Blog

  • Bishop Gafaranga na Annette Murava bibarutse… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 04 Mutarama 2024, ni bwo Habiyaremye Zacharie wamamamaye nka Bishop Gafaranga, yashyize hanze amafoto agaragaza ibirori we n’umugore we, Murava bakorewe byo kwitegura umwana bizwi nka ‘Baby Shower.’

    Nyuma y’aya mafoto agaragaza uko ibirori byagenze, Gafaranga yanditseho ati: “Ku mugore w’umunyembaraga kurusha abandi, akaba umugore wanjye mwiza, ndagukunda.”

    Iyi nkuru yishimiwe n’abakurikira ku rubuga rwa Instragram nyuma y’amezi arenga 10 aba bombi basezeranye kubana akaramata.

    Amakuru yizewe inyaRwanda yamenye ni uko Bishop Gafaranga na Annette Murava bibarutse imfura yabo y’umuhungu yabonye izuba kuwa Gatatu tariki 03 Mutarama 2024 mu bitaro bya Polyfam i Remera. 

    Mu kiganiro bashyize ku muyoboro wabo wa Youtube basanzwe banyuzaho ibiganiro bitandukanye, Bishop Gafaranga yashimiye byimazeyo umugore we wabaye intwari, akitwararika amezi icyenda yose akaba agiye kuzana umuntu ku Isi.

    Murava yavuze ko rwari urugendo rukomeye cyane bitewe n’ubushyuhe bwinshi ndetse n’izindi ngorane ziri mu gutwita.

    Ati “Ndashima Imana ku bw’urugendo rw’amezi 9, Imana yabanye nanjye nshima Imana ko yangiriye icyizere, buriya Imana yarabirebye ibona ko nanjye naba umubyeyi ndayibishimira.”

    Yavuze ko mu rugendo rwo gutwita, yagowe cyane n’amezi atatu ya mbere aho yanze ibintu byose ndetse nawe umwe akiyanga. Yashimiye ababyeyi be bamubaye hafi umunsi ku wundi by’umwihariko mama we.

    Ubukwe bw'umuririmbyi w'indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, Annette Murava na Bishop Gafaranga, bwabaye ku wa 11 Gashyantare 2023, busiga inkuru mu itangazamakuru ku bw’udushya twaburanze.

    Ni ubukwe bwabaye mu buryo bwatunguye benshi batigeze bamenya iby'inkuru y'urukundo rwabo ndetse bikomeza guteza urujijo ubwo babugiraga ibanga itangazamakuru rigakumirwa ku buryo bukomeye ku munsi nyirizina bwagombaga kuberaho.

    Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga yavuze ko agitandukana n'umugore we wa mbere yari yafashe umwanzuro w'uko atazashaka undi mugore, ariko bikaza kurangira uyu muramyikazi yegukanye umutima we.

    Uyu muryango kandi washyizeho ibihembo ku muntu uzashobora kuvuga  amazina y’umwana uko ari atatu mbere y’uko atangazwa ku mugaragaro.


    Bishop Gafaranga na Annette Murava bibarutse imfura y’umuhungu


    Umuramyi Annette yavuze ko yagowe cyane n’urugendo rwo gutwita

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138258/bishop-gafaranga-numugore-we-baritegura-kwibaruka-imfura-138258.html

  • Bruce Melodie yagarutse i Kigali yakirwa n’um… – #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa 05 Mutarama ahagana saa munani 30 nibwo umuhanzi Bruce Melodie yasesekaye ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe avuye  muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yaragiye gukora ibitaramo bibiri bikomeye birimo icyo yahuriyemo n’umunya-Jamaica, Shaggy cya iHeartRadio jingle ball.

    Ni ibitaramo yagiye gukora avuye i Kigali ku wa 11 Ukuboza 2023 nyuma y’uko yari yagarutse mu Rwanda kugirango ataramane n’abakunzi b’umuziki we mu gitaramo cya  Move Afrika  cyatumiwemo Kendrick Lamar na Zuchu, cyabaye tariki  06 Ukuboza 2023 muri BK Arena.

    Ibi bitaramo bibiri yari agiye gukora bikaba  hari  icyo yahuriyemo na Shaggy cya iHeartRadio jingle ball cyabereye i Dallas ndetse n’icye  bwite yakoreye muri Portland Maine amatike ya VIP agashira rugikubita.

