Blog

  • Kiyovu Sports yemeye kwishyura rutahizamu Freeman bagasesa amasezerano #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kumvikana na rutahizamu ukomoka muri Liberia, Obediah Mikel Freeman kuba basesa amasezerano.

    Uyu rutahizamu yageze muri Kiyovu Sports muri Nyakanga 2023 akayisinyira amasezerano y’imyaka 3.

    Yaje kubura umwanya wo gukina kuko iyi kipe yasanze atari ku rwego yifuza maze isa n’imushyira ku ruhande. Mu Gushyingo 2023 yari yandikiye Kiyovu Sports ayishyuza miliyoni 25.

    Muri ayo mafaranga harimo 5,000,000 Frws yagombaga guhita ahabwa agisinya amasezerano, 18 000 000 Frws yagombaga guhabwa shampiyona igitangira ndetse n’amafaranga y’umushahara wa buri kwezi.

    Umuvugizi wa Kiyovu Sports, Gakunzi Blaise yavuze ko Freeman ibye bisa n’ibyakemutse kuko bamaze kumvikana gusesa amasezerano.

    Ati “twamaze kumvikana gusesa amasezerano, yarabyifuzaga natwe tubyifuza, hasigaye ko tumwishyura ibyo twemeranyijwe.”

    Yavuze ko bemeranyijwe ko bamwishyura amezi abiri y’umushahara, yahembwaga ibihumbi 600 Frws ubwo ni ukuvuga miliyoni 1.2 Frw ndetse akanahabwa itike y’indege, byose ntabwo birenga miliyoni 2 Frw.

    Freeman yamaze kumvikana na Kiyovu Sports gusesa amasezerano

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yemeye-kwishyura-rutahizamu-freeman-bagasesa-amasezerano

  • Kigali umwana wa Afande yibye imbunda ya Se arirasa ahita apfa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urupfu rw'umusore w'imyaka 24 wo mu rugo rw'umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel rukomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Amakuru ducyesha UMUSEKE avuga ko uyu mwana w'umusore uri mu kigero k'imyaka 24 yibye imbunda ya Se yo mu bwoko bwa pisitoli akayijyana mu nzu yo hanze akirasa.

    Amakuru akomeza avuga ko ibi byabereye mu Murenge wa Rusororo, Akagari ka Kabuga ya II, Umudugudu wa Gatare.

    Uyu musore witwa Shyaka Jesi wiyahuye bivugwa ko yari asanzwe yiga mu gihugu cy'ubushinwa. Uyu musore ubwo yirasaga byabaye ari mu mvura nyuma ababyeyi bamushakishije bamusanga mu nzu yo hanze yapfuye.

    Umwe mu bahaturiye yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko byabaye ku itariki 07/01/2024 bimenyekana mu masaha ya saa kumi n'imwe za mu gitondo tariki 08/01/2024.

    Source : https://yegob.rw/kigali-umwana-wa-afande-yibye-imbunda-ya-se-arirasa-ahita-apfa/

  • I Kigali umukinnyi yirashe ahita apfa #rwanda #RwOT

    Guhera ejo hashize ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira inkuru y’umukinnyi wa Basketball wakiniye amakipe arimo na APR BBC, Shyaka Jesi wirashe agahita apfa.

    Bivugwa ko uyu musore w’imyaka 24 wari usoje amasomo mu Bushinwa, yari umwana w’umusirikare akaba yarirashe akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa Pisitoli yibye se ayikuye mu cyumba cya se nk’uko UMUSEKE wabitangaje.

    Uyu muryango utuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, Akagari ka Kabuga II.

    Shyaka Jesi yari umukinnyi wa Basketball mu makipe atandukanye nka APR BBC na Patriots BBC.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko muri 2020 mu ntangiriro yakiniyeho ikipe ya Tigers BCC ahita asaba uruhushya ko bamureka akajya kwiga.

