Blog

  • Bunamiye abitabye Imana! Orchestre Impala de… – #rwanda #RwOT

    Ibi birori byabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 2 Mutarama 2024, bibera kuri Saint-Famille mu Mujyi wa Kigali.

    Byakozwe ku nshuro ya mbere hagamijwe guhuriza hamwe abafana b'abo, ndetse bizajya biba buri mwaka mu rwego rwo kureba aho bageze besa imihigo bihaye.

    Komite yatowe igizwe n'abantu batandatu barangajwe imbere na Mutoni Evode wabaye Perezida, Nyirahabimana Frida wabaye Visi-Perezida, Hitayezu Dominique wabaye umubitsi ndetse na Ndizeye Thomas, Nsanzamahoro Dominique, Eric Karenzo Uwishema, Dr Jeanne na Karinijabo Jean Claude batowe ku rwego rw'abajyanama.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Mutoni Evode wabaye Perezida yavuze ko afatanyije na komite bagiye guhuza abafana aho bari hose mu gihugu no hanze y'Igihugu ba Orchestre Impala de Kigali kuko 'arizo mbaraga z'Impala kandi barahari benshi tukazifashisha kugera ku ntego zabo'.

    Yavuze ko bazanakorana mu gushaka abaterankunga cyangwa abafatanyabikorwa ba Orchestre Impala 'bazayifasha kugera ku byo Impala na komite bateganya kugeraho'.

    Akomeza ati 'Tuzashaka imishinga y'indi yabyara inyungu yafasha Impala kwiteza imbere. Tuzafasha kandi Orchestre Impala de Kigali gutegura ibitaramo byinshi mu gihugu no hanze y'igihugu kugirango basusurutse abakunzi bayo kuko abafana bakeneye ko babataramira.'

    Uyu mugabo watowe ku mwanya wa Perezida, avuga ko amaze imyaka 40 ari umufana wa Orchestre Impala, kuko yatangiye gukurikirana ibikorwa by'abo yiga mu mashuri abanza, nyuma y'uko Impala zikoreye igutaramo mu gace k'iwabo.

    Mima La Rose watangiranye n'iri tsinda, yavuze ko kugarura Orchestre Impala kari akazi katoroshye, kuko basabwaga arenga Miliyoni 7 Frw yo kugura ibikoresho by'umuziki.

    Mu bushobozi yari afite, Munyanshoza Dieudonne yemeye gutanga Miliyoni 3 Frw hagurwa ibikoresho, ubundi Orchestre Impala yongera gusubiza mu ngamba.

    Bagaragaje ko mu rugendo rwabo bagiye bahura n'ibicantege, birimo nko gutaramira mu Ntara, kenshi bakabura amafaranga yo kugaruka i Kigali

    Munyanshoza yashimye abakunzi b'Impala,anabagaragariza imwe mu mishinga bateganya muri uyu mwaka ndetse n'ibyo bamaze kugeraho.

    Yavuze ko bamaze kugira umuyoboro wa Youtube, aho bazajya bashyira ibihangano by'abo, yaba ibyo muri iki gihe ndetse n'ibyo hambere.

    Ati 'Muri uyu mwaka hari ibikorwa byinshi duteganya nko gukora igitaramo kinini ku munsi w'Intwari n'ibindi.'

    Munyanshoza yanashimye cyane ubuyobozi bw'Igihugu, anavuga ko bazagira uruhare mu matora ya Perezida n'abadepite, kuko hari ibihangano bari gutegura.

    Mu bihe bitandukanye, Orcheste Impala yacurangiye abanyarwanda indirimbo zabashimsihije cyane kandi ifasha Leta mu gukangurira abaturage amajyambere n'ibindi.

    Umwihariko wayo ni uko ari ryo tsinda ryamaze igihe kirekire ritarasenyuka nk’uko byagendekeraga andi matsinda mu bihe bitandukanye mu Rwanda.

    Ryanyuzemo abahanga mu muziki nka Soso Mado, Tubi Lando, Mimi La Rose, Maitre Lubangi, Pepe larose, Semu, n’abandi.

    Bamamaye mu ndirimbo nka ‘Nyiramaliza’, ‘Anita Mukundwa’, ‘Abagiramenyo’, ‘J;ai bien choisi’, ‘Anonciata’, ‘Ese ko Ugiye’, ‘Aliya’, ‘Goretti’ n’izindi.

