Blog

  • Imodoka yavaga i Bukavu yerekeza Goma yakoreye impanuka iteye ubwoba mu Rwanda irimo abantu bagera kuri barindwi n’umushoferi -Amafoto abigaragaza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ntara y'uburengerazuba ahitwa mu Gisiza mu Karere ka Rutsiro habereye impanuka y'imodoka yo mu bwoko ko bwa Voxy yavaga i Bukavu yerekeza Goma.

    Abagenzi 7 n'umushoferi bari bayirimo bose bakomeretse bikabije bakaba bihutanywe mu Bitaro bya Murunda.

    Abaturage bari aho hafi bahise bashungera iyo modoka arinako bagerageza kureba ko hari uwahasize ubuzima.

    Src: Radio Rwanda

    Source : https://yegob.rw/imodoka-yavaga-i-bukavu-yerekeza-goma-yakoreye-impanuka-iteye-ubwoba-mu-rwanda-irimo-abantu-bagera-kuri-barindwi-numushoferi-amafoto-abigaragaza/

  • Ubukwe bwari buhagaritswe habura gato! Ibintu… – #rwanda #RwOT

    Kuru uyu wa 05 Mutarama 2024 ahagana saa saba n’igice n’ibwo umuhanzi Rusanganwa Norbert wamamaye nka Kenny Sol yarahiriye kuzabana akaramata n’umukunzi we Kunda ukubutse mu gihugu cy’u Bushinwa aho asoreje amasomo.

    Ni umuhango wabereye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyakabanda.

    Uyu muhango wagaragayemo ibintu bitandukanye yewe bimwe byatunguye benshi! Dore uko byagenze.

     Ntawari wemerewe gukora kuri telefoni.

    Kuva Kenny Sol n’umukunzi we binjira mu nyubako y’umurenge, nta muntu wari wemerewe kuzamura telefoni ye kuko hatifuzwaga ufata ishusho, ifoto n’ibindi byerekeye ibyo.

    Iyo wabaga urimo kuganira n’abantu kuri telefoni yawe (charting) wasabwaga ko telefoni yawe iba ireba hasi (Camera) yayo, ntibyari byemewe ko uyirebesha imbere nk’ibisanzwe.

    Ibyo byakozwe kuri buri umwe witabiriye uyu muhango kugera hinjiye abandi bageni nabo bari bagiye gusezerana, hakaboneka agahenge ariko nabwo ntawari wemerewe guhirahira afotora Kenny Sol cyangwa umukunzi we.

    Umuhango wahagaritswe by’igihe gito kubera umukobwa wari uje kwitambika.

    Ubwo aba bombi bari bamaze guhabwa inyigisho n’impanuro z’uko bazabana neza, haje umukobwa asaba ko badasezerankwa.

    Uyu mukobwa ntiyigaragaje ku bw’umutekano we ahubwo yohereje ibaruwa, bityo umuyobozi wari ugiye kubasezeranya, asaba ko baba bahagaritse iyi mihango kuko itegeko ribiteganya.

    Habayeho gukora iperereza ariko umuyobozi w’umurenge wari urimo kubasezeranya, yanzura ko umukobwa waregaga ko abarimo gusezerana harimo uwamuteye inda, ko yibeshye amazina, abarimo gusezerana ataribo yari arimo kurenga.

    Ibi byatumye benshi batunga intoki abandi bageni bari bamaze kwinjira. Icyakora umuyobozi w’umurenge, yavuze ko niba atibeshye, yakererewe cyane, bityo ko yazisunga inzego za Leta zikamufasha gukoresha uturemangingo ndangasano (ADN).

    Iyo warebaga ku maso ya Kenny Sol ubwo umuhango wari uhagaze, wabonaga nta gihunga afite ku maso ahubwo ubona ko yatunguwe, ibyerekana ko habayeho kwibeshya nk’uko umuyobozi yabivuze.

    Ibura ry’ibyamamare.

