Blog

  • Hasobanuwe amayeri yakoreshwaga n’umukozi w’Akarere ukurikiranyweho kunyereza intanga n’imiti by’amatungo #rwanda #RwOT

    RIB yataye muri yombi uyu mukozi w’Akarere ka Kayonza ku wa Gatatu tariki 03 Mutara 2023, nyuma y’uko bigaragaye ko hari ibyo yanyereje byabaga bayaragenewe kunganira gahunda ya Girinka Munyarwanda.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rusobanura ko zimwe mu nka zapfuye kubera ibyaha byakozwe n’uyu mukozwi w’Akarere ushinzwe ubworozi.

    Uyu mukozi ubu ufungiye kuri Sitari ya RIB ya Remera mu Mujyi wa Kigali, avugwaho kuba yarakoraga urutonde rwa barinda rw’abantu bigaragara ko bahawe imiti n’ibikoresho byagenewe ubworozi, nyamara batarabihawe.

    Muri uko gukora urutonde kandi, akoresheje inyandiko mpimbano, RIB yavuze ko hari n’abo yagaragazaga ko inka zabo zatewe intanga, nyamara zitarazitewe, bityo ko ibi byose bigize ibigomba guherwaho akekwaho ibyaha birimo kunyereza.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwongeye kuburira abishora mu byaha nk’ibi ko rutazabihanganira kuko uretse kuba bihungabanya imibereho y’abaturage, binadindiza iterambere ry’ubukungu.

    Muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, hakunze kumvikanamo uburiganya, aho bamwe mu baturage badatinya kuvuga ko banakwa ruswa kugira ngo bahabwe ayo matungo, mu gihe hari n’abavuga ko ahabwa abifashije ; nyamara yaragenewe abatsihoboye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Hasobanuwe-amayeri-yakoreshwaga-n-umukozi-w-Akarere-ukurikiranyweho-kunyereza-intanga-n-imiti-by-amatungo

  • Ibyo wamenya ku ngabo nshya zagiye muri Congo zitezweho gukora ibyananiye MONUSCO n’iza EAC #rwanda #RwOT

    Mu gihe Igisirikare cya Congo Kinshasa cyari gisumbirijwe n’umutwe wa M23, ubutegetsi bw’iki Gihugu bwakunze kuzamura amajwi busaba ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kugifasha guhangana na M23.

    Gusa ingabo zari muri ubu butumwa zahakaniye iki Gihugu zivuga ko bitari biri muri misiyo yari yazijyanye, kuko zitari zagiye kurwana, ahubwo ko zari zigiye gucungira umutekano abaturage ndetse no gufasha ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu.

    Muri ibyo bihe Perezida wa Congo Kinshasa, Felix Tshisekedi yatangiye gukorera ingendo mu Bihugu bihuriye muri SADC kugira ngo bigire icyo bifasha Igihugu cye, ndetse binemeranya kohereza ingabo.

    Kugeza ubu ingabo za Malawi, Afurika y’Epfo na Tanzania zageze muri Congo, aho zagiyeyo tariki 15 Ukuboza 2023 nk’uko bikubiye mu itangazo rya SADC.

    Izi ngabo zagiye mu butumwa bwiswe SAMIDRC, ziteganywa n’imyanzuro yafatiwe mu nama ya SADC yabereye muri Namibia i Windhoek, tariki 08 Gicurasi 2023.

    SADC yatangaje ko misiyo y’izi ngabo zayo, ari ugufatanya na FARDC kurwanya byeruye imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Nanone kandi ngo iyoherezwa ry’izi ngabo rishingiye ku masezerano y’uyu muryango wa SADC avuga ko Ibihugu biwugize bigomba gutabarana mu gihe hari icyatewe.

    Izi ngabo zoherejwe muri Congo mu gihe hari hashize iminsi micye iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zirangije manda yazo.

    Ubutegetsi bwa Congo bwakunze kuvuga ko izo za EAC ntacyo zafashije iki Gihugu kuko zitinjiye mu rugamba rwo guhashya umutwe wa M23, ahubwo bukavuga ko SADC yo izabikora.

    Izi ngabo za SADC zaje mu gihe umutwe wa M23 na wo ukomeje gushaka amaboko, dore ko uherutse kwiyunga mu ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo), rivuga ko rifite intego yo kubohora Congo no gukura Tshisekedi ku butegetsi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Ibyo-wamenya-ku-ngabo-nshya-zagiye-muri-Congo-zitezweho-gukora-ibyananiye-MONUSCO-n-iza-EAC

  • Kenny Sol yambitse impeta umukunzi we anafata… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda Rusanganwa Norbert uzwi cyane nka Kenny Sol mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Ikinyafu” yakoranye na Bruce Melodie, ‘Agafire’ ‘Say my name’ n’izindi, hamenyekanye amakuru avuga ko aherutse gufata irembo, akambika impeta umukunzi we.

