Blog

  • Ibitaravuzwe ku igenda rya Adolphe wari wamaze kwemera kongerera amasezerano Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Benshi batunguwe n’inkuru isoza umwaka wa 2023 ubwo umunyezamu wa Hakizimana Adolphe yatunguranaga agasinyira ikipe ya AS Kigali mu gihe yari yamaze kumvikana na Rayon Sports kuyongerera amasezerano.

    Tariki ya 31 Ukuboza 2023 ni bwo AS Kigali yatangaje ko yamaze kurangizanya n’uwari umunyezamu wa Rayon Sports, Hakizimana Adolphe nyuma y’uko yari asoje amasezerano ye y’imyaka 4 muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

    Ni nkuru yatunguranye cyane kuko uyu munyezamo yari yamaze kumvikana na Rayon Sports kongera amasezerano cyane ko aye yari yarangiye tariki ya 9 Ukuboza 2023 kuko yari yasinye tariki ya 9 Ukuboza 2019.

    Haje inkuru z’uko uyu munyezamu ari we wanze gusinyira Rayon Sports kuko umunsi bamuhaye wageze agahita akuraho telefoni ikipe ikamubura cyane ko yagombaga gusinya tariki ya 28 Ukuboza 2023.

    Gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko aya makuru atandukanye n’ukuri, ahubwo iyi kipe ari yo isa niyagiye biguru ntege mu kongerera amasezerano Hakizimana Adolphe birangira afashe undi mwanzuro.

    Amakuru yizewe ni uko Hakizimana Adolphe mbere yo gusinyira AS Kigali yahamagaye muri Rayon Sports ariko akabura umuntu umwitaba.

    Bivugwa ko ku wa Kane yabababuze ndetse no ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2023 mbere yo gufata umwanzuro wo gusinyira AS Kigali yahamagaye umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye inshuro zigera muri 3 ariko ntiyamwitaba kugeza afashe umwanzuro wo kwerekeza muri AS Kigali yamwerekaga ko imukeneye.

    Abari hafi y’uyu munyezamu bakubwira ko Adolphe Hakizima iyo aba akeneye kuva muri Rayon Sports atari gutegereza ukwezi kose nyuma y’uko amasezerano ye arangiye cyane ko n’umukino usoza igice kibanza cya shampiyona wabaye tariki ya 12 Ukuboza 2023 wo banganyijemo na Kiyovu Sports 1-1 yawukinnye amasezerano yararangiye.

    Hakizimana Adolphe yari yemeye kongera amasezerano muri Rayon Sports birangira yerekeje muri AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibitaravuzwe-ku-igenda-rya-adolphe-wari-wamaze-kwemera-kongerera-amasezerano-gikundiro

  • APR FC yatsinze umukino wayo wa Kabiri yakinaga na JKU muri Mapinduzi Cup iri kubera Zanzibar #rwanda #RwOT

    Guhera tariki ya 28 Ukuboza 2023 nibwo mu gihugu cya Zanzibar hatangiye irushanwa rihuza ibihugu byo muri Afurika y'i Burasirazuba.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, ikipe y'ingabo z'igihugu niyo iri muri iyi mikino ndetse ikaba yaraye ikinnye umukino wayo wa Kabiri, ni umukino batsinzemo ikipe ya JKU ibitego 3-1.

    Ni ibitego byatsinzwe na Niyibizi Ramadhan watsinze ibitego bibiri muri uyu mukiko ndetse ikindi gitego kimwe gitsindwa na Victor Mbaoma.

    Wari umukino wa Kabiri iyi kipe yakinaga kuko umukino wa mbere, APR FC yari yatsinzwe na Singida Fontein Gate ibitego 3-1.

    Muri uyu mukino, warangiye rutahizamu Niyibizi Ramadhan atowe nk'umukinnyi mwiza w'umukino naho Banga Bindjeme we yatowe nk'umukinnyi witwaye neza kuri bagenzi be.

    Mu wundi mukino wo mu itsinda rimwe na APR FC. Ikipe ya Simba Sports Club yatsinze Singida ibitego 2-0 harimo icyatsinzwe na Leandre Willy Onana na Luis Micquison.

    Umukino usoza amatsinda urakinwa kuri uyu wa Gatanu aho APR FC izahura na Simba SC naho JKU ikazahura na Singida Fontein Gate.

    Kugeza ubu Simba SC ifite amanota atandatu, irakurikirwa na APR FC na Singida zose zifite amanota atatu hagasoza JKU yo itarabona inota na rimwe.