    Kenny Sol ni umuhanzi umaze gukorana imishinga y’indirimbo n’abahanzi bagenzi be basaga 15, amaze gukorana n’abahanga mu gutanganya imiziki barenga icumi, abamaze kumufasha gutunganya amashusho y’indirimbo ze nabo ni benshi utibagiwe n’abandi bo mu ngeri zitandukanye z’imyidagaduro b’inshuti ze.

    Abantu batunguwe no kubona nta cyamamare cyamuherekeje agiye gusezerana mu mategeko, nyamara arizo nshuti za hafi agira cyane ko ubuzima bwe ahanini ari imyidagaduro.

    Ibi byatumye umunyamakuru wa Inyarwanda agira amatsiko bityo abaza, bamwe mu banyamuryango bari bitabiriye uwo muhango.

    Umwe mubo twaganiriye batifuje gutangaza amazina yabo, yavuze ko bashakaga kubigira iby’umuryango,

    ibyamamare bindi bikazatumirwa mu bukwe nyrizina.

    Kugirwa ibanga.

    Uyu muhango wo gusezerana kwa Kenny Sol n’umukunzi we Kunda, byibukije abantu ibyabaye ku munsi w’ejo ku wa 04 Mutarama ubwo Kimenyi Yves na Muyango basezeranaga ariko babigize ubwiru.

    Kuri iyi nshuro nabwo byari ubwiru dore ko na bamwe bo mu muryango yombi batari babizi ahubwo batunuwe no kubona amafoto n’amashusho ku Inyarwanda.

    Kubigira ibanga ikaba ari nayo mbarutso yo kudatumira abiganjemo ibyamamare kuko bazi ko ubuzima bw’imyidagaduro buhora hanze, bityo bakaba babugize ubwiru kugirango bitamenyekana.

    Itangazamakuru ryashyiriweho bariyeri.

    Bisanzwe bizwi ko iyo icyamamare runaka gikoze igikorwa gihuriza abantu benshi hamwe nk’ubukwe, igitaramo, ibirori runaka, urupfu n’ibindi, itangazamakuru rifata iya mbere mu gufata no gutangaza amashusho n’amafoto y’ibirimo gukorwa. Kuri iyi nshuro siko byari bimeze.

    Itangazamakuru ntiryari ryemerewe gufata amashusho n’amafoto, iyo byabaga, byari ukwiyiba ucunganwa n’abasore b’ibigango barimo “Jean LUC” usanzwe urinda umutekano wa Bruce Melodie.

    Bavugaga ko impamvu badashaka ko hari amafoto afatwa ari uko umukobwa atabaye kandi adakunda ubuzima bw’imyidagaduro.


    Kenny Sol ubwo yajyaga guserana n’umugore we

    Kenny Sol yaje mu modoka ya V8 igendwamo n’abifite 

    Kenny Sol akigera mu nyubako y’umurenge wa Nyakabanda.


    Kunda, umukunzi wa Kenny Sol


    Mubi Cyane usanzwe yari yakajije  umutekano

    Kenny Sol n’umugore we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138298/ubukwe-bwari-buhagaritswe-habura-gato-ibintu-byaranze-gusezerana-kwa-kenny-sol-numukunzi-w-138298.html

  • Izi nzira huzuyemo amahwa! Ikipe ya Rayon Sport yeretse abakunzi bayo intego ifite ndete n’inzira bizacamo kugirango izigereho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ikina icyiciro cya mbere hano mu Rwanda izwi ku izina rya Rayon Sport ikaba Ari nayo kipe ifite abafana benshi mu gihugu yahisemo kwereka abakunzi bayo intego ifite ndete n'inzira bizacamo kugirango izigereho.

    Mu butumwa iyi kipe yanyujije ku rukuta rwayo rwa X yavuze ko ifite intego yo kwegukana ibikombe bibiri bikinirwa hano mu Rwanda aribyo igikombe cya shampiyona ndete n'igikombe cy'amahoro.