    Amakuru InyaRwanda yahawe n’abantu ba hafi n’uyu musore avuga ko yafashe irembo ku wa 26 Ukuboza 2023.

    InyaRwanda ikimara kumenya aya makuru, umunyamakuru wacu yahise atohoza ngo amenye byinshi byimbitse kuri iyi nkuru.

    Umunyamakuru yari asanzwe afite amakuru y’uko Kenny Sol ari mu munyenga w’urukundo n’inkumi y’ikimero ikubutse mu gihugu cy’u Bushinwa.

    Twahise tunyarukira ku mbuga nkoranyambaga z’umukobwa bakundana wiyita Kunda ku mbuga nkoranyambaga, dusanga yahamije aya makuru ko yambitswe impeta y’urudashira.

    Uyu mukobwa yashyize amashusho ku mbuga nkoranyambaga ze maze yandika ati “Yansabye kuvuga Yego, nanjye ndabyemera”.

    Amakuru InyaRwanda yahise imenya kandi ni uko kuri uyu  wa Gatanu tariki 5 Mutarama 2023 aba bombi bazasezerana imbere y’amategeko.

    Kenny Sol aritegura kurushinga n’umukunzi we 



    Kunda, umukunzi wa Kenny Sol agaragaza ko yamaze kwambikwa impeta


    Kunda yahamije kwambikwa impeta ariko ntiyashyiraho uwayimwambitse nyamara bizwi ko ari Kenny Sol



    Kenny Sol na Kunda urukundo rujya rubatamaza kenshi



    Urukundo rw’abo bagerageje kurugira ibanga kenshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138270/kenny-sol-yambitse-impeta-umukunzi-we-anafata-irembo-amafoto-138270.html

  • Uwabaye Gitifu w’Intara yahishuye uko urubuga… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Mbere tariki ya 1 Mutarama 2023 ni bwo Jean Marie Vianney Makombe yamitswe aba Pasiteri mu Itorero Goshen Holy Church riyoborwa na Bishop Niyomwungeri Constantin mu muhango wabereye mu karere ka Muhanga.

    Jean Marie Vianney Makombe wabaye Pasiteri yamenyekanye muri siporo mu bikorwa bya Politike aho yabaye Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Intara y’Iburasirazuba ndetse akaba yarabaye umuyobozi w’Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Jean Marie Vienney Makombe yavuze ko mu buzima bwe yajyaga yumva agomba kugirira abandi akamaro ariko ko atigeze atekereza ko azaba umushumba mu Itorero kugeza ubwo yafataga icyemezo cyo kuba Pasiteri nyuma yo kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza y’Abangilikani iherereye hafi y’aho atuye mu karere ka Kicikiro mu Murenge wa Masaka.

    Aganira na InyaRwanda, Jean Vianney Makombe yabajijwe icyatumye ahitamo kuba Pasiteri mu gihe yari azwi nk’umukunzi wa Kiyovu Sports wanabaye Perezida wa mbere wa Sunrise FC yashingiwe mu karere ka Rwamagana mu mwaka wa 2011. 

    Makombe wabaye mu Nzego z’ibanze ari Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Intara y’Iburasirazuba ndetse mbere akaba yarabaye umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, yahishuriye InyaRwanda ko Ikiganiro cy’urubuga rw’imikino cyamubereye inzira yamwerekeje mu bijyanye n’ubumenyi mu by’Iyobokamana (Theology) nyuma yo kwiga ayo masomo bikamuharurira inzira yo kuba umushumba mu Itorero.

    Yagize ati: “Nari ndimo kumva ikiganiro cy’urubuga rw’imikino kuri Radiyo gitangira Saa tatu kikarangira Saa tanu. Ni bwo numvise itangazo ryanyujijwe hagati mu kiganiro. Muri iryo tangazo bavugaga ko hari kaminuza yigisha ibijyanye na tewolojiya, numva ibyo basaba mbyujuje ku bw’amahirwe iyo kaminuza iri hafi y’aho ntuye. Nahise mfata impamyabushobozi yanjye njya kwiyandikisha .”

    Pasiteri Makombe yakomeje avuga impamvu yahisemo kujya kuba Pasiteri muri Goshen Holy Church. Ati: “Maze kwiga ibijyanye na tewolojiya nagiye nsengera ahantu henshi bakansaba ko twakorana ariko ntabwo nagiyeyo.

    Nagiye i Muhanga ubwo nasengerwaga na Apostle Constantin ni bwo none numvise ko muri Goshen Holy ariho ngomba gukorera umuhamagaro kuko noneho nari maze Kubona ko mvite umuhamagaro nuko byaje nisanga ngomba kuba umushumba muri Goshen Holy Church.”