    Yayigarutsemo 2021 nabwo ayikinira igihe gito asubira kwiga, yagarutse muri 2022 mu ntangiriro akorana na yo imyitozo ibanzirirza shampiyona (pre-season) ariko asanga ku mwanya we hari abakinnyi benshi ihita imutiza muri 30 Plus.

    30 Plus yaje gusenyuka, yaje kumenyesha Tigers BBC ko asubiye kwiga ariko ntabwo yongeye kugaruka abamenyesha ko yiteguye kugaruka mu kazi.

    Jesi Shyaka yitabye Imana, bivugwa ko yirashe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/i-kigali-umukinnyi-yirashe-ahita-apfa

  • Inzika, kwikubira no kwihorera bitumye CNDD-FDD yoreka u Burundi #rwanda #RwOT

    Abasesengura politiki y'u Burundi, barimo umunyamakuru akaba n'umushakashatsi ukomeye, Bob Rugurika, barahamya ko ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi,CNDD-FDD, ritagira intumbero yo kubaka (vision) , ahubwo rishyize imbere ubusahuzi, inzika n'umutima mutindi wo kwihorera ku Batutsi, bazira ko mu bategetsi bo hambere hari higanjemo abo muri ubwo bwoko.

    1. Ubusahuzi.

    Bob Rugurika n'abandi bakurikiranira hafi imiyoborere ya CNDD-FDD, bavuga ko ubukungu bwose bw'igihugu buri mu bihanza by'abo mu muryango wa Perezida Evariste Ndayishimiye(Jenerali NEVA)n'izindi Mbonerakure. Ibyo bikomerezwa ngo bihabwa amasoko ya leta nta piganwa ribaye, yewe nta n'ubushobozi bwo kuyakora, bikarangira akijije abayahawe, naho Leta igacyura umunyu. Ngiyo intandaro yo kuba ubu uBurundi aricyo gihugu gikennye kurusha ibindi ku isi.

    Urugero ni abahawe amadovize( amafaranga y'amahanga) ngo batumize mu mahanga ibicuruzwa nkenerwa nka peteroli, isukari, imiti, ifumbire n'ibindi by'ingenzi ku buzima bw'igihugu, aho kuzana ibyo bicuruzwa amadovize bakayashyira ku makonti mu mahanga, maze bakinumira. Perezida Evariste ariyerurutsa ngo aramagana izo ' nkozi z'ikibi', nyamara ntazihana, ahubwo azikingira ikibaba. Aherutse kwivugira ko hari miliyoni 48 z'amadolari zahawe abagombaga kuvana ibicuruzwa hanze, ntibabizana, ariko bamwe mu bakozi ba Banki Nkuru y'uBurundi, BRB, bahishuriye itangazamakuru ko hasohotse arenga kure ayo Jenerali NEVA avuga.
    Zimwe mu ngaruka ni uko ubu kubariza idovize mu Burundi ari nko guca umugani ku manywa. Icyo gitoro kibona umugabo kigasiba undi mu Burundi se, cyagurwa iki ku isoko mpuzamahanga kandi nta madovize ahari ahagije?

    Urundi rugero rw'ubusuma, ni ubukorwa n'umuryango wa Perezida Ndayishimiye. Ubu abaturage b'ahitwa Bugendana bambuwe amasambu ahabwa umuhungu wa Perezida, ubu akaba ahingamo ibijumba. Ibyo bijumba nibyo bikorwamo ibisuguti byo gukwiza mu bana bose mu Burundi, iri rikaba isoko umugore wa Perezida Ndayishimiye yahawe, nta piganwa ribaye. Amafaranga Leta ngo iyishyira kuri konti y'umuryango wa Jenerali NEVA iri muri Guinée Equaroriale.

    Si iryo soko umutambukanyi wa Jenerali NEVA afite gusa, kuko kampani ye ari nayo yambika ikanagaburira abakozi bo mu biro by' Umukuru w'Igihugu, n'abo muri BRB.