    Mima La Rose yavuze ko ibi birori bizajya biba buri mwaka mu rwego rwo guhuza abakunzi b’abo

    Bakase umutsima mu rwego rwo kwizihiza ubumwe bw’abafana na Orchestre Impala

    Mima La Rose yagarutse ku rugendo rwo kwiyubaka rwa Orchestre Impala n’ibikorwa bahanze amaso




    Orchestre Impala de Kigali baririmbye nyinshi mu ndirimbo z’abo zakunzwe muri ibi birori

    Umukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyi muri Orchestre Impala,


    Abafana bafashe umwanya wo kwibwirana no gusabana na Orchestre Impala by’igihe kirekire




    Muri ibi birori bafashe umwanya wo kuzirikana abanyamuziki banyuze muri Orchestre Impala bitabye Imana


    Bamwe bagiye basaba indirimbo zo kubaririmbira, abandi bagafatanya na Orchestre Impala kuririmba


    Munyanshoza yahuye na bamwe mu bakunzi ba Orchestre Impala baraganira


    Umwe mu bakuze muri Orchestre Impala de Kigali umaze igihe kinini yagarutse ku rugendo rwe mu muziki

    Munyanshoza Dieudonne yavuze ko kongera gutangaza Orchestre Impala de Kigali byasabye ubwitange

    Bahuriye ku gukunda Orcheste Impala de Kigali, kandi biyemeje kuyigishyigikira

    Wari umwanya wo guhuza no kumenyana kw’abafana bo mu bice bitandukanye by’Igihugu

    Ibyo kurya no kunywa by’uruganda rwa Bralirwa ndetse na Skol byari byateguwe ku bwinshi

    Ibi birori byahuje abafana bo mu bice bitandukanye by’Igihugu ndetse no hanze y’u Rwanda

    KANDA HANO UREBE UKO IBIRORI BYA ORCHESTRE IMPARA BYAGENZE YAHURIJEMO ABAFANA

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ibirori bya Orchestre Impala n’abafana

    AMAFOTO&VIDEO: Dox Visual-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138255/bunamiye-abitabye-imana-orchestre-impala-de-kigali-yakoze-ibirori-byatorewemo-komite-yabaf-138255.html

  • Kiyovu Sports yafatiwe ibindi bihano na FIFA – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Mutarama 2024, nibwo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA, yandikiye ikipe ya Kiyovu Sports ibamenyesha ko batemerewe gusinyisha umukinnyi n’umwe muri iri soko ry’igura n’igurisha.

    FIFA yamenyesheje Kiyovu Sports ko mu gihe itarakemura ikibazo ifitanye n’umukinnyi w’umurundi Ndikumana Codjifa,itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya 

    Ndikumana Codjifa w’imyaka 19 mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2023-24 nibwo yasinyiye ikipe ya Kiyovu Sports, ariko ntiyabasha kuyikinira kubera ko itubahirije ibyo bari barasezeranye, nyuma aza no kuyirega muri FIFA.

    Tariki 15 Ugushyingo 2023, nibwo Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA yandikiye ikipe ikipe ya Kiyovu Sports iyimenyesha ko igomba kwishyura uwari umukinnyi wayo Ndikumana Codjifa amafaranga asaga Miliyoni 17 Frw kubera kutubahiriza ibyari bikubiye mu masezerano.

    Kiyovu Sports yugarijwe n’amikoro make ntabwo iri guhabwa amahwemo na FIFA 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138257/kiyovu-sports-yafatiwe-ibindi-bihano-na-fifa-138257.html

  • Kimenyi Yves na Miss Muyango basezeranye im… – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango  wabereye  muri Salle y’Umujyi  wa Kigali,Uwase Muyango yaserukanye ikanzu nziza yo mu ibara ry'icyatsi cyerurutse naho  Kimenyi Yves yari wambaye ikoti  ry'ubururu butijimye.

    Urukundo rw'uyu munyezamu wanyuze mu makipe akomeye hafi ya yose akomeye mu Rwanda arimo APR, Rayon Sports  na Kiyovu Sports, kuri ubu akaba gukinira AS Kigali.

    Kimenyi Yves na Miss Photogenic, 2019 Uwase Muyango rwatangiye kugarukwaho mu mwaka wa 2019.

