Blog

  • Indege ya Boeing yavuyeho Urugi(umuryango) iri mu kirere bikururira izisaga 171 kuba zahagarikwa #rwanda #RwOT

    Urwego rushinzwe kugenzura Kompanyi z'indege muri Leta zunze Ubumwe za Amerika rwategetse guhagarika ingendo kuri zimwe mu ndege zo mu bwoko bwa 737 Max 9 nyuma y'aho igice kimwe cy'indege ya Alaska Airlines kiyiviriyeho kikamanuka iri mu kirere. Urwo rwego, Federal Aviation Administration (FAA) ruvuga ko igenzura rishobora kugira ingaruka ku ndege 171.

    Kuri uyu wa gatanu ni bwo byabaye ngombwa ko indege ya Alaska Airline igwa byihuse cyangwa se bitunguranye nyuma yo guhaguruka mu ntara ya Oregon. Iyo kompanyi ivuga ko yari yarakoze igenzura ryasabwaga na FAA kuri zimwe mu ndege 79 zayo zo mu bwoko bwa Boeing 737 Max9.

    Kuri uyu wa gatandatu, byari byitezwe ko kubuza izo ndege gukora bizatuma ingendo 60 zitaba, nk'uko byashyikirijwe n'iyo kompanyi mw'itangazo yashyize ahagaragara.

    FAA yari yabanje kuvuga ko ishobora 'guhagarika by'agateganyo na zimwe za Boeing 737 Max 9 zikoreshwa n'amakompanyi yo muri Amerika cyangwa ku butaka bwa Amerika bwose'.

    Urwego rushinzwe kugenzura amakompanyi y'indege muri Amerika ruvuga ko igenzurwa risabwa rishobora gutwara hagati y'amasaha ane cyangwa umunani ku ndege imwe imwe.

    Ikompanyi ya Turkish Airlines na yo nyine yahamagaje indege zayo eshanu(5) zo muri ubwo bwoko kugira ngo zigenzurwe.

    Muri iryo sanganya ryabaye ku wa gatanu, indege ya kompanyi ya Alaska Airlines yari ivuye Portland, muri Oregon yerekeza Ontario muri Califonia, yari kuri metero 4.876 mu kirere, aho yatangiye kumanuka igitaraganya, nk'uko bigaragara ku buhanga bukurikirana ingendo z'indege.

    Iyo ndege yari itwaye abantu 177 n'abadereva bayo, yururutse neza aho yari ivuye Portland.

    Umukuru w'urwego rushinzwe gutwara abantu ku rwego rw'Igihugu, National Transportation Safety Board (NTSB), rwagize amatohoza(iperereza) kuri iryo sanganya, yemeje ko nta muntu wari wicaye iruhande rw'aho hononekaye.

    Jennifer Homendy agira ati:'Twagize Imana rwose kuba byarangiye nta we uhasize ubuzima'. Yongeyeko ko amatohoza yerekanye ko umuryango wavuye ku ndege wamanukiye mu gace ka Cedar Hills kegeranye na Portland akaba asaba uwo ari we wese wawutora guhita ahamagara Polisi.

    Hagati aho nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, ikigo kireba iby'indege mu Bwongereza, Civil Aviation Authority (CAA) cyemeje ko nta ndege n'imwe yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max 9 yari muri icyo Gihugu.

    Ku rubuga rwacyo rwa X, cyagize kiti:' Twandikiye abatwara abantu n'ibintu b'abanyamahanga tubasaba ko babanza kugenzura indege zabo mbere y'uko zica mu kirere cy'Ubwongereza'.

    Amafoto-Video yohererejwe ibitangazamakuru, yerekana ahavuye uwo muryango, haboneka ibicu byijimye n'ibintu bahazibije cyangwa se bahafungishije. Ntabwo haratangazwa icyateye iyo mpanuka cyangwa se ko haba hari abakomeretse.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/01/07/indege-ya-boeing-yavuyeho-urugiumuryango-iri-mu-kirere-bikururira-izisaga-171-kuba-zahagarikwa/

  • APR FC yageze muri 1/2 isezereye Yanga (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yageze muri 1/2 cya Mapinduzi Cup isezereye Young Africans iyitsinze ibitego 3-1.

