Blog

  • Yakiniye Kiyovu Sport! Ubuzima bwa Kenny Sol… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 26 Ukuboza 2023 ni bwo Kenny Sol yafashe irembo nyuma y’uko yemeye ko afite umukunzi ubwo yavaga muri Canada kuwa 28 Ugushyingo 2023 akakirwa n'abarimo Kunda Alliance wanamushyikirije indabo.

    Kenny Sol yaje kwambika impeta Kunda mu gikorwa cyakozwe mu buryo bw'ibanga kuri uyu wa 05 Mutarama 2023 bakaba basezeranye imbere y'Ametegeko ya Repubulika y'u Rwanda.

    Gusa nubwo bigoranye kubona umuntu ukurikiranira hafi imyidagaduro nyarwanda wavuga ko atazi izina Kenny Sol, ariko si benshi bazi ko ubu ari mu mwaka wa 27 kuko yabonye izuba mu 1997.

    Mbere y'uko atangira umuziki, yari umukinnyi w'umupira w'amaguru aho yakinnye mu ikipe nka Esperance FC ananyura muri Kiyovu Sport Fc. Iyo akomeza uyu mwuga, birashoboka ko yari kuba akinira Amavubi cyangwa indi kipe ikomeye yo hanze y’u Rwanda.

    Ibi ni byo byatumye nka inyaRwanda tubegeranyiriza amwe mu mateka ya Kenny Sol wamaze gutera intambwe yo kuva mu buseribateri.

    Kenny Sol yavukiye muri Kigali mu muryango w'abana 3, akaba ubuheta. Yize amashuri abanza ku Kabusunzu, ayisumbuye ayasoreza i Musambira.

    Mu mashuri yisumbuye ni ho yatangiriye kujya asubiramo indirimbo z'abandi bahanzi. Nyirarume ni we wamufashishije kwinjira muri 'Band'.

    Yasoreje mu ishuri ry'Umuziki n'Ubugeni ry'u Rwanda icyo gihe ryitwaga Nyundo Music School. Ubwo yigaga muri iri ishuri mu 2016, ni bwo yihuje na Billy Ruzima na Moise Mugabutsinze batangiza itsinda rya Yemba Voice.

    Bafatanije, baje gushyira hanze indirimbo zitandukanye nka “Turakundana”. Ni indirimbo zakunzwe ariko izo bagiye basubiramo cyane cyane iza Sauti Sol zarakunzwe kurushaho.

    Kenny Sol yaje gutangira gukora wenyine aza no kugira amahirwe yo guhuza na Bruce Melodie batangira gukorana binyuze mu Igitangaza Music aha yari kumwe na Juno Kizigenza.

    Icyo gihe yashyize hanze indirimbo zakunzwe nk'Ikinyafu, Agafire n'izindi. Urugendo rwaje kurangira atangira gukora wenyine kandi nabwo biramuhira, ashyira hanze ibihangano byinshi kandi byiza.

    Imyandikire ya Kenny Sol irihariye cyane, bikaba bituma n'ibihangano bye biba bifite umwihariko utuma ababyumva bongera kwifuza kujya kubyumva.

    Imwe mu ndirimbo z'uyu muhanzi itajya itakaza uburyohe kurusha izindi ni iyitwa 'Haso'. Amaze gukorana n'abahanzi barimo Harmonize bahuriye muri 'One More Time' imwe mu ndirimbo zihagazeho mu muziki mu zo umuhanzi nyarwanda yakoranye n'umunyamahanga.

    Hari kandi 'Quality' yakoranye na Double Jay n’izindi nyinshi. Mu gihe amaze mu muziki, yagiye yibikaho ibihembo bitandukanye birimo 'Best Music Video' muri Isango na Muzika Awards 2022;

    'Best Male Artist' muri Kiss Summer Awards 2022 kimwe na 'East African Super Star' muri Oda Awards ibihembo bitangirwa muri Ethiopia. Amaze kandi gutaramira ku migabane itandukanye irimo Afrika, u Burayi na Amerika.

    Kenny Sol na Kunda Alliance bamaze kuba umugabo n’umugore mu mategeko Kunda Alliance yagaragaye bwa mbere mu ruhame nk’umukunzi wa Kenny Sol mu Ugushyingo 2023 Kenny Sol yiyongereye mu mubare w’abahanzi bahagaze neza mu Rwanda bashinze urugoAri mu bahanga mu muziki bawukora baranawize mu Rwanda akaba amaze no kwibikaho ibihembo bitari bicyeKenny Sol na Kunda Alliance batangiye indi paje y’ubuzima 

    AMAFOTO: Ngabo Serge-inyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138295/yakiniye-kiyovu-sport-ubuzima-bwa-kenny-sol-wasezeye-ubusore-ku-myaka-27-amafoto-138295.html

  • Uko umu-Dasso yaciye igikuba mu bukwe Kenny Sol imitima igahagarara #rwanda #RwOT

    Haje igihuha ku munsi w’ejo hashize ubwo umuhanzi Kenny Sol yari agiye gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we Kunda Alliance Yvette ko hari umukobwa Kenny Sol yateye inda akaba aje kubabuza gusezerana.

    Uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda.

    Nk’ibisanzwe iyo abantu bagiye gusezerana, mbere yo kurahira babanza kwigishwa kugira ngo bumve neza isezerano bagiye guhabwa.

    Ubwo bari barimo bahabwa inyigisho ni bwo haje ukuriye Dasso mu Murenge wa Nyakabanda, yongerera Gitifu wari ugiye gusezeranya aba bageni maze kwigisha aba abihagaritse.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mu-Dasso ngo yari abwiye Gitifu ko hanze haje umukobwa uvuga ko Kenny Sol yamuteye inda atifuza ko abasezeranya.

    Byabaye ngombwa ko basohokana ngo bajye kumureba ariko bageze hanze ngo basanga ari abantu bavugaga ko hari umukobwa warimo ukora ikiganiro avuga ko hari umukobwa Kenny Sol yateye inda ashobora kuza kubangamira uku gusezerana kwa bo, bo ngo bakaba bari bazi ko yaje.

    Nyuma yo gusanga ntawuhari, Gitifu yahise agaruka akomeza umuhango wo gusezeranya Kenny Sol n’umukunzi we.

    Kenny Sol ubukwe bwe bwari bujemo kidobya

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uko-umu-dasso-yaciye-igikuba-mu-bukwe-kenny-sol-imitima-igahagarara

  • Byagenze bite ngo Leandre Onana utari watanzwe ku rutonde yisange mu kibuga ku mukino wa APR FC? #rwanda #RwOT

    Benshi batunguwe no kubona rutahizamu w’umunya-Cameroun wakiniye Rayon Sports, Onana Leandre atari ku rutonde rw’abakinnyi bagomba gukina na APR FC ariko yaje kwisanga mu kibuga mu buryo butunguranye.

    Ni mu irashanwa rya Mapinduzi Cup ririmo kubera muri Zanzibar aho ejo hashize Simba SC na APR FC zakinnye umukino usoza itsinda B bakanganya 0-0.

    Kuri uyu mukino ntabwo rutahizamu Willy Leandre Essomba Onana yari mu bakinnyi 18 ikipe ya Simba SC yatanze iri bukinishe kuri uyu mukino, ndetse nta n’uwari wicaye ku ntebe y’abasimbura, gusa yaje gutungurana ubwo yazaga asimbura igice cya kabiri kigitangira.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko umutoza wa Simba SC, Abdelhak Benchikha hari abakinnyi yari yahisemo kuruhura kuri uyu mukino kuko yari yamaze kubona itike ya 1/4 ahubwo bakazakina umukino wa Jamhuri ku wa Mbere bameze neza.

    Abo bakinnyi barimo Jean Baleke, Moses Phiri, Che Malone, Jose Luis Miquissone ndetse na Onana, bose ntibari muri 11.

    Kuri Onana we amakuru avuga umwe mu batoza bungirije yamubwiye ko uyu mukino atari bukenerwe ko yajya kwiyicairira muri stade.

    Umukino watangiye yicaye muri Stade, mu minota ya nyuma y’igice cya mbere ubwo umutoza yahindukiraga areba abakinnyi ari buze gusimbuza, yabuze Onana, ni ko kubaza aho ari bamubwira ko yicaye muri Stade.

    Niko guhita ababwira kumuzana igitaraganya akitegura kuko agomba gukina uyu mukino. Yaje maze igice cya kabiri kigitangira ahita ajya mu kibuga we Miquissone ndetse na Jean Baleke.

    Onana yaje mu kibuga bitunguranye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byagenze-bite-ngo-leandre-onana-utari-watanzwe-ku-rutonde-yisange-mu-kibuga-ku-mukino-wa-apr-fc

  • Ibitazwi na benshi kuri Kazungu : Uko abafunganywe na we bamufata (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Kazungu Denis akekwaho kwica abantu 14 barimo abakobwa 13 bivugwa ko yabicaga abanje kubasambanya no kubambura ibyo babaga bafite nk’amafaranga na telefone.

    Uyu musore w’imyaka 34 watawe muri yombi mu ntangiro za Nzeri 2023, ni umwe mu bagarutsweho mu Rwanda ndetse no ku Isi, kubera ibyo akekwaho byo kwica abantu akabashyingura mu cyobo yari yaracukuye aho yabaga mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe.

    Nyuma y’ifungwa rye, hagiye hajya hanze andi makuru y’uburyo akekwaho gukora ibi byaha akurikiranyweho, nko kuba hari abantu babiri yishe yarangiza akabatekera mu isafuriya.

    Ni ibintu byakunze gutera abantu igishyika kuko bidasanzwe kubaho, ariko by’umwihariko n’abafungiye mu Igororero rya Nyarugenge [Mageragere] aho Kazungu afungiye, na bo bahorana ubwoba.

    Abafunguye muri iri Gororero rya Mageragere, bacyumva ko Kazungu agiye kuzanwamo, bahise bikanga kuko batumvaga uburyo bagiye gufunganwa n’uyu muntu wiyemerera kwica abantu 14.

