Blog

  • Mbere yo kwerekeza mu Misiri Ikipe y’Igihugu yatsinze APR HC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu ya Handball irimo yitegura Igikombe cy’Afurika kizabera mu Misiri guhera tariki ya 17-27 Mutarama 2024 yakinnye inatsinda mu mukino wa gicuti APR HC.

    Uyu mukino w’imyitozo wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Mutarama 2024 muri Kigali Arena.

    Uyu mukino warangiye Ikipe y’Igihugu itsinze ibitego 39-25.

    Biteganyijwe ko ejo ku Cyumweru ari bwo izakora imyitozo ya nyuma muri Kigali Arena mu gitondo na nimugoroba.

    Ku wa Mbere nta myitozo izakorwa ni mu gihe ikipe izaba yitegura urugendo rwerekeza mu Misiri aho izahaguruka mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama 2024.

    Ikipe y’Igihugu ikaba izakomereza umwiherero mu Misiri aho izakina imikino 2 ya gicuti Maroc na Congo Brazaville (imikino izaba tariki ya 12 na 14 Mutarama 2024).

    Imyitozo ikaba irimo gukoreshwa n’umutoza wungirije Bagirishya Anaclet ni mu gihe umutoza mukuru Umunya-Espagne Rafael Guijosa yagiye mu biruhuko akaba azasanga ikipe mu Misiri tariki ya 10 Mutarama 2024.

    U Rwanda rukaba ari inshuro ya mbere rugiye kwitabira Igikombe cy’Afurika cya Handball, ruri mu itsinda rimwe na DR Congo, Zambia ndetse na Cape Verde.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mbere-yo-kwerekeza-mu-misiri-ikipe-y-igihugu-yatsinze-apr-hc-amafoto

  • Noneho barira ayo kwarika! APR FC ishobora gutakaza rutahizamu wa yo ngenderwaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru aturuka muri Zanzibar ni uko ikipe ya Simba SC yaba yifuza rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Nigeria, Victor Mbaoma Chukwuemeka.

    Uyu rutahizamu umaze gutsinda ibitego 12 mu gice kibanza cya shampiyona y'u Rwanda ya 2023-24, imikino 2 yakinnye abanza mu kibuga (Singida na JKU) yose agatsinda igitego ndetse n'uwo yaraye agiye mu kibuga asimbura wa Simba SC muri Mapinduzi Cup, yari ihagije kugira ngo umutoza wa Simba SC amubenguke.

    Umutoza wa Simba SC, Abdelhak Benchikha akaba yarishimiye imikinire y'uyu mukinnyi aho abona ko hari byinshi yafasha cyane ko atanyuzwe n'umusaruro wa ba rutahizamu be barimo kapiteni John Bocco, Moses Phiri.

    Abona ari we mukinnyi mwiza washyira igitutu kuri Jean Baleke.

    Amakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru yamenye ni uko bahise banabaza ibijyanye n'amasezerano y'uyu musore muri APR FC basanga asigaranye umwaka n'igice w'amasezerano.

    Muri iri soko rito ry'abakinnyi ryo mu kwa Mbere, ashobora kutagenda ariko mu mpeshyi y'uyu mwaka bizagorana ko izamugumana cyane ko Simba SC yiteguye kwishyura amafaranga akubiye mu masezerano y'uyu mukinnyi ku ikipe izaba ishaka kumugura muri APR FC.

    Source : https://yegob.rw/noneho-barira-ayo-kwarika-apr-fc-ishobora-gutakaza-rutahizamu-wa-yo-ngenderwaho/

  • Kate Bashabe yatanze ibikoresho byishuri ku… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Mutarama 2024, mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru, habaye igikorwa cy’urukundo cyahuriyemo abayobozi mu nzego zitandukanye, abanyeshuri n'ababyeyi babo.