    The post APR FC yatsinze umukino wayo wa Kabiri yakinaga na JKU muri Mapinduzi Cup iri kubera Zanzibar appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yatsinze-umukino-wayo-wa-kabiri-yakinaga-na-jku-muri-mapinduzi-cup-iri-kubera-zanzibar/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yatsinze-umukino-wayo-wa-kabiri-yakinaga-na-jku-muri-mapinduzi-cup-iri-kubera-zanzibar

  • Uwayezu Jean Fidèle uyobora Gikundiro yamaze gufata umwanzuro ku mutoza mukuru wa Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwayezu Jean Fidèle ndetse n'abo bayoborana muri Rayon Sports bamaze gufata icyemezo ntakuka ku mutoza ukomoka muri Mauritania, Mohamed Wade ko ari we ugomba gutoza Rayon Sports kugeza umwaka w'imikino wa 2023-24.

    Nyuma yuko Rayon Sports isezereye umutoza mukuru wayitozaga, Yamen Zelfan, mu gushaka umusimbura, bahise bajya gushaka umutoza umenyereye shampiyona y'u Rwanda, begera Thierry Hitimana bifuzaga maze birangira yanze kureka akazi ko mu irerero rya Bayern.

    Byarangiye bemeje ko umutoza Mohamed Wade ari we mutoza mukuru uzatoza iyi kipe kugeza umwaka w'imikino wa 2023-24 urangiye, ubu arimo gushakirwa umutoza uzamwungiriza kandi akaba agomba kuba ari umunyarwanda.

    Source : https://yegob.rw/uwayezu-jean-fidele-uyobora-gikundiro-yamaze-gufata-umwanzuro-ku-mutoza-mukuru-wa-rayon-sports/

  • Bahise bahabwa akayabo: Niyibizi Ramadhan na Salomon Banga Bindjeme nyuma yo kwandagaza ikipe ya JKU FC bahawe ibihembo bishimishije -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bahise bahabwa akayabo: Niyibizi Ramadhan na Salomon Banga Bindjeme nyuma yo kwandagaza ikipe ya JKU FC bahawe ibihembo bishimishije.

    Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsinda ikipe ya JKU FC ibitego 3-1 igahita ikatisha itike yo kujya muri 1/4 cy'irushanwa rya Mapinduzi Cup bitumye Niyibizi Ramadhan ahabwa igihembo cy'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri uyu mukino nyuma yo gutsinda ibitego 2 aho ahawe amafaranga ibihumbi 500 by'amafaranga yo muri Tanzania.

    Umunya Cameroon Salomon Charles Banga Bindjeme nawe ahawe amafaranga agera ku bihumbi 200 by'amafaranga yo muri Tanzania nk'igihembo cy'umukinnyi wabaniye neza bagenzi be muri uyu mukino.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/bahise-bahabwa-akayabo-niyibizi-ramadhan-na-salomon-banga-bindjeme-nyuma-yo-kwandagaza-ikipe-ya-jku-fc-bahawe-ibihembo-bishimishije-amafoto/

  • Nyanza : Uwari wafunzwe nyuma y’impfu z’abantu bane bashenguye benshi biravugwa ko yafunguwe #rwanda #RwOT

    Uwari watawe muri yombi, Hakizimana Wellars ukekwaho uburangare bwatumye bariya bantu bane bari bahawe ikiraka na RAB, bitaba Imana ubwo bagwaga mu kigega giherereye mu Kagari ka Mututu mu murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza.

    Abo bantu bariho bakora moteri, baje kugwa muri icyo kigega nyuma yo guhumeka umwuka uhumanye wakivagamo, ari na byo byari byatumye uwo mukozi wa RAB atabwa muri yombi akekwaho uburangare bwatumye aba bantu babura ubuzima.

    Iyi mpanuka yagarutsweho cyane, yabaye tariki 20 Ukuboza 2023, ariko imibiri ya ba nyakwigendera iza kuboneka bucyeye bwaho mu rukerera rwo ku ya 21 Ukuboza.

    Amakuru ahari ubu, aremeza ko umukozi wa RAB wari wahise atabwa muri yombi, yamaze kurekurwa, akaba yarafunguwe nyuma yo kwitaba Ubushinjacyaha bwamubajije ngo bugasanga nta mpamvu yo gukurikiranwa afunze.