    Wari umukino wa 1/4 cya Mapinduzi Cup, igikombe kirimo kubera muri Zanzibar aho APR FC yari yahuye na Yanga yo muri Tanzania.

    Iminota ya mbere y’igice cya mbere wabonaga APR FC irimo kurushwa nubwo Yanga na yo nta mahirwe afatika yaremaga.

    Ku ruhande rwa APR FC kandi wabonaga Niyomugabo Claude na Mugisha Gilbert bari ku ruhande rw’ibumoso batari mu mukino.

    Ku munota wa 23 Clement Mzize yakiriye umupira yinjirana ubwugarizi bwa APR FC, Bindjeme agerageza kumuhagarika biranga asubiza umupira inyuma kwa Moloko wahise utsindira Yanga igitego cya mbere.

    APR FC yakomeje gushaka uko yishyura iki gitego kugeza ku munota wa 4 w’inyongera ubwo Sanda yahaga Mbaoma agatera mu izamu maze umunyezamu akawukuramo maze Sanda wari wakurikiye ahita awushyira mu rushundura. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-1.

    Ku munota wa 48, Victor Mboama yatsindiye APR FC igitego cya kabiri kuri penaliti ku ikosa umunyezamu Msherry yari akoreye kuri Nzotanga.

    Mbaoma Victor yaje guhita asimbuzwa ku munota wa 52 nyuma yo kugira imvune.

    APR FC yakoze impinduka za mbere ku munota wa 63, Shiboub na Bacca binjira mu kibuga havamo Ramadhan na Mugisha Gilbert.

    Izi mpinduka zafashije APR FC cyane kuko bashaka igitego cya gatatu ndetse ibona amahirwe menshi ariko abakinnyi barimo Bacca na Taiba ntibabasha kuyabyaza umusaruro.

    APR FC wabonaga iri mu mukino yaje kubona igitego cya gatatu ku munota wa 79 cyatsinzwe na Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman ku mupira yari ahawe na Mbonyumwami Taiba. Umukino warangiye ari 3-1.

    Muri 1/2 APR FC ikaba igomba kuzahura na Mlandege yasezereye KVZ SC.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yageze-muri-1-2-isezereye-yanga-amafoto

  • Uwari rutahizamu w’Amavubi yashyize hanze ukuri ku kuba yinjiye mu bwogoshi #rwanda #RwOT

    Ibyo kuba uyu wahoze ari umukinnyi wabigize umwuga yinjiye mu bwogoshi, byatangiye gucicika ku mbuga nkoranyambaga muri izi mpera z’icyumwe, nyuma y’uko we ubwe ashyize hanze amafoto ari kogosha abana.

    Bamwe batangiye gutekereza ko uyu wahoze ari umukinnyi w’Amavubi akaba aherutse gusezera, yaba yinjiye mu mwuga wo kogosha.

    Bertrand bakunze kwita Kanyarwanda, yemeye ko yinjiye mu mwuga w’ubwogoshi muri Canada kuko urimo imari ishyushye muri iki Gihugu.

    Yavuze ko mbere yo kwerecyeza muri iki Gihugu, yamenye amakuru ko kogosha byinjiza agatubutse. Ati “Nabyize ngiye kuza. Nari mfite amakuru ko ari akazi keza ino aha.”

    Uyu musore wamaze guhagarika akazi ko gukina ruhago ubu akaba yabaye kimyozi, yanyuze mu makipe arimo n’akomeye, nka APR FC, Kiyovu Sports na Gasogi United.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Uwari-rutahizamu-w-Amavubi-yashyize-hanze-ukuri-ku-kuba-yinjiye-mu-bwogoshi

  • Ibyatangajwe na Perezida w’u Burundi byatangiye kwamaganwa n’Ibihugu by’ibihangange #rwanda #RwOT

    Perezida Ndayishimiye yabitangaje mu mpera z’umwaka ushize, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, ubwo yabazwaga niba Igihugu cye cyizaha uburenganzira abaryamana bahuje igitsina kugira ngo Ibihugu by’ibihangange bitagihagarikira inkunga.