    Gusa kuva yagerayo benshi ntibaramuca iryera, ariko bakaba bafite amakuru ko ari mu Igororero rimwe n’iryo barimo, ndetse benshi bari bazi ko bamubona kuri televiziyo kuri uyu wa Gatanu dore ko ari bwo yari kugezwa imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo aburane kuri kimwe mu byaha aregwa.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mutarama 2024, byari biteganyijwe ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge aburana ku cyaha cyo gusambanya umugore, ariko urubanza rurasubikwa nyuma y’uko Ubushinjacyaha busabye ko uru rubanza ruhuzwa n’urundi yagombaga kuzabura tariki 12 Mutarama ari na rwo aregwamo ibyaha bishingiye ku kwica abo bantu.

    KURIKIRA IBINDI BYOSE HANO
    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Ibitazwi-na-benshi-kuri-Kazungu-Uko-abafunganywe-na-we-bamufata-VIDEO

  • Perezida Kagame yakiriye General ukuriye umutwe urwanya ubutegetsi muri Sudani #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yakiriye uyu Mujenerali kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mutarama 2024 nk’uko byatangajwe n’uyu mujenerali mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

    General Mohamed Hamdan Daglo yavuze ko uku guhura na Perezida Kagame biri mu nzira uyu mutwe wa RSF wiyemeje mu guhura n’abakuru b’Ibihugu bisanzwe ari ibivandimwe bya Sudani.

    Ni nyuma y’amezi arindwi muri Sudani hadutse intambara ihanganishije uyu mutwe wa RSF ndetse n’ingabo z’ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Sudani.

    Mu butumwa bwa General Mohamed Hamdan Daglo, yavuze ko mu byo yaganiriye na Perezida Kagame, yamugaragarije ishusho y’intandaro y’iyi ntambara.

    Yagize ati 'Nahaye ibisobanuro nyakubahwa ku ntambara yatangiye tariki 15 Mata, yatangijwe n’abayobozi bahoze ku butegetsi bafasha ababashyigikiye mu mitwe ya gisirikare, bafite intego yo gufata ubutegetsi kandi bakaburizamo inzira ya Demokarasi yemejewe n’Abanya-Sudani.'

    Uyu Mujenerali kandi yavuze ko Umukuru w’u Rwanda yumvise icyerekezo cy’uyu mutwe wa RSF wifuza guhagarika intambara kandi ukazahura demokarasi muri Sudani.

    Ikindi kandi yavuze ko u Rwanda ari igihugu gitanga urugero ku buryo abantu bari mu bibazo bashobora kubyigobotora, bityo ko n’Abanya-Sudani bazakomeza kurwigiraho no kurebera ku buyobozo bwarwo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Perezida-Kagame-yakiriye-General-ukuriye-umutwe-urwanya-ubutegetsi-muri-Sudani

  • Onana na Abedi bubatse izina muri shampiyona y’u Rwanda barifuzwa n’ikipe yo muri Algeria #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Simba SC ukomoka muri Cameroun wubatse izina muri Rayon Sports, Leandre Willy Essomba Onana ndetse n’Umurundi ukinira Police FC, Bigirimana Abedi barifuzwa n’ikipe ya JS Kabylie yo muri Algeria.

    Ni amakuru yatangajwe n’umunyamakuru uzwiho gutangaza inkuru ziganjemo iz’abakinnyi bahinduranya amakipe muri Afurika ukomoka muri Ghana witwa Micky Jr.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “ku rutonde kandi hariho Bigirimana Abedi wa Police FC yo mu Rwanda.”

    Undi mukinnyi bivugwa ko iyi kipe yifuza, ni umunya-Cameroun ukinira Simba SC yagezemo avuye muri Rayon Sports yo mu Rwanda, Leandre Willy Essomba Onana.

    Ati “nakwemeza ko JS Kabylie yagaragaje ko yifuza cyane gusinyisha Willy Onanna wa Simba SC. Ubusabe bwa mbere buzoherezwa mu cyumweru gitaha.”

    Gusa amakuru ava mu ikipe ishinzwe kurereberera inyungu z’uyu mukinnyi avuga ko nyuma y’uko Onana amaze gufatisha muri Simba SC batiteguye kuba bamurekura ngo agende kimwe n’uko batizeye ko amafaranga ahagaze iyi kipe ya JS Kabylie yiteguye kuyatanga.

    Bigirimana Abedi arifuzwa na JS Kabylie

    Onana ntabwo Simba SC yiteguye kumurekura

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Onana-na-Abedi-bubatse-izina-muri-shampiyona-y-u-Rwanda-barifuzwa-n-ikipe-yo-muri-Algeria

  • Ihere ijisho inzu y’agatangaza bivugwa ko Cristiano Ronaldo yaguze mu Kirwa cy’Abaherwe #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Portugal ukinira Al Nassr muri Saudi Arabia, Cristiano Ronaldo biravugwa ko yamaze kwibikaho inzu imwe y’agatangaza mu Kirwa cy’Abaherwe i Dubai.