    Ni igikorwa cyateguwe na Kabash Cares, umuryango watangijwe na Kate Bashabe wari wanaherekejwe n'umubyeyi we [Nyina]. Uyu muryango ugamije gufasha abanyeshuri baturuka mu miryango itishoboye gukomeza amasomo yabo nta nkomyi.

    Muri iki gikorwa cyatewe inkunga na Bralirwa, Rahura isanzwe ikora ibikoresho nkenerwa mu biro n'izindi, Kate Bashabe yahaye abanyeshuri bagera kuri 660 ibikoresho by'ishuri birimo ibikapu, amakayi n'amakaramu.

    Muri aba bana yafashije, barimo 60 bari barataye ishuri azafasha byihariye yaba mu buryo bw'ibikoresho no kubafasha kubona ifunguro [School Feeding Fees] n'ibindi bitandukanye.

    Mu ijambo rya Kate Bashabe yatangiye yifuriza abateraniye aho umwaka mushya muhire wa 2024 akomeza agira ati: 'Twishimye cyane kuba twaje kwifatanya namwe uyu munsi. Mbanje kandi gushimira Meya kuba yarakiriye igitekerezo cyacu akadufasha.'

    Yongeraho ati: 'Uyu munsi rero twagize icyifuzo cyo kuba hari umusanzu twatanga twifuza gutanga ibikoresho. Ubutumwa buto natanga ku bana, impamvu twese duteraniye hano ni ukugira ngo tubashyigikire, u Rwanda ni mwe ruhanze amaso. Bizaba ari uko mwashyize umwete mu kwiga.' 

    Ubwo batangaga ibi bikoresho, Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yaciye bugufi mu cyubahiro cyinshi ashyikiriza umwana wa mbere ubufasha bwatanzwe na Kate.

    Mu batanze ibi bikoresho harimo abayobozi mu nzego zitandukanye harimo iz'umutekano, abahanzi na Mama Kate. Kate Bashabe yagaragaje ko ibyo akora byose abikomora ku babyeyi bamwibarutse yakuze abona nabo bafasha.

    Umuyobozi wa Rahura, Alex Shyaka yatangaje ko bishimiye gukorana na Kate Bashabe kandi ko amarembo afunguye ku bandi bose babyifuza.

    Yibukije ko intego yabo ari uguteza imbere uburezi kandi ibikoresho byabo bikaba bifite umwimerere. Yavuze ko ibyo bikoresho biboneka ahantu hatandukanye nko mu ma soko yose ya Sawa Citi.

    Mu ijambo ry'Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Bwana Mutabazi Richard, yagize ati: 'Nejejwe rero no kuba ndi hano uyu munsi twifatanya na Kabash Cares twifatanya mu buryo bwo gufasha abanyeshuri gusubira ku ishuri neza.'

    Yaboneyeho gushima Kate Bashabe ati: 'Biranejeje kuba duhuriye hano muri iki gikorwa cy'urukundo, munyemerere dushimire uwazanye igitekerezo cyiza, ni igitekerezo cy'ingenzi. Kate turakigushimira.'

    Yavuze ko mu bigaragara Kate yarezwe neza, maze imbere y’abitabiye ashima umubyeyi wamwibarutse ati: 'Nagira ngo nshime Mama Kate kuba warabyaye kandi ukarera neza, ibigaragara ntabwo ari ibintu yasomye kuri Google ni ibintu bigaragaza ko yarezwe muri uwo mujyo.'

    Meya Mutabazi yasabye abana bahawe ubufasha kuziga bashyizeho umwete kandi bagakoresha neza ibikoresho bahawe babikoresha icyo babiherewe batabyangiza.

    Bruce Melodie wari kumwe n'abantu bo mu itsinda rye barimo Coach Gael, Kenny na Mubi Cyane ushinzwe umutekano we mu buryo bwihariye kimwe na Christopher Muneza, bari mu bashyigikiye Kate Bashabe ndetse banasusurukije abitabiriye iki gikorwa.