    Ndayishimiye we yavuze ko abaryamana bahuje igitsina badakwiye guhabwa ijambo mu Burundi, ahubwo ko bakwiye kubiryozwa.

    Ndayishimiye yagize ati 'Njyewe ku bwanjye mba ntekereza ko bene abo bantu tubabonye mu Burundi, bari bakwiye kubajyana muri stade, bakabatera amabuye. Kandi nta cyaha baba bakoze. Ni ibiterasoni.'

    Nyuma y’aya magambo, Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, zavuze ko ahangayikishije kuko yima uburenganzira bw’abantu bose.

    Umuvugizi w’ibiro bya Guverinoma y’iki Gihugu bishinzwe ububanyi n’amahanga, Matthew Miller, yagize ati 'Leta Zunze Ubumwe zitewe ikibazo gikomeye n’amagambo ya Perezida Ndayishimiye yibasira bamwe mu Barundi bari b’abanyantege nke n’abasigajwe inyuma.'

    Yakomeje agira ati 'Turasaba abayobozi bose bo mu Burundi kubaha agaciro n’uburenganzira burimo gutanga ubutabera mu buryo bungana muri sosiyete yose y’Abarundi.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Ibyatangajwe-na-Perezida-w-u-Burundi-byatangiye-kwamaganwa-n-Ibihugu-by-ibihangange

  • Umuhanda Karongi-Nyamasheke ubu nturi nyabagendwa #rwanda #RwOT

    Byatangajwe na Polisi y’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 07 Mutarama 2024, mu butumwa yatanze ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

    Muri ubu butumwa, Polisi y’u Rwanda, yagize ati 'Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye inkangu mu Murenge wa Gishyita, ubu umuhanda Karongi-Nyamasheke wabaye ufunze by’agateganyo.'

    Polisi y’u Rwanda yakomeje yizeza ko imirimo yo gutunganya uyu muhanda iri gukorwa.

    Muri ubu butumwa bwa Polisi, yasoje igira iti 'Turabamenyesha umuhanda nuba nyabagendwa.'

    Uyu muhanda wo mu Ntara y’Iburengerazuba ukunze kunyuramo ibinabiziga byinshi byerecyeza muri iyi Ntara, ukunze kwibasirwa n’inkangu, bigatuma uba ufunzwe by’igihe gito.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Umuhanda-Karongi-Nyamasheke-ubu-nturi-nyabagendwa

  • Amafoto yigitaramo Patient Bizimana, Adrien… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bahuriye ku ruhumbi, nyuma y'igihe bombi batangiye kubarizwa ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo kuhashakira ubuzima no kwagura urugendo rw'abo rw'umuziki.

    Ni abahanzi bihagazeho mu ivugabutumwa banabigaragaje mu gitaramo cyateguwe na Sosiyete 'Afro Hub' y'Umunyamakuru Ernesto Ugeziwe na Cedru wamamaye mu gutunganya indirimbo z'abahanzi batandukanye bo muri Amerika no mu Rwanda.

    Ernesto na Cedru bateguye iki gitaramo cyo guhimbaza Imana nyuma yo gufasha Christopher gutaramira muri Arizona, ndetse no gufasha Dj Toxxyk gutaramira muri Amerika.

    Iki gitaramo cyo guhimbaza Imana cyabaye ku wa 30 Ukuboza 2023, kiririmbamo abahanzi bakomeye cyane mu muziki wa Gospel barimo Adrien Misigaro, Patient Bizimana, Serge Iyamuremye, Aime Frank, Tumaini Byinshi na John B. Singleton.

    Ernesto uri mu bagize uruhare mu gushinga 'Afro Hub' yabwiye InyaRwanda, ko igitaramo cyagenze neza 'kandi ko n'ubwitabire bwari hejuru cyane'.