    Ikinyamakuru Bloomberg cyatangaje ko uyu rutahizamu yamaze kwibikaho iyi nzu iri mu Kirwa cya Jumeirah Bay cyizwi nk’Ikirwa cy’Abaherwe 'Billionaires Island’ benshi bafata nk’imuhira h’ibyamamare bifite agatubutse.

    Ntabwo iki kinyamakuru cyigeze kigaragaza iyo nzu ndetse n’amafaranga yayiguze ariko bivugwa ari hagati ya miliyoni 10 n’100 z’amapawundi (tens of millions of pounds).

    Iki kinyamakuru kandi kikaba cyatunze agatoki imwe mu nyubako zigurishwa ziri kuri iki Kirwa iri ku kuri meterokare 30,000 ifite ibyumba 6 byo kuryamamo, Pisine ireba mu Mujyi wa Dubai, inzu zo gukondesha, ububiko bujyamo imodoka 7.

    Cristiano Ronaldo winjiza miliyoni 175 z’Amayero ku mwaka mu ikipe ya Al Nassr, tariki ya 19 Mutarama 2024 azahabwa igihembo cya Maradona Awards gihabwa rutahizamu watsinze ibitego byinshi mu mwaka umwe, uyu mwaka yatsinze ibitego 54, ni mu bihembo bya Globe Soccer Awards bizabera Dubai.

    Inzu bivugwa ko Cristiano yibitseho

    Ikirwa cy’Abaherwe bivugwa ko Cristiano yaguzemo inzu

    Georgina vuba cyane biravugwa ko azaba abana na Cristiano muri uru rugo rushya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ihere-ijisho-inzu-y-agatangaza-bivugwa-ko-cristiano-ronaldo-yaguze-mu-kirwa-cy-abaherwe

  • Imibare yaba yemerera Bruce Melodie ikamba rw… – #rwanda #RwOT

    Hari ubwo uzumva abantu bavuga ngo gukora umurimo unoze, ibyo bintu bakabisobanura bavuga icyo bisaba ndetse n'uko wabigeraho, ariko iteka ukumva bagaruka ku ijambo ryitwa ‘kutajagarara’.

    Ubundi uzumva bagaruka ku kwitwa ukomeye, uw'ingenzi, igitangaza mu kintu runaka ko atari ibintu bigerwaho gutyo ahubwo bisaba guha umwanya ibyo ukora ukabikunda kuko igihe kigera nabyo bigukunda.

    Hari naho uzabona batanga ingero z'ukuntu umubibyi atangira kubiba imbuto abantu bamuseka, zamara kwera ugasanga abantu baraza kumugisha inama cyangwa kumusaba ngo nabo barye ku matunda y'ibyo yakoze, nyamara yarabikoze bageretse akaguru ku kandi.

    Ibyo byose tugarutseho byari ugusasira urugendo rukomeye rwa Bruce Melodie uri mu bahanzi bamaze imyaka irenga 10 batangiye urugendo rw'umuziki nyamara kuri ubu bikaba bigoranye kugira uwo wamugereranya na we.

    InyaRwanda igiye kukugezaho mu bikorwa bifatika uyu muhanzi amaze gukora bituma abantu bamwe bahamya ko kugeza ubu ari we ufite ikamba ry'umuziki nyarwanda.

    Indirimbo amaze gukorana n'abahanzi benshi bakomeye

    Amaze gukorana n’abahanzi hafi ya bose bihagazeho mu Rwanda no hanze yarwo

    Biragoye gusobanura urugendo rwa Bruce Melodie wamaze kurema n'abandi bahanzi nabo bafite izina rifatika mu muziki Kenny Sol na Juno Kizigenza.

    Ibi bikaba birenze gusa gutanga amahirwe binyuze mu gukorana n'abandi bahanzi, harimo ahubwo no kuyaremera abadafite uburyo.

    Kuva yakwinjia mu muziki byeruye, Bruce Melodie amaze gukorana indirimbo n’abahanzi hafi ya bose bakomeye mu muziki nyarwanda.

    Gusa muri iyi ngingo tugiye kugaruka ku ndirimbo amaze gukorana n'abahanzi bo hanze y'igihugu duhereye mu Karere nka Pallaso bafitanye 'Guwe Nze', Double Jay na Kirikou Akili bakoranye ‘Inzoga n’Ibebi’;

    Inoss B bakoranye ‘A l’aise’, Eddy Kenzo bakoranye 'Nyoola', Sheeba Karungi bakoranye 'Embeera Zo', B2C baririmbanye 'Curvy Neighbour', Khaligraphy Jones bakoranye 'Sawa Sawa' na Harmonize bamaze gukora izirenze imwe zirimo 'Totally Crazy' na 'Zanzibar'.

    'When She Is Around' ni indirimbo Bruce yagiriyeho umugisha imwuriza rutema ikirere ajya gutaramira mu ruhererekane rw'ibitaramo bya iHeart Jingle Ball byabereye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

    Iyi ndirimbo yakomotse kuri 'Funga Macho', yayikoranye na Shaggy wanyuzwe n’uko yumvise ikoze amusaba ko bayisubiranamo.

    Uretse kandi ibitaramo bikomeye Bruce Melodie yakoreye muri Dallas na Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanabashije kugira umwanya wo kuganira n'ibitangazamakuru bikomeye nka Fox News.