    Bamwe mu baturage bo mu gace kabereyemo iyi mpanuka, baherutse gutangaza ko ibigega bya RAB byahitanye ubuzima bw’aba bantu, byubatswe nabi, kuko bitagiye bishyirwamo urwego nk’uko ibindi biba bimeze.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Nyanza-Uwari-wafunzwe-nyuma-y-impfu-z-abantu-bane-bashenguye-benshi-biravugwa-ko-yafunguwe

  • Umugaba Mukuru wa RDF ari muri Pakistan #rwanda #RwOT

    Nk’uko tubikesha ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yakiriwe na Gen Sahir Shamshad Mirza kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mutarama 2024.

    Ubutumwa bwa RDF bwashyizwe kuri X mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 04 Mutarama, buvuga ko 'ku ya 03 Mutarama 2024, Umugaba Mukuru wa RDF, Gen MK Mubarakh yakiriwe na Gen Sahir Shamshad Mirza, Umuyobozi wa Komite ihuriweho y’Abagaba Bakuru b’Inzego z’umutekano za Pakistan ku Cyicaro Gikuru cyabo Islamabad.'

    Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko mu biganiro aba bayobozi b’inzego z’umutekano z’Ibihugu byombi bagiranye, barebeye hamwe uko bakomeza kwagura umubano n’imikoranire hagati ya RDF n’Igisirikare cya Pakistan.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Umugaba-Mukuru-wa-RDF-ari-muri-Pakistan

  • Impamba The Ben yahaye Ommy Dimpoz yaba yapfu… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 21 Ukuboza 2023 ni bwo umunya Tanzania ufite izina rinini mu muziki wa Africa y’Uburasirazuba, Omary Faraji Nyembo wamamaye nka Ommy Dimpoz mu ndirimbo zirimo “Me & You” yakoranye na Vanessa Mdee n’izindi, yageze i Kigali aho yari yitabiriye ubukwe bw’inshuti ye Mugisha Benjamin (The Ben) washyingiranwaga na Uwicyeza Pamella.

    Uyu muhanzi wageze mu Rwanda ubukwe bubura iminsi ibiri ngo bubere muri Kigali Convention Center, yaryohewe na Kigali kugeza ubukwe bubaye akabutaha, akanagabira The Ben, impano y’ubutaka buherereye Zanzibar.

    Ommy Dimpoz yakomeje kugirira ibihe byiza i Kigali biratinda, yitabiriye ibitaramo asiba ibindi. Mu byo yitabiriye harimo ibirori bya nyuma y’ubukwe bwa The Ben, ndetse n’ibirori bya Black Elegancy Party bya Kigali Boss Babes aho yanavuze ko agiye guha umukoro abakobwa b’ibimero ba Tanzania bakigira kuri Kigali Boss Babes.

    Ommy Dimpoz yaratunguranye kubona ataritabiriye ibirori “White Party” bya Zari The Boss Lady uzwi cyane muri Tanzania dore yanabyaranye na Diamond Platnumz, inshuti ye.

    Kuri ubu Ommy Dimpoz yasubiye muri Tanzania ariko se ajyanye iki?

    Amakuru InyaRwanda yamenye ku ikubitiro ni uko uyu muhanzi yashakaga gukorana indirimbo na The Ben. Iyo ndirimbo ikaba yari gukorwa na Producer Element ugezweho cyane mu karere ka Africa y’uburasirazuba.

    Aba bombi basabye umwanya Element ko bajya muri studio bagakora umushinga w’indirimbo. Ibi Element babimusabye mu birori bya nyuma y’ubukwe bwa The Ben (After party) byabereye muri B Hotel dore ko nawe yari yabyitabiriye ndetse abemera umwanya.

    Nyuma y’ibirori bya Black Elegancy Party, aba bombi ni bwo basuye Element muri Studio batangira umushinga. Iyi ndirimbo nisohoka izaba ibaye iya gatatu The Ben ahuriyemo na Ommy Dimpoz, ibintu bishimangira ubushuti bwabo.

    Indirimbo ya mbere yari iyitwa “Yange” The Ben yandikiye Ommy Dimpoz akayikorana na Sey Shay na “I got you” bakoranye iri kuri album y’uyu munya Tanzania yise “Dedication”.