    Imyaka igiye igiye kugera muri 5 aba bombi batangiye gukundana ibintu byagarutsweho bitari gacye bitewe nuko bose basanzwe ari ibyamamare

    Kimenyi aza no kwambika impeta y'integuza muri Gashyantare 2021 Miss Muyango mu gihe bari mu myiteguro y'ubukwe bwabo Imana yabahaye muri Kanama 2021 umugisha w'umwana w'umuhungu bise Kimenyi Miguel Yanis.

    Basa nk’abatujeho kugera ubwo mu mpera za 2023 batangazaga ko bagiye gukora ubukwe ndetse mu Ukuboza 2023 Miss Muyango akorerwa ibirori byo gusezera ku bukumi.

    Ubukwe bwaba bombi bukaba butegerejwe ku wa 06 Mutarama 2024 byitezwe ko buzitabirwa n'ibyamamare by'ingeri zitandukanye mu mikino, imyidagaduro n'itangazamakuru.

    Kimenyi Yves ubu agiye kuzuza imyaka 33 mu gihe Miss Muyango we arimo asatira imyaka 25.Miss Uwase Muyango na Kimenyi Yves basanzwe bafitanye umwana w’umuhungu basezeranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u RwandaMiss Muyango mu mpera za 2023 yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumiImodoka y’umuturika yazanye Miss Muyango na Kimenyi Yves ku biro by’umujyi wa Kigali ahabereye uyu muhango

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138259/kimenyi-yves-na-miss-muyango-bagiye-gusezerana-imbere-yamategeko-amafoto-138259.html

  • Kimenyi na Muyango basezeranye imbere y’amategeko #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa AS Kigali, Kimenyi Yves ndetse n’umunyamakuru wa ISIBO TV, Uwase Muyango Claudine basezeranye imbere y’amategeko.

    Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Mutarama 2024, ubera ku Biro by’Umujyi wa Kigali.

    Ni mu gihe indi mihango y’ubukwe izaba ku wa Gatandatu w’iki cyumweru tariki ya 6 Mutarama 2024 muri Romantic Garden.

    Ni nyuma y’uko tariki ya 28 Gashyantare 2021 Kimenyi Yves yafashe icyemezo yambika impeta y’urukundo, Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Nyampinga uzi kwifotoza kurusha abandi muri 2019 “Miss Photogenic 2019” maze amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera.

    Ni umuhango wabereye mu Busitani bwa Centerpiece hafi ya Kaminuza ya ULK, mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi.

    Ntabwo byahise bikunda ko bakora ubukwe ariko baribaniye nk’umugore n’umugabo ubu bakaba bafitanye n’umwana w’umuhungu, Kimenyi Miguel Yannis.

    Bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka hafi 5 y’uburyohe bw’urukundo. Mu Kuboza 2019 ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ISIMBI, Kimenyi Yves yavuze ko nubwo abantu bamenye urukundo rwabo muri Kanama 2019 ariko bari bamaze nk’amezi abiri bakundana ariko bari baramenyanye mbere.

    Yagize ati'hari hashize igihe gito, hari igihe ikintu kiba gito ariko kigahita kikuzamo vuba vuba, ntabwo byatinze kumenyekana cyane kuko kugira ngo bijye hanze byari bimaze nk’ukwezi n’igice cyangwa 2, ni ukuvuga ko kuri twebwe hari intambwe byari bimaze gufata.”

    “Twari dusanzwe tuvugana ariko guhura twahuriye mu isabukuru (anniversaire) y’umushuti we ariko njye ni we nari ngiye kureba mpita nikomereza.'

    Aba bombi bahura bwa mbere bahuriye mu isabukuru y’umukobwa wari inshuti yabo bombi batangira kugenda bavugana biza kuvamo urukundo.

    Kimenyi Yves yasezeranye imbere y’amategeko na Muyango Claudine

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kimenyi-na-muyango-basezeranye-imbere-y-amategeko

  • APR FC izacakirana na AS Kigali muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro #rwanda #RwOT

    Tombola ya 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2024 yasize ikipe ya APR FC igomba gucakirana na AS Kigali.

    Ni tombola yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Mutarama 2024 ku cyicaro gikuru cya FERWAFA.

    Amakipe 8 yakomeje anyuze mu ijonjora ry’ibanze yiyunze ku yandi 8 ataranyuze muri iri jonjora maze atomborana muri 1/8.

