Blog

  • Amafoto utabonye yaranze ubukwe bwa Sadio Mane wigeze kugirana umubano na Kate Bashabe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunya-Senegal ukinira Al Nassr muri Saudi Arabia, Sadio Mané wigeze kuvugwaho umubano wihariye n’Umunyarwandakazi Kate Bashabe, yarushinze na Aisha Tamba.

    Ni ubukwe bwabaye tariki ya 7 Mutarama 2024 bubera iwabo muri Senegal mu murwa mukuru Dakar mu gace ka Keur Massr.

    Ni ubukwe busa n’ubwabaye mu ibanga kuko amafoto y’ubu bukwe yatangiye gucicikana bwararangiye.

    Sadio Mané akaba asa nukabije inzozi ze kuko muri 2020 yigeze kubazwa umukobwa w’inzozi ze, kimwe mu bintu yavuze uretse kuba akunda gusenga yicisha bugufi, ariko na none atashakana n’umukobwa w’icyamamare, bibaye byiza akaba adakoresha imbuga nkoranyambaga byaba ari akarusho.

    Ni byo byabaye kuko Aisha Tamba ni umukobwa utapfa kubona akoresha imbuga nkoranyambaga, gusa avuka Casamança yo muri Cameroun.

    Ni umukobwa bivugwa ko aziranye na Mane kuva kera ndetse no kwiga kwe byagizwemo uruhare n’uyu mukinnyi w’imyaka 31 umaze kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza muri Afurika inshuro 2.

    Guhera muri 2019 Sadio Mane yavuzwe kugirana umubano wihariye n’umunyamudeli w’umunyarwandakazi, Kate Bashabe ndetse byanageze aho bakeka ko baba bakundana.

    Kate Bashabe yajyaga kureba imikino ya Liverpool mu Bwongereza akiyikinira, hari n’igihe Mane yigeze gupositinga indirimbo y’umuhanzi Nyarwanda, Meddy benshi bahita bemeza ko ibya bo byaba byarageze kure.

    Sadio Mane yakoze ubukwe Aisha Tamba

    Ni ubukwe busa n’ubwaye mu ibanga rikomeye

    Aisha Tamba umugore wa Sadio Mana

    Ni umukobwa utapfa kubona ku mbuga nkoranyambaga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafoto-utabonye-yaranze-ubukwe-bwa-sadio-mane-wigeze-kugirana-umubano-na-kate-bashabe-amafoto

  • FARDC yakozanyijeho n’umwe mu mitwe yiyambaje ngo iyifashe guhangana na M23 #rwanda #RwOT

    Iyi mirwano yahanganishije uyu mutwe w’urubyiruko rwuzwi nka Wazalendo ruvuga ko rwiyemeje gutaba Igihugu cyabo cya Congo Kinshasa ndetse na FARDC, yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mutarama 2024.

    Amakuru ava muri Komini ya Manginga yabereyemo iyi mirwano, avuga ko izi mpande zombi zisanzwe zikorana mu rugamba rwo guhangana na M23, zabaye nk’izitumvikana ku ngingo itatangajwe, ubundi ruhita rwambikana.

    Aka gace kabereyemo iyi mirwano kari mu bilometero 30 uvuye mu mujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, ahakunze n’ubundi kwibasirwa n’imitwe irimo nka ADF.

    Salumu uyobora Komine ya Katembo, yavuze ko ubwo iyi mirwano yabaga, humvikanye urufaya rw’amasasu, yanahahamuye abaturage bo muri aka gace, ku buryo ibikorwa binyuranye byahise bifunga nk’amashuri amasoko ndetse na za butiki, mu gihe n’abaturage bahise bajyanwa ahantu hamwe ngo bacungirwe umutekano.