    2. Inzika no kwihorera.

    Mu mwaka wa 2005 ubwo CNDD-FDD yajyaga ku butegets, hari abayibeshyagaho bibwira ko izanye impinduramatwara, irondakoko n'irondakarere bigacika mu Burundi. Abo nibo bayishyigikiye, ishyirwa ku ntebe y'ubwami, itanatsinze intambara yarwanagamo na Leta y'icyo gihe. Ntibatinze kubona ko bibeshye, kuko nyuma y'igihe gito yagaragaje politiki yo kwigaranzura. Abatutsi batangiye kubaho nk'abacakara, baratotezwa karahava, bazira gusa ko ku butegetsi bwa Pierre Butoya na J.Baptiste Bagaza, abenshi mu bakomeye bari Abatutsi. Utazi ubugome ibigirwamana nka Jenerali Adolphe Manirakiza bakoreye Abatutsi n'abatari abanywanyi ba CNDD-FDD niwe wahakana ubwo bumenja.

    N'ubwo amasezerano y'amahoro ya Arusha yateganyaga uko abahoze bashyamiraye bazagabana ubutegetsi, harimo.n'imyanya mu gisirikari, abahoze mu butegetsi bwo hambere nta jambo bafite. Bahora bacyurirwa ngo' ingoma y'Abatutsi yarahirimye', 'nimutubise natwe tube ibikomangima', n'izindi mvugo zibangamiye ubwiyunge mu Barundi.

    Amakuru acukumbuye yerekana neza ko abahoze mu gisirikari cyo ku bwa Buyoya, bita 'FAB', ubu aribo biganje mu boherezwa kurwana muri Kongo, abenshi bakahasiga ubuzima. Nta kuru batagwa ku rugamba kandi, kuko boherezwa mu kajagari, batazi impamvu ibajyanye kurwana, batanaziranye kuko batoragurwa mu mitwe y'ingabo inyuranye, abayobozi babo batazi icyo buri wese ashoboye, mbese ni nko kubohereza ku ibagiro, babizi neza ko batazagaruka. Aha harimo n'ingengabitekerezo y'irondabwoko, dore ko banababwira ngo' nimujye kurwana na benewanyu b'Abatutsi bo muri M23″.

    Ayo makuru ahamya ko ubusazwe abasirikari b'Abarundi boherezwa mu butumwa mu mahanga baba biganjemo abo mu bwoko bw'Abahutu, ndetse ushaka kujyayo agatanga ruswa ya miliyoni y'amarundi, kuko aba azi ko azakurayo agatubutse. Ubutumwa bwo muri Kongo bwo burihariye. Aho gutanga ruswa ngo ushyirwe ku rutonde nk'uko bigenda ku boherezwa muri Somalia na Santarafurika, ubu ngo haratangwa'akantu' kangana n'amadolari 100 ngo utajyanwa mu irimbi ryo mu mashyamba ya Kongo.

    Abapfira muri Kongo bashyingurwa ahantu hatazwi, bagahishwa imiryango yabo, cyangwa bakabeshyerwa ko bagiye mu mitwe irwanya ubutegetsi. Bahita basimburwa n'imbonerakure, zitozwa ko umwanzi ari Umututsi.

    Nguko uko hategurwa uburyo mu gihe gito igisirikari cy'uBurundi kizaba cyabaye icy'ubwoko bumwe, ikirego bashinjaga Pierre Buyoya, wanenzwe kubaka igisoda cy'Abatutsi gusa.

    Muri make rero, abasesenguzi barateza ubwega, bagaragaza ko ibibazo byugarije uBurundi bigenda birushaho kuba umurengera. Basanga kwegeka ku bandi ibibazo waburiye ibisubizo atari wo muti, ko.ahubqoumuti ari ukwicarana nk'Abarundi, bagasasa inzobe, ahari uburwayi bakahakubita umwotso.

