, bahabwa ubufasha bunyuranye burimo kubaha ibiro byo gukorera ndetse n’amafaranga.

    Ni ibirego u Rwanda ariko rwahakanye, ahubwo ruvuga ko n’abo muri uwo mutwe bari bafatiwe mu Rwanda bashyikirijwe u Burundi.

    Révérien Ndikuriyo mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mutarama 2024, yavuze ko ishyaka ayobora ryagiranye ibiganiro n’Umuryango wa RPF-Inkotanyi uri ku butegetsi mu Rwanda, kuri iki kibazo.

    Yavuze ko kimwe mu byaganirwagaho harimo kuba u Rwanda rwaha u Burundi abakekwaho kugira uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi muri 2015, ariko ngo rukaba rwarinangiye.

    Yagize ati 'Njye twarabonanye n’umuyobozi wungirije wa RPF i Dodoma, Twahuye n’izindi ntumwa muri BRICS muri Afurika y’Epfo, Umunyamabanga wungirije w’ishyaka rya CNDD-FDD yagiye i Kigali,…twe twari tuzi ko birangiye, twari dutegereje ko babaduha.'

    Yakomeje agira ati 'Twibwiraga ngo birarangiye, hamwe ubona ko hasigaye nk’indege cyangwa imodoka gusa, hanyuma tuza kubona birahagaze.'

    Uyu Munyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, avuga ko iri shyaka rizakomeza kugirana ibiganiro na RPF-Inkotanyi kugira ngo iki kibazo kibonerwe umuti urambye.

    Ubuyobozi bw’u Burundi bwakunze kuvuga ko igihe cyose u Rwanda rutaratanga abo bantu basize bakoze ibyaha bakekwaho, umubano utazaba ntamakemwa nk’uko byifuzwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Isubyo-mu-bibazo-by-u-Burundi-n-u-Rwanda-CNDD-FDD-yahishuye-ko-hari-ibitarabonerwa-umuti

  • Urwego ry'Igihugu rw'Ubuhenzacyaha RIB ruri gushakisha Perezida w’ungirije kubera miliyoni 61 – YEGOB #rwanda #RwOT

    RIB irashakisha Vice Perezida wa Kiyovu Sports Mbonyumuvunyi Abdoul Karim.

    Uyu mugabo yarezwe na Mvukiyehe Juvenal gutanga check itazigamiwe ya Miliyoni 61.

    Izi miliyoni yazimuhaye ari kwishingira ikipe ya Kiyovu Sports nkuko bitangazwa na Sam Karenzi wo kuri Fine Fm.

    Source : https://yegob.rw/urwego-ryigihugu-rwubuhenzacyaha-rib-ruri-gushakisha-perezida-wungirije-kubera-miliyoni-61/

  • Myugariro w’iburyo muri Rayon Sports, bivugwa ko yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe ko bwamurekura akajya gushaka amahirwe ahandi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'iburyo w'ikipe ya Rayon Sports, Mucyo Didier Junior bivugwa ko yasabye ubuyobozi bw'iyi kipe ko bwamurekura akajya gushaka amahirwe ahandi kuko atari guhabwa umwanya.

    Mucyo Didier yari asigaje amezi atandatu muri Rayon Sports yabwiwe ko bidashoboka agomba gusoza amasezerano.

    Source : https://yegob.rw/myugariro-wiburyo-muri-rayon-sports-bivugwa-ko-yasabye-ubuyobozi-bwiyi-kipe-ko-bwamurekura-akajya-gushaka-amahirwe-ahandi/

  • Ntazigera abyibagirwa! Ntwari Fiacre yavuze uburyo umukino u Rwanda rwatsinzemo Afurika y’Epfo watumye ahabwa icyubahiro kidasanzwe muri iki gihugu -AMASHUSHO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntazigera abyibagirwa! Ntwari Fiacre yavuze uburyo umukino u Rwanda rwatsinzemo Afurika y'Epfo watumye ahabwa icyubahiro kidasanzwe muri iki gihugu.

    Umunyezamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Ntwari Fiacre ukinira ikipe ya TS Galaxy ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Afurika y'Epfo ubwo yari mu kiganiro kuri Radiotv10 yatangaje ko umukino u Rwanda rwatsinzemo 2-0 igihugu cya Afurika y'Epfo mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi watumye ahabwa umwanya ubanzamo muri TS Galaxy.

    Amashusho:

    Source : https://yegob.rw/ntazigera-abyibagirwa-ntwari-fiacre-yavuze-uburyo-umukino-u-rwanda-rwatsinzemo-afurika-yepfo-watumye-ahabwa-icyubahiro-kidasanzwe-muri-iki-gihugu-amashusho/

  • Agezweho muri Siporo: Ikipe ya APR FC ifashe ikipe ya JKU FC iyitura umujinya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Agezweho muri Siporo: Ikipe ya APR FC ifashe ikipe ya JKU FC iyitura umujinya.

    Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR FC nyuma yo gutsindwa ibitego 3-1 n'ikipe ya Singida Foundation Gate FC mu mukino wa mbere w'irushanwa rya Mapinduzi Cup ifashe ikipe ya JKU FC yo muri Zanzibar iyitsinda ibitego bitatu kuri kimwe (3-1) n'umukino igice cya mbere cyari cyarangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

    Ibitego by'ikipe ya APR FC byatsinzwe na Niyibizi Ramadhan ku munota wa 7 w'umukino no ku munota wa 67 w'umukino ndetse na rutahizamu Victor Mbaoma wagiteretsemo ku munota wa 47 w'umukino.

    Igitego cy'ikipe ya JKU FC yatsinzwe na Saleh Abdallah ku munota wa 45+3 w'umukino kuri penaliti.

    Source : https://yegob.rw/agezweho-muri-siporo-ikipe-ya-apr-fc-ifashe-ikipe-ya-jku-fc-iyitura-umujinya/

  • APR FC yageze muri 1/4 cya Mapinduzi Cup #rwanda #RwOT

    APR FC yatsinze JKU SC yo muri Zanzibar 3-1 ihita igera muri 1/4 cy’irushanwa rya Mapinduzi Cup.

    Wari umukino wa kabiri w’itsinda B mu gikombe cya Mapinduzi kirimo kubera muri Zanzibar.

    Nyuma yo gutsindwa na Singida Fountain Gate mu mukino wa mbere, APR FC yasabwaga gutsinda JKU SC kugira ngo igere muri 1/4.

    Hakiri kare ku munota wa 7 Niyibizi Ramadhan yayitsindiye igitego cya mbere ku mupira Apam yahinduye imbere y’izamu maze Abdourame Alioum (uri mu igeragezwa) akozaho umutwe na we ahita ashyira mu rushundura.

    Ku munota wa 10, APR FC yakoze impinduka zitateguwe aho Apam Assongue Bemol yagize imvune asimburwa na Sanda Soulei (uri mu igeragezwa).

    Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, APR FC bayishyuye iki gitego kuri penaliti yatsinzwe na Saleh Massoud Abdala. Bagiye kuruhuka ari 1-1.

    Ku munota wa 47, APR FC yabonye igitego cya kabiri, Ramadhan yateye ishoti rikomeye umunyezamu awukuramo ariko Mbaoma wari wakurikiye ahita awushyira mu rushundura.

    Ku munota wa 66, Niyibizi Ramadhan yatsindiye APR FC igitego cya gatatu ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina maze umupira ukubita umutambiko w’izamu urindunda, umusifuzi ahita asifura igitego nyamara ku mashusho byagaragaraga ko umupira utageze no ku murongo. Umukino warangiye ari 3-1 APR FC ihita igera muri 1/4.