    Ommy Dimpoz yasubiye muri Tanzania

    The Ben na Ommy Dimpoz, ubushuti bwabo bumaze gukomera

    Producer Element ubarizwa muri 1:55 Am niwe wakoze ku mushinga wa Ommy Dimpoz na The Ben 

    Reba “Yanje” indirimbo The Ben yandikiye Ommy Dimpoz


    Reba “I got you” ya Ommy Dimpoz na The Ben

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138227/impamba-the-ben-yahaye-ommy-dimpoz-yaba-yapfunyitswe-na-element-wa-155am-138227.html

  • Harimo nabaheruka i Kigali: Akantu ku kandi… – #rwanda #RwOT

    Uyu munsi biragoye kuba wabona umuntu utazi indirimbo 'People' ya Libianca, Essence ya Wizkid yahuriyemo na Tems yahise inamurika mu buryo bwimbitse impano y'uyu muhanzikazi.

    Hakaza kandi indirimbo 'Sukari' na 'Honey' za Zuchu, 'Rush' ya Ayra Starr kimwe na 'Water' ya Tyla aba rero nibo twifuje kuva imuzi tukabasobanurira uko binjiye mu muziki binakubiyemo ibituma batanga icyizere  muri uyu mwaka wa 2024.

    Libianca

    Libianca Kenzonkinboum Fonji [Libianca] yabonye izuba muri 2001, ababyeyi be ni abanya-Cameroon ariko yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za  Amerika aho bari barimukiye.

    Gusa yaje gukurira muri Cameroon mu gace ka Bamenda ari naho yigiye, mu 2021 Libianca yahatanye mu irushanwa ryo kuririmba rya The Voice aho yaje kugera muri 20 ba mbere.

    Mu Kuboza 2022, yasinye amasezerano muri 5K Records na Sony ashyira hanze indirimbo yateretse izina rye mu ruhando mpuzamahanga yise 'People' yatangiye ari iya kabiri mu ndirimbo zo mu njyana ya Afrobeats kuri Billboard muri Amerika, ikomeza igenda ica ibintu.

    Uyu muhanzikazi mu mpeshyi ya 2023, yabashije kugira amahirwe yo kuririmba mu ruhererekane rw'ibitaramo by'umunyabigwi Alicia Keys bizwi nka Keys to the Summer Tour.

    Libianca umuziki we ufite ukuntu ushingiye ku njyana gakondo zo muri Cameroon na Nigeria, avuga ko akora R&B, Afrobeat na Soul.

    TylaTyla Laura Seethat [Tyla] yabonye izuba kuwa 30 Mutarama 2002, akomoka muri  Afurika y’Epfo aho yavukiye akanakurira muri Johanesburg.

    Afite ibisekuru birimo iby'abazulu, abahinde n'abanyamorisiya, yize amashuri yisumbuye muri Eden aho yari ari no mu bakuriye ibikorwa birebana n'umuco.

    Yatangiye kujya asubiramo indirimbo z'abahanzi bakomeye ku Isi mu buto bwe ndetse aza no kubona umujyanama mu by'umuziki Garth von Glehn wanamufashishije gukora indirimbo ze za mbere.

    Kubera urukundo rw'umuziki, yaje gusubika amasomo ya Kaminuza aho yigaga 'Mining Engineering' amesa kamwe awukora ntakimutega. Mu  2019 ni bwo yatangiye gukora umuziki by'umwuga.

    Gusa umwaka wa 2021 ni wo wamuzamuye cyane indirimbo ze zirakundwa cyane ku mbuga zicururizwaho umuziki byumwihariko kuri Youtube zirebwa inshuro ama Miliyoni.

    Mu 2022 yatangiye guhatanira ibihembo bitandukanye birimo nka South African Music Awards, aza no guhita ashyira umukono ku masezerano na Epic Records ifitanye imikoranire na Fax Records yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yagaragaye bwa mbere ku rubyiniro mu mwaka wa 2023 aho yaririmbye mu birori  bya Dolce&Gabbana imwe mu nzu z'imideli zikomeye ku Isi hari mu bihe bya Milan Fashion Week.

    Indirimbo y'uyu muhanzikazi iri mu zagaragaye bwa mbere ku rutonde rwa Billboard ni iyitwa 'Been Thinking' yaje kandi kuririmba mu ruhererekane rw'ibitaramo bya Chris Brown yise 'Under the Influence Tour'.

    Muri Gicurasi 2023, yashyize hanze indirimbo yise 'Girl Next Door' yakoranye Ayra Starr maze muri Nyakanaga 2023 ashyira hanze indirimbo yise 'Water' yari iyoboye izindi ziri ku muzingo we wa mbere.