    Bruce Melodie yagarukanye n’umushoramari Coach Gael wari wamwakiriye muri Amerika.

    Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe bahasanze umuryango wa Bruce Melodie aribo umugore we Katerina, abana babo b’abakobwa Britah na Ayana. .

    Usibye umuryango we wamwakiriye, yakiriwe n’abarimo Jean LUC, umusore w’ibigango umurindira umutekano ndetse na Kenny, murumuna wa Coach Gael.

    Bruce Melodie ntiyabashije kuganiriza itangazamakuru ryari rimutereje kuko yatangaje ko ananiwe by’umurengera ku buryo atabasha kuvuga, icyakora uvuga ko agiye gukora press conference (Gutumira itangazamakuru) bakaganira byimbitse.

    Ibitaramo byose Bruce Melodie yakoreye muri Amerika, yagiye aririmba indirimbo “When she’s around” mu rwego rwo kuyimenyekanisha.


    Bruce Melodie yagarutse i Kigali nyuma y’iminsi arimo gutaramira muri Amerika


    Bruce Melodie yari afite umunaniro no ku maso wabibonaga


    Bruce Melodie yazanye na Coach Gael

    Reba amashusho, umuryango we umwakira

    https://youtu.be/z7Vv_F4lIWU

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138271/bruce-melodie-yagarutse-i-kigali-yakirwa-numuryango-we-amafoto-video-138271.html

  • Nirere Shanel wimukiye muri Afurika yEpfo ya… – #rwanda #RwOT

    Nirere uherutse kuririmba mu gitaramo Muyango yamurikiyemo Album ye ya kane yise ‘Imbanzamumyambi’ yari amaze iminsi ateguza abafana be n’abakunzi b’umuziki iyi Ep ye ya kabiri yakoze mu buryo bwihariye, no kugaragaza imbaraga z'umugore muri sosiyete.

    Iriho indirimbo ‘Nzakuvumba’, ‘Iyanze’, ‘Ndeka’ yakoranye na Ish Kevin, ‘Intera’, ‘Ndabaza sindega’ ndetse na ‘Uzaze’. Nirere asobanura iyi EP nka kimwe mu bigize umutima we, kandi ko kuyikora no kuyisangiza abakunzi be bimuzanira ibyishimo byinshi mu buzima bwe.

    Nirere Shanel yabwiye InyaRwanda, ko iyi EP ye ishushanya inzira yo kwimenya no kumva kwibohora kw'abagore, kandi ikumvikanisha ingorane zerekana imibereho y'umugore n'uruhare rwe muri sosiyete muri rusange.

    Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Atura' ashima buri wese wamushyigikiye kuva ku munsi wa mbere yinjira mu muziki, kugeza n'ubu, kuko ari bimwe mu bimutera imbaraga zo gukomeza kurushaho mu rugendo rwe rw'umuziki.

    Yumvikanishije ko EP ye atari icyegeranyo cy'indirimbo gusa ahubwo 'ni igice cyimbitse cy'umutima wanjye, gukura mu muziki no kugerageza kumva ibibazo umugore anyuramo'.

    Nirere yavuze ko muri uru rugendo rw'umuziki, ahura kandi akamagana amahame mbonezamubano akoresheje uburyo bw'umuziki bwo kubara inkuru irenga imipaka kandi yumvikana nka moteri yo kugaragaza ukuri muri rusange.

    Yavuze ko byagize akamaro kuri we gakomeye kwigaragaza mu rurimi kavukire 'Ikinyarwanda'. Ati 'Ntabwo ururimi rwacu rufite ubwiza butangaje kandi bwimbitse, ariko nizerera cyane mu mbaraga zo guhindura amagambo. Kuririmba mu rurimi rwacu kavukire byabaye amahitamo akwiye….'

    Nirere yavuze ko kuva mu myaka ibiri ishize atuye muri Afurika y'Epfo, ni nyuma y'imyaka irenga 10 yari amaze abarizwa mu Bufaransa.

    Yavuze ko muri Afurika y'Epfo aho abarizwa muri iki gihe yahakomereje ubuzima, yanahakomereje urugendo rwe rw'umuziki, kandi yizera neza ko byabaye urugendo rwo kwaguka mu nzira ye.