    Ramadhan yatsinze ibitego bibiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yageze-muri-1-4-cya-mapinduzi-cup

  • Ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi ba CNDD FDD, Ndayishimiye nawe yigira inama yo gushinja u Rwanda ngo bucye kabiri #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'umwaka Perezida w'u Burundi yatangaje amagambo atunguranye ashinja u Rwanda ibinyoma ko arirwo ruri inyuma y'umutwe urwanya igihugu cye wa RED Tabara. Tubibutse ko umutwe wa RED Tabara ubarizwa mu burasirazuba bwa Kongo muri Kivu y'amajyepfo mu misozi ya Minembwe. Ibi Perezida Ndayishimiye yabikoze mu rwego rwo kwikuraho ibibazo bimwugarije cyane cyane iby'ubukungu bishingiye kuri ruswa mu bayobozi bakuru ba CNDD FDD.

    Ikibazo nyamukuru iki gihugu gifite, ni ibikomoka kuri Peteroli kuko iryo soko ryafashwe n'umuryango wa Perezida Ndayishimiye aryatse uwari Minisitiri w'intebe Bunyoni uri mu gihome kubera gushinjwa guhungabanya umutekano.

    Ni ibibazo bitandukanye byugarije Ndayishimiye  dore ko mu Nteko Ishinga amategeko haherutse kuvugwa ruswa yo ku rwego rwo hejuru ishinja uyu muryango kuba inyuma y'amasoko yose y'igihugu.

    Ubu biravugwa ko ushinzwe isoko rya Protocole na decoration muri Perezidansi ari umukobwa wa Perezida Ndayishimiye. Muri iyi minsi haravugwa umuhungu wa Ndayishimiye wimuye imiryango 300 muri Commune Bugendana mu ntara ya Gitega aho yashinze Sosiyete KIPROMO (Kijumbu Product and More) ishinzwe gukora ibisuguti mu bijumba abaturage bakaba batarishyuwe. Ikindi ni uko ibyo bisuguti bizakoreshwa mu kugaburira abana mu mashuri nkuko biteganywa ku ngengo y'imari, bivuga ko uyu muhungu wa Ndayishimiye yahawe isoko rya Leta nta piganwa.

    Mu bindi bibazo byugarije Perezida Ndayishimiye ni ukwishora mu mirwano ya Kongo aho abasirikari barenga 1000 bari kurwana na M23 bemerewe akayabo ariko amafaranga ntabagereho ndetse bagwa mu mirwano muri Kongo imiryango yabo ntihabwe amakuru arambuye n'amafaranga bakoreye.

    Ibibazo byugarije u Burundi ni byinshi ku buryo Ndayishimiye nawe yahisemo gufata inzira y'inshuti ye Tshisekedi yo gushyira ibibazo bananiwe gukemura ku Rwanda.

    Mu bibazo U Burundi bufite ni byinshi harimo ikibazo cy'isukari, amakara amazi n'amashanyarazi, ibi bikaba byiyongera ku kibazo gikomeye cy'ibikomoka kuri Peteroli. Nubwo mu Ijambo risoza umwaka Ndayishimiye yavuze ko abanyarwanda batazongera kubona indagara, biravugwa ko n'ubusanzwe zibona umugabo zigasiba undi muri icyo gihugu kuko umusaruro ubonetse uhita woherezwa hanze.

    Ndayishimiye nawe nk'umuntu witeguye amatora umwaka utaha ashaka kwegeka ibibazo bye ku Rwanda kuko nawe bigaragara ko yananiwe gukemura ibibazo by'ubukungu, byugarije iki gihugu kuva muri 2005.

    The post Ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi ba CNDD FDD, Ndayishimiye nawe yigira inama yo gushinja u Rwanda ngo bucye kabiri appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ruswa-iravuza-ubuhuha-mu-bayobozi-ba-cndd-fdd-ndayishimiye-nawe-yigira-inama-yo-gushinja-u-rwanda-ngo-bucye-kabiri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ruswa-iravuza-ubuhuha-mu-bayobozi-ba-cndd-fdd-ndayishimiye-nawe-yigira-inama-yo-gushinja-u-rwanda-ngo-bucye-kabiri

  • Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi i Burundi rigiye kwiyambaza FPR ryo mu Rwanda mu kunagura umubano #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Révérien Ndikuriyo, yatangaje ko bagiye kuganira na FPR Inkotanyi iri ku butegetsi mu Rwanda mu gukomeza gushaka uko umwuka mubi hagati y'ibihugu byombi wacogora.