    Meya w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard ashyikiriza umwe mu bana bagenewe ubufasha na Kabash Cares ya Kate Bashabe

    Kate Bashabe ukomeje gushimwa ku bw’ibikorwa by’urukundo akora, yabaye Miss MTN mu mwaka wa 2010, aza guhita abyaza umusaruro ayo mahirwe yinjira mu bushabitsi ari na ko kompanyi zitandukanye zimwifashisha mu bikorwa byo kwamamaza.

    Mu byo uyu mukobwa akomeje kunguka mu bushabitsi bwe, abyifashisha mu gufasha abatishoboye yaba abakuze n'abato mu kubona iby'ibanze nk'ibikoresho by'ishuri yatanze cyangwa ubwisungane mu kwivuza yatanze mu bihe binyuranye.

    Kate Bashabe yageneye ibikoresho abana 660 barimo n’abo azafasha byihariye bari barataye ishuriUmuyobozi wa Rahura iri mu bateye inkunga iki gikorwa aganira na Kate BashabeBruce Melodie ari mu bashyikirije ibikoresho abana bava mu miryango itishoboye aha yasuhuzanyaga n’umwe muri boAbayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye iki gikorwa kimwe n’abahanzi nka Bruce Melodie na Christopher MunezaIki gikorwa cyabereye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nkanga mu Murenge wa Rweru muri BugeseraUmubyeyi wa Kate Bashabe yari yaje kumushyigikira mu gikorwa cya Kabash Cares

    AMAFOTO: Doxvisual-inyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138306/kate-bashabe-yatanze-ibikoresho-byishuri-ku-bana-660-mu-gikorwa-cyaririmbyemo-christopher–138306.html

  • Ikipe ya APR FC yinenetse kuri Simba SC abakunzi bayo bavuza induru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yinenetse kuri Simba SC abakunzi bayo bavuza induru

    Ku isaha ya saa moya n'iminota 15 hatangiye umukino wahuzaga ikipe ya SIMBA SC yo muri Tanzania ndetse na APR FC ya hano mu Rwanda umukino habura utsinda.

    Ni umukino wari uryoheye amaso ndetse wabonaga nta kipe n'imwe irimo irusha indi cyane ariko ikipe ya SIMBA SC nk'ikipe nkuru yanyuzagamo igakora ibikorwa byerekana ko ishaka intsinzi ariko biranga umukino urangira ari 0-0.

    Umwe mu bakinnyi ba APR FC ni myugariro Charles Salomon Bindjeme nubwo muri rusanga abakinnyi hafi ya Bose bitwaye neza bijyanye ni uko benshi bumvaga APR FC iratsindwa inarushwa cyane.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-apr-fc-yinenetse-kuri-simba-sc-abakunzi-bayo-bavuza-induru-2/

  • Kimenyi Yves yasabye anakwa Muyango Claudine… – #rwanda #RwOT

    Kimenyi Yves usanzwe ari umukinnyi mu ikipe ya AS Kigali yasabye ndetse anakwa umukunzi we basanzwe babana ndetse banabyaranye, Muyango Claudine. Ni ibirori byabereye Romantic Garden ku Gisozi.

    Uyu muhango wo gusaba no gukwa witabiriwe n’imiryango ku mpande zombi, ubaye mu gihe ku wa 04 Mutarama 2024, aba bombi basezeranye imbere y’amategeko muri salle y’umujyi wa Kigali.

    Kimenyi Yves umaze igihe adakandagira mu kibuga, yashyigikiwe ndetse aherekezwa na bamwe mu bakinnyi bakinana mu ikipe ya AS Kigali ndetse n’abandi bo mu yandi makipe yanyuzemo harimo APR FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports.

    Ku rundi ruhande, bamwe mu bakowa banyuzze muri Miss Rwanda barimo Nimwiza Meghan wabaye nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2019, Umukundwa Cadette n’abandi benshi bari baherekeje Muyango Claudine mu bukwe bwe.