    Makombe yavuze ko azaharanira guteza imbere itorero rya Goshen Holy Church kugira ngo rigere no mu turere twose tw’u Rwanda. Ati “Hari Imiyoborere mu Itorero twize ndetse hari n’Intego esheshatu Itorero rigenderaho n’ubunararibonye mfite mu mirimo nagiye nkora ni byo nzagenderaho mu bikorwa byo guteza imbere ariko nzavoma ku mushumba w’Itorero Goshen Holy Church kandi nzaharanira guteza imbere abakiristu kuri Roho no ku mubiri .”

    Makombe Jean Marie Vianney yabwiye InyaRwanda.com ko yabatirijwe mu mazi menshi ari kumwe n’umugore we Mukasonga Solange wabaye Meya w’Akarere ka Nyarugenge muri Mata 2022. Avuga ko ari umukunzi wa Kiyovu Sports kuva cyera ndetse azakomeza kuyishyigikira.

    Makombe Jean Marie Vianney asanzwe ari komiseri muri komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, mbere yo kuyobora mu Nzego z’ibanze yabaye umurezi mu mashuri abanza, ay’imyuga ndetse n’ayisumbuye akaba yaragiriwe icyizere cy’abakunzi ba Kiyovu Sports ayobora amatora y’ubuyobozi bw’ikipe yabo.

    Makombe Jean Mari Vianney yabaye Pasiteri aharuriwe inzira n’urubuga rw’Imikino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138264/uwabaye-gitifu-wintara-yiburasirazuba-yahishuye-uko-urubuga-rwimikino-rwamuganishije-mu-nz-138264.html

  • Iriho indirimbo yahurijeho abahanzi 15: Tonzi… – #rwanda #RwOT

    Iriho indirimbo 15 zirimo ‘Respect’, ‘Nshobozwa’ yakoranye na Gerald, ‘Merci’, ‘Warabikoze’, ‘Umbeshejeho’, ‘Uwirata’, ‘Nimeonja’, ‘Ndashima’ na Muyango Jean Marie, ‘Niyo’, ‘Unyitaho’ na Joshua, ‘Ubwami’, ‘Ndakwizera’, ‘Nahisemo’, ‘Kora’ ndetse na ‘Wageze’.

    Iyi ndirimbo 'Kora' ifite umwihariko kuko yayikoranyeho n'abahanzi 15 barimo Dj Spin, Josh Ishimwe, Alfred Kwizera, Sano Olivier, See Muzik, Brian Blessed, Favour, Aguilaaa, Gilbert Heaven, Yves Bisengimana, Eddie Mico, Linda Kamikazi, Manzi Olivier, Rachel Rwibasira ndetse na Grace de Jesus.

    Yari amaze hafi imyaka ibiri akora kuri iyi album, kuko yatangiye kuyikoraho kuva muri Nyakanga 2022. Icyo gihe yatangiye kuyikoraho ari mu gihugu cy’u Bubiligi, mu gihe yari akuriwe.

    Tonzi yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 4 Mutarama 2024, ko igihe yanyuraga muri ibyo bihe byo gutwita ari nabwo Imana yamuhishuriye gukora iyi album ye ya cyenda.

    Uyu muhanzikazi wamamamye mu ndirimbo zinyuranye, avuga ko atangira gukora kuri iyi album ntiyatekerezaga ko izarangira ayise ‘Respect’, ahubwo yumviye ijwi ry’Imana ayita ‘icyubahiro’ mu rwego rwo gushimira Imana ku bw’intambwe yamuteresheje mu rugendo rwe rw’umuziki n’ubuzima.

    Ati “Numvise ntangiye urugendo rwa Album, hanyuma ntangirana na Producer Didier Touch tubiganiraho mubwira ko ntangiye album. Kubera ibihe nari ndimo nayitangiye nkwite inda y’amezi arindwi numva ko nzahita ngaruka hanyuma nkakora igitaramo muri 2022, hanyuma murabizi namwe gushaka ni ukwacu ariko gusohoza ni ukw’uwiteka.”

    Tonzi ashima Imana ko nyuma y’urugendo rutoroshye rwo kwibaruka no gukora kuri Album yabonye ko igihe cyiza ari iki cyo gushyira hanze iyi album.

    Yavuze ko mu 2022 akora iyi album yari mu bihe bitari bimworohereye, kuko akimara kubyara yarwaye mu muhogo. Ati “Nyuma yo kubyara nagize uburwayi bw’akayi ndavuga nti nonese bigenze bite, ko nari mu mushinga wa album biragenda gute, namwe murabyumva ko cyari ikibazo kuri njye, bimeze nk’igitero, ariko ndashima Imana ko yabashije kumpa imbaraga.”

    Tonzi yasobanuye iyi album nk’intsinzi yagezeho, ashingiye ku kuba satani yarashatse kwitambika mu ikorwa ry’ayo, ariko Imana ikigaragaza.

    Album ye yakozweho na ba Producer bazwi cyane muri Gospel barimo nka Camarade Pro, Moky Vybz, Didier Touch, Sam Pro, inononsorwa na Bob Pro na Nicolas. 

