Blog

  • Bishop Gafaranga n’umugore we bibarutse imfura #rwanda #RwOT

    Habiyambere Zacharie [Bishop Gafaranga] n’umugore we Murava Annette, bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko bibarutse imfura ya bo.

    Uyu munsi ni bwo amakuru yamenyekanye ko aba bombi bibarutse imfura ya bo akaba ari umuhungu, gusa Murava amaze iminsi ibiri abyaye aho yabyaye tariki ya 3 Mutarama 2024.

    Gafaranga akaba yashimiye umugore we kuba yaramuhaye impano idasanzwe muri uyu mwaka wa 2024, ari yo mfura ya bo y’umuhungu.

    Bibarutse imfura ya bo nyuma y’uko muri Gashyantare 2023 ari bwo Annette Murava na Bishop Gafaranga bakoze ubukwe biyemeza kubana, igihe basigaje ku Isi bakakimara bari kumwe.

    Bishop Gafaranga na Annette Murava bibarutse imfura ya bo

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/bishop-gafaranga-n-umugore-we-bibarutse-imfura

  • Glynis Johns wamamaye muri filime Mary Poppi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 04 Mutarama 2024, ni bwo Glynis Johns, umukinnyi w'amafilime w'umwongereza, wavukiye muri Afurika y'Epfo, yitabye Imana afite imyaka 100.

    Uwari ushinzwe kureberera inyungu z'ibikorwa bye, biwe wemeje ko uyu mukecuru yitabye Imana kuri uyu wa Kane, aho yaguye mu rugo yari atuyemo i Los Angeles azize 'impamvu zisanzwe.'

    Mitch Clem yongeyeho ati: “Glynis yongeye imbaraga mu buzima bwe akoresheje ubwenge, gukunda akazi ke, ndetse no guhindura imibereho y'abantu babarirwa muri za miriyoni.”

    Yakomeje agira ati: “Yari afite ubwenge bushobora kukubuza inzira zawe wari wayobowe n’umutima ukunda byimazeyo kandi byuzuye.

    Uyu munsi ni umunsi utoroshye kuri Hollywood. Ntabwo twababajwe gusa n’urupfu rwa Glynis dukunda, ahubwo tunababajwe n’iherezo rya 'Golden Age of Hollywood'.”

    Golden Age of Hollywood, ni igihe kiri hagati yo mu 1920 no mu 1960, aho Cinema yagize iterambere rikomeye mu buryo bw'umwimerere w'amajwi ndetse n'amafoto.

    Johns yamenyekanye cyane nyuma yo kugaragara muri Mary Poppins, aho yakinnye nkja Madamu Winifred Banks, umubyeyi wongeye guhura n’abana be abikesheje ubupfumu bwa Julie Andrews.

    Ubwamamare bwe, bwamufashije gukina filime za kera zakunzwe cyane zirimo 'Magic Box,' ndetse aza no gukora indirimbo yise “Sister Suffragette.'

    Filime ya Mary Poppins yatsindiye ibihembo 5 bya Oscar muri 13 yatoranijwemo, kandi ikomeza kuba imwe muri filime zizwi cyane zakozwe na Walt Disney.

    Mu myaka myinshi yamaze akora uyu mwuga, Johns yagiye akina filime nyinshi kandi yari azwiho kuba intangarugero. Kuva yatangira gukina, yagaragaye muri filime zirenga 60 n'amakinamico 30.

    Mu 1990, uyu mukinnyi wa filime yigeze kuvuga ko mu mwuga we ashishikajwe no gukina ibintu bigasa nk'aho biri kubaho koko ako kanya mu maso y'ababireba.

    Yatindiye ibihembo birimo icya Tony yegukanye mu 1973, naho mu 1960 atoranywa mu bihembo bya Oscar.

    Filime John yakinnyemo bwa nyuma, ni iyitwa 'Superstar' mu 1999, yagaragayemo Molly Shannon na Will Ferrell.