    Iyi mirwano bivugwa ko yahitanye abantu batandatu, ariko ntihatangajwe niba ari abo ku ruhande rwa Wazalendo cyangwa ari abasirikare ba FARDC.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/article/FARDC-yakozanyijeho-n-umwe-mu-mitwe-yiyambaje-ngo-iyifashe-guhangana-na-M23

  • Davis D yaburijwemo imbere ya Juno Kizigenza – #rwanda #RwOT

    Hari ku wa 09 Ukuboza 2022 ubwo umusore wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, Shemi Gibril yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Peace Of Mind’. Iyi ndirimbo yabaye isereri mu mitwe y’abanyarwanda, byumwihariko yigarurira imitima y’urubyiruko rwiganjemo igitsina gore.

    Iyi ndirimbo yahinduriye ubuzima uyu wari umwana, biza kumenyekana ko ari umwishywa w’umuhanzi The Ben biba akarusho kuyikunda cyane ko bari bamenye ko isuku igira isooko.

    Iyi ndirimbo ikimara gukundwa cyane, bamwe mu byamamare nyarwanda bifuje ko bayisubiranamo n’uyu Shemi ariko bakagorwa nuko yabaga ari ku ishuri [yigaga aba mu kigo] bigatuma bamwe bifata.

    Davis D yarayikunze cyane yemera gutegereza Shemi ngo ave ku ishuri maze asaba ko basubiranamo iyi ndirimboba ariko ikaba iya Davis D aho kuba iya Shemi nk’uko iya mbere imeze.

    Shemi na begenzi be babisamiye hejuru kuko bumvaga batoye ingoma mu giteme cyane ko Davis D ari umwe mu bahanzi nyarwanda bafite amazina akomeye.

    Aba bombi bemeranyijwe ko indirimbo isubirwamo , irakorwa mu buryo bw’amajwi n’uwari wayikoze mbere ariwe Huybbie.

    Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko iyi ndirimbo imaze gukorwa, Davis D yategereje ko Shemi na bagenzi be bamubwira ibyo gukora amashusho ariko amaso ahera mu kirere.

    Agerageje kubavugisha , bamubwiye ko bari bazi ko indirimbo ubwo yayikunze ari nawe uzayikoreshereza amashusho cyane ko Bagenzi Bernard usanzwe umufasha ari ko kazi ke.

    Davis D yemeye gukora amashusho y’iyo ndirimbo ariko abasaba kumuha ibihumbi 300 Frw  ibindi akabyimenyera  kuko yashaga gukora amashusho ahenze.

    Shemi na bagenzi be ntibakozwaga ibyo gutanga ayo mafaranga kuko bo bumvaga nyiri indirimbo ariwe uzimenyera byose.

    Ubwumvikane buke bwarakomeje birangira Shemi na bagenzi babonye Juno Kizigenza wemeraga kuyijyamo atabasabye amafaranga.

    Byarangiye Shemi na bagenzi [ikipe imufasha] banzuye ko Davis bamutera uw’inyuma bagakorana Juno Kizigenza utarigeze ubagora ndetse amakuru yizewe InyaRwanda ifite ni uko iyi ndirimbo iri hafi gukorerwa amashusho ikabona kujya hanze.

    Shemi yahiriwe na Peace of Mind

    Davis D yasabye ko ahabwa amaranga ibihumbi magana atatu kugirango akoreshe amashusho ya “Peace of mind remix”

    Shemi yahisemo kuvana Davis D mu ndirimbo aho kumuha amafaranga ngo bakore amashusho

    Juno Kizigenza yahise asimbura Davis D wari wagiye mu ndirimbo mbere

    Juno Kizigenza na Shemi bahise batangira no gukora amashusho

    Reba Peace of mind

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138371/davis-d-yaburijwemo-imbere-ya-juno-kizigenza-138371.html

  • Amafoto y’umukinnyi mushya ikipe ya Rayon sports igiye kuzana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko ikipe ya Rayon sports itandukanye n'umuzamu wayo Hakizimana Adophe warurangije Amasezerano ariko ntiyifuze kumwongerera Amasezerano nkuko uyu mukinnyi yabyifuzaga ikipe ya Rayon sports yasise ishaka undi muzamu yamusimbuza.