    Politiki y'ivangura, kwikubira no kwihorera nta handi biganisha hatari mu manga.Igisiga cy'urwara rurerure kigera aho kikimena inda.

    The post Inzika, kwikubira no kwihorera bitumye CNDD-FDD yoreka u Burundi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/62963-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=62963-2

  • Amurusha imyaka 13! Ibyo wamenya ku mugore wa… – #rwanda #RwOT

    Aisha Tamba yavutse muri 2006, akaba yaravukiye ahitwa Casamance mu gace kegeranye n’ibyaro bya Bambali muri Senegal aho uyu mukinnyi wa Al Nassr yo muri Arabia Saudite avuka.

    Uyu mukobwa w’imyaka 18 avuga ururimi rwa ‘Manindago’ rukaba ari narwo Sadio Mane asanzwe avuga ndetse nawe ngo akunda kwiberaho ubuzima bwihariye nk’umugabo we udakunze kugaragara mu itangazamakuru cyane.

    Aisha Tamba kuri ubu ni umunyeshuri ariko ari mu mwaka we wa nyuma w’amasomo ku ishuri ryigenga riherereye ahitwa Mbao muri Senegal.

    Nk’uko ibinyamakuru byo muri Senegal bibyandika, bwa mbere Sadio Mane yagaragaye ari kumwe n’uyu mukobwa afite imyaka 16 ariko icyo gihe ntabwo bari mu rukundo. 

    Nyirarume wa Sadio Mane ni umwe mu bamufashije kubona uburyo yakundanamo na Aisha Tamba bitewe nuko yari inshuti ya Se, ubundi akajya amunyuzaho amafaranga yo gufasha uyu mukobwa yakundaga mu bijyanye no kwiga.

    Nubwo uyu mugore w’uyu mukinnyi w’imyaka 31 kuri ubu yamaze kumenyekana ariko yari yabanje guteza urujijo bitewe nuko hari amakuru yavugaga ko yaba yashakanye n’Umunyamakurukazi ukorera Sky Sports witwa Melissa Reddy ukomoka muri Afurika y’Epfo.

    Ubukwe bwa Sadio Mane yabukoze mu ibanga bitewe nuko bwatashywe n’abantu bake bo mu miryango ya hafi.

    Biteganyijwe ko uyu mukinnyi agomba gusanga abakinnyi bagenzi be aho bari kwitegurira imikino y’igikombe cy’Afurika ubundi akazongera kubonana na Aisha Tamba ari uko iyi mikino irangiye.

    Senegal iri mu itsinda C ikaba izakina umukino wayo wa mbere icakirana na Gambia ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

    Sadio Mane na Aisha Tamba mu bukwe bwabo 

    Byari ibyishimo kuri Sadio Mane washatse umugore

    Aisha Tamba washatswe na Sadio Mane 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138383/amurusha-imyaka-13-ibyo-wamenya-ku-mugore-wa-sadio-mane-ukiri-kwiga-amafoto-138383.html

  • Ukuri ku ifungwa rya Super Manager -VIDEO – #rwanda #RwOT

    Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager bitewe no gushakira amakipe  abakinnyi ba ruhago mu Rwanda no mu Karere ka Afurika  y’Iburasirazuba, hashize iminsi abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko yaba yaratawe muri yombi ndetse ko afungishijwe ijisho [kuba arimo kugenzurwa bya hafi].

    Aya makuru akwirakwizwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, avuga ko Super Manager, akurikiranweho icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo “Gukangisha no gusebanya”.

    Aya makuru avuga ko Super Manager na bagenzi be, bakoze icyaha cyo gukangisha no gusebanya tariki ya 26 Ugushyingu 2023, ubwo babwiraga  umuntu ko agomba kubaha amafaranga kugirango badashyira amashusho ye ku mbuga nkoranyambaga.