    Johns yari igisekuru cya kane cy'umuryango we. Yavutse kuri se w'umukinnyi wa filime na nyina wacurangaga piyano, avukira muri Afurika y’Epfo i Pretoria ubwo ababyeyi be bari mu ruzinduko.

    Afite imyaka 12, yari umubyinnyi maze aza gutangirira impano yo gukina filime muri London's West End afite imyaka 14. Yatangiye kumenyekana igihe yakinaga ari 'Madamu Samake' muri comedi ya Miranda mu 1948.

    Johns yabyaye umuhungu umwe  Gareth Forwood, witabye Imana mu 2007. Asize kandi umwuzukuru Thomas uba i Paris, n’abuzukuruza be batatu.


    Umukinnyi wa filime Johns yitabye imyaka afite imyaka 100 y’amavuko




    Yakunzwe cyane muri filime yitwa Mary Poppins


    Yagaragaye bwa nyuma muri filime mu 1999



    I Hollywood bari mu gahinda ku bwa Johns Glynis witabye Imana no ku bw’igisobanuro gikomeye yari afite muri Cinema

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138289/glynis-johns-wamamaye-muri-filime-mary-poppins-yitabye-imana-ku-myaka-100-138289.html

  • Kenny Sol yasezeranye mu mategeko na Kunda Al… – #rwanda #RwOT

    Kenny Sol yahamije isezerano rye n’umukunzi we Kunda, mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mutarama 2024 mu Murenge wa Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali.

    Kenny Sol wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Say my Name’ ni umwe mu bahanzi babigize umwuga kandi babyize, nyinshi mu ndirimbo agenda akora zigenda zigira igikundiro cyo hejuru kandi zigakundwa n'abantu b'ingeri zitandukanye.

    Ibi bituma agenda yitabazwa mu bitaramo bitandukanye birimo n’ibyo akorera hanze y'u Rwanda,  dore ko ubwo aheruka kuva gutaramira muri Canada ari bwo bwa mbere inkuru z'uko afite umukunzi zatangiye kujya hanze.

    Icyo gihe Kenny yumvikanye yemeza ko ari mu rukundo ndetse uyu mukobwa yari mu bagiye kumwakira, ku wa 26 Ukuboza 2023 uyu muhanzi yahise ajya no gufata irembo.

    Akaba kandi yaranamaze no kwambika impeta uyu Kunda bamaze iminsi bakundana.

    Kenny Sol yaserutse yambaye ikositimu y'iroza n'inkweto z'umukara mu gihe umukunzi we yambaye ikanzu y'umukara irimo amabara y'iroza.Kenny Sol yiteguye kuva mu cyiciro cy’ingaragu agana mu cyiciro cy’abagabo Kunda Alliance Yvette ugiye kuba umugore wa Kenny Sol bari bamaze igihe bari mu rukundoKunda na Kenny Sol bamaze igihe bakundana bakomeje urugendo ruganisha ku kubana akaramataUmuhango wo gusezerana imbere y’Amategeko kw’aba bombi  uri kubera  mu murenge wa NyakabandaKenny Sol ari mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite na none aho amaze no kwibikaho ibihembo bitagira inganoMubi ni we waje arinze Kenny Sol aha yarimo asohoka mu modoka y’imuturika yagiyemoUmutekano bawukajije ku murenge wa Nyakabanda aho Kenny Sol na Kunda bagiye guhamiriza isezerano

    KANDA HANO UREBE IBYABANJE MBERE Y’UKO KENNY SOL ASEZERANA N’UMUKUNZI WE

    “>

    Kanda hano urebe amafoto yaranze umuhango wo gusezerana hagati ya Kenny Sol n’umukunzi we

    AMAFOTO: Dox Visual-InyaRwanda.com

    VIDEO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138287/kenny-sol-agiye-gusezerana-mu-mategeko-na-kunda-amafoto-138287.html

  • Flyest Music yahuje abahanzi 9 barimo Andy Bu… – #rwanda #RwOT

    Isesengura rigaragaza ko yifashishije benshi mu bahanzi yagiye akorera indirimbo mu bihe bitandukanye n’abandi bagiye bahurira mu mishinga inyuranye y’umuziki kandi b’abahanga.