    Ati 'Mu by'ukuri igitaramo cyagenze. Na buri muhanzi yakubwira ko ari cyo gitaramo cya mbere yitabiriye muri Amerika kandi cyamushimishije. Kubera uburyo cyari giteguwe, 'sound' yari ateguwe neza, ubusanzwe usanga abahanzi ba Gospel bagira ikibazo cya 'Sound' kubera ko baririmbira mu nsengero…'

    Ernesto yavuze ko no ku ruhande rwa 'Afro Hub' byabahaye ishusho y'ibishoboka, ashingiye ku bwitabire no kuba ari ubwa mbere bari bateguye igitaramo cyubakiye ku guhimbaza Imana.

    Akomeza ati 'No ku ruhande rwa 'Afro Hub' twarishimye pe! Kuko twabonye abantu benshi, ubwitabire bwari hejuru cyane. Ni intambwe nziza cyane kuri twe. Abantu baraje, kandi bishimana n'abahanzi, muri rusange byagenze neza.'

    Yavuze ko abahanzi bose bari batumiye muri iki gitaramo utarabonetse ari John B. 'kuko yahise agira impamvu zitunguranye zatumye ahita aza mu Rwanda'.

    Patient Bizimana waririmbye muri iki gitaramo, ni umwe mu bahanzi bamaze imyaka irenga 15 bari mu muziki. Muri iki gihe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho abana n’umuryango we.

    Aherutse gushyira ahagaragara indirimbo yise ‘Ndaje’ yakoranye na Nelson mucyo, ‘Ikime cyo mu gitondo’, ‘Warakoze’, ‘Wastahili’, ‘Warahabaye’, ‘Iyo neza’ n’izindi.

    Mu bandi bahanzi baririmbye muri iki gitaramo harimo Serge Iyamuremye, umunyamuziki umaze imyaka irenga 10 ari mu muziki wo guha ikuzo Imana.

    Aherutse gutangira urugendo rwo gushyira hanze indirimbo ziri kuri album ye. Iriho indirimbo yitsa cyane ku rugendo rwe rwo gukizwa no gutangira umuziki.

    Uyu muhanzi umwibuke mu ndirimbo zirimo nka ‘Yesu Agarutse’ yakoranye na James na Daniella, ‘Ishimwe’, ‘Birumvura’, ‘Mwuka wera’ n’izindi.

    Adrien Misigaro umaze igihe abarizwa muri Amerika nawe yari ku rutonde rw’abahanzi bafashije Abanyarwanda batuye muri kiriya gihugu gusoza neza umwaka.

    Uyu muhanzi uheruka mu Rwanda agezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Ni njye ubivuze’, yabanjirijwe n’indirimbo zirimo ‘Aranzi’, ‘Ndareba’ n’izindi.

    Ari kwitegura kuririmba muri iki gitaramo, mu gihe ari no mu myiteguro ya nyuma we na Meddy yo gushyira hanze indirimbo ya kabiri bakoranye ihimbaza Imana.

    Umuramyi Aime Frank uherutse kujya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nawe ari ku rutonde rw’abahanzi bazataramana n’abakristu. Ku wa 24 Mutarama 2023, nibwo yagiye muri kiriya gihugu, icyo gihe yahagurukiye mu Burundi.

    Uyu mugabo yamenyekanye cyane muri Gospel binyuze mu bitaramo yakoreraga cyane ku rubuga rwa Youtube mu gihe cya Covid-19. Icyo gihe yafashije benshi kwegerana n’Imana, aho bamwe bari bigunze bumva ko Isi igiye kurangira kubera icyorezo cyishe ibihumbi by’abantu.

    Aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Emmanuel’, ‘Uwarehemu’, ‘Ubuhamya bw’ejo’, ‘Kumanga’ yakoranye na Emmy Vox n’izindi.

    Tumaini Byinshi nawe yari ku rutonde rw’abaririmbye muri iki gitaramo. Ni umwe mu bahiriwe n’indirimbo yashyize hanze mu myaka itatu ishize yise ‘Abafite ikimenyetso’.

    Iyi ndirimbo yamuhaye kwisanzura cyane mu kibuga cy’abakora ‘Gospel’ bituma muri iki gihe afite izina rikomeye. Uwavuga ko iyi ndirimbo yabaye idarapo ry’umuziki we ntiyaba abeshya.