    Source : https://yegob.rw/izi-nzira-huzuyemo-amahwa-ikipe-ya-rayon-sport-yeretse-abakunzi-bayo-intego-ifite-ndete-ninzira-bizacamo-kugirango-izigereho/

  • APR FC yanganyije na Simba SC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda, APR FC yaguye miswi na Simba SC y’ubusa ku busa izamuka muri 1/4 ari iya 3 mu itsinda.

    Wari umukino usoza itsinda B mu irushanwa rya Mapinduzi Cup ririmo kubera Zanzibar.

    Simba SC na APR FC zose zagiye kuwukina zaramaze kubona itike ya 1/8, wabonaga impande zombi abatoza bakoze impinduka nyinshi mu bakinnyi babanjemo.

    Nko ku ruhande rwa APR FC, Thierry Froger yari yicaje abakinnyi nka Mbaoma, Pitchou, Clement bari bamufashije mu mikino iheruka ni mu gihe nka Simba SC yari yicaje abakinnyi nka Phiri, Onana, Chemalone, Baleke na Miquissone.

    Igice cya mbere cy’umukino APR FC yagerageje gusatira ndetse igenda ibona amahirwe nk’umupira Christian yahinduye imbere y’izamu ariko Shiboub yashyiraho umutwe ukanyura hanze gato yaryo.

    Ishimwe Christian na we yaje kwinjirana ubwugarizi bwa Simba SC ariko ateye mu izamu, umunyezamu Abel arawufata.

    Muri iki gice cya mbere, amahirwe afatika Simba SC yabonye ni ayo mu minota y’inyongera aho Saido yateye koruneri bashyiraho umutwe, umunyezamu Pavelh Ndzila arawufata. Bagiye kuruhuka ari 0-0.

    Simba SC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka izanamo Onana, Baleke na Miquissone. Phiri na we yaje kwinjiramo abasangamo.

    Ku munota wa 56, abakinnyi ba APR FC bakinanye neza maze Ruboneka Bosco aha umupira mwiza Taiba ariko ateye mu izamu umunyezamu awukuramo.

    APR FC yakoze impinduka za mbere ku munota wa 66, Kategeya Elie na Kwitonda Alain Bacca binjiramo havamo Shiboub na Sanda Soulei uri mu igeragezwa. Ni nako kandi Taiba na Gilbert baje kuva mu kibuga hinjiramo Victor Mbaoma na Abdourame Alioum.

    APR FC yakinaga ubona ishaka igitego nko ku munota wa 77 aho Kategeya Elie yateye koruneri maze Bindjeme ashyiraho ikirenge ariko unyura hanze gato y’izamu.

    Simba SC abakinnyi barimo Jose Luis Miquissone, Baleke bagerageje ariko umunyezamu Pavelh Ndzila ababera ibamba. Umukino warangiye ari ubusa ku busa.

    APR FC yazamutse ari iya 3 mu itsinda B, muri 1/4 izahura na Yanga yabaye iya mbere mu itsinda C.

    Mu itsinda A muri 1/4 hazamutse Azam FC na Mlandege, itsinda B hazamuka Simba SC, Singida na APR FC ni mu gihe mu itsinda C hazamutse Yanga, KVZ FC na Jamhuri SC.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yanganyije-na-simba-sc-amafoto

  • Kuryama utinze ukabyuka kare byongera ibyago… – #rwanda #RwOT

    Ibi byagiye bigaragazwa n'abahanga batandukanye aho mu gihe cyashize byagaragaraga ko abantu baryama batinze bakunda guhura na zimwe mu ndwara zibasira umutima ndetse na za diabete ku cyigero kingana n'10% ugereranije n'abaryama kare nk’uko abashakashatsi bo muri kaminuza ya Surrey yo mu Bwongereza babitangaje.

    Ibi kandi byagarutsweho na Malcolm Von Schantz, umwarimu muri iyi kaminuza aho avuga ko iki kibazo kidakwiye kwirengagizwa bitewe n’uko basanze umuntu uryama atinze ari na we ubasha kubyuka kare kuko hari isaha iba yarabagiye mu mutwe ku buryo badashobora kuyirengagiza ngo bikunde bityo icyizere cy'ubuzima kigatakara gutyo.