    Yakoranye indirimbo n'abahanzi batandukanye bo mu bihugu binyuranye, ukaba ari umuvuno ukoreshwa na benshi mu bahanzi b'abahanga banakora umuziki nk'umwuga mu buryo bwo kwagura isoko ry'ibyo bakora.

    Ibitaramo bikomeye amaze gutaramamo

    Ari mu bahanzi mbarwa bahangaye inzu y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena mu gitaramo we ubwe yiteguriye

    Bruce Melodie ni we muhanzi wabashije guhangara inyubako yakira abarenga ibihumbi 10 ya BK Arena mu gitaramo yiteguriye cyo kwizihiza ikinyacumi yari amaze mu muziki.

    Muri iki gitaramo yashyigikiwemo n'abahanzi nka Alyn Sano, Papa Cyangwe, Bull Dogg, Mike Kayihura, Itorero Inganzo Ngali, Christopher, Niyo Bosco na Riderman.

    Nubwo havuzwe byinshi birimo amajire y'abamotali, aho bivugwa ko kugira ngo abashe kuzuza iyi nyubako yabitabaje, nyamara ntibikuraho ko ari muri bacye babashije gutegura ibitaramo byabo bwite mu Rwanda kandi ahantu hanini.

    Nk’uko twabivuze haruguru ni we muhanzi nyarwanda mu bakora umuziki w'iki gisekuru kitararenza ibinyacumi 3 wabashije gutaramira ku rubyiniro rukomeye nko muri Amerant Bank Arena ho muri Dallas kimwe no muri Miami.

    Ntabwo bwari ubwa mbere yitabiriye ibikorwa bihuriyemo abahanzi bakomeye kuko no muri 2017 yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere w'umunyarwanda wabashije guhagararira u Rwanda muri Coke Studio Africa.

    Uduhigo yaciye, ibihembo n'amarushanwa yegukanye

    Ubwo Bruce Melodie yashyikirizwaga igihembo yegukanye muri Trace Awards na Sandrine Isheja hamwe na Cheymuv

    Kugeza ubu Bruce Melodie ari mu bahanzi bacye babashije kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bagihagaze mu bikorwa by'umuziki babikora nk'akazi.

    Uretse iri rushanwa rikomeye yanamaze kwibikaho ibihembo hafi ya byose bitangirwa mu Rwanda birimo Salax Awards, Kiss Summer Awards, The Choice Awards na Isango na Muzika Awards.

    Hari kandi n'ibiri ku rwego mpuzamahanga nka HiPipo yegukanye binyuze mu ndirimbo 'Blocka', hakaza kandi na Trace Award aheruka kwegukana binyuze muri Kiss Summer Awards.

    Bruce Melodie ari mu bahanzi mbarwa babashije gusoza umwaka wa 2023 basuhuzanije na Perezida Kagame. Uyu muhanzi yahamije ko ari ikintu cyamukoze ku mutima kandi kikamwereka ko ibyo akora bishimwa.

    Ibi yabigezeho nyuma y'uko yari yabaye umwe mu bakiriwe n'Umukuru w'Igihugu mu birori bisoza umwaka wa 2022.

    Ibikorwa byo kwamamaza n'imbuga nkoranyambaga n'izucururizwaho umuziki

    Kompanyi nyinshi zimugirira icyizere zikamwifashisha mu bikorwa byo kwamamaza

    Kugeza ubu Bruce Melodie ari mu bahanzi bacye nyarwanda babashije kwizerwa na kompanyi nyinshi, zikamushoramo akayabo kugira ngo azamamarize.

    Muri izo twavuga nka Tecno kugeza n'ubu bagikorana, kompanyi ya Brok, MTN, BK Arena n'ubu bagikorana ndetse higeze kuvugwa inkuru y’uko afite imigabane muri ISIBO TV. Anafitanye kandi amasezerano na Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus.

    Gusa hagiye hazamuka inkuru z'uko harimo n'ibyo gutwika nk'ubwo yashyiraga umukono ku masezerano na Food Bundles byemejwe ko ahagaze Miliyari y’amanyarwanda, irengero ryayo rirayoberana na we ubwe avuga ko atazi uko byarangiye.

    Ibi ariko ntabwo bikuraho ko ari mu bahanzi bacye b’abizerwa bafite ibigo bitandukanye bakorana nabyo kandi bikomeye mu gihugu.

    Ku birebana n'imbuga nkoranyambaga, Bruce Melodie kugeza ubu afite imbuga zihagaze neza aho kuri YouTube akurikirwa (Subscribers) n’ibihumbi 529 ku mashusho 87 amaze gusangiza abamukurikira, akagira umusaruro rusange (Views) Miliyoni 74.

    Ku rubuga rwa Instagram, Bruce Melodie akurikirwa n'ibihumbi 974. Ku zindi mbuga nkoranyambaga ndetse n’izicuririzwaho umuziki naho ntahagaze nabi. 