    Ndikuriyo yabitangaje mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mutarama 2024, nyuma y'umunsi umwe Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye aciye amarenga yo kongera gufunga imipaka y'ibihugu byombi.

    Ndayishimiye yashinje u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara uherutse kugaba ibitero ku Burundi. Ni ibitero uwo mutwe wagabye winjiriye mu gace ka Gatumba kari ku mupaka w'u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Umupaka izo nyeshyamba zinjiriyeho ntaho uhurira n'u Rwanda, icyakora Ndayishimiye yavuze ko izo nyeshyamba kuva mu 2015 ubwo abakekwaho gushaka guhirika ubutegetsi bahungiraga mu Rwanda, ngo bafashijwe kwisuganya no kubona ibikoresho.

    Guverinoma y'u Rwanda yahise ibitera utwatsi, igaragaza ko ibibazo by'u Burundi bidakwiriye gutwererwa abandi.

    Ndikuriyo yavuze ko umubano w'u Rwanda n'u Burundi wabayeho kuva kera cyane, ku buryo badashobora kwemera ko uhungabanywa.

    Yavuze ko icyo basaba u Rwanda ari ukohereza abashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi baruhungiyemo guhera mu 2015, ibintu u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko bihabanye n'amategeko mpuzamahanga agenga impunzi.

    Ndikuriyo yagize ati 'Muzi ko habaye ingufu nyinshi zo kwegera Leta y'u Rwanda , tukavuga ngo twebwe abantu bakoze Coup d'Etat bose barafunzwe, zana abo bantu bacirwe imanza bajye muri gereza. Niba babavugira bakaguma hariya bakongera kwisuganya , igihe bazaza bakinjira ntabwo tuzaba tukivuga ko u Rwanda rubitse inkozi z'ibibi, ibindi tuzirwariza.'

    Icyakora Ndikuriyo yavuze ko nubwo impande zombi hari ibyo zitumva kimwe, hakenewe ibiganiro.

    Yavuze ko ku ruhande rwe nk'Umuyobozi w'Ishyaka, azavugana na bagenzi be bayoboye FPR Inkotanyi mu Rwanda kugira ngo bibonerwe umuti.

    Ati 'Nk'ishyaka nzabaza muri FPR icyo babitekerezaho niba aribo batanga icyerecyezo. Sintekereza ko umuntu umara imyaka 30 mu buzima ashobora kwica umubano w'ibihugu bizabana imyaka ibihumbi icumi.'

    Kuva mu 2021 ubwo umubano w'u Rwanda n'u Burundu wasubukurwaga imipaka igafungurwa, benshi bari biteze ko ibibazo bikemutse ndetse hagiye habaho guhura kw'abayobozi hagamijwe kubishakira umuti.

    Nubwo u Burundi bwashinjaga u Rwanda gucumbikira abakekwaho guhirika ubutegetsi i Burundi, narwo rushinja icyo gihugu gufasha no guha inzira abagamije kuruhungabanyiriza umutekano.

    Guhera mu 2017 umutwe wa FLN wagiye ugaba ibitero ku Rwanda uturutse I Burundi ndetse mu rubanza rwa Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte bayoboraga FLN, hagaragajwe ko hari abasirikare bakuru mu Burundi bafashaga uwo mutwe.

    The post Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi i Burundi rigiye kwiyambaza FPR ryo mu Rwanda mu kunagura umubano appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2024/01/03/ishyaka-cndd-fdd-riri-ku-butegetsi-i-burundi-rigiye-kwiyambaza-fpr-ryo-mu-rwanda-mu-kunagura-umubano/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ishyaka-cndd-fdd-riri-ku-butegetsi-i-burundi-rigiye-kwiyambaza-fpr-ryo-mu-rwanda-mu-kunagura-umubano

  • Icyemezo ku mutoza wa Rayon Sports cyarafashwe #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze gufata icyemezo ndetse kikaba ari ntakuka ko Umunya-Mauritania, Mohamed Wade ari we ugomba gutoza Rayon Sports kugeza umwaka w’imikino wa 2023-24.