    Tonzi ati “Wa mwaka w’uburwayi nahanganyemo n’uburwayi, nawukuyemo Album, rero iyi album irihariye, kubera ko irihishurirwa Imana irimpa, yarimpaye mu buryo bw’impanga, ni album ifite abana b’impanga.”

    Iyi album iri ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, ndetse ushobora kwifashisha uburyo bwa MTN Mobile Money ukagura iyi album ukanze *182*8*1*687603#

    Uyu muhanzikazi yanavuze ko guhitamo izina ry’iyi album atorohewe, kuko yatekereje kubanza kuyita ‘Wambereye Imana’ cyangwa se ‘Warakoze Mana’ ariko kandi asanga izina ‘Respect’ risobanuye buri kimwe mu rugendo rwe. 

    Ati “Icyubahiro cy’Imana nta kintu wabona ukigereranya nacyo. Ya Mana iguha ubuzima, ya Mana ituma wicara bigakunda, ya Mana ituma unywa ukamenya ko itandukanye na Fanta, iyo Mana ndavuga nti ibi byose udukorera, ukwiye icyubahiro.”

    Akomeza ati “Uyu mwaka turawinjira duha Imana icyubahiro ku byo yakoreye u Rwanda, ku byo yakoreye Abanyarwanda, ibyo yakoreye abahanzi, ibyo yakoreye abanyamakuru, icyubahiro ku muntu wese uzi ko kubaho ari Imana.”


    Imyaka irenga 20 ari mu muziki…Indirimbo yahuriyemo n'abahanzi 15

    Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa InyaRwanda, Tonzi yavuze ko iriya myaka ishize ari mu muziki, kubera ko ubuzima bwe ari ukuririmbira Imana gusa.

    Yasobanuye ko ibyo yagezeho byose, yisunze ubuzima abanamo n’Imana ndetse n’isengesho, bituma nta kindi kintu yakora uretse gukorera Kristu n’umuryango we wose.

    Tonzi yavuze ko n’ubwo asanzwe afite akandi kazi ka buri munsi, bitamubuza kwamamaza Ingoma y’Imana binyuze mu bihangano ashyira hanze no mu bikorwa by’urukundo.

    Mu bihe bitandukanye, yagaragaye mu bitaramo by’abandi bahanzi, ariko ntiyigeze aboneka ategura igitaramo cye bwite

    Yavuze ko muri uyu mwaka yihaye intego yo gukora igitaramo cye bwite, ari nayo mpamvu tariki 31 Werurwe 2024, azakora icye azahuriramo n’abandi bahanzi. Ati “Nzakora igitaramo cyanjye, aho nzaba ndi kumurika Album yanjye ‘Respect’ ku mugaragaro’.

    Yumvikanishije ko kuba kuri album ye hariho indirimbo yakoranyeho n’abahanzi 15 ari ihishurirwa yagize, kuko atigeze atekereza yahurije aba bahanzi mu ndirimbo. 

    Ati “Iyi ndirimbo yaje ari nk’ihishurirwa, nko gusenga nabajije Imana, kuko nabonaga ari umushinga mugari, ndabaza nti ese nzayikora njyenyine.”

    Tonzi yavuze ko umwuka wera ariwe wamupangiye abahanzi bakoranye kuri iyi ndirimbo, kuko buri wese yahamagaye kuri telephone yamwitabaga vuba, kandi bagakorana.

    Iyi ndirimbo avuga ko bayikoze mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa. Ati “Kuko ari igihangano Imana yampaye, buri muhanzi wese nahamagaragara yahita ambwira ngo ahubwo urihe. 

    Iyi ndirimbo mubona ‘Kora’ yadufashe ibyumweru bibiri, kuko mu mbaraga zanjye ntabwo nari kubishobora, indirimbo yabaye mu gihe gito,”

    Tonzi yanavuze ko hari abahanzi yatekereje gukorana n’abo muri iyi ndirimbo biranga, kandi avuga ko abo bakoranye ari bamwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite muri iki gihe.


    Hari abanyamuziki bamaze kurenza Album ya munani:

    Tariki 1 Ukuboza 2023, King James uherutse gusohora indirimbo 'Ubanguke' yanditse kuri konti ye ya Twitter amagambo yaherekejwe no gutangaza ko ari gukora kuri album ye nshya.

    King James wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Ganyobwe', yakoresheje amagambo agirana inama buri wese ko uko ugenda utera imbere ari nako ubona ko hari ibidafite akamaro ukabireka.

    Yavuze ati 'Iyo umaze kumenya ko ibintu byinshi bihindukana n’ibihe hari ibidafite akamaro wiga kureka.'

    InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko King James yamaze kurangiza zimwe mu ndirimbo zigize Album ye ya munani, kandi iriho indirimbo yakoranye n'abandi bahanzi.

    Ni album agiye gushyira hanze, nyuma y'uko Album ye ya karindwi yise 'Ubushobozi' yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki n'abafana be muri rusange.