    Aherutse gusohora indirimbo yise ‘humura’ yakoranye na Aime Frank, ‘Nafashe umwanzuro’, ‘Tuza Waremewe’, ‘Umwambi’ n’izindi. 

    Serge Iyamuremye umaze iminsi ashyira hanze zimwe mu ndirimbo ziri kuri Album ye, yagaragaje ubuhanga muri iki gitaramo



     

    Patient Bizimana umaze iminsi atangiye urugendo rwo gusubiramo zimwe mu ndirimbo ze zamamaye yatanze ibyishimo muri iki gitaramo muri Amerika



    Iki gitaramo cyari cyateguwe hisunzwe isanganyamatsiko y'amagambo aboneka muri Zaburi: 124 


    Iki gitaramo cyayobowe na Jay Rwanda wegukanye ikamba rya Mister Africa 2017
     

    Aime Frank wimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Mutarama 2023, yifashishije abaririmbyi banyuranye muri iki gitaramo






    Adrien Misigaro uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise “Ninjye ubivuze”, yishimiye gutaramira abavandimwe be muri iki gitaramo







    Umunyamuziki Tumaini Byinshi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Abafite ikimenyetso’ yagaragaje kunyurwa ari ku ruhimbi



























    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138317/amafoto-yigitaramo-patient-bizimana-adrien-misigaro-na-serge-iyamuremye-bakoreye-muri-amer-138317.html

  • The Ben yasuye abana bitabwaho na Sherrie Sil… – #rwanda #RwOT

    The Ben asanzwe afitanye umubano wihariye na Sherrie Silver, kuko uyu mukobwa ariwe wayoboye imbyino ababyinnyi bifashishije mu ndirimbo ya The Ben yamamaye nka 'Suko' yakunzwe mu bihe bitandukanye.

    Aba bombi bagiye bahurira ahantu hanyuranye. Kandi uyu mukobwa wavukiye i Huye yitabiriye ubukwe bwa The Ben na Uwicyeza Pamella, kuva ku gusaba no gukwa, gusezerana imbere y'Imana ndetse n'ibirori byo kwakira abatumiwe byabereye muri Kigali Convention Center mu ijoro ryo ku wa 23 Ukuboza 2023.

    Sherrie Silver kandi yari kumwe na The Ben mu gitaramo cy'umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, cyabereye muri BK Arena, ku wa 25 Ukuboza 2023 cyafashije Abakristu kwizihiza Umunsi Noheli no kwinjira mu 2024 neza.

    Ku wa 1 Mutarama 2024, nibwo The Ben yasuye Sherrie Silver Foundation mu rwego rwo kwitegereza urugendo rw'iri shuri, ndetse no gutinyura abakiri bato guharanira gukurikira inzozi z'abo mu rugendo rw'iterambere bahanze amaso.

    Aba banyeshuri baramutunguye baririmba indirimbo ye yise 'Ni Forever' aherutse gushyira ahagaragara igaragaramo umugore we Uwicyeza Pamella.

    Sherrie Silver yabwiye InyaRwanda, ko banyuzwe n'urugendo rwa The Ben muri iki kigo, kandi ko ibiganiro yagiranye n'aba bana byabateye imbaraga mu buzima bwe.

    The Ben yashimye Sherrie Silver ku bw'urukundo yereka aba bana. Ati 'Urakoze mushiki wanjye Sherrie Silver ku bw'akazi keza. Imana ikwagure kurushaho.'

    Sherrie Silver yasobanuye urugendo rwa The Ben muri iki kigo nk'umugisha, avuga ko adashidikanya ko abana 'bakiri gutekereza ku bihe mwagiranye'.

    Sherrie Silver aherutse kubwira InyaRwanda ko hejuru yo kubafasha mu mibereho aba bana, batangiye ibikorwa bigamije kubigisha kubyina, kuririmba n'ibindi bizatuma babasha gukuza impano zabo.