    Medisite itangaza ko ikindi giteye agahinda kuri aba bantu bakunda kuryama batinze ndetse bakabyuka kare, ubushakashatsi bwerekanye ko bagira ibyiyumviro byo kuba banywa itabi n’inzoga, bagakunda kunywa ikawa ngo ibarinde ibitotsi n'ibindi biyobyabwenge bibi ari na byo byiyongera kuri za ndwara z'umutima na diyabete bakagira ikibazo mu myanya y'ubuhumekero bagapfa buhoro buhoro.

    Igiteye ubwoba kurusha ibindi kandi, ngo abantu bagira akamenyero kuryama batinze ndetse bakabyuka kare burya ngo si abo kwizerwa kuko n’iyo batanze gahunda ntibabura kuyica bitewe na ‘stress’ baba bifitiye bo ubwabo bigatuma bica amasezerano bagiranye na bagenzi babo, ibyo rero bituma bamwe muri abo batakarizwa icyizere burundu

    Nyuma yo kubona izi ngaruka zose zishobora guterwa no kuba umuntu atinda kuryama akaza no kubyuka kare, ni byiza ko ukora akazi kawe neza ariko ukagira n’umwanya uhagije wo kuruhuka kugira ngo ubona uko ukora akazi kawe ku munsi ukurikiyeho bitewe n’uko kwirinda biruta kwivuza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138291/kuryama-utinze-ukabyuka-kare-byongera-ibyago-byo-gupfa-138291.html

  • Mbaoma na Mashami bayoboye ibihembo by’ukwezi… – #rwanda #RwOT

    Rwanda Premier League na Gorilla Games Rwanda bakomeje igikorwa cy’amatora y’ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza mu kwezi ku Ukuboza.

    Ni ibihembo bigomba gutanga guhera mu mikino yabaye mu Ukuboza umwaka ushize. Ibihembo biri guhatanirwa, harimo igihembo cy’umutoza mwiza w’ukwezi, umukinnyi mwiza w’ukwezi, igitego cyiza cy’ukwezi ndetse na Save (kugarura umupira ugana mu izamu).

    Amatora yatangiye batora abanyamakuru b’ibitangazamakuru byatoranyijwe, ndetse n’abakapiteni n’abatoza b’amakipe akina icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Ku ruhande rw’abatoza, Mashami Vincent niwe uyoboye abandi n’amajwi 61, Thierry Froger akaza ku mwanya wa kabiri n’amajwi 43, Afahmia Lotfi amajwi 16, naho Habimana Sosthene akaza ku mwanya wa kane n’amajwi 12.

    Ku gihembi cy’umukinnyi, Victor Mboama niwe uyoboye abandi n’amajwi 63, akurikirwa na Hakizimana Muhadjri amajwi 38 Luvumbu akaba ku mwanya wa 3 n’amajwi 24, naho Bigirimana Abedi akaba ari ku mwanya wa kane n’amajwi 9.

    Save nziza y’ukwezi, Nzeyurwanda Djihad ukinira Kiyovu Sports, umupira yakuyemo bakina na Rayon Sports ufite amajwi 16, Niyonkuru Pascal wa AS Kigali bakina na Rayon Sports ufite amajwi 8 unganya na Sebwato wa Mukura bakina na AS Kigali, Tamale wa Rayon Sports bakina AS Kigali uza ku mwanya wa 4 n’amajwi 3.

    Ku bijyanye n’igihembo cy’igitego cyiza, igitego cya mbere Hakizimana Muhadjri yatsinze bakina na Police FC gifite amajwi 40, Kategaya igitego yatsinze Gasogi United kuri ku mwanya wa 2 n’amajwi 18, Samuel Pimpong igitego yatsinze Mukura ikina na Kiyovu Sports gifite amajwi 7, naho igitego Sharif Bayo wa Kiyovu Sports igitego yatsinze Rayon Sports gifite amajwi 6

    Icyiciro gikurikiyeho ni ugutora kuri Social media (Online Votes) aho hazakoreshwa imbuga nkoranyambaga za Rwanda Premier League, FERWAFA na Gorilla Games. Nyuma yaho akanama ka Tekinike kazafata umwanzuro ku byavuye aho hose habone gutangazwa abahembwa muri buri cyiciro. 