    Ibyo byatumye, InyaRwanda dukenera kumenya ukuri kwimbitse kuri ayo amakuru biba ngombwa ko tuganira na nyirubwite Super Manager.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Super Manager yabihakaniye kure, avuga ko abo ari abamwifuriza inabi kandi ari umwana w’Imana kandi yizeye ko izabakoza isoni.

    Super Manager abajijwe ku kuba yaba afungishijwe ijisho, yagize ati “Ubu se ko turikumwe, umfunze ari hehe?”.

    Super Manager avuga ko kuvuga ko afunzwe kandi arimo gukora ibikorwa bye bya buri munsi, ari uguta ibitabapfu.

    Icyakora Super Manager ibyo yahise abirenza ingohe , yivugira ku myidagaduro nyarwanda dore ko amagambo ye akomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga.

    Ni amagambo avuga ko kuri ubu, umuhanzi Bruce Melodie amaze gusiga Meddy na The Ben bamaze igihe bayoboye umuziki nyarwanda.

    Super Manager agira ati “Tuvugishe ukuri, Meddy na The Ben, ntibagikora. Kuri ubu ibya muzika, Bruce Melodie yabaciyeho”.

    Ni amagambo akomeje kwakirwa mu buryo butandukanye aho bamwe bemeranya nawe abandi bakamuhakanya bivuye inyuma cyane ko bavuga ko Meddy na The Ben batangiye umuziki imbere ya Bruce Melodie, ko bakabaye batagereranywa n’umuhanzi ugifite amaraso mashya.


    Super Manager yahakanye ibyo gutabwa muri yombi no gufungishwa  ishijo


    Super Manager yaganirije itangazamakuru nyuma yo kuvugwa ko yatawe muri yombi

    Reba ikiganiro twagiranye na Super Manager

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138390/ukuri-ku-ifungwa-rya-super-manager-video-138390.html

  • Polisi y’u Rwanda na LONI batangiye guhugura Abapolisikazi 109 bagiye kujya mu butumwa #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yatangiye kuri uyu Mbere tariki ya 8 Mutarama 2024 mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

    Atangizwa aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi w’iri shuri, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti mu izina ry’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Umuyobozi w’iri shuri, CP Niyonshuti yibukije abapolisi batoranyirijwe kuyitabira umusaruro bitezweho.

    Yagize ati : 'Mbere yo koherezwa mu butumwa bw’amahoro, ni ngombwa ko abapolisi baba bujuje ibisabwa bijyanye n’akazi bagiyemo, birimo ubumenyi bujyanye n’imikorere ya kinyamwuga, ubumenyi mu ndimi, kumasha, imirongo migari ku mikorere ya Polisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye n’ibindi.

    Kugira ngo bigerweho, hateguwe aya mahugurwa mu rwego rwo kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisikazi bizabafasha gukora akazi kabo neza igihe bazaba boherejwe mu butumwa bw’amahoro harimo no gukuraho imbogamizi zikigaragara mu bijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.'

    Yagaragaje ko uruhare rw’abagore mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ari ingenzi mu kurushaho gushyikira ibyemezo bifatwa mu guharanira amahoro n’umutekano mu bihugu nyuma y’amakimbirane.

    Ati : 'Amakimbirane agira ingaruka mbi ku buzima no ku burenganzira bw’abagore n’abakobwa mu bijyanye n’uburezi kimwe n’imibereho y’umuryango muri rusange.

    Ihohoterwa rikorerwa abagore ririyongera mu gihe cy’amakimbirane, aho gufata ku ngufu abagore n’abakobwa byakunze gukoreshwa nk’intwaro y’intambara mu guhungabanya imibanire y’abantu n’imiryango, ari nayo mpamvu hakenewe uruhare rw’abagore mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu guhangana n’iki kibazo.'

    Yashimiye abarimu bazatanga aya mahugurwa, asaba abayitabiriye kuzayakurikira neza barangwa na disipulini, ashimira n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda budahwema gutera inkunga ishuri irifasha mu gutegura neza amahugurwa atandukanye aritangirwamo.