    Hariho indirimbo 11 zirimo ‘Nzagukunda’ yakoranye na Rita Ange Kagaju, ‘Don’t Let Go’ yakoranye n’umuraperikazi Angell Mutoni, ‘Cope’, ‘No Worries’ na ‘Once Call Away’ yakoranye na Ella Rings, ‘Killer’ yakoranye na Kevin Skaa, ‘Buhoro’ na J-Sha, ‘Akarara’ na Igor Mabano, ‘Take Time’ na Mike Kayihura, ‘Karma’ na Andy Bumuntu ndetse na ‘Job’ yakoranye na Makare Fox.

    Nta ndirimbo n’imwe Producer Flyest Music yaririmbyemo muri izi zose yashyize kuri Album ye, icyo yakoze ni ukuzitunganya mu buryo bw’amajwi (Audio), kuzinononsora ndetse no kuzandika.

    Yabwiye InyaRwanda ko yahisemo kuyita ‘Flyest Magic’ kubera ko ayifata nk’amahirwe abonye yo kwerekana impano ye cyangwa se ubushobozi bwe nka Producer n’umwanditsi w’indirimbo.

    Ati “Akenshi ntabwo aba Producers iyo dukora indirimbo z’abandi dukora ibintu uko tubyumva cyangwa tubitekereza cyangwa tubyifuza, ahubwo usanga umuhanzi nyirindirimbo nawe afite uburyo bwe ashaka ko bigendamo kandi koko indirimbo iba ari iye tuba tugomba kubyubaha.”

    Akomeza ati “Ntago tubona amahirwe ahagije yo gukora ibyo dutekereza byose. Kuri iy nshuro noneho indirimbo zari izanjye, nazikoraga uko mbitekereza nta ntekerezo ivuye ahandi.”

    Uyu musore yavuze ko ikorwa ry’iyi Album ye ryamuhaye kugerageza gukora injyana zose yifuzaga, kandi ajyanisha n’ibyo akunze. Yasobanuye ko iyi album ari icyanga cy’umuziki ashaka gukora ‘bitandukanye n’ibyo bamenyereye mu zindi ndirimbo nari nsanzwe nkora’.

    Flyest Music anasobanura ko guhuza abahanzi icyenda kuri Album ye ya mbere kari akazi katoroshye, ariko kandi yitaye cyane ku bahanzi bakoranye mu bihe binyuranye.

    Yungamo ati “Nahisemo abahanzi dukorana mpereye kuri bamwe mu bo nsanzwe nkunda ibihangano

    byabo, ubuhanga bwabo, indirimbo bakora, uko bazikora ndetse kandi abo numvaga ko twahuza bikagenda neza tukabona ibintu kimwe, kandi nabo bambereye abantu beza ntibangora bigenda neza cyane.”

    Muri rusange, Flyest Music avuga ko indirimbo yashyize kuri iyi album ye, zifite ubutumwa butandukanye, kuko zitsa cyane ku buzima abantu banyuramo buri munsi, yaba mu rukundo, mu kazi ndetse n’ibindi.

    Yavuze ko iyi album ifunguye urugendo rw’izi ndirimbo ari gukora azahuriza kuri Album ya kabiri na Album ya gatatu.

    Ni we Producer gusa wakoze kuri iyi album. Byageze n’ubwo anafata buri ndirimbo arayinononsora (Mastering) kugeza ubwo isohotse. Kuri we yabikoze mu rwego rwo ‘kugaragaza ubushobozi bwanjye nka Producer, yaba mu kunonsora indirimbo kugeza irangiye’.

    Mu ndirimbo zose ziri kuri iyi EP, avuga ko ‘No Worries’ ariyo isa n’ikomoza ku buzima bwe ariko kandi avuga ko abusangiye n’abandi, kuko yitsa ku bicantege ‘ducamo buri munsi, ibyitambika mu nzira bitubuza kugera aho twifuza kugera, intambara umuntu arwana umunsi kuwundi, ntagucika intege kuko uba wizeye ko uri kumwe n’Imana kandi ariyo igenda byose.’