     

    ikipe ya Rayon sports kuri uyu wa 2 biteganyijweko iribwakire umuzamu wayo mushya ukomoka muri Senegal w'imyaka 27 y'amavuko akaba afite metero 1 na santimentero 85, (1.85).

    uyu muzamu yakiniraga ikipe yiwabo yitwa Guediawaye FC yo mu murwa mukuru i Dakar uyu muzamu yitwa Khadime Ndiaye wari umuzamu wa Guediawaye FC wa ka 2 kuko uwa mbere yitwa Baka Ceesay akomoka muri Gambia afite imyaka 30 y'amavuko.

    Amafoto ya Khadime Ndiaye umuzamu uvuye mw'ikipe ya Guediawaye FC uje gukinira Rayon sports 

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yumukinnyi-mushya-ikipe-ya-rayon-sports-igiye-kuzana/

  • Ikipe y’Igihugu ya Handball yahawe ibendera mbere yo kujya mu gikombe cy’Afurika isabwa kugera muri ¼ (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Mutarama 2024, ikipe y’igihugu ya Handball yitegura gukina igikombe cy’Afurika yashyikirijwe ibendera isabwa kugera kugera muri ¼.

    Ni ibendera bashyikirijwe na Munyanziza Gervais ushinzwe amakipe y’igihugu muri Minisiteri ya Siporo waje ahagarariye Minisitiri wa Siporo wagize izindi nshingano zimutunguye.

    Munyanziza Gervais yavuze ko kuba bagiye gukina iki gikombe cy’Afurika ku nshuro ya mbere ari amahirwe kuri bo ndetse bakwiye kwerekana icyo bashoboye.

    Yababwiye kandi ko kugikina bwa mbere batabatuma igikombe ariko ababwira ko icyo babifuzaho ari ugukora igishoboka cyose bakarenga amatsinda, byanaba ngombwa bakagera muri 1/4 cyangwa bakarengaho.

    Yabibukije ko na none ari umwanya mwiza wo kwigaragaza bakaba banakwigurisha bakabona amakipe meza aruta ayo bakiniraga.

    Ati 'tuba dushaka byinshi nk’abantu babasaba tubasha byinshi, ntabwo baba bitabiriye bwa mbere igikombe cy’Afurika ngo abasabe kugitwara, twabasabye kurenga amatsinda bakagera muri ¼, ibindi tuzabibabwira nyuma.'

    Kapiteni Muhawenayo Jean Paul yavuze ko nk’abakinnyi bameze neza, imyitozo yageze neza kandi biteguye guhagararira igihugu neza kandi bagahesha ishema u Rwanda cyane ko no mu butumwa Minisiteri yabahaye yababwiye ko na yo yiteguye gukora ibishoboka byose.

    Umutoza Anaclet Bagirishya yavuze ko ari iby’agaciro kuba u Rwanda rugiye kwitabira iki gikombe ku nshuro ya mbere, imyiteguro ikaba yaragenze neza ndetse abakinnyi bari buhagurukane bari ku rwego rwiza biteguye guhangana.

    Ati 'Abakinnyi bose bameze neza, nta mvune dufite, byose byagenze neza uko tubyifuza. Bameze 100% ariko murabizi uyu mukino ni umukino abantu bakina bahura ntabwo haburaho kuza utuntu ku ntoki, ibyo ng’ibyo kuko dufite abaganga ntabwo bibuza umuntu gukina, turizera ko igihe cy’irushanwa abakinnyi bari ku rwego rwo kuryinjiramo bagatanga umusaruro.'

    Umunyamabanga wa Federasiyo y’Umukino wa Handball mu Rwanda, Tuyisenge Pascal yavuze ko ikipe imeze neza kandi na Minisiteri yakoze ibyo isabwa byose kugira ngo ikipe izitware neza.

    Ati 'Kugeza uyu mwanya nta cyuho gihari ni nayo mpamvu ikipe igiye kugenda, twagize umwanya wo kwitegura, twitegurira muri Salle nziza ya BK Arena imeze nk’iyo tuzakiniramo, turakomeza biba ngombwa ko ikipe ijya mu wundi mwiherero aho twawukoreye i Huye, tumaze kuva mu mwiherero tugaruka muri BK Arena kumenyera cya kibuga, rero umwuka wose ni mwiza, ibisabwa byose birahari n’abakinnyi na bo bariteguye bemeze neza.'