    Nirere anavuga ko yatangiye gukora kuri iyi EP mu gihe cy'imyaka ine ishize, aho yatangiye ari kumwe na Producer Made Beat muri studio batangira guhimba indirimbo, banifashisha abahanzi banyuranye mu gihe cy'icyumweru kirenga.

    Muri Nyakanga 2023, Nirere yagarutse mu Rwanda akomeza gukora kuri EP ye afashijwe na Producer Pastor P kubera ko we 'Aranyumva kandi afite ubumenyi bwimbitse bwo gutunganya umuziki kandi ushinze imizi mu muziki gakondo yacu.'.

    Ibicurangisho by'umuziki byumvikana kuri iyi EP byacuranzwe n'abarimo Arsène Nimpagaritse wacuranze gitari Acoustic na Mugisha Frank.

    Yavuze ko yifashishije umuraperi Ish Kevin kuri EP kubera imiterere y'inganzo ye n'uburyo akoramo injyana ya Trapish. Ati 'Ni ikimenyetso ariko kandi cyamuhesheje icyubahiro gikwiye.'

    Muri iyi ndirimbo 'Ndeka' baririmba bumvikanisha ko imyambarire y'umugore idakwiye kuba itirufu umugabo yisunga agira irari. Hari nk'aho Nirere aririmba agira ati '…Uko nambara sibyo bituma utera akarindi, ahubwo ibitekerezo byawe n'ibyo bibibyazamo ibindi.' 

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 6 ZIGIZE EP YA NIRERE SHANEL


    Nirere Shanel yamuritse Extended Play (EP) ye ya kabiri yise 'Uzaze'


    Nirere yumvikanishije yakoze buri ndirimbo atekereza ku kuntu umugore afatwa muri sosiyete, anakomoza ku buringanire kugera ku mugabo


    Nirere yatangaje ko yamaze kwimukira muri Afurika y'Epfo nyuma y'imyaka irenga 10 yari amaze abarizwa mu Bufaransa 

    Nirere yavuze ko yatangiye gukora kuri EP afashijwe na Made Beats nyuma akomezanya na Pastor P


    Mu ndirimbo 'Nzakuvumba', Nirere Shanel aririmba ku muntu atavuga mu izina bahuye akamwakirana urugwiro, imitima igahuza


    Umuraperi Ish Kevin yatangaje ko yishimiye gukorana indirimbo na Nirere Shanel kuri EP 


    Mu ndirimbo ‘Iyanze’, Nirere aririmba ku mugore wajujubijwe mu rushako nyuma yo guhozwa ku nkeke n’umugabo we 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138279/nirere-shanel-wimukiye-muri-afurika-yepfo-yamuritse-ep-yahurijeho-ish-kevin-138279.html

  • Ikipe y’igihugu ikomeje imyiteguro yitegura igikombe cy’Afurika (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu ya Handball ikomeje imyitozo yitegura igikombe cy’Afurika kizabera mu Misiri muri uku kwezi kwa Mutarama 2024.

    Nyuma y’umwiherero wakorewe mu Magepfo i Huye, ubu iyi kipe yagarutse i Kigali aho irimo gukorera imyitozo muri Kigali Arena.

    Mu bakinnyi 26 bahamagawe ubu 18 ni bo bari mu myitozo ari na bo bazakina iki gikombe cy’Afurika cya 2024.

    Ni igikombe u Rwanda ruzaba rwitabiriye ku nshuro ya mbere, kizatangira tariki ya 17 kugeza 27 Mutarama 2024 i Cairo mu Misiri. U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Cape Verde, DR Congo na Zambia.

    Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha ari bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Handball izahaguruka mu Rwanda yerekeza mu Misiri muri iki gikombe.

    Imyitozo irakomeje

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-igihugu-ikomeje-imyiteguro-yitegura-igikombe-cy-afurika-amafoto

  • Amakuru mashya : Kazungu ukekwaho kwica abantu 14 yetegerejwe ku Rukiko arabura #rwanda #RwOT

    Ni urubanza rwari ruteganyijwe kuba mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mutarama 2024 ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo.

    Kazungu yagombaga kuburana urubanza yarezwemo gusambanya umugore, ariko abari baje kumva uru rubanza, barategereza baramubura.