    Mu ndirimbo 13 yashyize kuri Album, yanditse indirimbo ‘One Call Away’, ‘Cope’ ndetse na ‘No Worries’. Yanditse ku kigero cya 90% ndirimbo ‘Buhoro’ yaririmbwe na Buhoro; ni mu gihe Igor Mabano, Mike Kayihura na Angell Mutoni aribo biyandikiye indirimbo baririmbye.

    Ati “Izisigaye twarafatanyije kwandika abandi, ariko bazagafa bafite amagambo yanditse nkagira bike dufatanya kongeramo.”

    Flyest Music ni umuhanga mu kuryoshya indirimbo uri imbere mu bazitunganya mu Rwanda, yarambitse ukuboko kuri zimwe mu zakunzwe mu minsi ishize.

    Ababashije gukorana nawe baramwirahira ndetse iyo ugeze aho akorera usanga banyuranamo basimburana bamugana, amasaha menshi ayamara imbere ya Piano.

    Mu ndirimbo Flyest Music akora, ahanini zumvikanamo umwihariko n'ibicurangisho bidasanzwe byumvikana mu ndirimbo zo mu Rwanda ari na cyo ashimangira ko gifasha ibikorwa bye kutisanisha n'ibyakozwe n'abandi.

    Uretse u Rwanda atangiye gucengera mu mitwe y'abanyamahanga cyane abanya-Kenya kubera indirimbo za Andy Bumuntu zakunzwe muri iki gihugu zirangajwe imbere na 'On Fire'.

    Izindi ndirimbo amaze gukora harimo 'Have' ya Rita Ange Kagaju, 'Mfite Ubuzima' yahuriyemo na Boukuru, 'Inshuti Magara' ya King James na Israel Mbonyi n'izindi.

    Flyest yatangiye gutunganya indirimbo mu 2015. Ati 'Naje kubikora nk'umwuga mu 2018.' Avuga ko akora injyana zirimo Afrobeat, Afropop, Afrosoul, RnB, Zouk, Kizomba, HipHop, Reggae, Pop na Christian Music n'izindi zitandukanye.

    Uko yiswe Flyest

    Avuga ko kera imbuga nkoranyambaga cyane Facebook zikiza aribwo yafashe iri zina ashaka kujya yiyoberanya kuri uru rubuga.

    Ati 'Imbuga nkoranyambaga zikiza twafataga ama-usernames ari  atuma umuntu atapfa kumenya uwo uriwe, birangira ahubwo batumenye akaba  ari nayo batwita aho kutwita amazina yacu, iryanjye yari The Flyest King.'

    Arakomeza ati  'Nyuma ntangiye gukora beats nkajya nzibika muri folder yitwa Flyest Beats, hanyuma ngira igitekerezo cyo gukora studio na company ikora music business nkabyita Flyest Music, birangira Flyest Music arinjye rifashe ndaryakira.'

    Avuga ko yari asanganywe akabyiniriro ka  King akaza gushaka akandi kantu yongeraho inyuma ari nabwo yashyize the Flyest bimujemo gutyo bisanzwe.

    Flyest Music w'imyaka 30 agaragaza ko mu myaka itanu iri imbere ashaka kuzaba ari mu ba-producer bambere bakunzwe ku mugabane wa Afurika.

    Ati' Mu myaka itanu ndifuza kuba ndi umwe muba producers 10 ba mbere bakunzwe cyane baturuka ku mugabane wa Afurika.'

    Uyu musore iyo muganira akubwira ko gutunganya indirimbo aribyo byamuhisemo cyane ko yahisemo kureka ishuri,  ari mu mwaka wa nyuma agatangira kwiga gutunganya indirimbo yifashishije Youtube bikarangira bibaye umwuga we.