    Umukino ukomeye uzaba urimo ni uwo APR FC igomba guhuramo na AS Kigali. Rayon Sports yatomboye Interforce FC.

    `Uko amakipe azahura muri 1/4

    Vision FC vs Musanze FC
    Gorilla FC vs Kiyovu SC
    AS Kigali vs APR FC
    Bugesera FC vs Marines FC
    Addax FC vs Mukura VS
    Gasogi United vs Muhazi United
    Kamonyi FC vs Police FC
    Interforce FC vs Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-izacakirana-na-as-kigali-muri-1-8-cy-igikombe-cy-amahoro

  • Mbappé mbere yuko ajyenda akomeje gukorera Paris saint Germain ibitangaza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabereye kuri Parc des Princes, aho warangiye ari ibitego bibiri bya Paris Saint-Germain ku busa bwa Toulouse.

    Kylian Mbappe watsinze igitego cya Kabiri muri uyu mukino, yahise afasha PSG kwegukana igikombe cya Trophee des Champions ku nshuro ya 12.

    ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 3 Mutarama 2024 waberaga Parc des Princes wahuzaga Paris Saint-Germain na Toulouse ni umukino warangiye Paris Saint-Germain itsinzemo Toulouse ibitego ibitego bibiri ku busa bwa Toulouse.

    uyu wari umukino wo guhatanira igikombe cya Trophee des Champions byaje kurangira cyegukanywe na Paris Saint-Germain ku nshuro ya 12.

    uyu ni umukino kandi wagaragayemo umunyarwanda Waren Kamanzi ukinira
    Toulouse winjiye asimbuye Umusore ukiri muto w'umufaransa ukina yugarira Christian MAWISSA ELEBI ku munota wa 77″.
    Paris Saint-Germain yegukanye igikombe cya Trophee des Champions, niyo yari yatwaye igikombe cya Shampiyona, mu gihe yacakiranaga na Toulouse yari yegukanye igikombe cy' igihugu.

    ibitego bya Paris saint Germain byatsinzwe na Lee Kang-In ndetse na Kylian Mbappe ibi byatumye Mbappé ahita aba umukinnyi wa mbere umaze gutsindira Paris saint Germain ibitego byinshi kuko yujuje ibitego 111.

    Source : https://yegob.rw/mbappe-mbere-yuko-ajyenda-akomeje-gukorera-paris-saint-germain-ibitangaza/

  • Abakinnyi 2 ba APR FC harimo uwari waricajwe n’umutoza Thierry Froger bashobora kutagarukana n’iyi kipe kubera amakipe ari kubirukaho birenze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bashobora kutagaruka hano mu Rwanda! Abakinnyi 2 ba APR FC harimo uwari waricajwe n'umutoza Thierry Froger bashobora kutagarukana n'iyi kipe kubera amakipe ari kubirukaho birenze

    Ku munsi wejo hashize ikipe ya APR FC yakinnye umukino wa kabiri n'ikipe ya JKU FC muri Mapinduzi Cup, igikombe kirimo kubera muri Zanzibar kugeza ubu.

    Umukino watangiye ikipe ya APR FC ikina neza ndetse iza no gusoza ikina neza bijyanye n'urwego ikipe bakinaga nayo imeze. Umukino warangiye ikipe ya APR FC itsinze ibitego 3-1 harimo igitego cyatsinzwe na Mbaoma ndetse na 2 byatsinzwe na Ramadhan.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko mu mikino APR FC imaze iminsi ikina ngo abakinnyi barimo Salomon Bindjeme Charles ndetse na Victor Mbaoma bashobora gusigara muri Tanzania. Mbaoma biravugwa ko ashakwa na Simba SC naho Bindjeme ngo ari gushakwa cyane na Younga Africans.

    Amakuru ahari avuga ko Victor Mbaoma igisigaye gusa ngo ni ukureba uko azitwara ku mukino APR FC izahura na Simba SC kuri uyu wa gatanu naho Bindjeme we ngo Younga Africans iri kubaza uko ameranye na APR FC kugirango bafatirane batameranye neza bahite bamugura.