    Muri Mutarama 2016, umuhanzikazi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Cecile Kayirebwa yasohoye album ya munani yise 'Urukumbuzi' igizwe n'indirimbo 11 zirimo Intumwa Zanjye, Abuzukuru, Inzozi Data Yandoteye, Kuki Mwampishe, Uzanter' Irungu, Rwagasana, Rwego Rw' Ingenzi, Ubutumwa, Mbatez' Igitego n'iyitwa Amatage.

    Muri Nzeri 2022, Ezra Kwizera usanzwe ari Producer yasohoye album ya munani yise “Journey' (urugendo)”, igaruka ku rugendo rw'ubuzima bwe n'abandi. Iriho indirimbo 11 zirimo ‘Rukundo’, ‘Bolingo’, ‘Omukwano’ yakoranye na Sintex, ‘Sifa’, ‘Songa’, ‘Ninani’ na Nicolas Peks, ‘Ajabu’ yakoranye na Mani Martine, ‘Journey to Mali’, ‘Mavuta’, ‘Ameena’ ndetse na ‘Mama’.

    Nicolas Peks uri kuri iyi album, ni umuhanzi wo mu Burundi wamenyekanye mu ndiirmbo 'Kugasozi' n'izindi. Iyi album ye yumvikanamo ibicurangisho bya Kinyarwanda n'ibya kizungu.

    Tom Close agejeje Album icyenda, kuko aherutse gushyira hanze iyo yise 'Essence', kandi aherutse kubwira InyaRwanda ko yanatangiye urugendo rwo gukora album ya cumi.

    Ni album iriho indirimbo 13 ziganjemo cyane abaraperi. Iriho indirimbo ‘A voice note’ yakoranye na Bull Dogg, ‘Finally’ yakoranye na Wezi wo muri Zambia, ‘Fly away’, ‘Inside’, ‘Kampala’ yakoranye na A Pass wo muri Uganda;

    ‘Superwoman’ yakoranye na Sat-B wo mu Burundi, ‘Be my teacher’, ‘The One’, ‘Party’, ‘Feelings’ yahuriyemo na B-Threy, ‘My Number One’ yakoranye an Nel Ngabo na Riderman, ‘Don’t worry’ ndetse na ‘Mariwe’.

    Mu Ukwakira 2021, Massamba Intore yatangiye urugendo rwo gusohora indirimbo zigize Album y'umurage ya 11. Ni album iriho indirimbo zivuga ku butwali, urukundo, ubukwe, ubupfura n'ibindi.

    Massamba yabwiye InyaRwanda ko iyi Album ari iy'umurage kubera ko yiganjeho indirimbo za Se Sentore Athanase. Ati 'Ni Album y’umurage, kuko yiganjemo iz'umubyeyi sentore.'

    Yavuze ko indirimbo zose ziri kuri iyi Album zifite igisobanuro kinini mu buzima bwa Se Sentore Athanase witabye Imana.    

    Tonzi yatangaje ko tariki 31 Werurwe 2024 azakora igitaramo cyo kumurika Album ye yise 'Respect' 

    Tonzi yavuze ko iyi album yatangiye kuyikoraho ari mu Bubiligi mu gihe yari akuriwe yitegura kwibaruka 

    Tonzi yavuze ko yabonye izina rikwiye iyi album ari icyubahiro agomba Imana ku bw'ubuzima busanzwe anyuramo n'umuziki muri rusange  


    Umunyamakuru Isaa Kalinijabo wa Isango Star niwe wayoboye ikiganiro n’abanyamakuru


    Producer Eliel Sando wagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry’iyi album ya Tonzi yamushimiye


    Abanyamakuru baganiriye na Tonzi kuri Album ye ya cyenda yashyize hanze


    Wifashishije uburyo bwa Mobile Money urabasha kugura Album ya Tonzi

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘WARABIKOZE’ IRI KURI ALBUM YA TONZI


    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ikiganiro Tonzi yagiranye n'abanyamakuru

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138267/iriho-indirimbo-yahurijeho-abahanzi-15-tonzi-yaciyeho-agahigo-kuri-album-azamurika-mu-gita-138267.html

  • Miss Umwiza Phiona mu munyenga wurukundo n’u… – #rwanda #RwOT

    Bisa n'aho uyu mwaka wa 2024 uzaba uw'ibirori bya bamwe mu bakobwa begukanye amakamba anyuranye mu irushanwa rya Miss Rwanda ryahagaritswe.

    Byatangiye tariki 2 Mutarama 2024, Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2020 atangaza ko yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we Michael Tesfay.

    Kuri uyu wa Kane tariki 4 Mutarama 2024, Kayumba Darina wabaye igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2022, yasohoye ifoto ari kumwe n'umuraperi Kimzer, arenzaho emoji ishushanya umutima, mu gusobanuro urukundo hagati yabo.