    Flyest Music yakoranye indirimbo ‘Karma’ na Andy Bumuntu kuri Album 

    Mike Kayihura yiyandikiye indirimbo ‘Take Time’ kuri Album ya Flyest Music

    Igor Mabano yaririmbye indirimbo ‘Akarara’ kuri album ya Producer Flyest Music 

    Umuhanzikazi Rita Ange Kagaju yaririmbye indirimbo ‘Nzagukunda’ kuri Album ya Flyest 

    Ella Rings afite indirimbo eshatu kuri album ya Producer Flyest Music

     

    Kevin Skaa yaririmbye indirimbo ‘Killer’ kuri Album ya Flyest Music 

    Umunyamuziki J-Sha yaririmbye indirimbo ‘Buhoro’ yanditswe na Flyest Music 

    Makare Fox yaririmbye indirimbo ‘Job’ kuri album ya mbere ya Flyest Music 


    Rita Ange Kagaju kuri album ye ‘Flyest Magic’ yaririmbyeho indirimbo ‘Urukundo’

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YA MBERE YA FLYEST MUSIC

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138284/flyest-music-yahuje-abahanzi-9-barimo-andy-bumuntu-na-igor-mabano-kuri-album-agereranya-na-138284.html

  • Miss Mwiseneza Josiane aryohewe n’urukundo rushya #rwanda #RwOT

    Miss Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi muri Miss Rwanda 2019, yemeje ko ari mu rukundo rushya n’umusore bamaranye imyaka 2.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Josiane yavuze ko ubu ari mu rukundo n’umusore bari baziranye mbere ariko bakundana ari uko yatandukanye na Christian.

    Ati “Twakundanye kuko ntandukanye n’uriya ariko mbere twari tuziranye, yari ahari ariko urumva umuntu aba azinranye n’abantu benshi, ntabwo baba ari abahungu mukundana, birangira dukundanye.”

    Agaruka ku gihe bamaranye yagize ati “tumaranye imyaka 2 irenga. Ndaryohewe mu rukundo mbaye ntaryohewe naba narabivuyemo.”

    Ni nyuma y’uko Josiane atandukanye na Tuyisimire Christian wari waramwambitse impeta ya Fiançailles muri 2020 amusaba ko yazamubera umugore undi na we arabyemera.

    Mu mpera za 2021 ni bwo byamenyekanye ko aba bombi batandukanye ubwo Christian yashyiraga hanze andi mafoto y’umukubwa witwa Annah bakundanye kuva 2018.

    Miss Mwiseneza Josiane yavuze ko ubu aryohewe n’urukundo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-mwiseneza-josiane-aryohewe-n-urukundo-rushya

  • Yishushanyijeho Vestine kubera urukundo amukunda – Yashatse kwiyahura indirimo za bo ziramuhumuriza (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Irahoza Agape uzwi cyane nka Cyangwe kubera akazi ko gusuka 'Dreads’ akora, yavuze ko atazigera yicuza na rimwe ifoto ya Vestine wo mu itsinda rya Vestine&Dorcas yishyizeho ko ahubwo azashyiraho izindi nyinshi.

    Vestine na Dorcas ni itsinda ry’abakobwa b’impanga baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Uyu musore yishyizeho ifoto ya Vestine ndetse aniyandikaho amagambo y’icyongereza 'I Love You Vestine' cyangwa se 'Ndagukunda Vestine'. Iyo urebye ibi bishushanyo 'Tatoos' yishyizeho ni bimwe bitajya bisibika.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Agape yavuze ko impamvu yishyizeho ibi bishushanyo ari uko akunda cyane Vestine.

    Avuga ko nyuma y’uko nyina yitabye Imana umwaka ushize yihebye cyane ndetse yumva yanakwiyahura ariko indirimbo za Vestine na Dorcas zatumye yongera kwigarurira icyizere.

    Ati 'amaze gupfa narihebye, ni bwo natangiye kumva ziriya ndirimbo za bariya bakobwa Vestine na Dorcas, numva ndabakunze. Nahereye kuri Nzakomora.'