    Uretse kuba Kazungu yagombaga kuburana uru rubanza aregwamo gusambanya umugore, yagombaga kuzasubira imbere y’Urukiko mu cyumweru gishize tariki 12 Mutarama 2024, kuburana urundi rubanza aregwamo ibyaha binyuranye birimo n’ibishingiye ku mpfu z’abantu 14 biganjemo abakobwa akekwaho kwica.

    Ubushinjacyaha kandi bwasabye ko izi manza zahuzwa, ku buryo Kazungu Denis yaziburanaho icya rimwe kuko ziregwamo umuntu umwe, kandi zikaba zifitanye isano.

    Ni icyifuzo cyemejwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rusubika urubanza rwagombaga kuba uyu munsi, rurwimurira tariki 12 Mutarama 2024.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Amakuru-mashya-Kazungu-ukekwaho-kwica-abantu-14-yetegerejwe-ku-Rukiko-arabura

  • Gare y’umwe mu mijyi yunganira Kigali uburyo yangiritse biteye isoni (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Iki kigo gitegerwamo abagenzi cyo mu Mujyi wa Muhanga, ni kimwe mu gikoreshwa cyane, ariko abakigeramo muri iyi minsi, banenga uburyo hangiritse ku buryo ubu hacukutsemo ibinogo.

    Umwe mu bagenzi wagaragaye muri iyi Gare, yavuze ko iyo imvura yaguye harekamo ibiziba ku buryo hari n’ababa bafite ibikoresho byabo byandura ndetse n’imodoka zabanyuraho zikabatera amazi.

    Uyu muturage wagaragaje ko ibikoresho bya bamwe bihava byanduye, yagize ati 'ubu se nk’uyu urabona matela ye itanduye, kubera ibiziba biba birimo hano, ibi ntabwo bikwiye ahantu nk’aha abantu bose bazi ko ari umujyi.'

    Bamwe mu bashoferi bakunze kujya muri iyi Gare kandi na bo banenga uburyo ababishinzwe bakomeje kurebera iki kibazo, ku buryo imodoka zabo zigenda zicengacenga ibinogo byacukutsemo.

    Ni mu gihe kandi muri uyu mujyi wa Muhanga hanagaragara ikibazo cy’imihanda iherutse gukorwa, ariko ikaba yarangiritse itaranatahwa ku mugaragaro.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Gare-y-umwe-mu-mijyi-yunganira-Kigali-uburyo-yangiritse-biteye-isoni-AMAFOTO

  • FERWAFA izakoresha hafi miliyari 10, ingengo y’imari y’Amavubi iragabanuka #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutumizaho Inteko Rusange Idasanzwe izemerezwemo Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2024 aho iteganya kuzakoresha 9.932.725.243 Frw.

    Iyi Nteko rusange iteganyijwe kuzaba ku wa Gatandatu w’iki cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2024.

    Muri uyu mwaka FERWAFA iteganya kuzakoresha 9.932.725.243 Frw, muri yo miliyari 5,73 Frw azakoreshwa mu bikorwa bijyanye n’amarushanwa no guteza imbere umupira w’amaguru, miliyari 2,2 Frw azajya mu bikorwa bya FERWAFA birimo no guhemba abakozi mu gihe andi miliyari 2 Frw ari yo azakoreshwa mu kugura ibikoresho bya hoteli ya FERWAFA no kubaka ibibuga bine.

    Iri Shyirahamwe ryateganyije ko uyu mwaka amakipe y’igihugu azitabira amarushanwa atandukanye mu 2024 arimo imikino ya CECAFA, amajonjora ya CHAN, amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 n’icy’Isi cya 2026, imikino ya gicuti, gushaka abakinnyi b’Abanyarwanda bakina i Burayi, CECAFA U-23 n’imikino y’Amavubi y’Abagore, azakoresha miliyari 2.41 Frw (umwaka ushize yari miliyari 2.5 Frw), akaba azava muri miliyari 5.73 Frw yagenewe amarushanwa n’iterambere rya ruhago.