    Nyuma y'amasaha macye, Muyango Claudine wegukanye ikamba rya 'Miss Photogenic' muri Miss Rwanda 2019, yahamije isezerano rye imbere y'amategeko n'umugabo we Kimenyi Yves usanzwe ari umukinnyi wa As Kigali.

    Mu gihe abantu bari bagihererekanya ziriya nkuru, Umwiza Phiona ufite ikamba rya Miss University Africa-East Africa 2021, yashyize kuri konti ye ya Instagram ifoto imugaragaza ari kumwe n'umusore witwa Munana Eric ashimangira ko yamukunze bya nyabyo.

    Yanditse agira ati 'Kuvumbura urugendo rwiza rw'ubuzima bwacu. Kuri 'Symphony' ya gatatu, aho buri nota yakinnye ni urwibutso ruri mu ndirimbo yacu. Hano ni ubuhanga bw'inkuru dusangiye.'

    InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko uyu mukobwa amaze imyaka itatu ari mu rukundo n'uyu musore, ko 2024 batangiye ari uwa kane bakundana.

    Umwiza Phiona ntiyavuzwe mu nkuru z'urukundo n'abasore, Munana Eric niwe musore wa mbere atangaje ku mugaragaro yeguriye umutima we.

     

    Umwiza Phiona yatangaje ko ari mu rukundo na Munana Eric


    Umwiza amaze imyaka itatu ari mu rugendo rw'urukundo na Munana


    Umwiza ufite ikamba ry'igisonga cya Gatatu cya Miss University Africa 2021 na Munani binjiye mu mwaka wa kane bari mu rukundo















    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138269/miss-umwiza-phiona-mu-munyenga-wurukundo-numusore-barambanye-amafoto-138269.html

  • Kimenyi Yves – Intore ishinjagira ishira, gucumbagira ntibyamubujije gusezerana na Muyango (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Tariki ya 4 Mutarama 2024, ni itariki itazibagirina mu buzima bwa Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine kuko nubwo uyu munyezamu yababaraga, yemeye ajya gusezerana imbere y’amategeko n’urukundo rw’ubuzima bwe.

    Ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Mutarama 2024.

    Ni nyuma y’amezi 2 gusa Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu wa AS Kigali abazwe imvune ikomeye yagize agacika igufwa ry’ukuguru kw’iburyo tariki ya 29 Ukwakira 2023, hari mu mukino w’umunsi wa 9 AS Kigali yakinagamo na Musanze FC.

    Birumvikana ko uyu mukinnyi wabazwe, amezi abiri gusa ataba akize.

    Babasesekaye ku biro by’Umujyi wa Kigali, Kimenyi Yves afite akamwenyu mu maso, ubona yishimye.

    Gusa yari nka ya Ntore ishinjagira ishira kuko byagaragara ko agicumbagira cyane, nubwo atari ku mbago ariko yari yishingikirije umukunzi we, Muyango watambukaga amufashe, no gukandagira yakandagiraga gake ngo atababara.

    Ni cyemezo gikomeye uyu musore yafashe, kujya gusezerana akibabara cyane ko amakuru avuga ko yavunitse buri buke bagasezerana, bahita babyimura.

    Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, biteganyijwe ko ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru ari bwo indi mihango yose y’ubukwe izaba, akazabera muri Romantic Garden ku Gisozi.

    Ibyishimo byari byose kuri Kimenyi Yves ba Muyango Claudine

    Kimenyi ntarakira, no guhagarara yasaga n’uwishingirije cyane akaguru katarwaye ngo adakomeza kubabara cyane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kimenyi-yves-intore-ishinjagira-ishira-gucumbagira-ntibyamubujije-gusezerana-na-muyango-amafoto

  • Katy Perry aritegura kugaruka bushya mu muzik… – #rwanda #RwOT

    Katheryn Elizabeth Hudson umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo wamamaye ku izina rya Katy Perry, ni umwe mu bakomeye mu njyana ya ‘Pop’ yamugize icyamamare mpuzamahanga. Yatangiye umuziki mu 2001 ubwo yari afite imyaka 16 y’amavuko.

    Katy Perry wari umaze imyka 4 adasohora ibihangano bishya, yatangaje ko uyu mwaka wa 2024 agiye kugaruka mu muziki bundi bushya ndetse agahita anasoho album nshya. Aganira n’ikinyamakuru Access Hollywood, yavuze ingamba atangiranye umwaka wa 2024.

    Uyu muhanzikazi yavuze ko agiye kugaruka bushya mu muziki muri uyu mwaka

    Katy Perry yagize ati: ”Ngeze kure imyiteguro yo gukaruka mu muziki. Ndabizi ko abafana banjye nzabatungura kuko nzagaruka bushya uko batigeze bambona mbere. Ndashaka kongera gukora ibitaramo nzaririmbamo indirimbo nshya nzasohora kuri album ndigutegura”.