    Yakomeje avuga ko Vestine ari we yiyumvisemo cyane. Ati 'ibiganiro narebaga nabonaga ari umwana mwiza, yitonda, atuje ari na mwiza, ni uko byaje ntekereza gushyira tattoo.'

    'Impamvu nayishyizeho ni ukugira ngo ninjya mutekereza njye ndeba isura ye numve nishimye, nayishyizeho nk’umuntu umukunda kandi w’umufana we.'

    Yavuze ko kandi bataziranye ariko yizeye ko igihe cya nyacyo nikigera Vestine azamumenya.

    Agaruka ku butumwa yamuha yagize ati 'namubwira ko mukunda, mba numva umutima wanjye umukunda birenze ibyo kuvuga ngo ubufana, ndamukunda cyane.'

    Yavuze ko yamwishushanyijeho adateganya ko bazakundana ari uko yamukunze cyane, urukundo rudafite icyo rushingiyeho.

    Ati 'ni kwa kundi ubona umuntu ukumva uramukunze ukamwishushanyaho, wenda byazageraho bikavamo bitanavamo ntibivemo, ni yo mpamvu namwishushanyijeho ndetse nzanishyiraho ibindi. Ni ukugira ngo njye mureba ariko ndanamukunda.'

    Ibi bishushanyo yishyizeho ntabwo azigera abihanaguzaho ndetse n’iyo atamukunda ngo ntazigera abyicuza nk’uko abantu babimubwira ko hari igihe azabyicuza.

    Ni umusore wavukiye i Rusizi muri 2003, ku myaka 14 ni bwo yatangiye kwiga ibintu bijyanye no gukora muri Salon, muri 2020 ni bwo yaje kwerekeza mu Mujyi wa Kigali gushaka ubuzima.

    Ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana 9 bavukana kuri nyina ariko bakaba badahuje se. Yakuze atazi se nyuma ni bwo nyina yaje kumubwira amazina ya se aramushaka, aza kubona nimero ya telefoni aramwibwira ariko ahakana ko atari umwana we ahubwo amusaba kubaza neza nyina, kugeza nyina yitabye Imana yari ataramusobanurira neza.

    Ntabwo ubuzima bwaje kumworohera byanatumye acikiriza amashuri aho yayahagarikiye mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

    Ifoto yishushanyijeho ya Vestine

    Agape wakunze cyane Vestine

    Vestine wakunzwe na Agape

    Vestine na Dorcas, indirimbo za bo zifasha benshi

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/yishushanyijeho-vestine-kubera-urukundo-amukunda-yashatse-kwiyahura-indirimo-za-bo-ziramuhumuriza-video

  • Kenny Sol yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda, Kenny Sol yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Kunda Yvette.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Mutarama 2024 ni bwo Kenny Sol na Kunda Yvette basesekanye ku murenge wa Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge aho basezeraniye.

    Kenny Sol wakunzwe mu ndirimbo ‘Haso’, ‘Say My Name’ n’izindi, n’umukunzi we ukomotse mu Bushinwa, basesekaye kuri uyu murenge bacungiwe umutekano n’umugabo w’ibigango umenyerewe gucungira umutekano ibyamamare, uzwi ku izina rya Mubi.

    Basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko ku mugoroba w’ejo hashize ari bwo Kunda yatangaje ko Kenny Sol yamwambitse impeta y’urukundo amusaba ko yazamubera umugore undi na we ahita abyemera.

    Byose bibaye nyuma y’uko mu minsi ishize Kenny Sol yari yagiye gufata irembe. Biteganyijwe ko n’indi mihango y’ubukwe ari vuba.