    U Rwanda ruhagurukana abakinnyi 18 berekeza muri iki gikombe kizabera Cairo mu Misiri. Barahaguruka mu gitondo cy’ejo ku wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama 2024 saa kumi bazagerayo saa 11h aho bazahurira n’umutoza Rafael Guijosa we uzahagera ku wa Gatatu tariki ya 10 Mutarama 2024.

    Umwiherero uzakomereza mu Misiri, Ikipe y’igihugu izakinirayo imikino ibiri ya gicuti na Maroc ndetse na Congo Brazaville tariki ya 12 na 14 Mutaramama 2024.

    Muri iri rushanwa rizatangira tariki ya 17 kugeza 27 Mutarama 2024, u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na DR Congo, Zambia na Cape Verde

    Deligasiyo yose y’ikipe y’igihugu igiye kujya mu Misiri

    Abakinnyi: Uwayezu Arsene, Baninimana Samuel, Kubwimana Emmanuel, Mugabo Samuel, Muhumure Elyse, Muhawenayo Jean Paul, Rwamanywa Viateur, Karenzi Yannick, Ndayisaba Etienne, Nshumbusho Maliyamungu, Nshimiyimana Alexis, Mbesutunguwe Samuel, Musoni Albert, Umuhie Yves, Kayijamahe Yves, Urangwanimpuhwe Guido na Hagenimana Fidel

    Abatoza: Bagirishya Anaclet, Ntabanganyimana Antoine, Mudaharishema Sylvestre, Byiringiro Jean Pierre Cyrille (Fitness Coach), Mugwiza Philipe (Pysiotherapist)

    Abandi bari muri Deligasiyo : Twahirwa Alfred (Umuyobozi wa Deligasiyo), Tuyisenge Pascal (Statisttician), Niyokwizera Joel (Team Manager), Sendegeya Jules (Umufotozi) na Canisius Kagabo (Umunyamakuru)

    Munyanziza Gervais yabasabye byibuze kugera muri 1/4

    Yashyikiriye ibendera umunyamabanga Pascal, kapiteni Muhawenayo Jean Paul ndetse n’umutoza Bagirishya Anaclet

    Munyanziza Gervais ari kumwe n’Umunyamabanga wa FERWAHAND, Tuyisenge Pascal

    Umutoza Anaclet yavuze ko biteguye neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-igihugu-ya-handball-yahawe-ibendera-mbere-yo-kujya-mu-gikombe-cy-afurika-isabwa-kugera-muri-%C2%BC-amafoto

  • Amafoto: Menya byinshi ku bukwe bwa Sadio Mané waciye abantu murihumye akirongorera umugore w’ikizungerezi – YEGOB #rwanda #RwOT

    ku munsi wejo hashi tariki 7 Mutarama 2024 nibwo hagiye amakuru hanze yuko umukinnyi w'imyaka 31 y'amavuko, wakiniye amakipe nka
    Red Bull Salzburg,
    Southampton , Liverpool na Bayern Munich ubu akaba akinira Al Nassr ndetse n'ikipe y'igihugu ya Senegal Bakunda gutazira ' the Teranga Lions star' yakoze ubukwe mwibanga. Sadio Mané wavunzwe mu Rukundo n'Abakobwa batandukanye harimo n'umunyarwandakazi Kate Bashabe ndetse yavuzwe murukundo n'umunyamakuru w'imikino ukorera ikinyamakuru cya Sky sports witwa Reddy Melissa.

    Ubu bukwe bwabereye mu gihugu cya Senegal munzu iherereye mu murwa mukuru wa Dakar yitwa Keur Massar, uyu musore udakunze gushyira hanze ubuzima bwe bwite yashakanye n'umukunzi we Aisha Tamba bigoranye ku mubonaho amakuru yaho akomoka cyangwa nicyo akora mu buzima bwe bwaburi munsi.