    Katy Perry yateguje album nshya izaba ari iya Karindwi asohoye kuva yatangira umuziki

    Uyu muhanzikazi w’imyaka 39 yakomeje akomoza kuri album yenda gusohora agira ati: ”Ndacyari gushakisha izina rijyanye n’ubutumwa bukubiye kuri iyi album. Ni album nibanze ku buzima bwanjye bwite by’umwihariko kuva naba umubyeyi. Ndifuza gusangiza abafana banjye ubuzima mazemo imyaka 4 ntakora umuziki”.

    Katy Perry yaherukaga gusohora album mu 2020 yise ‘Smile’

    Yatangaje kandi ko muri uyu mwaka yifuza gukora ibitaramo bizenguruka Isi nyuma yo gusohora iyi album nshya atarabonera izina. Katy Perry uteguje album nshya, yaramaze igihe yarateye umugongo iby’umuziki ahugiye mu marushanwa ya ‘American Idol’ abereye umukemurampaka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138249/katy-perry-aritegura-kugaruka-bushya-mu-muziki-na-album-nshya-138249.html

  • Bruce Melodie yagaragaje uko kuvanga umuco n… – #rwanda #RwOT

    Hari n’abavuga ko ari byiza, bigaragaza ko Guverinoma yabonye ko ubuhanzi ari uruganda rwabyara amafaranga rukwiye gushyigikirwa bigahuzwa na gahunda y’ubukerarugendo buhanzwe amaso nk’imwe mu nkingi y’ubukungu ikomeye.

    Ubuhanzi bwanyujijwe muri Minisiteri zinyuranye zirimo nka Minisiteri y’Umuco na Siporo, mu Inteko y’Umuco, muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe) n’ahandi.

    Hari amakuru avuga ko ubuhanzi bugenerwa ingengo y’imari y’asaga Miliyari 1 Frw, ariko ko biturutse mu kuba abahanzi badashyize hamwe bose, bituma aya mafaranga agarukira mu ntoki za bamwe.

    Hari amafaranga yigeze gutangwa yo gushyigikira Sinema, bigera ubwo umuterankunga ayasubirana kubera ko abari kuyakoresha batigeze barabukwa.

    Kimwe muri byinshi Minisiteri y'urubyiruko ndetse n'ubuhanzi yitezweho harimo gufasha abahanzi kunga ubumwe, guhanga ibihangano byubakiye ku muco w’u Rwanda, kubafasha kwisanga mu bikorwa bibinjiriza amafaranga, kwibumbira mu mahuriro na za ‘Federation’ zihari n’ibindi.

    Minisitiri w’Urubyiruko ndetse n’ubuhanzi, Dr.Utumatwishima Abdllah aherutse kwandika kuri Twitter agaragaza ko hakwiye gutekerezwa uko inama zibera muri Kigali zijyanishwa n’ibikorwa bisiga amafaranga mu mifuko y’abahanzi b’i Kigali.

    Ubwo yatangizaga icyiciro cya Gatatu cya ArtRwanda-Ubuhanzi, Dr Utumatwishima J. Nepo Abdallah, yasabye abahanzi kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu.

    Yavuze ko 'Nta rugamba twajyamo nk'igihugu tutari kumwe n'abahanzi, ndagira ngo tuzanageregeze abahanzi ntimuzabure mu rugamba rwo guhagararira igihugu. Igihe mukenewe ku butumwa bwiza bw'igihugu ntimuzabure.'

    Yasabye abahanzi guhanga bibuka ko ibyo bakora bikwiye kubabyarira inyungu. Ati ''Inzozi zose wagira n'impano waba ufite ugomba gushyiramo akazi kugera ku rwego rw’aho ugomba guhembwa.'

    2023 yarangiye hatangajwe Minisiteri izajya ibarizwamo ubuhanzi. Ariko kandi n’umwaka warangiye hakozwe ibikorwa binyuranye byari bigamije guteza imbere nko gukomeza amarushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi n’ibindi.

    Umuhanzi Bruce Melodie uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko kuba ubuhanzi bwarashyizwe muri Minisiteri ari ikintu cyiza cyo kwishimira.

    Kuko mu bihe bitandukanye, ubuhanzi bwagiye bushyirwa hamwe n’umuco, bigatuma abo mu muco baryamira cyane abahanzi ntibagaragare nk’uko byagakwiye.

    Yavuze ko abakora ubuhanzi ari n’urubyiruko bityo ko ari amata yabyaye amavuta. Ati “Ni byiza cyane! Kubera ko iyo ubuhanzi bwavangwaga n’umuco wasangaga hakurikiranwa cyane ubuhanzi bujyanye n’umuco gusa hanyuma abakora umuziki ugezweho bagasa n’abatari mu murongo neza nk’abadakurikiranwa neza.'

    'Ubu rero kuba turi urubyiruko, tukaba dukora n’umuziki, byorohereje abatuyobora cyangwa se abatureberera kumenya neza ibyo dukeneye n’ibibazo duhura nabyo.”