    Ni uko Kenny Sol yageze ku Murenge wa Nyakabanda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kenny-sol-yasezeranye-imbere-y-amategeko-n-umukunzi-we

  • Amis Cedric wahembwaga akayabo mu Barabu yateye ubwoba ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo kwaka akayabo iyi kipe kumuha byagorana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amis Cedric wahembwaga akayabo mu Barabu yateye ubwoba ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo kwaka akayabo iyi kipe kumuha byagorana

    Hashize iminsi ikipe ya Rayon Sports bivuzwe ko ishaka rutahizamu Amis Cedric wakanyujijeho n'ubundi muri iyi kipe mu myaka ishize ariko kugeza ubu bikaba ntakirakorwa.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagiranye ibiganiro n'uyu mukinnyi ndetse uyu mukinnyi aza gutangaza ko mu minsi micye arerekeza muri Rayon Sports abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuko yabonaga ibiganiro bimeze neza.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko igikomeje kugorana ngo ni amafaranga uyu mukinnyi arimo kwaka ubuyobozi bwa Rayon Sports. Amakuru dufite ni uko Amis Cedric ngo arimo kwaka angana na Million 1 n'ibihumbi 500 azajya ahembwa buri kwezi Kandi iyi kipe ngo ntiyiteguye kuyatanga bijyanye n'imyaka y'uyu mukinnyi kandi batizeye ko agikomeye nka mbere.

    Amis Cedric wahembwaga agera kuri Million 40 mu gihugu cya Saudi Arabia, kugeza ubu yibereye mu gihugu cy'uburundi yerekeje yo nyuma yo kubona ko Rayon Sports itazamuha ibyo yifuza gusa ibiganiro ngo birakomeje nubwo hari nandi makipe arimo kuganira nayo.

     

    Source : https://yegob.rw/amis-cedric-wahembwaga-akayabo-mu-barabu-yateye-ubwoba-ubuyobozi-bwa-rayon-sports-nyuma-yo-kwaka-akayabo-iyi-kipe-kumuha-byagorana/

  • Hagati ya APR FC na AS Kigali harimo ikipe itazakomeza! Uko amakipe azacakirana muri 1/8 mu mukino y’igikombe cy’Amahoro  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hagati ya APR FC na AS Kigali harimo ikipe itazakomeza! Uko amakipe azacakirana muri 1/8 mu mukino y'igikombe cy'Amahoro.

    Dore ko amakipe azahura mu mikino y'igikombe cy'Amahoro mu mikino ya 1/8 aho ikipe ya APR FC izesurana n'ikipe ya AS Kigali naho Rayon Sports igacakirana na Interforce FC:

    1. Vision FC izahura na Musanze FC

    2. Gorilla FC izahura na Kiyovu Sports

    3. AS Kigali izahura na APR FC

    4. Bugesera FC izahura na Marine FC

    5. Addax FC izahura na Mukura Victory Sports

    6. Gasogi United izahura na Muhanzi United

    7. Kamonyi izahura na Police FC

    8. Interforce FC izahura na Police FC.

    Source : https://yegob.rw/hagati-ya-apr-fc-na-as-kigali-harimo-ikipe-itazakomeza-uko-amakipe-azacakirana-muri-1-8-mu-mukino-yigikombe-cyamahoro/

  • Kapiteni mushya wa APR FC yatanze ubutumwa bukomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niyomugabo Claude uherutse kugirwa Kapiteni wa APR FC, yatangaje ko Simba SC ari ikipe nk'izindi batsinda, kandi ko bishoboka ko bakwegukana igikombe.

    Mu myitozo ibanziriza iya nyuma itegura umukino wa Simba, Niyomugabo Claude usigaye ari Kapiteni wa APR FC yabwiye itangazamakuru ko biteguye Simba SC nk'andi makipe yose.

    Abajijwe n'umunyamakuru wa Radio Rwanda niba nta bwoba bafite bwo guhura na Simba SC, Niyomugabo Claude yahakanye yivuye inyuma. Yagize Ati' Hoya ntabwoba dufite, uko dufata abandi bakinnyi nabo niko tubafata ntabwoba dufite.'

    Niyomugabo Claude yakomeje avuga ko n'igikombe cya Mapinduzi Cup gishoboka. Ati' Yego birashoboka cyane ko igikombe cyagicyura i Kigali.'

     

    Source : https://yegob.rw/kapiteni-mushya-wa-apr-fc-yatanze-ubutumwa-bukomeye/