    Sadio Mané yakoze ubukwe habura iminsi 6 gusa ngo igikombe cya Afurika gitangire.

    Amafoto ya Aisha Tamba washakanye na Sadio Mané 

    Source : https://yegob.rw/amafoto-menya-byinshi-ku-bukwe-bwa-sadio-mane-waciye-abantu-murihumye-akirongorera-umugore-wikizungerezi/

  • Byari ibyishimo bidasanzwe ubwo Bindjeme yahabwaga igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi nyuma y’umukino APR FC yatsinzemo Yanga Africans nk’idahari -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byari ibyishimo bidasanzwe ubwo Bindjeme yahabwaga igihembo cy'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi nyuma y'umukino APR FC yatsinzemo Yanga Africans nk'idahari.

    Mu mikino y'igikombe cya Mapinduzi Cup iri kubera Zanzibar muri Tanzania APR FC ikomeje guhesha ishema igihugu cy'u Rwanda dore ko mu ijoro rya cyeye yaraye yihereranye ikipe ya Yanga Africans maze ikayitsinda ibitego bitatu kuri kimwe n'umukino umunya Cameroon Salomon Charles Banga Bindjeme yigaragajemo cyane byanatumye atorwa nk'umukinnyi mwiza w'umukino maze ahabwa ibihumbi 750,000 by'amafaranga yo muri Tanzania.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/byari-ibyishimo-bidasanzwe-ubwo-bindjeme-yahabwaga-igihembo-cyumukinnyi-witwaye-neza-kurusha-abandi-nyuma-yumukino-apr-fc-yatsinzemo-yanga-africans-nkidahari-amafoto/

  • Imibare yatangiye kuba ibihekane kuri APR FC yitegura umukino wa 1/2 cya Mapinduzi cup – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC ifite icyibazo gikomeye cyuko ishobora gukina umukino ifitanye na Mlandege FC yo muri Zanzibar nubundi hari kubera imikino ya Mapinduzi cup idafite Rutahizamu wayo umaze kubatsindira ibitego 3 mu mikino 4, Victor Mbaoma ufite ikibazo cy'imvune.

     

    ni icyibazo cy'imvune yagize ku mukino ikipe ya APR FC yatsindagamo Yanga Africans ibitego 3 kuri 1 mu mukino wa 1/4.

     

    hari amakuru avuga ko ariko nanone itaba arimvune ikanganye ahubwo hakaba harabayeho icyibazo cyo kubyimba ikirenge ubwo myugariro wayanga yamukandagiriraga murubuga rwamahina.

     

    uyu rutahizamu wa APR FC aba umukinnyi wa 3 wa APR FC ugiriye ikibazo cy'imvune muri iri rushanwa rya Mapinduzi cup nyuma ya Apam Asongue na Niyigena Clement na bashobora kutazakina umukino wa 1/2 bafitanye na Mlandege FC.

    Source : https://yegob.rw/imibare-yatangiye-kuba-ibihekane-kuri-apr-fc-yitegura-umukino-wa-1-2-cya-mapinduzi-cup/

  • Nyabihu: Abaturage bakomeje kwinubira umuhand… – #rwanda #RwOT

    Abaturage bo muri Nyabihu barasaba kubakirwa uyu muhanda kubera ko uwo bafite utajyanye n'igihe by'umwihariko abatwara ibinyabiziga bahangayikishijwe n'uyu muhanda cyane kurusha abandi bose kubera ko ibinyabiziga byabo byangirikira muri uyu muhanda ku rwego rwo hejuru. 

    Baragaragaza ingaruka nyinshi ziterwa no kuba uyu muhanda utarimo kaburimbo harimo: kwangirika kw'ibinyabiziga bigasaza imburagihe, impanuka no gukoresha igihe kinini uva Musanze ujya Vunga kubera ububi bw'umuhanda. 

    Aba baturage barasaba ubuyobozi kubafasha uyu muhanda ukubakwa bidatinze naho ngo nibidakorwa vuba igihombo cyo kiraza gukura benshi mu muhanda.