    Zaba Missed Call ni umwe mu baherekeje Kimenyi Yves



    Bamwe mu bakinnyi bakinanye na Kimenyi Yves bari baje kumushyigikira



    Abasore baherekeje Kimenyi Yves wasabye akanakwa Muyango Claudine


    Muyango yari yaherekejwe n’inshuti ze ziganjemo abanyuze muri Miss Rwanda


    Ababyeyi, abavandimwe n’inshuti bahaye umugisha urugo rwa Kimenyi Yves na Muyango.


    Inkumi zaherekeje Muyango


    Umubyeyi Mariya Yohana ni we wasohoye umugeni

    Reba amashusho yafatiwe mu bukwe bwa Kimenyi yves na Muyango Claudine

    “>

    “>

    “>

    Reba amafoto menshi ukanze HANO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138305/kimenyi-yves-yasabye-anakwa-muyango-claudine-amafoto-video-138305.html

  • Menya akamaro gatangaje ka Soya ku buzima bwawe #rwanda #RwOT

    Abahanga mu by’imirire bagaragaza ko uretse Vitamine B12 ikomoka ku matungo, izindi ntungamubiri zose dusanga mu nyama wanazisanga muri soya, ndetse ngo ho ziba zikubye gatatu.

    Bimwe mu byo soya ifasha umubiri wacu :

    • Ifasha mu gukura k’ubwonko n’umubiri ku bana
    • Igabanya cholesterol mu mubiri ku kigero cya 11.5%
    • Irwanya kugira amaraso make mu mubiri(anemia)
    • Irwanya constipation (impatwe)
    • Ikigo cy’ubushakashatsi kuri kanseri cyo muri USA,cyagaragaje ko kurya soya buri munsi bishobora kurinda kurwara kanseri
    • -Ifasha kugabanya ingaruka za menopause
    • -Irwanya kumungwa kw’amagufwa

    Mu buryo bwo kuborohereza rero, twabazaniye soya y’ifu ikozwe mu buryo bwiza ku buryo byoroshye kuyifata no kuyibika mu buryo bwizewe, muyikeneye mwahamagara kuri telephone igendanwa ya 0788572653, iyi nimero iri no kuri Whatsapp.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Ubuzima/article/Menya-akamaro-gatangaje-ka-Soya-ku-buzima-bwawe

  • Kamonyi-Kagame Cup: Imirenge y'Umujyi yasubije iy'icyaro iwayo nta ntsinzi #rwanda #RwOT

    Mu irushanwa ry'Umupira w'Amaguru rihuza imirenge ryitiriwe Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda( Umurenge Kagame-Cup) ryari rigeze muri kimwe cya kabiri-1/2 ku rwego rw'Akarere, Abakobwa b'Umurenge wa Gacurabwenge batsinze bagenzi babo b'Umurenge wa Kayumbu, Abahungu b'Umurenge wa Rugalika batsinda aba Kayumbu. Iyi mirenge yatsinze ni 2 muri itatu igize Umujyi w'Akarere ka Kamonyi. 

    Imikino yose mu bahungu n'Abakobwa yabereye ku kibuga giherereye mu Murenge wa Rugalika mu Kagari ka Kigese, aho Abakobwa ba Gacurabwenge babanje guhura n'Aba Kayumbu, umukino usozwa Gacurabwenge itsinze igitego kimwe ku busa bwa Kayumbu.

    Uyu mukino w'Abakobwa urangiye, hagiyeho umukino wahuje Abahungu, aho Aba Rugalika babonye igitego kimwe mu minota ya mbere y'igice cya mbere, bakiryamaho kugera umukino usojwe, bagera batyo ku mukino wa nyuma aho bazahura n'abo mu Murenge wa Mugina.

    Icyagaragaye muri iyi mikino ni ishyaka ry'abakinnyi. Ni imikino ubusanzwe ikinwa n'abakobwa n'abahungu batabigize umwuga, bavuka cyangwa batuye mu Murenge bahagarariye, batabarizwa mu bigo by'amashuri nubwo ibi hari aho usanga babirengaho bagashaka abakinnyi mu bigo by'amashuri cyangwa se mu bindi bice bitandukanye, ariko abafashwe babikoze batyo babihanirwa.