    U Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu kohereza umubare munini w’abapolisi batanga umusanzu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, haba mu bagabo no mu bagore, aho kuri ubu rufite abagera ku 1,138 barimo abapolisikazi basaga 290.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Polisi-y-u-Rwanda-na-LONI-batangiye-guhugura-Abapolisikazi-109-bagiye-kujya-mu-butumwa

  • Killer Man agiye gukora ubukwe n’umugore we bamaranye imyaka 8 #rwanda #RwOT

    Niyonshuti Yannick umaze kwamamara muri Sinema Nyarwanda nka Killer Man, agiye gukora ubukwe n’umugore we bamaze imyaka 8 babana.

    Amakuru yizewe ikinyamakuru ISIMBI cyamenye ni uko ubu bukwe buzaba mu ntangiriro za Werurwe 2024.

    Kuri uwo munsi bazasaba bakwe, basezerane imbere y’Imana ndetse ari nabwo hazaba umuhango wo gushyingirwa, biteganyijwe ko byose bizabera muri Romantic Garden ku Gisozi.

    Ariko iyi mihango yose ikaba izabanzirizwa n’umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko bizaba mbere y’iyi mihango yindi.

    Killer Man na Shemsa bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka 8 bari bamaze babana nk’umugore n’umugabo, babanye kuva 2015, bakaba bafitanye abana babiri b’abahungu.

    Killer Man akaba amaze kwandika izina muri Sinema Nyarwanda aho ubu arimo asohora filime yakunzwe y’uruhererekane ya ‘My Heart’ itambuka ku muyoboro wa YouTube.

    Killer Man agiye gukora ubukwe n’umugore we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/Killer-Man-agiye-gukora-ubukwe-n-umugore-we-bamaranye-imyaka-8

  • Mbere yo kwerekeza mu Misiri Ikipe y'Igihugu ya Handball yashyikirijwe ibendera #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Mutarama 2024, ikipe y'igihugu ya Handball yitegura gukina igikombe cy'Afurika yashyikirijwe ibendera isabwa kwitwara neza igahesha ishema u Rwanda.

    Ni ibendera bashyikirijwe na Munyanziza Gervais ushinzwe amakipe y'igihugu muri Minisiteri ya Siporo waje ahagarariye Minisitiri wa Siporo wagize izindi nshingano zimutunguye.

    Munyanziza Gervais  yavuze ko kuba bagiye gukina iki gikombe cy'Afurika ku nshuro ya mbere ari amahirwe kuri bo ndetse bakwiye kwerekana icyo bashoboye.

    Yavuze ko kuba bagiye kugikina bwa mbere batabatuma igikombe ariko ababwira ko icyo babifuzaho ari ugukora igishoboka cyose bakarenga amatsinda, byanaba ngombwa bakagera muri 1/4 cyangwa bakarengaho.

    Yabibukije ko na none ari umwanya mwiza wo kwigaragaza bakaba banakwigurisha bakabona amakipe meza aruta ayo bakiniraga.

    Kapiteni Muhawenayo Jean Paul yavuze ko nk'abakinnyi bameze neza, imyitozo yageze neza kandi biteguye guhagararira igihugu neza kandi bagahesha ishema u Rwanda.

    Umutoza Anaclet Bagirishya yavuze ko ari iby'agaciro kuba u Rwanda rugiye kwitabira iki gikombe ku nshuro ya mbere, imyiteguro ikaba yaragenze neza ndetse abakinnyi bari buhagurukane bari ku rwego rwiza biteguye guhangana.

    U Rwanda ruhagurukana abakinnyi 18 berekeza muri iki gikombe kizabera Cairo mu Misiri. Barahaguruka mu gitondo cy'ejo ku wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama 2024 saa kumi bazagerayo saa 11h aho bazahurira n'umutoza Rafael Guijosa we uzahagera ku wa Gatatu tariki ya 10 Mutarama 2024.