    Nyuma y'igihe kitari gito yaraciye ibintu ku mbuga nkoranyamba zirimo nka Tik Tok, iyi ndirimbo yaje 10 za mbere zikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongera, Australia no mu bindi bihugu bitandukanye.

    Uyu mukobwa ukiri muto mu myaka ariko ibigwi bye byamaze gushinga imizi, yaciye agahigo mu mateka ko kuba umunya Afurika y’Epfo mu myaka 55 ubashije kugaragara ku rutonde rwa Billboard Hot 100 muri Amerika nyuma ya Hugh Masekela wari warabigezeho mu 1968.

    Tyla umwaka wa 2023 wakomeje kumubera uw'amahirwe atangira gutamirwa mu bihugu bitandukanye birimo n'u Rwanda yataramiyemo abitabiye ibitaramo biherekeza iserukiramuco rya GOA.

    Hari kandi muri The Bianca Showe muri Swede, The Tonight Show Starring Jimmy Fallon muri Amerika, bitegerejwe ko azamurika ku mugaragaro umuzingo we wa mbere muri Werurwe 2024.

    Bamwe mu bahanzi afitiraho icyitegererezo barimo Michael Jackson, Aaliyah, Rihanna, Britney Spears, Drake, Cassie na Wizkid,indoto zikaba ari ukuzaba umuhanzi wa mbere mu njyana ya pop ku Isi.

    Ayra Starr

    Oyinkansola Sarah Aderibigbe [Ayra Starr] akomoka muri Benin gusa akurira muri Nigeria, yinjiye mu ruganda rw'imyidagaduro afite imyaka 16 ariko atangira nk'umunyamideli abarizwa muri Quove Model Management hari mbere gato ko atangira umuziki.

    Ayra akaba yarabonye izuba ku wa 14 Kamena 2002, ababyeyi be bari bifashishije ku buryo bamufashishije kubona uburezi buboneye bakaba kandi barakundaga umuziki byatumye na we awisangamo cyane.

    Ku myaka 10 yatangiye kuririmba muri Korali aho yafatanyaga na musaza we kwandika indirimbo, yaje gusoreza amasomo ye y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Ishami rya Politike n'Ububanyi n'Amahanga muri Kaminuza ya Les Cours Sonou.

    Nyuma y'amasomo uyu mukobwa yakundaga kuba yumva indirimbo za Nicki Minaj, nyina umubyara akaba yaramushyigikiye cyane mu rugendo rwe rw'umuziki.

    Mu 2019 nibwo yatangiye gusubiramo indirimbo z'abandi akajya anazisangiza abamukurikira, amazina akoresha mu muziki yayahisemo kuko afite igisobanura gifite aho gihuriye n'intego y'ubuzima bwe yo kuba maso igihe cyose.

    Yakoze indirimbo ye ya mbere mu Kuboza 2019 yise 'Damage' yumviswe n'ibihumbi byinshi mu bayumvise harimo na nyiri Mavin Records, Don Jazzy, byanatumye ahita atangira abiganiro n'uyu muhanzikazi yahamanije n'umutima we ko afite impano.

    Mu 2020 yatangiye gutunganyiriza umuzingo muri Mavin Records yakozweho Jazzy ubwe na Louddaaa uri mu batunganya umuziki bihagazeho muri Nigeria, iyi EP yaje no gushyirwa ku isoko ku wa 22 Mutarama 2021 inononsowe kandi n'abarimo Johnny Drille.

    Nyinshi mu ndirimbo yashyize hanze iyo nshuro yafatanije na Dami kuzitunganya, iyi EP yaje kuyobora nyinshi mu mbuga zicururizwaho umuziki zirimo iTunes na Apple Music.

    Yatangiye kandi kuza imbere ku ntonde z'umuziki zikomeye ku Isi nka Billboard Top Triller Global muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, MTV Base Top 10 n'izindi zinyuranye.

    Ku wa 11 Nyakanga 2021 yataramiye abakunzi be muri Nigerian Idol aza kandi guhita ashyira hanze umuzingo we wa mbere yise '19&Dangerous' watunganijwe n'ubundi na Loudaaa na Don Jazzy.

    Uyu muzingo wabereye umugisha uyu muhanzikazi, indirimbo yariho yitwa 'Rush' iza kuza kuba ikindi kintu ku Isi yose irabyinwa,isubirwamo ubutitsa,yifashishwa ku mbuga nkoranyambaga, iranacuruzwa bikomeye.