    Si ibyo gusa abaturage bakomeje bavuga ko basaba kubakirwa uyu muhanda mu rwego rwo koroshya ingendo ku bagana ibikorwaremezo biherereye muri iyi mirenge harimo ibitaro bya Shyira, umudugudu w'ikitegererezo, amasoko ndetse n'amashuri.

    Uretse ibi binyabiziga byangirikira muri uyu muhanda, mu busanzwe ni umuhanda nyabagendwa akaba ariyo mpamvu abaturage bawukoresha bavuga ko ugomba kubakwa bijyanye n'igihe bityo iterambere ryabo rikarushaho kwiyongera.

    Ni umuhanda kandi uhuza uturere dutandukanye aritwo Ngororero, Nyabihu, ndetse n'utwo mu ntara y'Amajyaruguru harimo Musanze na Gakenke.

    Iragena Kudhura ni umwe mu batuye mu murenge wa Shyira, Akarere ka Nyabihu aragira ati: “Turifuza ko leta yadufasha ikadushyirira kaburimbo mu muhanda kuko urebye mu turere twose tugize intara y'iburengerazuba, umurenge wa Shyira niwo udafite kaburimbo. 

    Ibi nabyo bikaba biri mu bitera kudindira mu iterambere ku batuye muri aka Karere kubera ko hari abaturage bagerageza guhinga bakiteza imbere ariko kugemura ibyo bejeje bikaba ingorabahizi.

    Yakomeje avuga ko babivuze kenshi abayobozi bakishyirira agati mu ryinyo bagaterera iyo. Ati “Rwose bayobozi mudufashije mukaduha kaburimbo mwaba mugize neza kuko byadufasha kwiteza imbere kuburyo bworoshye”.

    Hirwa Jean Pierre aragira ati “Rwose umuhanda wacu ntukoze kuko kugira ngo uve i Musanze ugere muri Vunga, bisaba igihe kinini kubera umuhanda warangiritse mbese urimo ibikuku byinshi bituma imodoka nyinshi zititabira kuza mu isantere ya Vunga cyangwa se mu isoko rya Vunga kubera ko umuhanda utameze neza.

    Icyo nasaba Leta ni ukugira ngo idutekerezeho kuko uyu muhanda wacu wa Musanze-Vunga ni umuhanda nyabagendwa ariko iyo urebye ubona iterambere ryaho rigenda gake. Icyo twifuza kuri Leta ni uko badufashije bakadukorera umuhanda byarushaho gutuma imigenderanire cyangwa se imihahiranire yoroha ku baturage.

    Kuko urabona nk’ubu ngubu umuturage yiteza imbere wenda agahinga ariko kugira ngo azabone umukiriya wo kuba yagura nk'ibyo yahinze biragorana kuko gutegera umusaruro we birahenda cyane kuko umuhanda udakoze.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinnette, aragira ati “Ikibazo cy'umuhanda wa Nyakinama-Vunga ubundi uriya ni umuhanda uteganyijwe kuzubakwa ndetse akaba ari n'umuhanda Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage.

    Nk’uko rero twese tubizi ntabwo ahantu aha amasezerano ari aha iwacu gusa ahubwo ni hirya no hino mu gihugu, icyo gihe rero iyo bigenze gutyo tubiganira n'abayobozi tukareba ahihutirwa”.

    Arongera ati “Umuhanda uzakorwa uba waranakozwe ariko impamvu nyamukuru yabiteye ni icyorezo cya Covid 19 icyo gihe ni bwo wakabaye waratangiye gukorwa kuko byari biri muri gahunda. Aho icyorezo kirangiriye, Akarere kacu kibasiwe n'ibiza bitwara amafaranga menshi kugira ngo ubuzima bw'abantu bwongere busubirane.

    Ibyo byose byatumye ikorwa ry'uyu muhanda ridindira. Ariko ikiriho cyo ni uko uyu mwaka dutangiye nko mu kwa karindwi no mu kwa munani dushobora gutangira gukora uyu muhanda kuko urazwi kandi byose biterwa n'amikoro y'igihugu kuko uyu muhanda uzakorwa ku rwego rw'igihugu”.