    Umwiherero uzakomereza mu Misiri, Ikipe y'igihugu izakinirayo imikino ibiri ya gicuti na Maroc ndetse na Congo Brazaville tariki ya 12 na 14 Mutaramama 2024.

    Muri iri rushanwa rizatangira tariki ya 17 kugeza 27 Mutarama 2024, u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na DR Congo,  Zambia na Cape Verde

    Deligasiyo yose y'ikipe y'igihugu igiye kujya mu Misiri:

    Abakinnyi: Uwayezu Arsene, Baninimana Samuel, Kubwimana Emmanuel, Mugabo Samuel, Muhumure Elyse, Muhawenayo Jean Paul, Rwamanywa Viateur, Karenzi Yannick, Ndayisaba Etienne, Nshumbusho Maliyamungu, Nshimiyimana Alexis, Mbesutunguwe Samuel, Musoni Albert, Umuhie Yves, Kayijamahe Yves, Urangwanimpuhwe Guido na Hagenimana Fidel

    Abatoza: Rafael Guijosa, Bagirishya Anaclet, Ntabanganyimana Antoine, Mudaharishema Sylvestre, Byiringiro Jean Pierre Cyrille (Fitness Coach), Mugwiza Philipe (Pysiotherapist)

    Abandi bari muri Deligasiyo: Twahirwa Alfred (Umuyobozi wa Deligasiyo), Niyokwizera Joel (Team Manager), Sendegeya Jules (Umufotozi) na Canisius Kagabo (Umunyamakuru).

    The post Mbere yo kwerekeza mu Misiri Ikipe y'Igihugu ya Handball yashyikirijwe ibendera appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mbere-yo-kwerekeza-mu-misiri-ikipe-yigihugu-ya-handball-yashyikirijwe-ibendera/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mbere-yo-kwerekeza-mu-misiri-ikipe-yigihugu-ya-handball-yashyikirijwe-ibendera

  • Ibyo wamenya mbere yuko igikombe cy’Afurika c… – #rwanda #RwOT

    Iki gikombe cy’Afurika kizaba gikinwa ku nshuro ya 34 mu mateka yacyo, kizatangira kuwa Gatandatu taliki ya 13 Mutarama kuzageza ku cyumweru taliki 11 Gashyantare 2023.

    Amakipe y’ibihugu 24 niyo azagikina akaba agabanyije mu matsinda 6, nk’ibisanzwe amakipe 2 azitwara neza mu itsinda niyo azakatisha itike yo gukina 1/8.

    Umukino ufungura uzakinwa kuwa Gatandatu saa yine z’ijoro ubere kuri Olympic Stadium of Ebimpe aho ikipe ya Cote d’Ivoire izaba yakiriye irushanwa ikina na Guinea-Bissau.

    Iyi mikino izabera kuri sitade 6 z’iri mu mijyi 5 itandukanye, ni iyitwa Peace Stadium iherereye Bouake, Korhogo stadium iherereye mu mujyi wa Korhogo n’ubundi, Laurent Pokou Stadium iherereye mu mujyi wa Poro, Charles Konan Banny Stadium iherereye mu mujyi wa Yamoussoukro ndetse na Felix Houphouet-Boigny Stadium na Alassane Ouattara Stadium ziherereye Abidjan.

    Mu makipe y’ibihugu ahabwa amahirwe yo kuba yakwegukana iki gikombe harimo ikipe y’igihugu ya Senegal iri mu itsinda C izaba ikina irwana no kurinda icyo iheruka gutwara cyaberaga muri Cameroon itsindiye Misiri ku mukino wa nyuma kuri penariti 4-2. 