    Muri iyi Nteko Rusange hazaberamo amatora y’abagize inzego zigenga za FERWAFA no kwemeza Komiseri wa Komisiyo y’Imisifurire.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-izakoresha-hafi-miliyari-10-ingengo-y-imari-y-amavubi-iragabanuka

  • Bamwirukanye! Abakinnyi 3 ba Rayon Sports babwiwe kugaruka mu myitozo bakabyanga umukinnyi umwe yamaze kubwirwa ko atagikenewe muri iyi kipe aguma iwabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bamwirukanye! Abakinnyi 3 ba Rayon Sports babwiwe kugaruka mu myitozo bakabyanga umukinnyi umwe yamaze kubwirwa ko atagikenewe muri iyi kipe aguma iwabo

    Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi irimo ikora imyitoza abakinnyi batandukanye b'abanyamahanga badahari kubera ko bari baragiye mu biruhuko iwabo aho bavuka.

    Muri aba banyamahanga, YEGOB twamenyeko abagande barimo Joachiam Ojera, Charles Bbaale ndetse na Moussa Esenu bahamagawe ngo bagaruke mu myitozo bavuga ko bataza iminsi mikuru itarangiye bibabaza cyane umutoza Mohamed Wade none uwitwa Moussa Esenu yabwiwe ko yigumira iwabo ngo kuko atagikenewe muri Rayon Sports.

    Uyu rutahizamu wari umaze imyaka ameze neza muri Rayon Sports ndetse anayifasha yagombaga kurangiza amasezerano muri uku kwezi none ubuyobozi bafatanyije n'umutoza bamuhakaniwe hakiri kare.

    Tariki 12 Mutarama 2024, ikipe ya Rayon Sports izatangira ikina na Gasogi United irimo nayo kwitegura neza imikino yo kwishyura dore ko kugeza ubu nayo yatangiye imyitozo.

    Source : https://yegob.rw/bamwirukanye-abakinnyi-3-ba-rayon-sports-babwiwe-kugaruka-mu-myitozo-bakabyanga-umukinnyi-umwe-yamaze-kubwirwa-ko-atagikenewe-muri-iyi-kipe-aguma-iwabo/

  • Mu Murenge wa Kimironko hasezeraniye umugabo wambaye ijipo itaratse bicyekwa ko ari abatinganyi bahasezeraniye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Kimironko hasezeraniye umugabo wambaye ijipo itaratse bicyekwa ko ari abatinganyi bahasezeraniye.

    Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara amafoto y'umugabo wagiye gusezerana imbere y'amategeko yambaye ijipo.

    Ibi byabereye mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo.

    Uyu mmugabo ukomoka hanze y'u Rwanda ariko wari wasezeranye n'umukobwa w'umunya-Rwanda, byatangiye gucyekwa ko yaba ari umutinganyi.

    Ubuyobozi bwasobanuye ko aba basezeranye imbere y'amategeko mu murenge wa kimironko atari abaryamana bahuje igitsina , nuko umugabo yari yiyambariye Ijipo.

    Source : https://yegob.rw/mu-murenge-wa-kimironko-hasezeraniye-umugabo-wambaye-ijipo-itaratse-bicyekwa-ko-ari-abatinganyi-bahasezeraniye/

  • Kenny Sol yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda ugezweho muri iyi minsi ukunzwe cyane n’abiganjemo urubyiruko, Kenny Sol yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we, Yvette Kunda Alliance.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Kunda yashyizeho ikiganza cyambaye impeta giherekezwa n’amagambo agira ati “yansabye kuzamubera umugore nanjye mvuga yego.”

    Aba bombi bamaze igihe mu munyenga w’urukundo ariko ku mpamvu za bo bwite bahisemo kugira urukundo rwa bo ibanga rikomeye kugeza habura iminsi mike ngo bakore ubukwe.

    Ubwo Kenny Sol yari akubutse muri Canada gukora igitaramo, Kunda ni we wamwakirije indabo ku kibuga cy’indege ndetse anemeza ko ari umukunzi we ariko kuko benshi batamuzi mu rukundo ntibabyemera.

    Amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Mutarama 2024 ari bwo Kenny Sol aza gusezerana imbere y’amategeko na Kunda ukubutse mu kwiga mu Bushinwa.

    Kenny Sol yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we

    Kunda Alliance, umukunzi wa Kenny Sol

    Kenny Sol agiye gukora ubukwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kenny-sol-yambitse-impeta-ya-fiancailles-umukunzi-we