    Ati 'Tumaze igihe dutoza aba bana kuririmba, kubyina, gucuranga ibicurangisho bitandukanye by'umuziki mu rwego rwo kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.'

    Kur Noheli iri tsinda ryashyize hanze indirimbo y'abo ya mbere. Sherrie Silver yatangiye gufasha abana arera kuririmba no kwiga ibicurangisho by'umuziki, nyuma y'uko mu 2017 atangije itsinda ryo kubyina yise 'Silver Beat World' ry'ababyinnyi babigize umwuga.

    Iri tsinda ryanyuzemo Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown uherutse gufungurwa nyuma y'uko urukiko rumugize umwere ku byaha byose yari akurikiranyweho.

    Sherrie Silver ari mu bantu batandatu bahawe ibi bihembo bya 'TIME 100' yahuriyemo na Danai Gurira, Ashley Judd, Kennedy Odede, Ellen Johnson Sirleaf ndetse na Fred Swaniker.

    Ibi bihembo byahawe abakoze ibikorwa by'indashyikirrwa ku rwego rw'Umugabane wa Afurika, byaherekejwe n'inama yazahuje abantu 100 bavuga rikijyana mu ngeri ziyuranye z'ubuzima.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138316/the-ben-yasuye-abana-bitabwaho-na-sherrie-silver-atungurwa-nimpano-zabo-amafoto-138316.html

  • Element, Juno Kizigenza, Kenny Sol n’abandi b… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 06 Mutarama 2024,nyampinga waberewe n’amafoto kurusha abandi muri Miss Rwanda 2019, Muyango Claudine Uwase yasabwe anakobwa n’umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na As Kigali, Kimenyi Yves mu muhango wabereye ku Gisozi muri Romantic Garden.

    Ni ubukwe bwari buryoheye  ijisho ku babwitabiriye ndetse n’abandi babukurikiraga ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda.

    Ni ubukwe bwagaragayemo abiganje mu gisata cy’imyidagaduro cyane ko aba bombi bafite aho bahuriye nayo.

    Bwatashywe n’abarimo ikipe ngari ya Isibo tv, uyu mugore asanzwe akoraho barimo umuyobozi w’iyi Televiziyo, Jado Kabanda, abanyamakuru , Abayisenga Christian, Mc Buryohe, Brendah, Dj Tricky n’abandi.

    Ubu bukwe kandi bwaririmbyemo abahanzi nyarwanda batandukanye biganjemo abagezweho.

    Aba bahanzi babimburiwe n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago Pon Dat waririmbye indirimbo ebyiri arizo “Suwejo na Rata” ziri mu zakunzwe cyane uyu musore agira.

    Umuhanzi Juno Kizigenza nawe yaririmbiye aba bageni, aririmba  indirimbo “Birenze, Umusore ndetse na “Igitangaza yaririmbanye na Kenny Sol.

    Kenny Sol yatunguye benshi bari aho cyane kuko ku munsi wo ku wa Gatanu  aribwo yasezeranye n’umukunzi we. Ubwo Juno yaririmbaga “Igitangaza” batunguwe no kubona Kenny Sol ubwo igitero cye cyageragaho.

    Undi muhanzi waririmbiye Muyango na Kimenyi ni Element waririmbye indirimbo ze ebyiri dore ko ari nazo zonyine agira.

    Uyu muhanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo akaba n’umuririmbyi, yaririmbye “Kashe” yabanjirijeho asoreza kuri “Fou De Tou” yakoranye na Bruce Melodie na Ross Kana ari nayo aherutse gushyira hanze.

    Umuhanzi Kevin Kade nawe yasusurukije abageni. Uyu musore yaririmbye indirimbo imwe yise “Munda” iri mu zikunzwe cyane. Ubwo yaririmbaga iyi ndirimbo, ababyinnyi bagezweho, General Benda, Shakira Key, Divine na Jojo Brezzy baje kuyibyina bishimisha benshi.

    Usibye aba bahanzi baririmbye muri ubu bukwe, hari n’abandi bahanzi bitabiriye ubu bukwe ariko ntibaririmba.