    Ni nyuma y’uko uyu mutoza waje nk’umutoza wungirije, mu Kwakira 2023 yasigaranye iyi kipe by’agateganyo bitewe n’uko umutoza mukuru, Yamen Zelfani yari yatandukanye n’iyi kipe nyuma y’umunsi wa 4 wa shampiyona.

    Gahunda yari uko iyi kipe ishaka umutoza yitonze akazatangirana n’imikino yo kwishyura ya shampiyona izatangira tariki ya 12 Mutarama 2024.

    Wade watoje imikino 11 agatsindamo 6 akanganya 3 agatsindwa 2, ubu Rayon Sports ikaba iri ku mwanya wa 4 n’amanota 27, APR FC iyoboye urutonde ikaba ifite 33, ni umusaruro ubuyobozi bw’iyi kipe bwasanze udahagije ku buryo yakomeza kuba umutoza mukuru w’iyi kipe.

    Rayon Sports yaje kugongwa n’ikibazo cy’amikoro basanga umutoza bifuza yaba ahenze bigendanye n’amafaranga ahari batabasha kumuhemba, banzura ko Wade agomba kugumana ikipe akarangiza shampiyona.

    Ibi ntabwo babihuriyeho na bamwe mu baba hafi Rayon Sports, babwiye perezida w’iyi kipe, Rtd Cpt Uwayezu Jean Fidele ko Wade atari ku rwego rwo gutoza Rayon Sports igatwara igikombe.

    Bahise bajya gushaka umutoza umenyereye shampiyona y’u Rwanda kandi udahenze ariko birangira abuze cyane ko na Thierry Hitimana bifuzaga yanze kureka akazi ko mu irerero rya Bayern.

    Iyi kipe yahise yemeza ndetse inamenyesha umutoza Mohamed Wade ko ari we mutoza mukuru uzatoza iyi kipe kugeza umwaka w’imikino wa 2023-24 urangiye, ubu arimo gushakirwa umutoza uzamwungiriza kandi akaba agomba kuba ari umunyarwanda.

    Mohamed Wade ni we uzakomeza gutoza Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyemezo-ku-mutoza-wa-rayon-sports-cyarafashwe

  • Kera kabaye rutahizamu mushya wa Rayon Sports yasinye #rwanda #RwOT

    Kera kabaye, nyuma y’iminsi irenga 10 ageze mu Rwanda, rutahizamu ukomoka muri Senegal, Alon Paul Gomis yamaze gusinyira Rayon Sports.

    Tariki ya 22 Ukuboza 2023 ni bwo uyu rutahizamu w’imyaka 29 yageze mu Rwanda aje kurangizanya n’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

    Ntabwo yahise asinyira iyi kipe kuko habanje kubaho igisa no kugorana ku mafaranga yifuzaga kugira ngo asinyire Rayon Sports.

    Byageze aho iyi kipe ibona gusinya bitagikunze ishaka kumusubiza itike y’indege ngo asubire iwabo ariko arabyanga.

    Kubera ikibazo cy’amikoro iyi kipe ifite, yakomeje kumvikana n’uyu mukinnyi ariko ibyo kumusinyisha igihe kirekire byari bitagishobotse, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Mutarama 2024 ni bwo yamutangaje nk’umukinnyi wa yo.

    Alon Paul Gomis akaba yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’amezi 6 azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2023-24 ndetse n’Igikombe cy’Amahoro, nyuma bakaba ari bwo baganira ku kongera amasezerano.

    Uyu rutahizamu wakiniye amakipe nka ASC Kédia yo muri Mauritania, aje yaje ahasanga umunya-Guinea, Alsény Camara uheruka gusinyira iyi kipe ariko akaba yaragize ikibazo cy’imvune ndetse binavugwa ko ashobora kutazakina imikino yo kwishyura.

    Alon Paul Gomis yasinyiye Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Kera-kabaye-rutahizamu-mushya-wa-Rayon-Sports-yasinye