    Kugeza ubu abakoresha uyu muhanda, bakomeje gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo biteze imbere kandi rwose barashimira ubuyobozi bubafasha buri munsi.

    Iragena Kudhura ni umwe mu batewe impungenge n’umuhanda wo muri Nyabihu

    Hirwa Jean Pierre ni umwe mu bavuga ko umuhanda wa Musanze Vunga ukwiriye gukorwa bijyanye n’igihe

    Uyu muhanda warangiritse cyane, ukaba uteza igihombo abaturage batari bacye

    Umwanditsi: Pauline IKUNDABAYO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138365/nyabihu-abaturage-bakomeje-kwinubira-umuhanda-utajyanye-nigihe-138365.html

  • Bimwe mu bimenyetso simusiga bihamya ko Chris… – #rwanda #RwOT

    Mu kwezi kw’Ukwakira ubwo indirimbo “Ko Nahindutse’ ya The Ben yari yongeye kugerwaho, Chriss Eazy yaracitswe ashyira kuri Snapchat ifoto ye na Pascaline irimo ijambo rigira riti “Ukwanga nzamwanga”.

    Ni ifoto yahise asiba igitaraganya, ibintu byerekanye ko yamucitse.

    Ubwo umunyamakuru wa InyaRwanda yageragezaga kubaza iby’iyo foto, yamenye ko Chriss Eazy yari agiye kuyoherereza Umuhoza ariko ikamucika ari nacyo cyatumye isibwa byihuse.


    Chriss Eazy abibajijwe yabiteye utwatsi avuga ko we na Pascaline ari inshuti zisanzwe.


    Amakuru yiziwe InyaRwanda yakuye mu bantu ba hafi b’aba bombi, bahamya ko bakundana ndetse umwaka ushize bari mu rukundo.


    Icyakora nubwo babihakana, uko umunsi ushira urukundo rugenda rubaganza.Iyo umwe ashyize agafoto ku mbuga nkoranyambaga, undi ashidukira hejuru akaba uwa mbere mu kugakunda no gushyiraho igitekerezo cyiganjemo amarangamutima (comment).

    Kuva umwaka ushize, umunyamakuru wacu yakomeje gukusanya ibimenyetso simusiga byerekana urukundo rw’aba bombi.

    Ibi byaje kuba ibindi bindi ku munsi w’ejo ubwo Chriss Eazy yashyiraga kuri Instagram,  indirimbo “Cinema” yakoranye na Bwiza maze Pascalline akaza kumwita Umwami.

    Chriss Eazy yari yashyizeho amashusho ye ari muri Gym maze ayakurikiza amagambo agira ati “Hola Mamie” ndetse n’agatima.

    Ni amagambo asanzwe akoreshwa n’abantu bakundana.

    Pascalline ntiyatanzwe kuko yahise aza ajya muri comment section [ahatangirwa ibitekerezo] maze ashyiramo ikamba ry’Umwami n’mutima.

    Ibi bishatse gusobanura ko ari Umwami w’umutima we.

    Chriss Eazy nawe yaragarutse ashyiramo ikamba ry’Umwamikazi n’Umutima. Ibi bivuze ari Umwami n’Umwamikazi bahuje imitima.

    Chriss Eazy na Umuhoza Pascalline, urukundo ruravuza ubuhuha


    Chriss Eazy na Pascalline urukundo rurabaganza


    Pascalline guhisha amarangamutima ye kuri Chriss Eazy bijya bimugora


    Chriss Eazy agezweho mu ndirimbo “Bana” ariko azwi no mu zindi “Basi Sori,Inana” 
    n’izindi.


    Umuhoza Pascalline yitabiriye Miss Rwanda 2022 abasha kugera mu icumi ba mbere mu gihe ikamba ryegukanye Nshuti Divine Muheto.

    “>Reba indirimbo “Bana” ya Shaffy na Chriss Eazy

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138353/bimwe-mu-bimenyetso-simusiga-bihamya-ko-chriss-eazy-na-pascaline-bari-mu-rukundo-amafoto-138353.html