    Charles Salomon Bindjeme yongeye guhabwa umwanya arigaragaza cyane

     

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-2-ba-apr-fc-harimo-uwari-waricajwe-numutoza-thierry-froger-bashobora-kutagarukana-niyi-kipe-kubera-amakipe-ari-kubirukaho-birenze/

  • Congo Blazaville, kimwe mu bihugu Islael ishaka ko cyakira impunzi zo muri Gaza(AbanyeGaza) #rwanda #RwOT

    Leta ya Israel yatangiye kuganira n'ibihugu byinshi ishaka koherezamo impunzi zahunze agace ka Gaza imaze igihe icocagiraho ibisasu. Mu bihugu irimo kuvugana ngo byakire izo mpunzi harimo na Congo Brazaville nk'uko ibinyamakuru byaho bibivuga. Abantu hafi miliyoni ebyiri bamaze kuva mu byabo muri Gaza nyuma y'amezi hafi atatu y'intambara kuri Gaza.

    Zman Israel, ishami ry'ikinyamakuru cya Times of Israel ryandika mu Igiheburayo, ivuga ko uwo mugambi minisitiri w'intebe Benjamin Netanyahu yawushinze abaminisitiri be ngo bawukurikirane.

    Zman, ivuga ko abantu ibihumbi amagana bo muri Gaza intambara nirangira bashobora kwimurirwa mu bindi bihugu ku bushake bwabo, ko Tel Aviv irimo kuvugana n'ibihugu byinshi birimo Arabia Saoudite na Congo.

    Igice kinini cya Gaza ubu cyabaye amatongo nyuma y'ibisasu by'urutavanaho by'igisirikare cya Israel, intambara muri Gaza imaze kugwamo abarenga ibihumbi 22 nk'uko Leta ya Hamas itegeka Gaza ibivuga.

    Abahunze intambara, abenshi bari mu nkambi ziri mu gace k'amajyepfo ya Gaza aho babayeho mu buryo budakwiye kandi batungwa n'inkunga y'imiryango ifasha imbabare.

    Ikinyamakuru Zman kivuga ko ishyaka rya Likud, rifatwa nk'iriri ku butegetsi muri Israel ririmo gushyira imbaraga muri uwo mugambi wo kwimurira abanyeGaza babishaka mu bindi bihugu.

    Zman, ivuga ko kuwa mbere w'iki cyumweru, Benjamin Netanyahu yatangaje ko 'ikibazo ubu ni ibihugu bizemera kubakira kandi turimo kubikoraho'.

    Ibihugu bya Congo na Arabia Saoudite ntacyo biratangaza kuri iyi nkuru y'uko byegerewe na Israel ngo byakire impunzi zo muri Gaza.

    Zman ivuga ko yamenye ko Igihugu cy'ibanze kiri mu biganiro by'ibanga na Israel ngo cyakire ibihumbi amagana by'impunzi za Gaza ari Congo Blazaville. Ndetse gisubiramo umwe mu bategetsi muri Israel avuga ati: 'Congo izaba yiteguye kubakira, kandi turimo kuganira n'ibindi bihugu'.

    Abategetsi ba Israel nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, bavuga ko nyuma y'iyi ntambara Hamas itazongera gutegeka agace ka Gaza kandi ko Israel itazongera kwemera ko hari imirimo ikorerwa muri Gaza ahubwo abazahatura bazatungwa n'imfashanyo y'amahanga gusa.

    Israel kandi ivuga ko abazasigara batuye muri Gaza nta hantu bazaba bemerewe kujya, ko Israel izahagarika imigenderanire yose hagati yayo na Gaza, igafunga inzira y'inyanja, kandi ikagurira imbere muri Gaza imbibi zari zisanzwe zizwi.

    Israel irateganya gukaza mu buryo bushoboka umutekano nyuma y'ibitero bya Hamas muri Israel byo kuwa 07 Ukwakira(10) umwaka ushize, ari nabyo yahereyeho ivuga ko ishaka kurandura Hamas muri Gaza.

    Ntibizwi neza niba koko hari abanya-Gaza bashaka kwimurirwa mu bindi bihugu nk'uko Israel ibivuga. Ibihugu byavuzwe nabyo ntibiragira icyo bivuga kuri uwo mugambi wo kuba byakwakira abo BanyeGaza.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/01/04/congo-blazaville-kimwe-mu-bihugu-islael-ishaka-ko-cyakira-impunzi-zo-muri-gazaabanyegaza/

  • Hasohotse raporo itanga amakuru y’ibanga y’imikoranire ya FARDC n’ingabo z’u Burundi #rwanda #RwOT

    Ni raporo yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mutarama 2024, igaruka ku mirwano ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC yiyambaje imitwe inyuranye irimo FDLR.