    Bamwe mu bakurikirana iyi mikino, bavuga ko nkuko yitiriwe Umukuru w'Igihugu ikwiye no guhabwa agaciro gakomeye, igashyirwamo ubushobozi bufasha imirenge gutegura kuko kugeza ubu usanga birwariza muri byose, ari nabyo bituma bamwe mu bayobozi b'Imirenge bashyiramo imbaraga nke nti bashake kujya guhatana nk'abakomeza kuko bibasaba imbaraga nyinshi n'umwanya.

    Igice cya mbere cyari kirangiye Abanyarugalika biga amayeri y'uko bararwana ku gitego 1 bari babonye.

    Ni ku nshuro ya mbere imirenge ya Rugalika na Kayumbu bageze muri kimwe cya kabiri cy'iyi mikino y'Umurenge Kagame-Cup. Mu yindi myaka wahasangaga Runda itarahiriwe uyu mwaka, ukahasanga Mugina ubu izanakina umukino wa nyuma na Rugalika, hakaba Rukoma nayo bitahiriye na Kayenzi ndetse na Nyarubaka bitahiriye.

    Abakinnyi ba Kayumbu bari bicaye bashaka igisubizo cy'uko baza kugombora igitego batsinzwe byaba ngombwa bakanatsinda ikindi ariko byarangiye byanze.
    Ni imikino imanuka mu baturage ukabona ko bishimye, cyane ko abayikina baba ari abana babo birirwana, babana.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/01/06/kamonyi-kagame-cup-imirenge-yumujyi-yasubije-iyicyaro-iwayo-nta-ntsinzi/

  • APR FC ishobora gutakaza rutahizamu wa yo ngenderwaho #rwanda #RwOT

    Amakuru aturuka muri Zanzibar ni uko ikipe ya Simba SC yaba yifuza rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Nigeria, Victor Mbaoma Chukwuemeka.

    Uyu rutahizamu umaze gutsinda ibitego 12 mu gice kibanza cya shampiyona y’u Rwanda ya 2023-24, imikino 2 yakinnye abanza mu kibuga (Singida na JKU) yose agatsinda igitego ndetse n’uwo yaraye agiye mu kibuga asimbura wa Simba SC muri Mapinduzi Cup, yari ihagije kugira ngo umutoza wa Simba SC amubenguke.

    Umutoza wa Simba SC, Abdelhak Benchikha akaba yarishimiye imikinire y’uyu mukinnyi aho abona ko hari byinshi yafasha cyane ko atanyuzwe n’umusaruro wa ba rutahizamu be barimo kapiteni John Bocco, Moses Phiri. Abona ari we mukinnyi mwiza washyira igitutu kuri Jean Baleke.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko bahise banabaza ibijyanye n’amasezerano y’uyu musore muri APR FC basanga asigaranye umwaka n’igice w’amasezerano.

    Muri iri soko rito ry’abakinnyi ryo mu kwa Mbere, ashobora kutagenda ariko mu mpeshyi y’uyu mwaka bizagorana ko izamugumana cyane ko Simba SC yiteguye kwishyura amafaranga akubiye mu masezerano y’uyu mukinnyi ku ikipe izaba ishaka kumugura muri APR FC.

    Mu masezerano ye harimo ko ikipe izamwifuza atarasoza amasezerano ye, igomba kwishyura iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu amafaranga angana n’ibihumbi 200 by’Amadorali ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 250.

    Mbaoma arifuzwa na Simba SC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-ishobora-gutakaza-rutahizamu-wa-yo-ngenderwaho

  • Kimenyi Yves yasabye anakwa Muyango Claudine mu muhango witabiriwe n’ibyamamare #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa AS Kigali, Kimenyi Yves yasabye anakwa umugore we Uwase Muyango Claudine aho bari bagaragiwe n’ibyamamare.