    Ibi byose birerekana ubudahangarwa bwe mu muziki nyarwanda ari naho bamwe bahera bemeza ko ari we ufite ikamba ry’umuziki w’u Rwanda, ibintu biherutse gushimangirwa na Trace Awards yamushimiye nk’umuhanzi mwiza mu Rwanda “Best Artist Rwanda”.

    Yafashije abahanzi bamaze nabo kugwiza ibigwi mu muziki nka Kenny Sol na Juno Kizigenza ariko na none ni na we wagiriye inama Chriss Eazy yo kuva muri rap akinjira mu kuririmba amusobanurira ko ari byo bizatuma azamuka byihuseNi we muhanzi rukumbi wabashije kwitabira Coke Studio Africa hari mu mwaka wa 2017Imikoranire ye yihariye na Coach Gael na Element binyuze muri 1:55AM yamufunguriye amarembo Bruce Melodie yamaze kubaka ubucuti n’abahanzi bihagazeho mu Karere barimo na Harmonize banafitanye indirimbo zirenze imweBruce Melodie yagaragaje ko yishimiye cyane guhura na Perezida Kagame hari mu bihe by’iserukiramuco rya Giant Of Africa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138275/imibare-yaba-yemerera-bruce-melodie-ikamba-rwubwami-bwumuziki-nyarwanda-138275.html

  • U Rwanda rwamaganye ibyari byatangajwe ko rugiye kwakira Abanya-Palestine #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Mutarama 2024, ikinyamakuru Middle East Eye, cyari cyatangaje ko u Rwanda na Tchad bari mu biganiro na Israel ku buryo bakwakira Abanya-Palestine bari muri Gaza.

    Aya makuru kandi yatangajwe n’Ikinyamakuru cyo muri Israel, Zman Yisrael.

    Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko inyomoza aya makuru bityo ko ibyatangajwe n’ibi bitangazamakuru ari ibinyoma byambaye ubusa.

    Yagize iti 'Guverinoma y’u Rwanda irabeshyuza amakuru yatangajwe na Zman Yisrael ko u Rwanda ruri mu biganiro na Israel ku kohereza Abanye-Palestine bava muri Gaza. Iki ni ikinyoma cyambaye ubusa. Nta biganiro na bike byigeze bibaho yaba ubu cyangwa mu bihe bishize bityo ko aya makuru akwiye kudahabwa agaciro.'

    Gahunda yo kwimura Abanye-Palestine batuye i Gaza itangiye gutekerezwaho nyuma y’uko aka gace kabereyemo ibitero bikomeye byatumye abaturage bava mu byabo.

    Ibitangazamakuru byo muri RD Congo byatangaje ko iki gihugu cyaba kigiye kigiye mu biganoro bizatuma bakira Abanya-Palestine bava muri Gaza, nubwo bitaremezwa .

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/U-Rwanda-rwamaganye-ibyari-byatangajwe-ko-rugiye-kwakira-Abanya-Palestine

  • Ibimenyetso byakwereka ko uwo mwashakanye cyangwa umukunzi wawe aguca inyuma n’uko wabyitwaramo #rwanda #RwOT

    Aha cyane ariko ni mu gihe abakundana bombi babiziranyeho kandi biyemeje ko umubano wabo gabo gore ari bo bonyine bawurimo, bitari nko mu bihugu aho gushaka abagore barenze umwe byemewe.

    Icyakora guca inyuma uwo mwashakanye cyangwa se mukundana ntibifite igisobanuro kimwe gusa cyakumvikanwaho na bose. Icyo ababiri bakundana (couple) bafata nko gucana inyuma gishobora kuba ku bandi ahubwo ari nk’ikirungo kuri bo kikaba kandi ari na cyo gikomeza urukundo rwabo.

    Urugero, kuba uwo mwashakanye yisanzura cyane ku wundi ariko ntibaryamane byakwitwa kuguca inyuma ? Kuba se umwe mu bashakanye ari mu rukundo n’umuntu ariko badahura mbese bakundanira ku ikoranabuhanga ?

    Gucana inyuma haba hagati y’abakundana batarabana n’abashakanye byafashe intera cyane cyane bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga n’izindi mpamvu zigendana n’aho isi igeze ndetse ingaruka zibivamo zikunda kuba mbi cyane kuko uretse gutandukana, hari n’ubwo bivamo kwicana n’ibindi bibi byinshi.

    Muri iyi nkuru twanditse twifashishije iya Psychology Today na Mayo Clinic, turakugezaho ibimenyetso byakugaragariza ko uwo mukundana aguca inyuma n’inama z’uko wabyitwaramo kugira ngo he kuba ibibi biruta ibindi, cyane ko gucibwa inyuma bigera aho uwo mukundana aryamana n’undi ari nk’ikosa rya nyuma ribi abakundana batabasha kwihanganira.

    Niba waratangiye gutekereza ko uwo mukundana aguca inyuma, hari ibyago byinshi ko koko bihari, ni nka bya bindi ngo ahari ihene haba hari n’ikiziriko. Mu gihe nta cyo wakoresha cyizewe 100% cyakwemeza ko umukunzi wawe aguca inyuma, hari ibimenyetso simusiga kandi byinshi byakwereka ko ubuhemu mu rukundo rwanyu buriho.