    Abahanzi batashye ubu bukwe ariko ntibaririmbe barimo Platini P na Bushali.

    Hari n’abandi b’ibyamamare batashye ubu bukwe barimo umushoramari, Coach Gael, umujyanamma w’abahanzi, Alex Muyoboke,umukinnyi wa filime, Aliah Cool wo muri Kigali Boss Babes n’abandi.


    Muyango na Kimenyi bakoze ubukwe bwiza

    Umuhanzi Bushali n’umugore we batashye ubukwe bwa Kimenyi na Muyango

    “>


    Umuhanzi Element yaririmbye


    Kevin Kade yatanze ibyishimo


    Kenny Sol nawe yatashye ubukwe bwa Kimenyi na Muyango

    “>Reba video y’ubukwe

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138314/element-juno-kizigenza-kenny-sol-nabandi-bahaye-impano-muyango-na-kimenyi-amafoto-video-138314.html

  • Imana imwakire mu bayo! Umunyabigwi mu ikipe y’i gihugu ya Brasil yapfuye -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mario Zagallo wabaye umukinnyi w'ikipe y'umupira w'amaguru ya Brazil akanayitoza yapfuye afite imyaka 92.

    Uyu mugabo yatwaye igikombe cy'Isi inshuro enye, ari umukinnyi ari n'umutoza.

    BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Zagallo yakinaga ku ruhande mu ikipe ya Brazil yatwaye Igikombe cy'Isi mu mwaka wa 1958 no muri 1962, imikino yombi yarayikinnye.

     

     

    Yatoke ikipe yafatwaga nk'ikomeye ku isi muri ibyo bihe, yarimo nyakwigendera Pele, Jairzinho na Carlos Alberto, yatwaye igikombe cy'Isi mu 1970.

    Source : https://yegob.rw/imana-imwakire-mu-bayo-umunyabigwi-mu-ikipe-yi-gihugu-ya-brasil-yapfuye-amafoto/

  • Musanze FC yaguye miswi na AS Kigali no kwa M… – #rwanda #RwOT

    Imikino yo kwishyura muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda irabura iminsi itandatu gusa ubundi igatangira. Mu rwego rwo kuyitegura, amakipe ari gukina imikino ya gishuti. Kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda ikipe ya AS Kigali yakinnye na Musanze FC kuri Kigali Pelé Stadium.

    Ni umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0. Ku ruhande rwa AS Kigali ni wo mukino wa mbere ku mutoza mushya Guy Bukasa no ku munyezamu Hakizimana Adolphe wavuye muri Rayon Sports naho kuri Musanze FC hagaragayemo abakinnyi b’amasura mashya bari mu igeragezwa.

    Imikino ibanza ya shampiyona yarangiye AS Kigali idahagaze neza iri ku mwanya wa 15 n’amanota 15 naho Musanze FC yo iri ku mwanya wa 3 n’amanota 29.

    Undi mukino wa gishuti nawo wabaga ni uwahuje Mukura VS na Gasogi United ku Kirenga Stadium i Shyorongi. Mukura VS yafunguye amazamu mbere ku munota wa 41 ku gitego cyatsinzwe na Etoundi Bruno Ronie naho Mugisha aza kwishyura ku munota wa 78 maze birangira banganyije igitego 1-1.

    Gasogi United yarangirije igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa 8 n’amanota 18 naho Mukura VS yo iri ku mwanya wa 5 n’amanota 23.

    Guy Bukasa watozaga umukino we wa mbere muri AS Kigali

    Abakinnyi 11 ba Musanze FC babanje mu kibuga

    Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

    Umutoza wa Musanze FC na AS Kigali nyuma y’umukino

    Peter Agbelevor uheruka gusinyira AS Kigali avuye muri Musanze FC yari yicaye mu myanya y’icyubahiro

    Hakizimana Adolphe wakinaga umukino we wa mbere muri AS Kigali nyuma yo kuyisinyira avuye muri Rayon Sports

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138308/musanze-fc-yaguye-miswi-na-as-kigali-no-kwa-mukura-vs-na-gasogi-united-biba-uko-amafoto-138308.html