    Ni umuhango wabaye ku wa Gatandatu w’iki cyumweru tariki ya 6 Mutarama 2024 ubera muri Romantic Garden.

    Kimenyi Yves akaba yari agaragiwe n’abarimo Biramahire Abeddy wa UD Songo muri Mozambique, Mugunga Yves wa Kiyovu, Nshuti Innocent wa APR FC, Nkinzingabo wa Mukura VS ndetse n’umunyarwenya Zaba Missed Call n’abandi.

    Ni mu gihe Miss Uwase Muyango Claudine yambariwe n’abakobwa biganjemo abitabiriye Miss Rwanda barimo Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019, Umukundwa Clemence (Miss Cadette), Umutoni Witness wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2021, Jordan Mushambokazi.

    Itorero Inganzo ngari ni ryo ryasusurukije abitabiriye ubu bukwe ni mu gihe Victor Rukotana ari we wasohoye umugeni.

    Nyuma yo gusaba no gukwa hakaba hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana ndetse no kwiyakira byose n’ubundi bibera muri Romantic Garden.

    Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa Kane w’iki cyumweru habaye umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye mu biro by’Umujyi wa Kigali.

    Ni nyuma y’uko tariki ya 28 Gashyantare 2021 Kimenyi Yves yafashe icyemezo yambika impeta y’urukundo, Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Nyampinga uzi kwifotoza kurusha abandi muri 2019 “Miss Photogenic 2019” maze amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera.

    Ni umuhango wabereye mu Busitani bwa Centerpiece hafi ya Kaminuza ya ULK, mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi.

    Kimenyi Yves yasabye anakwa Uwase Muyango Claudine

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kimenyi-yves-yasabye-anakwa-muyango-claudine-mu-muhango-witabiriwe-n-ibyamamare

  • Kimenyi Yves agiye gusaba no gukwa Muyango wa… – #rwanda #RwOT

    Kimenyi Yves, umukinnyi w’ikipe y’umujyi wa Kigali izwi nka AS Kigali wari umaze igihe adakina kubera ikibazo cy’imvune yagize ubwo ikipe ye yakinaga na Musanze FC, agiye gusaba ndetse anakwe umukunzi we Uwase Muyango Claudine kuri uyu wa Gatandatu.

    Muyango na Kimenyi bari basanzwe babana nk’umugabo n’umugore ariko batari bakora ubukwe ngo imiryango ku mpande zombi ibashyigikire ndetse n’inshuti n’abavandimwe bitabire ibyo birori.

    Ku wa 04 Mutarama 2024, ni bwo Kimenyi Yves na Muyango Claudine basezeranye imbere y’amategeko muri salle y’umujyi wa Kigali. Ni umuhango wari waragizwe ubwiru.

    Kimenyi utari wakira imvune neza, ntabwo yishe gahunda yari yaragiranye na Muyango ndetse n’umuryango we kuko kuri uyu wa 06 Mutarama 2024 muri Romantic Garden hagiye kubera umuhango wo gusaba no gukwa bityo imiryango ibashyigikire.

    Ku isaha ya saa munani, biteganyijwe ko barasezerana imbere y’Imana kugira ngo izabafashe mu rugendo rushya batangiye rwo kubana nk’umugabo n’umugore mu buryo bwemewe n’amategeko mu nguni  zose.

    Muri Romantic Garden ahagiye kubera ubukwe bwa Muyango na Kimenyi Yves

    Ahabera ubukwe bwa Muyango na Kimenyi hamaze gutegurwa







    Muri Romantic Garden harimbishijwe

    Kimenyi Yves yambariye gusaba no gukwa Muyango Claudine 

    Reba amafoto yose ukanze HANO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138300/kimenyi-yves-agiye-gusaba-no-gukwa-muyango-wamubyariye-imfura-amafoto-138300.html