    Umuziki waje gutangira kumuhira ibigo bikomeye bitangira kumwiyambaza ngo abyamamarize nka Pepsi atangira kandi guhatanira ibihembpo birimo nka African Muziki Magazine Awards.

    Ku wa 10 Ugushyingo 2022, yakoranye indirimbo na Wizkid '2Sugar' iri ku muzingo 'Love, Less Ego' w'uyu muhanzi mpuzamahanga, iyi ndirimbo yabaye iya mbere kuri Billboard Hote Trending itangirira ku mwanya wa 5 kuri Billboard US Afrobeats Songs Chart.

    Tariki ya 04 Werurwe 2023 uyu muhanzikazi yatangaje ko 'Soundtrack' ye igiye kwifashishwa muri Creed III yakorewe muri Hollywood.

    Zuchu

    Zuhura Othman Soud [Zuchu] yabonye izuba kuwa 22 Ugushyingo 1993 ni umunya-Tanzania w'umuririmbyi n'umwanditsi. Ni umwe mu bahanzi babarizwa mu nzu rurangirwa mu muziki ya WCB Wasafi.

    Yaciye agahigo acyinjira mu muziki kuko yujuje ibihumbi 100 byaba 'Subscribers' kuri Youtube mu gihe kingana n'icyumweru ahita ahabwa icyemezo cy'ishimwe na Youtube cy'umuringa w'ifeza.

    Bidatinze mu mezi 11, yabaye umuhanzikazi wa mbere muri Afurika y'Iburasirazuba ubashije kugeza aba 'Subscribers' Miliyoni 1 mu gihe cy'amezi 11.

    Yahise yegukana igihembo mu 2020, umwaka yinjiriyemo mu muziki nk'umuhanzi utanga icyizere. Muri 2023 yahatanye mu byiciro bigera muri 5 muri Soundcity MVP Awards.

    Muri Mata 2023,yaciye agahigo yegukana ibyiciro bigera kuri 5 muri Tanzania Music Awards ,muri Kamena 2023 yaciye agahigo ko kugira abarebye ibikorwa bye binyuze kuri Youtube inshuro zirenga Miliyoni 500,aba umuhanzikazi wa Gatanu uciye ako gahigo muri Afurika.

    Uyu muhanazikazi ariko ibyo akora bikaba bimuri mu maraso kuko na nyina ari umwe mu bahanzikazi bihagazeho mu bihugu bikoresha ururimi rw'igiswahili yitwa Khadija Kopa.

    Se na we kandi Othman Soud na we ni umwanditsi mwiza w'indirimbo ndetse nyinshi mu ndirimbo za Khadija ni we wagize azandika nubwo yaje kugeraho akaba umwofisiye muri polisi ya Tanzania.

    Inkuru nyinshi zikomeza kwemeza ko Zuchu ari mu rukundo na Diamond nubwo bigoye kuba hagira ubyemeza neza nubwo ibimenyetso biba ari byinshi ariko hari n'abavuga ko ari uburyo bwo gucuruza aba bombi babakoresha.

    Ari mu bahanzikazi bake muri Afurika y'Iburasirazuba babashije kugira abantu bumvise ibikorwa byabo inshuro zirenga Miliyoni 100 kuri Boomplay.

    Yabaye kandi umuhanzikazi wa mbere wo muri Afurika y'Iburasirazuba wabashije kugera ku gahigo ko guhatanira ibihembo bya MTV EMAs aninyongera ku mubare w’abake babashije kubigeraho muri Afurika yose.

    Umwaka wa 2023 wasize ataramiye mu birori bikomeye byabereye mu Rwanda birimo Trace Awards kimwe n'igitaramo cy'amateka cya Move Africa ya Global Citizen.

    Indirimbo y'amateka afite ni iyitwa Sukari yashyize hanze mu 2021 aho  yagiye yiharira intonde zinyuranye z'indirimbo nziza ari nako irebwa n'abatari bake ku mbuga zicururizwaho umuziki.

    Tems

    Temilade Openiyi [Tems] yabonye izuba ku wa 11 Kamena 1995 muri Lagos, Nigeria, ubwo yari muto ababyeyi be bimukiye mu Bwongereza agize imyaka 5 bongeye gusubira muri Nigeria nyuma y’uko bari bamaze gutandukana.