    Usibye ibi kandi ifite n’abakinnyi bakuru bamenyereye iri rushanwa barimo Sadio Mane, Kalidou Koulibaly, Edouard Mendy ndetse n’abandi bakiri bato bari kwigaragaza barimo Pape Matar Sarr na Nicolas Jackson 

    Ikipe y’igihugu ya Morocco nayo ihabwa amahirwe bijyanye n’amateka iheruka gukora ikagera mu mikino ya 1/2 cy’igikombe cy’Isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar, igahita iba ikipe ya mbere ikomoka ku mugabane w’Afurika ibikoze.

    Ikipe y’igihugu ya Misiri nayo ihabwa amahirwe yo kuba yakwegukana iki gikombe bitewe n’ibigwi byayo ndetse n’umukinnyi ifite Mohammed Salah uri mu bayoboye muri Premier League kugeza ubu ndetse akaba ashaka no gukora amateka atwara iki gikombe bwa mbere nyuma yuko muri 2017 no muri 2021 ageze ku mukino wa nyuma ariko ntibikunde kucyegukana.

    Ibindi bihugu bihabwa amahirwe harimo Cote d’Ivoire izaba iri mu rugo ikaba inaheruka kugitwara muri 2015, Nigeria ifite abakinnyi bakomeye nka Victor Osimhen, ikipe y’igihugu ya Ghana ndetse na Algeria igendera kuri Riyad Mahrez ndetse akaba aheruka no kucyiyihesha muri 2019.

    Kugeza ubu amakipe y’ibihugu amaze gutwara igikombe cy’Afurika inshuro nyinshi kuva cyatangira gukinwa mu 1957, ni Misiri ifite 7, Cameroon ifite 5, Ghana ifite 4, Nigeria ifite 3 ndetse n’ikipe y’igihugu ya Algeria ifite ibikombe 2.

    Mu bikombe 7 by’Afurika biheruka, byatwawe n’ibihugu bitandukanye ndetse nta n’ikipe y’igihugu cyari cyakiriye cyabashije gutwara igikombe cyangwa se ngo kibe cyagera ku mukino wa nyuma.

    Ku bijyanye n’ibihembo, ikipe ya mbere izahabwa Miliyoni 7 z’Amadolari ya Amerika ni ukuvuga asaga Miliyari 7 Frw , mu gihe ikipe bazaba bahuriye ku mukino wa nyuma izahabwa Miliyoni 4 z’Amadolari. 

    Amakipe azaba yageze muri 1/2 buri kipe izahabwa Miliyoni 2.5 z’Amadorari, mu gihe buri kipe izagera muri 1/4 izahabwa Miliyoni 1.3 z’Amadorali.

    Impamvu iki gikombe cy’Afurika cyagombaga gukinwa muri 2023 hagati ya Kamena na Nyakanga ariko bikarangira kimuwe kigashyirwa hagati ya Mutarama na Gashyantare 2024 ni ukubera ikibazo cy’ibibihe muri Cote d’Ivoire. 

    Muri Nyakanga muri iki gihugu imvura aba ari nyinshi cyane ariko kuri ubu nta kibazo cy’imvura gihari ntabwo izabanganira imegendekere neza y’irushanwa.

    Uko amatsinda y’igikombe cy’Afurika cya 2023 ameze

    Itsinda A: Ivory Coast, Nigeria, Equatorial Guinea, Guinea-Bissau.

    Itsinda B: Egypt, Ghana, Cape Verde, Mozambique.

    Itsinda C: Senegal, Cameroon, Guinea, na Gambia.

    Itsinda D: Algeria, Burkina Faso, Mauritania na Angola.

    Itsinda E: Tunisia, Mali, South Africa na Namibia.

    Itsinda F: Morocco, DR Congo, Zambia na Tanzania.

    Imikino y’igikombe cy’Afurika cya 2023 iratangira gukinwa kuwa Gatandatu w’iki Cyumweru

    Ikipe y’igihugu ya Senegal niyo ifite igikombe giheruka ndetse biranashoboka ko n’iki yagitwara

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138378/ibyo-wamenya-mbere-yuko-igikombe-cyafurika-cya-2023-gitangira-138378.html