    Iyi raporo ivuga ko nyuma y’uko urugamba ruhanganishije izi mpande, yagiye irushaho gukomera, ndetse ngo impande zose zikaba zaratakarije abarwanyi banshi muri iyi ntambara.

    Izi mpuguke zongeye gushinja RDF gufasha umutwe wa M23 nubwo u Rwanda rutahwemye kubinyomoza, ivuga ko nyuma y’uko uru rugamba rwubuye, ingabo z’u Burundi na zo zarwinjiyemo zifasha FARDC, nyuma yo kwiyambazwa n’iki gisirikare cya Congo.

    Iyi raporo ivuga ko ingabo z’u Burundi zatangiye kujya muri Congo tariki 21 Nzeri 2023, zikajyanwa n’indege ya FARDC bambaye impuzankano y’iki gisirikare cya Congo.

    Abo basirikare b’u Burundi ngo bageraga i Goma ubundi bakoherezwa mu bice bya Minova muri Kivu y’Amajyepfo, aho zakuwe zijya ku rugamba guhera tariki 07 Ukwakira 2023.

    Iyi raporo isobanura ko kugeza muri Congo hariyo abasirikare b’u Burundi 1 070 bari gufatanya na FARDC mu rugamba ihanganyemo na M23.

    Nanone kandi izi mpuguke zigaruka ku ishingwa ry’umutwe wa Wazalendo, uhuriyemo imitwe inyuranye yo muri Congo irimo na FDLR.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/Hasohotse-raporo-itanga-amakuru-y-ibanga-y-imikoranire-ya-FARDC-n-ingabo-z-u-Burundi

  • VIDEO : Ashyize hanze ukuri kutavugwa ku minsi mikuru iraza abantu amajoro abandi ikabasigira ubukene #rwanda #RwOT

    Uyu musesenguzi ukunze kwibanda ku kwigira kwa Afurika n’Abatuye uyu Mugabane, avuga ko ibyo Abanyafurika bakora byinshi biterwa no kutamenya.

    By’umwihariko ku kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli wibutsa ivuka rya Yezu/Yesu, Dr Rusa avuga ko ikibazo abantu bafite ari uko batamenye ko amadini ari politiki, ifasha abanyaburayi gukomeza kuba imbata ya bamwe.

    Avuga ko idini atari inzira yo kubaka ruho nk’uko abanyamadini babivuga, kuko uwariyobotse atagera aho ngo asoze amasomo, ahubwo ko ayakomeza ubuzima bwe bwose.

    Ati 'Iyo ugiye kwiga imodoka, urayimenya wabona perimi uzitwara, ariko iyobokamana uziga buri Cyumweru kuva ufite imyaka irindwi urinde ugira imyaka 80 ukijya kwiga. Kuki icyo kintu abantu bakibaza ?'

    Ku bijyanye n’uburyo Abanyafurika bizihiza iminsi mikuru irimo na Noheli, Dr Rusa avuga ko bibangamye, kuko bituma basesagura kandi bitari ngombwa.

    Ati 'Utakaza umwanya munini udakora, kandi umunsi umwe ushobora gukonsoma ibintu wagakoreye amezi atatu. Uzabaze nk’abantu bakora mu nganda z’inzoga, imibare y’ibyo bacuruza muri iyi minsi usanga yikubye gatatu. Nk’ubu BRALIRWA iguhaye raporo y’igicuruzo yakoreye muri Noheli na Bonane wasanga kiruta icyo mu kwa gatanu inshuro eshatu, izaruta iyo mu kwa mbere inshuro enye.'

    Avuga ko nubwo abantu bizihiza iyi minsi mikuru bakanayitakarizamo amikoro menshi, batanumva impamvu yayo.

    Avuga ko nka Noheli yizihizwa tariki 25 Ukuboza, atari yo tariki Yezu/Yesu yavukiyeho nk’uko bivugwa, ndetse ko umuntu asubije amaso inyuma atasanga itariki ya 01 Mutarama yizihizwa nk’ubunani, ari wo munsi wa mbere utangira umwaka.

    IYUMVIRE UBUSESENGUZI BWOSE HANO

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/VIDEO-Ashyize-hanze-ukuri-kutavugwa-ku-minsi-mikuru-iraza-abantu-amajoro-abandi-ikabasigira-ubukene-16886