    Yatangiye kugaragaza ubuhanga bwe ubwo yari akiri muto, umwarimu  we aza kubimufashamo atangira kwiga 'piano',muri 2018 yaje kwikura mu kazi yakoraga atangira gukora by'umwuga umuziki.

    Atangira kwiyigisha uburyo bwo gutunganya umuziki yifashishije urubuga rwa Youtube, ku wa 18 Nyakanga 2018 yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Mr Rebel' indirimbo yitunganirije ku giti cye.

    Ku wa 07 Kanama 2019 yashyize hanze iyo yise 'Try Me' ibinyamakuru bikomeye byatangiye kumubano ubuhanga bukomeye bitangira kumwandikaho nk'umuhanzikazi utanga icyizere.

    Ku wa 23 Mata 2023 Mata 2020, Tems yakoranye indirimbo na Davido kimwe na Khalid ku ndirimbo yitwa 'Know Your Worth', yakomeje gukora gusa ku wa 30 Ukwakira 2020 indirimbo 'Essence' yakoranye na Wizkid yabaye amateka mu Isi y'umuziki imwinjiza mu nyubako zikomeye ku Isi.

    Iyi ndirimbo yasohotse ku muzingo wa Wizkid yise 'Made in Lagos' iyi ndirimbo yaciye ibintu kuri Billboarad Hot 100, BBC 1Xtra, imuhesha guhatanira ibihembo bikomeye ku Isi nka Grammy Award na The Future Awards.

    Iyi we na Wizkid  baje kuyisubiranamo na Justin Bieber bituma yongera icyanga ikura buvinyo wa mugani  wa benshi. Ku wa 03 Nzeri 2021, Tems yakoranye indirimbo na Drake bise 'Fountains' iri ku umuzingo w'uyu muraperi 'Certifide Lover Boy'.

    Umwaka wa 2022 kuri Tems  waranzwe  no kuririmba mu bitaramo bikomeye birimo nk'ibya Apple Music 1, ku wa 29 Mata 2022 yaje gukorana indi ndirimbo na Drake na Future yitwa 'Wait For U'.

    Muri Nyakanga 2022 Tems yasubiyemo 'No Woman, No Cry' ya Bob Marley maze izakwifashishwa muri Black Wakanda Forever filimi y'amateka igaragaza ubushobozi budasanzwe bw'abirabura, iyi filimi kandi yifashijwemo 'Lif Me Up' ya Rihanna yanagize uruhare mu iyandikwa ryayo.

    Muri Nyakanga yaciye agahigo aba umwe mu bahanzi bakoranye indirimbo na Beyonce ku muzingo w'uyu muhanzikazi wuje ibigwi yise 'Renaissance' mu ndirimbo 'Move' yanaririmbyemo Grace Jones.

    Ari mu bahanzi bake nyafurika bamaze kwitabira ibirori bya Met Gala bihuza ibyamamare bikomeye cyane mu muziki n'imideli aho ari mu bitabiye ibyo mu 2023.

    Urukundo rw'umuziki wa Tems rukaba rwarazamutse kuva mu buto bwe agakunda by’akataraboneke injyana za R&B na Hip Hop, bamwe mu bahanzi yakuze afatiraho urugero barimo Adele, Rihanna, Colplay, Panamore na Asa.

    Bimwe mu bihe by'uburibwe yanyuzemo mu muziki harimo ubwo ku wa 14 Ukuboza 2020 yatabwaga muri yombi ari kumwe na Omah Lay nyuma yo gutaramira muri Uganda aho bari bakuriranweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID19 yarimo isya itanzitse ku Isi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138222/harimo-nabaheruka-i-kigali-akantu-ku-kandi-ku-bahanzikazi-nyafurika-bamaze-kwimurika-bitez-138222.html

  • Igisobanuro cyo kuba Danny Vumbi yahuriye mu… – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije InyaRwanda, nyuma y'uko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Mutarama 2024, ashyize hanze indirimbo yitiriye Album ye ya kane '365'.

    Danny Vumbi yavuze ko ubwo yakoraga iyi Album, yamaze igihe kinini yumvisha Ziggy 55 zimwe mu ndirimbo bigera ubwo Ziggy amubwira ko yakunze indirimbo '365' ndetse amusaba ko bayisubiramo.

    Yavuze ati 'Indirimbo mfite muri studio nkunda kuzumvisha Ziggy 55 kuko namwumvishije Album yanjye mbere y'uko ijya hanze, yakunzemo indirimbo '365' twumvikana ko twayikorera Remix ni uko twahuje imbaraga.'