    Umunsi wo Gutangaza abatsinze no gutanga ibihembo, bizaba  ku wa Kabiri tariki ya 16/Mutarama/2024, bikazanyura kuri imwe muri Televiziyo zikorera hano mu Rwanda.

    Victor Mboama n’ubusanzwe ahagaze neza muri shampiyona kuko afite ibitego 12 mu mikino ibanza ya shampiyona 

    Nzeyurwanda Djihad umupira yakuyemo Kiyovu Sports ikina na Rayon Sports uyoboye iyindi yose 

    Hakizimana Muhadjri asanzwe azwiho gutsinda ibitego byiza 

    Mashami Vincent yanikiye abandi ku gihembo cy’umutoza mwiza w’ukwezi kwa 12

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138292/mbaoma-na-mashami-bayoboye-ibihembo-byukwezi-kwa-12-uko-amatora-ahagaze-138292.html

  • Harimo Bibiliya n’inzoga! Ibintu 9 Davido yab… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe bidasanzwe zirimo nka ‘If’, ‘Fall’, ‘Unavailable’ yakoranye na Musa Keys n’izindi, yabitangarije mu kiganiro na British GQ.

    1. Bibiliya Yera

    Ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Davido rw’ibintu adashobora kubaho adafite, hariho Bibiliya Yera. Avuga ko mu bintu adashobora kubaho adafite hariho na Bibiliya, kuko uyisanga muri telephone ye ngendanwa ku buryo aho agiye hose ayihorana. Ibi bimufasha gusoma ijambo ry’Imana buri uko bimujemo, uko hari icyo agiye gukora n’ibindi.

    Si Bibiliya gusa irangwa muri telephone imufasha gusenga, kuko harimo na Porogaramu y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akoresha buri munsi asenga.

    2. Injugu

    Ku mwanya wa kabiri, ku rutonde rw’ibintu Davido adashobora kubaho adafite, hariho injugu. Uyu muhanzi avuga ko mu buzima nta cyaba kigenda mu gihe yaba adafite injugu cyane mu gihe aba areba filime. Avuga ko gukunda injugu byahereye mu bwana bwe, igihe Nyirasenge witwa Christine yakundaga kuzimutekera ari kumwe na babyara be.

    3. Imikufi

    Birazwi cyane ukuntu uyu muhanzi ari umwe muri bake muri Afurika batunze imikufi ihenze cyane. Davido akunze kugura imikufi ihenze cyane kuko avuga ko adashobora kubaho adafite imikufi mu ijosi cyangwa se amasaaha ku kaboko ahenze. Afite umukufi yaguze asaga miliyoni 600 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    4. Amadarubindi

    Davido avuga ko na none adashobora kubaho adafite amadarubindi. Akunze kuyita ‘ikirinda abanzi’. Uyu muhanzi afite imiguro myinshi cyane y’amadarubindi aho uzasanga aho ari hose aba ayambaye yaba mu bukwe, mu bushabitsi butandukanye, ku rubyiniriro n’ahandi.

    5. Amafaranga

    Davido umwana wakuriye mu muryango wifashije cyane, avuga ko rwose kubaho adafite amafaranga ari ikintu atarota kuko byamugora cyane. Nk’undi muntu uwo ariwe wese uba wifuza kugira amafaranga mu mufuka no gutembera ayafite, Davido avuga ko agendana amafaranga mu mufuka yo kwifashisha mu guhaha, kugura ibyo kurya n’ibindi. Gusa ariko avuga ko amafaranga aba afite inshuro nyinshi ayafashisha abandi bantu.

    6. Headphones/Ecouteur

    Davido avuga ko aho ari hose aba agomba kuba afite Ecouteur kuko akunda kumva indirimbo ku rugero rwo hejuru. Ibi bimufasha kumva itandukaniro riri hagati y’umuziki akora n’abandi.