    Uyu muhanzi asobanura 2023 nk’umwaka yakozemo ibikorwa byambuka imipaka, kandi iyo asubije amaso inyuma  abona ko hari itafari byashyize ku rugendo rwe rw’umuziki.

    Mu 2023, uyu muhanzi yari ahataniye ibikombe bibiri muri Trace Awards, asobanura ko muri we yifuzaga gutwara ibikombe byombi, ariko ko n’icyo yatwaye akishimira cyane.

    Akumvikanisha ko yari afite inzozi zo gutwara igihembo cy'umuhanzi mwiza mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (EAC), aho yari ahaganye n'abarimo Diamond wo muri Tanzania. Yaje kwegukana igikombe cy'umuhanzi mwiza wo mu Rwanda

    Mu kiganiro na Televiziyo Rwanda, Bruce Melodie yashimye Leta ku bwo gucira inzira ubuhanzi binyuze mu bikorwa nk’ibi. Ati “Nkanaboneraho gushima Leta idufasha ikazana ibikorwa binini nka biriya mu gihugu cyacu niho natwe nyine tubonera uburyo bwo kwigaragariza no kwereka Isi ibyo dushoboye.” 

    Bruce Melodie yavuze ko kuba ubuhanzi bwarashyizwe muri Minisiteri ari intambwe nziza


    Bruce Melodie avuga ko yari afite inzozi zo gutwara igikombe cy'umuhanzi mwiza muri EAC

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WHEN SHE'SAROUND' YA BRUCE MELODIE NA SHAGGY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138248/bruce-melodie-yagaragaje-uko-kuvanga-umuco-nubuhanzi-byabangamiraga-iterambere-ryabwo-138248.html

  • Irene Mulindahabi yakurikijwe imijugujugu i B… – #rwanda #RwOT

    Irene Mulindahabi witazira akazina ka ‘M Irene’ i Burundi akomeje guterwa imijugujugu n’abanyamakuru baho biganjemo abakoresha umuyoboro wa Youtube nyuma yo kubitambika bashaka amaramuko.

    Iyi mijugujugu yaturutse ku gitaramo abahanzi abereye umujyanama, Dorcas na Vestine baherutse gukorerayo.

    Ni igitaramo aba bakobwa bakoreye i Bujumbura mu ijoro ryo ku wa 23 Ukuboza 2023, igitaramo cyitabiriwe n’abasaga ibihumbi bitatu.

    Iki gitaramo mbere y’uko kiba, abanyamakuru bakoresha umuyoboro wa Youtube bari babwiwe ko bitemewe gufata no gushyira amashusho y’igitaramo cy’aba bakobwa ariko hagira bamwe bemererwa kubikora kuko bari babisabiye uburenganzira bwihariye.

    Icyaje gutungura aba banyamakuru b’i Burundi, ngo ni uko n’abo bake bari babisabiye uburenganzira bakabifata ndetse bakanabishyira kuri Youtube, byarangiye bakomanyirijwe n’uyu Munyamakuru.

    Mu mashusho umwe mu banyamakuru bakoresha Youtube wa Isaac tv, yashyize hanze, yavuze ko Irene akigera i Kigali yabareze umwe kuri umwe ibizwi nka reporting.

    Bavuga ko bari basabye uburenganzira kandi babuhawe, bityo batumva impamvu yo gusibishwa aya mashusho.

    Kugeza ubu urarananyije amaso kuri Youtube ukajya mu ishakiro, ushaka igitaramo cya Dorcas na Vestibe i Burundi, hasigaye shene ebyri zifiteho ayo mashusho mato mato nabo bakubwirwa ko budacya kabiri akiriho.

    Umwe mu banyamakuru bo mu Burundi wanayoboye iki gitaramo, Ami Pro waganiriye na Inyarwanda, yavuze ko abantu bose Irene yabasibishije amashusho adasize n’abari abaterankunga b’icyo gitaramo.

    M Irene  yabwiye InyaRwanda ko  aba banyamakuru bari babujijwe gufata aya mashusho, ko abasabwe kuyasiba ari abarenze kumabwiriza bari bahawe bityo ko ibyo yakoze nta kibazo byagakwiye guteza cyane ko impande zombi zari byamvikanyeho.

    M Irene yashimangiye ko muri iki gitaramo abanyamakuru bari bemerewe gufata amafoto gusa.

    Ami Pro wari Mc mu gitaramo cya Dorcas na Vestine

    Umunyamakuru Irene Mulindahabi arimo guterwa amabuye i Burundi nyuma yo gusibisha amashusho y’igitaramo cya Dorcas na Vestine

    Igitaramo cya Dorcas na Vestine i Burundi cyateje impagarara

    Kanda hano urebe amashusho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138244/irene-mulindahabi-yakurikijwe-imijugujugu-i-burundi-138244.html