    Ngibi rero bimwe mu bimenyetso bizwi cyane biranga abaca inyuma abo bakundana :

    Arinda Cyane Ibikoresho bye by’Ikoranabuhanga

    Muri iki gihe abantu benshi barangwaho no guca abakunzi babo babikora bifashishije murandasi, kuri mudasobwa cyangwa telefone. Niba uwo mwashakanye cyangwa mukundana akunda kurinda cyane ibikoresho bye by’ikoranabuhanga, akaba atifuza ko ubikoraho cyangwa ko umenya uko abikoresha, rimwe na rimwe akagira abo abiganirraho na bo yihishe, ibi bishobora kuba bivuga ko adashaka ko umenya abo bavugana. Ni hamwe kandi uzasanga umubare cyangwa ijambo ry’ibanga akoresha afungura telefone ye adashobora kwemera ko ubimenya nubwo atari itegeko ko ubimenya.

    Ni kimwe mu bimenyetso ko afite icyo agukinga, kandi kenshi ni uko afite undi bagira batya bagakorana ibyo mwakabaye mukorana nk’abakundana.

    Hari igihe runaka umuburira irengero

    Niba hari ibihe umukunzi wawe aburirwa irengero ukaba utazi aho ari, cyangwa ukaba utanamubona kuri telefone, na byo bisobanura ko ashobora kuba ari kumwe n’umuntu atifuza ko wamenya.

    Ibisobanuro bidahura

    Kubeshya buriya biragora kurusha uko abantu benshi babyumva, cyane cyane guhora ubeshya uwo mubana. Mu gihe ababeshyi bagerageza gusubiramo inkuru mu buryo bumwe buri gihe babeshya, hari ubwo igihe bajagaraye bavuga amakuru atandukanye n’ayo bavugaga cyangwa igihe babajijwe ikibazo runaka mu buryo butadukanye n’ubwo basanzwe bakibazwamo.

    Umukunzi wawe naramuka aguhaye ibisobanuro bivuguruzanya ku hantu ari, icyo arimo gukora cyangwa uburyo azimo umuntu ukeka ko agucanamo inyuma na we, impamvu ishobora kuba ari uko ubushobozi bwe bwo gukomeza kubeshya ikinyoma mu buryo bumwe byamunaniye.

    Gahunda zihindagurika

    Niba uzi amasaha runaka umukunzi wawe amara ku kazi ubundi ugatangira kubona aragenda atahira amasaha atandukanye na yo kandi akazi atabitegetswe, birashoboka ko afite aho ajya kugorobereza.

    Ikindi kimenyetso ko umukunzi wawe ashobora kuba aguca inyuma ni igihe atangira kukubonamo inenge atabonaga mbere, kandi wari uzifite wenda, agatangira kukugereranya n’abandi, bityo. Aha ikibazo ntikiba ari wowe, biba ari ibiba biri mu mutwe we.

    Inshuti ze zihindura uko zikwitwaraho

    Nubwo umuntu uca inyuma umukunzi we agerageza uko ashoboye kose kubihisha, hari umugani baca umugani mu Kinyarwanda ngo 'N’uwendeye nyina mu nyenga yaramenywe'. Kenshi inshuti z’uca inyuma umukunzi we zirabimenya mbere y’uko ubimenya.

    Niba rero ubona izi nshuti zihindura uko zakwitwaragaho, kandi ukaba nta mpamvu yabyo uzi, birashoboka ko ari uko zizi ibiri kuba.

    Akoresha amafaranga mu buryo utazi

    Niba uwo mwashakanye atangiye guhindura uburyo akoresha amafaranga n’umutungo wanyu mu buryo mutaziranyeho, ibi bishobora kuba ikimenyetso cy’uko hari ikintu kiri kumubaho kidasanzwe. Aha ni nk’igihe uzabona yabikuje amafaranga menshi kuri konti ye kandi ntabigusobanurire ndetse ntubone icyo wenda yayakoresheje.

    Kugushinja akubeshyera ko umuca inyuma

    Abantu baca inyuma abakunzi babo kenshi na bo ntibanabizera na gato. Kenshi iyo umuntu yakoze ikintu kibi runaka atangira kurega no gushinja abandi iyo ngeso mbi cyangwa agatekereza ko buri wese wundi yitwara nka we cyangwa bameze kimwe.

    Ibi ni byo abahanga mu buzima bwo mu mutwe bita 'projection” kuko nubwo betemeranya ku buryo bikora, ariko bemera ko bibaho. Ibi byitwa 'projection' ni byo bituma uca inyuma mugenzi we kenshi agushinja cyangwa agashinja umukunzi we kumuca inyuma.

    Biranashoboka kandi ko umukunzi wawe azagushinja akubeshyera ko umuca inyuma kubera ko yumva agufuhira cyane kandi na we adatekanye, cyane cyane ko aba yumva ko ibyo agukorera nawe waba ubimukorera. Ni kimwe mu bimenyetso bikomeye igihe uzabona umukunzi wawe agukekaho kumuca inyuma kandi akagufuhira bikabije nyamara utabikora.