    7. Inzoga

    Hari inzoga yitwa Martell  yo mu bwoko bwa Cognac (Konyake) uyu muhanzi akunda cyane. Aho aba ari hose aba ari kumwe n’icupa ry’iyi nzoga, bimufasha kurwanya no kwirinda stress za hato na hato.

    Davido avuga ko aho kugira ngo iyi nzoga ayibure, byaruta ibindi byose bikarorera kuko imufasha mu buzima bwe bwa buri munsi mu buryo bumwe cyangwa se ubundi.

    Mu 2021, uyu muhanzi yasinyanye amasezerano n’uruganda rukora izi nzoga, yo kuzajya abamamariza izi nzoga. Ibi byatumye aba umuhanzi wa mbere nyafurika uciye agahigo ko kugirana amasezerano n’uru ruganda rukora iyi nzoga ifite inkomoko muri France.

    8. Isakoshi (agakapu gato)

    Ikindi kintu Davido atabaho adafite, ni agasakoshi. Avuga ko aho ajya hose, aba agomba kuba afite agasakoshi ko gutwaramo utuntu tumufasha guhora ari ku micyo, urugero nk’imibavu, agatambaro ko kwihanagura mu maso cyangwa se amadarubindi yo guhinduranya mu gihe bibaye ngombwa. Ibi byose bimufasha guhora ari mushya mu maso y’abamureba.

    9. Inkweto zo mu bwoko bwa Sneakers

    Uyu muhanzi kandi avuga ko mu buzima bwe adashobora kubaho adafite inkweto zo mu bwoko bwa Sneakers. Afite ubwoko bw’iyi miguro bugera kuri 50 mu kabati ke yifashisha mu ngendo ze za buri munsi. Avuga ko izi nkweto zimworohereza mu ngendo ze zitandukanye kuko zitajya zimubangamira habe na gato.

    Davido wavuze ibi, ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika ndetse utibagiwe no ku isi kuko yagiye aca uduhigo dutandukanye ku isi, urugero nko kuba umwe mu bahanzi babashije kuzuza inzu nini mberabyombi isanzwe iberamo imyidagaduro iherereye i London mu Bwongereza izwi ku izina rya O2 Arena. Iyi nzu ikaba yakira abantu basaga ibihumbi 20.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138293/harimo-bibiliya-ninzoga-ibintu-9-davido-yabura-agapfa-138293.html

  • Moussa Esenu utazakomezanya na Rayon Sports yamaze kumvikana n’ikipe itajya ivuga rumwe na Gikundiro hano mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Moussa Esenu utazakomezanya na Rayon Sports yamaze kumvikana n'ikipe itajya ivuga rumwe na Gikundiro hano mu Rwanda

    Rutahizamu w'umugande wari umaze imyaka irenga 2 muri Rayon Sports Moussa Esenu yamaze kubwirwa ko atazakomezanya n'iyi kipe yari asigajemo ukwezi kumwe gusa akarangiza amasezerano ye.

    Ku munsi wejo nibwo twabatangarije ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamenyesheje uyu mukinnyi ko adakwiye gutwika itike agaruka hano mu Rwanda ko ntamwanya agifite muri iyi kipe y'abafana benshi hano mu Rwanda.

    Nyuma y'aya makuru twaje gutohoza neza dusanga ikipe ya Gasogi United nyuma yo kumva ko Moussa Esenu atazakomezanya na Rayon Sports ndetse ikaba yaratandukanye na Maxwell Djumeku yamaze kumvikana n'uyu mukinnyi wakiniraga Rayon Sports.

    Biravugwa ko Moussa Esenu muri iyi wikendi ari bwo aragera hano mu Rwanda gusoza neza ibiganiro na Gasogi United ndetse agahita ashyira umukono ku masezerano.