    Uyu mugabo avuga ko kuba yongeye gukorana indirimbo na Ziggy 55 banyuranye mu itsinda rya The Brothers ari igisobanuro cy'uko batatandukanye kubera urwango.

    Akomeza ati 'Kuba twongeye guhura (gukorana) bifite igisobanuro cy'uko tutandukanye ku bw'urwango cyangwa ibibazo. Ahubwo kwari ukudahuza umwanya. Igihe icyo ari cyo cyose twakorana.'

    Danny Vumbi avuga ko muri rusange yagize igitekerezo cyo gukora Album '365' bitewe n'ibihe by'umuziki yanyuzemo, aho atari yemerewe gukora indirimbo kubera ko yitegura gusesa amasezerano muri Kikac Music Label.

    Ni umwaka afata nk'urura, kuko hitabajwe amategeko kugirango impande zombi zikiranuke mu mahoro. Ntiyari yemerewe gukora indirimbo, ariko yashoboraga kuririmba mu bitaramo bitandukanye no kwandikira indirimbo abahanzi banyuranye.

    Muri rusange, uyu munyamuziki avuga ko amasezerano yari afite muri Kikac, atamwemereraga gukora ikindi gihangano mu gihe cyose batakomezanyije imikoranire.

    Album y’uyu muhanzi iriho indirimbo 10, kandi avuga ko yari imaze hafi umwaka ibitse muri studio. Iriho indirimbo zikozwe mu njyana zinyuranye.

    'Cover' y'iyi album agaragaraho ameze nk'umuntu utumura itabi! Yavuze ko yayitekerejeho mu 'rwego rwo gushushanya umwaka w'ubwigunge' nagize muri Kikac. 

    Ariko kandi avuga ko yari yatekereje gukoresha 'Cover' imugaragaza ameze nk'umuntu uri muri gereza, ariko abajyanama be bamubwira guhitamo 'cover' imugaragaza ameze nk'uri gutumura ku itabi.

    Album ye ya kane yakozwe n’aba Producer batandukanye barimo nka Tell them ufiteho indirimbo 7, Pastor P, Made Beats na Bob Pro, buri wese akagiraho indirimbo imwe imwe.

    Iyi ndirimbo '365 Remix' yasohoye yabanje kuyishyira hanze ari wenyine, ariko muri rusange nta wundi muhanzi yifashishije kuri iyi Album.

     

    Danny Vumbi yasohoye indirimbo '365' yasubiyemo yifashishije Ziggy 55 babanye mu itsinda rya The Brothers


    Danny avuga ko album ye yihariye kuko iranga ibihe by'umwaka yamaze yitegura gusesa amasezerano muri Kikac

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO '365 REMIX' YADANNY VUMBI NA ZIGGY 55

    “>

    KANDA HANO WUMBE ALBUM YOSE Y’UMUHANZI DANNY VUMBI YISE ‘365’

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138230/igisobanuro-cyo-kuba-danny-vumbi-yahuriye-mu-ndirimbo-na-ziggy-55-babanye-muri-the-brother-138230.html

  • Gicumbi : Umwana muto yishwe n’inkuba ari kumwe n’ababyeyi be #rwanda #RwOT

    Uyu mwana witwa Iradukunda yakubiwe n’inkuba ubwo yari kumwe n’ababyeyi be mu murima bari gusarura ibishyimbo, mu Mudugudu wa Rubyiro mu Kagari ka Gitega.

    Ibi byago byabaye nyuma y’imvura nke yari imaze guhita mu gace kari mo isambu bari bamaze gusaruramo iriya myaka.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi w’Agateganyo, Uwera Parfaite ; avuga ko abaturage bakwiye kuzirikana mu bihe by’imvura abantu baba bagomba kwirinda kugama munsi y’ibiti cyangwa gukora ibindi bintu byashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Yagize 'Turihanganisha abagize ibyago, abaturage bamenye ko igihe imvura iri kugwa bagomba kugama, amatungo yabo bakayacyura, bakirinda kwegera amadirishya n’inzugi, ndetse bagacomokora ibyuma bikoreshwa n’amashanyarazi kuko byatuma inkuba zikubita ubuzima bwabo bukajya mu kaga.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Gicumbi-Umwana-muto-yishwe-n-inkuba-ari-kumwe-n-ababyeyi-be