    Hari abantu bagiye bavuga mu biganiro n’itangazamakuru bakavuga ko baciye inyuma abakunzi babo nk’uburyo bwo kwihimura, kuko bakekaga ko abakunzi babo bashoboraga kuba barabaciye inyuma mbere.

    Utekereza ko aguca inyuma ariko utazi impamvu

    Ni kwa kundi ngo umuntu atayoberwa umwibye ahubwo akayoberwa aho amuhise. Umubare munini w’abantu bavumbura ko abakunzi babo babaca inyuma usanga babikeka ku mpamvu badashobora mu by’ukuri gusobanura.

    Hari inyigo zerekana ko abantu bashobora gutahura ibinyoma mu buryo na bo ubwabo batazi nubwo badashobora kubivugaho cyangwa ngo bagaragaze ibyo binyoma. Ni igihe umuntu akubeshya, ukumva ko akubeshye ariko nta kimenyetso wabyerekanisha.

    Niba wumva nta mahoro ufite, ukumva ufite amakenga ariko utabasha gusobanura, birashoboka ko nyine umutima wawe uri kukubwira ko umukunzi wawe hari icyo akubeshya.

    Uko wabigenza igihe umukunzi wawe aguca inyuma

    Kumenya ko umuntu mwasezeranye ko atazaguhemukira yaguciye inyuma bishobora kuzamura muri wowe amarangamutima mabi cyane. Ushobora kumva urakaye, ukababara, ukishinja amakosa, ukumva usa n’uwahemukiwe n’ibindi.

    Biragoye ko wacibwa inyuma ngo ugire ibitekerezo biri ku murongo ukibimenya. Icyakora nubikeka cyangwa ukabimenya ko umukunzi wawe aguca cyangwa yaguciye inyuma, dore bimwe mu byo ushobora gukora :

    Wifata umwanzuro uhutiyeho

    Menya ko iki ari igihe kidasanzwe kandi nta cyo bitwaye kumva uburakari n’akababaro. Icyo wakora cy’ibanze rero ni ugushaka ubufasha ku bashobora kubuguha kinyamwuga igihe icyo ari cyo cyo cyose utekereza ko ushobora kwiyangiza cyangwa ukangiza undi, cyangwa ukangiza umutungo.
    Shaka ubufasha

    Ntibigukwiriye ko ucibwa inyuma maze ngo ibyo bitekerezo ubyigumaniremo imbere. Ibi bigushengura kurushaho kandi uko ubigumana ni na ko biba bishobora kukugiraho ingaruka zikomeye kurushaho. Gerageza ushake uburyo wagabanya icyo gitutu. Sangiza inshuti wizeye n’abawe bandi ibyiyumvo byawe n’ibyo uri gucamo.

    Ushobora kandi gusanga umuganga w’indwara zo mu mutwe n’umujyanama (therapist) waba uri wenyine cyangwa uri kumwe n’umukunzi wawe. Umujyanama wabyigiye ni umuntu wizewe watanga ubufasha nyobora bubageza ku bwiyunge cyangwa ku ntambwe yo gutangira ubuzima bushya butarimo umukunzi waguhemukiye, bitewe n’icyo uhisemo.

    Emera amakosa, wikwikanyiza

    Niba ari wowe waciye inyuma umukunzi wawe, intambwe ya mbere ibageza ku bwiyunge ni ukwemera amakosa utazana inzitwazo kandi ukirengera ingaruka z’ibikorwa wakoze. Kwemera ikosa nta buryarya ni igice kidashidikanywaho cy’ingenzi mu rugendo rwo gukira.

    Ganira mu bwubahane

    Kuganiriza umukunzi wawe umwubashye ni ingenzi cyane — kabone n’ubwo wowe n’umukunzi wawe mwaba mutabana, ni ukuvuga igihe mwatandukanye. Ibi biba ingenzi cyane kandi igihe mufitanye abana.

    Aha muba mugomba kwemeranya mu bwubahane uko mubigenza ngo mutangiza umubano wanyu n’abana.

    Mu gihe mushoboye kwiyunga, hari ubwo umukunzi wawe azagusaba gusiba amayira yose yaguhuzaga n’uwo mwamucanyeho inyuma.

    Izere umukunzi wawe nta mbereka kandi utamucyurira

    Niba wiyemeje kubabarira no kugumana n’umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye waguciye inyuma, ni ngombwa ko ushaka ko umugarurira icyizere wamutakarije.

    Umukunzi wawe waguciye inyuma yifuza ko umubabarira ubikuye ku mutima, bitari ukumukeka ubusa kuri buri kabaye kose kandi ukirinda guhora umucyurira ko yaguhemukiye.

    Nubigenza utyo, uzamufasha kuguma ashikamye mu rukundo rwanyu, kandi bimufashe kwakira imbabazi no kuba atakongera kurota kuguca inyuma.

    IRADUKUNDA Fidele Samson

    Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-z-urukundo/article/Ibimenyetso-byakwereka-ko-uwo-mwashakanye-cyangwa-umukunzi-wawe-aguca-inyuma-n-uko-wabyitwaramo