    Source : https://yegob.rw/moussa-esenu-utazakomezanya-na-rayon-sports-yamaze-kumvikana-nikipe-itajya-ivuga-rumwe-na-gikundiro-hano-mu-rwanda/

  • Abakinnyi ba ADAX FC ya Mvukiyehe Juvénale bibye Dendo yari iri mu magi barayibaga barayirya none ba nyirayo bari gutaka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku muyumbu, haravugwa inkuru y'abakinnyi bariye dendo y'abandi.

    Urugo ruturanye n'aho abakinnyi ba ADAX FC rurabarega kurya dendo yarwo yarariraga amagi 12.

    Ni mu kagari ka Akinyambo, umudugudu wa Rugarama.

    Ba nyiri dindon bavuga ko barimo gusaba nyir'ADAX FC, ari we Juvenal Mvukiye ngo arihe iyo dendo.

    Ba nyiri Dendo bavuga braza kujugunya ayo magi 'turayajugunya nta kundi.

    Uwo iriya dindon yababaje cyane na mama w'abana wayifataga nk'inshuti ye kuko hari hashize amezi 12 bayiguze, umwana wabo akaba yararezwe n'amagi yayo.

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-ba-adax-fc-ya-mvukiyehe-juvenale-bibye-dendo-yari-iri-mu-magi-barayibaga-barayirya-none-ba-nyirayo-bari-gutaka/

  • Mbaoma na Luvumbu mu bahataniye igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi #rwanda #RwOT

    Hamaze gutangazwa abakinnyi bahataniye ibihembo by’Ukwezi k’Ukuboza 2023 muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24.

    Ibi bihembo bikaba bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere, hazahembwa ibyiciro bine, umukinnyi w’ukwezi, umutoza w’ukwezi, igitego cy’ukwezi ndetse na Save (umunyezamu wakuyemo umupira ukomeye) y’ukwezi.

    Mu cyiciro cy’umukinnyi mwiza w’Ukwezi k’Ukuboza 2023, gihataniwe n’abakinnyi bane barimo rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Nigeria, Victor Mbaoma Chukwuemeka.

    Hari kandi umunya-DR Congo, Héritier Nzinga Luvumbu ukinira Rayon Sports ndetse n’abakinnyi babiri ba Police FC, Umunyarwanda Hakizimana Muhadjiri n’Umurundi Bigirimana Abedi.

    Mu cyiciro cy’igitego cy’ukwezi, hahanganye ibitego 4, igitego cya mbere Hakizimana Muhadjiri yatsinze Musanze FC muri 3-0 bayitsinze tariki ya 12 Ukuboza, igitego Kategeya Elie wa Mukura VS (ubu yamaze kugurwa na APR FC) yatsinze Gasogi United mu mukino bayitsinze 4-2 tariki ya 9 Ukuboza 2023.

    Igitego umunya-Ghana ukinira Mukura VS, Samuel Pimpong yatsinze Kiyovu Sports tariki ya 6 Ukuboza 2023 mu mukino bayinyagiyemo 4-1 ndetse n’igitego Sharif Bayo wa Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports tariki ya 12 Ukuboza 2023 mu mukino banganyije 1-1.

    ‘Save’ y’ukwezi, iki gihembo gihanganiwe n’umunyezamu wa Kiyovu Sports, Nzeyurwanda Jimmy Djihad iyo yakoze ku mukino wa Rayon Sports, Niyonkuru Pascal wa AS Kigali ku mukino wa Rayon Sports, Sebwato Nicholas wa Mukura VS ku mukino wa AS Kigali ndetse na Simon Tamale wa Rayon Sports ku mukino wa AS Kigali.

    Igihembo cy’umutoza w’ukwezi kikaba gihanganiwe na Mashami Vincent wa Police FC, Thierry Froger wa APR FC, Afahmia Lotfi wa Mukura VS ndetse na Habimana Sosthene wa Musanze FC.

    Victor Mbaoma wa APR FC

    Luvumbu wa Rayon Sports

    Hakizimana Muhadjiri wa Police FC

    Bigirimana Abedi wa Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mbaoma-na-luvumbu-mu-bahataniye-igihembo-cy-umukinnyi-w-ukwezi